Category: Uncategorized

  • Niyo Bosco yafashe #Inana ya Chriss Easy ayihindura Gospel (video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco umaze gufatisha hano mu Rwanda yafashe indirimbo ya Chris Easy maze ayiririmba mu buryo bwa gospel (indirimbo zaririmbiwe Imana).

    Mu mashusho yacicikanye ku mbugankoranya cyane cyane Instagram Niyo Bosco afata Inana ya Chris Easy akayiririmba yifashishije amagambo yaririmbwe mu zindi ndirimbo zahimbiwe Imana.

    Niyo Bosco akoresheje urubuga rwe rwa Instagram yagize ati '😂😂😂😂! Yo @chrisseazy_ aka karirimbo kawe gakora ku mutima. Inana nge nyihinduye Imana maze ndore😆😆😆… by the way! I'm in love with this movement. #Briana…' maze arenzaho Naya mashusho arimo aririmba.

    Source : https://yegob.rw/niyo-bosco-yafashe-inana-ya-chriss-easy-ayihindura-gospel-video/

  • Allysoudy yasutse hasi amarangamutima ye ku isabukuru yumugore we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wubatse izina rikomeye mu Rwanda, Allysoudy kuri ubu utuye muri America yerekanye amarangamutima afitiye umugore we ku munsi we wisabukuru.

    Allysoudy akoresheje Instagram yavuze amagambo meza agaragaza urukundo afitiye umugore we Ally Carine ku isabukuru yamavuko ye.

    Allysoudy yagize ati 'Ma beauté wife, birthdays zicaho zigenda ariko umutima wanjye ntuzigera ukurekura narimwe. Ndagukunda kandi cyane. Uri urugero rwiza kuri njye, my best friend, ariko ikirenze, uri umugore udasanzwe! Thanks for everything you are in my life! HAPPY BIRTHDAY Ally Carine U 😘❤️'

    Source : https://yegob.rw/allysoudy-yasutse-hasi-amarangamutima-ye-ku-isabukuru-yumugore-we/

  • Boris Johnson azakomeza gushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko u Bwongereza bufite gahunda yo gukomeza politiki zumvikanyweho harimo kohereza (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/boris-johnson-azakomeza-gushyigikira-gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda

  • Abanyarwanda batuye muri Sénégal bizihije Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda ndetse n'inshuti zabo, kibera ahari Ibiro bya Ambasade y'u Rwanda i Dakar muri Sénégal.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, agaruka ku mateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n'ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.

    Yavuze ku mateka yaranze u Rwanda, yerekanye ko mu gihe cy'ubukoloni na Leta zabukurikiye kuri Repubulika ya Mbere y'iya Kabiri, ubuyobozi bw'u Rwanda bwaranzwe na politiki yo gucamo ibice Abanyarwanda nubwo u Rwanda rwitwaga ko rwabonye ubwigenge mu 1962.

    Ambasaderi Karabaranga yavuze ko iki gihe cyaranzwe na politiki mbi yo kwigisha ivangura n'amacakubiri aho guharanira ubukungu n'iterambere by'Abanyarwanda.

    Yagaragaje ko Umunsi wo Kwibohora ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y'u Rwanda n'Abanyarwanda kuko wibutsa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yanagarutse kandi ku byo u Rwanda rumaze kugeraho birimo umutekano n'iterambere ridaheza, avuga ko ari byo gisobanuro nyakuri cyo kwibohora. Yagarutse ku buryo hubatswe inzego zishingiye kuri Demokarasi n'imiyoborere myiza, ubutabera kuri bose, uburenganzira bwa Muntu no guharanira kwigira aho Abanyarwanda ubwabo bishakamo ibisubizo bikemura ibibazo byabo. Ubu buri Munyarwanda akaba afite ijambo n'uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ku bimukorerwa n'ubwisanzure mu gihugu cye nta vangura iryo ariryo ryose.

    Ambasaderi Karabaranga kandi yabwiye urubyiruko ko hashingiwe ku butwari n'ubwitange byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, bikwiye gukomeza kubatera ishema no kurushaho gukunda Igihugu cyabo no kugishakira inshuti, banatanga umusanzu wabo mu iterambere ryacyo, banasenyera umugozi umwe.

    Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwubatse umubano ukomeye na Sénégal, aho ibihugu byombi bifatanya muri byinshi hagamijwe iterambere kandi ko bizakomeza gushimangira uwo mubano.

    Yagarutse ku ruhare, ubutwari n'ubwitange ntagereranywa bw'ingabo za Sénégal zari mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zakoze uko zishoboye zibyibwirije zikarokora bamwe mu bahigwaga n'abicanyi.

    Ibi birori byaranzwe n'indirimbo nyarwanda zirata ibigwi by'ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora u Rwanda kimwe n'abakaraza bagizwe n'Abanyarwanda baba muri Sénégal, bose batojwe n'Itorero Igicumbi cy'Umuco kimwe n'indirimbo zo muri Sénégal. Indirimbo z'Ibihugu byombi zaririmbwe n'Abanyeshuri bo muri icyo gihugu, bo mu ishuri rya Institut Supérieur de Management/ISM.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, agaruka ku mateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu rwarwanywe n'ingabo zari iza FPR Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame

    Abanyarwanda batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa

    Ababyeyi bari bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yagize umwanya wo gusabana n’Abanyarwanda bari bitabiriye iki gikorwa

    Abitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kuganira

    Abanyarwanda bacinye akadiho mu kwishimira uyu munsi mukuru wo kwibohora

    Imbyino Nyarwanda zabyinwe muri iki gikorwa havuzwa n’ingoma mu rwego rwo kwishimira Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-senegal-bizihije-umunsi-wo-kwibohora-ku-nshuro-ya-28

  • Sunrise itsinze APR FC mu mukino wo gutaha Stade ya Nyagatare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye isaa kumi n’iminota itanu, ikipe ya APR FC yari yabanjemo ahanini abakinnyi batabanza mu kibuga, yiharira igice cya mbere ariko (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/sunrise-itsinze-apr-fc-mu-mukino-wo-gutaha-stade-ya-nyagatare

  • Umupasiteri yashyingiranwe n'abagore 4 b'amasugi icyarimwe atanga ubutumwa bwuzuye urujijo #rwanda #RwOT

    Muri RD Congo, umuasiteri yakoze gashya ashyingiranwa n'abakobwa 4 b'amasugi icyarimwe ndetse asezeranya ko atazahagararira aho.

    Ubu bukwe budasanzwe bwizihirijwe i Bukavu, umujyi uherereye mu burasirazuba bw'igihugu.

    Zagabe Chiluza, umushumba ufite abagore benshi, yashakanye n'abagore bane b'amasugi ku munsi umwe.

    Nubwo benshi bashidikanya niba mu byukuri ari umuntu wImana,Pasiteri Zagabe avuga ko buri gihe ashingira ku byanditswe byera byera yerekana ko kugira abagore benshi atari icyaha.

    Ati: 'Muzanyereke aho byanditswe ko umugabo agomba kurongora umugore umwe gusa. Mfite umugore n'abandi bane tugiye gushyingiranwa(..) Ndongora abagore benshi kandi igitekerezo kiva muri Bibiliya, itorero ryacu rirabitubwira. Nakiriye agakiza kuva 1986 kandi niho nize kandi nizera ko Yesu ari umukiza wanjye.

    Ku bijyanye no gushaka abagore benshi, dutandukanye n'ayandi madini kuko twese dufite ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ngingo. Yakobo yashakanye n'umugore umwe n'abandi. Hariho ingero nyinshi nka Samweli, Dawidi n'abandi (..) Ndibaza uburyo umuntu ashobora kwanga kurongora abagore benshi.”

    Uyu yavuze ko yishimiye kuba yashatse abandi bagore bane biyongera k'uwo yari yarashatse mbere. Abayoboke b'itorero rye bavuze ko bishimiye ubu bukwe kuko buturuka ku Mana.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yashyingiranwe-n-abagore-4-b-amasugi-icyarimwe-atanga-ubutumwa

  • APR FC yananiwe kwikura i Golgotha ihatsindirwa na Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gutaha kumugaragaro Stade ya Golgotha ‘Golgotha Stadium’ Sunrise FC yakiriraho imikino ya yo, yaje kuhatsindira APR FC 2-0.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nyakanga 2022, ubera mu Karere ka Nyagatare aho iki kibuga kiri mu maboko y’aka karere kibarizwa.

    Ni Stade yuzuye muri 2019 ari nabwo Sunrise FC yatangiraga kuyikiniraho, cyuzuye gitwaye arenga miliyari 8, ni nyuma yo kukemererwa n’umukuru w’igihugu muri 2017.

    ‘Nyagatare Stadium’ ariko abakunzi ba Sunrise FC bakayita ‘Golgotha Stadium’ mu rwego rwo gutera ubwoba abo bahanganye, yatashywe kumugaragaro uyu munsi.

    Umushyitsi mukuru yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K Gasana, aho yavuze ko iki kibuga cyagezweho kubera Kwibohora ingoyi y’ubutegetsi bubi, ubu u Rwanda rukaba ruyobowe neza.

    Ati “Uyu munsi turi hano muri Stade nziza ya Nyagatare, umujyi wunganira Kigali, ufite inganda, ufite ubuhinzi n’ubworozi byiza, ufite imihanda, ufite amashuri, ufite ibikorwa remezo, turi mu bisubizo, ibi wajyaga kubibona he? Turi mu iterambere, mu mibereho myiza, navuga ko dufitanye igihango n’umukuru w’igihugu [Perezida Paul Kagame], ni igihango cyo kugira ngo ibyagezweho tubisigasire.”

    Hahise hakurikiraho umukino wa gicuti wahuje Sunrise FC na APR FC.

    Sunrise ntabwo yari ifite bamwe mu bakinnyi bayo iheruka gusinyisha barimo Babuwa Samson, Herron Berian na Mbogo Ally basinye uyu munsi.

    APR FC itari ifite umutoza mukuru aho yatojwe na Ndoli umenyerewe mu Ntare FC, ntabwo yakinishije amwe mu mazina amenyerewe muri iyi kipe nk’umunyezamu Ishimwe Pierre, Nsabimana Aimable, Omborenga Fitina, Buregeya Prince n’abandi.

    Umukino waje kurangira ari ibitego 2 bya Sunrise FC ku busa bwa APR FC, byatsinzwe na Ruhinda Faruk ku munota wa 64 kuri penaliti no ku munota wa 90, ni umusore uri mu igeragezwa muri Sunrise FC ngo izarebe ko yazamukoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2022-23.

    Golgotha Stadium yatashywe kumugaragaro uyu munsi

    Abafana ku mpande zombi zari zihari

    APR FC yatsinzwe na Sunrise FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/apr-fc-yananiwe-kwikura-i-golgotha-ihatsindirwa-na-sunrise-fc

  • Kinshasa : Haravugwa imikwabu irimo kwibasira abacuruzi b’Abanyamahanga cyane cyane abavuga Ikinyarwanda #rwanda #RwOT

    Umuhuzabikorwa wa FEC, Albert Yuma kuri uyu wa 8 Nyakanga 2022 yatangaje ko batanyuzwe n’icyemezo cya Leta ya Kinshasa cyo kubangamira abacuruzi badakomoka muri iki gihugu bakorarera mu murwa mukuru Kinshasa.

    Muri iyi mikwabu irimo gukorwa na Polisi , abacuruzi b’abanyamahanga bari gusabwa icyangombwa kibemerera gukorera ubucuruzi mu gihugu ukibuze ibiciuruzwa bye bigahita bifatirwa nk’uko Ikinyamakuru Media Congo cyabigarutseho.

    Albert Yuma akomeza avuga ko iki gikorwa kirimo gukorwa i Kinshasa kibangamiye abanyamahanga baje mu biruhuko muri iki gihugu. Cyane ko mu mpeshyi hari ababa bavuye mu bihugu byabo baje kumarira ibiruhuko muri iki gihugu.

    Itegeko nomero 18/004 ryo kuwa 13 Werurwe 2018.rivuga ko umunyamahanga wese ukora ubucuruzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo agomba gusaba ikarita imwemerera gukora ubucurizi. Iyi karita bivuga ko igomba kuba igaragaza impuzandengo y’igishoro watangije ubwo bucuruzi binorohereza ikigo cy’imisoro kugena ingano y’amafaranga asoreshwa.

    Cyakora hari abavuga ko iyi mikwabu iri kwibasira by’umwihariko abacuruzi bavuga Ikinyarwanda kabone nubwo baba ari Abanyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Kinshasa-Haravugwa-imikwabu-irimo-kwibasira-abacuruzi-b-Abanyamahanga-cyane-cyane-abavuga-Ikinyarwanda

  • Selemani Masiya uri mu barwanya Leta y’u Rwanda yiciwe muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Selemani Masiya yari atuye mu mujyi wa Nampula,uri mu ntara ya Namupula. Selemani yishwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga 2022, nkuko ibitangazamakuru byo muri Mozambique byabitangaje.

    Umurambo wa Selemani wabonywe n’umuhungu we w’imyaka 15 ahagana mu ma saa tanu z’amanywa (11H00) ubwo yari avuye ku ishuri agasanga umurambo wa se uryamye hasi mu cyumba araramo. Bivugwa ko umurambo wa Selemeani wateraguwe ibyuma byinshi mu mutwe no ku ijosi.

    Selemani Masiya wahoze ari umukinyi w’Umupira w’amaguru yageze muri Mozambique , nyuma yo gutorokera muri Afurika y’Epfo mu mwaka 2010 aho yari yagiye kureba imikino y’igikombe cy’Isi.

    Bivugwa ko akigera muri Mozambique yakomeje gukina umupira w’amagurumu ikipe y’umujyi wa Nampula.

    Urupfu rwa Selemani Masiya ruje rukurikira urwa Révocat Karemangingo wiciwe i Maputo mu mwaka 2021. Nubwo hataramezwa uwaba yishe Selemani harakekwa bamwe mubo babanaga mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bamushinja kuba umugambanyi ukorana na Leta y’u Rwanda.

    Ivomo:Rwandatribune

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Selemani-Masiya-uri-mu-barwanya-Leta-y-u-Rwanda-yiciwe-muri-Mozambique

  • Intego ni ukubaka ikipe yumutamenwa! Rayon S… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ndetse akaba ari no ku cyicaro cy'umuterankunga wayo w'Imena, Skol Brewery Ltd mu muhango wo kuvugurura amasezerano izi mpande zombi zifitanye.

    Aya masezerano yavuguruwe azinjiriza Rayon Sports asaga miliyari y'amanyarwanda mu myaka 3, akaba azatangira mu mwaka utaha.

    Nyuma yo kwerekwa abafana ku mugaragaro nk'umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo yavuze ko intego ari ukubaka ikipe y'umutamenwa kandi y'igihe kirekire.

    Ati'Rayon Sports ni ikipe nkuru ihatanira ibikombe, intego yacu ni ukubaka ikipe y'igihe kirekire kandi ikomeye ihatanira ibikombe'.

    Uyu Murundi wegukanye igikombe cy'Amahoro muri Mukura, yatandukanye na Kiyovu Sports nyuma yo kuyifasha gusoza Shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu Rwanda y'umwaka w'imikino 2021-22 iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 65, inyuma ya APR FC yegukanye igikombe iyirusha inota rimwe gusa.

    Haringingo yumvikanye na Rayon Sports kuzayitoza umwaka umwe ariko ushobora kongerwa.

    Haringingo yemeranyije n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azizanira itsinda ry'abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports ari bo Rwaka Claude nk'umutoza wungirije, Niyonkuru Vladmir nk'umutoza w'abanyezamu, ndetse na Nduwimana Pablo nk'umutoza ushinzwe kongera ingufu.

    Rayon Sports yasoreje shampiyona y'uyu mwaka ku mwanya wa kane n'amanota 48, inyuma ya AS Kigali ya gatatu yabonye amanota 51.

    Haringingo ugiye gutoza Rayon Sports umwaka umwe yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports et Loisir, yanahesheje Igikombe cy'Amahoro; Police FC ndetse na Kiyovu Sports.

    Rayon Sports yerekanye ku mugaragaro umutoza mushya Haringingo Francis Christian

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118832/intego-ni-ukubaka-ikipe-yumutamenwa-rayon-sports-yerekanye-umutoza-haringingo-kumugaragaro-118832.html