Category: Uncategorized

  • Abasaga 200 bamaze umwaka bibera ku Musozi mu masengesho #rwanda #RwOT

    Abantu barenga 200 biyomoye ku Idini ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi mu Burundi, birukanwe ku musozi wa Ruhero mu Ntara ya Cibitoke aho bari bamaze umwaka baba basenga.

    Abayobozi muri iyo Ntara batangaje ko badashobora kwemera ko abantu bata ingo zabo bagakura abana mu ishuri bitwaje Imana.

    Uwo musozi muremure wa Ruhero uri hagati y'amakomine ya Mugwi, Mabayi, Mugina na Rugombo nko ku birometero 50 uvuye mu Mujyi wa Cibitoke.

    Umwe muri abo bakirisitu babaga kuri uwo musozi, Ciza Gérard , yavuze ko basangiriraga hamwe barangiza bagasenga nkuko ibyanditswe bibivuga mu rwego rwo kurushaho kwegera Imana.

    Abana bari kumwe n'ababyeyi babo kuri uwo musozi wa Ruhero ntibajyaga ku mashuri. Cimpaye Nelly, umwe mu babyeyi bari bari kuri uwo musozi, yavuze ko abana babo bari bafite uko babigisha.

    Kuri uyu wa gatanu, guverineri w'intara ya Cibitoke Bizoza Carême, ari kumwe n'abayobozi mu nzego z'ibanze muri komine zavuzwe haruguru, n'abashinzwe umutekano bazindukiye mu gikorwa cyo kwirukana abo bakirisitu kuri uwo musozi.

    Guverineri akaba yamenyesheje ko badashobora kwemera ko haba abantu mu ntara ayoboye bakora ibyo bishakiye bakarenga ku mategeko y'igihugu.

    Ni mugihe ibwirizwa rigenga insengero mu Burundi mu ngingo yaryo ya 31 agika cya 14 rivuga ko amadini n'amatorero rivuga ko kuba abayoboke bayo bagomba gusenga hubahirijwe isuku, ubuzima bwiza, umutekano n'ibindi bidahungabanya abenegihugu.

    Estella Irankunda ari mu bagiye gusengera kuri uwo musozi kugira barindire Yesu nk'uko bavyivugira, amenyesha ko ibibashikira vyose bitabatera ubwoba kuko ngo biba vyarahishuwe.

    Buramateri Bizoza yasavye abanyagihugu b'aho i Ruhero gufashanya n'abajejwe intwaro n'abajejwe umutekano bagiye kuhacumbika kugira ntihagire abantu basubira kubinjirana bitwaje gusenga.

    @VOA

     

    The post Abasaga 200 bamaze umwaka bibera ku Musozi mu masengesho appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/08/abasaga-200-bamaze-umwaka-bibera-ku-musozi-mu-masengesho/

  • Hamenyekanye ibanga rikomeye Rayon Sports yakoresheje kugira ngo SKOL iyishoremo akayabo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert yatangaje ko nubwo bari bagifitanye amasezerano y'umwaka umwe na Rayon Sports bahisemo kuyongerahokubera ko yabegereye ikabereka imishinga ifite y'igihe kirekire.

    Uwo muyobozi yavuze ko iyo ariyo mpamvu bahisemo kwemera kuvugurura aya masezererano bakazatanga arenga miliyari mu gihe cy'imyaka 3azafasha kubaba ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

    Yagize ati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatweretse umushinga w'ahazaza turawushima, niyo mpamvu twifuje kongera amasezerano n'ibyo twabahaga, biba imyaka 3 n'undi mwaka wari usigaye kuri miliyari y'amafaranga y'u Rwanda.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bahisemo kuvugurura amasezerano kugira ngo bibafashe mu bikorwa birambye irimo gutegura.

    Ati “turashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, Rayon Sports ifite ubushobozi ni nayo mpamvu twavuguruye amasezerano twari dufitanye na Skol yari kuzarangira umwaka utaha, twasinye imyaka 3 kugira ngo idufashe kubaka ikipe ikomeye. Mu kwezi gutaha turazana ikipe y'abagore, mu Kuboza tuzatangiza n'irerero rizajya riba hano kuri Skol.”

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2022,Rayon Sports na Skol Rwanda basinyanye amasezerano y'imyaka 3 yiyongera kuri umwe bari bafitanye (azagera muri 2026) afite agaciro k'arenga miliyari y'amafrw (1.000.000.000 FRW).Ni ukuvuga miliyoni 250 FRW ku mwaka ku ikipe y'abagabo, abagore n'abato.

    Uretse ibi kandi ni uko muri ubu bufatanye Skol yemeye kuvugurura ikibuga Rayon Sports ikoreramo imyitozo bagashyiramo 'tapis', iki kibuga bakanacyubaka ku buryo kizajya cyakira abantu 1000, bagashyiramo n'amatara ku buryo cyanakinirwaho ni njoro, ibi byose bikazafasha amakipe yose ya Rayon Sports kuhakorera nta kibazo na kimwe gihari.

    Kuva mu 2014, Skol na Rayon Sports bagiranye amasezerano y'imikoranire, yagiye avugururwa buri myaka itatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hamenyekanye-ibanga-rikomeye-rayon-sports-yakoresheje-kugira-ngo-skol-iyimenemo

  • Dore ibizakwemeza ko washimishije umukunzi wawe nyuma yo gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe cyo gutera akabariro abagore benshi iyo banyuzwe n'uburyo bayikozemo usanga basakuza mu gihe cyo kuyikora. Uku gusakuza ntabwo baba basakuza cyane ahubwo baba baniha buhoro buhoro ariko hari n'abo ibyishimo birenga bagasakuza cyane.

    . Ibimenyetso bigaragaza ko umugore yishimiye imibonano

    . Umugore wishimiye imibonano arangwa n'ibi bimenyetso

    Kumwenyura mu gihe cyo gutera akabariro nacyo ni ikindi kimenyetso gishobora kukwereka ko umugore yishimimye kuko iyo witegereje mu maso ye ubona hakeye kandi hagaragaza ibyishimo. Ubundi nanone iyo umugore yishimiye uburyo ateyemo akabariro, usanga afite amasoni yo kureba mu maso uwo bakoranye icyo gikorwa haba mu gihe batararangiza na nyuma yo kurangiza.

     

    Umugore wishimiye icyo gikorwa kandi ntatana no gushimira uwo bamaze gufatanya ibyishimo kuko akenshi iyo abonye umugabo arangije kandi nawe akumva anyuzwe rwose ahita abwira umugabo mu ijwi rituje ati'urakoze'. Iyo atabashije kubivuga atyo ahita amusoma ku munwa nacyo ni ikimenyetso cy'uko yishimye.

     

    Guceceka umwanya munini ntacyo umugore avuga nyuma yo kurangiza gutera akabariro nabyo ni ikindi kimenyetso kuko burya biba byamurenze yabuze uburyo ashimiramo. Guseka ubusa nacyo ni ikindi kimenyetso gishobora kugaragaza ibyo byishimo kuko iyo umugore arebanye n'uwo bamaze kwishimishanya arisetsa kandi ntiyapfa kubikora atishimye ahubwo aba yabuze uburyo ashimira umukunzi we uburyo amaze kumushimishamo.

     

    Hari abandi bagore na none bishimira iki gikorwa bagahita baha impano cyangwa bagatanga amasezerano akomeye ku bakunzi babo bakaba bahita banabagabira ibintu runaka bitewe n'uburyo bishimye.

     

    Gusa ibi byo bikunda gukorwa n'abagore bakoranye iki gikorwa n'abantu batari abagabo babo mu rwego rwo kugirango yigarurire burundu uwo muntu umushimishije.

     

    Abagabo rero kugirango bashimishe abagore babo bagomba gukora uburyo bwose babona bimwe muri ibi bimenyetso ku bagore babo kugirango bamenye ko babashije kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibizakwemeza-ko-washimishije-umukunzi-wawe-nyuma-yo-gutera-akabariro/

  • Video: Pariki ya Nyandungu yafunguriwe abayisura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hamwe n’Urwego rushinzwe Iterambere (RDB), byagiranye amasezerano n’icyitwa QA Venue Solutions, kugira ngo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/Video-Pariki-ya-Nyandungu-yafunguriwe-abayisura

  • Umuriro wongeye kwaka hagati ya FARDC na M23 #rwanda #RwOT

    Intambara yongeye kwaduka hagati y'ingabo za reta ya Repuburika ya Demokrasi ya Congo n'izo mu mutwe witwaje intwaro wa M23, iminsi ibiri gusa abategetsi b'ibyo bihugu bahuriye i Luanda muri Angola mu nama yo guhosha iyo ntambara.

    Muri iyo nama bahujwe n'umukuru wa Angola João Lourenço, Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi basabye ko haba guhagarika kurwana kandi M23 ikava mu birindiro yafashe mu burasirazuba bwa congo vuba vuba.

    Congo n'Urwanda birebana ayingwe kuva M23 isubiye kurwana n'ingabo za reta muri aya mezi makeya ashize.

    Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ariko u Rwanda rukabihakana.

    U Rwanda narwo rushinja ingabo za Congo, FARDC n'iza ONU zo mu rwego rwa Monusco gukorana n'abarwanyi bo mu mutwe wai FDLR usanzwe urwanya reta y'u Rwanda.

    Icyuka hagati y'ibyo bihugu cyabaye kibi gushyika n'aho Congo ifata ingingo zirimo no kubuza kompanyi y'indege y'u Rwanda, Rwandair, gusubira muri Congo.

    Inama ya Luanda umukuru wa Angola, João Lourenço, yari yayitumyeho ngo hahoshwe icyo cyuka hongere hashakwe ibisubizo kuri iyo ntambara

    Amakuru ava muri ONU avuga ko M23 yateye ku wa kane ibirindiro by'ingabo za reta ahitwa Kanyabusoro, ku 5km uvuye ku makambi ya gisirikare ya Rumangabo na Kazuba.

    Umunyamakuru uri muri ako karere avuga ko intambara zakomeje kandi kuri uyu wa gatanu mu gitondo ahitwa Rusenge, ku 10km uvuye ku muhanda mukuru werekera Goma. Abantu benshi bahunze ingo zabo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umuriro-wongeye-kwaka-hagati-ya-dr-congo-fardc-na-m23-muri

  • Arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda! Byinshi ku masezerano ya Rayon Sports na Skol yavuguruwe #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yavuguruye amasezerano yari ifitanye n’umuterankunga wa yo, aho yongereye amafaranga yahabwaga iyi akaba arenga miliyari y’amafaranga.

    Ni igikorwa cyabereye mu Nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo ndetse ari naho hari icyicaro cy’uru ruganda aho impande zombi zasinye imyaka 3 yiyongera ku mwaka wari usigaye, bivuze ko impande zombi zifite imyaka 4 zikorana.

    Amasezerano aheruka kuvugururwa hagati y’impande zombi muri Werurwe 2021, bari basinye imyaka 3 kuri miliyoni 600, Rayon Sports ibona miliyoni 200 ku mwaka ariko yakira amafaranga miliyoni 120 andi akagenda mu bikoresho.

    Kuri iyi nshuro bahisemo kuvugurura amasezerano amafaranga yahabwaga Rayon Sports akiyongera.

    Aya masezerano akaba afite agaciro ka miliyari irenga y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 ni mu gihe ayo izahabwa nka ‘cash’ ari miliyoni 800 andi akazagenda mu bikoresho.

    Gusa umwaka wari usigaye w’amasezerano bwo hazakomeza gukurikizwa amasezerano yari asanzwe, ayasinywe uyu munsi akazatangira gukurikizwa umwaka utaha.

    Aya mafaranga kandi akaba azafasha Rayon Sports mu kubaka ikipe y’abagore ndetse no gukomeza guha ingufu irerero rya yo.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bahisemo kuvugurura amasezerano kugira ngo bibafashe mu bikorwa birambye irimo gutegura.

    Ati “turashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, Rayon Sports ifite ubushobozi ni nayo mpamvu twavuguruye amasezerano twari dufitanye na Skol yari kuzarangira umwaka utaha, twasinye imyaka 3 kugira ngo idufashe kubaka ikipe ikomeye. Mu kwezi gutaha turazana ikipe y’abagore, mu Kuboza tuzatangiza n’irerero rizajya riba hano kuri Skol.”

    Umuyobozi wa Skol, Ivan Wulffaert yavuze ko bari bagifite amasezerano na Rayon Sports atararangira ariko bitewe n’uko Rayon Sports yabegereye ikabereka imishinga bafite y’igihe kirekire ari yo mpamvu bahisemo kwemera kuvugurura aya masezererano bakazatanga arenga miliyari mu gihe cy’imyaka 3 izabafasha kubaba ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga.

    Uretse ibi kandi ni uko muri ubu bufatanye Skol yemeye kuvugurura ikibuga Rayon Sports ikoreramo imyitozo bagashyiramo ‘tapis’, iki kibuga bakanacyunaka ku buryo kizajya cyakira abantu 1000, bagashyiramo n’amatara ku buryo cyanakinirwaho ni njoro, ibi byose bikazafasha amakipe yose ya Rayon Sports kuhakorera nta kibazo na kimwe gihari.

    Kuva mu 2014, Skol na Rayon Sports bagiranye amasezerano y’imikoranire, yagiye avugururwa buri myaka itatu.

    Rayon Sports yavuguruye aya masezerano nyuma y’uko iheruka kongera amasezerano na Canal, ni mu gihe kandi amakuru avuga ko mu byumweru bitarenze 2 izasinyana n’undi muterankunga mushya.

    Arenga miliyari ni ko gaciro aya masezererano afite

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/miliyari-y-amafaranga-y-u-rwanda-byinshi-ku-masezerano-ya-rayon-sports-na-skol-yavuguruwe

  • Uganda: Abasirikare muri UPDF bagiye kongererwa umushahara #rwanda #RwOT

    Amakuru ava mu b'imbere mu butegetsi bwa Uganda, aravuga ko igihugu kiri kuvugurura imishahara y'abasirikare, ku buryo umusirikare muto private, azajya ahembwa miliyoni y'amashilingi, Jenerali agahembwa miliyoni 15.

    Mu mishara isanzwe abasirikare ba Uganda, bahembwaga amafaranga make kuburyo umusirikare w'ipeti rya Koloneri atarenzaga miliyoni 2.

    Ibi ngo byagiraga ingaruka mbi kumibereho y'abasirikare, kuburyo hari ibyaha bamwe bakoraga kubera imibereho mibi.

    Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko umwe mu b'imbere mu butegetsi wagihaye amakuru, yemeza ko inyigo y'imishahara yamaze gutegurwa, hasigaye kubigeza mu nama nkuru ya gisirikare bigasinywa, ndetse byamaze kugezwa mu nteko ishinga amategeko.

    Ubu umusirikare muto muri iki gihugu ahembwa ibihumbi 350 by'amashilingi, naho kapiteni mu ngabo ahembwaga ibihumbi 670.

    Muri iki gihugu imishahara ya Majoro kugera kuri Brigadier yabarirwaga muri miliyoni 2 z'amashilingi, ariko iyi mishahara mishya izatuma abari kuri uru rwego uhereye kuko barutana bazajya bahembwa nibura miliyoni 10.

    Aya makuru yemeza ko imishahara y'abasirikare kuva ku muto kugera kuri kapiteni, izatangira gukurikizwa guhera umwaka utaha w'ingengo y'imari, abasirikare bakuru bizatungana nyuma.

    Umuvugizi w'ingabo za Uganda yirinze guhakana cyangwa se ngo yemeze aya makuru, kuko yabwiye umunyamakuru ko yibye amakuru ashaka kumugusha mu mutego wo kuyemeza.

    Leta ya Perezida Museveni ngo irashaka ko abasirikare bagira ubuzima bwihariye, mubigo hakabamo amashuri abana babo bazajya bigamo, kuva ku nshuke kugera muri kaminuza ndetse n'amavuriro yihariye.

    Uyu mutegetsi avuzweho ibyo gufata neza abasirikare nyuma y'umwuka wo kumuhirika wavuzwe mu cyumweru gishize.

    Mu kiganiro kigaruka kuburyo ubukungu bw'igihugu bwifashe, perezida Museveni yavuze ko igihugu cye gifite zahabu nyinshi cyane ibarirwa mu kavagari k'amamiliyaridi ibihugmbi by'amashilingi, nubwo hari amakompanyi yo muri Uganda aherutse gushinjwa gucuruza zahabu yibwa muri Congo Kinshasa.

    The post Uganda: Abasirikare muri UPDF bagiye kongererwa umushahara appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/08/uganda-abasirikare-muri-updf-bagiye-kongererwa-umushahara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-abasirikare-muri-updf-bagiye-kongererwa-umushahara

  • Nta miyoborere myiza, imbaraga dushyira mu iterambere n'amahoro arambye zaba imfabusa –Minisitiri w'Intebe Ngirente #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'intebe Dr. Edouard Ngirente, asanga hatabayeho kwimakaza imiyoborere myiza, mu bihugu byibumbiye mu muryango w'ibihugu bikoresha Igifaransa, imbaraga n'ubushake bishyirwa mu kwimakaza iterambere n'amahoro birambye muri ibyo bihugu zaba imfabusa.

    Ibi umukuru wa Guverinoma yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022, ubwo yahagarariga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu muhango wo  gufungura ku mugaragaro inteko rusange ya  47 y'Inteko zishinga amategeko z'ibihugu bikoresha Igifaransa, iri kubera mu Rwanda, kuva tariki 5 kugeza Ku 9 Nyakanga 2022.

    Ibihugu nka Mali, Burkina Faso na Guinea bisanzwe ari ibinyamuryango by'umuryango uhuza ibihugu bikoresha igifaransa, ntabwo bihagarariwe mu ihuriro rya 47 ry'inteko z'ibihugu biri muri uwo muryango  u Rwanda rwakiriye, nyamara ingingo ihatse izindi y'ibiganiro by'abashingamategeko bo mu  bihugu bigize Francophonie, ari ugusuzuma imitegekere y'Isi ariko no  kwitsa cyane ku ruhare rw'intumwa za rubanda mu kwimakaza amahoro arambye.

    Icyakora Madamu Donatile Mukabalisa uyobora inteko ishingamatageko y'u Rwanda umutwe w'abadepite, asanga kuganira ku ngingo y'amahoro arambye byibutsa abadepite n'abasenateri bo mu bihugu bigize Francophonie, ko hari umwenda bafitiye ababatoye ngo babahagararire.

    Ati 'Guhitamo insanganyamatsiko y'ibi biganiro ariyo 'Imitegekere y'isi n'uruhare rw'inteko zishingamategeko mu  kwimakaza amahoro arambye' ni amahitamo yakoranywe ubushishozi, kugira ngo twe nk'abahagarariye rubanda dushobore gutekereza neza no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw'ingenzi twagira mu kurushaho kwimakaza amahoro n'ituze muri uyu muryango duhuriyemo.'

    Yakomeje agira ati 'Ku bw'ibyo rero hirya y'ibibazo by'ihariye birebana n'umuryango, iri huriro rizatanga umwanya wihariye kandi ukomeye, kugira ngo dusangire ubunaribonye nk'abahagarariye abaturage baturutse mu mpande zose z'Isi, mu rwego rwo gushaka ibisubizo abadutoye badutegerejeho.'

    Perezida w'Ihuriro ry'Inteko zishingamategeko zo mu muryango w'Ibihugu bikoresha igifaransa, akaba na perezida w'inteko ishingamategeko ya Côte d'Ivoire, Bwana Adama Bictogo we yasabye bagenzi be gushyiraho no gutora amategeko akaze, kugira ngo inzitizi ziri kubangamira amahame ya demokarasi no kwishyira ukizina kwa rubanda zibonerwe umuti.

    Ati 'Ibibazo byo mu nzego zacu n'ibya politiki bigaragarira mu guhirika inzego  zatowe mu buryo bukurikije Demokarasi, twavuga nk'inteko zishinga amategeko ari na rwo rwego rugaragaza ubwisanzure muri Demokarasi, kubera ibyo bibazo bigaragara ko ari inzitizi kuri leta zacu, ndetse ko ku nteko zishingamategeko zacu, tugomba gufata ingamba zo gushyiraho amategeko akomeye, yumvikana kandi ahamye ndetse agatorwa hakurikijwe ugushaka kw'abaturage bacu.'

    Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, wahagarariye Perezida Kagame mu itangizwa ku mugaragaro ry'inteko rusange ya 47 y'Inteko zishinga amategeko z'ibihugu bikoresha Igifaransa u Rwanda rwakiriye, yatanze impuruza ko hatabayeho kwimakaza imiyoborere myiza mu bihugu byibumbiye muri Francophonie, imbaraga n'ubushake bishyirwa mu kwimakaza iterambere n'amahoro birambye muri ibyo bihugu zaba imfabusa.

    Ati 'Nta buyobozi bwiza, nta nzego zikomeye kandi zidaheza, imbaraga dushyira mu iterambere n'amahoro arambye zaba imfabusa. Ku rundi ruhande ariko Isi yugarijwe n'izindi nzitizi zitari nke, twavuga nk'inzitizi zirebana n'umutekano, ibihungabanya amahoro n'umutekano rusange, nabyo kuri ubu biteye impungenge.   Nk'uko tubizi twese ibihugu byinshi binyamuryango byugarijwe n'icyorezo cy'iterabwoba.'

    Abakurikiranira hafi ibibera ku Isi bavuga ko muri iyi myaka ya vuba, Isi muri rusange n'Akarere ka Francophonie by'umwihariko kibasiwe n'uruhurirane rw'ibibazo bitandukanye by'ingutu, birimo ihirikwa ry'ubutegetsi ryahungabanyije inzego mu bihugu byinshi, bigwiriyemo ibyo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

    Tito DUSABIREMA

    The post Nta miyoborere myiza, imbaraga dushyira mu iterambere n'amahoro arambye zaba imfabusa —Minisitiri w'Intebe Ngirente appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/08/nta-miyoborere-myiza-imbaraga-dushyira-mu-iterambere-namahoro-arambye-zaba-imfabusa-minisitiri-wintebe-ngirente/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nta-miyoborere-myiza-imbaraga-dushyira-mu-iterambere-namahoro-arambye-zaba-imfabusa-minisitiri-wintebe-ngirente