
Category: Uncategorized
-
Amafaranga ava mu gitaramo cya Massamba harimo ayo gufasha abamugariye ku rugamba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuhanzi Massamba Intore yatangaje ko igitaramo yateguye cyo kwibohora kiba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022 muri Camp Kigali amafaranga avamo (…) -
Musanze : Umusaza wari waraye izamu yasanzwe ku biro by’Akagari yapfuye #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nyakanga 2022 mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze ku Biro by’Akagari ka Kabeza niho habonetse uriya murambo.
Amakuru yatanzwe n’uwahazindukiye aje gukora isuku nk’akazi ke ka buri munsi, inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’Ubugenzacyaha RIB bahita bahagera.
Byakekwaga ko yishwe anizwe, ariko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB ryagaragaje ko nta gikomere kimugaragaraho ndetse ahubwo ko hagaragara amaraso yavuye aturuka mu kanwa bigakekwa ko ari ubundi burwayi yari afite bwamuhitanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve Gahonzire Landouard aganira n’Umuseke yemeje aya makuru avuga ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu musaza yaba yazize uburwayi.
Yagize ati 'Mbere ya byose turihanganisha umuryango wabuze uwabo. Natwe amakuru y’urupfu rw’uyu musaza twayamenye mu gitondo ubwo umukozi ukora isuku hano ku kagari yari agiye gukora isuku akamubona aho yari aryamye yapfuye.
Ubu RIB imaze kudufasha mu iperereza ry’ibanze bamaze kutugaragariza ko bishoboka kuba yazize uburwayi kuko nta gikomere kimugaragaraho ku mubiri hose.'
Gahonzire Landouard YAVUZE KO 'Bishoboka ko umuntu yaba afite ubundi burwayi kandi no mu makuru abaturage baduhaye ni uko yari asanzwe arwaye.'
Yakomeje agira ati 'Turizeza abaturage ko umutekano uhari kandi iperereza rirakomeza gukorwa kuko uyu nyakwigendera tugiye kumujyana kwa muganga hakorwe ibizamini ikiza kuvamo na cyo turagisangiza abaturage.'
Umurambo w’uyu musaza wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma ryisumbuyeho hamenyekane neza icya cyabaye inkomoko y’uru rupfu.
Ivomo:Umuseke
-
Hamenyekanye Ibyo Perezida Kagame yumvikanye na Tshisekedi,Ukuri ku mwanzuro watumye M23 ihaguruka ikarahira #rwanda #RwOT
Kuri Twitter, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yavuze ko ibyaganiriweho n’ibyemezo byafashwe bisobannutse.
Ati 'Mu nama yahuje impande eshatu i Luanda inzira yo gukemura ibibazo irimo ingingo n’ibikorwa bisobanutse bizashyirwa mu bikorwa n’impande zirebwa.Nta masezerano yasinywe, nta guhagarika imirwano byasinywe.'
Minisitiri Biruta avuga ko amakuru atariyo abangamira inzira y’amahoro muri RD.Congo no mu Karere.
Ibi biravugwa mu gihe Inyeshyamba za M23 zikimara kumva ibyatangajwe n’uruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko inama yahuje ba Perezida, Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi, i Luanda ku wa Gatatu tariki 6 Nyakanga, 2022 ku butumirwe bwa Perezida wa Angola, João Lourenço ko imirwano igomba guhagarara kandi M23 ikava mu bice yafashe.
M23 yasigaye yibaza ahandi izajya hatari muri Congo kandi abagize uwo mutwe ari Abanyekongo, bo bakavuga ko amasezerano atasinywa hagati ya Congo n’u Rwanda ko ahubwo Congo Kinshasa ikwiye kumvikana na bo.
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yabwiye Ukwezi ko badateze kuva ku butaka bwa Congo kuko ari abenegihugu ahubwo ko bakwemera bakahasiga agatwe kuko batifuza kongera kuba impunzi.
Stephanie Nyombayire ukuriye ibikorwa by’Itumanaho mu Biro bya Perezida mu Rwanda yavuze ko mu byumvikanyweho hagati ya Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi, harimo :
* Kurandura umutwe wa FDLR n’indi mitwe yose iwushamikiyeho
* Gushyiraho uburyo bukenewe mu gufasha impunzi gutahuka
* Kurwanya imbwirwaruhame zibiba urwango
* Kongera kuzura imikoranira y’abashinzwe ubutasi hagati ya Congo n’u Rwanda
* Kuba Komisiyo ihuriweho n’impende zombi igamije gukemura ibibazo izahurira I Luanda/Angola ku wa 12 Nyakanga, 2022.
Kuva mu kwezi gushize, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagana uri ku mupaka na Uganda.
Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside mu 1994.
Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.
Leta ya Congo yamaganye abibasira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda cyangwa abakoresha imvugo ihembera urwangano.
Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye kubura mu mpera y’ukwezi kwa gatatu, nyuma y’imyaka igera hafi ku 10 yari ishize nta gitero gikomeye M23 ikora.
-
Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena #rwanda #RwOT
Mu gihe cy'iminsi 4 mu Rwanda, hagize kubera shampiyona Nyafurika y'umukino wa Taekondo igomba gutangira guhera tariki ya 13 kugeza kuya 17 Nyakanga 2022, ni imikino iteganyijwe kuzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Iyi shampiyona izwi nka African Taekwondo Senior Championships 2022, igiye kwakira ibihugu 40 byose byamaze kwiyandikisha kuzitabira iyi mikino igiye gukinwa ku ncuro ya 12 kuva mu mwaka wa 1966.
Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo izakinwa mu byiciro bibiri birimo Poomsae na Kyorugi.

Biteganyijwe ko irushanwa mu myiyereko (Poomsae) rizakinwa ku wa 13 â” 14 Nyakanga 2022, mu gihe irushanwa mu kurwana (Kyorugi) rizakinwa ku wa 16â”17 Nyakanga 2022, ari na bwo igihugu kizaba cyegukanye igikombe kizagishyikirizwa.

Ku ruhande rw'u Rwanda, Ishyirahamwe ry'Umukino wa Taekwondo mu Rwanda (RTF) ryashyizeho Umunya-Koreya y'Epfo, Jeong Ji-Man, nk'umutoza w'Ikipe y'Igihugu ari nawe uzatoza ikipe izitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo.
Abakinnyi b'Ikipe y'u Rwanda bari mu mwiherero:Ikipe y'Abagabo: Benoît Kayitare, Jean De Dieu Niyigize, Happy Niyomugabo, Jean Paul Sekanyambo, Savio Nizeyimana, Jackson Iyamuremye, Jules Tuyishime, Vincent Munyakazi, Mussa Twizeyimana, Daël Sinayobye, Jackson Iyamuremye, Boris Muhire na Cedrick Mwemezi.
Ikipe y'Abagore: Francine Uwamahoro, Florence Wimuriza, Hyacinthe Cyuzozo, Aline Ndacyayisenga, Adeline Mutesi, Kevine Mutoniwase, Adinette Umuhoza, Nadège Umurerwa na Denise Uwase.
The post Ibihugu 40 nibyo bimaze kwemeza ko bizitabira Shampiyona Nyafurika ya Taekwondo izabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena appeared first on RUSHYASHYA.
-
Uko impuguke muri Politiki zibona ibyavuye mu nama ku bibazo by'u Rwanda na RDC #rwanda #RwOT
Impuguke mu bubanyi n'amahanga zagaragaje ko ibihugu by' u Rwanda na RDC bikwiye kugaragaza ubushake bwa Politiki mu gushyira mubikorwa ibyemeranyijwe n'impande zombi mu biganiro byo kuzahura umubano kw'Ibi bihugu byabereye muri Angola.Â
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, nibwo i Luanda muri Angola  habereye ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na Mugenzi we Felix Tshisekedi.
  Abakuru b'ibihugu biyemeje kongera kubaka icyizere, no gushyiraho komisiyo yihariye yo gukemura ibibazo batumvikanwaho.
Muri ibi biganiro  hanzuwe ko hasubukurwa ibiganiro bihuza komisiyo ihuriweho ku mpande zombi, aho inama yayo ya mbere izabera i Luanda ku wa 12 Nyakanga 2022.
Perezida wa Angola, João Lourenço, yatangaje ko inama ya mbere, izaba irimo Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Angola, ufite inshingano z'ubuhuza.
Hemejwe kandi ko hagomba gushyirwa imbaraga mu rugamba rwo kurwanya imvugo z'urwango, zikomeje kubibwa muri RDC, cyane cyane izibasira abavuga Ikinyarwanda n'u Rwanda muri rusange.
Indi ngingo yemejwe muri ibi biganiro, ijyanye no kubaha ubusugire bwa buri gihugu nk'uko buri kimwe kibarizwa muri uyu muryango w'Ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari, ICGLR, cyabyiyemeje.
Hemejwe kandi ko hatangira kugenzurwa ishingiro ry'ibirego u Rwanda na RDC bishinjanya.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe rwo rushinja uyu muturanyi warwo gukorana n'umutwe wa FDLR.
Ni mu gihe kandi ibikorwa byose by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri RDC, bigomba gukorwa hubahwa ubusugire bw'igihugu.
Impuguke mububanyi n'amahanga, zisanga ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro risaba ko ubutegetsi bw'u Rwanda n'ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,  impande zombi zigaragaza ubushake bwa Politiki .
Dr. Ismael BUCHANAN ni umwarimu muri Kaminuza, akaba n'impuguke mububanyi n'amahanga.
Ati 'Urebye iyi myanzuro ni myiza, kandi ni intambwe inakomeye, kuba ibihugu byose birebwa na kiriya kibazo bicaye bakakiganira, mu rwego rwo kugira ngo barebe uko bakirandura. Ariko rero birasaba ukwiyemeza, birasaba ubushake bwa Politiki.'
Mu biganiro by'i Luanda u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byemeranyije ko umutwe wa FDLR urandurwa burundu, naho umutwe wa M23 ugomba guhita ushyira intwaro hasi, ukava mu birindiro wigaruriye.Â
Nubwo bimeze gutyo ariko umutwe wa M23, wateye utwatsi uyu mwanzuro, uvuga ko utiteguye guhita uva mu birindiro byawo kuko ikibazo cy'uyu mutwe ari icya politiki kireba Abanye-Congo, kidakwiye kuganirwaho hagati y'u Rwanda na RDC.
 Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yabwiye BBC ati 'Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro?.Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?'
Umuvugizi wa M23 yavuze ko ibi biganiro by'i Luanda ntacyo bizageraho, kuko 'twebwe turwanira impamvu nziza kandi y'ukuri'.
 Abasesengura iby'ububanyi n'amahanga, bagaragaje ko uyu mwanzuro ujyanye no kurandura FDLR no gushyira intwaro hasi kwa M23, ushoboka mugihe ubugetsi bwa RDC bwahindura imyumvire bufite kuri iyi mitwe yombi.
Ati ' Niba Guverinoma ya RDC yemera ko umutwe wa FDLR uri kuri buriya butaka, ikemera ko ibyo bayibwira ko ugira uruhare mu gutera u Rwanda, urazi ibitero byabereye Musanze mu Kinigi, aho bateye ibibombe bikangiza ibintu. Ibyo rero ni kimwe mu kintu kigaragaza ko Congo igomba kwemera ibyo birego. M23 nayo rero Congo ifite uruhare rwo kwemera ko ari abaturage ba Congo, kabone niyo baba bavuga ikinyarwanda, ibyo ni amateka ntabwo wabisubiza inyuma.'
Mu biganiro by'u Rwanda na RDC muri Angola, Perezida Paul Kagame yavuze ko iyi nama  yageze ku myanzuro ishimishije, agendeye ku bwumvikane bwayiranze bigizwemo uruhare na Perezida, João Lourenço .
Yavuze ko ibi biganiro byo muri Angola, ari umusingi ku kongera gusubiza mu buryo umubano w'ibihugu byombi, no kubana neza kw'abaturage babyo.
Perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko umwuka mubi hagati y'u Rwanda na Congo n'abaturage babyo nta mumaro bifite, ahubwo ngo bihungabanya umutekano, aho kugira icyo byongera ku iterambere, n'imibereho myiza by'abaturage muri ibyo bihugu.
Daniel Hakizimana
The post Uko impuguke muri Politiki zibona ibyavuye mu nama ku bibazo by'u Rwanda na RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Umufana wa Apr Fc yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya siporo ndetse anasabira ikipe ye agashimwe – YEGOB #rwanda #RwOT
Umufana wa Apr Fc yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda avuga ko risenya ruhago nyarwanda aho kuyubaka nkuko byakabaye biri.
Mu nyandiko ndende yanyujijwe ku rubuga rwa Apr Fc (website) uyu mufana asobanura impamvu itangazamakuru risenye umupira w'amaguru mu Rwanda.
Mu bitekerezo bye yavuze ko hari abanyamakuru basebya amakipe atabamenyera akaryo ka buri munsi.
Akomeza avuga ko kandi abanyamakuru ba siporo bigize abakomisiyoneli b'abakinnyi aho bakwirakwiza ibihuha kugira ngo uwo mukinnyi abone ikipe.
Uyu mufana yagarutse ku banyamakuru bakora uyu mwuga batarawize ndetse avuga ko ngo bigize abantu batanga amakuru yo mu nda y'isi.
Uyu mufana yasabiye Apr Fc igihembo gitangwa na Ferwafa kubera yazamuye impano z'abakinnyi b'abanyarwanda, ndetse avuga ko n'umunyamakuru w'indashyikirwa yajya ahabwa agashimwe.
-
Aimable Karasira yavuze ko ubuzima bwe buri mu Kaga #rwanda #RwOT
Mu cyumba cy’urukiko cyari kizengurutswe n’abashinzwe umutekano benshi, yavuze ko afungiwe mu kato kandi ko ubuzima bwe buri mu kaga asaba kurekurwa akaburana ari hanze.
Karasira aregwa ibyaha birimo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro, no gukwirakwiza ibihuha, ibi byaha byose arabihakana.
Uyu yahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda washinze urubuga rwa YouTube yavugiragaho amagambo arimo no kunenga ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
Uyu munsi yasubiyemo ko arwaye ihungabana n’agahinda gakabije hamwe na diabete, kandi akaba adahabwa ubuvuzi bukwiye.
Ni ubwa gatatu atanze inzitizi asaba gufungurwa akaburana urubanza rwe mu mizi adafunze.
Yabwiye umucamanza ko aho afungiye atemererwa kubona dosiye ikubiyemo ibirego kandi adahabwa umwanya uhagije wo kuvugana n’umwunganizi we mu mategeko.
Uyu mwunganizi we, Me Gatera Gashabana, yabwiye urukiko ko uburwayi bwa Karasira bwongerwa n’uburyo bubi afunzwemo kandi akaba atemererwa guhura n’abaganga b’inzobere.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira afunzwe kimwe n’abandi.
Bwongeraho ko uburwayi afite butamubuza kuburana bityo ko agomba gukomeza kuburana afunze.
Urukiko rwavuze ko ruzafata umwanzuro ku nzitizi Karasira yatanze tariki 11 z’uku kwezi kwa Nyakanga.
Karasira yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi (05) 2021, hashize amezi abiri yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ategereje urubanza mu mizi.
-
APR FC yasinyishije abakinnyi 6, yongerera amasezerano abakinnyi 9 #rwanda #RwOT
APR FC mu rwego rwo kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23, yamaze gusinyisha abakinnyi 6 ni mu gihe yanafashe umwanzuro wo kongerera abandi 9 amasezerano.
Nubwo itarabitangaza kumugaragaro, gusa APR FC yamaze kwibikaho abakinnyi 6 yaguze bavuye mu yandi makipe.
Mu bwugarizi yasinyishije Ishimwe Christian wakiniraga AS Kigali, Abouba wakiniraga Police FC na Niyigena Clement wari usoje amasezerano muri Rayon Sports.
Iyi kipe kandi yasinyishije abakinnyi basatira izamu barimo Mbonyumwami Taibu wakiniraga Espoir FC, Niyibizi Ramadhan wakiniraga AS Kigali ndetse na Ishimwe Fiston wa Marines FC.
APR FC yafashe umwanzuro ko nta mukinnyi wa yo n’umwe izarekura, ikaba yaramaze kongerera amasezerano abakinnyi 9 bari basoje amasezerano.
Ku isonga hari umunyezamu Ahishakiye Hertier, myugariro Buregeya Prince, Nshimiyimana Yunusu na Ndayishimiye Dieudonne.
Hari abakinnyi bakina mu kibuga hagati Ruboneka Bosco ndetse na Itangishaka Blaise. Yongereye amasezerano kandi abakinnyi 3 bataha izamu Nshuti Innocent, Mugunga Yves na Bizimana Yannick.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasinyishije-abakinnyi-6-yongerera-amasezerano-abakinnyi-9
-
Brittney Griner uherutse gutabaza Perezida Bi… – #rwanda #RwOT
Brittney Griner witabye urukuko kuri uyu wa kane, yireguye imbere  y'umucamanza agira ati: “Mu cyubahiro cyanyu ndashaka kwemera icyaha, ariko ntabwo nari mbigambiriye. Sinifuzaga kurenga ku mategeko”. Yakomeje ati: “Ndashaka kuzatanga ubuhamya bwanjye nyuma. Nkeneye igihe cyo kubitegura”. Ubuhamya yavavuga azatanga nyuma ntibyumvikanaga neza kuko yari yamaze kwemera icyaha, byumvikanye nko kuzasaba imbabazi ku bihano yashakaga kuvuga. Â
ÂUbwo yinjiraga mu rukiko uyu munsi, camera z'itangazamakuru zari zimuhanze amaso aho yari yitwaje ifoto y'umugore we, Cherelle Griner nk'ikimenyetso cyo kwifuza kurekurwa ngo ajye mu rugo. Iyi foto yari afite yagerageje kuyigaragaza muri camera z'abanyamakuru aho yari ayifatanye n'izindi mpapuro.
    Â
![]()
 Yinjiye mu rukiko yitwaje ifoto y'umugore weUyu mugore ufite imyaka 33 y'amavuko, yitabye urukikio nyuma y'iminsi mike atabaje Perezida Biden ngo amukure mu buroko aho mu Burusiya. Perezida Biden na Visi Perezida we, Kamala Harris binjiye mu kibazo cye aho bijeje Cherelle Griner umugore we ko barimo kubikurikirana mu nzira zose zishoboka ngo arekurwe agaruke muri Amerika. N'ubwo bimeze gutyo ariko, mu gihe urukiko mu Burusiya rwakwanzura ko ahamwe n'icyaha ashobora gukatirwa imyaka icumi y'igifungo. Azongera kwitaba urukiko ku itariki ya 14 Nyakanga uyu mwaka.
Â
![]()
Brittney Griner ari hamwe n'umugore we Cherelle Griner
Twabibutsa ko Brittney Griner akurikiranyweho kuba yari afite ibiyobyabwenge mu mizigo ye, ubwo yageraga ku  kibuga cy'indege cya Moscou hagati muri Gashyantare uyu mwaka.
Â
Src: TMZ
-
Hatangijwe gahunda nshya ya ‘MTN Unicall’ ije… – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku biro bikuru bya MTN i Nyarutarama kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga, MTN Rwanda yatangaje ko itangije kumugaragaro ubu buryo bwiswe ‘Unicall’ bukoresha Murandasi, aho buzafasha by’umwihariko abafite ibigo byagutse byakira abahamagara benshi.
Iyi Serivisi kandi izafasha abakoresha kujya bavugana n’abakozi benshi bashoboka mu gihe kimwe kandi bitabagoye, cyo kimwe n’uko ari Serivisi ishobora gukoreshwa n’abo mu muryango umwe cyangwa abandi bahuriye ku kintu runaka.
![]()
Hasobanurwa ibya MTN unicall
Ndoli Didas, umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’ubucuruzi muri MTN Rwanda yavuze ko ari igitekerezo bari bamaranye igihe nyuma yo kubona ko uburyo busanzwe bufasha abantu guhamagara kuri ‘Fixed Telephones’ zo mu kazi zari zihenze, zifite umubare ntarengwa w’abo zakira mu gihe kimwe kandi bigora kuzimura ngo zive hamwe zijyanwe ahandi.
Ndoli yavuze ko kandi ari igikorwa batekereje gukora bihereye ku kuba barabonye ko ubwo igihe icyorezo cya Coronavirus cyadukaga muri 2020, ibigo by’ubucuruzi bitorohewe no guhuza imikorere y’abakozi bakoreraga mu rugo badafite itumanaho rinoze.
Ndoli avuga ko MTN Rwanda yizeye ko ubu buryo bushya buzanezeza abakiliya bazabukoresha, cyane ko buzorohereza abantu guhamagarana nta mupaka w’umubare, kandi buhendutse.
![]()
Ndoli Didas
Iyi Serivisi yashyizweho, izabashisha abantu barenga 100 kuvugira icyarimwe bahujwe na Telephone imwe. Ibi bije bivugurura uburyo busanzwe bwa ‘Fix’, bwo bwashoboraga kwakira abantu 30 gusa bahujwe na Telephone imwe.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
Hasobanuwe Imikorere ya ‘Unicall’
AMAFOTO: SANGWA Julien








