Category: Uncategorized

  • Umufana wa Yago yafashe icyemezo gikomeye nyuma yuko Yago apostinze umukobwa bakundana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2022 nibwo umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye cyane ku izina rya Yago yapostinze ifoto ikurikira y'umukunzi we kuri instagram.

     

    Nyuma yuko iyi foto y'umukunzi wa Yago igiye hanze ni byinshi byavuzwe n'abafana ba Yago benshi babaza igihe Yago azatangira agacupa n'ibindi bitandukanye.

    Umwe mu bafana ba Yago wabonye iyi foto yanzuye ko nta mpamvu yo kudakundana kandi na Yago akundana. Yagize ati ” Ndinde wo kudakundana na Yago akundana “. Byinshi byavuzwe n'abafana ba Yago ni ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/umufana-wa-yago-yafashe-icyemezo-gikomeye-nyuma-yuko-yago-apostinze-umukobwa-bakundana/

  • Ngibi ibigutegereje niba ukunze kurwara umutwe ukabije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Usanga abantu bataka cyane ko barwaye umutwe ariko batazi impamvu ibitera gusa abahanga bavuga ko umutwe ukabije ushobora gushyira ubuzima bwumuntu mukaga.

    Mu gihe umutwe wanze gukira akenshi uzana izindi ndwara zitandukanye zirimo indwara ya 'Stroke', 'Tumor' na 'Blood Clot' gusa ntabwo bikunda kubaho ku muntu wese, bikunda kuba ku bantu bakora imirimo myinshi itabaha kuruhuka nk'uko tubikesha Ikinyamakuru OperaNews.

    Abantu bakwiriye kumenya neza ko umutwe wabo ukeneye gutuza no kuruhuka bihagije, ndetse bakawitaho cyane bigendanye n'ibikorwa bakora kugira ngo batawubangamira ubuzima bwite bukabigiriramo ingaruka.

    Hari abatumva neza impamvu itera kurwara umutwe, ndetse hari n'ubwo uzajya kwivuza ntibabashe kubona neza icyo urwaye nyamara wowe uri kuribwa, nk'uko twabivuze haruguru. Imitsi yo mu mugongo ndetse n'ubwonko, byose byihuriza mu mutwe. Imitsi nayo ishobora gutera uburwayi bw'umutwe ukabije mu gihe iri kukurya.

    Basoza batanga inama ko umuntu akwiye kuruhuka bihagije kugirango yirinde kuribwa umutwe ndetse yakumva bikomeye akegera abaganga.

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibigutegereje-niba-ukunze-kurwara-umutwe-ukabije/

  • Bikira Maria yongeye kwigaragaza na none – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bikira Mariya nyina wa jambo wabonekeye i kibeho, yongeye kwigaragaza ariko yigaragariza muri kiliziya ya St Chalres Lwaga ahitwa Calabar mu gihuguy cya Nigera  nkuko byemejwe na padiri Evaristus Bassey.

    Ni ishuhso ya Bikira Maria yabonywe n'abantu benshi ndetse si ukuvuga ko ari igikabyo kuko abantu benshi yewe harimo n'abatari aba catholic bayiboneye n'amaso yabo.

    Evaristus Bassey yagize ati 'kuri uyu wa gatatu tariki ya 22/06/2022, uwera akaba isugi mariya twamubonye mu kirere cyacu cya hano Lwanga ndetse si no kuvuga ko ari igikabyo kuko na pasiteri usengera muri protestant wari waje gusura mubyara we, nawe yaramubonye. akaba ari ishusho yabonwe n'abarenga 100'

    Abantu bafashe amashusho ndetse na padiri afata iyo shusho ya Bikira Maria bakomeza kumusenga bamwiyambaza ngo aze afashe igihugu cya Nigeria.

    Source : https://yegob.rw/bikira-maria-yongeye-kwigaragaza-na-none/

  • Gutera abantu impuhwe nawe byaguhira, umusore arashakishwa hasi hejuru ngo ahabwe akazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana usoje kwiga amshuri ye ya kaminuza, witwa Isaac Kwame Addae yatangaje ko yakiriye telephone zamuhamagaraga zivuye muri company zirenga 50 zishaka kumuha akazi nyuma y'uko yirirwaga yicaye kumuhanda asaba akzi.

    mu kiganiro Isaac aherutse kugirana na SERWAA Amihere ukora kuri GHONE TV, yatangaje ko amaze kwakira telephone zigera kuri 50 kandi zivuye muri company zitandukanye zishaka kumuha akazi ariko atari yahitamo aho azerekeza.

    Isaac Nkwame yavuze ko yize mu bya science ndete avuga ko bamwe mu bamwegereye bashakaga kumuha akazi ko mubya business ndetse avuga ko aho bagerageje kumuhamagara hose yatanze ibisabwa, kugeza magingo aya ategereje ngo arebe aho azahabwa akazi ndetse azahitemo aho yumva hamubereye.

    Source : https://yegob.rw/gutera-abantu-impuhwe-nawe-byaguhira-umusore-arashakishwa-hasi-hejuru-ngo-ahabwe-akazi/

  • Umukobwa wo muri Kaminuza yaguye muri koma ukimenya ko mwarimu we yishwe na SIDA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Habayeho urujijo mu banyeshuri igihe mugenzi wabo w'umukobwa yaguye inshuro eshatu nyuma yo kumva amakuru y'urupfu rw'umwarimu wabo.

    Umukoresha wa Twitter, @ Spend0Gustav0, wavuze inkuru, yavuze ko umunyeshuri w'umukobwa utaravuzwe izina yacitse intege inshuro eshatu ndetse akaba nkuguye muri koma nyuma yo kumva ko umwarimu wabo yapfuye azize indwara ya Sida.

    Nubwo nta bisobanuro byatanzwe ku mpamvu yatumye acika intege, abantu benshi barimo gushimangira ko agomba kuba yararyamanye na nyakwigendera akiri muzima.

    @ Spend0Gustav0 ati 'Umukobwa yacitse intege inshuro 3 agwa hasi amaze kumva amakuru yuko umwarimu wacu yapfuye azize sida. Sinumva impamvu yacitse intege bigeze aho'.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wo-muri-kaminuza-yaguye-muri-koma-ukimenya-ko-mwarimu-we-yishwe-na-sida/

  • Gukorera umuziki mu Rwanda biroroha cyane kuk… – #rwanda #RwOT

    NJ3 usanzwe abarizwa muri North Carolina kuri ubu ari mu Rwanda, aho amaze ukwezi ari mu bikorwa bijyanye n’umuziki birimo gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ndetse no gushaka uburyo bw’imenyekanishabikorwa.

    Uyu musore avuga ko gukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America bigoye ku rwego rwo hejuru ugereranije no mu Rwanda, ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye aza mu Rwanda aho gukorera indirimbo aho asanzwe atuye.

    Aganira na InyaRwanda, NJ3 yasobanuye ko abatunganya umuziki muri America bashyiraho ibiciro bihenze kandi baba bafite abakiliya benshi bigatuma bashyiraho amasaha ntarengwa kuri buri muhanzi, bikabera benshi imbogamizi kuko badakora bisanzuye.

    Ibyo bitandukanye n’uko aba-Producer bo mu Rwanda bakora, kuko n'ubwo umuziki udakorerwa ubuntu cyangwa amafaranga make, ariko mu Rwanda ho umuhanzi ahabwa igihe cyo kunonosora indirimbo ye mbere y’uko isohoka.

    Yagize ati “Muri America haba Studio nziza ariko harahenze cyane kandi uko baguhenda si ko bagukorera indirimbo nziza, kuko ntabwo bafata igihangano ngo bacyicareho kirangire. Ujya muri studio bakaguha igihe ntarengwa cyo kumaramo, ugusanga uhenzwe kandi utwaye ibyo udashaka kubera kwihutishwa.”

    NJ3 i Kigali

    Uyu muhanzi kandi avuga ko n'ubwo abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, yahisemo gutangirira ku ndirimbo ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda mu rwego rwo kubanza kwigarurira abafana bo mu Rwanda, ndetse n’abavuga Ikinyarwanda bari mu bindi bihugu.

    NJ3 wavukiye mu Rwanda akanahakurira mbere yo kujya muri America mu mwaka wa 2015, yagarutse i Kigali muri Gicurasi aho ari gutunganya indirimbo ‘nyinshi’ azajya ashyira ahagaragara mu bihe bitandukanye biri imbere.

    Justin watangiye ibikorwa by’ibanze by’umuziki muri 2017, avuga ko afite intego ikomeye yo gukora ibishoboka byose akazageza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, nibura mu myaka itatu iri imbere. Kuri ubu afite indirimbo eshanu zirimo ebyiri zifite amashusho, mu gihe kandi ateganya gushyira hanze izindi ndirimbo eshanu muri uyu mwaka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118861/gukorera-umuziki-mu-rwanda-biroroha-cyane-kuko-muri-america-ni-ku-masaha-nj3-118861.html

  • Prof Geoffrey Rugege yagizwe umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumwimika wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Nyakanga 2022, i Kigali.

    Suman Alla wari usanzwe ari Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga yavuze ko yayoboye mu gihe kibi ariko ko ibikorwa bitahagaze ndetse ashimira abagize uruhare mu gutera inkunga ibyakozwe.

    Perezida wa Rotary Club atorerwa manda y'umwaka umwe gusa.

    Prof. Geoffrey Rugege wahawe inshingano asanzwe ari Umuyobozi wa Kaminuza yigisha ibijyanye n'Imiyoborere (African Leadership University) akaba amaze imyaka igera kuri 50 ari umunyamuryango wa Rotary Club.

    Yinjiyemo mu 1972 ubwo yabaga muri Uganda, ageze muri Amerika mu 1976 akomereza muri Rotary Club ya Luisiana, agarutse mu Rwanda yinjira muri Rotary Club Kigali Virunga.

    Yavuze ko yishimiye inshingano yahawe nka Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga akaba azibanda ku bikorwa bizamura imibereho y'abaturage mu buryo burambye kandi bidaheza.

    Yavuze ko mu gihe yamaze muri Rotary Club yagiye akora ku mishinga mu nzego zirimo uburezi, ubuzima n'isuku n'isukura.

    Kuri ubu mu by'uburezi arashaka ko hazatangizwa isomero ryimukanwa (Mobile Library) hagamijwe guteza imbere umuco wo gusoma mu Banyarwanda.

    Yakomeje ati 'Nk'uko mubizi uyu ni umwe mu migabane utagira umuco wo gusoma. Dufite inshingano zo kwita ku gufasha umugabane wa Afurika gukuza umuco wo gusoma. Niyo mpamvu dukeneye isomero ryimukanwa.'

    Kugeza ubu haracyashikishwa amafaranga n'abafatanyabikorwa kugira ngo hagurwe iryo somero ryimukanwa. Rizunganira Isomero rusange rya Kigali ku Kacyiru ryafunguwe mu 2012, ryakira abarigana barenga 150 ku munsi.

    Mu bijyanye n'ubuzima bazakorana n'ikigo cyatangijwe kizajya cyita ku barwayi ba kanseri mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali na ho mu by'isuku n'isukura Rotary Club Kigali Virunga izakomeza kugirana ubufatanye n'amashuri mu rwego rwo kubaka ahantu ho gukarabira intoki.

    Murumuna we, Prof. Sam Rugege, yifurije umuyobozi mushya ihirwe mu nshingano yahawe avuga ko umurava asanganywe ari wo wamuhesheje kuba ari we utoranywa.

    Ati 'Ndashimira Prof. Geoffrey Rugege kandi ndamwifuriza intsinzi mu gihe agiye kumara nk'umuyobozi wa 23 wa Rotary Club Kigali Virunga. Nk'umuntu umaze imyaka 50 muri Rotary umurava we ushobora kuba ari wo wamuhesheje inshingano z'uyu munsi.'

    'Yatoranyijwe ku bw'umusanzu we muri Rotary Club zo muri Uganda, Amerika no mu Rwanda muri iki gihe. Nk'uko mwabyumvise ubuzima bwe bwaranzwe n'ibikorwa bifasha abaturage binyuze muri Rotary aho yakoraga hose.'

    Prof. Geoffrey Rugege mu bihe bitandukanye ngo yagiye yitangira kwitabira inama mpuzamahanga za Rotary Club hirya no hino ku Isi zirenga 10. Iheruka yabereye muri Texas ni yo yasibye bitewe n'uko ubuzima bwe butari bumeze neza.

    Rotary International imaze imyaka 117 ishinzwe ku Isi [yatangirijwe muri Amerika] ikaba imaze kugaba amashami hirya no hino. Ibikorwa byayo byibanda ku gufasha abatishoboye n'abafite ibibazo bikomeye by'ubuzima. Ku isi hose ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,3.

    Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs icumi ari zo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga, Rotary Club Kigali Gasabo, Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Seniors na Rotary Club Kigali Karisimbi.

    Suman Alla yafatanyije n’umugore wa Prof. Rugege bamwambika umudali

    Prof Geoffrey Rugege yavuze ko yishimiye inshingano yahawe nka Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga

    Prof. Geoffrey Rugege yavuze ko azibanda ku bikorwa bizana impinduka muri sosiyete

    Prof. Geoffrey Rugege n’itsinda ry’abayobozi bazamufasha muri manda ye y’umwaka umwe

    Prof. Sam Rugege yashimiye mukuru we amwifuriza ihirwe mu nshingano ze

    Suman Alla ni we wari usanzwe ari Perezida wa Rotary Club Kigali Virunga

    Habayeho umwanya wo gushimira abatanze umusanzu mu bikorwa bya Rotary Club Kigali Virunga

    Mariya Yohana yashimiwe umusanzu yatanze muri sosiyete akoresheje ibihangano by’indirimbo

    Mukankuranga Marie Jeanne (Mariya Yohana) yahawe ishimwe ry’ibihumbi 200 Frw ku bwo gukoresha indirimbo mu bikorwa byubaka sosiyete

    Amafoto: Rwema Derrick


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-geoffrey-rugege-yagizwe-umuyobozi-wa-rotary-club-kigali-virunga

  • ubukwe bwahagaze nyuma y’uko abageni baguye barimo babyina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nkuko twese tubizi, ubukwe ni ikintu lkingenzi abantu bose baba bagomba gukora kandi bakakishimira dore ko bavuga ko nta kintu gitanga ibyishimo byinshi nk'ubukwe.

    ni mu buryo bw'amajwi na Audio aho abageni babiri bari barimo babyina reka sinakubwira bishimanye, umugeni w'umugore yahise agwa hasi hanyuma umugabo agiye kumuramira nawe barajyana.

    Iyi video kuri instagram, yarebwe n'abasaga ibihumbi 20 ndetse inakundwa n'abandi bagera kuri igihumbi, ndetse n'ibindi bitekerezo byagiye bitangwa bavuga ko ibyishimo byabo bitarambye.

    kubwo amahirwe, ntawakomeretse cyangwa se avunikire muri iyo mpanuka yatewe n'ibyishimo byo kuzabana akaramata.

    Source : https://yegob.rw/ubukwe-bwahagaze-nyuma-yuko-abageni-baguye-barimo-babyina/

  • umukobwa yabyiniye ifi nyina atahana akamwenyu k’amafaranga menshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakunze kuvuga ko muri iyi minsi nta mikino ikibaho aho buri wese aba agomba kwirwanaho agashaka uburyo bwose yabaho kandi akabaho ubuzima akunze ndetse agakunda ubuzima abayemo.

    Ni inkuru dukesha urubuga rwa Tiktok aho umukobwa yasangije abamukurikirana amafoto amugaragaza arimo abyina azunguza ikibuno ndetse mama we arimo acuruza amafi bituma uwo mubyeyi acyura amafaranga menshi cyane kuko uwo mukobwa yakururaga abakiriya.

    ubwo umubyeyi yari yagiye kugurisha amafi hanyuma ajyana n'umukobwa we uzi kubyina hanyuma bageze aho bayacururiza,umukobwa atangira gukaraga umubyimba ubwo abantu baza baje kureba uko uwo mukobwa akaraga umubyimba hanyuma abantu baramwishimira abagura amafi ku bwinshi.

    abantu batashye batangariye uburyo uwo mubyeyi n'umukobwa bagurisha amafi yabo ndetse n'ukuntu bavumbuye ayo mayeri ndetse abandi bagenda bavuga ko uwo muryango ariwo uzibeshaho.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yabyiniye-ifi-nyina-atahana-akamwenyu-kamafaranga-menshi/

  • Wa munyamakuru wasezeye kuri RBA hamenyekanye aho yerekeje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo umunyamakuru Athan Tashobya yabyutse yandika ibaruwa ndende asezera ndetse ashimira imyaka 4 yaramaze kuri RBA.

    Nkuko yabyijeje abakunzi be ko mu gihe cya vuba arabamenyesha aho yerekeje mu yindi mirimo agiyemo nyuma yo gusezera kubu nyamakuru .

    Mugenzi we nawe wasezeye mbere Fiona Mbabazi yaje kujya kuri Twitter ye , maze aramwakira ko aribyishimo kubona umuvandimwe wa hafi ndetse ko biteguye gukorana neza muri Rwanda Air ports.

    Source : https://yegob.rw/wa-munyamakuru-wasezeye-kuri-rba-hamenyekanye-aho-yerekeje/