Category: Uncategorized

  • Kigali : Abana bato bashyiriweho ishuri ribigisha ikoranabuhanga bagahinduka inzobere mu gihe gito #rwanda #RwOT

    Mu byo baziga muri aya masomo harimo gukora no gutunganya amafoto ku buryo bugezweho, gukora amashusho mato (video) cyane y’abana, kwiga ibijyanye n’umuco n’imyifatire ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibindi byinshi bazigiramo bikabafasha kumenyera gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu masomo biga.

    Umuyobozi mukuru w’iki kigo gitanga amahugurwa, Bwana Uwayezu Imara Theoneste avuga ko impamvu bahisemo gufasha abana kwiga amasomo y’ikoranabuhanga bakiri bato, ari ukugira ngo babafashe gukura babizi neza ngo kuko iyo batangiye kubyiga barakuze bibagora kubyumva neza.

    Yagize ati'Dusanzwe tugira gahunda zo kwigisha amasomo y’icyongereza ku rwego ruhanitse n’abarimu b’inzobere muri byo, ibi twabyongeyeho gutegurira abana bato amasomo atandukanye y’ikoranabuhanga, ni nyuma y’uko twabonye ko abantu bakuze usanga bagorwa n’ikoranabuhanga kuko babyiga bakuze ntibabyumve neza'

    Akomeza agira ati 'Niyo mpamvu twahisemo kuryigisha abana bakiri bato, bakure barikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi baryibonemo, barikoreshe mu myigire yabo ya buri munsi ndetse ribafashe kwiga kuvumbura no gukora udushya kubera ikoranabuhanga, bafite abarimu b’inzobere muri byo kuburyo bazabyiga mu gihe gito kandi bakaba inzobere muri byo'

    Muri iri shuri IFA Speak & Tech Academy ubusanzwe hanatangirwa amasomo y’icyongereza kigishwa ku rwego mpuzamahanga, aho urangije muri iri shuri aba azi neza kuvuga no kwandika neza icyongereza, afite ubushobozi bwo kukivugira mu ruhame adategwa, kugikoresha muri bizinesi zitandukanye, kuba yatsinda ikizamini icyo ari cyo cyose giteguye mu cyongereza n’ibindi byose birebana n’ikoreshwa ry’uru rurimi.

    Biteganyijwe ko aya masomo y’ikoranabuhanga azahabwa aba bana azatangirana n’ibiruhuko kuva kuwa 18 Nyakanga 2022, ndetse na nyuma y’uko amasomo atangira iyi porogaramu ikazakomeza bakajya bahabwa aya masomo mu mpera za buri cyumweru(Weekend). Abifuza kujyana abana babo kuri iri shuri kwiyandikisha byaratangiye, ku ishami rya Kimironko aho bita kuri Cafe ndetse no ku Gisozi iruhande rwa REB ku marembo ya Regina Pacis.

    Uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara :+250788384737 (Whatsapp&Call) | +250788302964

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Kigali-Abana-bato-bashyiriweho-ishuri-ribigisha-ikoranabuhanga-bagahinduka-inzobere-mu-gihe-gito

  • Icyo Bernard Ntaganda avuga ku byatangajwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wiyita Umunyapolitiki, muri Gashyantare 2011 yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu birimo gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w’Igihugu.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, Ntaganda yatangaje ko Ishyaka rye rya PS Imberakuri [igice kitemewe] ryamaze kumwemeza kuzamutangamo umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024.

    Aya matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024, aherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24 mu cyumweru gishize aho yabajijwe niba azongera kwiyamamaza.

    Ubwo yabazwaga iki kibazo, Perezida Kagame yahise asubiza agira ati 'Niteguye no kuzimamaza no mu yindi myaka 20. nta kibazo na kimwe mbifiteho.'

    Bernard Ntaganda, mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Paul Kagame.

    Yagize ati 'Ntabwo natunguwe ariko kuri twe nk’Abanyarwanda by’umwihariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ni inkuru mbi.'

    Bernard Ntaganda ukomeza avuga ko n’iyi manda ya Perezida Paul Kagame arimo atari ayikwiye, yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ruri kunyura mu bibazo avuga ko biterwa n’imiyoborere yita iy’igitugu.

    Ati 'Hari ibibazo by’ubukungu, ibibazo byerecyeye umutekano, byerecye imibereho, ibibazo byerecyeye imibanire n’amahanga.'

    Uyu mugabo akomeza avuga ko igihe kigeze ngo Perezida Kagame arekure ubutegetsi ngo kuko ubutegetsi bumazeho imyaka 28 mu Rwanda ngo bwateje ibibazo Abanyarwanda.

    Bernard Ntaganda aravuga ibi mu gihe u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu ngeri zinyuranye by’umwihariko imiyoborere myiza yatumye Igihugu n’Abanyarwanda batera imbere.

    Ibi byose kandi ntawundi babikesha atari Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda ndetse akanashyiraho imirongo migari yatumye iki Gihugu kirahirirwa na buri wese kubera iterambere.

    Ntaganda Bernard wakunze gukoresha amagambo aremereye nk’aho yagira ati 'Tura tugabane niwanga bimeneke', avuga ko aziyamamaza mu matora ya 2024 mu gihe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 99 igaragaza ibigomba kuba byujujwe n’umuntu wemerewe kwiyamamaza.

    Bimwe muri byo ni nko kuba ari 'indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi ; kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) ; atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki ;…'

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Icyo-Bernard-Ntaganda-avuga-ku-byatangajwe-na-Perezida-Kagame

  • Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w' umutekamutwe? #rwanda #RwOT

    Amakuru yashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, VRT NWS, aravuga ko Perezida Tshisekedi yerekanye impamyabumenyi mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuyobora Kongo mu mwaka wa 2018.

    Félix Tshisekedi yerekanye imyamyabumenyi ngo yakuye muri kaminuza yo mu Bubiligi, yitwa Institut des Carrières Commerciales(ICC), ndetse ayitanga mu byangombwa bisabwa abakandida ku mwanya wa Perezida wa Kongo. Nyamara, ubucamanaza bw'Ububiligi bubisabwe n'ubushinjacyaha bwa Kongo, bwemeje bidasubirwaho ko Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yiyandikishije gusa muri ICC, ariko atigeze yiga ngo anatsinde ibizamini byari kumuhesha iyo mpamyabumenyi.

    Igitangaje ariko, ni uko aya makuru avuguruza ubutekamutwe bwa Félix Tshisekedi yatanzwe mu Gushyingo 2018, ni ukuvuga hasigaye ukwezi ngo amatora abe, ariko Komisiyo y'amatora ntimuvane mu bakandida ngo anakurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano, ahubwo bikaza gutangazwa ko ari nawe watsinze amatora.

    Wategereza iki kindi cyiza kuri Perezida wagiye ku butegetsi mu buriganya bungana butya?!

    Ikinyamakuru VRT NWS gikomeza kivuga ko Tshisekedi atagarukiye ku gutanga impamyabumenyi mpimbano, ko yanongeyeho ko afite uburambe mu bijyanye n'ubukungu, ngo kuko yakoze muri imwe mu masosiyete y'ubwishingizi mu Bubiligi. Byahe byo kajya ko ahubwo yakoraga akazi ko gushyira abantu ubutumwa mu ngo zabo, bikagera aho bamwita'Monsieur Pizza', kubera ko yakundaga kujyana 'pizza' mu ngo z' abakoze komande mu maresitora n'amahoteri!

    Abasomye iyi nkuru ntibatangajwe n'aya mahano ya Félix Tshisekedi, kuko basanzwe bamuziho uburiganya, cyane cyane abo babanye mu Bubiligi. Kuba rero aremekanya ibinyoma, akagereka ku Rwanda ibibazo byamunaniye gukemura, nabyo ntawe bikwiye gutungura. Kuva Félix Tsisekedi yaba Perezida wa Kongo yaranzwe no gusezeranya abaturage ibyo atazigera akora, birimo n'amasezerano Leta yagiranye n'umutwe wa M23, akanga kuyashyira mu bikorwa.

    Akimara kuba Perezida, yemereye abaturage imishinga myinshi yo kubateza imbere, ariko iyakozwe ibarirwa ku mitwe y'intoki. Urugero ni amazu yemereye abasirikari, none kontineri zuzuye ibikoresho byagombaga kubakishwa ayo mazu zirunze ku byambu binyuranye muri Afrika n'i Burayi. Magingo aya hari kontineri 206 zimaze imyaka i Dar Es Salaam muri Tanzaniya, ndetse Leta y' icyo gihugu ikaba yarafashe icyemezo cyo kuziteza cyamurana, kuko Kongo yanze kwishyura amahoro , amafaranga y'ububiko nayo akaba amaze kuba umurengera.

    Ngiyo rero Kongo yirirwa iririmba ngo u Rwanda nirwo ruyiteza ibibazo, kandi umuzi wabyo ari abategetsi bayo batagira ubushishozi n'ubunyangamugayo.

    The post Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w' umutekamutwe? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/felix-antoine-tshisekedi-yakoresheje-impapuro-mpimbano-ubwo-yiyamamarizaga-kuba-perezida-wa-kongo-wategereza-iki-cyiza-kuri-perezida-w-umutekamutwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=felix-antoine-tshisekedi-yakoresheje-impapuro-mpimbano-ubwo-yiyamamarizaga-kuba-perezida-wa-kongo-wategereza-iki-cyiza-kuri-perezida-w-umutekamutwe

  • Umukobwa yambitswe impeta n’umusore yafashe inshuro eshatu amuca inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yatangaje ko yemeye kubabarira umusore wamuciye inyuma maze bambikana impeta yo kuzabana akaramata.

    Uyu mukobwa yavuze inkuru y'urukundo rudasanzwe yahaye umukunzi we abizi neza ko yamuciye inyuma.

    Yavuze ko yababariye umukunzi we nyuma yo kumufata asambana n'abahoze ari aba ex be batatu.

    Nk'uko uyu mukobwa akiri muto abitangaza ngo yari yaranamenye ko afite nabandi bakobwa babiri bakundana.

    Nubwo imyitwarire idahwitse yagaragaje, uyu mukobwa yemeye ko amwambika impeta akamubera umugore.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yambitswe-impeta-numusore-yafashe-inshuro-eshatu-amuca-inyuma/

  • Imyigaragambyo yatumye Perezida wa Sri Lanka yemera kurekura ubutegetsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yatangaje ko tariki ya 13 Nyakanga 2022, azarekura ubutegetsi mu mahoro, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yabaye (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/imyigaragambyo-yatumye-perezida-wa-sri-lanka-yemera-kurekura-ubutegetsi

  • Ingabo z’u Rwanda n’iz’Uburusiya zigiye guhurira mu irushanwa rya Gisirikare #rwanda #RwOT

    Iyi mikino mpuzamahanga ihuza abasirikare iteganijwe kubera mu Burusiya guhera kuwa 13 kugera kuwa 27 Kanama 2022, ikazahuza amakipe 275 aturutse mu bihugu 37.

    Minisitiri w’Ingabo w’Uburusiya yemeje ko ibihugu bya Afurika birimo

    Niger n’u Rwanda bizitabira iyi mikino ku nshuro ya mbere, mu gihe Venezuela yo muri Amerika y’Epfo nayo izaba yitabiriye iyi mikino ku nshuro ya mbere.

    Imikino mpuzamahanga y’Abasirikare yatangijwe n’igihugu cy’Uburusiya, aho iki gihugu kivuga ko ari urubuga ingabo zihuriraho zungurana ubunararibonye no kuganira ku bufatanye nk’uko bitangazwa na Xinhua dukesha iyi nkuru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-z-u-Rwanda-n-iz-Uburusiya-zigiye-guhurira-mu-irushanwa-rya-Gisirikare

  • Musanze : Ahitwa muri Amerika banywa Ibiziba , ngo hari n’igihe babonamo umurambo #rwanda #RwOT

    Aba baturage bo muri aka gace, bavuga ko bamaze igihe kinini basaba guhabwa amazi asukuye kugira ngo na bo bagire ubuzima bwiza nk’abandi ariko ko bakomeje kubima amatwi.

    Bakoresha amazi bavoma mu tugezi duto turi mu kabande turimo amazi y’ibiziba mu gihe abandi bakoresha ayo mu mugezi wa Mukungwa.

    Uwamurera Theodosie yagize ati 'Ikibazo cy’amazi hano kimaze igihe kirekire, twinywera amazi atemba, abandi bakanywa uruzi (Mukungwa) wagirango hano ni mu kindi Gihugu.'

    Zigarukiye Phocas bakunda kwita Kabila we yagize ati 'Wagira ngo hano Leta yacu iradukwepa. Ikibazo cy’amazi kimaze igihe kinini cyane, ubuyobozi bwo ku Kagari ni bwo bwageze hano, urets eko no ku Murenge babimenye. Amazi y’uruzi rwa Mukungwa ni yo twinywera hamwe n’utugezi dutemba mu muhanda.'

    Uyu muturage akomeza agira ati 'Ukurikije aho iterambere ry’u Rwanda rigeze ntitwakabaye tukinywa amazi atemba mu muhanda.'

    Phocas akomeza avuga ko hari n’igihe baba bari kuvoma muri uyu mugenzi wa Mukungwa bakajya kubona bakabonamo umurambo kuko muri uyu mugezi hajya hagwamo abantu.

    Ati 'Hari ubwo uba uri kuvoma ukabona umupfu ari gutemba, ukamwigizayo ukavoma kuko ntakundi wabigenza.'

    Avuga kandi ko amazi akoreshwa n’aba baturage amenwamo imyanda myinshi ku buryo abaturage bakoresha aya mazi bahorana indwara ziterwa n’aya mazi mabi.

    Ati 'Ibitaro bya Ruhengeri imyanda yose bakoresha bayohereza muri Kigombe na yo ikohereza hano muri Mukungwa natwe tukanywa, ibaze ibyo bintu tunywa.'

    Umuyobozi w’Isibo muri aka gace, avuga ko uretse n’ikibazo cy’amazi, basa nk’abibagiranye kuko nta n’umuriro w’amashanyarazi bagiraga ariko ko baje kuwigezaho bishatsemo ubushobozi ndetse ko bashatse no kwizanira amazi ariko ko byo byanze.

    Ati 'Twategereje ko Leta izatugezaho umuriro turaheba, wagira ngo twibera inyuma y’Igihugu, twishyize hamwe tuzana umuriro, hanyuma tujya kwa Mudugudu ngo adusabire Leta Amazi, tubonye bitinze tujya kuri WASAC kuyisabira ngo tuyizanire ku giti cyacu,Umuyobozi waho tutabashije kumenya amazina ye atubwira ko atari inshingano zacu kwizanira Amazi.'

    Akomeza agira ati 'Hano iwacu muri America twitungiwe n’amazi ya Mukungwa hamwe n’utugezi dutemba mu muhanda.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabwiye Rwandatribune ko iki kibazo atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana akamenya impamvu abobaturage bakoresha amazi mabi.

    Avuga ko wenda muri aka gace hashobora kuba hatari ivomero rya hafi, ku buryo abaturage bagira ubute bwo kujyayo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarubuye yemeje hari uduce tumwe turimo imiyoboro y’amazi ariko kugeza ubu nta mazi arimo kuko uwo muyoboro uturuka kure ndetse ukaba ufite amazi macye cyane.

    Akomeza agira ati 'muri rusange Umurenge wa Rwaza nta mazi ugira n’ubu tuvugana ugeze ku Kagari k’iwanjye ntamazi meza yo kunywa wahabona.'

    Cyakora avuga ko mu ngengo y’imari y’Akarere y’uyu mwaka bashyizemo ko uyu Murenge bakeneye amazi meza, bikaba bitanga icyizere ko bashobora kuyabegereza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Ahitwa-muri-Amerika-banywa-Ibiziba-ngo-hari-n-igihe-babonamo-umurambo

  • Isengesho rya Gen Muhoozi kuri Col.Rwivanga uvugira RDF ryumviswe #rwanda #RwOT

    Iri zamurwa rikubiye mu matangazo yasohowe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022 aho rimwe rigaragaza ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu mapeti Abajenerali Batatu.

    Nyuma y’iri tangazo rizamura mu ntera Abajenerali batatu, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye irindi tangazo rivuga ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera Colonel Rwivanga Ronald, amuha ipeti rya Brigadier General.

    Iri tangazo rivuga ko iri zamurwa mu mapeti rihita ryubahizwa kuva igihe ritangarijwe, rivuga kandi ko Ronald Rwivanga nyuma yo kuzamurwa agahabwa ipeti rya Brigadier General, akomeza kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda.

    Brig Gen Rwivanga ahawe iri peti nyuma y’amezi atatu bikomojweho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye tariki 18 Mata 2022, Gen Muhoozi Kainerugaba, yari yagaragaje ko yifuza ko uyu Muvugizi wa RDF yazamurwa mu mapeti.

    Icyo giye Muhoozi yari yagize ati 'Nshuti yanjye muvandimwe ukomoka Kisubi, Colonel Ronnie Rwivanva, Umuvugizi wa RDF. Umuvugizi w’intangarugero nizera.'

    Gen Muhoozi muri ubu butumwa bwe yari yakomeje agira ati 'Ndasenga ngo Afande Kagame amuzamure kuri Brigadier General.'

    My dear brother from Kisubi, Colonel Ronnie Rwivanga, Spokesman of RDF. An excellent spokesman for sure ! pic.twitter.com/zst99YJOCD

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) April 18, 2022

    Amasengesho ya Gen Muhoozi ntawashidikanya ko yageze ku Mana kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tarki 11 Nyakanga, habura icyumweru kimwe ngo amezi atatu yuzure bisabwe n’uyu musirikare wo muri Uganda, Rwivanga ubu yagizwe Brigadier General.

    Izi mpinduka zikozwe na Perezida Paul Kagame mu gihe Igisirikare cy’u Rwanda gikomeje gukurirwa ingofero n’amahanga kubera ibikorwa by’ubutwari gikora mu butumwa bwo kugarura amahoro cyoherezwamo mu Bihugu binyuranye birimo Mozambique aho gikomeje guhashya ibyihebe.

    Igisirikare cy’u Rwanda kandi kimaze iminsi gishinjwa ibirego by’ibinyoma na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko gifasha umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC yifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

    Gusa RDF ntiyahwemye kunyomoza ibi birego by’ibihimbano, ikagaragaza ko ahubwo igisirikare cya Congo (FARDC) gikomeje ibikorwa by’ubushotoranyi, gifatanyamo na FDLR birimo kuba baherutse gushimuta abasirikare babiri b’u Rwanda babakuye ku mupaka aho bari barinze umutekano.

    Rwivanga Ronald, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yahawe ipeti rya Brigadier General

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Isengesho-rya-Gen-Muhoozi-kuri-Col-Rwivanga-uvugira-RDF-ryumviswe-15539

  • Nyanza: Meya Ntazinda yanyomoje amakuru y'abavuga ko Igitaramo'I Nyanza Twataramye' kitazongera kubaho #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme aranyomoza amakuru yagiye yumvikana hirya no hino ko igitaramo cyajyaga gitegurwa n'aka karere' I Nyanza Twataramye' kitazongera kubaho. Yemeza ko kizaba, kandi ko ku wa kane wa mbere w'Ukwezi kwa Kanama kizaba nta gisibya. Yibutsa abari bagikumbuye ko impamvu icyo gitaramo kitabaga byatewe n'ibihe isi yose yarimo bya Covid.

    Meya Ntazinda, ibi yavuze yabihereye ku bibazo yabajijwe n'abanyamakuru by'uko iki gitaramo kigaragaramo imbyino ndangamuco n'amateka y'u Rwanda hari amakuru y'abavuga ko gishobora kutazongera kubaho.

    Mu gusubiza abibaza ko iki Gitaramo kitazongera kubaho, yagize ati' Ayo makuru yuko iki gitaramo kitazongera kuba mwayakuye hehe?. Nibyo tumaze imyaka 2 kitaba, ariko ndumva umwaka ushize twaragikoreye kuri Televiziyo kubera ibihe twarimo bitatwemereraga gukora ibitaramo bihuza abantu benshi, bityo rero aya makuru siyo kandi mugende mubabwire ko kigomba kuba turimo kugitegura'.

    Akomeza yemeza ko nta gisibya cyangwa se ngo hagire ikibavangira mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Kanama 2022, biteganyijwe ko iki Gitaramo kigomba kubaho kuko gitegurirwa abatuye aka karere ndetse n'inshuti zabo, rimwe na rimwe kikanaca kuri Televiziyo y'Igihugu kugirango benshi hirya no hino babashe kugikurikira.

    Yagize ati' Rwose ibisabwa byose twarabikoze kandi twanateganyije ko kigomba kuba mu kwezi kwa Kanama mu cyumweru cya mbere. Tugitegurira abatuye aka karere ndetse n'inshuti zabo, ndetse no mu gihe cya COVID-19 mwabonye ko twagikoze kikanyura kuri Televiziyo y'Igihugu abantu bose bareba kugirango babashe kugikurikirana kabone nubwo baba batabashije kugera aho cyabereye i Nyanza'.

    Meya Ntazinda, yongeraho ko usibye ibikubiye mu muco Nyarwanda nk'imbyino, hari n'ibindi bijyanye n'amateka yaranze Igihugu mu bihe bya cyera no gusangira amakuru ku bakurambere bagize uruhare mu mateka y'Abami n'imigenzo y'Ibwami. Ahamya ko nk'ubuyobozi bw'Akarere bashishikajwe no kwigisha abakiri bato umuco mwiza wo gukunda Igihugu nkuko abarwaguye barwitangiye.

    Yagize ati' Muri kiriya gitaramo haba hakubiyemo ibijyanye n'umuco Nyarwanda biciye mi mbyino ndetse n'ibindi bitandukanye byagiye biranga amateka y'Igihugu cyacu no gukomeza gusangira amakuru y'abakurambere bacu bagize uruhare mu mateka y'Ibyaberaga i Bwami n'imigenzo yakorwaga, kandi natwe dushishikajwe no kwigisha abakiri bato kugirango umuco wacu udacika, dukomeze gukunda Igihugu nkuko abacyaguye bari bafite izo ndangagaciro zabaranze'.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza, butangaza ko iki gitaramo kizabera i Nyanza aho gisanzwe kibera, ko kandi ibikenewe byose byamaze gutegurwa. Ni igitaramo' I Nyanza Twataramye' kimaze kuba inshuro zirindwi(VII), aho inshuro 4 zose gihuzwa n'umunsi w'Umuganura, kikaba mu ijoro ribanziriza umunsi nyir'izina w'Umuganura usanzwe uba mu mu cyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Munani (Kanama).

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/nyanza-meya-ntazinda-yanyomoje-amakuru-yabavuga-ko-igitaramoi-nyanza-twataramye-kitazongera-kubaho/