
Source : https://umuryango.rw/amakuru/urukundo/article/dore-ibintu-wakubakiraho-urukundo-rugakomera

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro na Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Congo witwa Obed Mayamba Mukokiani wakiniraga ikipe ya As Vita Club.
Uyu musore akina asatira, aho ategerejwe muri Rayon Sports kugira ngo azabafashe gushaka ibitego ndetse no kubona igikombe cya shampiyona cy'umwaka utaha.
Uyu Rutahizamu aracyari muto dore ko yavutse mu mwaka 1994, aho yavukiye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Obed Mayamba Mukokiani yakiniraga ikipe ya As Vita Club yo mu gihugu avukamo, akaba yarageze muri iyo kipe muri 2021.
Source : https://yegob.rw/rayon-sports-iri-mu-biganiro-na-rutahizamu-ukomeye-kuva-muri-congo/
Rutikanga Ferdinand watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, bizagorana kumwibagirwa bitewe n’impamvu zitandukanye harimo n’ibibazo byashimishije benshi yakundaga kubaza cyane cyane kuri radiyo.
Rutikanga Ferdinand yavutse tariki ya 12 Mata 1956, avukira i Musanze mu Ntara y’Amajayaruguru, yaraye yitabye Imana mu ijoro ryakeye ku myaka 66.
Uyu mugabo benshi bamuzi mu buryo yavugagamo ko ari we watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda mu 1972, gusa nta muntu wigeze amunyomoza avuga ko atari byo cyangwa ngo haboneke undi uvuga ko ari we wawutangije.
Nyuma y’amezi make bavutse we n’impanga ye Ndagijimana Silvain, ababyeyi be bimukiye muri DR Congo, Lubumbashi bakaba baravuye mu Rwanda bagiye gushaka ubuzima aho bagiye gukora mu kirombe cy’amabuye y’agaciro.
Ari muri DR Congo ni ho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse ni nabwo yize uyu mukino w’iteramakofe mbere y’uko awuzana mu Rwanda.
Yavuze ko byari bikomeye cyane kuko bavugaga ko ari umukino w’amabandi ariko ashyigikiwe n’abarimo Padiri Leon batangiye kwitoreza Kimihurura. Yavuze ko batangiye kubafata nk’amabandi arimo Rutare wari ibandi rikomeye icyo gihe muri Kigali.
Ariko yagiye abereka abantu bakomeye bakinnye uwo mukino barimo Papa Yohani Pawulo II, Idi Amini wabaye Perezida wa Uganda n’abandi.
Umwe mu mukino ikomeye yakinnye ni uwabaye wo mu rwego rwa CPGL wahuje u Rwanda, Burundi na DR Congo wabereye muri Stade Umuganda akaba yarakubise umunyecongo akamuca ururimi.
Uretse umukino w’iteramakofe, Rutikanga kandi yanakoze akazi k’uburinzi aho yakoreye amakompanyi arimo KK Security.
Rutikanga kandi yamenyekanye mu buryo yahamagaraga cyane kuri Radiyo atanga ibitekerezo, aho yakunze guhamagara mu kiganiro 'Kubaza Bitera Kumenya’ cya Radiyo Rwanda.
Uyu mugabo yakundaga kugira ibibazo bitandukanye bisekeje mu rwego rwo gushimisha abantu ariko rimwe na rimwe harimo n’inyigisho.
Agaruka kuri ibi bibazo bye (akiriho) yigeze gutangaza ati 'mushoora kuba mwaracyumvise kuri murandasi, cyari ikibazo cyerekeye polisi. Njye narabajije polisi yacu harimo na polisi ziba ku bibuga by’Indege bakunda gukoresha imbwa, none ziriya mbwa ziba ari aba polisi cyangwa ni iki?'
Hari ubwo yigeze kubaza ati 'ko bavuga o HIV yica abasirikare b’umuntu, ni iki Minisiteri y’Ingabo ikora mu kurwanya HIV ikomeje kutumarira abasirikare.'
Ubundi ati 'kuki bashyira Anti-Virus muri mudasobwa ariko ntibayishyire mu muntu ngo irwanye HIV kandi umuntu ari we ufite agaciro gakomeye?'
Nk’iki kibazo cya Virusi ya Sida yigeze gusobanura ko yakibajije kugira ngo abantu babashe gusoanukirwa itandukaniro rya Virus ya mudasobwa na Virus y’abantu barware.
Ferdinand Rutikanga kandi mu yindi mikino akaba yari umufana w’ikipe ya Rayon Sports.
Mu mukino wamuhuje n’impanga ye tariki Ndagijimana Silvain tariki ya 24 Kanama 2018 akaba yari afite imyaka 62 ni bwo yasezeye kumugaragaramo ku mukino w’iteramakofe.
Wifuza gufasha umuryango wa Rutikanga wanyuza ubufasha bwa we kuri 0786800364 (ibaruye kuri Rutikanga Ahishakiye Clothilde, ni umukobwa wa Rutikanga).
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu SC bwemeje ko umubiligi Patrick Aussems ari umutoza mushya w'urucaca mu myaka itatu iri imbere.

Ibi byemejwe n'umuyobozi wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvénal abinjyujije ku rubuga rwa Instagram, uyu mubozi yavuze ko ngo umutoza mushya agiye kuza.

Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko guhera kuwa Gatanu w'icyumweru gishize, Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu SC aherereye mu gihugu cy'u Bufaransa akaba ari naho yahuriye na Patrick Aussems.
Mu biganiro byabaye ku munsi w'ejo bikaba byarasize aba bombi bemeranyijwe ko Kiyovu SC izatozwa na Patrick Aussems wigeze kugeza ikipe ya Simba SC mu matsinda ya CAF Champions League.

Nyuma yo gushyiraho umutoza mukuru, Patrick Aussems azaba yungirijwe na Mateso Jean De Dieu, Frank Plaine akaba ari we uzaba ashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga ndetse na Ndaruhutse Théogene Djabil akaba ariwe mutoza w'abanyezamu.

Usibye uyu mutoza wasinye, Kiyovu SC yamaze kumvikana na Ndiaye Bassirou mu gihe cy'imyaka itatu, uyu mukinnyi ukomoka muri Senegal mu ikipe ya As Pikine.

Mu biganiro byabaye ku munsi w'ejo bikaba byarasize aba bombi bemeranyijwe ko Kiyovu SC izatozwa na Patrick Aussems wigeze kugeza ikipe ya Simba SC mu matsinda ya CAF Champions League.
Nyuma yo gushyiraho umutoza mukuru, Patrick Aussems azaba yungirijwe na Mateso Jean De Dieu, Frank Plaine akaba ari we uzaba ashinzwe kongerera abakinnyi imbaraga ndetse na Ndaruhutse Théogene Djabil akaba ariwe mutoza w'abanyezamu.

Usibye uyu mutoza wasinye, Kiyovu SC yamaze kumvikana na Ndiaye Bassirou mu gihe cy'imyaka itatu, uyu mukinnyi ukomoka muri Senegal mu ikipe ya As Pikine.
The post Patrick Aussems wabaye umutoza wa Simba SC, yamaze kumvikana na Kiyovu SC kuyitoza mu gihe cy'imyaka itatu iri imbere appeared first on RUSHYASHYA.
Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe iki cyemezo nyuma yuko inkuru y’uyu mukozi isakaye ivuga ko yohereje umukozi utekera abanyeshuri mu kigo kimwe cy’ishuri mu Murenge wa Rugerero, nk’umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Amakuru aturuka i Rubavu, aremeza ko Ubuyobozi bw’Akarere bwamaze gufata icyemezo cyo guhagarika uyu mukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero.
Uyu mukozi yari yoherejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero muri uyu muhango wo Kwibuka wabereye ku Kigo cy’Ishuri cya GS Nkama cyabaye tariki 03 Nyakanga 2022.
Aho kugira ngo yitabire uyu muhango, na we yahisemo kohereza uyu mukozi utekera abanyeshuri biga muri College Inyemeramihigo.
Hari n’amakuru avuga ko ubwo yajyaga gushyira indabo ku rwibutso, hari abagize ikibazo cy’ihungabana kubera kubona uyu mukozi utekera abanyeshuri ari we waje nk’umushyitsi mukuru.
Ibi byanababaje ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Rugerero, bwavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bwakohereza umutetsi muri uyu muhango, bukavuga ko ari ugupfobya.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero, Habiyaremye 'Byaratubabaje nk’abarokotse, ni ugupfobya byatumye abenshi muri twe bahahamuka.'
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, na bo banenze iki gikorwa cyo kuba uyu muyobozi yarohereje umukozi utekera abanyeshuri muri uyu muhango wo Kwibuka usanzwe ufite agaciro gakomeye, akamwohereza nk’umushyitsi mukuru.
Rutikanga Ferdinand ufatwa nk'uwatangije Umukino w'Iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022.
Yatabarutse mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ahagana saa Tatu, yaguye i ndera aho yari atuye.
Asize umugore n'abana 5.
Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo wari urwaye indwara zirimo umuvuduko w'amaraso, impyiko na kanseri yo mu maraso yaguye iwe mu rugo ubwo yari amaze kunywa imiti.
Kugeza ubu umubiri we wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Masaka.

The post Rutikanga Ferdinand yitabye Imana appeared first on FLASH RADIO&TV.
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yongeye gusa n’ugaruka mu mitwe y’abantu nyuma y’uko arimo gushaka uko asinyisha amazina akomeye muri iyi kipe.
Uyu mugabo amaze iminsi usa n’utuje ndetse atari mu Rwanda, benshi bibazaga aho ari n’icyo ahugiyemo.
Ku mugoroba w’ejo hashize yatunguranye asohora amafoto ari kumwe n’umutoza w’Umubiligi, Patrick Aussems ndetse bikavugwa ko yanamaze kumvikana na Kiyovu Sports agomba kuza kuyitoza mu mwaka w’imikino wa 2022-23.
Si umutoza mushya mu mupira w’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kuko yatoje amakipe arimo AFC Leopards ndetse na Simba SC yafashije kugera muri 1/4 cya CAF Champions League mu mwaka w’imikino wa 2018-19.
Perezida Juvenal akaba ari mu rugamba rwo gusinyisha umukinnyi Bissirou N’Diaye ukomoka muri Senegal, amakuru avuga ko bamaze kumvikana ndetse ko byitezwe ko uyu mukinnyi agomba gusinyira ku Bufaransa.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-kiyovu-sports-yiyemeje-gutitiza-umujyi-wa-kigali
Umwe mu banyamakuru bari bakizamuka neza ndetse bakoraga ibiganiro byiza yasezeye kuri Radiyo Rwanda.
Eric Itangishaka, wari uzwi ku izina rya Dinho, yasezeye ku bakunzi ba RBA ndetse n'abakurikira urubuga rw'imikino, atangazako agiye gutangira indi nzira nshyashya mu buzima.
Uyu munyamakuru akaba yasezeye kuri RBA agiye kuba umuyobozi mu ikipe ya Bugesera FC aho agiye muri iyi kipe nka Team Manager, ni umuyobozi uzajya uba ushinzwe ubuzima bwa buri mu si bw'iyi kipe yo mu karere ka Bugesera.


Uyu munyamakuru bikaba kandi bidatunguranye, kuko yari umunyamakuru mwiza mu mukino cyane cyane ku makuru mashya y'igura n'igurisha yari uwa mbere mu kuyamenya niko abayobozi ba Bugesera babivuga.
Uyu musore Eric Itangishaka AKA Dinho, akaba avuka mu karere ka Bugesera, bikaba ari amata abyaye amavuta ku bayobozi b'iyi kipe, kuba babonye umwe mu bakomoka muri ako karere.
Akenshi muri iyi minsi, abantu basigaye bisanzura cyane kuri social media ndetse bagatanga ibitekerezo byabo uko babyifuza.
Â
Akenshi muri iyi minsi, nubwo batabyerura neza, hari ubwo usanga abantu basangiza abandi ibintu bibabaje rimwe na rimwe abandi bakgira ngo ni ukugira ngo baseke cyangwa se babone comments.
Â
Umukobwa w'ikizungerezi ukoresha urubuga rwa Twitter, yavuze ko yifuza umugabo yavuze umugabo hanyuma abantu baramwota karahava.
Â
Nkuko mu kinyarwanda bavuga ngo 'Nta murozi wabuze umukarabya', hari bamwe batatutse uyu mukobwa ahubwo bagaragaza ko bamwifuza ndetse ko bakwishimira kubana nawe.
Â
Abenshi mu batanze ibitekerezo, bavugaga ko uwo mukobwa avuga ubusa dore ko bamwe bari banze kwizera ko yaba ari aho gusa nta mukunzi afite kubera ubwiza bwe.
Â
Uyu mukobwa yari yavuze ko atari ukubeshya cyangwa se amakabyankuru ashaka umukunzi koko kandi ari ntawe afite.
Source : https://yegob.rw/umukobwa-mwiza-yahuye-nuruva-gusenya-kuri-twitter/