
Category: Uncategorized
-
Basanga kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi byari bibangamiye abakora ubuvuzi gakondo bwa nyabwo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Gertrude avuga ko icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cyo guhagarika (…) -
Ubutumwa bwa Clarisse Karasira yatumye yibasirwa n’abatari bake, bamutaramiraho karahava #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Nyarwanda usigaye uba muri Amerika n’umugabo we, Clarisse Karasira yibasiwe n’abatari bake nyuma y’uko yari amaze gusaba bagenzi be kutiyandarika kuko na we aho ageze ari cyo cyabimufashije.
Ni bumutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yavugaga ko mu bukumi bwe yirinze ibishashagira n’umukiro atavunikiye ari yo mpamvu ageze ku rwego nk’urwo ari ho uyu munsi.
Ati 'Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.'
Uyu mugore w’umwana umwe yabyaranye n’umugabo we Sylivain Dejoie, ntabwo yahuje na benshi batanzeho ibitekerezo kuko bamwe babifashe nko kwihenura kuri bagenzi be.
Bamwe banamwibukije ko kuba hari aho ageze heza atari uko ari we mukobwa witwararitse kurusha bandi ahubwo ari amahirwe n’umugisha ajye ashima Imana.
Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure Kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni. #MamaKwanda. pic.twitter.com/Xlk0RhppZX
â” Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) July 13, 2022
I understand your point Clarisse⦠I think you’ve pointed it out clearly enough. What’s in question is why you had to relate it to yourself hence seeming to express yourself 'righteous’.
This message as you put it in English wouldn’t have had such negative remarks/comments. 👇🏾 pic.twitter.com/zKA2fUSAPU
â” Muhinda Clinton (@MajorWaBahinda) July 13, 2022
Mubyeyi ntawiyandarika kuko bimubereye ahubwo abiterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye ntawutifuza kubaka urwe buri mukobwa nizo nzozi aba afite akibyiruka ariko icyangira umuntu kimutera agahinda haba guhirwa ntihaba kuzinduka Imana ikomeze ipfuruka zurugo rwawe pic.twitter.com/y3aZZQlGBJ
â” Uwimana Consolee (@UwimanaConsole5) July 13, 2022
Ugira ngo ubupfura cg uburokore wabarushije?
Jya ushimira Imana ariko abo bitakundiye ntabwo ari uko ari ibihomora cg batutse Imana
â” A Night in Kigali🇷🇼 (@KigaliNight) July 13, 2022
Wikunvako ibyo ugezeho aruko witwayeneza Maa ni Umugisha Imana yaguhaye uge ukongeraho nyabusa harabitwararitse nanubu babuze inzira yubuzima bakirimo kwizengurukaho kandi ntako batagize bakibayeho bagangayitse Haba guhirwa
â” Black Melanin (@LaNtwari) July 13, 2022
â” SERUKA AFRIKA (@Seruka_Afrika) July 13, 2022
Wanze kwiyandarika! Warikwiyandarika hehese ninde wari kukwemera wowe nuko kuntu usa!! Wavuzeko ariyamahirwe agwirira abantu ukareka kwikina wivugisha ubusa kasokii. Ikindi ugatuza ugaswebwa ukagabanya ubugambo aho ngaho shaa
â” Cold Heineken😍 (@coldheineken4) July 13, 2022
Ubutumwa bw’ibihe byose! Ndagukunze cyane kdi urakoze.
â” Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 14, 2022
Washatse umugabo w umukire yego agufasha kubona VISA ariko wikwirara none kuko ejo twabona ugarutse hano byagukomeranye. So ca bugufi ahubwo ukore cyane wizigamire kuko uri iwabandi. Ndakwifuriza ibyiza
â” Rwabugiri II🐍 (@AlbertMsechu) July 13, 2022
None se wanze guheka umwana mu mugongo ngo abazungu bataguseka??
â” Kiiza Venant (@kiizavenant1) July 13, 2022
Inama zawe ninziza ntanutayifuriza bashiki bacu? Ariko burya aha wakaretse abantu bakagushima naho kwishima cg kwivuga ibigwi kowanze kwiyandarika sibyo byaguhaye umugisha kimwe nuko hari abobyangiye batariyandaritse? Abarimu bose batwigishaga bavuga kobabaga abambere mushuri?
â” Kamali Nkotanyi Fidele (@FideleNkotanyi) July 13, 2022
Hari Abo byangiye batiyandaritse kandi bagikomeye ku ntego 👏🏾👏🏾ibindi ubundi !
â” Lam Rukundo (@lambestone) July 13, 2022
Karasira rero buriya iriya Message iyo uyishyira ku ifoto y undi naho kwereka ifoto yawe byagaragaye nk kwishongora kuko biriya wavuze dufite ingero nyinshi z abakobwa bitwaye neza kandi bakurusha ubwiza kure cyane yewe baabonye n abagabo bagatangira ubuzima nkawe ari bikarangira
â” wajitira (@wajitira) July 13, 2022
Abantu ni ba ntamunoza koko! Umubyeyi aratanga inama nziza gutya, abantu bakamwuka inabi, ibitutsi, bamwe bakamutega iminsi! Ibi bitwereka ko icy’ingenzi mu buzima ari ukunyura Imana, ugakora ugushaka kwayo. Naho ubundi icyo wavuga cyose, ntibizabuza abantu kunenga. Komereza aho.
â” Emmanuel Mutabazi (@Emmabazi) July 14, 2022
Rahira ko iyo udakurikira amafaranga utaba urya ibyondo nkibyo ndikurya hano nyabugogo 🙃 ntuza vugaguzwe numara guhaga uramenye.
â” Noya (@BeautyOfGod20) July 13, 2022
Abantu bose ntibahirwa nibintu bimwe cg kimwe rero waratomboye gusa ntanubwo abanyarwandakazi bose bashobora kubaho nkawe. Komeza inzira watangiye..
â” kokoliko (@kakakoli8) July 13, 2022
uwahiriwe nurugo agirango yakuniye kuri aritari,idoge mubyeyi mwiza
â” BISHØP🍁🇷🇼🇯🇵 (@manzi_nyawe) July 13, 2022
Ubundi abakobwa beza byakumvikana,ubuse warikwiyandarikana nande ko ubwiza ari muke?ahbwo diaspora yashakaga gutwika iza gushaka umusani naho ntamuntu inaha i Rwanda waribugwire ubusa pe,mbona ntabunyunyuzi warufitemo tantine we
â” king (@igihame) July 14, 2022
Ni byiza rwose kuba kwiyubah kwawe kwarakugejeje kubyiza gusa nabo bitahiriye nkawe bariyubashye waba ubarengeje ingohe nkurikije uko ubivuze,ahubwo Tujye dushima Imana kandi dufashe ababikeneye ntakosa tubashinja kuko ntituzi icyababayeho kandi dusabe Rurema abigaragarize.thx
â” Umunyarwandakazi (@ValentineTuyiz1) July 13, 2022
Sobanura neza! Ibyo wavunikiye nibihe? Umugabo wawe wamwirukanseho cyane? Nonese kwiyubaha bishatse kuvugako bihesha VISA? Ubu abadamu bose bubatse Ingo zabo batuye mu Rwanda bivuzeko batiyubaha? Kubwanjye ndabona iyi statement yawe yuzuye ubwishongore🤷🙅
â” Hon_ZIRAVUMERA🇨🇩 (@MbandukoJulio) July 13, 2022
Ushatse kuvuga ko abatarahiriwe ari abataritwaye uko witwaye rero !? Igena ukwayo kdi Itanga ishaka! Imvura n’izuba by’Uwiteka bigera ku babi n’abeza
â” Bampora IDEBE (@Bampora_Idebe) July 13, 2022
Ariko genda kararisa umenya wari warihebye disi ubuzima umenya bw ari bushaririye none ubu ubona uri mu ijuru 😂😂😂 â¦. Utugambo twawe ni utw’ inshyanutsi kandi ntuzibeshye ko icyo ufite hari ukifuza kuko hanze aha abantu barubatse man barishimye baranezerewe si wowe wenyine
â” Sylvie Umwali (@SylvieUmwali5) July 13, 2022
Erega nababikoze ibyo (kwiyandarika) nibimara gucamo bakaba abaherwe nabo bazandika nkibi wanditse , so just continue living your life , congratulations anyways
â” ⚡DIOR ⚡ (@DiorPrince_) July 13, 2022
Njye iyo nkwitegereje neza ibyo uvuga mbona ko ushyanuka cyane!! Kandi nu komeza gurcya bizakugeza habi! ubu se aka kanya ugeze hano muri America 🇺🇸 ubu uhise ubona ko ufatishije ubuzima bitewe nuko witwaye neza! hubwo se niki ufite wakwereka bagenzi bawe uvuga ufite badafite!?
â” Gatera@ (@GateraWa) July 13, 2022
Umubwiriza :9:11
Nongeye kubona munsi y’ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n’abajijutse si bo bagira ubutunzi, n’abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo…â” Justin Mugisha (@JustinMugish) July 13, 2022
Best advice👌 nuko wamugani wa KNC ibyonsigaye mbona inaha aribihomora gusa 🤭😅😅
â” Doris (@Alicia_10E) July 13, 2022
clarisse umwanya muto twamaranye tuganira nakubonyemo umutima utuje no kubaha uzabikomeze bizakwubakira byinshi. We love you
â” Eddy KAMOSO Official (@KamosoEddy) July 13, 2022
Jya Uvuga uziga Wa mukobwa we uracyari muto,
Ngo ntawirata akeso ikikoreye.Ejo kameneka twaguha urwamenyo.Cunga intambwe zawe kuko urugendo rwawe ntiruratangira.imbere haranyerera cyane.â” Uwambajefille (@uwambajefille) July 13, 2022
Uraho cyane!Ukomeze uhirwe Mukobwa wacu! Ibindi byo nkeka ko ikibazo kiri mu busobanuro bw’amagambo!Ijambo “kwiyandarika” ntirikoreshwa kimwe, ku bantu bamwe, ahantu hamwe no mu gihe kimwe!Nko kwambara Ipantalo ku nkumi mu #Rwanda igihe kimwe hari aho byafatwaga nko kwiyandarika!
â” HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) July 14, 2022
Nk’umuntu w’ikitegererezo kuri benshi unafite abafana ni ukujya ubyitaho cyane! Kandi ukibuka ko “Inama Nziza” utayipimiraho!Kuko hari abanezezwa no kuba nkawe bazi neza ko bitagishobotse ariko bakishimira muri bo ko hari “Uwabo”wabashije gusa n’indoto zabo!
â” HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) July 14, 2022
Ubutumwa bwa Clarisse Karasira bwatumye yibasirwa ba benshi -
Chris Easy yikinnye baramwihakana (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Amashusho ya Chris Easy ari mu kiganiro, yavuze ko hari umugabo uba uzi indirimbo ze zose uko zisohotse ndetse avuga ko azi indirimbo 'Inana' aherutse gusohora.
Uwo munyamakuru yongeye abaza uwo mugabo niba koko azi indirimbo ya Chris Easy bita 'Inana' yavuze ko atayizi ndetse ko atanazi Chris Easy.
Mu gusubiza, uwo mugabo yavuze ko atazi Chris Easy ahubwo azi Kitoko gusa. Aya mafoto n'amajwi bikijya ahagaragara, abantu basetse Chris Easy cyane ko yari yikinnye. Aya mashusho yombi bakaba bayahurije hamwe bayashyira kuri TikTok.
Source : https://yegob.rw/chris-easy-yikinnye-baramwihakana-video/
-
Nyagatare: Abikorera biyemeje guhuza imbaraga bakagera ku bikorwa binini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Nyagatare wungirije, Basabira Laurent, avuga ko bagiye kwihuza bagakorera hamwe ibikorwa binini, (…)
-
Ingamba zo kwirinda COVID-19 mu Rwanda zishobora kongera gukazwa #rwanda #RwOT
Dr Ngamije yatangaje ibi mu gihe hashize iminsi hagaragara izamuka ry’imibare y’abasanganwa ubwandu bwa COVID-19 mu gihe mu mezi abiri ashize iyi ndwara ya COVID-19 yasaga nk’iri kurangira ndetse zimwe mu ngamba zitakiri itegeko.
Yavuze ko imibare yongeye kuzamuka nkuko biri kugaragazwa n’imibare ku buryo hakenewe ko hongera gukazwa ingamba.
Ati 'Birumvikana nkuko musanzwe mubizi ibyemezo bifatwa n’inama ya Guverinoma ishingiye ku bimenyetso biba bigaragaza uko ubwandu buhagaze, mu minsi iri imbere hazabaho gutanga andi mabwiriza hakurikijwe uko icyorezo gihagaze n’ingamba zakongera gushyirwamo ingufu.'
Muri uku kwezi kandi iyi ndwara yongeye kugira Abaturarwanda yica mu gihe abantu bakekaga ko yacitse ndetse imibare yasohokaga mu minsi ishize yagaragazaga ko ntabo igihitana.
Muri uku kwezi kwa Nyakanga gusa, iki cyorezo kimaze kwivugana Abaturarwanda babiri barimo uwo cyahitanye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.
Dr Ngamije yibukije Abaturarwanda ko bakwiye gukomeza kwirinda bakarinda kwirara, ati 'COVID irakica, tugomba kuyirinda twese.'
Imibare yaraye itangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko iyi ndwara imaze guhitana abantu 1 462 mu gihe abasanganywe ubwandu kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022 ari 32.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, igaragaza ko kugeza ubu COVID-19 imaze guhitana abantu 6 379 604 mu gihe abo imaze kugaragara ku bantu 564 214 408 aho Leta Zunze Ubumwe za America ikiza ku isonga mu kuba yaragaragayemo umubare munini w’abagaragaweho iki cyorezo, bangana na 90 909 760.
Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nyakanga, OMS/WHO yaburiye abatuye Isi ko iyi ndwara ya COVID-19 igihari kandi ko ikica, isaba abantu gukomeza kwirinda.
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Ingamba-zo-kwirinda-COVID-19-mu-Rwanda-zishobora-kongera-gukazwa
-
Ni umuhanga mu kuririmba no kubwiriza! Akaliz… – #rwanda #RwOT
Shimwa Akaliza n'ubwo ari muto mu myaka ariko ni munini cyane mu muziki, dore ko ari na we wateye indirimbo yakunzwe bikomeye yitwa “Shimwa” ya Injili Bora imwe mu makorali akunzwe muri Kigali. Uretse kuririmba, ni n’umuhanga cyane mu kubwiriza. Mu muziki, yari afite indirimbo 3 z’amajwi n’amashusho iyi yashyize hanze akaba ari iya 4.
Izindi ndirimbo yakoze ni iz’abandi yabaga yasubiyemo (Cover). Indirimbo zose yakoze ziri kuri shene ye ya Youtube yitwa Shimwa Akaliza Gäella, hakaba hariho n’ijambo ry’Imana abwiriza kuko asanzwe ari n’umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu. Hejuru y’ibyo, Akaliza ni n’umuririmbyi muri korali yitwa Injili Bora ikorera umurimo muri EPR. Gikondo/Karugira.
Nyirahatangimana Philomene umubyeyi wa Akaliza Gaelle, yabwiye InyaRwanda.com ko igitekerezo cyo gukora indirimbo “BA ARI NJYE UTUMA” cyaturutse ku ijambo ry’Imana uyu mwana yari amaze iminsi abwiriza. Ati “Yari amaze iminsi yigisha ijambo ry’Imana ahantu batandukanye yigisha ku kwihana ibyaha, hariho n’aho abwira ba Sisters ba Brothers;….
Hanyuma ahamagarira n’abandi ngo baze Imana ibatume nuko we arisubiza ati ‘Ba Arinjye utuma’ mu gihe akibwiriza n’abandi. Ni uko igitekerezo cyaje. Kandi Itorero ryacu rya EPR rijya rigira intego yitwa “NDATUMA NDE?”, rero yaririmbye ashaka guhamagara abantu ngo bihane kandi baze Imana ibatume rero we yemeye ko imutuma”.
![]()
Akaliza yakoze mu nganzo abwira abatuye Isi bose ko Imana yabamutumyeho
Philomene “Mama Kaliza” yavuze kandi ko umukobwa we afite umutoza w’umuhanga ari nayo mpamvu indirimbo ze zikunze kuba zubakitse cyane yaba mu myandikire, imiririmbire n’ibindi. Ati ‘Afite umutoza w’umuhanga cyane wamubonyemo impano ikomeye witwa Munyakuri Ndaje Prosper, akaba ari nawe umufasha guhuza ibitekerezo by’izo ndirimbo ze akanazitunganiriza amajwi muri studio ye yitwa NDAJE MUSIC ndetse bakamukorera n’amashusho”.
Shimwa Akaliza Gaella avuka mu muryango w’abana 3 akaba ari we mfura. Ni umukobwa, abandi bavandimwe be babiri ni abahungu. Yatangiye kuririmba afite imyaka 3 y’amavuko, atangira kuririmba muri Injili Bora ajyana na nyina. Yashyize hanze indirimbo ye ya mbere afite imyaka 6, ubu amaze gukora indirimbo enye, izindi ni ama cover. Yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza mu kigo cy’i Gikondo cyitwa Ecole Le Petit Prince.Â
Ababyeyi ba Akaliza Gaella bamwifuriza “kuzaba umuririmbyi ukomeye wubaha Imana kandi uca bugufi”. Arakataje mu muziki aho amaze gukora indirimbo 4 zirimo iyasohotse mu mpera za 2021, irimo ubutumwa bwifuriza abantu bose umwaka mushya muhire mu rwego rwo kubagaragariza ko abakunda cyane, ndetse n’iyi nshya ‘Ba ari njye utuma’ yamaze gushyira hanze.
![]()
Ku myaka ye 7 y’amavuko amaze gukora indirimbo enye hatarimo ama Cover
![]()
Afite impano zitangaje zo kubwiriza no kuririmba
![]()
Akaliza hamwe n’umubyeyi we ubwo bari mu kiganiro kuri RTV
![]()
Shimwa ni nawe utera indirimbo “Shimwa” ya Injili Bora
REBA HANO INDIRIMBO “BA ARI NJYE UTUMA” YA AKALIZA SHIMWA GAELLA
-
Safi Madiba yagizwe Brand Ambassador wa Vane… – #rwanda #RwOT
Aya makuru y'uko Safi Madiba yagiranye imikoranire n'ikigo kitwa 'Vanessa Flair', yamenyekanye ubwo iki kigo kifashishaga amafoto n'amashusho y'uyu muhanzi kigatangaza ko yagiranye imikoranire n'iki kigo.
Nyuma y'ubwo butumwa, nyirubwite Safi Madiba nawe yasangije abantu amashusho mato asobanura uko bikorwa ndetse anemeza ko yagizwe Brand Ambassodor w'iki kigo, gifite ikicaro muri Amerika na Canada ariko kigakorera hose.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Safi yemeje aya makuru ndetse avuga ko ari iby'agaciro nk'uko ahora abivuga ku muziki w'u Rwanda ndetse ko kuba bamwizeye bagakorana hari icyo bamubonyemo, kandi nawe azakoresha ubwo bushobozi bwe.
![]()
Safi Madiba ari kugaragara yambaye imikufi ya Vanessa FlairYagize ati' 'Nasinyanye amasezerano na kompanyi icuruza ibijyanye n'imikufi kuri murandasi, tukaba twagiranye ubufatanye bw'imikoranire (Patrneship). Uko iyi Kompanyi ikora rero iyo ubaguriye ibintu ugakoresha Code ya safi Madiba, birumvikana ko hari umusanzu uba utanze kuri njye ndetse ukaba unshigikiye.''
Iyi kompanyi yagiranye imikoranire na Safi Madiba imaze imyaka myinshi ibaho, ndetse ikaba imaze kuba ubukombe ku isi. Kugeza ubu iyi kompanyi ikaba yemeje Safi Madiba nk'umufatanyabikorwa wayo.
Imikufi ya Vanessa Flair ni iy'agaciroAka ni kamwe mu gahigo gakomeye uyu muhanzi agize, bitewe n'iki kigo kigurisha imikufi yacyo ikundwa n'abatari bake. Ushaka gukoresha Code mu gihe gura ni ; 'AMBSAFIMADIBAOFFICIAL1025''
![]()
Safi Madiba ni umwe mu bahanzi b’abahanga
![]()
Imikufi ya Vanessa Flair Safi Madiba yatangiye gukorana nabo
![]()
-
Rubavu: Umukozi w'Akarere n'umutetsi woherejwe nk'umuyobozi mu kwibuka batawe muri yombi – #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bwa Ibuka nyuma y'inama bwagiranye n'abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Rubavu mu rwego rwo kubahumuriza, bwatangaje ko bwishimiye kuba batangiye gukurikiranwa kuko bigaragaza ko nta muntu uri hejuru y'amategeko.
Perezida wa IBUKA mu murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdul Karim avuga ko ubuyobozi bw'akarere bwababwiye ko gutinda gukurikirana abo bantu byari bigamije kubanza gukusanya amakuru.
Perezida wa Ibuka mu rwego rw'igihugu, Nkuranga Egide yavuze ko bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw'igihugu buha agaciro igikorwa cyo kwibuka, bigapfobywa n'abantu ku giti cyabo.
Ati 'Ntabwo byumvikana ukuntu mu gikorwa igihugu cyubaha kiri muri politiki aho tuba twibuka Jenoside yakorewe abatutsi n'ukuntu abayobozi bakuru b'igihugu bagitegura, wajya kumva ukumva umuntu aragipfobeje mu buryo butumvikana. Ntabwo bagihaye agaciro bashatse kwerekana ko ibyabaye ntacyo bimaze''
Yakomeje ashimira abavanye Nyiraneza mu kazi n'inzego zibishinzwe zatangiye kumukurikirana kugira ngo hamenyekane ikibiri inyuma.
Ati 'Abagiye kumubaza babanje kureba amategeko, abamuvanye mu nshingano nibyo barebye n'inzego z'umutekano nibyo zagendeyeho zijya kumufata zimubaza impamvu yabimuteye [â¦] icyo twifuza ni ubutabera kugira ngo binakumire n'abandi batekereza nkawe bumve ko turi mu gihugu kigendera ku mategeko kandi ko Jenoside itazongera ukundi''.
Iki kibazo cyagaragaye kuwa 3 Kamena 2022 ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuri GS Nkama akohereza ushinzwe uburezi.
Impamvu ni uko uwo muyobozi w'umurenge ngo yagombaga gusezeranya abageni. Umukozi ushinzwe uburezi aho kujya guhagararira gitifu, na we yohereje Mbarushimana Jean Claude utekera abanyeshuri.
Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu kuri uyu wambere bwari bwafashe icyemezo cyo guhagarika Nyiraneza ndetse bunasaba inzego z'ubutabera kumukurikirana.
Mbarushimana Jean Claude usanzwe ukora akazi ko guteka muri College de Gisenyi Inyemeramihigo yahagarariye akarere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihungabanya benshi -
Musanze: Yafatanwe amafaranga y'amiganano agiye kuyakwirakwiza mu baturage – #rwanda #RwOT
Uyu musore w'imyaka 19 yafatiwe mu Mudugudu wa Rugari, Umudugudu wa Kamwumba, mu Murenge wa Nyange, afungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya kinigi.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku mukozi wa Mobile money warebye neza ayo mafaranga akabona ari amahimbano, agahita ahamagara Polisi.
Yagize ati 'Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise igera ahabereye icyaha iramufata, yemera ko amafaranga yari agiye guha umukozi wa Mobile money ngo amubikire ari amahimbano, ayo mafaranga yari agizwe n'inoti 8 za bitanu, n'inoti imwe ya bibiri.'
SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bafite ibitekerezo n'ingeso byo guhimba amafaranga kubireka kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi ko bimunga n'ubukungu bw'igihugu.
Yashimiye umukozi wa Mobile money watanze amakuru, aya mafaranga agafatwa ndetse n'uwayakwirakiwizaga mu baturage na we agafatwa, asaba buri muntu wese kujya ashishoza ku mafaranga ahawe yabona ayashidikanyaho agahamagara Polisi ikamufasha.
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.
Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Yafatanywe aya mafaranga agiye kuyabitsa kuri Mobile Money kandi ari amiganano -
Umugabo ukomoka mu Rwanda afungiwe mu bice byigaruriwe n'u Burusiya muri Ukraine – #rwanda #RwOT
Murekezi w'imyaka 35 yafashwe mu kwezi gushize, nyuma y'imyaka ibiri yari amaze aba muri Ukraine nkuko abo mu muryango we barimo murumuna we Sele Murekezi.
Nyuma y'igihe batazi amakuru ye, Sele yabwiye The Guardian ko Murekezi yabahamagaye tariki 7 Nyakanga uyu mwaka, ababwira ko afungiye mu gace ka Donetsk kamaze iminsi kiyomoye kuri Ukraine nka Repubulika yigenga, gashyigikiwe n'u Burusiya.
Ni umwe mu Banyamerika batatu bafungiwe muri ako gace barimo uwitwa Alexander Drueke na Tai Ngoc Huynh bafashwe n'ingabo z'u Burusiya mu kwezi gushize.
Mu gihe Drueke na Huynh bafashwe bari mu mirwano ku ruhande rwa Ukraine, Murekezi we umuryango n'inshuti ze bavuga ko atafashwe arwana kuko yageze muri Ukraine mu 2020.
Murekezi ngo yabwiye murumuna we ko ashinjwa kuba yaragize uruhare mu myigaragambyo ishyigikiye Ukraine, ibintu we ahakana yivuye inyuma.
Sele Murekezi yagize ati 'Bari kumwifashisha mu icengezamatwara ryabo.'
Umujyi wa Kherson wafashwe tariki 2 Werurwe uyu mwaka, nyuma y'iminsi u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.
Uwo mujyi ukimara gufatwa, habaye imyigaragambyo itandukanye y'abatishimiye kujya mu maboko y'u Burusiya gusa yaje guhosha nyuma y'uko ubutegetsi bw'uwo mujyi bushyizwe mu maboko y'igisirikare gishyigikiye u Burusiya.
Leta ya Amerika yemeje ko ifite amakuru y'ifungwa rya Murekezi, gusa yirinda gutangaza byinshi.
Murekezi yavukiye mu Rwanda mu 1985, aza guhunga mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahungiye muri Minnesota muri Amerika ari naho yaboneye ubwenegihugu.
Mu mwaka wa 2017 nibwo yatangiye kujya muri Ukraine ku mpamvu z'ubucuruzi, aza kwimukirayo byuzuye mu 2020.
Byamenyekanye ko yatawe muri yombi kuwa 8 Kamena ubwo inshuti ze zabonaga imodoka ye iparitse hafi y'aho yabaga.
Hashize iminsi aburiwe irengero, inshuti ze zabonye amashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ari ahantu mu cyumba cyijimye inyeshyamba zo muri Kherson zimutegeka gusubiramo amagambo y'Ikirusiya avuga ngo 'Harakabaho Ingabo z'u Burusiya'.
Inshuti za Murekezi zemeje ko nta na rimwe zigeze zimubona mu myigaragambyo ishyigikira Ukraine.
Bryan Stern wahoze mu ngabo za Amerika, yasabye Leta gutabara Murekezi kuko ubuzima bwe buri mu kaga muri Kherson.
Ati 'Ubuzima bwe buri mu kaga. Repubulika ya Donetsk ifite mu mategeko yayo igihano cy'urupfu kandi ntibakurikiza amategeko mpuzamahanga.'
Mu kwezi gushize, abagabo babiri bo mu Bwongereza n'umunya-Maroc bafashwe barwana ku ruhande rwa Ukraine, bakatiwe urwo gupfa.
Drueke na Huynh, bafungiye hamwe na Murekezi ntibarakatirwa gusa Leta y'u Burusiya iherutse kuvuga ko batazababarirwa nk'imfungwa z'intambara kuko bafatiwe ku rugamba nk'abacanshuro.
Sele Murekezi yavuze ko ikibateye impungenge kurushaho ari uko umuvandimwe we ari umwirabura ku buryo yafatwa nabi kurushaho.
Ati 'Ubwo twavuganaga yambwiye ko atakorewe iyicarubozo ariko biragoye kumenya niba batari bari kumwumviriza.'
Mbere yo kujya muri Ukraine, Murekezi yamaze imyaka umunani mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere. Mu mwaka wa 2017 nibwo yavuye mu gisirikare, atangira ubucuruzi bw'ifaranga ry'ikoranabuhanga, cryptocurrency ari nabyo yakoraga muri Ukraine.
Umujyi wa Kherson Murekezi yafatiwemo wafashwe muri Werurwe uyu mwaka
Murekezi yavuye mu Rwanda mu 1994 ari nabwo yimukiraga muri Amerika








