Category: Uncategorized

  • FERWAFA yakiriye abakinnyi bashya bakina i Burayi bazanye amaraso mashya mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryakiriye abakinnyi batatu bashya bakina ku mugabane w’u burayi bemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Mu minsi ishize FERWAFA yazengurutse u Burayi igerageza kuvugana n’abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda kugira ngo ibaganirize babe bakwemera gukinira Amavubi, mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry yahaye ISIMBI muri icyo gihe yemeje ko urugendo rwagenze neza ndetse hari benshi bemeye gukinira Amavubi.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry akaba yakiriye 3 muri bo bakina mu Bubiligi, bari baherekejwe n’imiryango yabo.

    Ku isonga abaje ni Luca Steppe w’imyaka 18 akaba akinira ikipe KVK Ninove mu cyiciro cya 4 mu Bubiligi.

    Hari kandi Darryl Nganji w’imyaka 17 ukinira ikipe ya FCV Dender mu cyiciro cya kabiri na Aboul Kelly w’imyaka 22 ukinira Rup Boom FC mu cyiciro cya gatatu.

    Bari baherekejwe n’imiryango ya bo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yakiriye-abakinnyi-bashya-bakina-i-burayi-bazanye-amaraso-mashya-mu-mavubi-amafoto

  • Harimo itike igura ibihumbi 500 Frw mu gitara… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 3 Kanama 2022 yakoreye igitaramo gikomeye mu gihugu cya Uganda kitabiriwe n'ibyamamare, abanyapolitiki n'abandi bakunze umuziki w'uyu muhanzi wigenga.

    Ni kimwe mu bitaramo bivugwa ko byari bihenze, ushingiye ku mafaranga yasabwaga umuntu kugira ngo akitabire.

    Impapuro zamamaza iki gitaramo, zigaragaza ko umuntu umwe yasabwaga amashilingi ibihumbi 100, na miliyoni 2 y'amashilingi ku meza y'abantu bane.

    Mu gihe, uyu muhanzi yitegura gutaramira mu Rwanda mu gitaramo 'Rwanda Rebirth Celebrations', amatike y'igitaramo cye yagiye ku isoko.

    Bigaragaza ko abantu umunani bishyize hamwe bishyura ibihumbi 500 Frw ubundi bakicara muri VVIP, aho bazabahwa Champagne imwe na Liquor imwe.

    Ikindi ni uko umuntu umwe yishyura ibihumbi 20 Frw mu gihe ashaka kwicara muri VIP n'ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe. Hari kandi itike ya 5000 Frw yagenewe abanyeshuri.

    Uwishyuye 20,000 Frw, 10,000 Frw ndetse n'uwishyuye 5,000 Frw bose bazahabwa imodoka ibageza kuri Canal Olympia bamufashe no gusubira aho yavuye.

    Imodoka zizatwara abazitabira iki gitaramo zizahagurukira Kimoronko, Remera, Nyabugogo, Nyamirambo, mu Mujyi, Kabuga na Ruyenzi.

    Gedeon uri mu bari gutegura iki gitaramo, avuga ko The Ben akomeje imyiteguro yitegura kuzasusurutsa abazitabira iki gitaramo. Ati 'Ikindi ni uko The Ben ari mu myiteguro ikomeye, yiteguye gutaramira Abanyarwanda nk’uko asanzwe abikora. Ariko ubu ni akarusho kuko aje mu gitaramo gifite icyo cyivuze ku mateka yacu y’u Rwanda.'

       

    Uyu muhanzi aheruka gutaramira abafana be n'abakunzi b'umuziki mu gitaramo East African Party cyabaye ku 1 Mutarama 2022 muri BK Arena.

    Icyo gihe itike ya menshi yari amafaranga ibihumbi 20 Frw muri VVIP, 15 000 Frw muri VIP na 5000 Frw mu myanya isanzwe.

    Kugeza ubu, abahanzi bane na ba Dj batatu nibo bamaze gutangazwa ko bazahurira mu gitaramo na The Ben kizaba ku wa 6 Kanama 2022, kuri Canal Olympia ku i Rebero.

    Atumiwe mu Rwanda, nyuma y'amezi atandatu ashize asohoye indirimbo 'Why' yakoranye n'umuhanzi w'umunya-Tanzania, Diamond Platnumz.

    Iki gitaramo Rwanda Rebirth Celebration cyatumiwemo The Ben cyateguwe na East Gold, kompanyi isanzwe ikora ibijyanye n'umuziki.

    Azahurira ku rubyiniro na Bushali, Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazzy. Ni mu gihe aba Dj ari Dj Toxxyk, Dj Higa na Dj Rusam.

    Hazifashishwa kandi abashyushyarugamba bane: Mc Tino, Mc Pendo, Mc Lucky ndetse na Mc Tessy.

    Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya The Ben

    The Ben agiye gukorera igitaramo mu Rwanda, gishobora kwandika amateka yo kuba icya mbere gihenze cyane 

    Iki gitaramo kizaba ku wa 6 Kanama 2022 kuri Canal Olympia 

    Ku wa 3 Kamena 2022, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri Uganda, kwinjira byari amashilingi miliyoni 2 


    The Ben ari kwitegura no gukorera igitaramo muri Suède kizaba ku wa 30 Nyakanga 2022

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118987/harimo-itike-igura-ibihumbi-500-frw-mu-gitaramo-cya-the-ben-i-kigali-118987.html

  • 'Fixing’ ivugwa ko yazahaje shampiyona y’u Rwanda yavugutiwe umuti #rwanda #RwOT

    Imwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo guca 'Fixing’ (kugena uko umukino uri bugende) mu mikino ya shampiyona zo mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda [MINICOM] ifatanyije na Minisiteri ya Siporo [MINISPORTS] babujije kompanyi zo gutega zikorera mu Rwanda (betting companies) kongera gucuruza imikino yo mu Rwanda.

    Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata U. Habyarimana yavuze ko gucuruza iyi mikino bihise bihagarikwa kugeza byongeye gukomorerwa.

    Yagize ati 'ku bwumvukane bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), iramenyesha Kompanyi zose z’imikino y’amahirwe mu Rwanda ko gutanga uburyo bwo gutega ku mikino y’imbere mu gihugu bihise bihagarikwa kugeza igihe bazamenyeshwa nyuma yo gusuzuma raporo ya MINISPORTS ku ngaruka zishobora kubaho ku kuba hagurisha imikino (Match fixing).'

    Imikino y’imbere yavuzwe ni icyiciro cya mere n’icya kabiri, amarushanwa ahabera ndetse n’amarushanwa y’abato. MINICOM yasabye ubufatanye n’izi kompanyi mu gihe hari ibikirimo gusuzumwa.

    Hafashwe uyu mwanzuro mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2021-23 hagiye habamo ibintu byinshi byafashwe nko kugurisha imikino, yaba abayobozi b’amakipe ndetse n’abandi bantu bashamikiye kuri siporo byavugwaga ko hari ukuntu bavuganaga n’abakinnyi bakabafasha kugena uko umukino uri bugende.

    Benshi bibuka KNC, perezida wa Gasogi United ahagarikwa ndetse akanacibwa amafaranga, ni uko yari yavuze ko ibintu byo kugurisha imikino yari abajijwe ahubwo byabazwa perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuko ari we bivugwaho.

    Hari nyuma y’uko yari amaze gutsindwa 1-0 na Gorilla FC mu mukino utaravuzweho rumwe, wari wagiye kuba benshi bavuga uko uri buze kugenda ndetse biza no kuba byo, ngo byari ku bwumvikane bw’abayobozi bombi.

    Ntabwo abantu bakwirengegiza umukino Etoile del’est yatsinzemo Marines FC na Espoir FC, yose byari byavuzwe ko igomba kuyitsinda mbere y’uko iba. Ni imikino myinshi yagiye ivugwamo 'Fixing’.

    Guhagarika iyi mikino muri betting zikorera mu Rwanda gusa, benshi bibaza niba ari cyo cyizaca iyi 'Fixing’ ivugwamo cyane ko na bamwe mu babikora bivugwa ko iyi mikino batayitegera mu Rwanda.

    gutega ku mikino yo mu Rwanda uri imbere mu gihugu byakuweho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/fixing-ivugwaga-yazahaje-shampiyona-y-u-rwanda-yavugutiwe-umuti

  • AKUMIRO : Monusco yemeje ko idafite ubushobozi bwo guhangana na M23 #rwanda #RwOT

    Mathias Gillmann yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo.

    Uyu muvugizi wa MONUSCO yanenze Abanyamakuru kwirirwa banenga MONUSCO na FARDC kutabasha guhangana na M23, ariko bakirengagiza impamvu batabasha kugera ku ntego zabo.

    Yavuze ko basanzwe bafite imitwe yitwaje intwaro myinshi bahangana na yo kandi ko kubikora, bibasaba ubushobozi buhambaye.

    Yeruye avuga ko ubushobozi bwabo bwaba ubw’ibikoresho ndetse n’uburyo, butabemerera gungana na M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe.

    Yagize ati 'Nta bushobozi dufite buhagije bwo kugira icyo dukora gikenewe, n’Igisirikare cya Congo ntigifite ubwo bushobozi buhagije. Ntabwo dufite, nyamara mu bibazo byanyu bihoraho mukirirwa muvuga ko hari abasirikare ibihumbi n’ibihumbi badafite icyo bakora.'

    Ibyatangajwe na Mathias Gillmann, birashimangira ibiherutse gutangazwa n’impuguke zemeje ko ko umutwe wa M23 wagarukanye imbaraga zidasanzwe zirusha izo wari ufite mbere.

    Umuvuzi wa M23, Maj Willy Ngoma na we aherutse kwemeza ko abarwanyi babo bafite ubushobozi bwo guhangana n’ingabo izo ari zo zose zaza kubakoma imbere.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-Monusco-yemeje-ko-idafite-ubushobozi-bwo-guhangana-na-M23

  • Kigali:Umunyamahanga wakatiwe imyaka 5 yasabye kudafungwa kuko afitiye u Rwanda akamaro #rwanda #RwOT

    Urukiko Rukuru rwaburanishije uyu mugabo wo muri Korea witwa Jin Joseph, rwamuhamije iki cyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, muri Mutarama uyu mwaka wa 2022.

    Ni icyemezo yahise ajurira mu Rukiko rw’Ubujurire, aho yaburanye ubujurire bwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022.

    Ubwo yagera imbere y’Urukiko, yabanje kugaragaza inzitizi zibanziriza urubanza, aho yasabye Urukiko kutemerera itangazamakuru gukurikirana urubanza rwe ngo kuko inkuru zamwanditsweho ubwo yakatirwaga, zamugizeho ingaruka zikomeye.

    Uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko, yavuze ko nyuma yuko ziriya nkuru zisohotse zivuga kuri kiriya gihano yakatiwe, byagize ingaruka ku ishoramari afite mu Bihugu bitandukanye birimo Mozambiqwe, Zambia na Korea

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe Umunyamakuru yasabye gukurikiranza urubanza akanyura mu nzira zemewe n’amategeko, nta mpamvu yatuma adahabwa ubwo burenganzira.

    Urukiko rwafashe icyemezo, rwemeza ko itangazamakuru rikurikirana uru rubanza ridafata amajwi cyangwa amashusho kuko gutara inkuru ari uburenganzira bwabo.

    Umucamanza yahise aha umwanya uyu Munyakoreya Jin Joseph ngo atange impamvu zikomeye zatumye ajuririra icyemezo yafatiwe cyo gufungwa imyaka itanu.

    Uyu mugabo wabaye nk’ugaruka ku mateka ye, yavuze ko ari ubwa mbere yisanze imbere y’ubutabera kuko muri iyi myaka 62 amaze ku Isi atigeze yitwara nabi.

    Yavuze ko yageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere muri 2015, aje kuhashora imari mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibinyabigiza.

    Yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kuzana mu Rwanda imodoka za z’uruganda rwa Hyundai na Moto zikoreshwa na Polisi y’u Rwanda.

    Yavuze ko kubera urwo ruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda, atari akwiriye gufungwa imyaka itanu.

    Jin Joseph n’umunyamategeko we Me Muragijimana Emmanuel basabye Urukiko rw’Ubujurire kuzatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko Rukuru, rukemeza ko arekurwa kuko afitiye akamaro u Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Urukiko Rukuru rwafashe kiriya cyemezo, rushingiye ku mpamvu n’ibimenyetso bifatika ariko ko mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rwabibona ukundi, rwazamuhanisha igihano cy’igifungo gisubitse cyangwa ihazabu iri hagati ya Miliyoni 1 Frw na Miliyoni 5 Frw kuko ngo afitiye Igihugu akamaro.

    Me Me Uwizeyimana Jean Baptiste uregera indishyi muri uru rubanza, yavuze ibyatangajwe na Jin Joseph ari na byo yavugiye mu zindi nkiko ariko ko yatunguwe n’imyitwarire y’Ubushinjacyaha yumvikanamo guhindura imvugo ku bijyanye n’ibihano.

    Uyu munyamategeko yavuze ko Ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ibimenyetso bishinja uyu munya-Korea gukoresha inyandiko na kashi mpimbano kugira ngo yegukane Sosiyete y’ubucuruzi yitwa Mutara E&C LTD.

    Urikiko rwabajije Jin Joseph ibihumbi 45$ [Miliyoni 45 Frw] yahaye uwitwa Kim Sun bikajya kuri Sosiyete yitwa KCRC LTD bivuye kuri kuri Konti ya Mutara E&C LTD, gusa ntiyabashije gutanga ibisobanuro byumvikana uretse kuvuga ko yayamuhaye kugira ngo hazavemo umushahara we kuko yari maze igihe adahembwa agira ngo abone ibimutunga.

    Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 29 Nyakanga 2022.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umunyamahanga-wakatiwe-imyaka-5-yasabye-kudafungwa-kuko-afitiye-u-Rwanda-akamaro

  • Breaking news: Muri Rayon sport FC umweyo uravuza ubuhuha imaze gusezerera abakinnyi barenga 10 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Rayon sport irangije shampiyona iri kumwanya 4 ibyo abakunzi bayo ndetse n'ubuyobozi batishimiye bityo bafashe ibyemezo bikakaye.

    Kuri uyu munsi Rayon sport yamaze kubwira abakinnyi basoje amasezerano ko bakwishakira andi makipe dore ko ntawe izongerera amasezerano.

    Abakinnyi barimo umuzamu kwizera Olivier ,Nizigiyimana Karim Mackenzie,Bukuru Christophe , Ishimwe Kevin,Habimana Hussein ,Sekamana Maxime  bamaze kubwirwa ko bashaka andi makipe.

    Rayon Sport kandi yasezereye abanyamahanga barimo: Kwizera Pierrot, Mael Djinjeke, Sanogo Sulaiman, Steve Elomanga na Manace Mutatu.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-muri-rayon-sport-fc-umweyo-uravuza-ubuhuha-imaze-gusezerera-abakinnyi-barenga-10/

  • Ubwoba ni bwose mu Badepite kubera abasirikare boherejwe kurwanya M23 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ingabo iherutse gufata icyemezo cyo kongerera ingufu ingabo ziri ku rugamba rwo guhashya M23. Muri iyo mikorere, abasirikare bari hirya no hino bagiye basabwa kujya i Rutshuru guhangana na M23.

    Uduce babarizwagamo natwo dusanzwe turimo umutekano muke, ku buryo hari ubwoba ko indi mitwe yakwitwikira icyo cyuho, ikagaba ibitero ahatari abasirikare.

    Ni ikibazo gihangayishije Abadepite ndetse bakigejeje no kuri Minisitri Gilbert Kabanda ushinzwe ingabo, bamwereka impungenge z’umutekano muri Kivu ya Ruguru.

    Bavuga ko gukura ingabo muri ibyo bice, bishobora guha icyuho imitwe nka ADF ikangiza ibintu kurushaho.

    Depite Grégoire Kiro Tsongo yagize ati “Dutewe impungenge no kuvana ingabo mu birindiro byazo i Beni kugira ngo zijye gutanga umusanzu muri Rutshuru na Bunagana. Ibi biraha rugari ADF n’indi mitwe yidegembye, twabonye ibintu nk’ibi mu duce twa Bulongo na Lume mu minsi mike ishize.”

    Aba badepite banasabye ko ibigo bya gisirikare bitangirwamo imyitezo bifungurwa kugira ngo abasore bakiri bato babashe guhabwa imyitozo ifatika.

    Ati “Turasaba ko ibigo bya gisirikare bifungurwa kugira ngo urubyiruko ruhabwe imyitozo igamije kwicungira umutekano.”

    Mu bice bya Beni, Butembo na Lubero higanje imitwe irimo ADF, ni agace kabamo abantu bo mu bwoko bw’Aba-Nande. Ni hafi y’umupaka wa RDC na Uganda mu misozi ya Rwenzori.

    Gukura abasirikare muri ako gace bivugwa ko ari umugambi mugari wa FARDC wo kwerekana ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo ari umutwe wa M23. Mu Burasirazuba bwa RDC habarizwa imitwe 124.

    Abadepite basobanura ko umwanzuro wo gukura ingabo muri ako gace, ari ugutererana abaturage, ko nubwo bajyaga bibasirwa na ADF babaga bafite icyizere ko ingabo zishobora kubatabara.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ubwoba-ni-bwose-mu-Badepite-kubera-abasirikare-boherejwe-kurwanya-M23

  • Menya amateka ya Fred Gisa Rwigema #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Fred Gisa Rwigema yavutse ku itariki 10 Mata 1957, avukira ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-amateka-ya-fred-gisa-rwigema

  • Ibintu 5 umukobwa agomba kwibaza mbere yo kwe… – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe ubusambanyi bumaze gufata indi ntera hagati y'abasore n'abakobwa bitwaje urukundo, nyamara ibi ni inzaduka mu muco nyarwanda ntibyahozeho ndetse ababikoraga babafataga nk'abakoze amahano. Ibi ntibibuza ko usanga hari abagifite umutimanama muzima, bafite amahame bemera mu mitima yabo, ndetse ahanini batinya no gukora icyaha. Kera kabaye umukobwa nk'uyu abona umukunzi, akamwihebera, akibwira ko atabanye n'uwo nta wundi babana.

    Wa muhungu umukobwa yimariyemo, akamusaba ko baryamana ariko kubera gutinya gusama, gutinya indwara, gutinya gukora icyaha, kurwana n'umutimanama, ariko ahanini anarwana no kugumana urukundo rw'umuhungu yihebeye, umukobwa agahera mu gihirahiro.

    Kubera iki ? Ati nimbyanga aranyanga yabimbwiye, kandi kubyemera ndumva bitandimo neza. Nkore iki ?

    Ibi rero ni bimwe mu bintu wagakwiye kwibaza mbere y'uko wemera ko muryamana:

    1. Urukundo rwa mbere, (Premier amour), ari narwo rukunda guteza ibibazo, usanga rudakunda guhira abantu benshi. Nubona rero uwo wakunze mbere y'abandi atangiye kukugora, ntuzumve ko igikuba cyacitse, ngo ukore n'ibyo utateganyaga gukora ngo uri gukiza urukundo rwanyu.

    2. Zirikana ko urukundo nyakuri rwihanganira byinshi. Umuhungu ugukunda by'ukuri, azemera kandi yubahe icyemezo cyawe cyo kudakora imibonano mpuzabitsina mbere y'uko murushinga.

    3. Umuhungu ugukunda by'ukuri ntagushyiraho iterabwoba ngo nutemera ko muryamana ibyanyu birarangirira aho. Ubigenza atya akenshi ni wa wundi wamuha utamuha, ntabwo aba agukunda, aba azakwanga igihe runaka. Ikindi ni uko n’umuhungu ugukangisha ko mushwana niba utamuhaye, n'iyo murushinze ntimubana neza. Mubana by'umuhango, cyangwa se amaherezo mukazanatandukana.

    4. Akenshi umuhungu ugukoresheje imibonano umutimanama wawe utabishaka, usanga ahita agutera n'inda. Ikibabaje ni uko akenshi bene uyu muhungu iyo aguteye inda ahita akwanga.

    5. Zirikana ko iyo umuntu yashatse kugukatira nta kindi warenzaho. Kandi umenye neza ko gutandukana n'umuhungu wakundaga, byoroha iyo mutigeze mukorana imibonano mpuzabitsina, kurusha kuba mwarigeze kuyikorana. Iyo mwayikoranye birakomeretsa cyane kurushaho, noneho yaba yaraguteye inda cyangwa yaragusigiye ibirwara akaba akwishe kabiri.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118977/ibintu-5-umukobwa-agomba-kwibaza-mbere-yo-kwemera-kuryamana-numusore-wiki-gihe-118977.html