
Category: Uncategorized
-
Hari amakipe yo mu Rwanda yamvugishije, Rayon Sports iracyamfitiye amafaranga – ikiganiro na Musa Esenu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda, Musa Esenu, avuga ko nyuma yo gusozwa k’umwaka w’imikino mu Rwanda hari amakipe menshi yamuvugishije harimo nayo mu (…) -
Rubavu:Umukozi wa Leta wirukanwe azira guhagararirwa n’Umukwikwi mu gikorwa cyo kwibuka yashyize hanze ukundi kuri ashinja Gitifu #rwanda #RwOT
Uyu mukozi witwa Nyiraneza Esperance avuga ko iyi gahunda yo guhagarira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu muhango wo Kwibuka wabereye ku Rwunge rw’Amashuri Nkama, yayimenyeshejwe mu gitondo cy’umunsi yagombaga kuberaho.
Avuga ko kuri uwo munsi tariki 03 Kamena 2022, yari afite gahunda eshatu zirimo iyo gusoza Itorero ndetse n’undi muhango wo Kwibuka wagombaga kubera ku rindi shuri.
Ati 'Gahunda yo kwibuka aho ku Nkama, Gitifu yayimbwiye mu gitondo kandi izo gahunda nari nzisanganywe. Bwaracyeye njya ku Murenge gusoza itorero, bigeze saa yine, Gitifu aravuga ati 'urajya kwibuka ku Nkama’ ndamubwira nti 'mfite gahunda nyinshi ntabwo bishoboka.'
Nyiraneza avuga ko icyo gihe yabwiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa ko yashaka undi mukozi ujya guhagararira Umurenge, ati 'Ni ikigo kiri ku musozi pe, ndamubwira nti 'bibaye byiza wakoherezayo Veterineri ufite na moto akihuta’.'
Avuga ko Gitifu we gahunda yari afite yo gusezeranya abashyingiranywe, yarangiye nka saa tanu mu gihe we yari afite izindi gahunda.
Nyiraneza akomeza avuga ko yabuze uko abigenza akareba umutoza wo ku rwego rw’Umurenge akaba n’Umuyobozi w’Umudgudu [ari we mukozi utekera abanyeshuri], akamwoherezayo.
Uyu mukozi utekera abanyeshuri biga kuri College Inyeramihigo, yageze muri uyu muhango wo Kwibuka, agashyira indabo ku rwibutso ariko bakaza guhita bamuhagarika kuko umwe mu bo mu muryango we yagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri aka gace.
Nyiraneza avuga ko uwo munsi Perezida wa Ibuka mu Murenge yahise abasanga aho bari mu nama ku Murenge, akaza amwuka inabi ababwira ko umuntu bohereje muri uyu muhango afite imiziro.
Avuga ko we atari azi ko uyu mugabo yohereje afite ayo mateka, ati 'Kuko asanzwe ari Umutoza w’Intore yanatoje ba Gitifu b’Utugari yanabaye n’umuyobozi njye navuye mu Murenge wa Nyakiriba nkamusanga muri Rugerero ari umutoza w’Intore usanzwe, ntakindi kintu kibi nari nsanzwe muzi.'
Avuga kandi ko atari azi ko ari umukozi utekera abanyeshuri, ati 'Nubwo bari kuvuga ngo ni umukwikwi murebye kuri iyo foto ni umutoza w’Intore, n’uwo mupira arawambaye. Kuba ari umukwikwi ntabwo nari mbizi. None se yari kuba ari umukwikwi akaba yari aho ? Iyaba ari umukwikwi yari kuba ari ku kigo cy’ishuri nyine ari guteka.'
Uyu mukozi avuga ko atumva ukuntu ibintu byabaye mu kwezi gushize, byagarutse nyuma y’ukwezi bibaye, akavuga ko hari ubiri inyuma washatse kumwubikira imbehe.
Akomeza avuga ko n’akanama gashinzwe imyitwarire mu Karere kanakurikiranye iki kibazo kikimara kuba ndetse na we akakitaba akagasobanurira ariko ko nyuma yuko bisakaye mu binyamakuru, ari bwo ubuyobozi bw’Akarere bwafashe icyemezo cyo kumwirukana.
Ati 'Akarere kahise kanyoherereza ibaruwa kuri WhatsApp kampagarika ku kazi kuko byari bishyushye.'
Nyiraneza avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wari wamwohereje ari we uri mu makosa kuko na gahunda yari yakoze, yarangiye kare ku buryo yashoboraga kwitabira uriya muhango wo Kwibuka ariko ntajyeyo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Augutsin Murenzi avuga ko ataramenya niba uyu mukozi ushinzwe Uburezi yirukanywe kuko atarabona ibaruwa yemewe n’amategeko imuhagarika.
Uyu muyobozi uvuga ko hari raporo yakoze y’amakosa yakozwe n’uyu mukozi akayishyikiriza Ubuyobozi bw’Akarere, yavuze ko yohereje umuntu utazwi n’Umurenge kumuhagararira mu gikorwa cyo Kwibuka.
Avuga ko kuba uriya yohereje asanzwe ari Umutozi w’Intore ariko 'ni umuturage usanzwe ntaho ahuriye n’ubuyobozi, uriya mupira awambaye nkuko abandi bose bawambura ariko ntaho ahuriye n’ubuyobozi bwite bw’Umurenge.'
Uyu muyobozi avuga ko ku giti cye atazi uriya muturage woherejwe muri uriya muhango, ati 'Ntaho muzi njyewe, nta bunyangamugayo bwe nzi.'
Murenzi Augustin avuga ko ibitangazwa n’uyu mukozi ko yatungujwe iriya gahunda, ari amarakirangohi.
Ati 'Gahunda yari ihari yari asanzwe ayizi, ntacyari gusimbura kujya kwibuka, kandi yahawe delegation n’umuyobozi umukuriye kubera izindi nshingano ndimo.'
Nyuma yuko Ubuyobozi bw’Akarere buhagaritse uyu mukozi, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Egide Nkuranga, yavuze ko Umuyobozi w’Akarere na we yagize uburangare kuko yatinze gufatira icyemezo uyu mukozi.
-
Perezida wa Sri Lanka uheruka kurokoka abaturage yahunze n'indege ya gisirikare #rwanda #RwOT
Perezida wa Sri Lanka Gotabaya Rajapaksa yahunze igihugu mu ndege ya gisirikare, mu gihe hari imyigaragambyo ikomeye ishingiye ku izahara ry'ubukungu bw'iki gihugu cyo muri Aziya y'amajyepfo.
Igisirikare cy'iki gihugu kirwanira mu kirere cyemeje ko uyu mugabo w'imyaka 73 yahungiye mu birwa (amazinga mu Kirundi) bya Maldives ari kumwe n'umugore we n'abashinzwe umutekano babiri.
Bageze mu murwa mukuru Malé wa Maldives ahagana saa cyenda z'ijoro (03:00) zo ku isaha yaho, ni ko ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Sinhala ruvugwa muri Sri Lanka ribyumva.
Kugenda kwa Rajapaksa gusoje isimburana ku butegetsi ry'umuryango umwe wategetse Sri Lanka mu gihe cy'imyaka ibarirwa muri za mirongo.
Yari amaze igihe yihishe nyuma yuko imbaga y'abigaragambya yiraye mu nyubako atuyemo ku wa gatandatu w'icyumweru gishize.
Mbere, Perezida Rajapaksa yari yasezeranyije ko yegura kuri uyu wa gatatu ku itariki ya 13 y'ukwezi kwa karindwi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abategetsi babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko atari yagatanze ibaruwa ye y'ubwegure ngo ayihe umukuru w'inteko ishingamategeko.
Umuvandimwe we, Basil Rajapaksa, wahoze ari Minisitiri w'imari, na we yahunze igihugu, nkuko abatanze amakuru babibwiye BBC. Bivugwa ko arimo kwerekeza muri Amerika.
Mu gihe Abanya-Sri Lanka babyukaga bumva iyi nkuru yuko Perezida yahunze, ababarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda yo mu murwa mukuru Colombo.
Benshi bateraniye ahantu h'ibanze habera imyigaragambyo hitwa Galle Face Green. Bamwe bumvaga amagambo avugirwa ahahise hategurwa kugira ngo abaturage basanzwe bavuge ijambo.
Mu rurimi rwa Sinhala, abavuga ijambo banyuzagamo bagatera hejuru bati “Intsinzi ku rugamba”, iyi ikaba ari intero yagiye isubirwamo mu myigaragambyo, mu kwamagana leta n'abategetsi rubanda ibona ko barananiwe kuyikorera.
Abandi bari barakajwe no kuba Rajapaksa yagiye, bakabibona nko kuba nta buryo buhari mu gihugu bwo kuryoza umuntu ibyo yakoze.
GP Nimal, uri mu bigaragambya, yagize ati: “Ntitubikunze. Turashaka kumugumana. Turashaka ko agarura amafaranga yacu! Turanashaka gushyira ba Rajapaksa bose [umuryango w'aba Rajapaksa] muri gereza ifunguye aho bashobora gukora akazi k'ubuhinzi”.
Ariko Reshani Samarakoon, umunyeshuri muri kaminuza w'imyaka 23, yabwiye BBC ko ihunga ry'uyu wari Perezida ryatanze “icyizere ko mu gihe kiri imbere dushobora kugeraho tukaba igihugu giteye imbere, mu bukungu no mu mibereho”.
Abanya-Sri Lanka begeka ku butegetsi bwa Perezida Rajapaksa izahara ry'ubukungu rya mbere ribi cyane ribayeho mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.
Hashize amezi bagorwa n'ibura ry'umuriro rya buri munsi n'ubucye bw'ibyibanze nk'ibitoro, ibiribwa n'imiti.
Rajapaksa, ufite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa mu nkiko mu gihe akiri Perezida, byemezwa ko yari yarashatse guhungira mu mahanga mbere yuko ava ku butegetsi, kugira ngo yirinde ko ashobora gutabwa muri yombi n'ubutegetsi bushya.
BBC
-
Byahinduye Isura i Cabo Delgado : Ibyakozwe n’Ingabo z’u Rwanda bitangiye kwangizwa, Ubwoba ni bwose kuri TotalEnergies #rwanda #RwOT
Amakuru avuga ko icyo gitero cyagabwe ku wa Gatandatu, tariki 9 Nyakanga 2022, cyari icya gatatu kigabwe n’ibyihebe mu gihe cy’amezi abiri. Bivugwa ko ibyo byihebe byari bigiye gushaka intwaro n’ibyo kurya.
Icyo gihe bivugwa ko habaye imirwano, igakomerekeramo Ingabo za Mozambique n’ibyihebe byari bikigabye. Ku rundi ruhande ngo abasirikare ba Mozambique, FADM, bari muri icyo kigo bahungiye mu nkambi iri hafi y’Umujyi wa Palma.
Amakuru yizewe avuga ko ibyo byihebe byateye ibirindiro by’Ingabo za Mozambique biri mu Gace ka Pundanhar ku buryo byabaye ngombwa ko zihunga.
Ni nyuma y’uko na none ku wa 29 Kamena 2022 ibyihebe byari byagabye igitero mu Gace ka Mandimba bikahiba intwaro aho bivugwa ko ari zo byifashishije mu cya Pundanhar.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zagabye ibitero ku byihebe mu bice bya Pundanhar na Nhica do Rovuma zibivana mu birindiro.
Ni ibitero byagabwe hagati y’itariki 6 Gashyantare na 16 uko kwezi. Ibyihebe byambuwe utwo duce, bikwira imishwaro mu mashyamba, bigana mu duce twa Nangade.
Ako gace kagaruwemo umutekano maze nyuma Ingabo z’u Rwanda zigashyikiriza iza Mozambique, zo zikomeza urugendo rugana mu bice bya Macomia kuko ari ho ibyihebe byari byahungiye.
Urugamba rwo muri Macomia rwatangiye nyuma y’amasezerano Ingabo z’u Rwanda zagiranye n’iza Mozambique hamwe n’iza SADC, aho impande zose zemeranyije ko zigiye gufatanya kurwanyiriza hamwe ibyo byihebe.
Byabaye ngombwa ko Ingabo z’u Rwanda zari Pundanhar na Nhica do Rovuma zihavanwa, kuko hari hatekanye, hasigara mu maboko ya FADM, zo zikomeza urugamba mu bice ibyihebe byahungiyemo.
Zageze mu bice bya Macomia ku wa 30 Werurwe, zitangira urugamba mu mashyamba y’inzitane y’ahitwa Chai. Ni amashyamba agoye cyane kubera imiterere yayo gusa zabashije kuyahashyamo umwanzi zinabohora abaturage bari barafashwe bugwate.
Ku wa 13 Gicurasi, zamurikiye Leta ya Mozambique abaturage 800 bari barashimuswe n’ibyihebe. Byahise bitangira gukwira imishwaro, byambuka bihungira mu Ntara ya Nampula yari imaze igihe itarangwamo umutekano muke.
Urugamba rwo kurwanya ibi byihebe ruracyakomeje mu mashyamba ya Chai ndetse ibitero byo kubihashya bigabwa umunsi ku wundi. Ni mu gihe kandi hari gutekerezwa uburyo Ingabo z’u Rwanda, iza FADM n’iza SADC zahuriza hamwe imbaraga zigatsintsura ibyo byihebe muri ayo mashyamba.
Hagati aho hari amakuru amaze iminsi atangazwa ko TotalEnergies, ifite impungenge zo kongera gusubukura ibikorwa byayo byo gucukura Gaz mu Ntara ya Cabo Delgado mu Gace ka Afungi.
Muri Afungi mu nkengero y’Inyanja y’Abahinde, TotalEnergies yahashoye imari mu mushinga wo gutunganya gaz ihaboneka. Ni umushinga washowemo asaga miliyari 20 z’Amadolari ariko ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$.
Ubwo gaz yari imaze kuvumburwa muri ako gace, TotalEnergies yabaye imwe muri sosiyete zahise zihashinga amatako. Yimuye abaturage benshi bari batuye hafi aho, ibubakira inzu zigezweho ahitwa Quitunda hanyuma yo yubaka inzu zizajya zikorerwamo n’abakozi bayo ndetse ishyira n’imbibi mu cyanya cyayo.
Mbere y’uko ibyihebe byigabiza Cabo Delgado, abakozi ibihumbi bitatu bari bamaze guhabwa akazi muri uwo mushinga mu gihe muri rusange byari biteganyijwe ko abazagahabwa bose bagera ku bihumbi 15.
Andi makuru IGIHE dukesha iyi nkuru ifite ni uko abakozi bamwe b’abanyamahanga batangiye gusubira i Cabo Delgado bitegura gutangira imirimo nubwo hakiri ingingimira.
Urugamba rwo kurwanya ibyihebe byigabije Intara ya Cabo Delgado rukomeje guhindura isura umunsi ku wundi, aho mu duce tumwe hongeye kumvikana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyane cyane ahagenzurwa n’Ingabo za Leta ya Mozambique.
Mu miterere y’uru rugamba inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri kurwana guhera muri Nyakanga 2021, agace zibohoye zigasiga mu maboko y’Ingabo za Mozambique (FADM), ngo abe arizo zigacungira umutekano.
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zabohoraga uduce zahawe nka Palma na Mocimboa da Praia twari indiri zikomeye z’ibyihebe bizwi nka Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah cyangwa al-Shabaab, byahungiye mu gice cyari mu maboko y’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC.
Muri ibyo bice hashize iminsi ibitero by’ibyihebe biba umunsi ku wundi. Urugero nko ku wa 23 Kamena, igitero cyagabwe mu gace ka Nkoe, bukeye ikindi kigabwa mu gace ka Nanjaba mu Karere ka Macomia.
Ku wa 22 Kamena, umusirikare wa Tanzania yiciwe mu gitero cy’ibyihebe mu Karere ka Nangade.
Nyuma yo kubona ko ibyihebe byahungiye muri Macomia, muri Werurwe Ingabo z’u Rwanda zagiranye amasezerano n’iza SADC, agamije gufatanya mu guhashya ibi byihebe.
Ku wa 30 Werurwe Ingabo z’u Rwanda zageze mu Karere ka Macomia aho ibyihebe byari byarahungiye, zitangira kubikurikirana bundi bushya.
Urugamba rwafashe indi sura
Mu gukomeza guhunga, ibyihebe byerekeje mu Ntara ya Nampula, ahantu hatarangwaga umutekano muke kuva mu 2017 ubwo ubugizi bwa nabi bwatangiraga muri Mozambique.
Mu ntangiriro za 2022, ibyihebe byize amayeri mashya bitangira kwisuganyiriza i Nampula, byongera guteza umutekano muke mu majyepfo ya Cabo Delgado.
Nko muri Mutarama, mu Karere ka Meluco mu ntara ya Cabo Delgado habereye ibitero 14, biza gukaza umurego muri Gicurasi.
Muri Kamena ntibyahagaze, ahubwo bifata indi ntera mu Majyepfo ya Cabo Delgado mu duce twa Quissange, Ancuabe, Chiure na Mecufi no ku mupaka wa Nampula ku wa 17 Kamena.
Hagati aho, muri Gashyantare Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahize bukware ibyihebe byari mu gace ka Nhica do Rovuma na Pundanhar, bimwe biricwa ibindi birahunga. Ibyahunze byerekeje mu gace ka Nangade.
Ingabo z’u Rwanda zibonye ko utwo duce dutekanye [Nhica do Rovuma na Pundanhar], zadushyikirije Igisirikare cya Mozambique, zikomereza mu gace ka Macomia kari kamaze kuba indiri y’ibyihebe.
Ibyihebe byamenye amakuru y’uko Ingabo z’u Rwanda zimukiye Macomia kuko zabonaga ko ibyihebe, bishaka kongera gucengera bijya mu duce twa Siri I na Siri II.
Ni uduce tugoye cyane kurwaniramo, ku buryo ubwo byirukanwagamo mu mwaka ushize byahuye n’igihombo gikomeye, kuko hari mu mashyamba rwagati, ashobora kubifasha kwihisha.
Ubwo Ingabo z’u Rwanda zari zigeze Macomia, ibyihebe byarabimenye bitangira kugaba ibitero shuma mu duce zavuyemo, tugenzurwa n’Ingabo za Leta.
Biherutse gutera Ingabo za leta mu duce twa Maparanganha, aho mu minsi ishize byatwitse imodoka z’abaturage.
Bikekwa ko muri Macomia ariho hari abayobozi bakuru b’ibyihebe, barimo aba-sheihk bane bakomeye. Ni ho hari indwanyi uyu mutwe wa Al Shabaab ucungiraho.
Ingabo z’u Rwanda zikigera muri Macomia, zahise zibohora agace ka Chai, ubu imidugudu irenga itanu iri mu mahoro. Zambuye ibyihebe abaturage barenga ibihumbi bitatu bari mu mashyamba.
Ku wa 13 Gicurasi bamurikiwe leta ya Mozambique, basubizwa mu ngo zabo.
Hafi aho niho Ingabo z’u Rwanda zashyize ibirindiro, ku buryo ibitero byo kugarura umutekano muri ako gace bigabwa umunsi ku wundi.
Muri iki Cyumweru zateze igico ibyihebe bivuye gushaka ibyo kurya, zicamo bitatu, ibindi birahunga. Hari mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi n’imwe.
Hashobora kuba impinduka muri gahunda yo gusimbuza Ingabo ziri muri Cabo Delgado
Amakuru yizewe yemeza ko kubera imiterere y’urugamba muri iyi minsi, gahunda yo gusimbuza Ingabo ziri muri Cabo Delgado ishobora kwigizwa inyuma gato.
Ingabo zagiye mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga umwaka ushize, bivuze ko zimaze hafi kuzuza umwaka muri uru rugamba.
Muri iki gihe aho Ingabo z’u Rwanda zirimo gutirimuka harimo kwibasirwa n’ibyihebe, kubera intege nke z’Ingabo za Mozambique zisigara ziharinze.
-
Igihe shampiyona y’umwaka utaha izatangirira… – #rwanda #RwOT
Inama yahuje abanyamuryango ba FERWAFA bo mu cyiciro cya mbere ndetse n’abayobozi n’amakipe bari kumwe n’abatoza babo, yateranye kuri uyu wa kabiri tariki 12 yemeje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo izatangira tariki 19 Kanama 2022.
Iyi nama kandi yemeje ko umukino uruta iyindi yose uzaba mbere ho icyumweru tariki 14 Kanama 2022, ukazahuza APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona na As Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro.
Biteganyijwe ko umwaka w’imikino uzarangira tariki 4 Kamena 2023, igikombe cy’Amahoro kizatangira tariki 6 Ukuboza 2022- gisozwe tariki 21 Gicurasi 2023. Biteganyijwe kandi ko uyu mwaka w’imikino FERWAFA izategura imikino yo kwibuka ikazaba muri Kamena.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irabura ukwezi ngo itangire -
Skol yashyizeho irushanwa ryabaririmbyi riza… – #rwanda #RwOT
Ibyumweru 15 byari bishize abahanzi Ariel Wazy, Gabiro Guitar na Ish Kevin ft Memo, bahataniye gukora indirimbo ikunzwe y'ikinyobwa cya Skol Pulse.
Binyuze mu matora yabereye kuri internet, indirimbo 'Bring Pulse to your Life' ya Ariel Wayz niyo yahize izindi binyuze kubayitoye kuri murandasi www.skolpulse.rw , ndetse n'ababashije kuyitora binyuze mu bikorwa SKOL yakoreye mu tubari dutandukanye bumvisha abantu izi ndirimbo zose uko ari 3. Abagera ku 10,000 nibo babashije gutora muri rusange.
Skol ivuga ko iyi ndirimbo ari cyo kirango cy'iyi nzoga yageze ku isoko mu Ukuboza 2021.
Aba bahanzi Ariel Wayz, Gabiro Guitar na Ish Kevin bahatanye muri iri rushanwa baririmbira ku njyana 'beat' yakozwe na Producer Davydenko.
Ariel Wayz yabwiye INYARWANDA ko yanyuzwe no gutsinda iri rushanwa nyuma y'igihe cyari gishize ahatanye.
Yavuze ati 'Ndumva binshimishije cyane, ndabyishimiye cyane. Ikindi ntabwo nari kubikora nta bafana banjye, kuko habagaho amatora. Barantoye ni njye wari ufite amajwi menshi, ndashimira abafana banjye muri rusange nanabashimira ku bwo gukomeza kunshyigikira mu bikorwa byanjye byose, kandi ibyiza biri imbere.'
SKOL ivuga ko nyuma yo gusoza iri rushanwa, yateguye irindi rushanwa rizaha amahirwe abantu bafite impano yo kuririmba, bakaba bazaririmbira mu njyana (beat) yakozwe na Davydenko.
Uru ruganda ruvuga ko umunyamahirwe uzatsinda azahembwa urugendo rujya mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, agakorerayo indirimbo ye muri imwe muri studio zikomeye muri Africa aho ibyamamare nka Davido na Wizkid bakorera indirimbo.
Ibijyanye n'amabwiriza agenga iri rushanwa n'ibindi bizakomeza gutangazwa binyuze kuri paji ya Facebook ya Skol Pulse, ari yo @skolpulserwanda cyangwa se kuri website (www.skolpulse.rw)Â Â
![]()
Uruganda rwa Skol rwatangaje irushanwa rigiye gutangira, rizahemba umuririmbyi umwe gukorera indirimbo muri imwe muri studio zikomeye muri Nigeria
-
Itsinda Kataleya na Kandle ryaje mu Rwanda, b… – #rwanda #RwOT
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, nibwo aba bakobwa bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, aho bari kumwe n'umujyanama wabo.
Aba bakobwa bakiriwe n'abarimo umuhanzi Afrique, Producer Fayzo, Alex Muyoboke n'abandi.
Afrique yabwiye INYARWANDA ko indirimbo 'Nyash' ari umusaruro w'urugendo yakoreye muri Uganda muri Gicuasi 2021, ubwo yari kumwe n'abandi bahanzi bo mu Rwanda n'abo muri Uganda.
Ati 'Nk'uko mwabibonye ntabwo nari nagiye gukora ubusa muri Uganda. Naragiye nkora 'collabo' na bano bakobwa babiri, yitwa 'Nyash'. Twarayisohoye, barayibonye, hanyuma abakobwa barahari, bagiye kubona noneho byinshi babafitiye.'
Kandle yabwiye INYARWANDA ko baje mu Rwanda 'muri gahunda yo kumenyekanisha ibihangano byacu, cyane cyane iyi ndirimbo twakoranye na Afrique'.
Uyu mukobwa yavuze ko baje no guhura n'abafana babo bari mu Rwanda 'kuko tubona ukuntu badushyigikira cyane'.
Kandeleya yavuze ko bahisemo kuza mu Rwanda kumenyekanisha ibihangano byabo 'kubera ko dukunda u Rwanda kandi dufite abafana benshi hano'. Ati 'Ikindi ni uko dufitanye indirimbo na Afrique, rero turi hano mu kumenyekanisha ibihangano byacu.'
Yavuze ko bahisemo gukorana indirimbo na Afrique, kubera ko ari 'umuhanzi uri mu kigero kimwe natwe kandi turi inshuti'. Ati 'Ibyo rero byaratworoheje mu gukorana.'
Kandle avuga ko ubu nta mbogamizi bahura nazo mu muziki 'n'ubwo atari ikibuga cyoroshye.'
Namakula Hadijah [Kataleya] yavutse ku wa 19 Ukuboza 1999, aho yize amashuri abanza kuri Mengo ayisumbuye yiga muri Noah mu gace ka Rubaga.
Nabatuusa Rebecca [Kandle], yize amashuri abanza ahitwa Bunamwaya, ayisumbuye yiga Kyambogo College.
Ibinyamakuru birimo Ugandanbuzz, bivuga ko aba bombi bahuye ubwo Kandle yari aherekeje inshuti ye igiye mu isabukuru y'amavuko ya Kataleya.
Icyo gihe Kandle yasuhuzanyije na Kataleya bahana nimero, kuva ubwo umubano wabo uraguka kugeza biyemeje gukora umuziki.
Kandle avuga ko binjiye mu muziki hagati ya 2017 na 2018, nyuma yo kubona nta tsinda ry'abakobwa muri Uganda rikora umuziki. Ati 'Igitekerezo cyari ukuziba icyuho cyariho icyo gihe.'
Binjiye mu muziki bafashwa na Theron Music. Bombi bavuga ko umuziki utari inzozi, kuko Kataleya yashakaga kuba umupilote w'indege naho Kandle agashaka gukora mu ndege.
Aba bakobwa bavuga ko kuva bakwinjira mu muziki, bahise biyemeza kugeza umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga.Â
![]()
Abahanzikazi Kataleya na Kandle bo muri Uganda bageze mu Rwanda muri gahunda yo kumenyakanisha ibihangano byaboÂ
![]()
Umuhanzikazi Kataleya yavuze ko bahisemo gukorana indirimbo na Afrique kubera ko ari inshuti yaboÂ
![]()
Kandle yavuze ko baje guhura n’abafana babo babarizwa mu Rwanda
![]()
Â![]()
Kataleya na Kandle bakiriwe n’abakobwa babarizwa muri Kigali ProtocalÂ
![]()
Ubwo Afrique yakiraga ku kibuga cy’indege aba bahanzikazi bo muri UgandaÂ
![]()
Producer Fayzo watunganyije amashusho y'indirimbo 'Nyash' afatanyije na Taher Visual
![]()
Umuhanzi Afrique ubwo yari ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ategereje kwakira Kataleya na Kandle bakoranye indirimbo ‘Nyash’Â
![]()
Producer Niz Beat umaze gukora nyinshi mu ndirimbo za Afrique zirimo ‘Agatunda’
REBA. HANO KATALEYA NA KANDLE UBWO BARI BAGEZE I KIGALI
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NYASH' YA KATALEYA NA KANDLE BAFATANYIJE NA AFRIQUE
AMAFOTO & VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM
-
Niba ushaka kuba umugabo mwiza ku mugore wawe… – #rwanda #RwOT
1. Mubere umukunzi: Umugore wawe ni umukunzi wawe ntabwo ari umugore gusa. Ujye ugaragariza umugore wawe ko umukunda cyane. Ujye umukunda n'umutima wawe wose.
2. Mubere inshuti: Umugore wawe ni n'inshuti yawe burya. Mujyemo, umugire uko ushaka, umwishimire wenyine, umunezererwe unasekane nawe.
3. Umubere umwana (Baby): Ujye umubera nk'umwana kandi unamufate nk'umwana. Ujye umuterura, umwambike, umugaburire,⦠Rimwe na rimwe ajye akuryamaho, agukoresha icyo ashaka kuko uri uwe.
4. Mujye murara ku gitanda kimwe: Ntugire gushidikanya, hari abantu benshi bakora ubukwe ndetse bakanabana ariko nyuma y'igihe runaka bakajya barara ukubiri. Ahari wakwibaza ngo mbese bibaho? Igisubizo ni Yego.
5. Mubere inkoramutima: Umudamu wawe mubere inkoramutima, mubere inshuti magara (Soulmate). Ni inshuti magara yawe. Ntukamuhe ibiganza gusa ahubwo umuhe n'umutima wawe, ntukagire na kimwe umuhisha. Ujye umwishimira kuko ni umwamikazi wawe.
6. Mujye mufatanya mu gihe cyo gutera akabariro: Nibyo, niba ushaka kuba umugabo mwiza kuri madamu wawe mujye mufatanya no mu gihe cyo gutera akabariro.
7. Ujye ureka akubere mama wawe: Reka umugore wawe akubere mama wawe. Urukundo wakundaga mama wawe rumuhe.
8. Reka akubere umunyeshuri: Umugore wawe mureke akubere umunyeshuri, maze umwigishe ibintu byose ushakako yiga. Ujye utuma agira ibyo akwigiraho kuko ni wowe mwarimu we wa mbere.
![]()
Inkomoko: Lovelife
-
Breaking News: Igihe shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangirira cyamenyekanye – YEGOB #rwanda #RwOT
Inama yahuzaga abanyamuryango ba FERWAFA mu cyiciro cya mbere n'abayobozi b'amakipe bari kumwe n'abatoza irarangiye hemejwe ibi bikurikira.
Iyi nama yemejwe ko super Cup izahuza As Kigali na Apr Fc izaba tariki ya 14 Kanama 2022.
Mu nama kandi bemeje ko shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda (PRIMUS National League) iztangira Tariki 19 Kamena 2022.
Umunsi wa 2 wa shampiyona uzashakirwa igihe uzabera hagati kuko igihe wari kubera, usimbujwe umunsi wa mbere, indi calendar ntabwo ihinduka.
Bemeje ko kandi igikombe cy'Amahoro (Peace cup) izatangira Tariki ya 06 Ukuboza 2022, igasozwa 21 Gicurasi 2023.
Umwaka w'imikino muri rusange (Season) uzarangira tariki ya 04 Kamena 2023.
Iyi myanzuro yose yashyikirijwe EXCOM, akaba ari yo isigaje kubiha umugisha.






Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irabura ukwezi ngo itangire













