Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 17 bikenye cyane ku isi muri 195 byakoreweho ubushakashatsi #rwanda #RwOT

    Banki y'isi yashyize U Rwanda ku mwanya wa 178 ku rutonde ngarukamwaka ngaruka mwaka rureba umusaruro mbumbe w'igihugu . Muri iki cyegeranyo, umuturage w'u Rwanda umwe abarirwa amadorali 850 buri mwaka.

    Muri iki cyegeranyo, U Rwanda ruza mu bihugu 17 bya mbere bikennye cyane mu 195 byakoreweho ubushakashatsi. Iki cyegeranyo gisohoka buri mwaka, kigaragaza ko ibihugu biza imbere mu kugira umusaruro mbumbe w'umuturage uri hejuru, ibyinshi byiganje ku mugabane w'Uburaya.

    Igihugu cy'Afurika kiza mu myanya y'imbere ni Seychelles iza ku mwanya wa 66 , umuturage akabarirwa amadorali 13260 buri mwaka. Mu bihugu 195 byagenzuwe, u Rwanda ruri ku mwanya wa 178, aho umuturage warwo abarirwa amadolari 850 y'umusaruro mbumbe ku mwaka. Ni ukuvuga asaga ibihumbi 880 mu mafaranga y'u Rwanda.

    Mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba, Kenya ni yo iza imbere ku mwanya w'i 151. Umuturage wayo abarirwa ibihumbi 2010 by'amadorali buri mwaka muri iki cyegeranyo. Ikurikirwa na Tanzaniya iza ku mwanya wa 170 n'amadorali 1140 ku muturage. Igihugu cy'ubugande gikurikirana n'u Rwanda ku mwanya wa 179 ni amadorali 840, Repubulika ya Demukarasi ya Congo 188 ni amadorali 580. Uburundi ni bwo buza ku mwanya wa 195 wa nyuma mu bihugu byagenzuwe. Icyegeranyo kigaragaza ko umurundi yinjiza amadorali 240 ku mwaka.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/u-rwanda-rwashyizwe-mu-bihugu-17-bikenye-cyane-ku-is-muri-195-byakoreweho

  • Sri Lanka : Abigaragambya bigabije ibiro bya Minisitiri w’Intebe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, muri Sri Lanka hashyizweho ibihe bidasanzwe (État d’urgence), mu gihe abigaragambya bari bakiri imbere y’ibiro bya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/hanze-y-igihugu/article/sri-lanka-abigaragambya-bigabije-ibiro-bya-minisitiri-w-intebe

  • Foundation Yolande Mukagasana yashimye u Bufaransa bwahamije ibyaha Laurent Bucyibaruta – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa ku wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022, rwasomye umwanzuro warwo ku rubanza rwarerwagamo Bucyibaruta wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, rumukatira igifungo cy'imyaka 20.

    Urukiko rwamuhamije ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside n'Ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu muri Ecole Marie-Merci i Kibeho. Yahanaguweho icyaha cyo gukora Jenoside muri Kibeho, Kaduha, Murambi, Cyanika na Gereza ya Gikongoro.

    Kugeza Bucyibaruta imbere y'ubutabera, byafashwe nk'intambwe ikomeye ku butabera bw'u Bufaransa bwakunze gushyirwa mu majwi mu kuba indiri y'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, aho bidegembya ntacyo bikanga ndetse benshi muri bo bakaba badafatwa ngo bagezwe imbere y'ubutabera cyangwa abandi imanza zabo zigatinzwa bya hato na hato.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 13 Nyakanga 2022, Foundation Yolande Mukagasana yashimiye ubutabera bw'u Bufaransa.

    Mukagasana washinze uwo muryango, avuga ko ari ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bikaba n'ubutumwa ku bagize uruhare muri Jenoside bakidegembya.

    Ati 'Ni ubutabera mu Bufaransa ku barokotse ariko ni n'umukoro ku bagize uruhare muri Jenoside bagishakishwa bari muri iki gihugu n'ahandi hirya no hino ku Isi.'

    Urubanza ruregwamo Bucyibaruta rwasomwe nyuma y'amezi asaga abiri rwari rumaze ruburanishwa. Rwatangiye kuburanishwa ku wa 9 Gicurasi 2022, rwumviswemo abatangabuhamya barenga 110 barimo abaminisitiri bane, abahoze ari abasirikare bakuru, abarokotse Jenoside n'abandi.

    Bucyibaruta, Ubushinjacyaha n'abaregera indishyi bafite iminsi 10 yo kujuririra icyemezo cy'Urukiko rwa Rubanda rwa Paris.

    Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz'umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

    By'umwihariko, Bucyibaruta ashinjwa gushishikariza Abatutsi guhungira mu cyahoze ari ishuri ry'imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabaha ubuhungiro, ibiribwa, amazi n'uburinzi nyamara bakaza kuhicirwa.

    Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b'abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry'i Kibeho ku wa 7 y'ukwezi kwa gatanu mu 1994.

    Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.

    Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa aho ari kugeza n'ubu.

    Laurent Bucyibaruta yakatiwe igifungo cy’imyaka 20

    Mukagasana yashimiye ubutabera bw’u Bufaransa bwahamije ibyaha bya Jenoside, Bucyibaruta Laurent wabaye Perefe wa Gikongoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/foundation-yolande-mukagasana-yashimye-u-bufaransa-bwahamije-ibyaha-laurent

  • Yafatanywe amafaranga y’amiganano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, tariki ya 12 Nyakanga 2022 yafashe umwe mu bantu bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano witwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/yafatanywe-amafaranga-y-amiganano

  • Hari abatinya kujya kuboneza urubyaro kuko basabwa guherekezwa n’ababyeyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bavuga ko batinya kujya kuboneza urubyaro kuko basabwa guherekezwa n’ababyeyi babo bikabatera ipfunwe. Uwitwa Uwineza w’imyaka (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/hari-abatinya-kujya-kuboneza-urubyaro-kuko-basabwa-guherekezwa-n-ababyeyi

  • Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza  #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yakoreye ku rubuga rwa Twitter Space, umuvugabutumwa Eliane Niyonagira uba mu gihugu cy'u Bubiligi ariko akaba yari asanzwe aba mu Rwanda, yaburiye urubyiruko arubwira inzira abarwanya u Rwanda bakoresha bigarurira urubyiruko ngo barwinjize mu mitwe y'iterabwoba mu mashyamba ya Kongo bo bigaramiye bibereye Iburayi.

    Eliane yitanzeho urugero avuga uburyo amaze kwamamara ku rubuga rwa YouTube, ibigarasha byahise bimwiyegereza cyane cyane Kayumba Rugema Gafirifiri ndetse n'abandi.

    Eliane yasobanuye ko ibigarasha biba bihunahuna ku mbuga nkoranyambaga, wamenyekana bakagushukisha indonke. Ubwo yabahakaniraga ababwira ko nta mafaranga yabo akeneye, bamubwiye ko ataruta idamange ko nawe akwiye gufata bibiliya agakuraho ubutegetsi buriho. 

    Ibi bigaragaza ko Idamange Iryamugwiza yizejwe ibitangaza n'ibigarasha byo mu burayi. Yagize ati   'Haje uwitwa Rugema Kayumba  aratangira aranyibwira ambwira amazina ye atangira ambwira ko yifuza ko hari ibyo twakorana. Akomeza avuga ngo ashaka ko dukorana mubyu murimo w'Imana kandi nawe nudutera inkunga…. nidukorana neza tuzagutera inkunga. Imana yagusabye gukiza Abanyarwanda bari kwicwa, bakakubwira ko uwo ariwe wese yishwe na FPR.  Iyo wanze gukorana nabo bagutera ubwoba' 

    Ibi biramenyerewe cyane ku rubyiruko rushaka indonge. Usibye abasore gushukwa bakajyanwa mu mitwe y'iterabwoba, abakobwa bo babashukisha indonke babashora mu bikorwa by'ubusambanyi. 

    Eliane ubwo yageraga mu Bubiligi agiye kuvuza umwana we, yakiraga buri munsi abashyitsi ariko ari abagamije kumwigarurira. Yaburiye cyane abajya muri za Whatsapp groups ndetse no kujya mu biterane birimo abantu benshi batazi kuko bashobora gusanga bitwaje iby'Imana naho bagiye mu bikorwa byo kurwanya igihugu. 

    Eliane nta gishya yavuze kuko bizwi ko ibigarasha mu gutera u Rwanda hakoreshejwe ingufu za gisirikari byabananiye none basigaye bashukisha udufaranga urubyiruko dore ko bisigaye byarororshye kuyohereza usabwa numero ya telephone gusa. Uru rubyiruko baba barusaba gusebya Leta y'u Rwanda. Bigaragara ko hari abaryohewe naya mafaranga, barimo Agnes Nkusi Uwimana, Ntwali Williams, n'abandi. 

    The post Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuvugabutumwa-eliane-niyonagira-yaburiye-urubyiruko-rugaragara-ku-mbuga-nkoranyambaga-uburyo-ibigarasha-bikoresha-mu-kubiyegereza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuvugabutumwa-eliane-niyonagira-yaburiye-urubyiruko-rugaragara-ku-mbuga-nkoranyambaga-uburyo-ibigarasha-bikoresha-mu-kubiyegereza

  • Ukuri kuri kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, Emmanuel Okwi n’umutoza Patrick Aussems #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yemeje ko ibiganiro n’umutoza Patrick Aussems bitararangira kimwe no ku bakinnyi Kimenyi Yves na rutahizamu Emmanuel Okwi.

    Ku mugoroba wo ku wa Mbere w’iki cyumweru inkuru yabaye kimomo ko umutoza wagejeje Simba SC muri 1/4 cya Champions League ya 2018-19, Umubiligi Patrick Aussems yamaze kumwera kuzatoza Kiyovu Sports 2022-23.

    Ibi byose byatijwe umurindi n’ifoto ya Juvenal ari kumwe na Patrick Aussems ndetse hari n’abanyamakuru yemereye ko yamaze kumvikana na Patrick Aussems.

    Ibi byaje kwibazwaho na benshi ubwo inkuru yari imaze kuba kimomo, Patrick Aussems yagiye kuri Instagram akavuga ko ibihuha byose arimo kubyumva ariko we atuje yibereye mu biruhuko, benshi bahise bakeka ko yagarukaga ku makuru amwerekeza muri Kiyovu Sports.

    Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Munyangabe Omar yabwiye ISIMBI ko Patrick Aussems atarasinya icyabayeho ari ibiganiro.

    Ati “ubu yaba yasinye koko ntimubimenye? Icyabaye ni ibiganiro, ni umutoza mwiza twifuza kandi birashoboka.”

    Iyi kipe kandi bivugwa ko yamaze kumvikana n’abakinnyi 2 ba yo bari basoje amasezerano barimo Kimenyi Yves wari kapiteni ndetse na rutahizamu ukomoka muri Uganda, Emmanuel Arnold Okwi.

    Kuri aba bakinnyi yateye utwatsi amakuru avuga ko baba bamaze kongera amasezerano muri iyi kipe.

    Ati “ntabwo Kimenyi arongera amasezerano. Muzabimenya mu minsi iri imbere, kuba hari ibiganiro ibyo umuntu yabivuga byarangiye. Okwi ni umukinnyi mwiza twifuza, ntabwo arongera ariko turamuganiriza, gusa iby’ibiganiro umuntu abibara umukinnyi yamaze gusinya.”

    Kiyovu Sports nyuma kubura igikombe cya shampiyona ku mukino wa nyuma, yakubise agatoki ku kandi ubu ikaba irimo yongeramo amaraso mashya, harimo kuvugwamo rutahizamu w’umunya-Senegal, Bissirou N’Diaye yamaze kandi no gusinyisha abakinnyi 2 bakomoka muri Sudani y’Epfo, Sharaf Eldin Shaiboub na Mano John.

    Patrick Aussems ngo ni ibiganiro byabayeho gusa ariko ntabwo arasinyira Kiyovu Sports

    Kimenyi Yves barumvikanye ariko ntabwo arasinya

    Okwi na we barifuza kumwongerera amasezerano ariko ibiganiro ntabwo birarangira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-kuri-kapiteni-wa-kiyovu-sports-kimenyi-yves-emmanuel-okwi-n-umutoza-patrick-aussems

  • Ubushakashatsi bwagaragaje ko ari byiza kwand… – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakoze bwagaragaje ko kuvugisha umuntu ukamubaza uko amerewe, bisobanuye ikintu gikomeye ku buzima bwe biruta uko tubitekereza. Dr Liu umwanditsi w’iby’ubushakashatsi mu kinyamakuru Journal of Personality and Social Pshychology, yavuze ko abantu bakunda gupfobya ikigero inshuti zabo zifuza kuba zabazwaho uko zimerewe.

    We na bagenzi be bakoze amagerageza 13 ku bagera ku 5,900 kugira ngo bamenye ikigero umuntu yishimiraho kuba yasuhuzwa cyangwa yabazwa uko amerewe, muri aya magerageza bamwe bandikiraga abasanzwe ari inshuti zabo, abandi bakandikira abari inshuti zabo kera basa nk’aho batakivugana.

    Abo banditse basabwe gukora igipimo batekerezaho ko inshuti zabo ziri bunezezweho ndetse zikishimira kuba babandikiye, gusa muri ya magerageza uko ari 13, bagaragaje gupfobya uburyo intashyo zabo ziri bwishimirwe na bagenzi babo, ndetse n’abandikiwe basabwa gukora igipimo cy’uko bashimishijwe n’izo ntashyo.

    Gusa igitangaje, ibiganiro hagati y’abari bamaze igihe batavugana byagaragaye ko byishimirwa cyane kurushaho. Dr Liu na bagenzi be bakomeje kwibanda cyane ku butumwa bugufi cyangwa guhamagarana, mu gihe abandi bashakashatsi batari bibanze ku mubano wo ku mbuga nkoranyambaga.

    Dr Liu we yavuze ko nta gushidikanya ko kwandikira umuntu kuri Fcebook cyangwa Instagram byaba iby’agaciro, ndetse yongeraho ko ari byiza kwandikira mugenzi wawe umubaza uko ameze, kandi bizongera ikigero cy’uko abantu babikoraga bitewe n’uko abashakashatsi babivuze.

    Ikindi kandi byagaragaye ko kugirana imikoranire myiza n’abandi, bifitanye isano no kumva ko ufite intego nk’umuntu ukuze, bongeraho ko n’abantu bamarana igihe kinini, bagira uruhare ku buzima bwacu bwa buri munsi nk’uko byasobanuwe na Gabriel Pfund, umwarimu mu bijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Feinberg School of Medecine.

    “Ibi byakozwe nyuma y’uko hagaragaye umubare munini w’abantu bari mu bwigunge, ukiyongera cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ndetse abantu benshi bakaba badafite icyizere ko inshuti zabo zizabafungukira cyangwa zikishimira kubavugisha nk’uko babishaka”. Ibi byavuzwe na Marisa Franco impuguke mu by’imitekerereze ya muntu. 

    Yakomeje avuga ko abantu banga kuvugisha abandi kubera impungenge z’uko bashobora kutishimirwa cyangwa uburyo abo bantu babakunda mu buzima busanzwe, ndetse n’uwandikiwe akaba ashobora kutirekura kubera cya kibazo kimwe, ibi bigaragaza ko iyo abantu babaye abanyantege nke, bibatera impungenge z’uko abandi babacira urubanza.

    Rero ubwo buryo bwo kubogamira ku mitekerereze y’impakanyi, byangiza ubushuti ndetse bikagira n’ingaruka zigaragara mu buryo umuntu yitwara no mu byo akora, nk’uko byasobanuwe neza na Dr Franco, yongeraho ko kuba abantu babimenye bitanze icyizere cyo kongera umubano no kubona ubushuti nk’ikintu gikomeye mu buzima bwa muntu.  Yasoje avuga ko nk’uko “dukenera kurya, tugakenera kunywa dukeneye no kubana n’abandi kugirango tubeho neza”.

    Source: The New York Times

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118961/ubushakashatsi-bwagaragaje-ko-ari-byiza-kwandikira-no-guhamagara-inshuti-zacu-mu-buzima-bu-118961.html

  • Mu Rwanda harabera amahugurwa ku ikoranabuhanga ryo gukumira inkangu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Musanze, harimo kubera amahugurwa (Summer School) y’icyumweru, yiga uburyo hashyirwaho ikoranabuhanga ryifashishwa (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/mu-rwanda-harabera-amahugurwa-ku-ikoranabuhanga-ryo-gukumira-inkangu

  • Abarokotse Jenoside barasaba ko urubanza rwa Padiri Munyeshyaka rusubukurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’irangizwa ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwo mu Bufaransa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubutabera/imanza/article/abarokotse-jenoside-barasaba-ko-urubanza-rwa-padiri-munyeshyaka-rusubukurwa