Category: Uncategorized

  • Abakozi ba FERWAFA bari bafunzwe barekuwe #rwanda #RwOT

    Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abakozi ba FERWAFA bari bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa, Nzeyimana Felix (umukozi wari ushinzwe amarushanwa akaba yaritukanywe burundu) na Tuyisenge Javan ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

    Mu mpera za Kamena 2022 nibwo aba bombi bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha 3 nk’uko umuvugizi wa RIB yabitangaje.

    Ati “Nyuma yo kwakira ikirego gitanzwe na FERWAFA kuri ruswa yavugwaga mu marushanwa y’umupira w’amaguru, RIB yatangiye iperereza, iperereza ry’ibanze rikaba rimaze kugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa, Tuyisenge Javan umusifuzi bakekwaho ibyaha 3.”

    “Icyaha cya mbere; guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’7 iyo babihamijwe n’urukiko hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”

    “Icyaha cya kabiri bakekwaho, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, gihanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.”

    “Guhundura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe akaba ari icyaha cya 3 bakurikiranyweho, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 18 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ibi byaha (2 na 3) bikaba bihanishwa igihano kimwe akaba ari igifungo cy’umwaka umwe cyangwa 2 ndetse hakiyongeraho n’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3.”

    Aba bagabo bakaba mu ntangiriro z’iki cyumweru baraburanye ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuri uyu wa Gatanu bakaba basomye imyanzuro kuri uru rubanza. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko baburana bari hanze.

    Aba bose bafite aho bahuriye n’ikirego cya Rwamagana City aho bashinjwa guhimba raporo itari yo igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita ya 3 y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare (wasifuwe na Javan), aho AS Muhanga yamureze ko yakinnye umukino ubanza 1/4 atabyemerewe, FERWAFA yaje gutera mpaga Rwamagana City, bivugwa ko AS Muhanga yatanze miliyoni 12.

    Iyi kipe yaje kujurira maze basubiyemo basanga yararenganye ibihano yafatiwe bikurwaho.

    Ibi byahise bikurikirwa n’ibaruwa ihagarika umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry mu kazi ke by’agateganyo kubera amakosa yakoze (yagaruwe mu mirimo).

    FERWAFA kandi yahise yirukana nta nteguza Nzeyimana Felix umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA kubera hagaragaye ibimenyetso asaba umusifuzi Javan guhindura raporo amwizeza ko nibicamo azamureba.

    Nzeyimana Felix wari ufunzwe we n’umusifuzi barekuwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakozi-ba-ferwafa-bari-bafunzwe-barekuwe

  • Amakuru mashya ku rubanza rw’u mukozi wo mu rugo wemereye RIB ko yishe Ihirwe Davis washenguye benshi #rwanda #RwOT

    Rudasingwa yishwe mu gitondo cyo ku wa 12 Kamena, 2022. Ngiruwosanga Solange wari umaze gusa ibyumweru bitatu akora mu rugo rwa Victor Rudasingwa, ni we waketsweho kumwica.

    Saa yine n’igice nibwo iburanisha ryatangiye, urubanza rwaburanishijwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko. Ubushinjacyaha bwahagarariwe n’Umushinjacyaha umwe.

    Nyirangiruwonsanga Solange w’imyaka 37 y’amavuko umwirondoro we ugaragaza ko yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe. Uyu mugore w’abana batunu yaje kuburana nta we Umwunganira mu mategeko afite.

    Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi bukozwe ku bushake.

    Mbere y’uko iburanisha ritangira Umucamanza yasabye Nyirangiruwonsanga Solange guhaguruka akaza imbere y’inteko iburanisha. Umucamanza yahise asoma umwirondoro we, Nyirangiruwonsanga yemeza ko ari uwe.

    Nyirangiruwonsanga Solange yaburaniye mu Mudugudu wa Karubibi, Akagali ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo ku kibuga cy’ahitwa kwa Padiri.

    Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kuvuga impamvu bwazanye Nyirangiruwonsanga Solange imbere y’urukiko.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange ahari kubera icyaha cy’ubugome 'yakoreye umwana witwa Hirwa Rudasingwa Devis' akamwica.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 12 Kamena 2022 Nyirangiruwonsanga Solange yafashe umwana Rudasingwa Devis akamubwira ngo aze bicunde ku mugozi ngo amuhe umunyenga.

    Nyirangiruwonga yabwiye Devis ngo ahagarare ku ntebe, arangije amushyira mu mugozi ahita akuraho intebe umwana ahita yicwa n’uwo mugozi.

    Icyo gihe ngo Nyirangiruwonsanga yari yaziritse ku idirishya umwana, ahita apfa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirangiruwonga amaze kwica Rudasingwa Devis yakoze igikorwa cyo gushinyagura ajya gutabaza, abwira umubyeyi wa Rudasingwa ko umwana yiyahuye.

    Ubushinjacyaha bwamaze isaha busobanura uko Nyirangiruwonsanga yishe Devis, bwasoje busaba urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazahamumya icyaha cy’ubwicanyi, buhita bumusabira igifungo cya BURUNDU bushingiye ku biteganywa n’ingingo ya 107 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

    Yaburaniye mu ruhame, nta Munyamategeko umwunganira yari afite

    Nyirangiruwonga Solange yahakanye ibyo aregwa

    Urukiko rwamuhaye umwanya ngo yiregure ku byari bimaze kuvugwa n’Ubushinjacyaha n’igihano cy’igifungo cya burundu yasabiwe.

    Nyirangiruwonsanga Solange yahakanye icyaha cy’ubwicanyi acyekwaho n’Ubushinjacyaha, avuga ko Rudasingwa Devis yiyahuye ko atamwishe. Ati 'Ahubwo ndasaba Urukiko ko rwandenganura.'

    Nyirangiruwonsanga yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi be bacyeka ko ari we wamwishe, atari byo. Ati 'Ariko ntabwo arinjye wamwishe ahubwo yariyahuye.'

    Uko yavugaga ko Rudasingwa Devis yiyahuye abaturage bitabiriye iburanisha bahitaga bavugiriza induru rimwe, Umucamanza agasaba gutuza.

    Nyirangiruwonga yavuze ko Devis yiyahuye kuko ngo bishoboka ko yakundaga kureba Filimi cyane. Ati 'Wenda yarebye Filimi z’abantu biyahura na we arabyiga ariyahura.'

    Umucamanza yasabye Nyirangiruwonga Solange kugira icyo avuga ku gihano yasabiwe cya Burundu.

    Ati 'Njye ntabwo nize amategeko, buriya ibyo Ubushinjacyaha bwasabye ni mubisuzuma mugasanga icyaha kimfata nzahabwe ibihano nasabiwe n’Ubushinjacyaha.'

    Iburanisha ryamaze amasaha abiri, Umucamanza yaripfundikiye avuga ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 25 Nyakanga, 2022 saa tatu za mu gitondo.

    Rudasingwa Victor Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Karubibi ,Akagari ka Cyaruzinge ,Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo , avuga umukozi wishe umwana we bari bamaranye igihe gito kuko ukwezi kwaburaga nk’iminsi ine ndetse ko ntakibazo bari bafitanye.

    Rudasingwa se wa Rudasingwa Ihirwe Davis wishwe mu kiganiro aherutse kugirana na Ukwezi Tv , yatubwiye ko uyu mukozi bamuhawe n’inshuti yabo wababwiye ko yigeze kumukoresha ndetse ko bari babanye neza kuko yaba we , umwana yishe cyangwa umufasha we ntakibazo bari bafitanye.

    Tariki ya 12 Kamena mu gitondo Rudasingwa avuga ko yabyukiye muri Siporo ndetse ko n’umuhungu we bari bafitanye gahunda yo kubyuka kare agasubira mu masomo cyane cyane ko bari mu gihe cyo gutegura ibizamini.

    Yahise ajya muri Siporo hamwe n’umuturanyi ngo ubwo yari ageze mu nzira nibwo umufasha we yamuhamagaye amubwira ko uyu mukozi Solange yamubwiye ko ashaka gutaha , ngo nyuma y’akanya gato nabwo Umugore we yaramuhamagaye amubwira ko umuhungu wabo Rudasingwa Ihirwe Davis yiyahuye undi nawe ahita afata moto aratabara.

    Yageze mu rugo asanga koko hari abantu benshi bashungereye bagerageza gukora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bw’umuhungu we ndetse bihutira kwa Muganga ariko ntacyo byatanze kuko umwana yari yarangije gushyiramo umwuka.

    Ngo uyu mukozi yasanze umufasha wa Rudasingwa aho yacuruzaga muri Botike amubwira ko aza akareba ibibaye mu rugo undi nawe ahageze asanga umwana aziritse mu ijosi umupira yari yararanye amanitse muri Giriyaje y’urugi.

    Rudasingwa yabwiye Ukwezi TV ko uyu mukozi Solange yiregura mu bugenzacyaha yavuze ko yagiranye ikibazo na Ihirwe Davis nyuma y’uko uyu mwana yakinishaga telefoone yari mu rugo undi akayimwaka ngo uyu mwana yararakaye amutera ibuye mu mugongo.

    Akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu mukobwa afashwe baje kureba mu byangombwa bye baza gusangamo ikarita ya Mitiweli yigeze gutunga mbere yanditseho Musabyimana Chritsine yafatiye mu Burasizuba Akarere ka Kirehe mu gihe yitwa Nyirangiruwonsanga Solange uvuka mu Manyarugurumu,Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Ruli ho mu Kagari ka Busoro.

    Ibi byangombwa bitandukanye bituma Rudasingwa Victor Emmanuel akeka ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma ndetse agaheraho asaba inzego bireba kureba ko nta bandi baba babyihishe inyuma cyangwa bakorana na Solange cyane cyane ko uburyo yishe umwana we bisa naho ari ibintu yitoje amenyereye.

    Akomeza avuga ko ubu yazinutswe icyitwa umukozi wo mu rugo ndetse akaba ari n’inama yagira abandi babyeyi kuko umuhungu we yababereye urugero gusa ngo bizaterwa n’amahitamo ya buri wese.

    Ku Cyumweru, ku wa 12 Kamena, 2022 nibwo Solange wakoraga mu rugo kwa Rudasingwa Victor Emmanuel yishe umwana amunigishije umwenda arangije atabaza nyina w’umwana.Ni icyaha yiyemereye ubwe.

    Rudasingwa Ihirwe Davis yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Umuhango wo kumushyingura wabaye ku wa Gatatu taliki ya 15 Kamena, 2022 mu irimbi rya Rusororo.

    Uko wa mwana wanizwe n’umukozi wo mu rugo yishwe|| Havumbuwe ibindi bintu bye biteye ubwoba

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-rubanza-rw-u-mukozi-wo-mu-rugo-wemereye-RIB-ko-yishe-Ihirwe-Davis-washenguye-benshi

  • Murekatete arashinja ubuyobozi kumusenyera inzu bumubwira ko yazabasebya ubwo Perezida Kagame yari kuhanyura #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye uyu muturage, yasanze yarashinze agashitingi hafi y’umuhanda werekeza ku Mupaka wa Rusumo muri Gatore.

    Uyu muturage witwa Murekatete Devota utuye mu Mudugudu wa Rubuye, mu Kagari ka Nyamiryango mu Murenge wa Gatore, avuga ko amaze umwaka muri iyi shitingi we n’abana be batatu nyuma yuko asenyewe inzu yabagamo na yo yari ku muhanda.

    Asobanurira Umunyamakuru uburyo inzu ye yasenywe, Murekatete yagize ati 'Perezida ari buce aha ajya ku Rusumo, baravuze ko akazu kanjye kari kubasebya, ngo reka bagasenye.'

    Uyu muturage avuga ko ubwo ubuyobozi bwamusenyeraga, bwamubwiye ko buzamuha inzu aho bita mu Bwiza, ndetse akaza kujyayo ariko agasanga iri mu makimbirane.

    Ati 'Mbonye irimo amakimbirane, nahise nyivamo, ngura shitingi muri ya mafaranga bahaye ababyaye muri Corona mpita nza kuba hano.'

    Avuga ko afitiye impungenge abana be babana muri iyi shitingi kuko bibagiraho ingaruka zikomeye. Ati 'Abana banjye imbeho igiye kubica, inkorora ya buri munsi,…'

    Abaturanyi b’uyu mubyeyi, na bo batewe impungenge n’imibereho y’uyu muturanyi wabo, bagasaba ko Leta yari ikwiye kugira icyo imufasha akava muri iyi shitingi.

    Jeannette Kuradusenge ati 'Niba na nyakatsi ya mbere yari yubatse neza ariko iriya urabona nta n’ibiti bine biriho ni agate kamwe, natwe tuba duhangayitse hari igihe imvura igwa ari nyinshi tukavuga ngo umuvu uramutembana, atagira icyo kurya atagira icyo kwambara, atagira n’umureba n’ubuyobozi bwaramwirengagije.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira avuga ko uyu muturage yari atuye mu manegeka, akaza kuhakurwa akubakirwa inzu nziza ariko ko yanze kuyibamo.

    Ati 'Yubakiwe inzu mu Kagari ka Rwantonde ariko arayanga yifuza ko yaguma ku muhanda ariko wabibona ugasanga ni mu manegeka kuko ari mu kabanza gato.'

    Bruna Rangira avuga ko ubu butaka bw’uyu muturage avuga ko yifuza kugumamo na bwo buri mu bibazo kuko yabuhaye umuntu ngo bagurane, ubu bakaba bari kubiburanaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Murekatete-arashinja-ubuyobozi-kumusenyera-inzu-bumubwira-ko-yazabasebya-ubwo-Perezida-Kagame-yari-kuhanyura

  • Ange uzwi mu ndirimbo zirimo iya Bruce Melodie hagiye hanze amasusho bikekwa ko ari aye yikinisha #rwanda #RwOT

    Ange Dababy umukobwa umaze kumenyerwa mu mashusho y’indirimo hano mu Rwanda harimo n’iy’umuhanzi Bruce Melodie, hagiye hanze amashusho bikekwa ko ari ye arimo yikinishiriza imbere ya camera.

    Aya mashusho yanyujijwe kuri konti ye ya Snapchat ariko akaba atatinzeho yahise asibwa, iyo urebye umukobwa uri muri ayo mashusho ubona neza ari uyu mukobwa umenyerewe mu mashusho y’indirimbo mu Rwanda.

    Ni amashusho menshi atandukanye uretse ayo arimo yikinisha kandi harimo n’amashusho yambaye ubusa bigaragara ko ashobora kuba yarafashwe mu bihe bitandukanye.

    Muri ayo mashusho kandi hariho n’andi mashusho ari kumwe n’umusore arimo amukora mu bice by’ibanga bye.

    Ange Dababy (amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga), yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Nyoolla ya Bruce Melodie yakoranye na Kenzo, Iyallah na No za Okkama n’izindi.

    Uyu mukobwa aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagramo ko yiebeye umuraperi w’umunyarwanda Zilha aho yavuze ko abizi neza ko bazakora byinshi ngo babatandukanye ariko icyaba cyose azamuryamaho.

    Ati 'reka buri umwe wese amenye ko uyu ari we musore wantwaye umutima. Babe mfata ubu n’iteka ryose, ndabizi bazavuga byinshi kugira ngo bangize umubano wacu ariko ntuzatume amagambo asenya ipfundo twubatse. Ndagukunda cyane.'

    Ntabwo hari haherutse kujya hanze amashusho nk’aya y’ibyamamare nyarwanda cyangwa amafoto ya bo bambaye ubusa, nk’amwe aheruka yavugishije benshi arimo aya Fofo Dancer we wabikoreye live kuri Instagram, hari kandi na Isimbi Noeline umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2019 ariko nyuma amafoto ye yashyize hanze yambaye ubusa buri buri yatumye benshi bacika ururondogoro n’abandi.

    Yagiye yashyiraho amashusho atandukanye

    Iyo urebye uyu mukobwa ubona ari Ange Dababy

    Ange Dababy hagiye hanze amashusho bikekwa ko ari ye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ange-uzwi-mu-ndirimbo-zirimo-iya-bruce-melodie-hagiye-hanze-amasusho-bikekwa-ko-ari-aye-yikinisha

  • Karongi :Umusore yaguwe gitumo asambanya umwana w’Imyaka Itatu #rwanda #RwOT

    Tariki 13 Nyakanga 2022 saa kumi n’igice z’umugoroba ubwo uyu mwana w’imyaka itatu yari kumwe na bagenzi be ku mugezi wo mu mudugudu wa Kamuvunyi Akagari ka Gacaca Umurenge wa Rubengera, nibwo bikekwa ko uyu musore usanzwe ukora akazi k’ubuyede yamusambanyije.

    Abaturage bavuga ko biboneye n’amaso yabo uyu musore yasohoye igitsina cye yakirambitse ku gitsina cy’uyu mwana.

    Abaturage babibonye bahise bazamuka biruka bajya kubwira umubyeyi w’uyu mwana ibibaye, banahuruza ubuyobozi uyu musore atabwa muri yombi.

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yatangaje ko aya makuru akimara kumenyakana, bihutiye gufasha uyu mwana kugezwa ku bitaro bikuru bya Kibuye kugira ngo harebwe niba atandujwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Ati 'Bivugwa ko umubyeyi yari yamusize agiye gukorera amafaranga, umwana rero agenda agiye gukina n’abandi, uwo musore nibwo yagendaga abasanga munsi y’iteme, akamufata akamusambanya'.

    Uyu musore afungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera mu gihe iperereza ku cyaha akekwaho rikomeje.

    Abaturage bavuga ko ubwo uyu musore yafatwaga yemereye mu ruhame ko icyaha akekwaho yagikoze.

    Gitifu Nkusi Medard avuga ko ubutumwa baha ababyeyi ari ukurushaho kuba hafi y’abana babo cyane cyane abakiri bato.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Umusore-yaguwe-gitumo-asambanya-umwana-w-Imyaka-Itatu

  • Iburasirazuba: Inzara iravuza ubuhuha mu bahinze igihingwa cya Chia – #rwanda #RwOT

    Chia ni igihingwa cyadutse mu 2020 nyuma y'aho cyageragerejwe mu Karere ka Ngoma kigahita gikwira iyi Ntara yose. Abakigura bakijyana kukigurisha mu mahanga ibi bikaba byaratumye ubuso bunini abaturage bahingagaho ibishyimbo n'ibigori babuhingaho iki gihingwa kuko byavugwaga ko kigira inyungu nyinshi.

    Kuri ubu benshi mu bagihinze bakirengagiza guhinga ibishyimbo barataka inzara kuko abatwaye umusaruro wabo wa 2021/2022 A batigeze babishyura none kuri ubu umusaruro wa 2021/2022 B nawo bawuburiye isoko kuko ikiro cyaguraga 3000 Frw kuri ubu kiri kuboneka kuri 700 Frw.

    Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuze ko kuri ubu mu ngo zabo rukinga babiri kubera inzara batewe no guhinga Chia ntibishyurwe, abatwaye umusaruro wabo ngo bahora bababwira ko bazabishyura mu cyumweru gitaha none amezi abaye arindwi.

    Mushimiyimana Julliet utuye mu Mudugudu wa Kiyovu mu Kagari ka Bugera mu Murenge wa Remera, yavuze ko iki gihingwa kikiza bagihinze bakanishyuwa neza ariko bikaza guhinduka nyuma.

    Ati 'Umwaka ushize rero twarongeye turahinga tugemura muri Gashyantare 2022, kuva icyo gihe ntibarongera kutwishyura. Njye muri koperative bamfitiye arenga miliyoni, ubu twarongeye turahinga none zireze twarasaruye ubu mfite hafi toni. Kubera gutinda kutwishyura inzara iraturya tugahitamo kuzigurisha kuri make kuko nta kindi kintu na kimwe twahinze.'

    Yakomeje agira ati 'Ubu turashonje kuko nta bishyimbo, nta bigori ahantu hose twahahinze Chia. Leta nidutabare turashonje, nibatwishyure banatware umusaruro wundi twejeje.'

    Ngendabanga Anastase we yagize ati 'Ubu abantu barashonje, hari abafite abanyeshuri batakiga abandi twagiye mu madeni tugenda tunabifungirwa kubera kubura ibyo twishyura, icyo nasaba Leta ni uko yadukurikiranira amafaranga ikanadukurikiranira umusaruro usigaye kuko turi guhomba cyane.'

    Dusabimana Pasiteur utuye mu Mudugudu wa Nkenke we avuga ko yahinze Chia kuri hegitari imwe n'igice bakaba bamufitiye umwenda hafi wa miliyoni 3 Frw, kongeraho undi musaruro urenga toni abitse mu rugo.

    Ati 'Nanze guhinga ibishyimbo kuko numvaga bazanyishyura nanjye nkabihaha, ubu rero turiho mu buryo bwo kwishakisha kuko ntabwo batwishyuye. Noneho turanibaza ukuntu umusaruro wundi dufite bazaza kuwutwara n'uwa mbere bataratwishyura.'

    Umuvugizi wa Akenes and Kernels Limited yazanye iki gihingwa mu Rwanda, Kizito Safari, yabwiye IGIHE ko bavugana n'amakoperative ndetse ngo ibibazo bagize barabizi.

    Ati 'Twarahuye ahubwo ubuyobozi bwa koperative bukwiriye kubasobanurira, turagurisha kandi isoko ryacu riri Dubai bamaze iminsi bari mu kiruhuko cy'Irayidi, twababwiye ko mu cyumweru gitaha tuzatangira kubishyura amafaranga make make nk'uko twabyumvikanye.'

    Safari yavuze ko ku kijyanye n'umusaruro bejeje hazakurikizwa amasezerano.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubuhinzi mu Kigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Bucagu Charles yabwiye IGIHE ko mu mabwiriza ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi baherutse gushyira hanze agenga abahinga n'abagura igihingwa cya Chia, bagomba kwishyurira ku gihe abahinzi.

    Chia ntizongera guhingwa ku buso bwahujwe

    Dr. Bucagu yavuze ko Leta itazongera kwemera ko iki gihingwa gihingwa ku butaka bwahujwe busanzwe buhingwaho ibihingwa bifasha mu kwihaza.

    Ati 'Iyo tugiye mu gihembwe cy'ihinga hari ubutaka buba bwaragenewe ibihingwa icumi bifasha mu kwihaza mu biribwa kandi n'inzego z'ibanze zirabizi kuko dukorera imihigo hamwe, izo site rero ntabwo zigomba kuvangwa, Chia izajya ihingwa ku bundi butaka cyangwa ihingwe hafi y'ingo z'abaturage atari ha handi hasanzwe hahingwa ibigori, ibishyimbo, umuceri n'ibindi.'

    Yavuze ko iki cyemezo cyamaze gufatwa ndetse ngo banabimenyesheje abazanye iki gihingwa kugira ngo bajye batanga imbuto ku bahinzi bazi neza ubutaka bagiye kuyihingaho.

    Igihingwa cya Chia kibarizwa mu binyamisogwe, aho kivamo imiti yifashishwa n'abantu bafite umuvuduko w'amaraso n'indi myinshi, gishobora kuribwa ari urubuto cyangwa kigakorwamo amavuta yo kurya cyangwa ayo kwisiga.

    Ku muntu ukunze, kurya iki gihingwa bituma ubwonko bwe bukora neza, bigafasha amaso kubona neza ndetse bikanarinda kugira umubyibuho ukabije.

    Mushimiyimana Julliette yagaragaje igihombo batewe no guhinga Chia

    Abahanzi bagaragaje ko bejeje undi musaruro batizeye kubona isoko ryawo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-inzara-iravuza-ubuhuha-mu-bahinze-igihingwa-cya-chia

  • Nyuma yamezi 4, Miss Muheto yahawe imodoka y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022, nibwo uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko yashyikirijwe iyi modoka, mu muhango wabereye mu Ingoro y’Amateka Kamere izwi nk’inzu ya Richard Kandt.

    Hari hashize amezi ane atarahabwa iyi modoka. Muri Gicurasi 2022, umuyobozi wa kompanyi ya Hyundai mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yabwiye INYARWANDA ko batinze guha imodoka Miss Muheto kubera imirimo yo gusana icyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania.

    Ijoro rya tariki 19 Werurwe 2022, ryasize urwibutso rudasaza mu mutima wa Nshuti Divine Muheto wari uhagarariye Uburengerazuba muri Miss Rwanda, kuko ari bwo yahize bagenzi be yambikwa ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2022.

    Uyu mukobwa yahawe ibihembo bitandukanye, birimo umushahara w'ibihumbi 800 Frw wa buri kwezi. Ni ukuvuga ko mu mwaka azahabwa 9.600.000 Frw.

    Yahawe Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali; umushinga we uterwa inkunga na Africa Improved Food, yemererwa Lisansi umwaka wose izatangwa na Merez Petroleum na Internet y'umwaka wose azahabwa na KOPA Telecom.

    Hari kandi gutunganyirizwa umusatsi mu gihe cy'umwaka bizakorwa na Keza Salon, gusigwa ibirungo by'ubwiza (Make up) bizakorwa na Celine d'Or.

    Yemerewe kandi kuba mu mpera z'icyumweru we n'umuryango batemberera muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata mu gihe cy'umwaka wose, yahawe ofise (office) y'ubuntu yo gukoreramo kwa Makuza Peace Plaza muri Kigali.

    Mu gihe cy'umwaka umwe azambikwa na Ian Collection, no gukoresha ubugenzuzi bw'amenyo ye mu gihe cy'umwaka umwe abifashijwemo na Diamond Smile Dental Clinic.

    Igihembo nyamukuru muri ibi byose ni imodoka nshya yatanzwe uyu munsi n'uruganda rwa Hyundai ishami ryo mu Rwanda, y'ubwoko bwa Hyundai Venue ya Hyundai Creta 2021 ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 18 na 20 Frw.  

    Nshuti Divine Muheto yashyikirijwe imodoka yatsindiye nka Miss Rwanda 2022

    Ni ibyishimo bikomeye kuri Nshuti Divine nyuma y'uko ahawe iyi modoka  

      

    Iyi modoka yahawe yatanzwe na Hyundai ifite agaciro k'amafaranga miliyoni 20 Frw 

    Amezi ane yari ashize uyu mukobwa atarahabwa iyi modoka kubera ikibazo cy'icyambu cya Dar es Salaam 

    Byari bisanzwe bimenyerewe kandi ko umukobwa utsinze ahita yerekwa imodoka, ndetse agafatwa amafoto ayicayemo n'ibindi, ariko siko byagenze




    Miss Muheto afite umushinga wo gushishikariza abantu kwizigamira bahereye ku giceri cy’amafaranga 100




    Nyuma yo gushyikirizwa imodoka yatsindiye, Miss Muheto yayicayemo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119002/nyuma-yamezi-4-miss-muheto-yahawe-imodoka-yatsindiye-amafoto-119002.html

  • Ish Kevin yabeshyuje amakuru avuga ko amatike… – #rwanda #RwOT

    Muri aka kanya turi kuri Canal Olympia ahazabera igitaramo cy’imbaturamugabo kuri uyu wa Gatandatu cya Trappish Concert || kizahuza abahanzi batandukanye.

    Ni igitaramo giteguye neza nk’uko bigaragara ndetse amatike akaba ari kugurwa ku bwinshi nk’uko Ish Kevin na Tuyishime Karim ushinzwe iyamamazwabikorwa muri Skol babitangarije InyaRwanda.com.

    Hashize amasaha macye hacicikanye amakuru avuga ko amatike yahagaritswe mu gitaramo cya Trappish Concert2 nyamara atari ukuri.

    Mu kiganiro Ish Kevin yagiranye na INYARWANDA yanyomoje ayo makuru avuga ko atari ukuri ahubwo ko ari amatike agura ibihumbi bitanu azwi nka “Early birds” yashize.

    Muri iki kiganiro Ish Kevin yavuze ko amatike ahari ku bwinshi ku bifuza kuyabona bayasanga kuri Code ya Momo 999909 hariho amazina ya Trappish Music Ltd cyangwa ukayigura kuri Apurikasiyo ya Nokanda.

    Yagize 'Oya ntabwo ari byo amatike aracyari gucuruzwa ahubwo habayeho kuba amatike ari kugurwa cyane biteza ikibazo muri Connection itike igatinda kugera kuwuyiguze.'

    Iki gitaramo kizabera kuri Canal Olympia kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022, kwinjira muri iki gitaramo ahasanzwe ni ibihumbi 10, ibihumbi 20 muri Vip ndetse n'ibihumbi 30 Vvip. Hakaba n'ameza y'abantu batandatu ku bihumbi 300

    Ish Kevin uri ahaberye igitaramo yatunguwe n'abavuze ko amatike yashize

    Ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Fabian Okike uzwi nka Singah, ni we utegerejwe kuzaririmba mu gitaramo Trapish II.

    Abahanzi bo mu Rwanda bazaririmba muri iki gitaramo barimo Gabiro Guitar, Mike Kayihura, Bushali, Kivumbi, Kenny K Shot, Og2tone, Logan Joe, Kenny Sol, Ririmba, Okkama, Chriss Eazy, Afrique, B-Threy, Bwiza, Ariel Wayz, France, Nillan, Slum Drip, Derek Ymg, Bruce the 1st, Koladebless na Soldier Kid.

    Iki gitaramo kigiye kuba gisimbura icyaburijwemo n'umujyi wa Kigali cyari cyiswe 'The Love, Drunk & Party concert', ku wa 19 Werurwe 2022.

    Abari baguze amatike mu cyateguwe mbere bemerewe kwinjira batongeye kwishyura, mu gihe baba bafite icyerekana ko bari bishyuye.

    Skol ni umwe mu baterankunga bakuru b’iki gitaramo 

    Ibikorwa bigeze kuri 50% kugira ngo birangiye

    Ahazebera igitaramo harisanzuye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118998/ish-kevin-yabeshyuje-amakuru-avugwa-ko-amatike-yahagaritswe-mu-gitaramo-cya-trappish-conce-118998.html

  • Dore ibitabo 5 byiza wasoma muri 2022 – #rwanda #RwOT

    1. Fiona and Jane 

    Cyanditswe na Jean Chen Ho, gisohoka ku itariki 4 Mutarama 2022. Ahanini iki gitabo kigaruka ku bucuti bw’abakobwa babiri bo muri Tayiwani no muri Amerika, Fiona na Jane bari barakuranye baza gutandukana nyuma bongera guhura, gusa ntibyabujije umubano wabo gukomeza, n'ubwo bari baratatanyijwe n’ubuzima. 

    Cyashyizwe ku rutonde rw’ibitabo byiza kubera inyandiko nziza Ho yakoresheje, hamwe n’amateka akomeye aba bakobwa banyuzemo bishushanya ubuzima busanzwe n’ibibazo abantu bahura nabyo. Iki gitabo cyakundwa cyane n’abantu bibona mu nsanganyamatsiko y’ubucuti, umuryango, umubano n’abimukira bo hambere. 

    2. The school for good mothers

     

    Cyanditswe na Jessamine Chan, gisohoka ku itariki 4 Mutarama 2022, cyerekeye ku mubyeyi Frida, umushinwa w’umunyamerika wari umaze igihe gito atandukanye n’umugabo we, bisa nk'aho byamuteye agahinda cyane. Mu gihe gito cyo kubura ibitotsi asohoka mu nzu ye nyamara asigamo umwana we Hariette. 

    Ntabwo yari agambiriye kugenda igihe kirekire, ariko igihe cyaje kwihuta abimenya amaze kugenda amasaha menshi, muri icyo gihe abaturanyi baje kumva Hariette arira bitabaza ubuyobozi. Ntabwo yari afite uburyo bwo kwivuguruza ku bamushinjaga kuba umubyeyi mubi, aribwo yaje kujyanwa mu kigo kigisha kuba umubyeyi mwiza.

    Muri iki gitabo, uyu mubyeyi Frida ategekwa kuvuga ko ari umubyeyi mubi “ndi umubyeyi mubi ariko niga kuba mwiza”, bisa nk'aho byerekana inzitizi zihoraho z’ubutumwa sosiyete itanga ku babyeyi kubyerekeranye n’uburyo bananiwe kandi bakeneye kuba beza ku bw’abana babo.

    3. All of you every single one

    Cyanditswe na Beatrice Hitchman, gisohoka ku itariki 5 Kanama 2022. Mu mwaka wi 1910 Julia Lindqvist yataye umugabo we yisangira umudozi Eve Perret umugore wiyambarira nk’abagabo, bahungira mu gace ka Viena bizeye ko ariho bazibanira neza mu mahoro. 

    Baje gukundana ariko bakomeza kurwana n’ibibazo byo kubona ubwigenge bwabo, babifashijwemo n’umuryango wari warabakiriye nyiri inzu y'aho babaga. Muri iki gitabo Hitchman abaza uko kubaho bimeze mu gihe ukandamizwa, ndetse ibyemezo byawe bigengwa na politiki, ndetse n'aho umuntu azagera kugira ngo arengere abo akunda.

    4. Olga dies dreaming

    Cyanditswe na Xochitl Gonzalez, gisohoka ku itariki ya 4 Mutarama 2022. Cyerekeye umugore Olga Isabel Acevedo w’imyaka 40. Mu gihe yari akiri muto yerekeje amaso ku nsinzi, kandi ntiyigeze ahungabanywa n’ibihe Mama we yamutaga, cyangwa igihe se yapfaga yishwe na SIDA. Olga akazi ke kari ugutegura ubukwe agatuma inzozi z’abageni ziba impamo. 

    Guhuza ubuzima bw’akazi yakoraga muri Porto Rican, n’ubuzima yabayemo bwo kutibona akunzwe ndetse n'abo bakoranaga bajyaga bamubwira ko adafite igufa na rimwe rifite urukundo mu mubiri we, bigatuma ahora asenga abwira Imana, ngo imwereke icyo aricyo kongera kumva akunzwe, ibi byerekana kwitanga isi ihora idusaba.

    5. Wahala

    Cyanditswe na Nikki May, gisohoka ku itariki ya 11 Mutarama 2022. Cyerekeye ku bibazo abakobwa bahura nabyo muri iyi myaka y’ikinyejana, havugwamo abakobwa 3 Boo, Ronke na Simi bari Abongereza bavanze n’abirabura, ku babyeyi b'abagore b'abazungu n’abagabo b'aba Nigeriya

    Baje guhuzwa n'uko bafite inkomoko zimwe n'ubwo imiryango yari itandukanye, gusa ubucuti bwabo buza kwangizwa n’inshuti ya Simi yitwa Isobel bakuranye, ubwo yari imaze kumenya amabanga ya buri wese abandi batazi.

    Source: VOGUE

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118996/dore-ibitabo-5-byiza-wasoma-muri-2022-118996.html

  • Kera kabaye Miss Nshuti Muheto Divine yahawe imodoka yatsindiye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Haburaga iminsi igera kuri 5 ngo amezi ane yuzure Miss Nshuti Muheto Divine atarahabwa imodoka ye agenerwa nk'uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda.

    Muheto Divine niwe wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, gusa ariko ntago yigeze ahabwa imodoka ihabwa uwabaye Miss ku bw'impamvu zitatangajwe.

    Mu gihe abategura iri rushanwa bari bari gutegura gutanga iyi modoka,  nibwo haje kubaho gufungwa kwa Ishimwe Dieudonne wari ukuriye abategura irushanwa, aho yakekwagaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n'imibonano mpuzabitsina.

    Kuva icyo gihe imodoka yari itaratangwa, aho ubuyobozi bwa Hyundai Rwanda bwavugaga ko iyi modoka itaragera mu Rwanda, gusa ariko uyu munsi nibwo haje inkuru nziza ko uyu Miss yahawe imodoka ye yatsindiye.

    Akimara guhabwa iyi modoka, Miss Nshuti Muheto Divine yahise ayifototezaho ayirimo ndetse hari nayo yifotoje ari hanze yayo.

    Miss Nshuti Muheto Divine yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 tariki ya 20 Werurwe uyu mwaka, akaba yahawe imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai.

    Ayo mafoto twayakusanyije. Ni aya akurikira :

    

    Source : https://yegob.rw/kera-kabaye-miss-nshuti-muheto-divine-yahawe-imodoka-yatsindiye-amafoto/