Category: Uncategorized

  • APR FC yagaruye umutoza wayitozaga, Aimable na Keddy mu muryango uyisohokamo (IBIYIVUGWAMO) #rwanda #RwOT

    Nubwo itaramwerekana kumugaragaro, amakuru avuga ko APR FC yamaze kugarura Pablo Morchón nk’umutoza wungirije unashinzwe kongerera ingufu abakinnyi, ni mu gihe Jamel Eddine Neffati ashobora kutakomezanya n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Muri Kanama 2020 ni bwo APR FC yerekeanye umunya-Argentine, Pablo Morchón nk’umutoza wungirije, gusa nyuma y’umwaka umwe muri Nyakanga 2021 yaje gutangaza ko batazakomezanya kubera impamvu z’umuryango we.

    Ni bwo APR FC yahise itangaza umunya-Tunisia, Jamel Eddine Neffati nk’umwungiriza wa Adil Erradi Mohammed ndetse unongerera abakinnyi imbaraga mu mwaka w’imikino wa 2021-22 aho banegukanye igikombe cya shampiyona.

    Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Pablo Morchón yamaze kugera mu Rwanda aho aje gukomeza akazi ke muri APR FC, ni mu gihe bivugwa ko Jamel Eddine Neffati we batazakomezanya.

    Muri iyi kipe ya APR FC kandi haravugwamo inkuru y’iyirukanwa rya myugariro Nsabimana Aimable, bivugwa ko umutoza Adil Erradi yamaze kumubwira ko atazamukoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23 bityo ko ikipe imwifuza yakwegera APR FC.

    Uyu musore ukina mu mutima w’ubwugarizi, winjiye muri APR FC mu mpeshyi ya 2021 agasinya umwaka umwe bivugwa ko umutoza yamubwiye ko bitewe n’umusaruro we w’umwaka ushize abona atari muri gahunda ze, gusa hari n’andi makuru (adafitiwe gihamya) avuga ko uyu musore yaba yazize kurya wenyine (ngo hari uwamufashije gusubira muri APR FC bumvikana amafaranga undi agezeyo aramwigarika).

    Undi mukinnyi APR FC ishobora kurekura ni Nshanzimfura Keddy wayigezemo muri 2020. Uyu mukinnyi uheruka kongera amasezerano na we ngo bitewe n’ikinyabupfura ntari muri gahunda z’umutoza Adil.

    APR FC ariko bivugwa ko ishobora kugarura Manzi Thierry wahoze ari kapiteni wa yo, ni nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi 6 muri FAR Rabat ikaba itaramwongera andi.

    Muri rusange abakinnyi APR FC imaze gusinyisha barimo Nkundimana Fabio wavuye muri Musanze FC, Ishimwe Fiston wavuye muri Marines, Niyibizi Ramadhan na Ishimwe Christian bavuye muri AS Kigali, Niyigena Clement wavuye muri Rayon Sports, Uwiduhaye Abouba wakiniraga Police FC na Mbonyumwami Taibu wavuye muri Espoir FC.

    Pablo Morchón yagarutse muri APR FC

    Jamel Eddine Neffati ashobora kudakomezanya na APR FC mu mwaka w’imikino wa 2022-23

    Nsabimana Aimable ntari muri gahunda z’umutoza Adil Erradi

    Keddy na we ashobora kurekurwa na APR FC

    Biravugwa ko Manzi Thierry ashobobora kugaruka muri iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yagaruye-umutoza-wayitozaga-aimable-na-keddy-mu-muryango-uyisohokamo-ibiyivugwamo

  • Kamonyi-Mugina: DASSO wakekwagaho kurya Mituweli z'Abaturage yatorotse ibitaro #rwanda #RwOT

    Mbarushimana Fideli, DASSO wo mu kagari ka Mugina, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi wakekwagaho kurya amafaranga asaga ibihumbi magana abiri(200,000Fr) bya Mituweli z'Abaturage, yatorotse ibitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kamena 2022. Gitifu w'uyu Murenge, Ndayisaba Jean Pierre Egide avuga ko atari mu maboko y'inzego nkuko yari yabitangaje mbere, ko ahubwo yari kwa muganga arwaye, arinzwe na DASSO mugenzi we.

    Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, yabwiye intyoza.com ko uyu DASSO Mbarushimana Fideli wari arwariye mu kigo nderabuzima cya Mugina, yatorotse ibitaro mu gihe yari arinzwe na DASSO mugenzi we.

    Gitifu Egide, mu nkuru yabanje yari yavuze ko uyu DASSO ari mu maboko y'inzego zibishinzwe, ariko ku makuru yahise ahabwa ni uko atariho yari ari, ko ahubwo yari mu bitaro by'ikigo nderabuzima cya Mugina arinzwe na mugenzi we w'umu DASSO.

    Soma hano inkuru yabanje;Kamonyi-Mugina: DASSO uvugwaho kurya amafaranga ya Mituweli z'abaturage yatawe muri yombi

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-mugina-dasso-wakekwagaho-kurya-mituweli-zabaturage-yatorotse-ibitaro/

  • Faustin Twagiramungu ahuriye n'akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni 'Bihemu'udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere! #rwanda #RwOT

    Faustin Twagiramungu ni umukambwe usazanye kwanduranya,  gucabiranya, kujijwa, ariko cyane cyane gusebya u Rwanda n'abamukamiye.

    Abamuhaye amahirwe ngo atange umusanzu mu gusana u Rwanda, ariko ubuparimehutu bwamurenze, bukamubuza kujyana  na politiki  y'u Rwanda rushya itagira uwo iheza. Ni mu gihe ariko, Twagiramungu ni umukwe wa Gerigori Kayibanda, sekuru w' abaparimehutu bose!

    Ejobundi rero agire atya ashyanuke, yandike ku rubuga rwe rwa Twitter ati: ' Sinari kwambara ikoti ryasahuwe n' inyeshyamba'.  Aha yahakanaga ko imyenda yarahiranye ubwo yabaga Ministiri w'Intebe tariki 19 Nyakanga 1994, yayiguriwe na FPR-Inkotanyi! 

    Akimara kwibonekeza nk' akaguru karwaye umufunzo rero, abatari bake bamubwiye icyo bamutekerezaho, ku buryo iyo aza kuba agira umutima, yari gucika ku ngeso yo gusebya uRwanda n' abayobozi barwo.

    'Bihemu udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere'

    Iyi ni imvugo yakoreshejwe na bamwe mu basubije Twagiramungu alias Rukokoma, bamubwira ko yagombye guhora azirikana akamaro FPR- Inkotanyi yamugiriye. Uretse no kumurokora kuko nawe yahizwe n' Interahamwe(ubu yanywanye nazo), ngo akwiye no kwibuka ko FPR yamugize Minisitiri w'Intebe itabuze abari kujya muri uwo mwanya, ahubwo ari ukumuha umwanya ngo yerekane ya politiki ye 'yo mu kirere' yahoraga avuga. Bati: 'Amezi atatu gusa yari ahagije ngo ubuswa buvanze n'ubugome bigutamaze. Ese ubundi ko uhakana ikositimu waguriwe, intebe wicayemo nayo wari wayikuye mu Bubiligi? Imodoka se bagutwayemo ni iyo kwa Sobukwe Kayibanda? Abasirikari bakurindiye umutekano ni ya majyogi yawe?'

    Kuki wemeye gukorana na FPR-Inkotanyi  wita inyeshyamba?

    Aba bagize icyo bavuga ku butumwa bugayitse bwa 'Rukokoma', bamubajije icyamuteye kujya muri guverinoma yari ahuriyeho na FPR, yita 'inyeshyamba z'abasahuzi'. Bati:' Ujya wibuka ijambo wabwiye Televiziyo yo mu Bubiligi,  muri Nyakanga 1994, usingiza Inkotanyi, ndetse ukavuga ko kuba MRND, CDR n'andi mashyaka ya HUTU-PAWA, bitarashyizwe muri  guverinoma  wari ugiye kuyobora, ari nk'uko  nyuma y'intambara ya 2 y'isi yose Guverinoma y' Ubudage itari kujyamo aba NAZI? None urasebya FPR, ahubwo ugasingiza aba NAZI'!

    'Abakiri bato dutozwa kumva impanuro z'abakuze, ariko iza Rukokoma azazigumanire kuko yagwingiye mu bitekerezo'.

    Benshi mu basubije Faustin Twagiramungu ni urubyiruko, kuko bagiye bamubwira ko bakuriye mu Rwanda rurwanya amacakubiri, bamusaba kureka  gukwiza inzangano. Bati:'Ibitekerezo byawe byaheranywe n'amateka mabi. Turi mu gihugu  gifite icyerekezo kizima. Tureke dukore, dusane ibyo  mwangije'.

    Abanyarwanda baca umugani ngo 'nta kibi nko gusazira mu bana batari abawe'. Ibi niko byagendekeye Faustin Twagiramungu n'abandi bagiye gupfa cyangwa bapfuye bangara. Imibereho yabo ni 'mpemuke ndamuke', kuko ababacumbikiye  bashimishwa no kumva batuka igihugu cyababyaye. Kubona umusaza nka Twagiramungu, wabaye Minisitiri w'Intebe, arwanira iposho n'ibindi bigarasha n'abajenosideri, biteye agahinda.

    Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

    The post Faustin Twagiramungu ahuriye n'akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni 'Bihemu'udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/faustin-twagiramungu-ahuriye-nakaga-ku-mbuga-nkoranyambaga-ngo-ni-bihemuudatinya-gusebya-aho-nyina-yamuhereye-ibere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=faustin-twagiramungu-ahuriye-nakaga-ku-mbuga-nkoranyambaga-ngo-ni-bihemuudatinya-gusebya-aho-nyina-yamuhereye-ibere

  • Kigali : Amayobera ku rupfu rw’Abana babiri bava inda imwe bapfiriye umunsi umwe #rwanda #RwOT

    Aba bana bari batuye hafi y’umusigiti uri munsi y’ahitwa ku Gasoko bakaba babyarwa barapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2022.

    Amakuru avuga ko umwana w’umukobwa wari ufite ubuhanga mu gusoma korowani yagize ikibazo ari kumwe na nyina maze amusaba amazi yo kunywa ariko amaze kuyamuha araremba.

    Uyu mubyeyi ngo yahise ajyana umwana we kwa muganga ku Bitaro by’akarere ka Nyarugenge ariko ahageze ahita ashiramo umwuka.

    Musaza we akimara kumenya ko mushiki we yitabye Imana na we yahise agwa igihumure, mu kanya gato yitaba Imana.

    Urupfu rw’aba bana rukimara kumenyekana bajyanywe ku bitaro kugira ngo imirambo yabo isuzumwe hamenyekane icyabishe.

    Ntabwo amakuru y’icyabahitanye aramenyekana gusa bahise bashyingurwa ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa Kabiri.

    Amakuru avuga ko hari na mukuru w’aba bana ubu uri mu Bitaro nyuma yo kumenya ko abavandimwe bitabye Imana.

    Nyuma y’urupfu rw’amayobera rw’aba bana ndetse runatunguranye hari bamwe mu baturage baba bavuga ko barozwe abandi bakavuga ko bagize ikibazo cy’umutima.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Amayobera-ku-rupfu-rw-Abana-babiri-bava-inda-imwe-bapfiriye-umunsi-umwe

  • Sri Lanka: Uwari Minisitiri w’Intebe atorewe kuba Perezida #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 nibwo Ranil Wickremesinghe, ubu wari uyoboye Sri Lanka by’agateganyo (intérim) nyuma y’uko Perezida w’icyo gihugu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/sri-lanka-uwari-minisitiri-w-intebe-atorewe-kuba-perezida

  • Umurambo wa Tumusabire wasanzwe mu Iteme i Nyanza #rwanda #RwOT

    Umurambo w’umugabo witwa Tumusabire Alphonse w’imyaka 26 y’amavuko wasanzwe mu iteme rifite nka metero 5 mu bugari na metero 10 mu bujyakuzimu ryubakishije ibiti bisanzwe.

    Bivugwa ko nyakwigendera yanyuze kuri iryo teme afite igare aricunga akanyerera noneho akikubita muri iryo teme kuko ryari rirerire yahise yitaba Imana.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habineza Jean Baptiste yavuze ko bahise bihutira kujyana umurambo wa nyakwigendera kwa muganga.

    Ati'Dukeka ko yagize impanuka yikubita muri iryo teme gusa biranashoboka ko yagirana ibibazo n’umuntu akamuhirika haracyakorwa iperereza.'

    Hari amakuru avuga ko iryo teme nta mazi asanzwe arimo kereka mu gihe cy’imvura.

    Nyakwigendera yavukaga mu Mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

    Tumusabire Alphonse asize umugore n’umwana, hari amakuru avuga ko iryo teme risanzwe rigwamo abantu ariko ntibapfe uriya ariwe uguyemo wa mbere agahita yitaba Imana, yarafite ibikomere ku mubiri.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umurambo-wa-Tumusabire-wasanzwe-mu-Iteme-i-Nyanza

  • U Bushinwa: Umubu watumye umujura upfumura inzu afatwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubu wuzuye amaraso wiciwe ku rukuta rw’inzu, wafashije abagenzacyaha gufata umujura wari winjiye muri iyo nzu iherereye mu Ntara ya Fujian mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/u-bushinwa-umubu-watumye-umujura-upfumura-inzu-afatwa

  • Umwanya ku mwanya, 11 Rayon Sports imaze gusinyisha (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rigeze aharyoshye, amakipe arimo kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23, Rayon Sports ifite abakunzi benshi ikaba imaze gusinyisha abakinnyi 11.

    Iyi kipe yarekuye abakinnyi benshi barenga 10, ni imwe na none mu makipe amaze kwinjizamo abakinnyi benshi aho yasinyishije 11 ni mu gihe hari n’abandi bakiri mu biganiro na yo.

    Nubwo iyi kipe yasinyishije abakinnyi benshi ariko abakunzi ba yo baracyafite impungenge bitewe n’urwego rw’abakinnyi yasinyishije kuko iyi kipe yari imenyerewe mu mazina akomeye ubu irimo kwigurira abakinnyi bo mu cyiciro cya kabiri, abandi ugasanga bari abasimbura aho bakinaga.

    Iyo urebye muri aba bakinnyi 11 Rayon Sports yasinyishije usanga buri mwanya mu kibua uhagarariwe uretse kuri nimero 9 gusa.

    Uretse aba bakinnyi kandi muri Rayon Sports bivugwa ko yanamaze gusinyisha rutahizamu w’umurundi Mbirizi Eric, gusa andi makuru yo avuga ko buvumvikanye ariko atarasinya.

    Muri iyi nkuru tugiye kureba uburyo aba bakinnyi 11 baguzwe baba bahagaze mu kibuga buri umwe ku mwanya akinamo, ni mu gihe n’ubundi umutoza ari Haringingo Francis, umutoza wa Rayon Sports na we akaba ari mushya muri iyi kipe.

    11 Rayon Sports imze usinyisha

    Twagiramukiza Amani (Bugesera FC)

    Mucyo Junior Didier (Bugesera FC)

    Ishimwe Ganijuru Elie (Bugesera FC)

    Hirwa Jean de Dieu (Marines FC)

    Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports)

    Rafael Osalue (Bugesera FC)

    Kanamugire Roger (Heroes FC)

    Iraguha Hadji (Rutsiro FC)

    Tuyisenge Arsene (Bugesera FC)

    Ishimwe Patrick (Heroes FC)

    Ndekwe Felix (AS Kigali)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwanya-ku-mwanya-11-rayon-sports-imaze-gusinyisha

  • Ibyishimo bya Marius ugiye kwagura umushinga we abikesha igihembo cya Jackpot Lotto – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro amahirwe yasekeye rwiyemezamirimo ukiri muto ukora umushinga w'ubucuruzi bw'ibitunguru muri Nyabugogo mu isoko rizwi nk'Inkundamahoro.

    Ishimwe Marius, wari umaze amezi atanu gusa atangiye umushinga we yatsindiye ibihumbi 500 Frw mu mukino wa Jackpot Lotto.

    Ishimwe yavuze ko yari mu rugo abona kuri televiziyo y'igihugu bari gutangaza umunyamahirwe wegukanye igihembo cyari cyagenwe icyo gihe na we afata icyemezo cyo kugerageza amahirwe.

    Yagize ati 'Inzozi sinari nyizi ariko nayimenye ubwo narebaga televiziyo y'u Rwanda mbona bari guhemba abatsinze nanjye ndavuga nti ngomba kugerageza. Nakinnye uyu mukino inshuro zigera kuri enye none ndatsinze.'

    Yakomeje avuga ko yashimishijwe cyane n'ikigihembo cye yemeza ko aya mafaranga agiye kumufasha kwagura ubucuruzi bwe.

    Ati 'Ndishimye cyane kuko aya mafaranga nari nyakeneye cyane mu bucuruzi bwanjye kuko nashakaga kubwagura kugira ngo nanjye nkomeze niteze imbere mbe nakabya inzozi zanjye zo gutegura ejo hazaza heza.'

    Yavuze ko abavuga ko iyi mikino ari ubumamyi bakwiye gusobanukirwa neza kuko iyo aza kuba ubumamyi atari kuba atsindiye igihembo yashatse inshuro nyinshi.

    Yavuze ko kandi adahagaze nubwo atsinze ahubwo azakomeza gukina kugeza yegukanye igihembo nyamukuru ubu kigeze kuri miliyoni 10 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Inzozi Lotto mu Karere ka Nyarugenge, Eric Mutowintore, wari uyoboye igikorwa cyo gushyikiriza Ishimwe igihembo cye, yasobanuye impamvu yatsindiye ibihumbi 500 Frw aho gutsindira miliyoni 10 Frw.

    Ati 'Kugira ngo utware igihembo nyamukuru ni ukuba mu mibare itanu harimo n'umwe wa 'bonus' wahisemo ihuye n'iyatangajwe hanyuma ugatsinda. Mu gihe bitakunze ntibiba birangiye ahubwo iyo mu mibare yatowe hatsinzemo ine nibwo uwatsinze ahita ahabwa ibihumbi 500 Frw nk'ayo Marius yahawe.'

    Yakanguriye Abanyarwanda gukomeza gukina bakagerageza amahirwe yabo.

    Yavuze ko n'iyo ukinnye ntutsinde ari ibisanzwe kuko ari iy'amahirwe kandi ko uba utanze umusanzu wo kubaka siporo kuko 20% y'amafaranga yakiniwe ajyanwa mu bikorwa bya siporo.

    Kugeza ubu asaga miliyoni 109Frw amaze guhabwa abakinnyi bayatsindiye mu mikino yayo itandukanye, abasaga ibihumbi 500 na bo bamaze kwiyandikisha muri iyi mikino.

    Buri wese wujuje imyaka 18 no hejuru yayo ashobora gukina yifashishije 'aba-agents' bari hirya no hino ku mihanda cyangwa agakoresha telefoni akanda *240#. Ushobora no gusura urubuga rwa www.inzozilotto.rw

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Inzozi Lotto mu Karere ka Nyarugenge, Eric Mutowintore, ashyikiriza Ishimwe Marius igihembo cye

    Ishimwe Marius, yavuze ko agiye kwagura umushinga we nyuma yo kwegukana igihembo cya Inzozi Lotto mu mukino wa Jackpot Lotto

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Inzozi Lotto mu Karere ka Nyarugenge, Eric Mutowintore, yakanguriye Abanyarwanda gukomeza gukina bakagerageza amahirwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyishimo-bya-marius-ugiye-kwagura-umushinga-we-abikesha-igihembo-cya-jackpot

  • Young Grace yagaragaye arimo gusoma umusore bikekwako bari mu rukundo (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa instagram hasakajwe videwo igaragaza umuhanzikazi Young Graceaho yararimo gusomana n'umusore kuri ubu bikekwako bari mu rukundo. Ni videwo yasakajwe n'umwe mu bakoresha urubuga rwa instagram cyane uzwi ku izina rya The Catbabalao.

    Source : https://yegob.rw/young-grace-yagaragaye-arimo-gusoma-umusore-bikekwako-bari-mu-rukundo-video/