
Category: Uncategorized
-
Abahuguwe ku bijyanye no gukumira inkangu bizeye ko zigiye kugabanuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Impuguke 60 ku bijyanye n’ibiza zaturutse hirya no hino mu Rwanda, barishimira ko amahugurwa y’icyumweru bari mu busesenguzi bwiga ku kibazo cy’inkangu (…) -
Rayon Sports yasinyishije 3 #rwanda #RwOT
Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi 3 barimo umunyezamu wa wakiniraga Bugesera FC ndetse n’abandi bakiniraga Heroes FC.
Aba bakinnyi bakaba bujuje umubare w’abakinnyi 11 iyi kipe imaze gusinyisha mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.
Nk’uko umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports yabyemereye ISIMBI ni uko Rayon Sports yamaze gusinyisha Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bakinaga mu cyiciro cya kabiri mu ikipe ya Heroes FC bamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 3, ni abakinnyi bakina mu kibuga hagati.
Uretse aba bakinnyi kandi Rayon Sports yasinyishije amasezerano y’imyaka 2 umunyezamu wakiniraga Bugesera FC, Hakizimana Amani.
Aba bakinnyi basinye nyuma ya Ndekwe Felix wavuye muri AS Kigali, Tuyisenge Arsene wavuye muri Espoir FC, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.
Ishimwe Patrick yasinyiye Rayon Sports
Kanamugire Roger na we yerekeje muri Rayon SportsSource : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-3
-
Umuhanzi Yvan buravan yafashwe n'uburwayi butumye yerekeza hanze y'u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT
Biravugwa ko Umuhanzi ukunzwe n'abatari bake mu njyana ya RNB akomeje kuremba aho yagiye kwivuriza inaha muri CHUK bikanga.
kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2022 nibwo uyu muhanzi yahagurutse i Kigali yerekeza i Nairobi muri Kenya.
Nyuma y'uko agiye kwivuza mu bitaro bya kaminuza y'u Rwanda bikaza kwanga kubera ko abaganga babuze indwara arwaye.


Source : https://yegob.rw/umuhanzi-yvan-buravan-yafashwe-nuburwayi-butumye-yerekeza-hanze-yu-rwanda/
-
Ibibazo by'umutekano mucye muri RDC, ntibiteze gukemuka mu bihe bya vuba âImpuguke #rwanda #RwOT
Impuguke muri Politiki zigaragaza ko bikiri kure kwemeza ko ibibazo by'umutekano mucye muri Repubulika Demokarasi ya Congo byarangira mu gihe cya vuba, bitewe n'uko hari ibuhugu byo muburengerazuba bw'Isi ngo byihishe inyuma y'umutekano mucye uri muri RDC.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka wa 2022, amahanga akomeje guhanga amaso ibibera muri RDC, nyuma y'uko hongeye kubura imirwano hagati y'ngabo za Congo FARDC n'umutwe wa M23.
Ni ikibazo kandi cyatumye u Rwanda na Congo Kinshassa bitangira kurebana ay'ingwe biturutse ku kuba Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, naho u Rwanda rukayishinja kwifatanya n'umutwe wa FDLR washinzwe n'abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsimu 1994.
Gusa impuguke mu bubanyi n'amahangazisobanukiwe politiki y'Akarere k'ibiyaga bigari  zigaragaza ko umutungo kamere Congo ifite, utuma  ibibazo by'umutekano mucye muri iki gihugu bikomeza kuba agatereranzamba, kuko hari ibihugu bikomeye ku Isi bibifitemo akaboko.
Dr. Rusa Bagirishya impuguke mu bubanyi n'mahanga wanabaye cyane muri RDC agaragaza ko ibibazo biri muri Congo, byihishwe inyuma n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'Isi.
Ati 'Noneho ikibazo cyo muri Congo kukibonera umuti si vuba aha, kugira ngo ubone umuti w'ikibazo ni ukumenya aho kiva. Niba bibaza ko kiva muri afurika, niba bibaza ko M23 ikibazo ari mu Rwanda cyangwa ari muri Congo, umuti biragiye. Nibamenya ko iriya mitwe yitwaje intwaro ntiva muri afurika, iva mu Burengerazuba.'
Yunzemo agira ati ' Urabona Congo ni igihugu gikize, hari amabuye y'agaciro ari mu bwoko 50 nta kindi gihugu ku Isi kiyafite, hakaba hari andi mabuye agezweho ntuvuge zahabu, ikintu bita Kobalite(Cobalt) na Koruta. Ayo mabuye y'agaciro si abanye-Congo bayarwanira kuko sibo bayakoresha, si abanyarwanda bayakoresha, ni abanyamerika, abanyaburayi n'ubushinwa bushobora kuba bwarinjiyemo nyuma.'
Dr Rusa kandi asanga  abanya-Congo bagira amahoro aruko  babanje kunga  ubumwe.
Ati 'Abanye-Congo bamenye ko bariya bavuga ikinyarwanda ni abo muri congo nk'uko na bariya nakubwiye bavuye ahandi, hari abavuye muri Zambia, abari kubivuga ni amarangamutima cyangwa se ni ukutamenya politiki. Nka Guverinoma ya Congo ishaka amahoro ntiyakora ibyo, ntimukagendere ku bintu byavuzwe n'abantu badasobanukiwe.'
Repubika ya Demokarasi ya Congo, yamaze gutangaza ko ubutabera buri mu bintu bine bishobora gukemura ikibazo ifitanye n'u Rwanda, gishingiye ku mutwe wa M23.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko hari uburyo bune ibibazo by'u Rwanda na Congo byakemukamo, hari ubwa Gisirikare, Dipolomasi, Ubuhuza n'Ubutabera.
Ibibazo by'umutekano mucye muri RDC bikomeje kuba agatereranzamba, mu gihe hariyo ingabo za Loni MONUSCO, zimaze imyanga irenge 20 ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Nubwo abantu mu ngeri zinyuranye bakunze kumvikana banenga umusaruro w'izi ngabo, Umuvugizi wa MONUSCO Mathias GillMan, aherutse gutangaza ko kuvuga ko izi ngabo ntacyo zagezeho byaba bimeze nko kuvuga ko Congo iri mubihe nk'ibyo mu 1999.
Yongeyeho ko Monusco hari byinshi yakoze ifatanyije na Leta, nko kuba yaraguruye umutekano muri Katanga, Tanganyika, Kasai, Tshopo na Haut- Uele.
 Daniel Hakizimana
The post Ibibazo by'umutekano mucye muri RDC, ntibiteze gukemuka mu bihe bya vuba â”Impuguke appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
Nyabihu: Wa mubyeyi wabyaye abana 4 icyarimwe umwe ntiyabashije kubaho #rwanda #RwOT
Maniragena Clemantine wo mu Kagari ka Kabatezi, Umurenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, yibarutse abana bane, abahungu 2 n'abakobwa 2 ku gicamutsi cyo ku Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2022, ariko agira ibyago umwe mu bahungu aza kwitaba Imana.
Amakuru dukesha Kigali Today aravuga ko umwe muri aba bana 4 Maniragena yabyaye yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga 2022.
Nzayikunda Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabatezi, yavuze ko uwo mubyeyi w'imyaka 35 asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe.
Ati 'Asanzwe afite abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe, amakuru atugezeho muri iki gitondo ni uko mu bana bane yabyaye umwe amaze kwitaba Imana, ariko abandi bameze neza. Aracyari mu bitaro bya Gisenyi, maze kuvugana n'umugabo we ubu abaturage turimo kwisuganya ngo tumwakire'.
Uyu mubyeyi yabyariye mu bitaro bikuru bya Gisenyi, aho abo bana yari yababyaye ari bazima gusa umwe akaza gupfa.
Gitifu Nzayikunda, avuga uyu muryango uri mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe, kuko hagendewe ko bakiri bato, ariko ngo mu buzima busanzwe ntabwo bifashije, ngo batunzwe n'umwuga w'ubuhinzi.
Umuyobozi w'akarere Ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Simpenzwe Pascal, avuga ko akarere kiteguye gufasha umuryango wa Maniragena.
Yagize ati 'Nk'uko bisanzwe, usibye n'uriya wabyaye n'abandi batishoboye turabafasha, urumva we ni umwihariko, turagerageza gukora ibishoboka tumwiteho umunsi ku wundi, ubu turi kwitegura kumwakira no kumufasha mu bushobozi turaba dufite bwose nk'umuturage wacu'.
-
Itangazamakuru rya Kiliziya rigomba kwigisha Urukundo – Antoine Cardinal Kambanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abitabiriye inama mpuzamahanga ihuza abayobozi, abakozi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru (…)
-
Muhanga: Abasenateri bagiye gukora ubuvugizi ku bibangamiye iterambere ry’umujyi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abasenateri bagize Komisiyo y’ubukungu n’imari muri Sena bari mu isuzuma ry’iterambere ry’imijyi mu Rwanda, baravuga ko nyuma yo gusoza iryo suzuma, bazakora (…)
-
Abahinzi ba 'Khat’ muri Kenya n’abarobyi ba Somalia bishimiye isubukurwa ry’ubucuruzi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urugendo rwa Perezida Hassan Cheikh Mohamoud wa Somalia, ahura na mugenzi we Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya i Nairobi, ku itariki 15 Nyakanga 2022, (…)
-
BIRAVUGWA : Perezida Tshisekedi ashobora kwicwa, Ubwoba ni bwose mu muryango we #rwanda #RwOT
Kuva M23 yatangiza ibitero mu Ugushyingo 2021, perezida Tshisekedi yashyizwe mu majwi kenshi ko we na Guverinoma ye bafite intege nke mu gukemura ibibazo byugarije igihugu cya Congo Kinshasa.
Ibi byatumye abenshi mu batemera ubutegetsi bwe, batangira kumushinja ubugambanyi no kujenjekera imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’iki gihugu. Ibi byaje gukomera cyane ubwo umutwe wa M23 kuwa 13 Kamena 2022 wafataga umujyi wa Bunagana.
Ibi byanatumye abenshi mu bahoze mu nshuti ze nabo bamukuraho amaboko batangira kumurwanya, urugero ruheruka rukaba ari urwa Jean Marc Kabund watangaje ko agiye guhangana na politiki ze asanga zidasobanutse.
Abiganjemo abarwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi n’abahoze ari inkoramutima za Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu, batangiye gushinja Tshisekedi ubugambanyi, kuko bavugaga ko amasezerano yagiranye n’igihugu cya Uganda, yatumye UPDF yinjira ku butaka bwa RDC ari ikimenyetso ntakuka cyo kwiyunga n’umwanzi gica wa Repubulika iharanira Demokarasiya Congo.
Kubera igitutu cy’abamurwanya, byatumye kuwa 17 Kamena 2022 ubwo bari mu nama ihuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba , Perezida Tshisekedi yikomye u Rwanda ndetse anasaba ko mu ngabo zizajya gutabara igihugu cye mu rugamba gihanganye n’imitwe yitwaje intwaro hatagombva kugaragaramo RDF.
Nta n’umwe wo kwizerwa !
Perezida Tshisekedi, yashyizweho igitutu atangira kuvuga ko abari abafatanyabikorwa be[Ingabo za Uganda ] ari abafatanyabikorwa b’umutwe wa M23 urimo kwigarurira ibice byo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ibi byatangiye ubwo UPDF yashinjwe guha umusada abarwanyi ba M23 bari basumbirijwe na FARDC mu mujyi wa Bunagana, ngo ingabo za Uganda zaje nk’iya Gatera zitangira kurasa urufaya mu ngabo za Leta ya Kinshasa kugera zisubiye inyuma M23 yigarurira Bunagana ityo.
Ibi ntibyarangiriye kuri Uganda gusa, kuko u Rwanda narwo rwashinjwe gukorana na M23 ndetse ari nayo soko yo kwicwa kw’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batuye muri iki gihugu.
Ibi byakomereje ku butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye MONUSCO, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangiye imyigaragambyo irwanya MONUSCO nayo bashinja gukorana n’imitwe ihanganye n’iingabo z’iki gihugu harimo M23 na ADF.
Ibi byi byatangijwe na Perezida ya Sena y’iki gihugu, Modeste Bahati Rukwego wavuze ko batagikeneye ingabo za MONUSCO ku butaka bwabo.
Impungenge ko Perezida Tshisekedi ashobora kwicwa !
Bigendeye ku mateka yaranze igihugu cya Congo, abasesenguzi bavuga ko ibibazo bya Politiki byugarije iki gihugu bishobora gutuma hari ababyuririraho bagahirika ubutegetsi cyangwa bakica umukuru w’igihugu.
Umwe mu bantu ba hafi ya Perezida Tshisekedi yatangaje ko ubu ubwoba bwatangiye kuba bwinshi cyane ku muryango wa Perezida wa Repubulika. Ibi ngo byatumye hongerwa umubare w’abarinda umuryango wa Perezida ndetse hakanavugwa ko mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka 2023, umuryango wa Tshisekedi wose ushobora kuzaba uri mu gihugu cy’Ububiligi.
Ivomo:Rwandatribune
-
#COVID19: Abantu babiri bitabye Imana, abanduye babonetse ni 26 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abantu 26 banduye Covid-19, bakaba babonetse mu bipimo (…)