Category: Uncategorized

  • Rubavu: Wa mutetsi wafunzwe nyuma yo guhagararira akarere mu #Kwibuka28 yafunguwe #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Mbarushimana Jean Claude usanzwe ari Umutetsi wo mu kigo cya College Inyemeramihigo mu karere ka Rubavu yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho icyaha cyo gupfobya Jenoside.

    Bwana Mbarushimana Jean Claude yawe muri yombi nyuma yo guhagarariraga akarere mu muhango wo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe nyuma yo koherezwa n'umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero,Madamu Nyiraneza Espérance.

    Amakuru dukesha Bwiza.com aravuga ko uyu mutetsi yafunguwe uyu munsi ahagana saa saba z'amanywa nyuma y'iminsi akorwaho iperereza kuri kiriya cyaha yakekwagaho.

    Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugerero wabaye tariki 03 Kamena 2022,habaye ikintu kidasanzwe ubwo uyu mutetsi wo mu kigo cya College Inyemeramihigo yahagarariraga akarere muri uwo muhango asimbuye abandi bayobozi bose.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugerero yagombaga kwitabira igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku kigo cya GS Nkama,kuwa 03 Kamena 2022.

    Kubera ko atabonetse, yahisemo kohereza umukozi ushinzwe uburezi Nyiraneza Espérance ni uko nawe yoherezayo uwitwa Mbarushimana Jean Claude utekera abanyeshuri muri College de Gisenyi Inyemeramihigo.

    Uyu Nyiraneza yavuze ko yabikoze kuko nawe yagize akazi kenshi akohereza abayobozi batandukanye mu kagari ishuri ririmo bakabyanga kugeza ageze kuri Mbarushima usanzwe ari umuyobozi w'Intore mu mudugudu.

    Meya Kambogo yavuze ko Umuyobozi w'Umurenge wa Rugerero atamenyesheje Akarere ko atazaboneka muri uriya muhango wo kwibuka wagombaga kubera mu Rugerero kandi ngo byari bisanzwe ari itegeko ko utazaboneka abimenyesha ubuyobozi hakiri kare bigakurikiranwa.

    Abajijwe ku Ushinzwe uburezi mu murenge wohereje Umutetsi,Meya wa Rubavu yagize ati “Ibi ngibi ni ikosa,ntabwo byemewe kohereza umuntu ngo ahagararire urwego adakora muri urwo rwego,nta nubwo byemewe mu mategeko.

    Yakomeje avuga ko Umurenge wagombaga kubikurikirana aho yakomeje ati “Kohereza uriya muntu ni ipfobya,n'ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi,niyo mpamvu twasabye inzego zibikurikirana,zikamenya icyateye biriya,uwabigizemo uruhare wese.Dutegereje kumenya amakuru nyayo.”

    Meya wa Rubavu,Dr Ildephonse Kambogo yavuze ko impamvu uyu mutetsi afunzwe nyamara yaritabajwe aho abandi bayobozi babuze ntabasuzugure,ari uko atagombaga kubyemera kuko zari inshingano zikomeye zimurenze bityo ngo ibyo yakoze ni ikosa ritababarirwa.

    Bivugwa ko impamvu uyu mutetsi wahagarariye ubuyobobozi bw'akarere muri uwo muhango wo kwibuka i Rubavu abarokotse Jenoside bagahungabana,ari uko nyina yarangiye abicanyi se w'umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero muri Jenoside bakamwica.

    Madamu Nyiraneza we aracyafunze…

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rubavu-wa-mutetsi-wafunzwe-nyuma-yo-guhagararira-akarere-mu-kwibuka28-yafunguwe

  • Shalom Worship Team ishyigikiwe bikomeye na R… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo y’iminota 7 n’amasegonda 39. Yageze hanze mu buryo bw’amashusho tariki 15 Nyakanga 2022, inyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa “Shalom Worship Team”. Yanditswe na Ben Igiraneza, ikaba yubakiye ku Byanditswe Byera bitatu cyo muri Bibiliya ari byo: Abaheburayo 13:8 havuga ngo “Yesu Kristo uko yari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose”;

    Abefeso 1:19-21 havuga ngo “Mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo zitagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri, izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru, imushyize hejuru y’ubutware bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza”;

    Ndetse n’Ibyakozwe n’Intumwa 4:12 havuga ngo “Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo”.

    Irengetse! Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu buryo bwa Live Recording bugezweho muri iyi minsi mu miziki isingiza Imana, ayoborwa na BJC. Amajwi yayo yacuzwe na Baraka, atunganywa na Nicolas Mucyo. Uwayoboye gahunda yo kuramya (Worship Leader) ni Ben & Marlene, mu gihe abashyize ibirungu biryoshya umuziki muri iyi ndirimbo ari: Mugisha wacuranze ‘Drum’ (ingoma), Cyiza wacuranze ‘Lead Guitar’, Jacques kuri ‘Bass Guitar’, Frank na Danny kuri Piano.

    Shalom Worship Team igizwe n’abaramyi bagera kuri 65

    Perezida wa Shalom Worship Team, Bwana Raia Muzarendo, yabwiye inyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo “Aracyabohora” ikubiyemo ubutumwa buvuga kuri Yesu Umwami w’amahoro n’ineza, izina riruta ayandi yose yo mu isi. Ati “Uko yari kera n’ubu ni ko ari aracyabohora, aracyakiza, aracyababarira ni ko ari”.

    Muzarendo umaze imyaka 6 ayobora aba baririmbyi b’i Remera muri EAR, yavuze ko bafite byinshi bahishiye abakunzi babo, ati “Mwitege izindi [ndirimbo] nyinshi tugiye gukomeza gusohora, na nyuma y’iyi, vuba cyane haraza n’izindi. Gusinzira byo ntibirimo kuko birateguye neza kandi biri ku murongo nta na rimwe mutazumva Shalom mu bikorwa bitandukanye hanze aha”.

    Iyi ndirimbo “Aracyabohora” yishimiwe cyane nk’uko bigaragara mu barenga 190 bamaze kuyitangahp ibitekerezo kuri Youtube. Shyakaryiza Anastase ati “Itorero Anglican rirashoboye, mukomereze aho, imigisha myinshi Shalom WT”. Uwimana ati “Ndabakunda cyane Imana ibagurire imbago, yongere impano nyinshi izo igabira abantu izibahe ibibahane umugisha”. Kubwimana Josue we yagize ati “Yesu aracyari mu kazi kose”. Catherine Kamaliza ati “Oooooohhhhh mbega indirimbo!! Aracyabohora ni ukuri! Imigisha myinshi kuri mwe Shalom WT”.

    Shalom Worship Team ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo muri EAR Remera ryashinzwe mu mwaka wa 2012, rishingwa binyuze mu gitekerezo cya Pastor Zirimwabagabo Peter bakunze kwita Pastor Zedi. Bafite intego nyamukuru yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana. Ni itsinda rigizwe n’abaririmbyi 65 barimo abasore n’inkumi ndetse n’abagabo n’abagore.

    Mu myaka 10 bamaze mu muziki, bamaze gukora indirimbo zitandukanye nk’uko babyitangariza bati “Indirimbo zacu bwite tumaze guhimba ni nyinshi ariko izo turimo gutegurira Album ziragera ku 8 harimo “Aracyabohora”, “Witwa ndiho”, “Jehova Shalom”, “Ni muri Yesu” na “Yesu Umwungeri”.

    Bivuze iki kuri aba baririmbyi kuba Rev. Dr Antoine Rutayisire abashyigikiye bikomeye?

    Nk’umushumba Mukuru w’urusengero rwa EAR Remera aba baririmbyi babarizwamo, birumvikana ko Rev. Dr Rutayisire akwiye kubashyigikira. Rutayisire uri mu bapasiteri bakunzwe cyane mu gihugu arabashyigikiye rwose ndetse cyane. Ntibyarangiriye gusa mu kubakunda ahubwo yanahamagariye abandi gushyigikira iyi korali abakundisha cyane indirimbo yabo nshya. Ibi bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ubwo aba baririmbyi biteguraga gusohora iyi ndirimbo bise ‘Aracyabohora’.

    Uyu mupasiteri abanza kuririmba agace gato k’iyi ndirimbo, yasoza akagira icyo yisabira abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana. Ati “Iyo ni Aracyabohora, Aracyakiza, indirimbo mugiye kumva mu minsi iri imbere ya Shalom Worship Team y’Itorero Angilikani mu Rwanda, Paruwase ya Remera. Ndabararikira mwese kumva iyo ndirimbo mukayikunda kuko ni indirimbo ibibutsa y’uko Yesu uko yari kera ni ko n’uyu munsi ari, ni ko azahora iteka ryose, ni ko ari”.

    Bateguje indirimbo nyinshi mu minsi iri imbere

    Shalom Woship Team ivuga ko ibyo bakorewe n’uyu mushumba “Bisobanuye ikintu gikomeye kandi kidasanzwe mu bandi bashumba b’amatorero, kwita ku ntama baragijwe cyane cyan Worship Teams”. Perezida w’aba baririmbyi aragira ati “Pastor wacu [Rev. Dr. Antoin Rutayisire] rero aratandukanye, yifitemo muri we gushyigikira ivugabutumwa n’iterambere ryaryo”.

    Kuki Worship Teams n’amakorali ya Angilikani adakunze gukorana n’itangazamakuru, hari uwakeka ko iri Torero ritabaha ubwisunzure?. Ingamba mu kubihindura mwihereyeho ni izihe?.

    Ubwo yasubizaga iki kibazo yari abajijwe n’umunyamakuru, Perezida wa Shalom Worship Team yagize ati “Anglican ikunda cyane gukora ibintu byayo ibinyujije mu buryo bwayo bwihariye bimenyekanisha ibikorwa irimo;

    Ariko ubu amarembo yaragutse bigendanye n’iterambere mu buryo bwose nabyo birimo gukorwaho. Iwacu i Remera ubwisanzure burahari kuko Senior Pastor wacu akorana n’ibitangazamakuru bitandukanye ari naho natwe dukomereje muri izo ngamba ze ku bw’ishyaka ry’umurimo w’Imana”.

    Umunyamakuru yakomeje ati “Mufite urusengero rwiza cyane, Shalom W.T yarugizemo uruhe ruhare ku ijanisha?. Ese mujya muteganya kuba mwahakorera igitaramo gikomeye mugatumira andi makorali n’abahanzi bakomeye ko mufite umushumba Rev Dr. Antoine Rutayisire ukunda cyane abaririmbyi?

    Raja Muzarendo yasubije inyaRwanda.com ko urusengero rushya rwa EAR Remera abaririmbyi ba Shalom Worship Team barugizemo uruhare runini. Yanavuze ko batangiye gahunda yo kurutaramiramo rimwe mu kwezi mu gitaramo gikomeye batumiramo andi makorali.

    Ati [Shalom W.T] irufitemo [uruhare] hafi 40%. Yego ibitaramo ahubwo byaratangiye aho buri cyumweru cya nyuma cya buri kwezi mui 3rd Service (amateraniro ya gatatu) tuba tuhafite igitaramo kidasanzwe, turi kumwe n’amaminisiteri, amakorali n’abavugabutumwa batandukanye”.

    Urusengero rwa EAR Remera rwubatswe n’intoki z’abakristo barwo barimo Shalom WT yashyizeho uruhare rwa 40%

    Raja Muzarendo Umuyobozi Mukuru wa Shalom Worship Team

    Shalom Worship Team ni itsinda ryo kwitega muri Gospel muri iyi minsi

    Indirimbo nshya basohoye irerekana ko bahagurukanye imbaraga nyinshi

    Shalom WT igizwe n’abasore n’inkumi ndetse n’abagabo n’abagore

    Indirimbo yabo “Aracyabohora” bayikoze mu buyo bugezweho bwa Live Recording aho amashusho afatwa mu buryo bw’ako kanya hatiriwe habaho guyaterateranya

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “ARACYABOHORA” YA SHALOM WORSHIP TEAM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119155/shalom-worship-team-ishyigikiwe-bikomeye-na-rev-dr-rutayisire-yashyize-hanze-indirimbo-nsh-119155.html

  • Davis d yerekeje mu budage yifunze bwuma gukorerayo ibindi bitaramo (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Davis D umwe mu bahanzi barimo bazamuka neza mu muziki nyarwanda, arimo akora ibitaramo bitandukanye aho arimo azenguruka i burayi ataramira abanyaburayi abaha ku byishimo.

    Nyuma yo gukorera igitaramo mu bufaransa kikaza kwishimirwa na benshi, yerekeje mu gihugu cy'ubudage aho agiye gukomerezayo urugendo rwe rwo guha abanyaburayi ibyishimo.

    Davis D yerekeje i burayi akorerayo ibitaramo ariko yongera kugaruka hano mu Rwanda igihe gito kugira ngo yongereshe igihe Visa ye izamara kuko yari igihe kurangiza igihe cyayo.

    Indirimbo zakunzwe cyane za Davis D arimo aranifashisha cyane muri ibi bitaramo bye harimo nka Eva, Ifarasi ndetse nizindi zitandukanye.

     

     

    Source : https://yegob.rw/davis-d-yerekeje-mu-budage-yifunze-bwuma-gukorerayo-ibindi-bitaramo-amafoto/

  • USA: Clarisse Karasira mu bazaririmba mu iser… – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco rihuriza hamwe abahanzi bakomeye baturuka mu mico itandukanye ku Isi. Ryibanda cyane ku njyana ya Reggae n'izindi njyana zo mu mico inyuranye.

    Rizaba ku wa 5-7 Kanama 2022, riririmbemo abahanzi barimo Lutan Fyah, Iba Mahr, Medisun, Earth Kry, Bkkamoore, Asadenaki Wailer, Dub Apocalypse, Naya Rockers, Coyote Island, Chiney Kiki na Nate Winter.

    Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko abategura iri serukiramuco ari bo bamutumiye nyuma yo kumenya ko atuye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati 'Babonye indirimbo zacu barazikunda bamenya ko tuba inaha baratwegereye rero badusaba kuba uyu mwaka twazajya kuririmbamo tukagaragaza umuco wa Kinyarwanda.'

    Iri serukiramuco riga mu gihe cy'iminsi itatu. Clarisse avuga ko yanezerewe cyane kuko yaratoranyijwe mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco rikomeye muri iyo Leta.

    Avuga ko ari umwanya mwiza wo kwereka amahanga ubukungu buhishe mu muco Nyarwanda. 

    Uyu muhanzikazi uherutse kwibaruka imfura yagize ati 'Nezezwa cyane no kubona abantu bo hirya no hino bakunda iyi nganzo abenshi batanumva neza Ikinyarwanda ariko bakabikunda. Ni umwanya mwiza wo kwereka amahanga ubwiza bw’indirimbo nyarwanda n’umuco wacu.'

    Iri serukiramuco 'Greenwoods Cultural Revival Festival' rigamije guteza imbere ubuhanzi bw’urukomatane rw’imico (Multicultural Arts) n’injyana.

    Ryitabirwa kandi rigahuriza hamwe imiryango bamwe bakamara iminsi baba aho ku kirwa cya Brunswick, bitabiriye iri serukiramuco. Iri serukiramuco ni ngarukamwaka, ubu rigiye kuba ku nshuro ya karindwi.   

    Clarisse Karasira ati 'Muzaze dutarame tuzamure ibendera ry'iwacu mu ruhando mpuzamahanga'

     

    Clarisse ari mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco ryita cyane ku njyana ya Reggae 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KAZE NEZA’ YA CLARISSE KARASIRA


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119151/usa-clarisse-karasira-mu-bazaririmba-mu-iserukiramuco-ryibanda-kuri-reggae-119151.html

  • MU MAFOTO 35: Uko bamwe mu byamamare ku Isi b… – #rwanda #RwOT

    Umunsi wo gusohora ururimi wizihizwa buri mwaka kuwa 19 Nyakanga. Ibi bikaba ari ibintu bikunze gukorwa cyane n'abantu bajinyora cyangwa mu mikino. Nubwo mu mico myinshi babifata nk'ibintu bitaboneye n'umuco mubi, gusohora ururimi mu gace k'u Burengerazuba bwa Asia kazwi nka Tibet bifatwa nk'ubupfura.

    Ururimi mu busanzwe ni rumwe mu ngingo za muntu, rukaba rugizwe n'imitsi kandi rubasha gukora neza rukagendagenda nta magufwa. Rwifashishwa mu kumva uburyohe rimwe na rimwe kandi rukaba rushobora kuba kimwe mu bipimo bya muntu by'uburwayi afite kandi rukabasha no gutuma umuntu avuga neza.

    Uyu munsi wo gusohora ururimi wizihizwa buri mwaka mu bice bitandukanye by'isi ariko by'umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa kugeza ubu imvano yo kwizihiza uyu munsi iracyari inshoberamahanga kuko bamwe bavuga ko ari uburyo bwo gushishikariza abantu kugana muganga, abandi bakabibona nk’uburyo bwo gusohora indimi zabo bazereka abo bakundana.

    Abana ni bo bakunda gusohora ururimi cyane mu buryo bw'imikino ariko na none abantu bakora akazi bagashyizeho umutima nabo bakunze gusohora ururimi.

    Meg Thee Stallion

    Doja Cat

    Olivier Obrien 

    Tana Mongeau

    Rihanna 

    Gerard Butier

    Katy Perry

    Genne Simmons

    Maria Menounos

    Iggy Pop

    Heidi Klum 

    Kim Kardashian

    Gee Lo Green

    Jessica Simpson

    Jon Bon Jovi

    Shenae Grimes

    Rain Wilson

    Eva Mendes

    Elton Jon

    Mickey Rourkle

    Juliette Lewis

    Ellen DenGeneres

    Andy Samberg

    Ke$ha

    Chris Brown

    Avril Lavigne

    Ed Westwick

    Eva Longolia

    Nick Minaj

    Joan Rivers

    Helen Bonham Carter

    Heather Morris

    Celine Dion

    Zoe Kravitz

    Rosie Huntington Whiteley

    Chris Martin

    Christina Aguilera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119131/mu-mafoto-35-uko-bamwe-mu-byamamare-ku-isi-bizihije-umunsi-ngarukamwaka-wo-gusohora-ururim-119131.html

  • Abantu batunguwe n’abakobwa bambariye umugeni bambaye amakanzu agaragaza amakariso(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbugankoranyambaga hasakaye amashusho y'abakobwa bakoze agashya maze bambarira umugeni mu makanzu asatuye ku buryo berekanaga utwenda tw'imbere.

    Aba bakobwa bari bambaye amakanzu y'imituku ndetse bashyuhije ubukwe ubwo babyinaga imbyino zidasanzwe gusa abakoresha imbuga za interneti bakaba batunguwe nuburyo bari bambaye amakanzu agaragaza imyenda y'imbere nta soni bafite.

    Source : https://yegob.rw/abantu-batunguwe-nabakobwa-bambariye-umugeni-bambaye-amakanzu-agaragaza-amakarisovideo/

  • Mu Rwanda : mu mubiri mwiza wa gikobwa afite igitsina cy’abagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amazina ye yitwa Imaniranyumva Assuman, akaba atuye mu murenge wa Kabaya, akarere ka Ngororero. Uyu afite imiterere, imyambarire ndetse n'imivugire ni umukobwa, ari nabyo byateye amatsiko, ubwo yabazwaga uburyo bishoboka we ubwe akiyemerera ko afite igitsina cyabagabo.

    Assuman yavuze ko koko iyo umurebye inyuma ubona ari umukobwa, uko agenda, uko avuga, ibyo akora byose mbese icyo bita imiterere, gusa bitewe n'uko yavutse yaje gusanga afite igitsina cy'abagabo bimugira igitsina gabo. Ubwo yavugaga ibyo yabwiwe ko atumvikana, gusa asobanura ko ibintu yasanze byaramubayeho ari urujijo rukomeye cyane, kubera ko nawe yasanze ariko bimeze avuga ko ari ibitangaza Imana yashakaga kumwereka ndetse n'ubuhangange bwayo.

    Mu kiganiro numunyamakuru Gerald Mbabazi uyu mukobwa w'imyaka 22 yavuze ko yifuza kuba umuhungu nubwo byanze, gusa ngo uko iminsi igenda yicuma noneho ibirangabyiyumviro bye bisigaye bimuganza ari umukobwa ndetse akaba afite imyanya y'ibanga y'abahungu.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-mu-mubiri-mwiza-wa-gikobwa-afite-igitsina-cyabagabo/

  • Zahabu yo mu Burusiya yahawe akato #rwanda #RwOT

    bImwe mu bihugu by'U Burayi n'Amerika bikomeje umugambi wabyo wo gufatira ibihano bikaze igihugu cy'u Burusiya nyuma y'uko icyo gihugu giteye icya Ukraine, magingo zahabu yo mu burisiya yahawe akato.

    Kuri ubu, Zahabu y'iki gihugu byitezwe ko igomba gukurwa ku isoko mu rwego rwo gukomeza guhana Uburusiya bwanze gushyira intwaro hasi kugeza uyu munsi.

    Ibihugu bikize ku isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na bimwe mu bihugu bigize umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi n'itsinda rya G7, barimo kwigira hamwe uburyo bwo gukumira Zahabu y'Uburusiya ku masoko mpuzamahanga akomeye.

    Al Jazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko biteganyijwe ko umwanzuro kuri iki kibazo umenyekana muri iki cyumweru.

    Igitekerezo cyo gukura Zahabu y'Uburusiya ku isoko bwa mbere cyatanzwe mu nama y'ibihugu 7 bikize ku isi iheruka kubera i Bavaria mu Budage mu kwezi gushize. Iyo nama yari yitabiriwe n'ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Ubwongereza, Canada, n'Ubuyapani.

    Zahabu y'Uburusiya igiye gukumirwa ku isoko, ni Zahabu yacukuwe nyuma y'itariki 24 Gashyantare 2022 ikaba itaragera ku isoko.

    Ibihugu byiganjemo iby'i Burayi bikumiriye Zahabu y'Uburusiya mu rwego rwo guca intege amakompanyi y'ubucukuzi yo mu Burusiya, abaherwe ndetse n'amabanki yo muri iki gihugu.

    russia gold

    U Burusiya ni igihugu kiri ku mwanya wa 2 ku isi mu gucukura Zahabu nyinshi ku isi no kuyohereza hanze.

    Muri 2021 bwacukuye Zahabu ibarirwa muri toni 314, ifite agaciro ka Miliyari 15 z'amadolari y'Amerika.

    Ibindi bihugu biza hafi mu gucukura Zahabu nyinshi ku isi, hazamo Ubushinwa na Australia. Nubwo ibihugu byiganjemo iby'i Burayi bishaka gukumira Zahabu y'Uburusiya, umuryango  uteza imbere ubucuruzi bwa Zahabu ku isi  'The World Gold Council', wamaganiye kuri iki cyemezo, uvuga ko ibi bisa nko kwikirigita ugaseka kuko Zahabu y'Uburusiya icyenewe cyane ku isoko mpuzamahanga kuko kugeza ubu iki gihugu cyari kitarahaza isoko kiza mu bicukura nyinshi.

    Inzobere mu bukungu zivuga ko mu gihe Zahabu y'Uburusiya yaba ihagaritswe ku isoko, ibiciro by'ibikomoka kuri Zahabu byigajemo imitako mu isi, byahenda cyane kandi n'ubundi byari bisanzwe byihagazeho.

    Yanditswe na Uwizeye C.

     

     

     

     

    The post Zahabu yo mu Burusiya yahawe akato appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/19/zahabu-yo-mu-burusiya-yahawe-akato/

  • Umufasha wa Mico The Best yasubije mu buryo budasanzwe abafana be bamubajije imyaka ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Clarisse, Umufasha wa Mico The Best yatanze ibisubizo bitangaje ku bafana be bamubajije imyaka ye. Ninyuma yuko Clarisse yari amaze gupostinga kuri story ya instagram ye asaba abafana be ko bamubaza ibibazo byose bifuza maze nawe akabasubiza.

    Bimwe mu bibazo byabajijwe n'abafana ba Clarisse byagarukaga ku myaka ye gusa Clarisse ntabwo yigeze abasubiza ngo ababwira imyaka ye.

    Source : https://yegob.rw/umufasha-wa-mico-the-best-yasubije-mu-buryo-budasanzwe-abafana-be-bamubajije-imyaka-ye/

  • Rutsiro: Bamwe mu Banyeshuri baje mu kiruhuko bakirizwa imirimo ivunanye #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu Banyeshuri  bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko baje mu biruhuko, ababyeyi cyangwa imiryango yabo ikabakiriza imirimo bavuga ko ivunanye irimo guhinga, kwikorera imizigo, kujyana ibisheke ku isoko n'iyindi itajyanye n'ikigero cyabo cy'ubukure.

    Ku zuba ry'igikatu, icyuya cyamurenze, arahumekera hejuru ari nako asubika igare ryikoreye ibisheke. Uwo ni umwana w'umuhungu uri mu kigero cy'imyaka 15, watubwiye ko aramutse yanze gukora uyu murimo avuga ko umutera imvune ikabije, nyina yamukubita.

    Aganira na IRIBA NEWS yagize ati 'Mfite imyaka 15 niga mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza ni mama wanjye wazindutse abica mbijyanye ku Kivumu. Nakoze urugendo rurerure mvuye mu murenge wa Musasa ndataha n'imugoroba ntahanye amafaranga nacuruje. Ndamutse nanze kujya gucuruza ibi bisheke mama yankubita.'

    Umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Musasa twaganiriye utifuje dutangaza amazina ye atangazwa yavuze ko abana bari mu biruhuko bagomba gukora kuko aribwo baba babonetse.

    Hari abana usanga basunika ibisheke ku igare bakavuga ko baba babitegetswe n'ababyeyi babo

    Yavuze ati 'Kwikorera imizigo ntibigoye baba bari gukomera.  Ahubwo nukongera kubibutsa guhinga mbese ni ukubafatiranya n'ibiruhuko kuko bamara igihe gito bakongera kujya kwiyicarira ku ishuri.'

    Manzi Valentin utuye mu Murenge wa Ruhango, ni umubyeyi w'abana batatu nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko abana baje mu biruhuko bagomba gukoresha imbaraga cyane.

    Ati 'Ku ishuri bakoresha ubwonko gusa ariko iyo baje mu kiruhuko twe nk'ababyeyi tugomba kubakoresha bakamenyera n'indi mirimo.'

    Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Musabyemariya Marie Chantal, yavuze ko imyumvire nkiyo idakwiye kuranga ababyeyi baharanira iterambere ryabo n'iry'abana babo.

    Yagize ati 'Imirimo ivunanye ikoreshwa abana igihe baje mu kiruhuko ntikwiye. Si ku banyeshuri gusa ahubwo buri wese akwiye gukora imirimo iri ku kigero cye kandi by'umwihariko ku banyeshuri ibiruhuko ni n'umwanya mwiza wo kugirango bagasubire  mu byo bize.'

    Yongeyeho ko ubukangurambaga bwo gushishikariza ababyeyi kwita ku bana babo neza bukomeje ndetse ababyeyi bakwiye kwikuramo imyumvire mibi yo kumva ko iyo umwana ari ku ishuri aba yicaye, bityo ko igihe aje mu kiruhuko agomba gukora imirimo yose yari amaze igihe adakora.

    Akarere ka Rutsiro ahanini abagatuye bakora imirimo y'ubuhinzi n'ubworozi ndetse no kujya gushaka imibereho mu buryo bw'ubucuruzi hagemurwa ku isoko ibisheke, inanasi n'ibindi.

    Mu mu masoko amwe n'amwe usanga abana bato bari munsi y'imyaka 18 aribo bayaremye batumwe n'ababyeyi babo ndetse mu myaka y'ashize wasangaga abana benshi barataye ishuri.

    Ubushakashatsi bwa Komisiyo y'igihugu y' uburenganzira bwa muntu, bwasohotse muri Gicurasi, 2020 bwagaragaje ko impamvu za mbere abana bakoreshwa imirimo ivunanye ahanini biterwa n'ubukene..

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana  421  mu turere 11 aho wasangaga abenshi bari mu cyiciro cya mbere n'icyakabiri cy'ubudehe.

    Bamwe mu bana bavuga ko batajyanye ibisheke ku isoko ababyeyi babakubita

    Muri 421 bakozweho ubushakashatsi abarenga 90% bakora imirimo yo mu rugo bahembwa, umubare munini wabo akaba ari abakobwa.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu bana bakoreshwa imirimo yo mu rugo batagejeje igihe, 98% ni abakobwa muri bo abahembwa bakaba 72% abandi baba bakora mu miryango aho byitwa gufasha ababyeyi.

    Yanditswe na Mukundente Y.

    The post Rutsiro: Bamwe mu Banyeshuri baje mu kiruhuko bakirizwa imirimo ivunanye appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/19/rutsiro-bamwe-mu-banyeshuri-baje-mu-kiruhuko-bakirizwa-imirimo-ivunanye/