Category: Uncategorized

  • Abasoje muri EP Saint Joseph bahawe umukoro wo gusigasira indangagaciro batojwe – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri kandi basabwe kwihesha ishema no kurihesha ikigo cyabo n'imiryango yabo batsinda ku rwego rwo hejuru ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Ibi babisabwe mu muhango wo gusoza umwaka w'amashuri wa 2021 wabereye kuri Ecole Primaire Saint Joseph.

    Umuyobozi wa Ecole Primaire Saint Joseph, Ininahazwe Jean Paul, yasabye abanyeshuri ubwo biteguraga gukora ibizamini bya leta kwihesha ishema.

    Yagize ati 'Turabasaba guhesha ishema ababyeyi babo babohereje hano, guhesha ishema ikigo cyabo na bo ubwabo. Twifuza kubona abana bava muri Ecole Primaire Saint Joseph bafite ubumenyi, ubumenyingiro n'ubukesha ku buryo aho bazajya hose bazabasha kwibeshaho bagahangana no ku isoko ry'umurimo.'

    Yakomeje avuga ko hari abanyeshuri bafite amahirwe menshi yo gutsinda kuko bahabwa ibisabwa ngo babashe kubigeraho.

    Ati 'Ikidufasha cyane ni abarimu b'inzobere mu nzego zose no mu ngeri zose haba ari kwigisha indimi, kubana neza na bagenzi babo, ubumenyi bw'ibidukikije, imyidagaduro n'andi masomo atandukanye.'

    Ininahazwe Jean Paul yasabye ababyeyi kwitabira gahunda z'ikigo no gufatanya na cyo kugira ngo bazamure ireme ry'uburezi bifuza.

    Umwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu muri Ecole Primaire Saint Joseph, Andrew Kwizera, yabwiye IGIHE ko abana bagirwa n'uburezi bahabwa ari yo mpamvu bagerageza kubaha uburezi buboneye.

    Ati 'Icya mbere dukora ni ukuba inshuti n'abana, tukabakunda, tukabaha uburere bwiza. Abitegura kujya mu mashuri yisumbuye tubagira inama yo kugira ikinyabupfura kuko ntacyo bageraho batagifite.'

    Umwe mu banyeshuri, Niyonshuti Twayigize Shakira, w'imyaka 13 yabwiye IGIHE ko yiteguye neza gutsinda akazabona amanota azamufasha kwiga amasomo ya siyansi.

    Ati 'Ibi birashoboka cyane kuko baduha uburezi buhagije budutegurira kuzagera ku nzozi zacu.'

    Yanagiriye inama abana bakiri mu mashuri yo hasi kwitwara neza bagaharanira guhora batsinda.

    Niyo Manny Christian w'imyaka 13 yavuze ko yavomye ubumenyi buhagije mu myaka icyenda amaze muri Ecole Primaire Saint Joseph, anemeza ko azaharanira gukomeza indangagaciro yahawe mu mashuri yisumbuye.

    Kugeza ubu Ecole Primaire Saint Joseph ifite abanyeshuri bagera kuri 832, bagizwe na 631 bo mu mashuri abanza na 201 mu mashuri y'incuke.

    Nubwo bari bagihanganye n'ingaruka za Covid-12, abana 72 basoje mu cyiciro cya mbere, umunani baza mu cyiciro cya kabiri mu bana 81 bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu 2021.

    Ababyeyi bari bitabiriye gushyigikira abana babo

    Abanyeshuri bamurika ibikoresho biranga umuco nyarwanda

    Abana 98 nibo basoje amashuri abanza muri EP Saint Joseph

    Abana babonye amanota meza mu byiciro bigamo nabo bahawe ibihembo

    Abana bagize amanota meza bahawe ibihembo

    Abarangije amashuri abanza muri Ecole Primaire Saint Joseph biteguye guhesha ishema ikigo cyabo

    Ibirori byo gusoza umwaka w’amashuri muri Ecole Primaire Saint joseph byari byasubukuwe nyuma y’icyorezo cya Covid-19

    Gatoni Keila yemeje ko bahabwa uberere bwiza batozwa ikinyabupfura no kugira isuku

    Niyo Manny Christian avuga ko yahawe ubumenyi buhagije buzamufasha gukabya inzozi ze nagera mu mashuri yisumbuye

    Niyonshuti Twayigize Shakira avuga ko yiteguye neza gutsinda akobona amanota azamufasha kwiga amasomo ya siyansi

    Umwe mu barimu bigisha mu mwaka wa gatandatu muri Ecole Primaire Saint Joseph Andrew Kwizera avuga ko abana bahabwa uburezi buboneye

    Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’itorero ry’abanyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasoje-muri-ep-saint-joseph-bahawe-umukoro-wo-gusigasira-indangagaciro-batojwe

  • Abadepite bo muri Ghana bashimye inzira y'iterambere u Rwanda rurimo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, Alban Sumana Kingsford Bagbin n'itsinda ayoboye, basoje urugendoshuri rwabo mu Rwanda, ubwo hasinywaga amasezerano y'ubufatanye hagati y'Inteko Zishinga Amategeko z'ibihugu byombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022.

    Ni amasezerano agamije guhuza ubufatanye hagati y'inteko z'ibihugu byombi, aho abadepite muri Ghana bazajya bagira uruzinduko rugamije kwiga mu Rwanda ndetse n'Abanyarwanda bakabigenza batyo muri Ghana.

    Alban Sumana Kingsford Bagbin yagize ati 'Turashimira Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuduha aya mahirwe adasanzwe yo kubigiraho. Tugiye kuva mu Rwanda ariko turahavana ibyo twungutse muri iyi minsi itatu.'

    Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite mu Rwanda, Mukabalisa Donatille yabwiye itangazamakuru ko kuba amasezerano yasinywe hagati y'inteko bitavuze ko ari zo ubwazo zizajya zikorana ahubwo ko ari ugufungura amarembo ku baturage izi nteko zihagarariye.

    Ati 'Abikorera na bo bafite uburyo bakorana. Iyo tuvuze abaturage duhagarariye, n'abandi bose barimo kugira ngo turebe uburyo umubano wacu urushaho kugenda uba mwiza kurushaho. Ibyo ni byo tugiye gukomeza kugira ngo umubano mwiza twari dufitanye urusheho kugenda utera imbere.'

    Mukabalisa yagaragaje ko mu gihe cy'iminsi itatu iri tsinda rimaze mu Rwanda, ryabashije kubona inzego z'itandukanye zishobora kongerwamo imbaraga mu mikoranire cyane ko bagize umwanya uhagije wo gusura no gusobanurirwa imikorere y'Urwego rw'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi nk'urubitse amateka u Rwanda rwanyuzemo.

    Ku ruhande rw'u Rwanda hashyizweho itsinda rishinzwe gushimangira ubucuti hagati y'ibihugu byombi riyobowe na Depite Bugingo Emmanuel ari naryo rizajya rikurikirinira hafi ibikorwa bigamije kuzamura no guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.

    Isuku n'umutekano i Kigali byabakoze ku mutima

    Iri tsinda ry'Abadepite bahagarariye Inteko ya Ghana ryagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byubatse izina ku ruhando mpuzamahanga rubifashijwemo n'ubuyobozi bwiza.

    Alban Sumana Kingsford Bagbin yagaragaje ko hari byinshi babonye mu minsi mike ishize bari mu Rwanda bakwiye kurwigiraho.

    Mu byo yagaragaje harimo kuba Umujyi wa Kigali uza imbere mu mijyi ihorana isuku, utarimo akavuyo.

    Yavuze ko binakwiye kubera ishema ibihugu bya Afurika mu kubaka ubumwe bukenewe binyuze mu kwitorera abayobozi bashoboye kandi bashobora guharanira impinduka nka Perezida Paul Kagame.

    Indi nyingo yikijeho cyane ni umutekano; uyu muyobozi yavuze ko kimwe mu bintu bigaragaza igihugu cyiza ari ubutunzi bukomeye butabonwa na buri wese ari bwo mutekano, amahoro n'ubuhanga kandi ibyo byose mu minsi mike bari bamaze mu Rwanda babonye ko ari ibintu bashobora kwigana mu gihugu cyabo.

    Biteganyijwe ko iri tsinda ryari rimaze iminsi mu Rwanda mu rwego rw'urugendoshuri rizahaguruka i Kigali kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nyakanga 2022.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, Alban Sumana Kingsford Bagbin yagaragaje ko u Rwanda rwageze kuri byinshi

    Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono ku mpande zombi

    Ibihugu byombi byiyemeje gufatanya mu bijyanye n’Inteko Ishinga Amategeko

    Mukabalisa Donatille yavuze ko aya masezerano akubiyemo iby’ubufatanye hagamijwe kwiga

    Ibihugu byombi bigaragaza ko bifite inyungu muri ayo masezerano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bo-muri-ghana-bashimye-inzira-y-iterambere-u-rwanda-rurimo

  • Hari abagore binubira ko abagabo babo babasaba 'Ibintu'abana bumva #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu bice bitandukanye mu Karere ka Huye baravuga ko Abagabo babo babasaba ibintu 'Guhuza urugwiro/gukora imibonano mpuzabitsina' abana bumva bigatuma bagokora iki gikorwa binuba bigateza amakimbirane.

    Kimwe mu bibazo bikomeje guteza amakimbirane yo miryango mu muri zimwe mu ngo zo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi mu midugudu irimo uwa Ndobogo na Agakombe ni ikinyanye n'ubwumvikane n'abagabo basaba abagore babo gukora imibonano mpuzabitsina abana bumva.

    Umwe mu Bagore baganiriye na IRIBA NEWS muri iyi nkuru twahaye izina rya Maliya kubera impamvu z'umutekano we, utuye mu Murenge wa Mbazi mu mudugudu wa Agakombe avuga ko afite agahinda gakomeye kubera uburyo umugabo we amusabamo ko bahuza urugwiro.

    Yagize ati 'Niba asanze ndimo guha inka  ubwatsi cyangwa ndimo kuhagira abana, ahita agira avuga ati ngwino ujye kumpereza. Abana iyo babonye ukuntu ise akujyanye, uhita uvuga uti nitujya gukora bino bintu barabyumva, barabifata bate.[…]kubera uko kuntu aba yabinsabye mbikora mfite umunabi bigatuma bitagenda neza kuko mba mfite n'ububabare, umugabo nawe ageraho agacika intege, mbese nta munezero uba uhari.''

    Undi mugore Mugenzi we na we wo mu Murenge was Mbazi yavuze ati 'Nsigarana ikibazo cy'uburibwe kubera gukora iriya gahunda mfite ubwoba bw'uko abana baba bumva. Nta munezero wabona, uba mucye kuko we araza akarangiza ibye ntacyo yitayeho.''

    Ubuyobozi bwatanze inama

    Kankesha Annonciata, Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage avuga ko ingo zifite ibibazo byo kudakora igikorwa cy'abashakanye neza, akenshi zinarangwamo amakimbirane.

    Agira ati:'' Kugira ngo umuntu abe umugore n'umugabo, bisaba ko hari ikibahuza. Iyo bitagenda neza rero bisaba ngo ayo makuru umuntu ayamenye. Iyo ayo makuru yamenyekanye, tugira imigoroba y'imiryango, tugira n'umwihariko w'uwo muryango. Uyu munsi ingo zirimo zisenyuka ntabwo navuga ngo nibihangane, ahubwo ayo makuru bayavuge twe nk'abayobozi tujye muri izo ngo tubigishe kandi na bamutima w'urugo twegere bagenzi bacu tugishe inama. Ntabwo umuryango watekana kandi n'umuntu muri kumwe adatekanye, birasaba imbaraga zo gufatanya twese, tukamenya ny'ir'izina aho ikibazo kiri .''

    Kutagenda neza kw'igikorwa cy'abashakanye mu ngo, ni kimwe mu bitera gucana inyuma ndetse n'amakimbirane ya hato na hato, ibi bikaba bishobora kuba nyirabayazana ya gatanya.

    Imibare y'ikigo k'igihugu cy'ibarurishamibare (NISR) mu Rwanda, muri raporo yacyo ya 'Vital Statistics Report 2019',  yerekana ko muri 2019, imiryango 8.941 yatandukanye imbere y'inkiko. Iyi mibare mu gihe cy'umwaka yari yazamutse ku gipimo cya 6.8 kuko muri 2018 hatanzwe gatanya ku miryango 1311. Ni mu gihe muri 2020 inkiko zakiriye ibirego bya gatanya  bigera ku 3.213.

    Christophe Uwizeyimana

    The post Hari abagore binubira ko abagabo babo babasaba 'Ibintu'abana bumva appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/20/hari-abagore-binubira-ko-abagabo-babo-babasaba-ibintuabana-bumva/

  • Rubavu: Habonetse Umurambo wari umaze iminsi itatu mu kiyaga cya Kivu #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ku bufatanye na polisi yigihugu ishami ryo mu mazi habonetse Umurambo w'umusore witwa NISINGIZWE Dieu Merçi wari ufite imyaka 19 y'amavuko.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco aganira na IRIBA NEWS yavuze ko koko umurambo wa nyakwigendera wabonetse.

    Yagize ati 'Nibyo Koko umurambo umaze kuboneka[…]bihangane kandi bakomere.'

    Yongeyeho ko mu rwego rwo guhashya izi mpanuka hafashwe ingamba by'umwihariko hongerwa umubare w'abazi koga hafi y'ikiyaga cya Kivu bashobora kurohora uwarohama bitunguranye, kandi ko umuntu utazi koga adakwiye kubona abandi bagiye mu Kivu ngo nawe ajyemo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi nawe yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

    Yagize ati 'Bihangane, ababyeyi nabo bakomeze babe hafi y'abana babo kuko muri iki gihe baje mu kiruhuko uruhare rwa buri wese rurakenewe, n'amakuru agatangirwa ku gihe kuwagira ikibazo mu gihe hakenewe ubutabazi bwihuse.'

    Mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa abantu bane bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 15 na 19 bitabye Imana bagiye koga mu kiyaga cya Kivu.

    Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu bukomeje gusaba abaturage kuba maso no kwigengesera igihe bashaka kujya mu Kivu kugira ngo impanuka nk'izi zidakomeza gutwara ubuzima bw'abaturage.

     Yanditswe na Mukundente Y.

    The post Rubavu: Habonetse Umurambo wari umaze iminsi itatu mu kiyaga cya Kivu appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/20/rubavu-habonetse-umurambo-wari-umaze-iminsi-itatu-mu-kiyaga-cya-kivu/

  • Karongi: Impanuka ikomeye yahitanye umwe mu bayobozi b'Akarere #rwanda #RwOT

    Impanuka yabereye mu karere ka Karongi mu Murenge wa Gitesi mu kagari ka Kirambo mu mudugudu wa Kirambo, yahitanye umukozi w umukozi w'akarere ka Karongi ushinzwe uburezi witwa Hitumukiza Robert.

    Kuri uyu wa wa gatatu tariki ya 20 Nyakanga 2022,  imodoka ifite purake RAE 927E yari itwawe na Nshimiyimana Callixte  ajyanye abari bagiye mu bugenzuzi bw'ibizamini bya Leta ku Rwunge rw'Amashuri rwa Gashubi, yakoze impanuka ihitana umukozi w'Akarere ka Karongi ushinzwe uburezi witwa Hitumukiza Robert mu gihe uwari uyitwaye we yakomeretse agahita ajyanwa kwa muganga.

    Nyakwigendera Hitumukiza Robert.

    Umunyamakuru wa IRIBA NEWS yagerageje kuvugana n'umuyobozi w'Akarere ka Karongi,  Mukarutesi Vestine amakuru yimbitse kuri iyi mpanuka ntibyadukundira.

    Nitubasha kuvuga icyo azadutangariza tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

    Yanditswe na Mukundente Y.

    The post Karongi: Impanuka ikomeye yahitanye umwe mu bayobozi b'Akarere appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/20/karongi-impanuka-ikomeye-yahitanye-umwe-mu-bayobozi-bakarere/

  • Umuhanzi Goreth Mushimiyimana inzu ye yafashwe n'inkongi y'umuriro (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Goreth mushimiyimana wamenyekanye mu ndirimbo zo guhimbaza imana ndetse benshi mu bakristu bakunze gufashwa n'indirimbo ze.

    kuri uyu munsi mu rugo kwa Goreth hafashwe n'umuriro bitewe na Gas yatwitse ibintu byose byari mu nzu, gusa imana yakinze ukuboko kuko abana bavuyemo ari bazima.

    Goreth yatangaje ko yabyutse ajya mu kazi maze agasiga umukobwa arera arikumwe n'abana be, nibwo uwo mukobwa yagiye kuvoma asize gas iri kwaka hafi hari matora maze birangira gas itwitse y'amatora.

    Mu gahinda kenshi Goreth arashima imana ko abana bakiri bazima ndetse agasaba ubufasha kuko ibyari mu nzu byangiritse.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-goreth-mushimiyimana-inzu-ye-yafashwe-ninkongi-yumuriro-video/

  • Umu-DASSO yaburiwe irengero nyuma yo kwakira amafaranga ya mituweli z'abaturage – #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko abaturage bagiye kwishyura amafaranga ya mituweli ku Kagari ka Mugina basanga nta Internet ihari bayasigira uwo mu-DASSO ngo aze kuyabatangira kuko ariho akora ariko ngo ntiyayatanga.

    Nyuma baje kumushaka baramubura bitabaza ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina, Ndayisaba Jean Pierre Egide, yabwiye IGIHE ko uwo mu-DASSO bamuhamagaye kuri uyu wa Kabiri avuga ko arwaye yagiye kwa muganga.

    Ati “Yavuze ko yarwaye yagiye kwivuza atwemerera ko amafaranga y'abo baturage yayatanze n'inyemezabwishyu azifite ariko twamubuze.”

    Gusa yavuze ko kuri ubu uwo mu-DASSO ari gushakishwa kuko yaburiwe irengero.
    Ati “Yaburiwe irengero ariko ari gushakishwa kugira ngo yerekane aho yayashyize ndetse agaragaze n'izo nyemezabwishyu.”

    Yasabye abaturage kuba bihanganye mu gihe DASSO agishakishwa, abizeza ko ikibazo cyabo kiza gukemuka.

    Yashishikarije abaturage gukomeza kwitabira gutanga mituweli kuko ibafasha kwivuza badahenzwe kandi ntihagire urembera mu rugo.

    Umu-Dasso watwaye amafaranga y’abaturage aracyashakishwa

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umu-dasso-yaburiwe-irengero-nyuma-yo-kwakira-amafaranga-ya-mituweli-z-abaturage

  • Uburyo wamenya ingano y'ubwenge bwawe – #rwanda #RwOT

    Ubwenge bw'umuntu ni ikintu cyagutse, gishobora gusobanurwa binyuze mu kureba ubushobozi bw'umuntu mu kwibuka ibintu, uburyo bwo gufata ibyemezo, igihe akoresha afata ibyo byemezo, uburyo agenzura amarangamutima ye, ubushobozi bwo gutekereza no guhuza amakuru n'ibindi bitandukanye.

    Hari uburyo bubaho abantu bashobora gupima ubwenge bwabo, hashingiwe kuri ibyo tumaze kugarukaho. Iki gipimo cy'ubwenge kizwi nka IQ, cyangwa Intelligence Quotient.

    Ibyo gupima ubwenge bw'abantu byadutse ahagana mu 1905, ubwo umuhanga mu by'imitekerereze y'abantu, Alfred Binet, yashakaga kumenya abana batari bafite ubushobozi bwo gukurikirana amasomo ku ishuri, dore ko muri ibyo bihe harimo kubaho impinduka mu masomo yigishwa mu mashuri atandukanye mu Bufaransa.

    Binet yagize impungenge z'uko abanyeshuri bamwe bashobora kunanirwa gukurikirana ayo masomo, bityo atangira gutekereza uburyo abo banyeshuri bamenyekana kugira ngo bahabwe ubufasha bw'ibanze.

    Ni uko yatangiye gushyiraho ibizamini bishobora gufasha mu kwerekana abanyeshuri bafite ubushobozi buke bw'ubwonko, bushobora kubazitira mu masomo yabo.

    Uyu mugabo yari azi neza ko igipimo cy'ubwenge gishobora guterwa n'ibintu bitandukanye, birimo ubushobozi karemano bw'umuntu, aho umuntu akomoka, imico ye, uburezi bw'igihugu atuyemo, imiterere yaho, imirire ye n'ibindi byinshi, birimo n'ibyakomeje kuvumburwa nyuma.

    Ubushobozi bw'ubwenge bw'umuntu bubarwa hashingiwe ku mibare, aho impuzandengo ku rwego rw'Isi iri hagati ya 90 na 110. Uri hejuru, aba afite ubwonko bwe bufite ubushobozi bwisumbuye, cyangwa se afite ubwenge bwinshi. Uri munsi na we aba afite ubwenge buke, yajya munsi ya 65 akaba ashobora no gufatwa nk'ufite uburwayi bwo mu mutwe.

    Uburyo ibipimo by'ubwenge biboneka, bafata ikigero rusange cy'ubwenge bw'abantu runaka, ubundi bakagenda bagihuza n'ibipimo by'umuntu ku giti cye, bikarangira habonetse igipimo cy'umuntu ku giti cye.

    Uburyo bwo gupima igipimo rusange cy'ubwenge bw'abantu nacyo gishingira ku birimo imyaka yabo n'ibindi, kuko uko umuntu akura, amahirwe y'uko ubwenge bwe bwiyongera bitewe n'amakuru agenda abona ariyongera.

    Mu gupima ubushobozi bw'umuntu mu gutekereza, hafatwa igipimo cy'ubushobozi bw'umuntu ugereranyije n'itsinda abarizwamo, kikagabanywa imyaka ye, igisubizo kibonetse kigakubwa na 100, umubare wa nyuma ukaba ari wo kimenyetso cy'ubwenge bw'umuntu.

    Igipimo cy'ubushobozi bw'umuntu ugereranyije n'itsinda abarizwamo, kibarwa harebwa ubushobozi yihariye ku giti cye ugereranyije n'itsinda barizwamo. Nk'urugero, ushobora gusanga umwana w'imyaka 10 afite ubushobozi bw'umwana w'imyaka 12, hashingiwe ku buryo asubiza ibibazo abazwa. Icyo gihe hafatwa 12 y'igipimo cy'ubushobozi bw'umuntu ugereranyije n'itsinda abarizwamo, ukagabanya imyaka ye, ari yo 10, ubundi ugakuba 100. Icyo gihe uraza gusanga uyu mwana afite ubwenge (IQ) bungana na 120.

    Mu gihe kandi uzi IQ yawe, ushobora no kumenya igipimo cy'ubwenge cyawe ugereranyije n'itsinda ry'abantu ubarizwamo. Ibi bishoboka ufashe igipimo cy'ubwenge bwawe, IQ, ukagabanya 100, ugakuba n'imyaka ufite.

    Nk'urugero, umwana w'imyaka ine, ufite IQ ya 150, afite ubushobozi bw'abana b'imyaka itandatu, nubwo we afite imyaka ine. Ibi bishoboka ufashe 150/100, igisubizo ubonye ukagikuba na kane (imyaka y'umwana).

    Abantu bangana na 2% mu bakorerwaho ibizamini nibo bagira amanota ari hejuru ya 132, bisobanuye ko baba bafite ubwenge budasanzwe, aba banagira Ishyirahamwe ryabo, rizwi nka Mensa International.

    Abantu bakomeye bavumbuye ibintu bihambaye ku Isi babarwa mu bari bafite ikigero cy'ubwenge gitangaje. Nka Charles Darwin wagaragaje ko iturika rizwi nka 'Big Bang' ari ryo nkomoko y'Isi, abarirwa amanota 165, bivuze ko ari umwe mu bantu badasanzwe bagize ikigero cy'ubwenge kiri hejuru ku Isi.

    Abandi nka Albert Einstein babarirwa mu manota ari hagati ya 160 na 180, mu gihe Sir Isaac Newton abarirwa amanota arenga 190. N'uyu munsi, bamwe mu bantu bageze ku bintu bidasanzwe byahinduye ubuzima bw'abatuye Isi, babarirwa igipimo cy'ubwenge kiri hejuru.

    Nka Bill Gates wagize uruhare mu guhimba 'Microsoft,' abarirwa igipimo kiri hejuru ya 160, ari nako bimeze kuri Steve Jobs wagize uruhare mu guhanga telefoni zizwi nka 'smartphones.'

    Icyakora abahanga batandukanye ntabwo bemeranya ku buryo bwo gupima IQ y'umuntu, kuko bamwe bavuga ko ubushobozi umuntu agaragaza mu kizamini bushobora gushingira ku bintu byinshi, birimo ubwoba n'ibindi bidashobora kugira ingaruka ku bisubizo nyamara bidasobanura neza ubushobozi bw'umuntu.

    Ikindi ni uko ubwenge bw'umuntu bushingira ku muco we n'ibindi bitandukanye, kandi kuba imico itandukanye bikaba bishobora kugira uruhare mu kugena ibipimo by'ubwenge ahantu.

    Nk'urugero, mu ibazwa ry'umwana w'Umunyamerika, kutamenya Nelson Mandela ntabwo ari ikintu kidasanzwe, nk'uko byaba bimeze aramutse atazi nka George Washington ahora yigishwa.

    Habaho uburyo bwo gukora igereranya ry'ibipimo by'ubwenge ku bihugu runaka, aho u Rwanda rubarirwa kugira amanota 70 gusa.

    U Buyapani bufite amanota 106 buyoboye ibindi bihugu mu kugira igipimo cy'ubwenge kiri hejuru, hashingiwe ku rutonde rwakozwe na World Population Review. Taiwan iyigwa mu ntege n'amanota 106, Singapore ikagira 105, inganya na Hong Kong.

    U Bushinwa bufite 104, Koreya y'Epfo ikagira 102, Belarus ikagira 101 inganya na Finland ndetse na Liechtenstein. U Budage n'u Buholandi bisoza uru rutonde n'amanota 100.

    Haracyari impaka ku buryo bukoreshwa hapimwa IQ y’umuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-wamenya-ingano-y-ubwenge-bwawe

  • Ingabo z’u Rwanda zirashinjwa gufunga abana 2 b’Abanyekongo bari baragiye ihene hafi y’umupaka #rwanda #RwOT

    Iyi sosiyete Sivili ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru ivuga ko kuva ku cyumweru tariki ya 17 Nyakanga 2022, hari abana 2 b’Abanyekongo bafungiye mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko.

    Aba bana bivugwa ko umwe afite imyaka 16 na mugenzi we ufite 15 ngo bafashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwo bari baragiye ihene mu gace kari hafi n’umupaka w’u Rwanda muri Teritwari ya Nyiragongo.

    Aba bana bafashwe ngo bakomoka mu mudugudu wa Kisheke muri Gurupoma ya Kabati , bombi ngo bakaba biga mu mwaka wa 8 nkuko Radio Okapi ya MONUSCO ibitangaza.

    Antoine Ndagije uyobora umuryango ACODI utegamiye kuri Leta, yasabye ko inzego bireba zakorana n’u Rwanda kugirango abo bana bivugwa ko bafungiwe mu Rwanda bongere barekurwe.

    Yagize ati : ' Aba bana bari baragiye ihene mu gace ka Kibaya, ko mu mudugudu wa Kiwanja , Baje kwisanga mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda, mu gihe abo bari kumwe bo babashije gutoroka.'

    Ndagije akomeza avuga ko ku cyumweru bamenye andi makuru ko abo bana bafungiwe mu mujyi wa Gisenyi. Bavuga ko bamenyesheje DGM na IJMV igenzura imipaka ngo harebwe uko abo bana bafashwe na RDF barekurwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ingabo-z-u-Rwanda-zirashinjwa-gufunga-abana-2-b-Abanyekongo-bari-baragiye-ihene-hafi-y-umupaka