Category: Uncategorized

  • Rayon Sports yatumijeho abakinnyi 22, abandi baracyari mu biganiro byo gusesa amasezerano #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro Rayon Sports yahamagaje abakinnyi 22 ba yo bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23, ni mu gihe hari abakiri mu biganiro n’iyi kipe badakozwa gutandukana na yo.

    Abakinnyi 11 ni yo maraso mashya yamaze kongerwa muri Rayon Sports (iracyari mu biganiro n’abandi) yitegura 2022-23 ni mu gihe ariko iyi kipe yarekuye umubare munini w’abakinnyi biganjemo abasoje amasezerano.

    Rayon Sports yatangiye isezera abanyamahanga bagera kuri 5 ari bo; Kwizera Pierrot, Mael Djinjeke, Sanogo Sulaiman, Steve Elomanga na Manace Mutatu.

    Yakurikijeho abari basoje amasezerano idafite muri gahunda za yo barimo Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Habimana Hussein Eto’o na Sekamana Maxime.

    Rayon Sports kandi yaranamaze kugurisha Nsengiyumva Isaac muri Musanze FC.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko iri mu biganiro n’abakinnyi barimo; Byumvuhore Tresor, Mico Justin, Niyonkuru Sadjati, na Mushimiyimana Mohammed ngo babe basesa amasezerano bafitanye nubwo batarabyemera.

    Rayon Sports ikaba yamaze kumenyesha abakinnyi 22 barimo 11 bashya yaguze ko bagomba gutangira imyitozo ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2022 bitegura umwaka w’imikino wa 2022-23, uyu munsi bakaba bapimwe COVID-19 n’izindi ndwara.

    Kugeza ubu abakinnyi 11 Rayon Sports imaze gusinyisha bazwi ni; Twagirayezu Amani (Bugesera FC), Mucyo Junior Didier (Bugesera FC), Ishimwe Ganijuru Elie (Bugesera FC), Hirwa Jean de Dieu (Marines FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Rafael Osalue (Bugesera FC), Kanamugire Roger (Heroes FC), Iraguha Hadji (Rutsiro FC), Tuyisenge Arsene (Espoir FC), Ishimwe Patrick (Heroes FC) na Ndekwe Felix (AS Kigali).

    Aba biyongera ku bakinnyi bari basanzwe bafite amasezerano barimo abanyezamu 2, Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe, Muvandimwe JMV, Ndizeye Samuel, Nishimwe Blaise, Essomba Onana Leandre Willy, Rudasingwa Prince, Musa Esenu, Mitima Isaac

    Abakinnyi ba Rayon Sports batumijweho

    Abakinnyi ba Rayon Sports batumijweho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatumijeho-abakinnyi-22-abandi-baracyari-mu-biganiro-byo-gusesa-amasezerano

  • Haji Manara wa Yanga yafunzwe umunwa anacibwa miliyoni 20 #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania ryafashe umwanzuro wo guhagarika umuvugizi wa Yanga, Haji Manara imyaka 2 atagaragara mu bikorwa bya ruhago no gutanga miliyoni 20 z’amashilingi ya Tanzania (miliyoni 8.8 frw) kubera amagambo yabwiye perezida wa w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu.

    Aya magambo atari meza bavuga ko yabwiye Wallace Karia, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) yayavuze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu wabereye Arusha ku kibuga cya Sheikh Amri Abeid tariki ya 2 Nyakanga 2022, Yanga yakinaga ya Coastal Union.

    Bivugwa ko kuri uwo mukino Manara yabwiye Karia ati 'wowe ungendaho, iyi ni inshuro ya 3, sinkutinya kwa buri kimwe nta n’icyo wankora. Mfite ubushobozi bwo kugukorera icyo nshaka kandi ntacyo wantwara.'

    Umunyamabanga wa Komite ishinzwe imyitwarire muri TFF, Walter Lungu yavuze ko iyi komite yateranye kuva tariki ya 11 Nyakanga yiga kuri iki kirego cyatanzwe n’ubunyamabanga bwa TFF aho basanze Manara yarishe ingingo ya 73 igika cya 5 mu mategeko agendanye n’imyitarire.

    Uyu mugabo usanzwe utunzwe no kuvuga kuko azwiho kuvugira ikipe ye (ubu yari muri Yanga ariko yahize no muri Simba SC) akayitaka n’ibyo itakoze bigatera ubwoba abo bahanganye, yafunzwe umunwa imyaka 2, bivuze ko yahagaritswe mu bikorwa bya ruhago imyaka 2 ndetse akanishyura ihazabu ya miliyoni 20 z’amashilingi ya Tanzania.

    Haji Manara yafunzwe umunwa imyaka 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haji-manara-wa-yanga-yafunzwe-umunwa-anacibwa-miliyoni-20

  • Ambasaderi w’u Bwongereza yashyize hanze ukuri ku Nyandiko z’Ibanga zisebya u Rwanda #rwanda #RwOT

    Inkuru z’uko hagaragaye inyandiko zitari zizwi za Ambasaderi Omar Daair yandikiye Guverinoma y’Igihugu cye agaragaza impungenge afite ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa mu muntu Rwanda, zatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022.

    Inyandiko bivugwa ko zanditswe na Omar Daair, zivuga ko yagaragarije Guverinoma ye ko uburenganzira bwa muntu buhonyorwa mu Rwanda byumwihariko inzego z’umutekano nka Polisi y’u Rwanda zikoresha ingufu z’umurengera ku baba bakekwaho ibyaha.

    Izi nyandiko ziri mu byabaye indi turufu y’abamagana ko u Bwongereza bwohereza abimukira n’abashaka ubuhungiro mu Rwanda, bongeye kugaragaza ko iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi kidakwiye koherereza iki gihonyora uburenganzira bwa muntu.

    Nyuma y’izi nkuru, Ambasaderi Omar Daair yahise atera utwatsi ibi byamuvuzweho, avuga ko igihe izo nyandiko avugwaho koherereza Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, atari yakabaye Ambasaderi w’Igihugu cye mu Rwanda.

    Yagize ati 'Hari inkuru z’ibitangazamakuru zirebana n’amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda n’inyandiko zanditswe muri Gashyantare na Gicurasi 2021. Njye nabaye Ambasaderi muri Nyakanga 2021. Uretse ko binasanzwe ko abayobozi b’u Bwongereza bagira inama Abaminisitiri mu bihe byo gutegura za politiki.'

    Yakomeje avuga ko 'Abaminisitiri babisubiyemo kenshi ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi gicungiwe umutekano kikaba kinafite isura nziza mu gufasha abashaka ubuhungiro.'

    Ambasaderi Omar Daair yasoje avuga ko Guverinoma y’u Bwongereza izakomeza kugaragaza umuhate mu gushyiraho imirongo migari igamije guca intege abajya muri iki Gihugu mu buryo butemewe ndetse no gutaba ubuzima bwa bamwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Ambasaderi-w-u-Bwongereza-yashyize-hanze-ukuri-ku-Nyandiko-z-Ibanga-zisebya-u-Rwanda

  • Pasteur Antoine Rutayisire wasezeranyije Bijoux na Lionel yavuze impamvu yabashyingiye kandi bataraciye imbere y’amategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pasiteri wasezeranyije Munezero Aline wamamaye nka Bijoux na Sentore Lionel yavuze ko ibyo kuba yarabasezeranyije bataraciye ku murenge bitamureba.

    Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko atazi ibivugwa ko Bijoux na Sentore Lionel yasezeranyije batigeze basezerana mu mategeko.

    Ibi yabivuze nyuma y'amakuru avuga ko Bijoux na Sentore Lionel batasezeranye mu mategeko, ahubwo ko bagiye mu rusengero gusa.

    Muri iyi minsi hari kuvugwa gutandukana kw'aba bombi ndetse bakaba banashinjwa gusezerana imbere y'Imana batarasezeranye imbere y'amategeko.

    Mu kiganiro Pastor Rutayisire wasezeranyije abo bombi yagiranye na  URUGENDO ONLINE TV, aho yari ahamagawe na Paster Claude, yavuze ko atazi ibya Bijoux na Sentore basezeranye imbere y'Imana bataragiye imbere y'amategeko.

    Ati: ' Ibyo ntago njyewe mbizi ariko nubwo mubimbwiye nyuma y'igihe cyararenze ngiye kubishakisha ndebe koko ko ari ukuri'.

    Paster Rutayisire abajijwe ku byo kuba yarasezeranyije abantu batasezeranye imbere y'amategeko, yavuze ko ibyo atari ibintu yagakwiye kumenya, kubera ko mu idini ryabo ntago ariwe ushinzwe kureba no kugenzura ibyo byangombwa.

    Abajijwe ku byo gutandukana kwa Munezero Aline na Sentore Lionel, yagize ati: 'Iyi si yuzuyemo ibigoryi byinshi, rero icyo ntagitangaza kirimo kuko hari n'abo nigeze gusezeranya barataha kimisagara, ariko njya gukiza urubanza rwabo bataranagera mu rugo batandukana ubwo.'

    Pastor Rutayisire yakomeje no kubivugwa ko Bijoux agiye gukora ubukwe bwa kabiri, Rutayisire yasubije ko nibyo nabyo nta gitangaza kirimo.

    Source : https://yegob.rw/pasteur-antoine-rutayisire-wasezeranyije-bijoux-na-lionel-yavuze-impamvu-yabashyingiye-kandi-bataraciye-imbere-yamategeko/

  • Inzego zirimo RIB zirashakisha umusore ushinjwa kwica se amunigishije ikiziriko #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera Ubwirirabino Aloys w’imyaka77 yishwe ku wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022, yari atuye mu Kagali ka Rurara, Umudugudu wa Kashishi, Umurenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre yavuze ko bikekwa ko uyu musaza yishwe n’umuhungu we agahita atoroka ariko akaba agishakishwa.

    Yagize ati 'Ejo bari bagurishije inka ibihumbi 400Frw. Uyu munsi bari buzindutse bajya gushaka intoya na yo ngo bazayigurishe. Babanaga mu nzu ari batatu ari se, nyina n’uwo mwana wari umuhererezi. Icyabaye nyina yagiye mu kazi, abasiga mu rugo, saa tatu n’igice aje asanga bamwishe, bamunigishije ikiziriko cy’inka.'

    Uyu muyobozi yatangaje ko inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ziri gukora iperereza no gushakisha ukekwa.

    Hari amakuru avuga ko uyu musore yari yarabanje gushingirwa iduka na se, ariko akaza guhomba, agafata icyemezo cyo kujya kuba mu Mujyi wa Musanze ariko nyuma akaza kugaruka.

    Mwenedata yihanganishije umuryango wa nyakwigendera anasaba abantu gukura amaboko mu mufuka bagakora.

    Yagize ati 'Icya mbere ni ukwihanganisha umuryango wagize ibyago, icya kabiri ni uko twafatanya tukareba ko ucyekwa yafatwa, ikindi ni ukugira inama abantu bagakura amaboko mu mufuka bagakora cyane cyane urubyiruko.'

    Yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyangwe ndetse n’iraha n’izindi ngeso mbi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-zirimo-RIB-zirashakisha-umusore-ushinjwa-kwica-se-amunigishije-ikiziriko

  • Byishimo wavuye mu Rwanda akajya kuba muri Amerika yarasiwe iwe #rwanda #RwOT

    Radio /TV Umurage ivuga ko uriya mugabo w’Umunyamulenge yari atuye muri Leta ya Kentucky muri America yarashwe yarasiwe iwe kandi hakaba hari abandi bantu bo mu muryango we.

    Umuturanyi we, Mutabazi Etienne, na we uba mu Mujyi wa Lexington aho yari atuye ndetse akaba ari umwe mu bayobozi b’umudugudu hariya, yavuze ko Byishimo Kadage ari Umunyamurenge wo mu muryango w’Abasita, akaba mbere yarabaga muri Leta ya Michigan aza gutura muri Kentucky ndetse ngo yari atarahamara iminsi.

    Yavuze ko yari umugabo ubyaye rimwe.

    Ati 'Ni ikintu cyakanze imitima yacu, imitima yacu irababaye, ni inkuba yakubise mu by’ukuri, ku buryo twese ntacyo twabitekerezagaho, ni ibintu byatugwiririye, turihanganisha abantu bose ba bugufi mu muryango we.'

    Byishimo ngo yarashwe agiye kuryamisha umwana, mu masaha ya saa munani z’amanywa.

    Mutabazi Etienne uhagaze ku makuru y’ibyabaye, yavuze ko inzego zibishinzwe, zavuze ko Byishimo yarasiwe mu cyumba cye.

    Iwe mu rugo ngo yari kumwe n’umugore we, n’umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa ndetse hari n’umwana w’umuturanyi wabo.

    Iwe mu rugo hari umugore we ndetse n’umubyeyi we uherutse kuza kubasura avuye muri Africa

    Umugore we ngo yumvise igituritse agira ngo ni amashanyarazi ariko agiye kureba asanga ahantu hose hari amaraso umugabo we yarashwe, ngo bahise bamujyanwa kwa muganga ariko ahita apfa.

    Yavuze ko umwana we atarashwe, ndetse ngo ntiyakomeretse ati 'Nta mbunda yari atunze, yarashwe n’umugizi wa nabi.'

    Mutabazi yavuze ko nta kindi yarenzaho ku makuru yatanze kuko hakiri kuba iperereza ku by’urwo rupfu no gushakisha uwarashe Byishimo Kadage.

    Igihugu cya Leta zunze Ubumwe za America gikunze kugaragaramo ibikorwa byo kwibasira Abirabura ahanini bikozwe n’Abazungu b’abahezanguni, ndetse gikunze kurangwamo abanyarugomo mu moko yose bakoresha intwaro mu kurasa bagenzi babo ntacyo babaziza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Byishimo-wavuye-mu-Rwanda-akajya-kuba-muri-Amerika-yarasiwe-iwe

  • Yolo The Queen yatunguye benshi ubwo yavugaga ko nta mugabo azashaka #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen, umunyarwandakazi umaze igihe atigisa imbuga nkoranyambaga bitewe n’imiterere y’umubiri we irangaza benshi, yatunguye benshi ubwo yavugaga ko nta mugabo azashaka.

    Uyu mukobwa ukunze kuganira n’abamukurikira bakamubaza ibibazo bashaka na we akabasubiza, kuri iyi nshuro yatunguranye avuga ko atazashaka umugabo.

    Umwe mu bakunzi be yamubajije niba yemeranya n’abafata gushaka umugabo nk’intego za buri mukobwa.

    Yagize ati “Ese wemeranya n’abafata gushaka umugabo nk’intego za buri mukobwa?”

    Yolo The Queen mu kumusubiza yagize ati “byagorana gusubiza iki kibazo kuko nta we nzashaka.”

    Muri ibi bibazo uyu mukobwa yavuze ko kimwe mu bintu ashima Imana ari uko yamurinze agakungu k’i Kigali.

    Ubwo aheruka kuganira n’abakunzi be, yari yahishuye ko hari umusore urimo kwita ku mutima we, kuri iyi nshuro yaje kubitera utwatsi avuga ko ubu ari wenyine.

    Yolo The Queen yatangiye kuvugwa cyane muri 2020 bitewe n’amafoto ye agaragaza imiterere ye cyane cyane ikibuno cye kirangaza benshi yashyiraga kuri Instagram, ni umukobwa wavugishije benshi kugeza no ku muhanzi wo muri Amerika, Drake aho hagiye hajya hanze ubutumwa bwe yandikirana na Yolo The Queen.

    Bimwe mu byo yabajijwe

    Yolo The Queen yavuze ko nta mugabo azashaka

    Imiterere ye irangaza benshi barimo na Drake

    Yolo The Queen aheruka gutangaza ko akiri isugi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yolo-the-queen-yatunguye-benshi-ubwo-yavugaga-ko-nta-mugabo-azashaka

  • Umusore yambikiye impeta umukobwa mu rusengero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo muri Nigeria yashinze ivi maze yambikira impeta umukobwa mu rusengero ubwo uyu mukobwa yari ararangiye kuyobora amateraniro.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho yasakaye kuri instagram agaragaza uyu musore apfukamye imbere yuyu mukobwa amusaba ko yamubera umugore. Umukobwa na we atazuyaje yahise yemera unusabe bwumukunzi we maze amwemerera urukundo imbaga yabakristu ibireba.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yambikiye-impeta-umukobwa-mu-rusengero/

  • Umugabo w'i Karongi yasanzwe mu mugozi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Rugoberi, Akagari ka Gitega , Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.

    Amakuru yamenyekanye saa sita z'amanywa kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022, ubwo umukobwa wa nyakwigendera yinjiraga mu nzu, agasanga se amanitse mu mugozi yapfuye. Bikekwa ko uyu mugabo yahengereye umugore we n'abana bagiye akiyahura, gusa abo mu muryango bavuga ko nta mpamvu bazi yaba yamuteye kwiyambura ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney yabwiye IGIHE ko bategereje ikizava mu isuzuma rya muganga kugira ngo hamenyekane niba Uwimana yishwe cyangwa yiyahuye.

    Ati “Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rwahageze umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma ubwo icyamwishe kizagaragazwa na muganga”.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugabo-w-i-karongi-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye