Category: Uncategorized

  • Mashami Vincent yahawe gutoza Police FC, ubuy… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo rishya ryashyizwe hanze n’igiposi cy’u Rwanda, rigaragaza ko Mashami Vincent wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ariwe wagizwe umutoza mushya wa Police FC.

    Police FC ibaye ikipe ya gatatu Mashami Vincent agiye gutoza, nyuma ya APR FC na Bugesera FC. Imyaka yari ibaye ine Mashami Vincent ari umutoza mukuru w’Amavubi kuva 2018-2022.

    Izindi mpinduka zabaye muri iyi kipe y’igihugu cy’u Rwanda, ACP Yahaya Kamunuga niwe wagizwe umuyobozi mukuru wa Police FC. ACP (rtd) Bosco Rangira yagizwe umuyobozi wa mbere wungirije, naho SP Regis Ruzindana agirwa umuyobozi wa kabiri wungirije ushinzwe no kugura abakinnyi.

    Umunyamabanga wa Police FC CIP Obed Bikorimana yatangaje ko impamvu habaye izi impinduka, ari ukugira ngo ikipe irusheho gutanga umusaruro.

    Umwaka ushize w’imikino Police FC yashoje ku mwanya wa 7 n’amanota 40, kuri ubu Mashami bakaba bamusabye nibura gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa hano mu Rwanda.

    ACP Yahaya Kamunuga umuyobozi mushya wa Police FC 

    Mashami Vincent yagarutse mu kazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119226/mashami-vincent-yahawe-gutoza-police-fc-ubuyobozi-burahinduka-119226.html

  • Mu Rwanda:Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi barakomereka (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Iyo modoka yari itwaye amabati bivugwa ko yacitse feri irimo kumanuka ituruka mu bice byo ku Bitaro bya Kibagabaga, igonga abantu igeze hasi mu muhanda uva i Kinyinya ugana mu Kabuga ka Nyarutarama.

    Bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuze ko abamotari yagonze bose bashobora gupfa bitewe nuburyo bari bameze.

    Uwitwa Bizimana Alain yagize ati “Twabonye imanuka yiruka turahunga, ihita igonga abamotari bane bari bahagaze aha ibajya hejuru.”

    Biziyaremye Emmanuel we yagize ati “Ntakubeshye muri bose nta n'umwe uri burokoke bitewe n'uko n'abo bandi bari bameze.”

    Abatuye muri aka gace n'abahakorera bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora kugira ngo zikumire impanuka zihabera kuko atari ubwa mbere imodoka icika feri igahitana abantu barenze umwe.


    Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Yine n'Igice mu gitondo cy'uyu munsi


    Mu bamotari bane bagonzwe n'iyi modoka, babiri bahise bitaba Imana

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/impanuka-ikomeye-ihitanye-abantu-babiri-amafoto

  • Umwataka w’ikipe ikomeye mu Rwanda yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umugore we (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwataka w'ikipe ya Police FC, Danny Usengimana, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ari kwishimana n'umugore we usanzwe uba muri Canada.

    Danny Usengimana amaze iminsi mu biruhuko, mu gihe bitegura gutangira umwaka mushya w'imikino wa 2022-23.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dany Usengimana yasohoye amafoto ye ari kwishimana n'umugore we Nyangabire Francine, ayakurikiza amagambo y'urukundo.

    Nyangabire Francine na Danny Usengimana bamaze imyaka isaga ibiri babana nk'umugore n'umugabo. Ubukwe bw'aba bombi bwabaye tariki 10 Ukuboza 2020.

    Source : https://yegob.rw/umwataka-wikipe-ikomeye-mu-rwanda-yasangije-abamukurikira-amafoto-ari-kumwe-numugore-we-amafoto/

  • 'Kwegereza abiga ubumenyi n'ikoranabuhanga Mudasobwa bizabafasha guhanga udushya' #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi ifatanyije na Ambasade ya Israeli mu Rwanda, batangije gahunda yo kwegereza abanyeshuri bo mu mashuri y'isumbuye ibigo by'ubumenyi n'ikoranabuhanga bigizwe na mudasobwa na laboratwari mu rwego rwo kubafasha kuzamura ireme ry'ubumenyi muri siyansi no guhanga udushya bunganiwe na bakuru babo bo muri za kaminuza.

    Mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri, abanyeshuri barimo kwigira kuri za mudasobwa ari nako bifashisha laboratwari mugushyira mu bikorwa imishinga yabo y'ikoranabuhanga.

    Abo banyeshuri bemeza ko ibi bikoresho by'ikoranabuhanga begerejwe muri gahunda y'umushinga STEM Power Rwanda uterwa inkunga n'igihugu cya Israeli, ngo urimo kubagirira umumaro ukomeye ndetse biteguye gufasha barumuna babo baha bavuye mu mashuri y'isumbuye.

    Ibi bikoresho bigizwe na mudasobwa n'ibindi bikoresho byifashishwa muri laboratwari zifashisha ubumenyi buhanitse buzwi nka artificial intelligence,  za robots ndetse na drones aritwo twa tudege duto tugurutswa nta mupilote.

    Ambasaderi wa Israeli mu Rwanda, Dr. Ron Adam avuga ko hari ibigo 5 byafunguwe kandi n'ibindi 3 ngo bigiye gutangira muri uyu mwaka.

    Asobanura ko iki gitekerezo bagize kigamije guteza imbere amashuri yisumbuye n'abaturage bakikije ibyo bigo.

    Umuhuzabikorwa w'uyu mushinga wa STEM Power Rwanda, Espoir Serukiza avuga ko hategerejwe utudege 15  duto tugurutswa nta mu pilote tuzwi nka drones tuzashyirwa mu bigo byafunguwe n'ibiteganywa gufungurwa, buri kigo kikaba gitwara miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza nay'isumbuye, Gaspard Twagirayezu avuga ko ku rwego rw'igihugu hari gahunda yo kongera laboratwari na mudasobwa mu bigo by'amashuli hirya no hino mu gihugu, ndetse no kuhageza murandasi mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi n'ikoranabuhanga.

    Amashuri yisumbuye 842 ku 1888 yisumbuye, ahwanye na 44.5% niyo afite murandasi.

    Mu mashuri abanza icyo kigero cy'amashuri afite murandasi kiri kuri 20.7% kuko amashuri 663 ariyo ayifite ku mashuri abanza 3194.

    Ibyumba by'ubumenyi n'ikoranabuhanga bifite mudasobwa n'ibindi bikoresho bizwi nka SMART CLASS ROOMS biri mu mashuri yisumbuye ni 887 bingana na 46.9%, mu gihe mu mashuri abanza 57% byayo mashuri ni ukuvuga ibigo 1,828 bifite ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo mudasobwa ku bigo 3,194 bya leta nibifashwa nayo.

    Abarezi 15,037 nibo bamaze guhabwa mudasobwa mu gihugu hose.

    @RBA

     

    The post 'Kwegereza abiga ubumenyi n'ikoranabuhanga Mudasobwa bizabafasha guhanga udushya' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/21/kwegereza-abiga-ubumenyi-nikoranabuhanga-mudasobwa-bizabafasha-guhanga-udushya/

  • Dore uko wakwikorera amavuta yo kwisiga ataguhenze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abagore n’abakobwa cyane cyane abirabura, usanga bahendwa n’amavuta yo kwisiga akesha uruhu kandi atarwangiza. Abandi nabo ugasanga barashakira umucyo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-uko-wakwikorera-amavuta-yo-kwisiga-ataguhenze

  • Hejuru ya 70% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu mijyi muri 2050 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyemejwe mu mwaka wa 2020, cyerekana ko kugeza mu mwaka wa 2050 byibura 70% by’Abanyarwanda bazaba batuye mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hejuru-ya-70-by-abanyarwanda-bazaba-batuye-mu-mijyi-muri-2050

  • Inzego z’Umutekano z’u Burundi zashimuse Umunyarwanda wahiraga ubwatsi bw’amatungo,Gitifu avuga ko yatemye Umupolisi #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Hagenimana Thèogene wo mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza yazindutse mu gitondo kwahira ubwatsi bw’amatungo yabo, anyuze mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara yambuka Akanyaru agera ku butaka bw’i Burundi ari naho abapolisi n’Umusirikare 1 bo muri iki Gihugu cy’abaturanyi bamufatiye.

    Mukanyandwi Adda wo mu Mudugudu wa Mukoni mu Kagari ka Mbuye, avuga ko abo mu Muryango wa Hagenimana Thèogene bagerageje gusaba ko bamubaha, inzego z’umutekano zimufite ziramubima.

    Ati 'Batakambye bemera no gutanga ikiguzi cy’ibihumbi 150 by’u Rwanda abamufite banga kuyafata.'

    Mukanyandwi avuga ko bamenye ko bakimufata bamutemye bamukura n’amenyo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibilizi Murenzi Valens avuga ko uyu muturage yashatse kurwanya inzego z’umutekano zimushyiraho amapingu zimutwara ahantu hataramenyekana.

    Ati 'Hagenimana yatemye umupolisi w’u Murundi kandi bamusanze ku butaka bwabo tugiye kubikurikirana.'

    Murenzi yavuze ko agace bamufatiyemo ari ako muri Komini Bugabira, Zone ya Kiyonza, Segiteri ya Kyiri ku Gasozi ka Ngaragu mu Ntara ya Kirundo.

    Cyakora uyu Muyobozi yahakanye amakuru avuga ko uyu muturage yatemwe anakurwa amenyo n’inzego z’umutekano z’uBurundi.

    Gitifu Murenzi Valens yavuze ko ari ikibazo inzego ku mpande zombi zigomba kuganiraho, agasaba abaturage kwitwararika birinda kwambuka umupaka uko bishakiye.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inzego-z-Umutekano-z-u-Burundi-zashimuse-Umunyarwanda-wahiraga-ubwatsi-bw-amatungo-Gitifu-avuga-ko-yatemye-Umupolisi

  • Abacuruzi 21% bagezweho n’ingaruka za Covid-19 (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Ubushakashatsi no gusesengura ingamba za Leta (IPAR), muri Gashyantare 2021 cyakoze ubushakashatsi ku bakora ubucuruzi 1,545 , gisanga abagera ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abacuruzi-21-bagezweho-n-ingaruka-za-covid-19-ubushakashatsi

  • Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nyakanga 2022 nibwo ubuyobozi bwa Polisi y'igihugu yemehe ko Mashami Vincent ariwe mutoza mukuru w'ikipe y'umupira w'amaguru, aha kandi hanatangajwe ubuyobozi bw'iyi kipe bwagarageyemo zimwe mu mpinduka zitandukanye.

    Nk'uko Polisi y'igihugu yabitangaje ibinyujije kuri rubuga rwayo rwa Internet, batangaje ko 'Ubuyobozi bwa Polisi y'igihugu bwakoze impunduka mu ikipe y'umupira w'amaguru, aho ACP Yahaya Kamununga ariwe muyobozi mukuru w'iyi kipe.'

    Iby'izi mpinduka muri iyi kipe, Polisi y'igihugu ikomeza ivuga ko Rtd ACP Bosco Rangira wari usanzwe ariwe uyoboye iyi kipe ari umuyobozi wa mbere w'ungirije naho ACP Ruzindana Regis akaba umuyobozi wa kabiri wungirije ndetse akaba anashizwe kugura abakinnyi (Recruitement) muri Police FC.

     

    Polisi y'Igihugu ivuga ko nk'uko byemejwe n'umunyamabanga w'iyi kipe CIP Obed Bikorimana, ngo izi mpinduka zabayeho mu rwego rwo kurushaho guhatana muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mashami Vincent wabaye umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda nkuru ndetse n'iya bato yinjiye muri Police FC asimbuye Frank Nuttal wari umazemo umwaka umwe agafasha iyi kipe gusoza ku mwanya wa 7 n'amanota 40 mu mwaka ushize w'imikino wa 2022-2023.

    The post Mashami Vincent yagizwe umutoza wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga aba umuyozi wayo naho SP Ruzindana Regis aba ushinzwe kugura abakinnyi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mashami-vincent-yagizwe-umutoza-wa-police-fc-acp-yahaya-kamunuga-aba-umuyozi-wayo-naho-sp-ruzindana-regis-aba-ushinzwe-kugura-abakinnyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mashami-vincent-yagizwe-umutoza-wa-police-fc-acp-yahaya-kamunuga-aba-umuyozi-wayo-naho-sp-ruzindana-regis-aba-ushinzwe-kugura-abakinnyi

  • Ngororero: Ntawe ukwiye gukorera mu 'bwajaba' mu gihe afasha abaturage-Guverineri Habitegeko #rwanda #RwOT

    Guverineri w'intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François aributsa abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ka Ngororero kudakorera mu 'ubwajaba' mu gihe baje gukorera abaturage kuko bituma bita kuri bacye kandi hari benshi bakeneye ubufasha, bityo bigatuma imibare ijyanye n'ubuzima ihora hasi aho kuzamuka.

    Guverineri Habitegeko, ibi yabisabye ubwo hatangizwaga imurikabikorwa rihuza imiryango itandukanye iri muri DJAF isangano isaga 45 ikorera muri aka karere ka Ngororero, aho ifasha abaturage kuva mu mibereho mibi, harimo kubakirwa amacumbi, kubegereza ibikorwaremezo n'ibindi bitandukanye bakenera bya buri munsi.

    Yagize ati' Bafatanyabikorwa bacu dukunda, ntabwo mukwiye gukorera mu 'Ubwajaba', aho usanga buri wese agira akantu kamwe yitaho akibagirwa ko ako yirengagije gakura kandi kakazagaragara. Ntabwo mukwiye kwibagirwa ko hari ibindi bibazo abaturage bafite. Mukwiye kubafasha. Reba uwo ugiye gufasha kuva mu mirire mibi umubaze niba yaratanze Mitiweli, ese afite isuku, iwe hifashe gute, abana baba biga? Numufasha urebe icyo ababaye kurusha ikindi niho tuzaba twubaka ibiramba'.

    Akomeza asaba Abanyamadini ko inyigisho batanga ku bayoboke babo zajya zishingira ku bikorwa aho kubizeza ko bazajya mu Ijuru, akajyayo afite imirire mibi cyangwa nta cumbi agira. Wabanza ukamwereka uko yakwibonera aho kuba bityo ukanamufasha kumva neza ijambo ry'Imana atuje kuko utamufashije kubimubangamiye byose ukita ku kantu kamwe gusa byagorana ko tugera ku ntego tuba dufite iyo tuje gufasha ibibazo bizahaza umuryango n'abawugize.

    Abitabiriye iri murika bikorwa bahuriza ku kuba abakeneye ubufasha ari benshi, ko kandi bamwe muri bo babugezwaho hagamijwe kubavana aho bari habi. Bavuga ko nubwo batabageraho mu buryo bw'ibikenewe byose, bizeye ko bazabigeraho bitewe n'ubushobozi bafite bwo kubitaho kabone nubwo wenda batabagereraho rimwe bose.

    Perezida W'ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry'aka karere (DJAF Isangano), Padiri Rutakisha Jean Paul akaba umuyobozi wa Cartas ya Diyosezi ya Nyundo, avuga ko we n'abo ayoboye iyo bateganya ibikorwa bicarana bakabitegura buri mufatanyabikorwa akerekana ibyo azafasha abaturage.

    Ahamya ko nibura 40% by'amafaranga y'umushinga agura ibikoresho bizakomeza gukoreshwa n'abagenerwabikorwa, 20% akifashishwa mu guhugura, andi akajya mu guhemba no bindi hagamijwe ko byose bigerwaho nubwo hari aho bitaranoga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Christophe Nkusi yemeza ko abafatanyabikorwa bafasha akarere kuzamura imibereho myiza y'abaturage n'imyumvire yabo, ko kandi bizeye ko bazakomeza kuzamuka kugirango babashe gutera imbere kurushaho.

    Yagize ati' Abafatanyabikorwa baradufasha cyane kuko badufasha guhugura abaturage bityo imyumvire ikazamuka, bakarushaho gukomeza kugira imibereho myiza, bakarushaho gutera imbere. Twebwe nk'ubuyobozi bw'Akarere naba bafatanyabikorwa dufite imishinga myinshi duhuriraho kandi migari tuzakorana irimo kubaka inzu z'ubucuruzi ndetse no gukomeza kubakira abatagira amacumbi. Ntabwo tugomba gutegereza akimuhana kuko kaza imvura ihise'.

    Muri iri murikabikorwa rizamara iminsi 4, haramurikwa ibikorwa na serivisi ibigo biha abaturage baba abahinzi borozi, ubucuruzi, ibigo by'imari, ubukangurambaga ku mategeko, kwita kubatishoboye ndetse n'ibindi bitandukanye bikazasoza tariki ya 22 Nyakanga 2022. Rifite insangamatsiko igira iti' DJAF Terimbere Ngororero; Ubumwe bwacu nizo mbaraga zacu'.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ngororero-ntawe-ukwiye-gukorera-mu-bwajaba-mu-gihe-afasha-abaturage-guverineri-habitegeko/