Category: Uncategorized

  • Minisiteri y'Ubuzima ihangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abarwara umuvuduko w'amaraso #rwanda #RwOT

    Impuguke mu buzima zagaragaje ko indwara y'umuvuduko w'amaraso uhangayikishijwe mu Rwanda, bitewe n'umubare munini w'abayandura ndetse n'abahitanwa n'ayo.

    Umuvuduko w'amaraso ni ndwara ihitana abatari bacye ku Isi no mu Rwanda, kandi ahanini ngo biterwa n'uko abantu batisuzumisha hakiri kare ngo bamenye uko bahagaze uyifite anitabweho.

    Nk'ubu imibare intangwa n'inzego z'ubuzima mu Rwanda igaragaza ko abantu bari hagati y'imyaka 18 na 65, abangana na 15.9% bafite indwara y'umuvuduko w'amaraso uri hejuru, hakaba abandi 46% bafite umuvuduko w'amaraso ariko batabizi.

    Bamwe mu baturage baganiriye n'itangazamakuru ryacu bavuga ko umuco wo kujya kwisuzumisha kwa muganga utarwaye, utarashinga imizi ku mpamvu basobanura.

    Umwe ati 'Akenshi na kenshi umunyafurika si umuntu wabwira ngo ajye kwisuzumisha atarwaye ngo abyemere, ni imyumvire dusanganywe.'

    Undi ati 'Ndumva umuvuduko w'amaraso wawirinda mu buryo bwo gukora siporo cyane, abaturage ntibisuzumisha kubera kwa gufata ibintu nk'ibidafite agaciro, kandi buriya iyo indwara ikugiyemo cyane ntibibe ngombwa ko uhita uyisuzumisha cyangwa ngo uyivuze igeraho ikakwica.'

    Undi nawe ati 'Kubera ko itagaragara inyuma ku mubiri (umuvuduko w'amaraso) baba bumva bo nta kibazo bafite mu mubiri, gusa babashije kwisuzumisha ku gihe bamenya uko bahagaze.'

    Mu Rwanda abapfa bagera kuri 13% baba bishwe n'indwara z'umutima zirimo n'umuvuduko w'amaraso. 

    Kunywa itabi, inzoga nyinshi, kudakora imyitozi ngororamubiri, kunywa isukari nyinshi  no kurya ibiryo birimo amavuta menshi, n'umunyu mwinshi ni bimwe mu bitera umuvuduko w'amaraso ariko bishora kwirindwa.

    Gusa impuguke mu buzima zigaragaza ko hakwiye ubushakashatsi bwo kureba niba nta bindi biri gutuma muri iki gihe, umubare w'abarwara umuvuduko w'amaraso wiyongera.

    Prof. Charlotte Bavuma ayobora ihuriro ry'abahanga mu buzima Rwanda College of Physicians.

    Ati 'Icya mbere ni ukureba ese ni iki gituma abantu barwara umuvuduko w'amaraso? Kuko cyera twumvaga ko ari abantu babyibushye banywa itabi, ibyo bintu biracyahari ariko hari n'ibindi bintu twumva ugasanga umuntu ni muto ntafite ibyo bintu byose, ariko afite umuvuuko w'amaraso. Birashoboka ko twaba dufite ibindi bintu bidutera izo ndwara ariko tutazi.'

    Minisiteri y'Ubuzima nayo igaragaza guhangayikishwa n'ubwiyongere bw'abafite umuvuduko w'amaraso ndetse n'izindi ndwara zitandura, bityo igasaba abaturage kwisuzumisha hakiri kare, urwaye akitabwaho.

    Iyi minisiteri igaragaza ko inashyize imbaraga mu gushaka imiti ihagije y'indwara zitandura.

     Dr. Uwinkindi François, umuyobozi w'ishami ry'indwara zitandura muri RBC arabisobanura.

    Ati 'Ubu rero Ministeri y'ubuzima yashyizeho gahunda byibuze umuntu wese ufite imyaka 35, yemerewe kujya ku kigo nderabuzima kimwegereye kikamusuzuma izo ndwara zitandura hakiri kare, kugira ngo niba yaragize ibyago byo kuzirwara tubashe kumuvura hakiri kare, kubera ko iyo umufatiranye hakiri kare umuha imiti imurinda kugira za 'stroke' n'ibindi bibazo biterwa n'umuvuduko w'amaraso uri hejuru. Ubu twagira amasezerano atandukanye n'abantu bakora imiti, kuburyo buri gihe uko imiti ikenewe bitazajya biba ngombwa ko tujya gutanga isoko .'

    Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, u Rwanda rwifatanyije n'amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahnaga wahariwe kurwanya umuvuduko w'amaraso.

     Kuri uyu munsi abashakashatsi mu ngeri y'ubuzima bo mu bihugu binyuranye banatangiye ibiganiro by'iminsi ibiri hano i Kigali, barebera hamwe impamvu abarwara umuvuduko w'amaraso biyongera n'ingamba zafatwa.

    Daniel Hakizimana

    The post Minisiteri y'Ubuzima ihangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abarwara umuvuduko w'amaraso appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/22/minisiteri-yubuzima-ihangayikishijwe-nubwiyongere-bwabarwara-umuvuduko-wamaraso/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisiteri-yubuzima-ihangayikishijwe-nubwiyongere-bwabarwara-umuvuduko-wamaraso

  • Hamenyekanye ibyo u Rwanda DR-Congo bemeranyijwe i Luanda birimo icyo M23 yamaganiye kure #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye mu itangazo rigenewe itangazamakuru ku byavuye mu nama y’intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zihuriye muri komisiyo yashyiriweho gushaka umuti w’ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi.

    Ni inama yo kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, yabereye i Luanda muri Angola aho intumwa z’Ibihugu byombi zari ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na Christophe Lutundula wa DRC.

    Yemeje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zongera kuzahura umubano kandi Ibihugu byombi bikongera kubana mu mubano uzira imbereka.

    U Rwanda na Congo kandi byemeranyijwe ko hagomba kubaho ibiganiro ndetse hagakoreshwa imbaraga za politiki mu guhosha ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa DRC.

    Radio Okapi, ivuka ko impande zombi kandi zasabye ko intambara ya M23 ihagarara ndetse uyu mutwe ugasubira mu birindiro byawo ukarekura ibice wafashe.

    Na none kandi Ibihugu byombi byatangaje ko bishyigikiye iyoherezwa ry’iryingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Congo nkuko byemeranyijweho mu nama y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Nairobi.

    Ku bijyanye n’ibibazo by’ubucuruzi ndetse n’ubufatanye mu by’ubukungu, iri tangazo rigira riti 'Impande zombi ziyemeje gushyira imbaraga zose mu kuzana amahoro ubundi ibikorwa by’ubucuruzi bigakomeza ndetse n’imicungire inoze y’imipaka.'

    Iyi komisiyo yongeye gusaba M23 guhagarika imirwano kandi ikarekura ibice yafashe mu gihe uyu mutwe warahuye ugatsemba ko udateze kuva mu bice wafashe mu gihe ubutegetsi bwa DRC butarubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

    Uyu mutwe kandi uherutse gusohora itangazo uvuga ko FARDC ifatanyije n’indi mitwe yiyambaje, bari mu myiteguro yo kuwugabaho ibitero bigamije kwisubiza ibice wafashe, gusa ukavuga ko na wo uryamiye amajanja ku buryo igihe cyose bagaba ibyo bitero, bazibonera akaga kazababaho.

    Iyi komisiyo yashyizweho n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, DRC na Angola yabaye mu ntangiro z’uku kwezi, yari igamije guhosha umwuka mubi umaze iminsi uri hagati y’u Rwanda na Congo.

    Ni inama yasabye ko imvugo z’urwango n’izibiba amacakubiri zariho zivugwa n’abategetsi banyuranye bo muri Congo, zihagarara ndetse Ibihugu byombi bikiyemeza ko bigiye gushyira ihereza ku mwuka mubi wavutse hagati y’Ibihugu byombi.

    Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma mu kiganiro cyihariye na UKWEZI yavuze ko ibyo kuva mu duce bafashe bidashoboka cyane cyane ko ngo ataribo bashoza intambara ahubwo ko barwana bitabara ku bitero bagabwaho n’Ingabo za Leta zifatanyije n’Inyeshyamba zirimo FDLR.

    Major Willy Ngoma yatubwiye ko ibiganiro byose bizakorwa ku kibazo cya M23 ntacyo bizatanga, ashimangira ko Leta ya Kinshasa ariyo yonyine ifite umuti w’ikibazo cyane cyane ko ariyo izi neza icyo uyu mutwe ushaka.

    Major Willy Ngoma : Même les presidents du monde entier ne peuvent pas donner une solution au M23

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Hamenyekanye-ibyo-u-Rwanda-DR-Congo-bemeranyijwe-i-Luanda-birimo-icyo-M23-yamaganiye-kure

  • Sadio Mane yegukanye igihembo kiruta ibindi Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Senegal Sadio Mane yaraye yegukanye igihembo cy'umukinnyi witwaye neza mu mwaka ushize wa 2021-2023.

    Sadio Mane wari waje wabyambariye, yaje kwegukana iki gihembo gihabwa umukinnyi ukomoka ku mugabane w'Afurika witwaye neza.

    Iki gihembo yagiherewe mu gihugu cya Misiri aho uyu muhango wo guhemba abakinnyi b'abanyafurika bitwaye neza waberaga.

     

    Sadio Mane yatwaye iki gihembo nyuma yo guhigika inshuti ye bakinanaga mu ikipe ya Liverpool,Mohamed Salah ndetse na Edouard Mendy bakomoka mu gihugu kimwe.

    Sadio Mane ni umukinnyi ukina asatira akaba akina mu ikipe ya Buyern Munich yo mu Budage aho yagiye avuye mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza.

    Source : https://yegob.rw/sadio-mane-yegukanye-igihembo-kiruta-ibindi-afurika/

  • Impamvu 5 zatumye Rayon Sports itumizaho inama y’inteko rusange #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gutumizaho inama y’inteko rusange isanzwe izigirwamo ingingo zigera kuri 5.

    Muri iyi baruwa yasinyweho na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, igaragaza ko iyi nama iteganyijwe tariki ya 30 Nyakanga 2022 saa 10h kuri Grazia Apartments, Kimihurura.

    Yatumiwemo abayobozi bose ba Fan Clubs (fan club igomba guhagararirwa n’umuyobozi wa yo cyangwa umwungirije), komite nyobozi, komite ngenzuzi na komite nkemurampaka.

    Ibizigirwa muri iyi nama uko ari 5; kugaragaza ishusho y’umutungo w’umuryango, gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira (2022-23) n’ingengo y’imari yabyo, raporo y’ibikorwa bya komite nyobozi, raporo y’ibikorwa bya komite nkemurampaka na raporo y’ibikorwa bya komite ngenzuzi.

    Rayon Sports yaherukaga gukora inama y’inteko rusange mu Kwakira 2020 ari nabwo Uwayezu Jean Fidele yatorerwaga kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 4.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yatumijeho inama y’inteko rusange

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-5-zatumye-rayon-sports-itumizaho-inama-y-inteko-rusange

  • Sadio Mane yahembwe nk’umukinnyi mwiza, igitego cy’umukinnyi wa Simba SC kiba icya mbere #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Senegal ukinira Bayern Munich mu Budage, Sadio Mane yahigitse mugenzi we Edouard Mendy bakomoka hamwe ukinira Chelsea n’umunya-Misiri, Mohamed Salah ukinira Liverpool maze yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika.

    Ibi ibihembo bitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) byaraye bibereye i Rabat muri Maroc. Kibaye igihembo cya 2 yegukanye kikurikiranya.

    Ahawe iki gihembo nyuma y’uko yafashije ikipe y’igihugu cye gutwara igikombe cy’Afurika cya 2022 batsinze Misiri ku mukino wa nyuma, yanagejeje kandi Liverpool yahoze akinira ku mukino wa CAF Champions League.

    Igitego cy’umwaka cyabaye icya rutahizamu w’umunya-Senegal ukinira Simba SC, Pape Ousmane Sakho yatsinze ASEC Mimosa muri CAF Champions League.

    Asisat Ashoala ukinira FC Barcelona ukomoka muri Nigeria ni we wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umugore.

    Ibihembo byose byatanzwe

    Umukinnyi w’Umwaka (abagabo): Sadio Mané (Sénégal & Bayern Munich)

    Umukinnyi w’Umwaka (umugore): Asisat Oshoala (Nigeria & Barcelona)

    Umutoza w’Umwaka (abagabo): Aliou Cissé (Senegal)

    Umutoza w’Umwaka (abagore): Desiree Ellis (South Africa)
    Ikipe y’Igihugu nziza (abagabo): Senegal

    Umukinnyi muto wigaragaje (abagore): Evelyn Badu (Ghana & Sekondi Hasaacas Ladies/Alvaldsnes)

    Umukinnyi muto wigaragaje (abagabo): Pape Matar Sarr (Senegal & Tottenham Hotspur)

    Ikipe y’umwaka (abagore): Mamelodi Sundowns (South Africa).

    Ikipe y’Umwaka (abagabo): Wydad Athletic Club (Morocco).

    Interclub Player of the Year (abagore): Evelyn Badu (Ghana & Sekondi Hasaacas Ladies/Alvaldsnes)

    Interclub Player of the Year (abagabo): Mohamed El Shenawy (Egypt & Al Ahly).

    Igitego cy’Umwaka: Pape Ousmane Sakho (Senegal & Simba).

    Sadio Mane yahigitse bagenzi be aba umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadio-mane-yahembwe-nk-umukinnyi-mwiza-igitego-cy-umukinnyi-wa-simba-sc-kiba-icya-mbere

  • AS Kigali izashakira i Butare intsinzi ya gat… – #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze kumenyesha aya makipe yombi ko umukino wa ‘Super Cup’ ya 2022 uzabera mu ntara y’Amajyepfo, aho kubera i Nyamirambo nk’uko byari bisanzwe. 

    Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Huye ifite isura nshya, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Kanama mbere y’uko aya makipe yombi atangira imikino mpuzamahanga ya CAF azahagarariramo u Rwanda, mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

    N'ubwo aya makipe yombi azahurira muri uyu mukino ahuje akamwenyu kubera ibikombe aheruka gutwara, AS Kigali yo izaba ishaka gutsinda APR FC mu mukino wa gatatu wikurikiranya, nyuma y’ibiri iheruka korohera ikipe y’umujyi.

    Sefu (iburyo) wahoze akinira APR FC ni umwe mu bayitsinze ubushize

    Bitangira, AS Kigali ya Cassa Mbungo yorohewe cyane no gutsinda APR FC mu mukino wa shampiyona wabahuje kuya 13 Kamena, ukarangira ikipe y’umujyi itsinze ibitego 2-0 byinjijwe na Haruna Niyonzima wunganiye Kakule Fabrice Mugheni.

    Nyuma y’iminsi 15 gusa, imibare y’umutoza Adil Erradi wa APR FC yongeye kuburizwamo imbere ya Cassa, AS Kigali itwara igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC ku mukino wa nyuma igitego kimwe ku busa (1-0), cyinjijwe na Kalisa Rachid ukina mu kibuga hagati.

    Gutwara igikombe cy’Amahoro kwa AS Kigali, byayihesheje itike yo kuzasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup ku nshuro ya kane yikurikiranya, no kongera guhura na APR FC ku mukino w’igikombe kiruta ibindi.

    Kapiteni Haruna n’umutoza Cassa bahanganye na APR FC

    Ubwo aya makipe yombi aheruka guhurira mu ntara mu mukino umwe utanga igikombe, ikipe y’umujyi wa Kigali yatambukanye umucyo kuri Stade Umuganda i Rubavu, itwara igikombe cyiswe ‘Intsinzi Celebration Cup’ itsinze APR FC kuri Penaliti 3-2.

    Muri uwo mukino wabaye ku ya 3 Nzeri 2017 iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, aho APR FC yatsindiwe na Sekamana Maxime igitego kimwe ikindi kikinjizwa na Nshuti Savio witsinze, mu gihe AS Kigali yatsindiwe na Ally Niyonzima na Nshuti Savio wishyuye igitego yari yitsinze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119230/as-kigali-izashakira-i-butare-intsinzi-ya-gatatu-kuri-apr-fc-nyuma-yo-kuyitsindira-i-kigal-119230.html

  • Yatangiye asusurutsa ababyeyi be! Captain Reg… – #rwanda #RwOT

    Ni umusore w'imbaraga n'imbaduko, wigaragaza cyane nka 'Afande' muri filime nyinshi z'urwenya akina. Kuva mu myaka ibiri ishize, yabaye ikimenyabose.

    Uko agaragara, uburyo atondekanya amagambo agizwe n'ibitutsi na byandegusetsa bituma yigwizaho umubare w'abakunzi uko bucyeye n'uko bwije.

    Binyuze kuri shene ya Afrimax Tv, kuva mu myaka ibiri ishize uyu musore yariganje cyane mu banyarwenya banyuza ibihangano byabo kuri Youtube. Cyo kimwe na Nyaxo bagiye bahurira muri filime z'urwenya zitandukanye.

    Yitwa Kwizera Jaden Martin ariko yamamaye ku mazina y'ubuhanzi nka Captaine Regis. Rimwe na rimwe akina yitwa Captain Regis, ahandi akitwa Regis.

    Umwibuke muri filime y'urwenya yise 'Military Love' mu gace kitwa 'Umusirikare wishe arihe?', kamaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 16.

    Meddy afite indirimbo 'My Vow' yarebwe na miliyoni 40 na Bruce Melodie akagira indirimbo yise 'Katerina' yarebwe n'abantu miliyoni 12. Bivuze ko urwenya rugezweho muri iki gihe.

    Regis yabwiye INYARWANDA ko afite imyaka 5 y'amavuko ari bwo yatangiye kwiyumvamo impano yo gutera urwenya, atangira asusurutsa ababyeyi be.

    Gukurira muri uwo mwuka byatumye ari yo mpano avomerera kugeza n'uyu munsi, ku buryo avuga ko ababyeyi be bagize uruhare rukomeye mu kuba uwo ari we uyu munsi.

    Yavuze ko yakunze urwenya akiri muto biturutse kubyo yarebaga kuri televiziyo birimo nka 'Tom and Jelly' , bituma imikino myinshi yarebaga ayifata mu mutwe.

    Ati 'Nakundaga kumviriza cyane ahantu abantu bavuga ikintu nkahita nyumva, iyo nkuru nkahita nyijyana ari iyanjye. Bitangira ufata iby'abandi bikazarangira. Ni cyo navuga ko cyabinsunikiyemo, ni filime twagiye tureba cyane ziganisha ku gusetsa noneho ugasanga tunazireba ahantu henshi.'

    Uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko, avuga ko buri kintu cyose yabonaga cyaba ari kuri Televiziyo mu biganiro n'abandi yacyubakiragaho inkuru igihe kirekire, bigatuma yisanzura kuvugira imbere y'abantu no guhimba ibye.

    Regis avuga ko impano ye yakomejwe no kuba ababyeyi be baremeraga akabasusurutsa mu bihe bitandukanye, 'n'ubwo nabaga nsubiramo zimwe mu nkuru'.

    Ati 'Uruhare ababyeyi bagize ni ukwemera nkababeshya bagaseka. Abafana ba mbere burya nagize ni ababyeyi, kuko ntawigeze ambwira ngo jya muri iki.'

    'Ahubwo bafataga umwanya bakumva 'project' zanjye bagaseka, noneho bakambwira ngo iyi utubwiye wari wayitubwiye ejobundi ni uko wabyibagiwe uhimbe indi…'

    KANDA HANO UREBE REGIS YAKINNYE ARI UMWANA

    “>

    Regis avuga ko imyaka ibiri ishize ari bwo abantu bamumenye cyane, ariko ngo ni umusaruro w'imyaka irindwi ishize agerageza kwagura impano ye.

    Ati 'Umuntu yavuga ko biturutse ku gihe byamaze, kuko maze imyaka isaga irindwi ndi muri uru rugendo kandi nkora by'umwuga. Noneho ubwo ni irindwi mbazemo n'iyabanje, ubwo ibiri iri muri iki gihe cya Covid-19.'

    Avuga kandi ko binashyigikirwa no kuba mu gihe cya Covid-19 barabonye umwanya wo guhimba.

    Akomeza ati 'Mu gihe cya Coronavirus twari dufite igihe cyo kwicara umuntu agategura, ugategura ikintu uvuga uti nta kandi (kazi) mfite ariko mu gihe cya Covid-19 washakaga uburyo wakora akazi ko mu rugo cyane. Covid-19 rero iri mu byatumye umuntu amenyekana, kuko twari dufite umwanya uhagije. Ni ugutegura niryo banga.'

    Uyu musore akunze kwigaragaza nk'umuntu ufite amahane, akigaragaza nk'umusirikare ku buryo uba ubona ko ateye ubwoba. Avuga ko ibyo akina ari imbaraga z'umwanditsi no gukunda ibyo.

    Avuga ko mu gihe amaze muri comedy yahuye n'imbogamizi zirimo no kutigaragaza cyane, bituma abantu batamwegera cyane. Ati 'Impamvu ibintu nkora bidakunda kuza cyane mu bantu, ni uko ntakunda kubimenyekanisha cyane.'

    Ashingiye ku mibare y'abareba ibyo akora, avuga ko Abanyarwanda basigaye bashyigikira ibyo bakora ku buryo gusa biba ari ikibazo cy'igihe.

    Seka Live, imbarutso yo kumenyekana kwe

    Uyu musore ni umwe mu bazasusurutsa Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo cya Seka Live, kizaba ku wa 31 Nyakanga 2022 kuri M Hotel guhera saa kumi n'ebyiri.

    Cyatumiwemo umunyarwenya Patrick Salvado, Rufendeke ndetse na Joshua. Kwinjira muri Seka ya Nyakanga 2022 ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe na 20,000 Frw muri VIP.

    Ni ku nshuro ya Gatanu Regis agiye kugaragara muri ibi bitaramo. Izindi nshuro zabanje yagaragayemo, hari mbere ya Covid-19.

    Muri izo nshuro enye harimo imwe yari mu bari bari kuzamuka 'Seka Live Rising Stars', nyuma ajya mu banyarwenya bakuru.

    Inshuro eshatu zindi yazikoze mu banyarwenya bakuru mu bitaramo yahuriyemo n'abarimo Eric Omondi, Chipukeezy, Kenny Blaq n'abandi.

    Regis avuga ko Seka Live yabaye ikiraro cy'urugendo rwe gutera urwenya, kuko mu nshuro zose yatumiwemo yagiye akora uko ashoboye kugira ngo uko abantu bamubonye mu nshuro zabanje arusheho.

    Ati 'Nariteguraga mu buryo bwo kuvuga ngo mfite inkuru, ariko ndaza kugerageza kuyivuga neza.'

    Uyu musore avuga ko bwa mbere atumirwa muri ibi bitaramo, yahamagawe ahagana saa kumi ku munsi w'igitaramo asabwa kujya gususurutsa abantu.

    Ati 'Ni uko ninjiyemo, ndakora abantu baraseka, barambwira bati n'ubutaha uzakoramo.'

    Ubwo yinjiraga muri Seka Live yari kumwe n'abanyarwenya batanu, babiri baratsindwa basigara ari batatu, nyuma umwe avamo hasigara babiri.

    Ku nshuro ya gatatu, Regis yatsinze mugenzi we asigara ari wenyine mu gitaramo yahuriyemo na Zaba Missed Call, Rusine na Fally Merci.

    Ati 'Nta muntu ugerageza wari urimo, bari abantu bakomeye gusa.'

    Uyu musore atekereza ko biturutse ku kuntu yitwaye kuri iyi nshuro ya gatatu, ari byo byamuhesheje amahirwe yo kongera gutumirwa muri Seka Live kuri iyi nshuro. 

    Ati 'Kuko niho nigaragarije cyane. Kuko urumva najeho nta muntu ushaka kundeba bavuga bati naveho turebe abantu dusanzwe tuzi, ariko iminota nahawe nayikoresheje (cyane) ku rwego umuntu abona ko nafashe igihe nkategura ibintu nzahereza 'audience'. Rero ni cyo kintu navuga ko kimpesheje amahirwe yo kuza ubu ngubu, ntakindi.'

    Regis yavuze ko Seka Live yamuciriye inzira ku bijyanye na 'stand up comedy', ari nayo 'mpamvu urwego rwiza nayikozemo byamfashije cyane no mu buzima busanzwe.'

    Avuga ko ubumenyi yayikuyemo bunamufasha mu buryo yitwara muri filime, no kubasha kuvugira mu ruhame.


    Inzozi ze!

    Buri wese mu buzima agira inzozi n'ubwo kenshi Isi idashima ko azigeraho-Hari abandika intumbero zabo mu makayi, abandi bakabigumana ku mutima.

    Regis avuga ko mu myaka itanu iri imbere azaba yaragabanyije ibijyanye no gukina filime n'urwenya, ahubwo arashaka gushyira imbaraga mu gushaka uwo yafasha gutera ikirenge mu cye.

    Ati 'Ntabwo nkunda gukina buriya, ahubwo nkunda kuba impande y'umukinnyi cyane. Mba numva nagira ubushobozi bwatuma ndema undi muntu nk'uko mbikora noneho akabikora neza birushijeho, kuko njyewe ntabwo uwo muntu mufite ukora ibintu uko mbyifuza.'

    Regis avuga ko nta muntu afite wo kumushyigikira ngo abikore nk'uko abyifuza, ari nayo mpamvu yiyemeje gushaka ubushobozi buzatuma arema uwo ashaka.

    Regis yavuze ko imbaraga yakoresheje mu bihe bitandukanye akuza impano, ari zo zamufashije kongera gutumirwa muri Seka Live 

    Kuva mu myaka ibiri ishize, abakoresha urubuga rwa Youtube babonye amashusho y'urwenya rwa Regis…. Harimo nka 'Regis Skirts', Mwarimu Regis,… 

    Igitaramo cya Seka Live kizaba ku wa 31 Nyakanga 2022 kuri M Hotel 

    KANDA HANO UREBE URWENYA ‘UMUSIRIKARE WISHE ARIHE’ RWA REGIS

    “>

    KANDA HANO UREBE MWARIMU REGIS 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119227/yatangiye-asusurutsa-ababyeyi-be-captain-regis-umunyarwenya-wabiciye-kuri-youtube-wazamuwe-119227.html

  • Rich Novel yahigitse abaririmbyi 34 yegukana… – #rwanda #RwOT

    Rich Novel wanyuze akanama nkemurampaka akanakundwa na benshi mu bafana batoreye ku mbuga nkoranyambaga, ni we wegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere, akurikirwa na Mugisha Richard wabaye uwa kabiri.

    Iri rushanwan nyir’izina ryatangiye kuya 4 Nyakanga 2022, aho abahanzi 34 bahuriye kuri Bamboo Bar ku Gisozi bakarushanwa imbere y’akanama nkemurampaka banafatwa amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana nabo bagize umwanya wo gutora.

    Ahabereye irushanwa

    Nk’uko byari byateganijwe mbere mu migendekere n’ibyagombaga gushingirwaho harebwa uwahize abandi, habanje icyiciro cyo kuririmba imbere y’abagize akanamaka nkemurampaka, hakurikiraho gutorwa n’abafana kw’abarushanwe, byakorewe ku rubuga rwa Instagram.

    Buri umwe mu baririmbyi barushanwe yasabwaga kuba afite impano yo kuririmba, kuba yemera gukurikiza amabwiriza ndetse no kwishyura amafaranga 5000 FRW yo kwiyandikisha.

    Rich Novel wabaye uwa mbere muri aya marushanwa yahembwe amafaranga 200.000FRW, byiyongera ku kuba azakorerwa indirimbo na SAI Music mu buryo bw’amajwi akanakorana n’inzu ifasha abahanzi ya BL Entertainment, izamufasha gukora umuziki mu gihe cy’umwaka umwe.

    Aganira na InyaRwanda, Rich Novel yasobanuye ko gukora cyane ari byo byamuhesheje kwegukana iri rushanwa ateganya kungukiraho byinshi. Ati ”Gutsinda mbikesha gukora cyane, kandi bizambera uburyo bwo kuzamura impano yanjye. Bizanyongerera ubushobozi bwo gukora umuziki, bitandukanye n’uko ubusanzwe nakoraga ntawumfasha.”

    Rich Novel hagati

    Mugisha Richard wabaye uwa kabiri muri aya marushanwa, we azahembwa gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi na SAI Music, anafashwe mu buryo bwo kuyimenyekanisha mu gihe kandi abaririmbyi bose bitabiriye amarushanwa bashyiriweho igabanyirizwa ryo gukorerwa indirimbo na SAI Music.

    Pazzo Parole wateguye iri rushanwa, yabwiye InyaRwanda ko ryagenze neza kandi rizakomeza. Ati ”Irushanwa ryagenze neza muri rusange, kandi twizeye ko rizaha inyungu abaryitabiriye bose. Duteganya ko ‘Your Talent’ izajya iba kabiri mu mwaka, irushanwa rimwe rikaba mu mpeshyi irindi rikaba mu mpera z’umwaka.”

    Ice Saiger washinze SAI Music na Pazzo Parole

    Bamwe mu barushanwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119224/rich-novel-yahigitse-abaririmbyi-34-yegukana-irushanwa-your-talent-ku-nshuro-ya-mbere-119224.html

  • Ni ibiki byitezwe mu nteko rusange ya FERWAFA itegerejwe na benshi? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 23/07/2022, hateganyijwe Inama isanzwe y’Inteko rusange ya FERWAFA, aho yitezwe na benshi kubera ibibazo bimaze muri iri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ni-ibiki-byitezwe-mu-nteko-rusange-ya-ferwafa-itegerejwe-na-benshi