
Category: Uncategorized
-
Barashima ibyagezweho n’isoko rihuriweho n’ibihugu bya EAC n’ubwo hari ibitaranoga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’abahagarariye Abakuru b’ibihugu by’uwo muryango batabashije kuboneka, bahuriye (…) -
Akanyamuneza ni kose mu baturage nyuma y'ivugururwa rya Stade Mpuzamahanga ya Huye #rwanda #RwOT
Abatuye mu karere ka Huye, kuri ubu bafite ibyishimo ndetse n'akanyamuneza k'ubw'inyungu batangiye kubona mu mushinga mugari wo kuvugurura sitade ya Huye, ikaba mpuzamahanga, ariko kandi basabwe kurushaho kubungabunga ibikorwaremezo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, bavuga ko batewe ishema no kubona muri aka Karere kari Stade iri ku rwego mpuzamahanga, kuri ubu bamwe bakaba  baratangiye kwirahira inyungu bamaze gukura mu mushinga wa Stade ya Huye, mu gihe mbere bari bazi ko inyungu zayo zizabona abafite aho bahuriye na Ruhago.
Uwitwa Nyandwi Valentin yagize ati ''Nyuma yo kubona akazi mu iyubakwa ry'iyi Sitade byangiriye akamaro. Nabonye ibitunga umuryango mbona n'uburyo bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza 'Mituelle de santé' n'abana bariga.'

Musabyemariya Sophia nawe yagize ati ''Bimwe mu bikorwa bizajya bikorerwa muri iyi sitade ndetse no kuyisura, urabona ko bizatwinjiriza amafaranga, tubone ubutunzi mu karere ka Huye.''
Umuyoboz w'akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Kamana André yavuze ko nk'akarere kugira sitade mpuzamahanga ari ubutunzi bukomeye kandi bitezeho umusaruro ukomeye.
Yagize ati 'Kuba iyi sitade iri ku rwego mpuzamahanga, ni ibyishimo ku batuye mu Karere ka Huye kuko iyo sitade nk'iyi yujuje ibisabwa, hari benshi bahungukira mu ngeri zitandukanye; haba mu rwego rw'ama-hoteli no mu rwego rw'abacuruza.'
Umuyobozi wungirije muri Komisiyo ya Sena y'ubukungu n'imari, Nyinawamwiza Laetitia yasabye abatuye muri aka Karere bose kubungabunga ibyagezweho kugira ngo birusheho kubagirira akamaro ndetse barusheho kubibyaza umusaruro.

Yagize ati 'Kuyivugurura hari byinshi byagiyeho kandi biragaragara. Ni sitade yo ku rwego rwo hejuru[â¦]Abaturage n'abayobozi b'akarere bazitirirwa iki gikorwa, ni ukugifata neza, bakamenya uko ahazajya havuka ikibazo hazajya hakosorwa.''
Ubuyobozi bw'akarere ka Huye buvuga ko imirimo yo kuvugura Stade Mpuzamahanga ya Huye, igeze kuri 95%, bikaba biteganijwe ko tariki ya 15 Kanama 2022, imirirmo yo kuyivugurura izaba irangiye aho izaba imaze gutwara amafaranga agera kuri miliyari 10 z'amanyarwanda.
Yanditswe na Christophe Uwizeyimana
Â
The post Akanyamuneza ni kose mu baturage nyuma y'ivugururwa rya Stade Mpuzamahanga ya Huye appeared first on IRIBA NEWS.
-
Lacazette yahemukiwe bikomeye n'uruyuki rwamurumiye mu ishyamba #rwanda #RwOT
Amakuru yatangajwe na ESPN avuga ko Lacazette yatewe n'uruyuki ruramuruma bishobora gutuma atagaragara mu mukino wa Lyon na Feyenoord.
Uyu wahoze ari rutahizamu wa Arsenal, Alexandre Lacazette,ashobora kubura muri uyu mukino wa gicuti uhuza ikipe ye ya Lyon na Feyenoord kubera kwibasirwa n'urwo ruyuki.
Iyi kipe ya Ligue 1 izahura na Feyenoord ku cyumweru mu mukino wo gukomeza imyiteguro yo kwitegura umwaka w'imikino.
Ikinyamakuru L'Equipe cyumvise ko Lacazette w'imyaka 31, ashidikanywaho kuri uwo mukino kubera kurumwa n'uruyuki yahuriye narwo mu ishyamba ryo mu buholandi.
Lacazette ntabwo ari we mukinnyi wa Lyon wenyine byabayeho,kuko na Moussa Dembele na we ngo yarumwe.
Dembele yagarutse mu myitozo ku wa kane bikaba biteganijwe ko azaboneka muri uyu mukino.
Hategerejwe kureba niba Lacazette azashobora gukora imyitozo kuko yabuze mu yakozwe kandi hasigaye iminsi itatu ngo umukino ube.
Ku wa gatandatu, Lyon, izakinisha ikipe ya kabiri mu mukino uzayihura na Willem II ku wa gatandatu mbere y'uko yesurana na Feyenoord nyuma y'amasaha 24.
Uyu uzaba ariwo mukino ubanziriza uwa nyuma wo kwitegura kuko uwa nyuma Lyon izahura na Inter Milan ku ya 30 Nyakanga.
Ku wa gatanu, tariki ya 5 Kanama,Lyon izatangira Ligue 1 ikina n'ikipe ya Ajaccio yazamutse vuba.
-
EAC mu maboko y’Umuyobozi mushya, DR-Congo yahawe umukoro #rwanda #RwOT
Mu nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahererekanyije ububasha na Uhuru Kenyatta ku buyobozi bw’uyu Muryango.
Mu ijambo rye, yavuze ko kugira ngo ubucuruzi n’ubuhahirane bitere imbere mu Bihugu bigize uyu muryango ndetse n’imibereho y’ababituye irusheho kuba myiza, bisaba ko muri aka karere hagomba kuba hari umutekano ushikamye.
Ati 'Biradusaba ko dukomeza gutsimbataza amahoro n’umutekano mu karere, tukongera ingufu inshingano z’ubuyobozi ndetse n’imiyoborere myiza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.’
Yakomeje avuga ko ku birebana n’amahoro n’umutekano, hakirimo imbogamizi kubera ibibazo by’umutekano mucye bikigaragara mu kimwe mu Bihugu binyamuryango.
Ati 'Turifuza kwibutsa umunyamuryango wacu mushya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyiraho uburyo buganisha ku mutekano n’iterambere burimo no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama z’abakuru b’Ibihugu i Nairobi.'
Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abatuye muri Afurika y’Iburasirazuba, azarushaho gukorana na bagenzi be mu kuzamura umusaruro by’umwihariko mu gutuma abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga n’abaseshakanguhe kubasha kubona inkunga zo gutangiza imishinga yabafasha kugira imibereho myiza.
Naho ku bijyanye no kuzamura urwego rw’ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, yavuze ko azarushaho gukorana na bagenzi be mu gushyiraho ibikorwa remezo bihuza Ibihugu nk’imihanda, inzira za Gari ya Moshi, no gukoresha ibibuga by’indege ndetse no kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’isoko rusange rya EAC.
-
Umunyarwenya Yaka mwana yahaye Assia impano y'akenda k'imbere ku isabukuru ye y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT
Yaka mwana wamenyekanye kubera imvugo ziwe zakunzwe n'abenshi bityo bimuviramo kubona akazi ko gukina filime nyarwanda.
Nkuko byateguwe n'abakinnyi ba filime gatarina batunguye Assia ari nawe muyobozi wayo ndetse akaba ashyiramo n'amafaranga.
Yaka mwana yaje gufata icyemezo cyo guha nyirabuja impano y'amakariso mu rwego rwo kwifatanya nawe ku munsi we w'amavuko.
Assia yashimiye bagenzi be bazirikanye umunsi we ndetse atangazwa cyane n'impano yahawe na Yaka mwana udasiba kurangwa n'udushya.


-
U Rwanda rwamenye amatsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ndetse n’imyaka 18 cya Handball kizabera mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha, u Rwanda rwamenye amatsinda (…)
-
“Inshuti yange magara” Umuraperikazi Young Grace yongeye gushimangira urwo akunda umwana we (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuraperikazi Young Grace yongeye gushimangira urwo akunda umwana we w'imfura w'umukobwa 'Diamante'.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram uyu Umuraperikazi yashyizeho amafoto ari kumwe n'umwana we w'umukobwa maze arenzaho akajambo 'Besty'.
Young Grace ni umwe mu baraperikazi babimazemo imyaka itari mike dore ko yatangiye kumenyekana muri za 2010.
Amafoto ari kumwe n'umwana we.Â




















-
Usengimana Faustin yabonye ikipe yo hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT
Myugariro wakiniraga Police FC, Usengimana Faustin wakiniraga ikipe ya Police FC, yamaze kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq ya Al â” Qasim SC agomba gukinira mu gihe cy’imyaka 2.
Uyu musore ukina mu mutima w’ubwurigarizi wari usoje amasezerano ye y’imyaka 2 muri Police FC, yahisemo kujya guhahira mu Barabu nubwo mu Rwanda hari andi makipe yamwifuzaga arimo na Police FC yashakaga kumwongerera amasezerano.
Al Qasim SC ikaba yemeje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu Rwanda yakiniye Rayon Sports, APR FC na Police FC ni mu gihe hanze yarwo yakiniye amakipe arimo Khaitan SC yo muri Kuwait ndetse na Buildcon yo muri Zambia.
Usengimana Faustin yamaze gusinyira Al Qasim SC
Usengimana Faustin yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwoSource : http://isimbi.rw/siporo/article/usengimana-faustin-yabonye-ikipe-yo-hanze-y-u-rwanda
-
Senateri wa Amerika yenyegeje umuriro hagati y’u Rwanda ,Uganda na Congo bamwe basabirwa ibihano #rwanda #RwOT
Senateri Robert Mendez yabwiye Antony Blinker ko ntagushidikanya ko u Rwanda na Uganda bashyigikiye ndetse binafasha umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ubutegetsi bwa DR Congo.
Akomeza avuga ko mu mwaka wa 1996 u R wanda na Uganda byateye DR Congo, naho mu 2012 ibi bihugu byongera gufasha umutwe wa M23 ndetse unafata umujyi wa Goma mu gihe vuba aha guhera 2021 byongeye gushyigikira M23.
Senateri Mendez yongeyeho ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagakwiye guhindura imyitwarire yazo ku Rwanda maze zikagira ibihano zirufatira birimo guhagarika inkunga ya gisirikare n’iy’ubukungu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisanzwe ziha u Rwanda .
Kugeza ubu ariko ntacyo Antony Blinken aratangaza ku birebana n’ubusabe b’uyu Senateri.
-
FDLR yasabye kwivanga n’Ingabo z’u Burundi mu cyo yise kurimbura Abatusti n’ababashyigikiye bose mu Karere #rwanda #RwOT
Itangazo ry’umutwe wa FDLR ryo kuwa 20 Nyakanga 2022, ryashyizweho umukono na Maj Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR rivuga ko FDLR itewe impungenge ndetse ko yamaze kubona ko Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika EAC ,urimo gutinza gahunda yo kohereza umutwe w’ingabo uhuriwe n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo gurwanya M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo.
FDLR kandi ivugako yakiriye neza ikifuzo cya leta y’u Burundi cyo kohereza umutwe udasanzwe mu ngabo z’u Burundi uzaba uyobowe na Gen Maj Sibomana Ignace na Lt Col Baranyikwa Ildephonse kugirango uhangane na M23 bityo ko FDLR yifuza ko abarwanyi bawo bazivanga n’uwo mutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Burundi kugirango bafashe FARDC guhashya umutwe wa M23.
Cure Ngoma arangiza avuga ko ibyo byakoroha ngo kuko abarwanyi ba FDLR bamenyereye ndetse bakaba basanzwe bazi neza uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru byumwihariko muri teritwari ya Rustshuru ahari ibirindiro bya M23
FDLR binyuze mu muvugizi wayo Cure Ngoma ikomeza ivuga ko M23 ari umutwe ugizwe n’Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, bashyigikiwe n’u Rwanda bityo ko byaba byiza indi mitwe yose yo mu karere yifatanyije na FDLR maze bakarimbura Abatusti n’ababashyigikiye bose mu karere
Yagize ati : Turasaba indi mitwe yose yo mu karere kwifatanya natwe maze tukarandura burundu Abatutsi mu karere n’afatanyabikorwa babo.'
FDLR isanzwe ari umutwe ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za EX FAR n’Interahamwe bagize ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu ukaba ukibungana ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango rukomeye ufitiye Abatutsi.
FDLR yanga urunuka umutwe wa M23 ngo kuko ahani ari umutwe ugizwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi .
Ku rundi ruhande ariko hari abasanga umutwe wa FDLR utagakwiye gusaba kugira uruhare mu kurwanya indi mitwe ,ko ahubwo ariwo wagakwiye kurwanywa mbere y’indi mitwe yose ,cyane cyane ko ariwo ntandaro y’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo no mu karere muri rusange.
Hari nabafashe ibi byatangajwe na FDLR nko kujijisha kuko n’ubusanzwe bizwi ko uyu mutwe usanzwe warashowe imbere ku rugamba FARDC ihanganyemo na M23.