Category: Uncategorized

  • Umukinnyi uri mu bakomeye mu Rwanda yasoje kwiga kaminuza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irambona Eric wamenyekanye muri Rayon sport ari naho yagiriye ibihe byiza mu mupira w'amaguru dore ko yakuriye muri Rayon sport.

    Irambona Eric uri gukinira Kiyovu sport nubwo adakunze kubanza mu kibuga nkuko we abyifuza yamaze kongeraho  ishuri kuri ruhago.

    Irambona Eric asoje ya kaminuza mu university ya unilak ndetse akaba yashimiye umuryango we wamubaye hafi mu bihe byishuri ndetse na ruhago.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-uri-mu-bakomeye-mu-rwanda-yasoje-kwiga-kaminuza/

  • Musore ,nukorera sheri wawe ibi bintu ntazifuza kuguca inyuma bibaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari utuntu duto duto umusore ashobora gukorera umukunzi we ndetse akamwibagiza abandi bose bamwifuza.Muri iyi nkuru tugiye kurebera bimwe mu byo wakorera umukunzi wawe w'umukobwa maze ukamutwara umutuma kuburyo atakwirirwa yongera kwifuza abandi.

    Mukore mu musatsi: Abakobwa aho bava bakagera bose bakunda umusore ubakora mu musatsi. Mu gihe mwicaranye muganire wamukora mu musatsi gacye, gusa ukirinda kuwangiza. Mu gihe kandi umukoze mu musatsi mubwire ko uwukunda kandi ko umubereye. Ibi bizamutera akamwenyu.

    Mubwire ko ari mwiza: Numubwira ko ari mwiza bizatuma abona ko ugira igihe cyo kumwitegereza, n'uko bimutere akanyamuneza amwenyure kandi abigumane ku mutima ko umubonaho uburanga buhebuje.

    Musome mu ruhanga: Abasore benshi baziko gusomana ari gusoma ku munywa cyangwa ku itama gusa,nyamara akabizu ko mu gahanga gafite ubusobanuro bukomeye bw'urukundo kuko ariko kagaragaza ko ukunda umukobwa ndetse umusoma mu gahanga ugamije kumwereka ko ikikugenza atari imibonano mpuzabitsina.Ibi nubikora bizashimisha umukobwa mukundana.

    Jya umubwira ko umukunda buri munsi: Kuba umukobwa mukundana abizi ko umukunda ntibihagije, ahubwo jya uhozaho ubimubwira kuko biramushimisha. Ntukabimubwire rimwe na rimwe ahubwo jya ubimubwira kenshi kuko bimushimisha nubwo atapfa kukubwira ko abikunda gusa bimunyura umutima.

    Niba afite agahinda, gerageza umubwire ko afite agaciro mu buzima bwawe kandi ko ibya mubabaje bitagomba kumuheza mu bwigunge:Iga kubana mu byiza n'ibibi n'umukobwa ukunda. Mu gihe yagize ahaginda mube hafi umuhumurize umwereke ko bishira kandi ukore ibishoboka umugarurire akanyamuneza.

    Jya umushimira niba agukoreye agakorwa gato, kuko icyo kintu gito kiba gisobanura ibintu byinshi: Umukobwa mukundana nagukorera igikorwa icyo aricyo cyose yaba gito cyangwa kinini ujye wibika umushimire ubikuye ku mutima.Ibi nubikora bizamushimisha kandi binatume arushaho kugukunda.

    Muririmbire akaririmbo n'iyo waba nta jwi ryiza ufite: Kuririmbira umukunzi ntibisaba ko uba uzi guhogoza cyangwa ufite ijwi ryiza,ahubwo uko ijwi ryawe rimeze kose gerageza umuririmbire niyo wamara umunota umwe gusa cyangwa amasegonda uririmba. Bishimisha cyane umukobwa bikanamwereka ko uzi kumutetesha.

    Mwandikire utubaruwa: Muri iki gihe telefoni nizo zasimbuye amabaruwa abakundana bandikiranaga kera. Wowe mutungure umwandikire akabaruwo kariho amagambo y'urukundo ukamuhe. Ibi uretse ko bizamutungura cyane bizanamwereka ko wowe utandukanye n'abandi basore ndetse ko ukizirikana inzira z'urukundo za kera zitagikoreshwa na benshi.

    Mufate ukuboko: Niba uri kugendana n'umukobwa cyangwa se mwicaranye, ujye ugerageza umufate akaboko kuko bizatuma yumva ko muri kumwe yemwe azumva ko ntacyabatanya bityo bimugarurire ibyishimo.

    Source : https://yegob.rw/musore-nukorera-sheri-wawe-ibi-bintu-ntazifuza-kuguca-inyuma-bibaho/

  • Umuhanzi Platini ashyize hanze ifoto iteye ubwuzu ari kumwe n’umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P yashyize hanze ifoto nziza ari kumwe n'umwana we w'imfura aho bombi bari bajyanishije.

    Ni ifoto uyu muhanzi yashyize kuri Instagram imugaragaza yambaye imyambaro imeze kimwe n'iyumwana we .Ibi bikaba byanogeye amaso y'abamukurikira kuri uru rubuga rwa Instagram.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-platini-ashyize-hanze-ifoto-iteye-ubwuzu-ari-kumwe-numwana-we/

  • Amakuru atari meza ku muhanzi Papa Cyangwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Papa Cyangwe akomeje kotswa igitutu nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya ariko bikavugwa ko yagaragayemo umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nyakanga 2022 nibwo Abijuru King Lewis wamamaye nka 'Papa Cyangwe' yashyize hanze indirimbo yise 'It's ok', kuri ubu iyi ndirimbo ishobora kumubyarira amazi nk'ibisusa azira umwe mubakobwa uyigaragaramo.

    Iyi ndirimbo Papa Cyangwe yayikoranye na Afrique ndetse na Fireman, nyuma y'amasaha make ayisohoye yasabwe kuyisiba n'umubyeyi w'umwe mu bakobwa bayigaragaramo.

    Igaragaramo abakobwa babiri aribo Honorine na Gaga, nyuma y'amasaha 24 iyi ndirimbo isohotse ababyeyi b'uwitwa Gaga basabye Papa Cyangwe kumukuramo kuko ataruzuza imyaka y'ubukure.

    BTN dukesha aya makuru yatangaje ko ababyeyi b'uyu mwana babwiye Papa Cyangwe ko yasiba umwana wabo mu mashusho y'indirimbo y'iyi ndirimbo bitaba ibyo bakitabaza izindi nzego.

    Uyu muhanzi we avuga ko atashyize uyu mukobwa mu ndirimbo ye ku gahato ahubwo niwe wabimusabye ndetse ngo babanje kuganira amwemerera ko afite imyaka y'ubukure, hari n'izindi ndirimbo uyu mukobwa yamweretse yari yaragaragayemo mbere.

    Papa Cyangwe yagize ati 'Ni umukobwa wansabye ko nazamufasha nkamushyira mu mashusho y'indirimbo kuko abikunda ariko kandi asanzwe amurika imideli, ni inshuti na mubyara wanjye ari nayo mpamvu byanyoroheye guhita mwemerera.'

    Papa Cyangwe avuga ko bakomeje kumuhamagara bamumenyesha ko bagiye kwiyambaza RIB ndetse banatangiye kumurega kuri Youtube ngo indirimbo ye ibe yasibwa.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-atari-meza-ku-muhanzi-papa-cyangwe/

  • Uwari utunzwe no gusabiriza ku muhanda yahindutse umumiliyoneri(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukecuru wari utunzwe no gusabiriza ku muhanda yahindutse umuherwe mu gihe gito ubwo yafotorwa arimo kubyinana n'umusore maze abantu bakamugirira amarangamutima .

    Mu mashusho yo kumbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukecuru wo mu gihugu cya Nigeria yasazwe n'ibyishimo nyuma yo guhindurirwa ubuzima .Amakuru avuga ko uyu mukecuru yari atunzwe no gutegereza umuhisi numugenzi akamuha icyo kurya.Gusa umunsi umwe yabonye umusore aramusaba gusa uyu musore amaze kumuha amafaranga bifotoranyije babyina.Aya mashusho yabo ubwo yageraga kuri interineti abantu bahise bayishimira ndetse batangira kumuteranyiriza inkunga yaje kugera mu mafaranga arenga miliyoni 1 tuyashyize mu manyarwanda yo kugirango abashe kwikura mu bukene.Mu byishimo byinshi uyu mukecuru yagaragaye yishimiye igikorwa cyurukundo yagiriwe.

    Source : https://yegob.rw/uwari-utunzwe-no-gusabiriza-ku-muhanda-yahindutse-umumiliyonerivideo/

  • TOP 20 y'abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bamaze kwigarurira abafana benshi kuri instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa instagram ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga kuri ubu zikoreshwa n'abantu batandukanye biganjemo cyane cyane urubyiruko. Abakoresha urubuga rwa instagram bakunze kuryoherwa no gusangiza ababakurikira amafoto yo mu bihe bitandukanye baba bagize ndetse by'umwihariko abakobwa bakerekana amafoto agaragaza ubwiza bwabo.

    Twifuje kubakorera urutonde rw'abakobwa 20 bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda mu myaka itandukanye bakoresha instagram bagira amafoto akurura abakoresha instagram kurusha abandi. Urutonde twabakoreye ni uru rukurikira:

    20. Mutesi Aisha

    19. Uwase Hirwa Honorine

    18. Uwase Vanessa Raïssa

    17. Lynda Nkusi

    16. Keza Joannah

    15. Keza Maolithia

    14. Christa Iradukunda

    13. Meghan Nimwiza

    12. Saro Amanda

    11. Gaju Anita

    10. Iradukunda Elsa

    9. Iradukunda Liliane

    8. Sabine Mutabazi

    7. Jordan Mushambokazi

    6. Pamella Uwicyeza

    5. Nshuti Divine Muheto

    4. Uwase Muyango

    3. Kayumba Darina

    2. Nishimwe Naomie

    1. Mutesi Jolly

    Source : https://yegob.rw/top-20-yabakobwa-bitabiriye-irushanwa-rya-miss-rwanda-mu-myaka-itandukanye-bamaze-kwigarurira-abafana-benshi-kuri-instagram/

  • Abarangije muri Kaminuza yu Rwanda mu mushin… – #rwanda #RwOT

    Aba barwiyemezamirimo bakiga muri kaminuza bari bafite inzozi zagutse aho bajyaga bageragezagukora divayi mu ikawa, ibinyomoro, amapapayi n’indimu.

    Umushinga wabo uherutse gutsindira Miliyoni eshatu n'igice z’amafaranga y’u Rwanda mu bihembo bya Youth Connekt byatanzwe muri Mata uyu mwaka.

    Muri Kamena, berekanye ibicuruzwa byabo mu nama ya CHOGM yabereye i Kigali. Aba ba rwiyemezamirimo benga divayi, bakorera mu murenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu habasha kuboneka ibikoresho by'ibanze bifashisha mu kwenga.

    Nsanzumuhire Pierre Claver aganira na 'Doing Business' yagize ati: 'Twari mu ishuri rimwe muri kaminuza. Muri 2018, twakundaga kwitabira amahugurwa atandukanye agamije kuzamura kwihangira imirimo mu rubyiruko kugirango bategure ejo hazaza habo kandi babategure ku isoko ry’umurimo. Ni bwo twatangiye gutekereza ku buryo dushobora gukoresha ubumenyi twungutse'.

    Arakomeza ati: 'Umunsi umwe, twitabiriye kandi amahugurwa yo gutunganya ibiribwa, byadufashije gutekereza no guhitamo umushinga wo gutunganya ibiribwa. Twakoze ubushakashatsi n'igerageza mu kwenga divayi mu ikawa, amapapayi, indimu n'ibinyomoro dukoresheje laboratwari za kaminuza'.

    Bafite gahunda yo kwagura umushinga wabo ugafasha Igihugu kwihaza

    Umushinga wabo wabanje kwegukana ibihumbi 100 by'amafaranga y'u Rwanda ku rwego rwa kaminuza nyuma uza gutsindira ibindi bihumbi 200 Rwf mu mishinga y'urubyiruko.

    Ibyo byari nk'intangiriro kuko muri 2021 umushinga wabo waje muri itatu ya mbere myiza yanahawe ibihembo. Icyo gihe bari batsinze ku rwego rw’akarere n'urw'intara mbere yo kugera ku rwego rw'Igihugu.

    Nsanzumuhire agira ati: “Ku rwego rw’Igihugu twaje mu batsinze icumi ba mbere mu mishinga irenga 200 yarushanwaga kandi twabonye igihembo cy’amafaranga miliyoni eshatu n'igice'. Akomeza ayo ko mafaranga bayakoresheje neza kuko baguze imashini zitunganya divayi kandi ko hari amahirwe menshi kuko u Rwanda ahanini rushingira kuri divayi itumizwa mu mahanga.

    Kuri ubu mu Rwanda divayi yenzwe mu ikawa, amapapayi, indimu n'ibinyomoro ni uru rubyiruko rwonyine ruyenga. Uyu munsi bafite divayi ingana na litiro 500 zirimo litiro 300 z'itinganyije byuzuye ishobora guhita inyobwa. Muri 2023 bateganya ko bazaba bafite ubushobozi bwo kwenga no kugurisha amacupa 2.780 ya divayi buri mwaka.

    Src: The New Times

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119270/abarangije-muri-kaminuza-yu-rwanda-mu-mushinga-wo-kwenga-divayi-mu-ikawa-119270.html

  • Natareka ibimogi azisanga ku gasi Amalon y… – #rwanda #RwOT

    Amalon mu rugendo rwe rw'umuziki yaratumbagiye cyane ndetse aba ikimenyabose ku buryo abantu benshi batari bagishidikanya ku mpano ye ahubwo bari batangiye kumuhanga amaso barekereje indirimbo nshya asohora.

    Mu gutumbagira gutyo Amalon yaje kuvugwaho amakuru atari meza ko yaba akoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi inshuro nyinshi, gusa nta bimenyetso byerekanaga ko abikoresha koko.

    Uyu muhanzi wakomeje gukora cyane yaje gutandukana n'inzu ifasha abahanzi ya 1K Entertainment, benshi bibwira ko urugendo rwe rurangiye ndetse ko agiye kuzima, nyamara byagendaga bivugwa n'abakunzi be ko haba hari abihishe inyuma y'izina rye.

    Mu ndirimbo ye nshya “Champion”, Amalon yavuze kuri byinshi bikekwa ko yaririmbye ubuzima bwe. Ubutumwa burimo busobanura byinshi ku buryo Amalon ari Champion ndetse ashoboye. Mu kuyiririmba agaruka ku gace kavuga ko bavuze ko ‘natareka ibimogi azisanga ku gasi’.


    Amalon ni umwe mu bahanzi b’abahanga

    Mu gushaka kumenya icyo Amalon avuga kuri iyi ndirimbo ndetse n'izindi yasohoye, twamubuze ku murongo wa Terefone ye igendanwa ndetse n'ubutumwa bugufi twamwandikiye ntabwo yabusubije.

    Indirimbo “Champion” ya Amalon imaze umunsi umwe igeze hanze. Imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 33, ikaba ari indirimbo ikozwe neza mu buryo bwiza. Yerekana uyu muhanzi ari ahantu hamwe kandi hafite icyo hasobanuye.


    Amalon yasohoye EP yise H.K.P

    Usibye indirimbo “Champion” Amalon yasohoye, hari EP y’indirimbo yise H.K.P, harimo indirimbo zirimo Kwaka, Fuego ndetse na All Night Long.

                KANDA HANO UREBE INDIRIMBO CHAMPION YA AMALON

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ZIGIZE EP H.K.P YA AMALON

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119260/natareka-ibimogi-azisanga-ku-gasi-amalon-yashyize-hanze-ep-iriho-indirimbo-zirimo-ubutumwa-119260.html

  • Amabanga wakoresha akagufasha kuba inshuti ma… – #rwanda #RwOT

    Impamvu habaho gutandukana ndetse no gushwana mu miryango imwe n'imwe, ni uko kubana kwabo kuba kutagifite umurunga ugukomeza. Iyo rero ushaka ko urukundo rwawe n'uwo mwashakanye ruramba ndetse mugakomeza kuba inshuti z'akadasohoka, hari ibyo uba ugomba gukurikiza kugira ngo umwiryane utabameneramo.

    Urubuga Elcrema rutanga amabanga ku bintu umugore cyangwa umugabo yakora, bigakomeza kuba umurunga w'urukundo rwabo bakiberaho mu munyenga warwo:

    1. Gukunda kuba hamwe

    Ubucuti bukunda kandi buramba iyo abakundana bari kumwe, bagahorana kandi n'ibyo bagerageje gukora bakabifatanya cyangwa bakabikorera hamwe. Iyo bahuriza hamwe bakajya inama kandi bagafatanya, bararambana.

    2. Kugirana ibihe byo gukina cyangwa kwishimana

    Inshuti zirangwa no gukina, kwishimana, guteteshanya n'ibindi byerekana ko abantu bishimye. N'iyo baba bari mu rugo cyangwa hanze y'urugo abantu iyo bakundana ibyo bihe barabigira.

    Jya ugerageza kwishimana n'umugore wawe cyangwa umugabo wawe kugira ngo ubucuti bwanyu burambe.

    3. Kuganira buri kintu cyose

    Ikindi kintu kiranga inshuti za nyazo ni uburyo buri wese avugana n'undi,uburyo amubwiramo n'uburyo amubikira amabanga.

    Iyo uganiriza mugenzi wawe ikintu cyose bituma arushaho kukwiyumvamo akumva urushijeho kuba inkoramutima ye.

    Iyo umugabo wawe cyangwa umugore wawe ari we muntu muvugana mukabwirana akantu kose, icyo gihe ntashobora kuguca inyuma cyangwa kukureka kandi bituma musazana urukundo rukiryoshye.

    4.Kudatinya uwo mwashakanye

    Usanga abashakanye benshi batinyana, umwe ukabona atisanzuye ku wundi, ibyo rero ni byo bituma urukundo rubura, ugasanga ibibahuza ni bike.

    Gutebya, gusetsa no kwisanzuranaho ukumva ko urimo kubwira inshuti yawe magara bituma murushako kuba umwe.

    5. Gukorera mugenzi wawe icyo yari ashinzwe

    Uzumva abantu bavuga ngo 'ubucuti buragora', biba bivuze ko inshuti yawe igufasha no mu bintu bisa nk'aho bidashoboka.

    Iyo rero umuntu ari inshuti yawe arakugoboka no mu bisa nk'aho bigoye ,ibyo rero bituma urushaho kumukunda kuko aba ari umuntu ukubera aho utari.

    6. Kubabarina no kwiyunga

    Abantu bashakanye iyo bababarirana bibafasha kuba inshuti z'ibihe byose kandi zitabika inzika.

    Iyo uziko umuntu akunda kukubabarira wirinda amakosa kandi n'iyo ugize ibyago ukayakora nabwo wihutira kumusaba imbabazi kuko uba uziko ari umuntu wawe utakwanga kukubabarira.

    Izina nama nubwo atari kamara iyo uzikurikije urushaho kugira urugo rwishimye ndetse n'ubucuti bwanyu bukaramba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119252/amabanga-wakoresha-akagufasha-kuba-inshuti-magara-nuwo-mwashakanye-119252.html

  • Impuguke zirashakisha ikirimo gutera ubwiyongere bw’abarwara umuvuduko w’amaraso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko abantu bafite hagati y’imyaka 18 na 65, abagera kuri 15.9% bafite indwara y’umuvuduko w’amaraso uri (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/impuguke-zirashakisha-ikirimo-gutera-ubwiyongere-bw-abarwara-umuvuduko-w-amaraso