
Category: Uncategorized
-
Dore bimwe mu birango by’imodoka n’ibisobanuro byabyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abantu benshi bamenya ubwoko bw’imodoka bitabagoye iyo babonye ibirango byazo, ariko se ni bangahe baba bazi ibisobanuro biri inyuma y’amazina n’ibirango (…) -
Perezida wa FERWAFA yinjiye ahabera Inteko Rusange benshi bariruhutsa #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko Inama y’Inteko Rusange ya FERWAFA itangiye perezida wa yo Nizeyimana Mugabo Olivier adahari, yahageze nyuma hafi y’amasaha abiri itangiye maze bamwe mu banyamuryango bariruhutsa aho bakekaga ko atakije.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2022 muri Sainte Famille habereye Inama y’Inteko Rusange isanzwe ya FERWAFA.
Ni inama yari iteganyijwe gutangira saa 9h ariko yatangiye hafi saa 11h aho yatangiye perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier Mugabo atarahegera.
Mbere y’uko itangira abanyamuryango bamenyeshejwe na visi perezida wa FERWAFA, Habyarimana Matiku Marcel ko perezida wa FERWAFA yagize ikibazo cy’indege ubwo yavaga muri Maroc aribuhagere akererewe.
Ati “Twakabaye turi na Perezida wa FERWAFA. Yari yagize urugendo rw’akazi muri Maroc, indege yagombaga kumugeza inaha nijoro. Bageze i Nairobi agira ikibazo cy’indege, bamuhaye iya saa Tanu. Yadusabye ko tuba dutangije inama akatugeraho twatangiye.”
Ni inkuru itari ishimishije ku banyamuryango cyane ko hari na bamwe bakekaga ko n’inama ishobora kurangira atahageze kandi bari bamukeneye cyane.
Olivier Nizeyimana Mugabo wari witabiriye ibihembo bya CAF byo guhemba abakinnyi bitwaye neza byabereye muri Maroc mu ijoro ryo ku wa 21 Nyakanga 2022, yahageze Inteko Rusange imaze amasaha 2 itangiye.
Olivier yasabye imbabazi abanyamuryango ariko avuga ko icyatumye akererwa ari inshingano bamutoreye.
Yavuze ko kuba yari yagiye muri biriya birori atari guhita ataha atyo ahubwo hari ibindi yahise akora harimo n’amasezerano bazasinyana na Federasiyo ya Maroc azabasobanurira neza uko ateye mu buryo burambuye.
Ati “kuba natinze nagira ngo mbasabe imbabazi mbabwire n’impamvu ariko na none ni inshingano mwantoreye, iyo wagiye hariya ntabwo uba wagiye gutembera hari ibindi bikorwa, hari amasezerano na federasiyo ya Maroc, hari ubufatanye tuzagirana wenda tuzagira igihe cyo kubibabwira ariko abo dukorana barabizi, hari amasezerano y’ubufatanye agomba gusinywa bizanadufasha kuri hoteli ya FERWAFA irimo kubakwa.”
Mu bindi yakoreye muri Maroc yabwiye abanyamuryango ni ibijyanye n’amahugurwa y’abasifuzi by’umwihariko gukoresha ikoranabuhanga rya “VAR” aho yavuze ko hari amarushanwa menshi agiye kuba yaba CHAN, gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, imikino Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederations Cup ku buryo bidakozwe kare abasifuzi bo mu Rwanda bashobora kwisanga bacikanywe, gusa n’ubundi ngo kuko bakererewe, abasifuzi bo mu Rwanda bazahugurwa mu cyiciro cya kabiri.
Olivier Nizeyimana yageze ahabera Inteko Rusange akererewe
Yabanje gusobanurira abanyamuryango icyamukerereje
Yahise akomeza inama -
Mu gahinda kenshi n’akababaro, myugariro Munezero Fiston yakubise ibipfamisho hasi atakambira Imana #rwanda #RwOT
Myugariro Munezero Fiston wakiniye amakipe akomeye hafi ya yose mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu, yatakambiye Imana ayisaba ko yamufasha agasubira mu kazi akabona ikipe akongera guconga ruhago.
Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi amaze umwaka urenga adakina, ni nyuma yo kubura ikipe ibintu avuga ko byatewe n’abangije izina rye.
Aheruka gukinira Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino wa 2020-21 ariko ntiyarangije uyu umwaka w’imikino kuko yaje kwirukanwa n’umutoza Ndayiragije Etienne watozaga iyo kipe, ni nyuma y’uko yari amubajije impamvu atamukinisha undi ntabyishimire.
Munezero Fiston mu Kwakira 2021 yasinyiye Etoile del’Est amasezerano y’imyaka 2 ariko mu buryo butunguranye yaje gusesa amasezerano ye adakinnye.
Umwaka w’imikino wa 2021-22 akaba yarawumaze nta kipe akinira.
Mu gihe habura igihe gito ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2022-23 utangire, mu magambo yumvikanamo akababaro, Munezero Fiston yatakambiye Imana ngo imufashe abone ikipe.
Mu butumwa bwe yagize ati “Uwiteka Mana waremye Ijuru n’Isi na buri kimwe cyose, ndakwinginze cyane kandi cyane ngo ungirire impuhwe n’imbabazi unsubize mu kazi kanjye dore ko amagambo n’ibikorwa bidakwiriye by’abantu bamwe na bamwe byatumye izina ryanjye ryangirika akazi kagapfa.”
“Ngaho ngarukaho nk’uko wagarutse kuri Razaro uramuzura nyuma y’iminsi 4 yari amaze yarapfuye yongera kubaho, muri uyu mwaka w’imikino uzure akazi kanjye n’izina ryanjye byongere kubaho mu izana rya Yesu Kristo, mbyaturanye umubabaro n’agahinda, nizeye cyane ko uri Imana ishobora byose kandi ikiranuka muri byose nkaba nkwitezeho byose.”
Amakuru yavuze ko ubuyobozi bwa Etoile del’Est bwahisemo gusezerera uyu mukinnyi bitewe n’amagambo bari bumvise kuri radiyo bavuga ko ashaje kandi adashobotse bityo ko nta kintu azabafasha.
Munezero Fiston yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rayon Sports, Police FC, Kiyovu Sports ndetse na Musanze FC.
Munezero Fiston yatakambiye Imana ngo imufashe asubire mu kazi -
RIB yabataye muri yombi : Haravugwa Ruswa mu Bakozi b’Akarere ka Kicukiro #rwanda #RwOT
'Bakekwaho’ kumwaka ruswa ya Miliyoni Frw 1.
Ikinyamakuru Taarifa dukesha iyi nkuru, kivuga ko cyamenye ko uwo bivugwa ko bashatse kwaka iriya ruswa ari umukozi ushinzwe amacumbi yitwa Yambi Guesthouse ariko ntiyayabaha yose ahubwo abemerera Frw 400,000 ni ukuvuga $ 400.
Iki kigo kiri muri aka gace urebye ku ikarita ya Google
Yahise abimenyesha ubugenzacyaha nabwo buza kubacunga burabafata.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Indatwa, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Umwe mu bakozi bo ku Karere ka Kicukiro utashatse ko tumutangaza amazina yatubwiye ko bariya bagabo bose bakoraga mu ishami ry’abakozi b’Akarere bashinzwe isuku n’isukura no kurengera ibidukikije.
Ikindi ni uko icyaha bakurikiranyweho bagikoze bari mu modoka ya Leta ifite pulake iyiranga Nomero GR 890C .
Bagendaga bagenzura ko inyubako z’ubucuruzi burimo no gutanga serivisi z’amacumbi zujuje ibisabwa kandi zifite isuku ikwiye.
Abafashwe bagiye gufungirwa kuri station y’Urwego rw’Ubugenzacyaha i Gikondo.
Mu isuku n’isukura hagenzurwa iki ?
Ubusanzwe buri muntu wese ufite ubucuruzi cyane cyane ubutanga serivisi z’amacumbi nka Hoteli, Motel, Guesthouses, restaurant n’izindi nk’izo, aba agomba kugira uburyo buboneye bwo kwita ku mazi akoreshwa.
Iyo abagenzuzi b’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali bagiye kubigenzura, bareba niba ahatangirwa ziriya serivisi hari ibyobo by’amazi yanduye, niba afite uburyo acunga amazi y’imvura, bakareba niba abakozi bafite isuku yuzuye kandi barakorewe ibizami byo kwa muganga harimo inkingo zose cyane cyane urw’igituntu.
Bagomba kwerekana amafishi yo kwa muganga abyemeza.
Amabwiriza agenga ikorwa rw’igenzura, avuga ko abagenzuzi bagomba kuba bagizwe n’itsinda ririmo n’abakora mu nzego z’umutekano ni ukuvuga Polisi, DASSO n’Ingabo ndetse n’abandi.
Umwe mu basanzwe bakora mu nzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali witwa Mushumba yatubwiye ko iyo hagize abantu babiri bikora bakajya gusuzuma iby’isuku bonyine, biba ari ikimenyetso cy’uko bafite umugambi wo kwaka no kwakira ruswa.
Abakozi b’Akarere iyo barangije gusuzuma iby’isuku basanze ahantu kwa runaka, raporo bayiha Umujyi wa Kigali n’Akarere bakakagenera Kopi.
Ruswa iri mu Rwanda 'iraringaniye’.
Mu mwaka wa 2021 ruswa yo mu Rwanda ngo yari iringaniye
Mu imurika ry’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda mu mwaka wa 2021, Umukozi wa Transparency International Rwanda ushinzwe ubushakashatsi witwa Rwego Kavatiri Albert yabwiye abari bitabiriye kiriya gikorwa ko imibare yaberetse ko mu mwaka wa 2021, abantu benshi babajijwe bavuze ko ruswa iri mu Rwanda 'iringaniye.’
Ubusanzwe ngo iyo babaza abaturage babaza niba babona ruswa iri hasi, iringaniye cyangwa iri hejuru.
Kavatiri Albert yavuze ko mu mwaka wa 2020, abaturage babajijwe na Transparency International Rwanda bakemeza ko ruswa nto iri hasi bari 24.80%, abemeje ko ruswa iringaniye banganaga na 26.80% n’aho abavuze ko iri hejuru banganaga na 32.60%.
Mu mwaka wa 2021, abaturage babajijwe n’uriya muryango bakemeza ko ruswa iri hasi bangana na 13.30%, abavuze ko iringaniye bangana na 20.50% mu gihe abavuze ko iri hejuru bangana na 17.40%.
Iyi mibare yerekana ko muri uyu mwaka(2021) abantu bagize uruhare muri ruswa biyongereye bituma imibare iva ku kuba mito, igana k’ukuba iringaniye.
Ubu bushakashatsi, Transparency International Rwanda yabukoreye ku baturage 2,420 mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.
Icyakora abenshi mu babajijwe ni abatuye mu cyaro.
N’ubwo inzego zifite aho zihurira n’iyubahirizwa ry’amategeko ziza mu myanya ya mbere ukurikije ibyegeranyo bisohorwa n’imiryango irimo na Transparency International Rwanda, inzego z’ibanze nazo ntizibura mu myanya ya hafi mu kwaka ruswa.
Akenshi yakwa mu byerekeye gutanga uruhushya rwo kubaka, gushyirwa ku rutonde rw’abagezwaho gahunda nka Girinka n’ibindi biba bigenewe abaturage muri rusange.
-
Suwede: Umunyarwanda yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Urukiko rwo muri Suwede (Sweden) ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, rwahanishije igifungo cya burundu no kugarurwa mu Rwanda, Uwizeye Jean nyuma yo (…)
-
Abatuye Isi barasabwa gukora ibishoboka ubushyuhe bwayo bukagabanukaho dogere 1.5 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Imiryango irengera ibidukikije ku Isi iyobowe n’uwitwa 'Climate Clock’ na 'Fridays For Future’, irimo kugenda yereka abatuye Isi, isaha izareka kubara ari uko (…)
-
Museveni watangaje ibyamubayeho i Kigali muri CHOGM yemeje ko Abana muri Uganda batangira gukingirwa COVID-19 #rwanda #RwOT
Ibi yabigarutseho ubwo yagenzaga ijambo ku baturage ba Uganda rigaragaza aho igihugu gihagaze kuwa 20 Nyakanga 2022. Perezida Museveni yavuze ko muri Uganda yasabye abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima kugeza inkingo z’abana ku bigo nderabuzima byose byo mu gihugu cye, bityo ,muri ibi biruhuko batangire bakingire abana.
Yagize ati :'Tugiye gutangira gukingira abana bose, twamaze kubona ko mu minsi yashize abana barenga 14.000 banduye Covid-19. Muri aba 7 muri bo yarabahitanye. Muri ibi biruhuko bikuru , abana bose ba Uganda dushaka ko batangira guhabwa inkingo za Covid-19'
Perezida Museveni avuga ko muri Uganda hari abandi bantu barenga miliyoni 4 batarafata inkingo za Covid-19 zuzuye ari naho ahera abakangurira kwikingiza.
Yanagarutse ku kuba ibihugu bya Kenya n’u Rwanda imibare y’abandura yongeye kuzamuka nk’ikintu gikwiye gutera impungenge abanya-Uganda bityo abibutsa ko kutadohoka aribyo bizatuma batsinda icyorezo kicyugarije Isi.
Muri iri jambo kandi Museveni yahishuye uko yicaranye mu nama ya CHOGM i Kigali n’umwe mu bategetsi bakomeye wari wavuye muri Tuvalu, nyuma akaza gusanganwa ubwandu bwa Covid-19. Ibi ngo byatumye akigera muri Uganda yishyira mu kato, aho yari mu gace avukamo ka Ntungamo.
-
M23 yahawe inyito,Mai Mai zisabwa kugera ikirenge mu cya FDLR #rwanda #RwOT
Yakomeje avuga ko ikibazo cya M23 n’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo kizakemurwa n’Abakongomani ubwabo ndetse anagereranya M23 nk’umutwe w’Abanyamahanga, abakongomani bose bakwiye guhagurukira bashyize hamwe bakawurwanya.
Yagize ati :'Twifuzako ejo hazaza tugomba kuba ari twe dufite igisirikare cya mbere muri Afurika. Dukeneye urubyiruko mu gisirikare. Njye ntago najya mu ngabo kuko imyaka yansize ariko iyo nza kuba nkiri umusore mba nahise njya mu ngabo z’igihugu FARDC kugirango nkirwanirire. Ntekereza ko ikibazo cya M23 n’umutekano muke kizakemurwa n’Abakongomani ubwabo. Aba Mai Mai ni Abakongomani . Ni imitwe y’Abakongomani ubwabo. Niba igihugu gitewe n’Abanyamahanga nka M23 namwe mu gakomeza gutoteza abaturage gusa, ndababwiza ukuri ko namwe mwaba mutari Abakongomani. Ndasaba rero Mai Mai kwifatanya na FARDC mu gihe urugo rwacu arirwo rwanyu rwatewe kugirango rudashya. Mukurikize uburyo bwo kwihuza na FARDC bwashyizweho maze mujye gufasha FARDC guhangana nabo banyamahanga ba M23'
Umutwe wa M23 Ni umutwe w’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ariko abanyapolitiki benshi muri DR Congo bakaba badakunze kubemera nk’Abenegihugu bavuga ko ari Abanyarwanda.
Iyi ni imwe mu mpamvu yatangajwe na M23 ivuga ko mubyo irwanira harimo guharanira uburenganzira bw’Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda badahabwa agaciro ndetse ntibafatwe nk’abandi bakongomani ahubwo bafatwa nk’Abanyamahanga kandi muri DR Congo ariho hari gakondo yabo.
Umutwe wa FDLR wasabye Leta ya DR Congo ko yagira uruhare mu rugamba rwo kurwanya M23 yanga urunuka ivuga ko ugizwe n’Abatutsi bafashwa n’u Rwanda bityo ko ugamije kubarimbura burundu.
Itangazo ry’umutwe wa FDLR ryo kuwa 20 Nyakanga 2022, ryashyizweho umukono na Maj Cure Ngoma, umuvugizi wa FDLR rivuga ko FDLR itewe impungenge ndetse ko yamaze kubona ko Umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika EAC ,urimo gutinza gahunda yo kohereza umutwe w’ingabo uhuriwe n’ibihugu bigize uyu muryango mu rwego rwo gurwanya M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo.
-
Intabaza ku bafite virusi itera Sida bagihezwa kuri serivisi z'imari – #rwanda #RwOT
Mu bushakashatsi bwakozwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abafite Virusi itera Sida, RRP+, bugaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu rugamba rwo kurwanya Virusi itera Sida kuko u Rwanda ruri ku mwanya mwiza ariko bugaragaza ko hari ibikwiye kongerwamo imbaraga.
Muri ubu bushakashatsi bwamurikiwe abagize komite y'imibereho myiza y'abaturage mu nteko ishinga amategeko, umutwe w'abadepite mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022 hagaragajwe ko kugeza ubu ihezwa ku bafite virusi itera Sida kuko biri ku rwego rwo hasi cyane rwa 13%.
Ubusanzwe ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko iyo igihugu gifite imibare iri hasi ya 15% kiba gihagaze neza mu kurwanya Virusi itera Sida, akato cyangwa ibindi byerekeranye na yo.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n'Umuryango wa RRP+ mu gihe cy'amezi atandatu hagati ya 2019 na 2020 hagamijwe kureba intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ihezwa n'akato mu bantu bafite virusi itera Sida.
Ni ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bagera kuri 938, ku bigo nderabuzima 20 bitandukanye, aho ababajijwe biganjemo abafite virusi itera SIDA, abakora akazi k'uburaya nk'abafite ibyago byinshi byo kwandura n'andi matsinda. Bwakorewe mu turere 19 dutandukanye.
Ubwo yamurikaga ubushakashatsi Ndahimana Jean d'Amour yagaragaje ko nyuma y'imyaka 11 yari ishize kuko ubushakashatsi buheruka bwari ubwo mu 2009, hakozwe byinshi bigamije kurwanya ihezwa n'akato ku bafite virusi itera Sida.
Yagaragaje ko ubu bushashatsi ariko bugaragaza ko nubwo ikigero cy'ihezwa kiri hasi, hari aho usanga rikiri. Mu miryango abahabwa akato bari 1.29% bavuye kuri 4.1% mu gihe abagifite virusi itera SIDA bahitamo kwishyira mu kato ari 7.0% bavuye ku 8.1% mu 2009.
Abadepite bagize komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage bashimye byimazeyo ubushakashatsi bugaragaza ibyagezweho ariko banatanga ibitekerezo ku bushakashatsi ndetse n'aho kongera imbaraga.
Depite Kanyange Phoibe yavuze ko ubu bushakashatsi bwongeye kubibutsa ko virusi itera Sida igihari bityo ko nk'abahagarariye inyungu za rubanda bazafatanya mu rugamba rwo kurwanya ubwandu bushya no gutanga inama z'uburyo abafite virusi itera Sida, bakwiye kwitwara mu kugabanya ubukana bwayo.
Umuyobozi wa Komisiyo y'imibereho myiza y'Abaturage mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, Uwamariya Odette yavuze ko kuba RRP+ yarakoze ubu bushakashatsi bigiye gufasha mu gukurikirana bimwe mu bibazo byagaragajwe mu rwego rwo gushakira hamwe igisubizo no kwirinda ihezwa iryo ari ryo ryose rikororerwa abaturarwanda.
Kubona serivisi z'imari byagaragajwe nk'ahakiri icyuho
Nubwo urugendo rwo kurwanya akato ari ikintu kigikomeza kandi u Rwanda rukaba ruhagaze neza muri byo, ubushakashatsi bugaragaza ko hari ibyuho mu bintu bitandukanye aho hakiri abagihezwa mu bikorwa bitandukanye birimo guhabwa inshingano mu nzego zitandukanye.
Mu hakiri imbogamizi kuri ubu zagaragajwe n'abakoze ubushakashatsi kandi zinateye impungenge, ni uburyo kubona inguzanyo by'umwihariko nk'imara igihe kirekire usanga abantu basabwe kuzuza inyandiko z'ubwishingiza ariko nyamara kuri zo bagasabwa kugaragaza niba bataranduye Virusi itera SIDA, ibintu bifatwa nk'ibikigamije guheza abafite Virusi itera SIDA muri serivisi z'imari.
Impuguke mu buzima Dr Mporanyi Theobald yabwiye itangazamakuru ko kuba amabanki agisaba abantu kugaragaza niba koko bataranduye virusi itera SIDA mu rwego rwo guhabwa inguzanyo z'igihe kirekire bitagikwiye kuko bifatwa nko kubaheza.
Ati 'Bamwe bahuraga nabyo bagiye nko gusaba inguzanyo, banki ikamwemerera ariko bagera mu bigo by'ubwishingizi ugasanga bababwira ko bagomba kuzana uko bahagaze ariko bibanda kuri SIDA. Ibyo byabaye bimwe mu mbogamizi kuko mu mategeko mpuzamahanga no mu itegeko nshinga ryacu rivuga ko abantu bose bareshya imbere y'amategeko.'
'Haracyibazwa rero impamvu abantu basabwa icyemezo cy'uko batarwaye SIDA kandi nk'abantu b'inzobere mu buzima iyo turebye impfu dufite izikomoka kuri SIDA uzigereranyije usanga ari nkeya kurusha izindi kandi icyo twabonye ari imbogamizi.'
Umuyobozi w'Urugaga rw'abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda, Muneza Sylvie, yagaragaje ko izindi mbogamizi zigihari zishingiye ku bana bakiri ku ishuri, aho usanga bigorana ko umwana yafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kuko bishobora kuba icyasha kuri we n'intandaro yo guhezwa.
Ati 'Twasanze ari ikibazo gikomeye kuri bariya bana biga bari mu kigo, hari ibigo bimwe na bimwe bidaha agaciro uriya mwana usanzwe afata imiti kuko nk'iyo habayeho isaka wa mwana ashobora guhisha bya binini, umwana bikamubera imbogamizi zo kwisobanura kubera aba ari imbere y'abana bagenzi be'.
Yakomeje agira ati 'Ibi bituma hari n'abahabwa imiti ntibayijyane kubera kwanga ko basakirwa mu ruhame, turifuza ko Leta yadufasha nk'uko yakoze ubukangurambaga ku buryo ibigo by'amashuri byafasha ba bana gufata imiti ya SIDA kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze'.
Intabaza ku rubyiruko n'abagabo bari kwandura ku bwinshi
Mu gihe hari kurwanwa urugamba rwo guhangana no kugabanya Virusi itera SIDA n'ubwandu bayo mu gihugu nk'intego yo kugeza nibura mu 2030 ubwandu bushya buri kuri 0% mu Rwanda, impungenge ziracyari zose ku rubyiruko rw'abana b'abakobwa n'abagabo.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abanduye Virusi itera SIDA bagera kuri ku bihumbi 220 bangana na 3% mu gihe muri Afurika yose habarurwa abagera kuri miliyoni 23, 8.
Muri iyi mibare ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko ruri hagati y'imyaka 25 na 34 ari bo biganje mu kugira ubwandu bushya ndetse bakaba ari nabo bakibasirwa cyane no guhabwa akato ku kigero cya 48%.
Depite Manirarora Annoncée yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye ari uko usanga abana b'abakobwa basigaye batinya gutwara inda kuruta uko bakandura virusi itera SIDA.
Impamvu urubyiruko rugarukwaho ni ukudafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kimwe n'abagabo.
Muneza Slyvie yavuze ko hakenewe kwagura ubukangurambaga mu rubyiruko no mu bagabo hagamijwe gukomeza kubegera cyane ko hanashyizweho inzego ziruhagarariye mu turere twose tw'igihugu.
Abadepite bagaragaje ko hagiye gukorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ukwiyongera ku bwandu bushya by'umwihariko mu bagabo n'urubyiruko no gushishikariza abari muri ibi byiciro gufata imiti mu gihe bagize amahirwe make yo kwandura.
Intego y'u Rwanda n'Isi ni ukugera ku ntego ya 95 inshuro eshatu, bivuze ko mu Banyarwanda, nibura 95% by'abantu banduye bazabasha kwipimisha ubwandu bwa virusi itera SIDA, 95% by'abipimishije bagasanga baranduye bafate imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, naho 95% by'abayifata bakagira ubudahangarwa bw'umubiri ku rwego rwo hejuru.
-
Impuruza ku bikorwa bya muntu bikomeje kwangiza ibidukikije – #rwanda #RwOT
Ni ubutumwa bwatangiwe muri Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2022, ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga burangajwe imbere n'Umushinga 'Climate Clock' urengera ibidukikije.
Imihindagurikire y'ibihe ni ingaruka z'iyangirika ry'ibidukikije ryugariye Isi muri rusange, kuko ibikorwa bya muntu ku Isi bigenda byiyongera, inganda n'ibindi bikomeza kwaguka, bituma hari ibyuka byoherezwa mu kirere bikangiza akayunguruzo k'izuba.
Ni ibintu bituma ubushyuhe mu Isi bwiyongera kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka 20 ishize ubushyuhe bumaze kwikuba inshuro 80.
Umuvugizi wa Climate Clock akaba na Ambasaderi w'Ubukerarugendo, Umuco n'ubugeni muri Ghana, Matthew Mensah yavuze ko icyi aricyo gihe cyo gufata ingamba zo guhangana n'iyangirika ry'ibidukikije bigishoka.
Yakomeje avuga ko impamvu ubu bukangurambaga bwabereye muri iyi kaminuza ari uko urubyiruko ari rwo rukwiye kugira uruhare mu kurinda ibidukikije.
Matthew avuga ko urubyiruko by'umwihariko ururi mu mashuri ari rwo rushobora kugira uruhare mu guhashya iyangiza ry'ibidukikije binyuze mu kuba barinda ibidukikije.
Ati 'Twese atari ukuvuga ngo ni urubyiruko gusa, hari byinshi dushobora gukora, niba umaze gushyira umuriro muri telefone yawe ucomore 'Chargeur', niba usohotse ukaba wasiga uzimije amatara, kandi ukirinda kwangiza ibidukikije, ujugunya imyanda ahatarabugenewe n'ibindi.'
Yakomeje agira ati 'Akenshi iyo ndi muri Ghana cyangwa ibindi bihugu bya Afurika ubona umuntu utwaye imodoka agafungura idirishya akajugunya imyanda cyangwa plastic hanze, ntabwo byumvikana, abantu ntabwo bitaye ku ngaruka ziterwa n'iyangirika ry' ibidukikije atari no ku bihugu byabo ahubwo n'ikiremwa muntu.'
Kuva mu 2008, Leta y'u Rwanda yashyizeho ingamba zigamije kurengera ibidukikije ubwo hacibwaga burundu ikoreshwa ry'amasashi.
Nyuma yo guca amashashi, mu 2020 rwatangiye n'urugamba rugamije guca amacupa ya plastique akoreshwa rimwe. Aho kugira ngo icupa ry'amazi rikoreshwe nyuma rihite rijugunywa, ubu gahunda ni uko hakwifashishwa ubundi bwoko bw'iryakoreshwa inshuro nyinshi.
Inganda zicuruza amazi, nka Inyange zatangiye gukora amacupa y'ibirahure agomba gusimbura aya-plastique. Skol nayo yakoze umushinga wo gucuruza ibicuruzwa byayo mu macupa y'ibirahure.
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Rusibana Claude yavuze ko uko abatuye Isi biyongera, uko inganda zubakwa ari nyinshi niko n'ibibazo by'imuhindagurikire y'ikirere byiyongera.
Ati 'Isi yugarijwe cyane n'ibibazo akenshi biterwa n'imihindagurikire y'ikirere,Isi ni umubumbe munini utuwe n'abantu benshi, uko abantu bayituramo ari benshi, uko inganda zubakwa ari nyinshi, uko iterambere rikenerwa niko ibibazo bigenda biba biturutse kuri abo bayituye.'
Yakomeje agira ati 'Uyu munsi rero iyi mpuruza yabayeho ni ukugira ngo buri wese yumveko ari we muti w'ibibazo biterwa n'imihindagurikire y'ikirere n'ibihe. Ikindi ni uko iyi mihindagurikire y'ikirere ishyira ubuzima bwacu mu kaga kubera cyane cyane izuba, imvura nyinshi ikabije, ibyo byose bibangamira ubuzima bwacu tubayemo.'
Ngabo Serge wiga mu mwaka wa mbere muri ULK, yavuze ko ingamba bafashe ari ukubera ijwi abandi batagize amahirwe yo kumva inama bagiriwe.
Yagize ati 'Umusanzu wanjye ni ukuba ijwi riranguruye ry'abatagize amahirwe yo kumenya iby' ubu bukangurambaga.'
Ubu bukangurambaga bwa 'Climate Emergency Day' bufite intego yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Paris, yerekeye imihindagurikire y'ibihe.
Yemeranyijweho mu Ukuboza 2015, agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye kugira ngo igipimo mpuzandengo cy'ubushyuhe bw'Isi kigume munsi ya dogere celcius 2, intego ikaba ari uko kigera hasi ya dogere 1,5.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ubu bukangurambaga
Abanyeshuri ba ULK bahamagariwe kujya mu ngamba zo kurwanya ihumanywa ry’ikirere
Matthew na Dr Rusibana bafashe ifoto n’abitabiriye
Ngabo Serge wiga muri ULK avuga ko bagiye gutanga umusanzu wabo nk’urubyiruko
Nyuma yo kwiyemeza kujya mu ngamba,bafashe ifoto y’urwibutso
Umuvugizi wa Climate Clock akaba na Ambasaderi w’Ubukerarugendo, Umuco n’ubugeni muri Ghana, Matthew Mensah n’Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Rusibana Claude
Umuvugizi wa Climate Clock akaba na Ambasaderi w’Ubukerarugendo, Umuco n’ubugeni muri Ghana, Matthew Mensah ubwo yaganiraga n’itangazamakuru
Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr Rusibana Claude, yavuze ko ibikorwa bya muntu bikomeje kwangiza ibidukikije bityo hakwiye ingamba zihamye
Amafoto: Akayezu Jean de Dieu