Category: Uncategorized

  • Yaje i Kigali aje guhinduza irangamuntu! Ibit… – #rwanda #RwOT

    Ubu abantu benshi bategerezanyije amatsiko indirimbo yitwa “Kashe” imwe mu zigiye gusobanura Element uwo ariwe mu muziki nyarwanda dore ko uyu musore yamaze guhabwa ubutumwa ibihumbi 2,000 yari yasabye abakunzi be ngo asohore indirimbo.

    Iyi ndirimbo yamaze kuvugisha abantu, inyaRwanda.com ifite amakuru y'uko ari iyo mu myaka itatu ishize, ikaba imaze amezi atanu. Amakuru avuga ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, ikaba iririmbwe mu ndimi eshatu ari zo Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa.

    Mu kiganiro Element aherutse kugirana na inyaRwanda tumubaza icyo atekereza ku bijyanye no kujya mu muziki mu bijyanye no kuririmba, yavuze ko ikintu cyose kijyanye n’ubuhanzi “Art” yagikora byumvikana ko ku mahitamo y'abakunzi be babonye abishoboye n'umuziki yawinjira.

    Imyaka ibiri irashize tumenye izina Eleéeh cyangwa se Element mu ndirimbo z'abahanzi nyamara si yo mazina yiswe n'ababyeyi be kuko mu busanzwe yitwa Mugisha Robson, ariko kubera ubuhanga bwe tumenya uwo ariwe.

    Kuva yatangira kwigaragaza mu mwaka wa 2020 ntabwo arakuraho, ni we uyoboye mu gukora indirimbo nyinshi kandi zikunzwe aho akorera muri Studio nayo igezweho ya Country Records aho asanzwe yandikira indirimbo akaziha abandi bahanzi bakaziririmba.

    Shira amatsiko kuri Element

    Umunsi umwe Mugisha Robson(Element) yavuye iwabo aho yavukiye mu Karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba aza mu mujyi wa Kigali aho yari mu bijyanye no guhinduza indangamuntu ye, ariko birangira ahuye na Iyzo Pro wakoreraga muri NEP Records, kuri we ngo byari igitangaza kubona abahanzi bakomeye barimo DJ Pius.

    Element agiye gushyira hanze indirimbo yise “Kashe”

    Ati 'Hari inshuti yanjye yambwiye ngo impuze na Iyzo kuko najyaga ncura injyana (beats). Tujyayo dusangayo abahanzi bakomeye barimo DJ Pius. Kuri njyewe numvaga ari ibintu bidasanzwe.'

    Element wari ufite gahunda yo kwereka Iyzo ko ari umucuranzi mwiza, byarangiye agaragaje impano yo kuririmba, amusaba ko yaba n'umuhanzi.

    Ati 'Icyo gihe nahise ninjira mu bintu byo kuririmba, ibyo gutunganya indirimbo nsa n'ubyibagirwa ariko ndi mu rugo nkanjya nikorera injyana nkaziririmbamo. Iyzo yari yaranyemereye kumfasha.'

    Iyzo ngo yaje kubura umwanya, amuhuza n'ubuyobozi bwa Country Records kugira ngo bumukurikirane mu muziki ariko kuburabuzwa n'abatunganya indirimbo bimutera umujinya wo kureka kuririmba yiyemeza gusubira mu bya mbere.

    Element hamwe n’umubyeyi we

    Ati 'Twagiye gushaka aba producer ngo bankorere, barampobagiza bamburira umwanya. Batumye ngira umujinya mwiza ndavuga nti 'ibintu byo kuba umuhanzi ndabirambiwe n’ubundi kuva kera ntabwo nashakaga kuba umuhanzi’.'

    Yavuze ko abifashijwemo n'umuyobozi wa Country Records, NoopJa, yashatse amahugurwa y'amezi atandatu mu bijyanye no gutunganya indirimbo yahawe n'aba producers bo muri Nigeria.

    Element na Kenny Sol umwe mu bahanzi akorera indirimbo

    Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitabarika kandi zakunzwe cyane ubu akaba ari kwitegura gushyira hanze iye bwite ndetse amakuru inyaRwanda.com ifite ni uko iyi ndirimbo itari burenze iki cyumweru itarajya hanze ntagihindutse.

    Producer Element hano yari ku ivuko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119280/yaje-i-kigali-aje-guhinduza-irangamuntu-ibiteye-amatsiko-kuri-element-nindirimbo-ya-mbere–119280.html

  • Abanyamuryango ba FERWAFA basabiye umunyamabanga wayo gufatirwa ibihano bikarishye #rwanda #RwOT

    Abanyamuryango b'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, basabye Perezida waryo, Nizeyimana Olivier, gufata ibyemezo bikarishye ku Munyamahanga Mukuru, Muhire Henry, ushinjwa imyitwarire idahwitse aho yasinye amasezerano n'uruganda rwa Masita bitari mu nshingano ze.

    Ibi byagaragajwe n'abanyamuryango bitabiriye Inteko rusange ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2022, bagaragaje ko batashimishijwe no kumva ko Muhire yijanditse muri ibyo bikorwa.

    Perezida wa FERWAFA,Nizeyimana Olivier yabwiye abanyamuryango b'uru rwego ayobora ko na bo batunguwe no kumva ko ayo masezerano yasinywe.

    Ati “Twatanze uburenganzira bwo kujya gusura uruganda rwa Masita, habayeho ikbazo cyo gusinya amasezerano yasinywe, natwe byaradutunguye.”

    Nizeyimana Olivier, yasabye abanyamuryango kwihangana kuko ikibazo cya Muhire Henry kirimo gukurikiranwa n'inzego z'ubutabera na Minisiteri ya Siporo,bityo ko batagifataho umwanzuro.

    Hari amakuru avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rumaze iminsi rukora iperereza kuri aya masezerano bivugwa ko FERWAFA yazishyura asaga miliyari 2 Frw mu gihe itayubahirije nk'uko byemeranyijwe.

    Perezida wa FERWAFA yatinze kugera muri iyi nama kuko yari yagize urugendo rw'akazi muri Maroc, indege yagombaga kumugeza mu Rwanda nijoro.

    Yageze i Nairobi agira ikibazo cy'indege, bamuha iya saa Tanu bituma asaba ko inama iba itangiye akabageraho yakererewe.

    Saa 13:10 ni bwo Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier,yageze mu cyumba cyabereyemo inama y' Inteko Rusange ya FERWAFA.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanyamuryango-ba-ferwafa-basabiye-umunyamabanga-wayo-gufatirwa-ibihano

  • Mu kwihorera k'uwari umukunzi we,umukobwa w'imyaka 23 yashakanye n'uwari kumubera sebukwe #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 23 yashakanye na se w'uwari umukunzi we w'imyaka 89 mu rwego rwo kumwihoreraho kubera ko yamuciye inyuma ku bagore benshi.

    Yagaragaje ko uwahoze ari umukunzi we yamuciye inyuma ku bagore benshi, barimo na bamwe mu nshuti ze, kandi ko atumva impamvu ari we yabikoreye.

    Yagize ati”Nashakanye na se w'uwahoze ari umukunzi wanjye. Niswe igicucu kubera gushakana na se w'uwahoze ari umukunzi wanjye, ariko uwahoze ari umukunzi wanjye yanshiye inyuma ku bagore benshi,barimo n'incuti zanjye. '

    Ntabwo hatangajwe izina n'igihugu uyu mukobwa akomokamo gusa urukundo rwe n'uyu musaza rwaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/mu-kwihorera-k-uwari-umukunzi-we-umukobwa-w-imyaka-23-yashakanye-n-uwari

  • Umuntu ava kure! Ifoto ya kera ya Christopher ari hagati ya Knowless na Teta Diana yashyizwe hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaciye umugani mu Kinyarwanda ngo Umuntu ava kure! Kenshi na kenshi iyo turebye amafoto yacu yo mu myaka yashize bamwe turaseka cyangwa se tukishima mu buryo butandukanye bitewe nuko twanganaga muri iyo myaka. Nyamara aba ari igihe cyo gushima Imana ikomeje kudukuza no gutuma twegera ejuru.

    Ku rubuga rwa instagram hasakajwe ifoto igaragaa umuhanzi Muneza Christophe wamamaye cyane ku izina rya Christopher aho yarari kumwe n'abahanzikazi Butera Knowless na Teta Diana ari hagati yabo. Ni ifoto yashyizwe hanze na Christopher ubwe abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/umuntu-ava-kure-ifoto-ya-kera-ya-christopher-ari-hagati-ya-knowless-na-teta-diana-yashyizwe-hanze/

  • Umugaba mukuru w’Ingabo za Bénin ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, Umugaba murukuru w’Ingabo za Bénin, Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI, yageze mu Rwanda (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-za-benin-ari-mu-rwanda-mu-ruzinduko-rw-akazi

  • Nizeyimana Mirafa wanyuze muri Rayon sport yasohoye impapuro ziteguza ubukwe bwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Mirafa wamenyekanye mu makipe akomeye mu Rwanda ndetse kuri ubu akaba akina hanze y'u Rwanda.

    Nizeyimana Mirafa agiye kurushinga n'umukobwa ukomoka mu gihugu cya portugal bamaze igihe mu rukundo kuva yagera mu gihugu cya zambia.

    Mirafa na Rosalyn Dossantos babanje gusezerana mu dini ya islam aho iyo mihango yabaye mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/nizeyimana-mirafa-wanyuze-muri-rayon-sport-yasohoye-impapuro-ziteguza-ubukwe-bwe/

  • Kecapu wamamaye muri Bamenya yakoze ubukwe n’umusore bakundanye imyaka irenga 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mukayizere Jalia Nelly [Kecapu] ukunzwe muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasabwe anakobwa na Jean Luc bamaze igihe bakundana.

    Umuhango wo gusaba no gukwa ukaba wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 32 Nyakanga 2022, wabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Mera Neza.

    Ni ubukwe bwari bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo ababarizwa mu ruganda rwa sinema ariko biganjemo abo bakinana muri Bamenya nka Kanimba ukina ari umugabo we, Bamenya ukina ari umukozi wa bo wo mu rugo ndetse na Bijoux ukina ari musaza wa Kanimba.

    Nyuma yo gusaba no gukwa, isezerano ryabo bagiye kurihamiriza imbere y’Imana mu Idina ya Islam umuhango wabereye mu Musigiti wo kuri Onatracom.

    Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe na yo igomba kubera muri Mera Neza n’ubundi.

    Bagiye kubana nyuma y’uko tariki ya 27 Gicurasi 2022 we na Jean Luc bari basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

    Ibi byose byabaye nyuma y’uko muri Gicurasi 2022 ari bwo Jean Luc batangiye gukundana muri 2010 yari yamwambitse imbeta fiançailles amusaba ko bazana akaramata undi na we arabyemera.

    Kanimba na Bamenya bakinana bari bamwambariye

    Bijoux na we yari yaje kumushyigikira

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kecapu-wamamaye-muri-bamenya-yasabwe-aranakobwa-n-umusore-bakundanye-imyaka-irenga-10-amafoto

  • Perezida wa FERWAFA yabuze amahitamo! Yokejwe igitutu n’abanyamuryango bamusaba kwirukana Muhire wasinye mu izina rye #rwanda #RwOT

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yemeje ko yohereje itsinda ry’abantu bayobowe n’umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry mu Buholandi gusura uruganda rwa Masita we akaza yasinye amasezerano.

    Hamaze iminsi havugwa inkuru ya Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA wagiye gusura uruganda rukora imyenda mu Buholandi rwa Masita ngo barebe ko yazajya yambika ikipe y’igihugu ariko we agahita asinya amasezerano abamutumye batabizi.

    Si ibyo gusa kuko uru ruganda rwanohereje imyenda ihageze agasaba amafaranga yo kuyikura muri MAGERWA ariko akayimwa kuko yasinye amasezerano batabizi, bivugwa ko yahise aguza amafaranga mu izina rya FERWAFA akajya kuyikuzayo.

    Nyuma y’uko FERWAFA yanze aya masezerano yari yasinywe, byavuzwe ko Masita ishobora kurega FERWAFA maze ikishyura aya masezerano yanze.

    Ibi byose mu nama y’inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yabaye uyu munsi, perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yemereye abanyamuryango ko ibi byavuzwe mu itangazamakuru ari byo.

    Yavuze ko nka FERWAFA bicaye bagatekereza uburyo bagirana imikoranire n’inganda zikora ibikoresho bya Siporo ari nayo mpamvu bari bahereye ku ruganda rwa Masita barusura ariko nta we batumye gusinya amasezerano.

    Ati “hari abo nahaye uburenganzira bwo kujya gusura urwo ruganda rwa Masita ariko hajemo ikibazo cy’amasezerano, twaratunguwe gusanga yarasinye amasezerano tutabizi ariko hari izindi nzego zidufasha zirimo na Minisiteri ya Siporo, ubu muribaza byinshi niba ari FERWAFA izishyura ariko nkeka ko bizarangira neza.”

    Aha niho abanyamuryango bagiye batangaho igitekerezo basaba ko umunyabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry yakwirukanwa kubera ko batumva uburyo yasinyiye FERWAFA batabimutumye

    Mu bayobozi b’amakipe bamusabiye kwirukanwa harimo na Mvukiyehe Juvenal wa Kiyovu Sports wavuze ko ubwo aheruka i Burayi muri Masita bamubwiye ko biteguye gutanga ikirego muri FIFA.

    Ati “ubwo mperuka i Burayi nabonanye n’abantu bo muri MASITA, bambwiye ko biteguye gutanga ikirego muri FIFA, ngo kuko bagerageje kumvikana namwe baranahamagara ntimwitabe (…) niba uri umuyobozi uba ugomba gufata imyanzuro.”

    Nyuma yo kumva ko abanyamuryango bamusaba kwirukana Muhire Henry, Olivier yavuze ko iki kibazo hari inzego zirimo kugikurikirana ndetse ko na we hari ibyo agitegereje kumenya no kubona bijyanye n’iki kibazo ndetse ko ibyo bifuza bishobora kuba ariko na none bitari nonaha.

    Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier (iburyo) yasabwe kwirukanwa Muhire Henry (iburyo), umunyamabanga wa FERWAFA yemeje ko yakoze amakos agasinyana n’uruganda FERWAFA itabizi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-ferwafa-yabuze-amahitamo-yokejwe-igitutu-n-abanyamuryango-bamusaba-kwirukana-muhire-wasinye-mu-izina-rye

  • Kugwa kwa Habyarimana n’indege ye birimo urujijo – Gen. Kabarebe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida w’u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, avuga ko Habyarimana Juvenal kugwa n’indege ye birimo urujijo, kuko ngo hari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/kugwa-kwa-habyarimana-n-indege-ye-birimo-urujijo-gen-kabarebe

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Issoufou wahoze ayobora Niger #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'uwahoze ari Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou uri mu Rwanda mu nama mpuzamahanga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afurika.

    Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022.

    Mahamadou Issoufou yayoboye Niger kuva muri Mata 2011 kugera mu kwezi nk'uko mu 2021.

    Inama ya APAC yitabiriye iteraniye mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 18 Nyakanga, izasozwa ku wa 23 Nyakanga 2022.

    Ifite intego igaruka ku kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima hagamijwe kugera ku 'Iterambere rirambye rya Afurika.''

    APAC yitabiriwe n'abarenga 2000 bo mu bihugu 52 bya Afurika no hanze yayo.

    U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama yari isanzwe ibera ku Migabane y'u Burayi, Amerika na Aziya. Ihuriza hamwe abarimo abaminisitiri, abafata ibyemezo, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye urubyiruko n'abahanga mu bya siyansi.

    The post Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Issoufou wahoze ayobora Niger appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/23/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-issoufou-wahoze-ayobora-niger/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-issoufou-wahoze-ayobora-niger