Category: Uncategorized

  • Afurika y'Epfo yabaye ikipe ya 3 yegukanye igikombe cy'Afurika cy'abagore #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Afurika y'Epfo yegukanyeIgikombe cy'Afurika cy'abagore 2022 [Total Energies WAFCON 2022 ] itsinze ku mukino wa nyuma Maroc yacyakiriye ibitego 2-1 mu mukino wasifuwe n'Umunyarwandakazi,Mukansanga Salima.

    Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma inshuro 5,Afrika y'Epfo yegukanye igikombe cy'Afrika cy'abagore bwa mbere itsinze Maroc ibitego 2-1.

    Afrika y'Epfo igitwaye itsinze imikino yose,yinjije ibitego 10 yinjizwa 3.

    Ibaye ikipe ya 3 itwaye iki gikombe nyuma ya Nigeria(11) na Guinée Équatoriale yagitwaye muri 2008 & 2012)

    Hilda Magaia yabaye intwari ya Banyana Banyana, atsinda ibitego bibiri byihuse mu gice cya kabiri afasha Afrika yepfo guhagarika imyaka myinshi y'agahinda idatwara iki gikombe.

    Nubwo Rosella Ayane yishyuye igitego kimwe ku ruhande rwa Atlas Lionesses mu minota icumi ya nyuma y'umukino, ntibyari bihagije kugira ngo iyi kipe yari igeze bwa mbere ku mukino wa nyuma yitware neza

    Afurika y'Epfo yari yatsinzwe ku mikino ine ya nyuma irimo uwo muri 2000, 2008, 2012 na 2018.

    Kapiteni Refiloe Jane wa Afurika y'Epfo yabwiye BBC Sport Africa ati: “N'ubunararibonye bucishije bugufi, kandi ni amarangamutima menshi,urebye urugendo twakoze nka Banyana Banyana.”

    “Kuba tugeze kuri iyi ntsinzi bisobanuye byinshi kuri buri wese.Ubwo ifirimbi ya nyuma yavugaga, narize. Byari ibintu byiza kandi byuzuye amarangamutima.

    “Ntabwo ntekereza ko nigeze kurira cyane nyuma y'umukino w'umupira w'amaguru – byerekana urugendo rwacu, ibintu byose twanyuzemo bwa nyuma byaje guhurira hamwe.”

    Ku mutoza wa Banyana Banyana, Desire Ellis, iyi yari intsinzi ishimishije cyane nyuma yo kugerageza akananirwa.Nk'umukinnyi,kwegukana iki gikombebyamuhojeje amarira yarize ubwo yatsindwaga ku mukino wa nyuma mu myaka 22 ishize.

    Igice cya mbere cyari ibintu byari bitoroshye, nta mahirwe yo gutera mu izamu yabonetse ku mpande zombi, ariko umukino wahinduye isura ubwo Magaia yinjizaga mu rushundura umupira ku munota wa 60 w'umukino. Afurika y'epfo yahise iyobora umukino.

    Nyuma y'iminota umunani, uyu mukinnyi yinjije igitego cya 2 cya Afurika y'Epfo bituma Abanya Maroc bari benshi kuri stade bacika intege.







    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afurika-y-epfo-yabaye-ikipe-ya-3-yegukanye-igikombe-cy-afurika-cy-abagore

  • Abarimu bita ku banyeshuri bafite ubumuga bagiye kongererwa ubushobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) ku bufatanye n’ umushinga witwa 'SpecialSkills Consultancy’ bateguye umushinga ugiye kwita mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/ibikorwa-by-uburezi/article/abarimu-bita-ku-banyeshuri-bafite-ubumuga-bagiye-kongererwa-ubushobozi

  • OMS yasabye Isi ko ubushita bw’inguge bufatirwa ingamba zihutirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), ryemeje ko indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox cyangwa Variole du Singe), ifatirwa ingamba (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/oms-yasabye-isi-ko-ubushita-bw-inguge-bufatirwa-ingamba-zihutirwa

  • Intego ni ugutwara ibikombe byose – Umutoza mushya wa Rayon Sports #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itangiye imyitozo ku wa 22 Nyakanga 2022, yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, umutoza w’iyo kipe, Haringingo Christian (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/intego-ni-ugutwara-ibikombe-byose-umutoza-mushya-wa-rayon-sports

  • RDF yaba igiye kwerekeza muri Bénin? – #rwanda #RwOT

    Uruzinduko rwe i Kigali ruje rukurikira urundi we na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Bénin, Aurelien Agbenonci, bagiriye i Kigali mu minsi 135 ishize [amezi ane n'iminsi 13] bagahura na Perezida Kagame.

    Icyo gihe, Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Agbenonci n'abo bari kumwe bari bazaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we, Patrice Talon.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, ibyo biganiro byari byitabiriwe n'abarimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'Igihugu, IGP Dan Munyuza ndetse n'Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rushinzwe iperereza n'Umutekano, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

    Urebye abari bitabiriye, bigaragaza ko ingingo zaganiriweho zifitanye isano n'umutekano kuko usibye ba minisitiri babiri b'ububanyi n'amahanga b'abasivile, [Prof Nshuti Manasseh na Aurelien Agbenonci] abandi bose bari abasirikare.

    Today President Kagame received Aurelien Agbenonci, Benin's Minister of Foreign Affairs who is in Rwanda as Special Envoy with a message from President Patrice Talon. pic.twitter.com/olsbbhNVeV

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 10, 2022

    Kuri uyu wa Gatandatu, Igisirikare cy'u Rwanda, RDF, cyatangaje ko urugendo rwa Brig Gbaguidi rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'igisirikare cy'ibihugu byombi.

    Brig Gen F. Gbaguidi yabwiye itangazamakuru ko yaje mu Rwanda atumwe na Perezida we, Patrice Talon, kuganira na mugenzi we w'u Rwanda ku ngingo zijyanye n'umutekano.

    Nta yandi makuru yigeze atangazwa y'ingingo zihariye Gen Kazura na Brig Gen F. Gbaguidi baganiriyeho.

    Ubwo Gbaguidi aheruka mu Rwanda ntabwo yari Umugaba Mukuru w'Ingabo za Bénin. Icyo gihe yari Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka. Hashize iminsi 33 avuye mu Rwanda [ku wa 12 Mata 2022] yahise azamurwa mu ntera agirwa Umugaba Mukuru w'Ingabo.

    Muri iyo minsi kandi, ku wa 30 Werurwe, Bertin Bada wari ufite ipeti rya Colonel yahise azamurwa mu ntera ahabwa irya Brigadier General. Nawe yari i Kigali. Yari asanzwe ari Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere.

    RDF yaba igiye kujya muri Bénin ?

    Uruzinduko rw'aba basirikare bakuru ba Bénin ruraca amarenga ko hari imikoranire yihariye yaba yitezwe hagati y'impande zombi.

    Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, nawe yabikomojeho ku wa 30 Mata, ubwo yari mu Nama Nkuru ya 15 y'Umuryango FPR Inkotanyi.

    Icyo gihe yavuze ko hari ibihugu bibiri u Rwanda ruteganya koherezamo ingabo mu bikorwa byo gushaka no gusigasira amahoro, gusa ntiyigeze atangaza ibyo aribyo ariko yavuze Bénin mu gutanga urugero.

    Magingo aya u Rwanda rufite Ingabo mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique na Mozambique. Hose ziriyo mu butumwa bushingiye ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Biragenda neza ugereranyije, ari hano mu gihugu, ari aho dufite abasore n'inkumi, abana banyu, abavandimwe banyu bari muri misiyo hirya no hino, ari Mozambique, ari Repubulika ya Centrafrique, hari n'ahandi nka habiri hagiye kuza.'

    'Byose ni ibijyanye n'imyumvire yacu n'imikorere nk'igihugu kandi birimo n'inyungu nyinshi ahubwo ni uko mwinanirwa gusa naho ubundi harimo inyungu nyinshi, z'ubuhahirane, z'imikoranire itandukanye byungukira Abanyarwanda.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko imipaka yamaze kwaguka, ko nyuma ya Centrafrique na Mozambique, ejo hashobora kuzaza Bénin, umunsi ukurikiyeho hakaboneka amahirwe muri Congo Brazaville gutyo gutyo.

    Ati 'Imipaka yaragutse, Mozambique, hari Centrafrique, ejo Bénin n'ahandi gutyo.'

    Umva ku munota wa 55:00

    Bénin isumbirijwe n'imitwe y'iterabwoba

    Bénin iherutse kwandikira Umunyamabanga Mukuru wa Loni imumenyesha ko iteganya gukura ingabo zayo zose n'Abapolisi mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mali.

    Impamvu yatanzwe muri iyo baruwa, ni uko Bénin ifite ibibazo by'umutekano imbere mu gihugu, ishaka ko abasirikare bayo bagira uruhare mu kubirwanya.

    Bénin imaze iminsi ifite ikibazo cy'umutekano muke giterwa n'ibikorwa by'iterabwoba biri mu Majyaruguru yayo, aho umutwe utaramenyekana ukomeje kwangiza ibintu. Ni yo mpamvu Perezida Talon yafashe iya mbere akanzura ko mu 2023 ingabo ze zose zizava muri Mali.

    Abasirikare ba Bénin bari muri Mali barimo 140 bafite ibirindiro ahitwa Kidal mu majyaruguru y'igihugu. Hari abandi 250 barimo abarwanira ku butaka bafite ibirindiro mu gace ka Sénou hafi y'Umurwa Mukuru wa Mali, Bamako.

    Iyo baruwa yanditswe umunsi umwe nyuma y'uko ku wa 27 Mata mu Majyaruguru y'Igihugu ibyihebe byateye Station ya Polisi ya Monsey, bikica umupolisi.

    Hashize imyaka ine Bénin yibasirwa n'ibitero by'iterabwoba ndetse bivugwa ko kuva mu Ugushyingo kugera muri Mata, nibura hari hamaze kugabwa ibitero birenga 30 kandi bikagwamo abantu. Aho bigabwa ni hafi ya Burkina Faso, igihugu n'ubundi kimaze igihe cyibasirwa n'ibyihebe.

    Kubera ibitero bya hato na hato bigabwa mu duce twa Monsey na Karimama, Guverinoma ya Bénin yafashe umwanzuro wo kongera abasirikare mu duce twose tubarizwamo umutekano muke.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, ubwo yakirwaga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ku Kimihurura

    Brig Gen F. Gbaguidi ubwo yasuhuzaga Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga

    Brig Gen F. Gbaguidi yakiriwe mu cyubahiro kigenewe umusirikare mukuru

    Brig Gen F. Gbaguidi yaganiriye na Gen Kazura ku bibazo by’umutekano

    Mu basirikare bakuru bitabiriye ibiganiro usibye Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura (hagati) harimo kandi Gen Maj Andrew Kagame (ibumoso bwa Kazura); Umugaba wungirije w'Inkeragutabara; Gen Maj Gumisiriza Wilson ukuriye umutwe urwanisha ibifaru na Col Gasana Geoffrey, Umugaba wungirije mu Ngabo zirwanira mu Kirere

    Brig Gen F. Gbaguidi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziruruhukiyemo

    Umugaba Mukuru w'Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi (ibumoso imbere) yari mu Rwanda ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bénin, Aurelien Agbenonci, yashyikirizaga Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Patrice Talon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yaba-igiye-kwerekeza-muri-benin

  • Gentil Misigaro yatumiye Patient Bizimana, El… – #rwanda #RwOT

    Gentil Misigaro amaze iminsi micye ageze i Burayi aho yaherekejwe n’umugore we Rhoda Mugiraneza uri kumufasha bikomeye muri iyi minsi mu migendekere myiza y’ibikorwa bye by’umuziki. Uyu muramyi afite ibitaramo bizabera mu bihugu bitandukanye by’Uburayi nk’u Budage, u Bwongereza n’u Bubiligi. Nyuma yo gutaramira kuri uyu mugabane, azahita yerekeza muri Amerika mu bitaramo bizabera muri Kentucky ndetse na Phoenix.

    Gentil Misigaro n’umugore we mu bihe byiza i Burayi

    Mu mpera z’icyumweru gitaha ni ukuvuga tariki 29-31/07/2022, Gentil Misigaro azataramira mu Budage mu mujyi wa Hannover, hanyuma tariki 06/08/2022 azataramire mu Bwongereza mu Mujyi wa Manchester. Igitaramo gisoza urugendo rwe i Burayi kizaba tariki 14/08/2022 kibere i Brussels mu Bubiligi. 

    Iki gitaramo cyo mu Bubiligi umuntu yavuga ko gikomeye cyane dore ko azagihuriramo n’abaramyi b’ibyamamare mu muziki wo kuramya Imana ari bo Patient Bizimana umuramyi wubashywe cyane mu Rwanda, Elysee Bigira wari ishyiga ry’inyuma muri Gisubizo Ministries akibarizwa mu Rwanda ndetse n’umunyempano Keilla Gahimbare.

    Mu kanya gashize Gentil Misigaro yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ararika abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana kutazacikwa n’iki gitaramo agiye gukorera mu Bubilig. Yanditse ati Brussels ni mwe mutahiwe (yahise ashyiraho utumenyetso rw’umuriro), tuzaba turi kumwe na Patient, Elyse, Keilla ndetse n’abandi bakozi b’Imana batandukanye”.

    Uyu muramyi ari gukora ibi bitaramo hirya no hino ku Isi mu kumenyekanisha Album ye nshya yitwa “Amashimwe”. Ni Album itarasozwa gutunganywa, gusa nyinshi mu ndirimbo ziyigize zamaze kujya hanze. Izaba igizwe n’indirimbo umunani (8). Mu kiganiro aherutse kugirana na The New Times, uyu muhanzi yavuze ko indirimbo zimaze gusohoka kuri iyi Album ari eshanu ari zo: “Ingoma Yawe”, “Nzagutegereza”, “Antsindira intambara”, “Yesu araryoshye” na “Tumbira Yesu”.

    Gentil Misigaro aherutse kubwira inyaRwanda.com ko nyuma yo gukorera ibitaramo “Amashimwe Tour” muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu ahatahiwe ni ku mugabane w’Uburayi. Ati “Iyi Album ndi kuyikorera “World Tour” nyi promotinga (nyimenyekanisha). “Amashimwe Concert” imaze kubera muri Main Portland, OHIO Dayton (USA) Calgary, Ottawa (Canada). Ndetse ikaba igiye gukomereza mu Burayi”.

    Ibi yabitangaje ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya “Nzagutegereza” yanditswe n’umugore we Rhoda. Ni indirimbo ivuga ngo “Nubwo muri iyi si ibibazo ari byinshi, nifuza kubaho mfite amahoro, ariko umwanzi ampora iruhande, akora uko ashoboye kose akantwara umugisha wanjye. Nzahagarara ku munara wanjye, ntegereze icyo wambwiye ngutegereze, nzagutegereza Mana. Namenye ko n’iyo ucecetse bitavuze ko wandetse, ntakizambuza gutabarwa, ntakizakubuza guseruka”.

    Gentil afite indirimbo nshya yandikanye n’umugore we

    Patient azashyigikira Gentil Misigaro mu gitaramo cyo mu Bubiligi

    Bigira Elysee azaririmba mu gitaramo cya Gentil Misigaro

    Umunyempano Keilla azaririmba mu gitaramo cya Gentil Misigaro

    Gentil yatumiye abaramyi barimo Patient na Elysee mu gitaramo cyo mu Bubiligi

    Uruhererekane rw’ibitaramo “Amashimwe World Tour” bya Gentil Misigaro

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “NZAGUTEGEREZA” YA GENTIL MISIGARO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119289/gentil-misigaro-yatumiye-patient-bizimana-elyse-bigira-na-keilla-gahimbare-mu-gitaramo-gik-119289.html

  • Jabana: Hatahuwe umurambo w'umugabo bikekwa ko yaguye muri ruhurura yasinze – #rwanda #RwOT

    Abaturage bo muri aka gace bavuga ko uyu mugabo yari yagaragaye ari kunywa inzoga mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 21 Nyakanga 2022.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabuye, Habimana Bonavanture, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo bafite amakuru y'uko yaguye muri ruhurura yasinze bimuviramo urupfu.

    Yagize ati 'Umurambo wabonetse ejo ariko amakuru dufite ngo hari abamubonye mu ijoro ryo ku wa Kane ari kunywa inzoga ngo kandi yakundaga gusinda ku buryo ngo ashobora kuba yaraguye muri ruhurura atashye agahita apfa.'

    Yakomeje avuga ko nyuma y'uko umurambo w'uyu mugabo ugaragaye Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwahise ruhagera rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jabana-hatahuwe-umurambo-w-umugabo-bikekwa-ko-yaguye-muri-ruhurura-yasinze

  • Ngiyi imyaka umugore ageramo akifuza gutera akabariro birenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bavuga ko gutera akabariro ari ryo zingiro ry'urukundo rw'abashakanye gusa abashakashatsi bagaragaza imyaka myiza burya abantu b'igitsinagore baryoherwa cyane n'iki gikorwa cyo gutera akabariro kurenza ikindi gihe.

    Mu bagore bagera ku 2600 ni bo bakoreweho ubushakashatsi ku ngingo nyinshi ariko zifite aho zihuriye n'ubuzima bw'imyororokere by'umwihariko ibijyanye no gutera akabariro.Hakozwe amatsinda atatu y'ababazwa aho irya mbere ryarimo abafite hagati y'imyaka 18 na 23, irindi rikabamo abafite hagati y'imyaka 24 na 35 n'aho itsinda rya gatatu rikagirwa n'abari bafite imyaka 36 kuzamura.

    Mu bisubizo byatanzwe, muri rusange abagore barengeje imyaka 36 ni bo bagaragaje ku bwinshi ko bizihirwa cyane n'igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Abarengeje iyo myaka ngo baba bumva babikora bifitiye icyizere gihagije ndetse n'uburyo babikoramo buba bwarateye imbere kubera uburambe ndetse n'ubwumvane hagati yabo n'abo bashakanye akenshi ngo buba bumaze kugera ku gipimo cyo hejuru.

    Abagore barengeje imyaka 36 bangana na 86%, bagaragaje ko baryohewe cyane n'iki gikorwa cy'ishimishamubiri mu byumweru bine byabanjirije ubu bushakashatsi mu gihe 76 % by'abafite hagati y'imyaka 25 na 35 ari bo bagaragaje kuryoherwa n'icyo gikorwa.

    Abagore bafite imyaka 23 gusubiza hasi bangana na 56 % nibo bagaragaje ko baryohewe n'icyo gikorwa mu gihe nk'icyo.

    Impamvu yatanzwe itera aba bagore bakuze kwizihirwa no kuryoherwa cyane no gukora imibonano mpuzabitsina, ni uko akenshi baba bamaze gusobanukirwa neza imibiri yabo no kugira ubunararibonye batari bafite mu gihe bari bakiri mu myaka 20.

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-imyaka-umugore-ageramo-akifuza-gutera-akabariro-birenze/

  • Umuhanzi Jules Sentore yabwiye amagambo akomeye Buravan urwaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jules Sentore yaragije Imana mugenzi we Yvan Buravan uri kubarizwa muri Kenya muri gahunda zo kwivuza.

    Mu magambo yanditse kuri instagram Sentore yagize ati:'Ndagutashya cyane Sayinzoga Ruhuta Uwishyanga akabarikana @yvan_buravan
    Imana murikumwe kandi natwe turikumwe ntukagire icyo utuburana Ntore itajorwa'

    Jules yarengejeho ko amukunda cyane ndetse amwifuriza gukomera mu bihe bitoroshye ari kunyuramo mu buzima.

    Sentore yihanganishije Yvan Buravan nyuma y'umunyamakuru Uncle Austin uherutse kumwifuriza gukira vuba.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-jules-sentore-yabwiye-amagambo-akomeye-buravan-urwaye/