Category: Uncategorized

  • Umukinnyi wa firime David Warner wamenyekanye… – #rwanda #RwOT

    Warner yitabye Imana ku cyumweru aguye kuri Denville Hall, inzu yita kubyamamare, azize indwara ya kanseri. Umuryango w’abakinnyi ba firime niwo wemeje aya makuru, mu itangazo batanze rigira riti:

    “Azakumburwa cyane natwe nk’umuryango we n’inshuti ze, kandi azibukwa nk’umuntu w’umutima mwiza, ugira ubuntu n’impuhwe, umufatanyabikorwa, umubyeyi, umufasha, n’umunyamurage w’umurimo udasanzwe yakoze ku buzima bwa benshi mu myaka yashize. Dufite umutima umenetse”.

    David Warner yitabye Imana

    Warner yavukiye i Manchester mu Bwongereza muri Nyakanga 1941, yiga mu ishuri rikomeye ryigisha ibyo gukina ikinamico mu Bwongereza ryitwa Royal Academy of Dramatic Art, maze atangira kwamamara kubera uruhare rukomeye yagize akinana na Vanessa Redgrave muri firime yo mu Bwongereza ya Morgan.  

    Firime yamenyekanyemo harimo nka The Omen yakinnye ari umunyamakuru wiruka inyuma ya satani, mu buryo butazibagirana acibwa umutwe n’ikirahure. Yakinnye nanone muri Tron (1982), Time Bandits (1981), The French Lieutenant’s wife (1983) n’ibiganiro byo kuri tereviziyo birimo Penny Dreadful, Ripper Street Doctor Who na Twin Peaks.

    Muzo aherukamo yari Disney’s 2018 yitwa Mary Poppins Returns, ndetse yagaragaye mu bikorwa byinshi bya Star Trek. Warner asize umugore we Lisa Bowerman, umuhungu we Luke, umukazana we Sarah, n’umugore we wa mbere Harriet.

    Source: The guardian

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119330/umukinnyi-wa-firime-david-warner-wamenyekanye-muri-titanic-na-the-omen-yitabye-imana-ku-my-119330.html

  • Sinibona mu buzima utarimo – Kagame Vanessa a… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuwa 23 rishyira kuwa 24 Nyakanga, nibwo Biramahire wakiniraga AS Kigali yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Oman ku mugabane w’Aziya, aho agiye gukomereza umwuga wo guconga ruhago.

    Kagame Vanessa umaze igihe akundana na Biramahire, yashyize amafoto ku rubuga rwa Twitter bari kumwe n’umwana wabo w’imfura, yifuriza umukunzi we urugendo ruhire.

    Vanessa yagize ati “Urugendo ruhire rukundo rwanjye, sinibona mu buzima utarimo.” Mu gusubiza, Biramahire yagize ati “Urakoze rukundo rwanjye.”

    Ubutumwa bwa Vanessa

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Biramahire na we yashyize kuri Instagram amafoto amugaragaza ku kibuga cy’indege aherekejwe n’umukunzi we ndetse n’imfura yabo.

    Mu magambo yaherekeje ifoto, Abeddy yanditse agira ati “Urukundo nyarwo rurizana kandi rugakura mu bihe byose. Muri byose mu buzima bwanjye, nzabakumbura.”

    Ubutumwa bwa Abeddy

    Hagati mu mwaka wa 2021, nibwo inkuru y’urukundo rwa Biramahire Abeddy yatangiye kumenyekana ahanini kubera amafoto yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’igihe cyari gishize Abeddy atandukanye n’umunyamakurukazi, Umutoni Josiane.

    Mu mpera za 2021, Biramahire na Kagame Vanessa bibarutse umwana w’imfura bamwita Biramahire Ayman Janis, ari na we ugaragara hamwe nabo muri aya mafoto.

    Abeddy ateruye Ayman

    Biramahire usatira aca ku mpande yabonye ikipe nshya hanze y’ u Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri yari ishize avuye muri Zambia, aho yakiniye Buildcon FC mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

    Uretse AS Kigali na Buildcon FC, Biramahire w’imyaka 23 y’amavuko yanyuze mu makipe ya Bugesera FC, Police FC, Mukura VS&L na CS Sfaxien yo muri Tunisia. Ikipe agiye gukomerezamo muri Oman ntarayitangaza.

    Biramahire Abeddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119323/sinibona-mu-buzima-utarimo-kagame-vanessa-asubizanya-imitoma-na-biramahire-abeddy-wabonye–119323.html

  • Ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa ushobora ku… – #rwanda #RwOT

    Impano y'iminsi 15 ubu niyo yiganje muri CANAL+ aho ushobora kureba amashene yose, uhereye ku bakiriya bagura ifatabuguzi ry'ibihumbi 5,000FRW. Ni poromosiyo CANAL+ yashyizeho mu gihe ikomeje ibirori byo kwizihiza isabukuru yayo y'imyaka 30 ikorera ku mugabane w'Africa, ikaba imyaka 12 ikorera ku butaka bw'u Rwanda.

    Mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kunogerwa n'ibyiza bitambuka ku mashene aboneka kuri Dekoderi ya CANAL+, ubu ku ifatabuguzi ryose umukiriya aguze ahita abona iminsi 15 yo kureba amashene yose ya CANAL+. By'umwihariko Canal+ yashyizeho iyi poromosiyo kugira ngo ifashe abakunzi b'umupira muri rusange, cyane cyane abagura ifatabuguzi rya 'Ikaze' kugira amahirwe yo kureba imikino igiye gutangira, ku giciro cyo hasi.

    Iyi poromosiyo yatangiye tariki ya mbere Nyakanga ikaba izarangira tariki 31 Nyakanya 2022. Umukiriya wa CANAL+ wifuza kugura ifatabuguzi, ashobora gukoresha MTN Mobile Money aho akanda *182*3*1*4#, Airtel Money *500*4*3*2*4#, Ecobank Mobile App, cyangwa akanyura ku mucuruzi wemewe cyangwa iduka rya CANAL+ rimwegereye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119336/ku-mafaranga-ibihumbi-bitanu-gusa-ushobora-kureba-imipira-ikomeye-kuri-canal-119336.html

  • Umugabo yateye bashiki be 3 inda avuga ko yifuzaga ko bashyingiranwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tuba mu isi iteye urujijo ndetse tuba mu isi imaze gushira isoni cyane cyane muri iki gihe tugezemo aho basigaye bavuga ko kiliziya yakuye kirazira.

    Umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya byamenyekanye ko yateye inda bashiki be batatu ahereye ku mfura akurikizaho uwa kabiri aherutsa uwa gatatu bose abatera inda mu gihe kiri hagati y'ukwezi kwa mbere n'ukwa gatatu.

    Uyu mugabo yabajijwe impamvu yateye inda bashiki be bose uko ari batatu avuga ko yifuzaga kuzabarongora akabagira abagore be bose. Bashiki b'uyu mugabo batewe inda bose babanye neza nta makimbirane hagati yabo ndetse bose barakundana.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yateye-bashiki-be-3-inda-avuga-ko-yifuzaga-ko-bashyingiranwa/

  • Umunyarwandakazi akomeje gutwika imbuga nkoranyambaga kubera imiririmbire ye itangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Nyiransengiyumva Valentine akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu buryo aririmbamo n'imvugo ze ziba ziganjemo cyane gutebya.

    Mu minsi mike ishize nibwo uyu mukobwa uvuka mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke yatangiye kugaragara mu biganiro bitandukanye, cyane cyane kuri YouTube.Uyu mukobwa akomeje kurwaza benshi imbavu nyuma y'indirimbo akomeje kugenda agaragara araririmba.Zirimo iyo aba aririmba ati 'uhu huh uh hu huh uhuh… Dore imbogo, dore Imvubu, dore Impala…'

    Byatumye abantu benshi bagenda bakata uduce tw'indirimbo ze, bakadusakaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Me when i see my ex and her friends: pic.twitter.com/4DPrqX15w7

    — Sheikh Yo Booty (@_Lxndo_) July 24, 2022

    Amashusho yageze hanze 😂😂😂😂😂 pic.twitter.com/NnMpMZWrJI

    — MOTARI W’I KABUGA⛔ (@Motari__) July 24, 2022

    Source : https://yegob.rw/umunyarwandakazi-akomeje-gutwika-imbuga-nkoranyambaga-kubera-imiririmbire-ye-itangaje/

  • Gira Iwawe: Uburyo bwafasha abafite amikoro aciriritse gutunga inzu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gira Iwawe, ni ubukangurambaga bwatangijwe buje gushyigikira ubwakozwe mbere, bukaba bugamije guhamagarira abantu bafite amikoro make n’abafite aciriritse (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gira-iwawe-uburyo-bwafasha-abafite-amikoro-aciriritse-gutunga-inzu

  • RDC: Leta yasezeranyije guhana abigaragambya bangije bakanasahura ibiro bya MONUSCO #rwanda #RwOT

    Abantu benshi babonetse mu myigaragambyo mu mujyi wa Goma bamagana ingabo za ONU ziri muri DR Congo abandi banaboneka bangiza kandi basahura ibiro byayo.

    Iyi myigaragambyo yavuzweho mu mpera z'icyumweru bituma ku cyumweru umukuru w'umujyi wa Goma asohora itangazo ribuza kwigaragambya none kuwa mbere, batabyemerewe.

    Abigaragambya barasaba ingabo za MONUSCO kuva mu gihugu cyabo bazishinja kunanirwa kubungabunga amahoro, ibiri mu nshingano zihafite.

    Eliezer Makambo, umwe mu batuye umujyi wa Goma, yabwiye BBC ko amasoko na za 'boutiques' muri uyu mujyi byafunze birinda ko abigaragambya baza gusahura.

    Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, yatangaje ko leta irimo gukurikirana bya hafi ibiri kubera i Goma, ko 'yamagana ikomeje ibitero byose ku bakozi n'inyubako za ONU'.

    Mu butumwa yanditse kuri Twitter yavuze ko ababikoze 'bazakurikiranwa bahanwe bikomeye.'

    Amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga arerekana imihanda imwe yafunzwe n'abigaragambya bakoresheje amabuye ava ku birunga azwi nk'amakoro.

    Andi arerekana abantu barimo gusahura ibikoresho bimwe mu biro bya MONUSCO i Goma mu gace ka Katindo.

    Mu butumwa bwanditse, Makambo yabwiye BBC ko abashinzwe umutekano barashe amasasu kugira ngo batatanye abigaragambya n'abarimo gusahura.

    Ntiharamenyakane neza abateguye iyi myigaragambyo, hakekwa urubyiruko rw'ishyaka UDPS riri ku butegetsi ishami ry'i Goma.

    Abigaragambya kandi uyu munsi babikoreye no ku biro bya MONUSCO biri ahitwa Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru, nk'uko bamwe babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

    MONUSCO ni wo mutwe w'ingabo wa UN munini kugeza ubu ku isi, umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Ufite mu nshingano kubungabunga amahoro, gufasha ingabo za leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, no kurinda abaturage bari mu kaga ko kwibasirwa n'inyeshyamba.

    Mu ntara za Ituri na Kivu zombi mu burasirazuba bwa DR Congo habarurwa imitwe y'inyeshyamba irenga 100 yigabiza ibya rubanda, ikica, igasahura, cyangwa igasoresha abaturage.

    Umutwe uri kugarukwaho cyane muri iki gihe ni M23 uvuga ko uharanira ko abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bagira uburenganzira muri icyo gihugu.

    M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo n'ibindi bice bya teritwari twa Rutshuru ihana imbibi n'iya Nyiragongo irimo umujyi wa Goma.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-leta-yasezeranyije-guhana-abigaragambya-bangije-bakanasahura-ibiro-bya

  • Ntasanzwe: Umusifuzi Karekezi Dylan w’imyaka 11 y’amavuko #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Karekezi Dylan watangiye gusifura afite imyaka umunani y’amavuko ni umwe mu basifuzi basifuye imikino y’amashuri yasorejwe mu Karere ka Rubavu mu mpera (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ntasanzwe-umusifuzi-karekezi-dylan-w-imyaka-11-y-amavuko

  • Rutahizamu Abeddy werekeje muri Asia yabwiye amagambo akomeye umukunzi we akwiye kuzirikana #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda Biramahire Abeddy werekeje ku mugabane wa Asia gukinayo, yabwiye umugore we ko akwiye kuzirikana ko we n’umwana we ari byose kuri we.

    Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Biramahire Abeddy yafashe rutimikirere yerekeza mu Burengerazuba bwa Asia mu gihugu cya Oman aho agiye gukina.

    Ubwo ISIMBI yageragezaga kubaza uyu rutahizamu wasoje amasezerano ye muri AS Kigali ikipe agiyemo ntabwo byakunze kuko kugeza ubu atarifuza kuyitangaza.

    Uyu mukinnyi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe yari yaherekejwe n’umukunzi we, Kagame Vanessa ndetse n’imfura ya bo y’umuhungu, Biramahire Ayman Janis bibarutse mu mpera z’umwaka ushize.

    Kagame Vanessa ni we wabanje kujya kuri Instagram ashyiraho amafoto bamuherekeje maze iherekeza n’amagambo avuga ko atibaza ubuzima atari kumwe n’uyu musore yihebeye.

    Ati 'Ikirere cyiza rukundo rwanjye siniyumvisha ubuzima ntakubona iruhande rwanjye.'

    Biramahire Abeddy na we kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022, yashyize amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yari yaherekejwe n’umuryango we maze avuga ko ari byose kuri we kandi ko azabakumbura.

    Ati 'urukundo nyarwo rurizana nta mpamvu kandi rugakura ibihe byose. Muri byose kuri njye, nzabakumbura mwese.'

    Biramahire Abeddy yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Kigali, Police FC, Mukura VS na Bugesera FC, yanakinnye muri Zambia mu ikipe ya Buildcon FC ndetse no muri Tunisia mu ikipe ya CS Sfaxien.

    Biramahire yibukije umuryango we ko ari byose kuri we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/rutahizamu-abeddy-werekeje-muri-asia-yabwiye-amagambo-akomeye-umukunzi-we-akwiye-kuzirikana

  • Umwana n'ababyeyi be bishwe barashwe #rwanda #RwOT

    Umwana w'umukobwa w'imyaka itandatu n'ababyeyi be bishwe barashwe ubwo bari bari mu nkambi yo kuruhukiramo muri leta ya Iowa muri Amerika, nkuko polisi yabivuze.

    Imirambo ya Sarah Schmidt na Tyler Schmidt, bombi b'imyaka 42, hamwe n'umukobwa wabo Lula yasanzwe mu ihema ryabo muri pariki irimo ubuvumo ya Maquoketa Caves State Park.

    Umuhungu wabo w'imyaka icyenda yarokotse icyo gitero, nkuko umuturanyi yabivuze.

    Polisi yemeza ko umugabo w'imyaka 23 ucyekwaho kubarasa, yahise yirasa. Umurambo we na wo wasanzwe muri iyo pariki.

    Harimo gukorwa iperereza ku byabaye, ndetse pariki ya Maquoketa Caves State Park yabaye ifashwe nk'ahantu harimo kubera icyaha, nkuko bikubiye mu itangazo rya Mitch Mortvedt, umuyobozi wungirije w'urwego rw'ubugenzacyaha muri leta ya Iowa.

    Mortvedt yabwiye ikinyamakuru cyaho, The Des Moines Register, ko nta makuru ahari yuko mbere yaho habayeho gutongana hagati y'uwo ucyekwa kubarasa n'abo acyekwa kurasa.

    Uwo ucyekwa kubarasa yatangajwe ko yitwa Anthony Orlando Sherwin, na we wari urimo kuba muri iyo nkambi yo kuruhukiramo.

    Imirambo y'abishwe yabonetse mu gitondo cyo ku wa gatanu, ndetse abakora ibikorwa by'ubutabazi bwihuse bahamagawe saa kumi n'ebyiri n'iminota 23 za mu gitondo (6:23) zo ku isaha yaho.

    Abari muri iyo parike barahungishijwe, naho Sherwin, wari uzwi ko yitwaje intwaro, aburirwa irengero. Nyuma yo gushakisha kwakozwe hifashishijwe indege, umurambo we wasanzwe muri parike, hafi yaho iyo nkambi iri.

    Sarah Schmidt na Tyler Schmidt ni abo mu mujyi wa Cedar Falls, na wo wo muri leta ya Iowa, washenguwe n'iyi nkuru.

    Umukuru (mayor) w'uyu mujyi, Rob Green, yanditse ubutumwa bwo kuri Facebook avuga ko muri icyo cyumweru yari arimo gukorana umushinga na Sarah Schmidt, wari umukozi mu isomero ryaho.

    Yagize ati: 'Cyo kimwe na benshi muri mwebwe barimo kumva iyi nkuru, ndashegeshwe'.

    'Nari nzi neza Sarah, kandi we n'umuryango we bakundaga kugenda n'amaguru hano mu nkengero ya Parike ya Sartori'.

    Ubutumwa bwa 'Mayor' Green bwashyizweho ibitekerezo byinshi by'abagaragaza akumiro n'agahinda, no kwifatanya n'uwo mwana wakorotse.

    Hashyizweho paji ya 'GoFundMe' ku rubuga rwa internet yo gukusanya inkunga yo gufasha uwo mwana w'umuhungu, kugeza ku cyumweru nimugoroba yari imaze gukusanya agera ku madolari y'Amerika hafi 150,000 (miliyoni 154 mu mafaranga y'u Rwanda).

    Umugore washyizeho iyo paji yavuze ko ari mubyara wa Sarah Schmidt, kandi ko uwo muhungu 'akikijwe n'umuryango n'inshuti turimo kumufasha uko dushoboye kose'.

    Abategetsi baho bavuze ko isuzuma ryo kwa muganga ryo kumenya impamvu yateye urupfu (autopsy) rizakorwa kuri iyo mirambo yose uko ari ine mu mpera y'icyumweru.

    Biteganyijwe ko iyo parike iba ifunzwe kugeza nibura ku wa kane.

    Kayla Lyon, ukuriye ishami ry'umutungo kamere ryo muri leta ya Iowa, yavuze ko 'umugenzo umaze igihe kirekire wo kuryoherwa n'umutungo kamere uhebuje [utangaje] wa Iowa' washegeshwe, ariko avuga ko uzakomeza.

    @BBC

    The post Umwana n'ababyeyi be bishwe barashwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/25/umwana-nababyeyi-be-bishwe-barashwe/