Category: Uncategorized

  • Rubavu: Haravugwa ubujura 'bukabije' bw'abiba ibitoki mu murima #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi bamwe mu batuye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu by'umwihariko mu Tugari twa Murara na Gikombe bataka ikibazo cy'ubujura bw'ibitoki, ubuyobozi bukaba iki kibazo bagihagurukiye.

    Abaturage bavuga ko abakora ubu bujura ari abashumba ari abashumba baba bashaka ubwatsi bw'inka za ba shebuja.

    Umuhinzi mworozi wo mu kagari ka Murara utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubu bujura buteye inkeke.

    Yagize ati 'Mu kwezi kumwe gusa bamaze kunyiba ibitoki bifite agaciro karenga ibihumbi 40.000 Frw, ikibabaje si ibitoki gusa biba hari n'igihe usanga batemye insina ahanini bikozwe n'abashumba bakazishyira inka cyangwa bigakorwa ari ubugome gusa turifuza ko mwadufasha iki kibazo kigahagurukirwa kuko kiraduhangayikishije.''

    Nkundakozera Domina umubyeyi utuye mu Kagari ka Gikombe yavuze ko batakiryama ngo basinzire kubw'iki kibazo gihangayikishije benshi muri Rubavu.

    Ati''Ubu bujura bw'ibitoki ahanini bukorwa n'abashumba ni kimwe mu biri gukoma mu nkokora iterambere ryacu kuko ibitoki byeraga tukabijyana ku isoko amafaranga avuyemo tukizigira andi tukayakemuza ibindi bibazo none ubu ntibigikunda hari n'aho umuntu asigaye abica biteze atanguranwa nabo bajura. Ntidutuje kuko iyo urangaye gato ubura ibitoki ndetse hari naho batangiye kwiba amatungo magufi arimo intama n'ihene twifuza ko ibi bintu byakurikiranwa rwose.''

    Umunyamabang nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu Harerimana Blaise yavuze ko iki kibazo kizwi ndetse cyahagurukiwe.

    Ati''N'ikimenyimenyi mu cyumweru gishize mu kagari ka Gikombe hafashwe abantu 9 bakekwaho ubwo bujura kuri ubu bari gukurikiranwa. Ubu ikindi turi gukora ni  uguhuza abahinzi b'urutoki n'aborozi b'inka bakaganirizwa nka kimwe mu bisubizo birambye hakumirwa  ibyuho bishora abashumba kwirara mu mirima y'abagenzi babo.'

    Harerimana yongeyeho ko ikigamijwe cyane ari ukwigisha ariko kandi yihanangiriza abakora n'abihishe inyuma y'ubwo bujura ko guhana uwakoze icyaha ntaho byagiye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Yanditswe na Mukundente Yves

    The post Rubavu: Haravugwa ubujura 'bukabije' bw'abiba ibitoki mu murima appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/26/rubavu-haravugwa-ubujura-bukabije-bwabiba-ibitoki-mu-murima/

  • Perezida Tshisekedi yavuze ku mubano wa RDC n'u Rwanda mu nama ya ECCAS #rwanda #RwOT

    Mu nama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w'Ubukungu w'Akarere ka Afurika yo Hagati, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavuze ko yifuza ko umubano w'Igihugu cye n'u Rwanda wongera kuba nta makemwa.

    Muri iyo nama ya 21 y'uyu muryango yabereye i Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga,yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yitabiriwe n'abakuru b'Ibihugu barimo uwa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra n'uwa Chad, Lt Gen Mahamat Idriss Déby Itno, uwa São Tomé&Principe, Carlos Vila Nova mu gihe Perezida Kagame Paul w'u Rwanda yahagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

    Iyi nama yigaga ku bijyanye n'ubukungu n'umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango w'Ubukungu bwa Afurika yo hagati (CEEAC-ECCAS).

    Perezida Félix Tshisekedi, ubwo yagarukaga ku mubano w'Igihugu cye n'u Rwanda, yavuze ko ibibazo biri hagati y'ibi Bihugu byombi, we ubwe yabifatiye umwanya akabikurikira, ariko ko hari ubushake bwo kuba byakemuka.

    Yagize ati 'Hanyuma ku mwuka uri hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk'Igihugu cyanjye n'Igihugu cy'abaturanyi cy'u Rwanda, ni umwuka nakurikiranye ku giti cyanjye kandi ndifuza ko ibintu bisubira mu buryo, mfite ubushake ndetse twese turabyifuza.'

    Iyi nama iteranye mu gihe umubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urimo igitotsi cyazamuwe n'ibirego impande zombi zishinjanya nko kuba DRC ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, u Rwanda na rwo rukavuga ko Congo ifasha FDLR.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-tshisekedi-yavuze-ku-mubano-wa-rdc-n-u-rwanda-mu-nama-ya-eccas

  • Haravugwa igihe Rayon Sports izakirira rutahizamu ukomeye w'Umukongomani n'akayabo izamuha #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse,amakuru aravuga ko kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Rayon Sports irakira Lompala Bokamba Umukongomani waciye muri Angola.

    Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi uca ku mpande asatira,ntagihindutse arasinyira Rayon Sports umwaka umwe ku madolari ibihumbi 15,000$.

    Kimpe Mongo Lumpala Bokamba ufite imyaka 28,amakuru aravuga ko yakinaga muri Abu Salem Sports Club ndetse yakiniye Kabuscorp na 1º de Agosto zo muri Angola.

    Mu mikino 19 yakinnye muri CAF Champions League,yatsinze ibitego 3 ndetse anatanga imipira 2 yavuyemo ibitego.

    Andi makuru avuga ko uyu ari mwishywa wa Trésor Mputu Mabi uzwi cyane muri RDC mu ikipe ya TP Mazembe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/haravugwa-igihe-rayon-sports-izakirira-rutahizamu-ukomeye-w-umukongomani-n

  • Inkuru nziza ku bantu batuye i Kigali biyandikishije kuzakora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko tariki ya 15 Nyakanga 2022 abanyeshuri bize biteguye gukora ibizamini bya burundu byo gutwara ibinyabiziga bamenyeshejwe ko bashobora kwiyandikisha banyuze ku rubuga rw'Irembo, kuri ubu Polisi y'U Rwanda yashyize ahagaragara urutonde rw'abanyeshuri biyandikishije mu Mujyi wa Kigali bazakora ibizamini bya burundu guhera tariki ya 01 Kanama 2022 kugeza tariki ya 11 Kanama 2022.

     

    Itangazo pic.twitter.com/5g3dXuLfh7

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) July 26, 2022

    NIBA WARIYANDIKISHIJE UKABA USHAKA KUREBA KO URI KURI LISTE Y'ABAZAKORA, WAKANDA HANO

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bantu-batuye-i-kigali-biyandikishije-kuzakora-ibizamini-byo-gutwara-ibinyabiziga/

  • Abiga 'Coding’ batangiye gukorera za miliyoni batararangiza amasomo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umwarimu mu ishuri ryigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoresha Code (Coding) kuri za mudasobwa, aratangaza ko abanyeshuri biga iryo koranabuhanga (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/abiga-coding-batangiye-gukorera-za-miliyoni-batararangiza-amasomo

  • IFOTO Y’UMUNSI: Kagere na Muhadjiri bahuriye mu Misiri #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na kapiteni wa yo kuri ubu, Meddie Kagere ukinira Simba SC yo muri Tanzania, yahuriye mu Misiri na mugenzi we bakinana mu Mavubi, Hakizimana Muhadjiri ukinira Alkholood Club yo muri Saudi Arabia.

    Aba bakinnyi bombi bahuriyeyo mu gihe amakipe ya bo ari ho arimo gukorera umwiherero yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23.

    Simba SC ya Meddie Kagere imaze ibyumweru 2 mu Misiri yitegura shampiyona ya 2022-23, ni mu gihe Alkholood Club yo muri Saudi Arabia nta minsi iramarayo, gusa na yo ni ho yahisemo kwitegurira shampiyona.

    Meddie Kagere akaba yasangije abamukurikira ifoto ye ari kumwe na Muhadjiri Hakizimana, ni mu gihe bombi bigaragara ko barimo bitegura kujya mu myitozo.

    Meddie Kagere amaze imyaka 4 muri Simba SC, Hakizimana Muhadjiri we akaba ari mushya mu ikipe ya Alkholood Club kuko yamutangaje mu kwezi gushize kwa Kamena 2020 ni mu gihe yayerekejemo muri uku kwezi kwa Nyakanga.

    Muhadjiri Hakizimana wa Alkholood Club (ibumoso) yahuriye na Meddie Kagere wa Simba (iburyo) mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-kagere-na-muhadjiri-bahuriye-mu-misiri

  • Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, abaturage b' i Goma muri Kivu y'Amajyaruguru, biroshye mu biro n'ububiko by'ingabo za Loni ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, MONUSCO, basahura ibikoresho byinshi, ibindi barabitwika.

    Imiryango itari iya Leta ikorera aho i Goma,iravuga ko imodoka nyinshi kandi zihenze zahawe inkongi y'umuriro, icumbi ry'umwe mu bayobozi ba Monusco riratwikwa, n'ibindi bifite agaciro katarashyirwa ahagaragara. Mu bikoresho byasahuwe ngo harimo ibiribwa, ibikoresho byo mu biro nk'intebe n'ameza, mudasobwa, televiziyo n'ibindi binshi.

    Abo bagizi ba nabi bahimbye imyigaragambyo ngo yo gusaba ko Monusco ibavira mu gihugu, nyamara ari amayeri yo kubona uko bisahurira.

    Amakuru atangwa n'abiboneye ibyabaye aravuga ko muri ibyo bikorwa by'urugomo hanagaragayemo Abanyarwanda bo muri wa mutwe w'iterabwoba wa FDLR, dore ko abaturage b' i Goma no mu nkengero zaho basanzwe babazi neza, ku buryo batabibeshyaho.

    Igitangaje ni uko ubwo bugizi bwa nabi bwabaga abashinzwe umutekano barebera, bigaragara ko Leta ishyigikiye ibikorwa byo kwibasira Monusco, dore ko na Perezida wa Sena ya Kongo, Bahati Lukwebo, yari aherutse gushishikariza abaturage kwamagana Monusco, ngo kuko yananiwe kurangiza inshingano zo kubahiriza amahoro muri icyo gihugu.

    Uyu mwuka mubi hagati ya Monusco, Leta ya Kongo na FDLR ariko urasa n'utunguranye, dore ko ubusanzwe ari incuti z'akadasohoka. Urugero ni uko Monusco na FDLR biri kumwe ku rugamba n'igisirikari cya Kongo, FARDC, mu kurwanya umutwe wa M23.

    Ikindi kigaragaza ubucuti izo mpande uko ari eshatu zari zifitanye, ni uko yaba Monusco, yaba na Leta ya Kongo, nta gihe bitasabwe kwambura intwaro abo bajenoside ba FDLR bakoherezwa mu Rwanda, aho guhashya abo bicanyi bagakomeza gukingirwa ikibaba, ndetse bikanavugwa ko Monusco na FARDC bigurisha intwaro muri FDLR.

    Abasesenguzi basanga kwikoma Monusco byaba biterwa n'uko yanze gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu binyoma bishinja uRwanda gufasha uwo mutwe wa M23. Umuyobozi wa Monusco Bintou Kéita yabwiye kenshi itangazamakuru ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ubufasha uRwanda rwaba rugenera M23.

    Nyuma y'ibyabaye ejo i Goma, bishobora no kuzakomeza, abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo bateye urwenya ku mbuga nkoranyambaga, bati: 'Buriya umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Patrck Muyaya, umunyapolitiki Martin Fayulu, ba Dr Denis Mukwege, n'abandi badaterwa isoni no gusuka ibigambo bitagira epfo na ruguru, barahita bashinja u Rwanda kuba ruri inyuma y' amarorerwa yakorewe Monusco.'

    Ariko se koko, Abanyekongo ni injiji kugeza aho bumva se ibyo bakora bitabonwa n'isi yose? Bumva se kwegeka amafuti yabo ku bandi bizamara igihe kingana iki?

    Amahirwe rukumbi bafite ni uko igisebo kitica nyine!

    The post Abajenosideri bo muri FDLR bari mu basahuye bakanatwika ibikoresho bya MONUSCO i Goma muri Kongo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-bo-muri-fdlr-bari-mu-basahuye-bakanatwika-ibikoresho-bya-monusco-i-goma-muri-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-bo-muri-fdlr-bari-mu-basahuye-bakanatwika-ibikoresho-bya-monusco-i-goma-muri-kongo

  • Goma:Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO irakomeje #rwanda #RwOT

    Kuwa kabiri haramutse ibikorwa byo gusahura inyubako za MONUSCO mu mujyi wa Goma nyuma y'imyigaragambyo yo kuwa mbere nayo yabayemo ubusahuzi no gutwika.

    MONUSCO yamaganye ibitero ku nyubako zayo i Goma ivuga ko amahoro atazabonekera 'mu mvururu'. 

    Imyigaragambyo ikomeye yageze mu ijoro ryo kuwa mbere yabayemo gusahura no gutwika zimwe mu nyubako za MONUSCO i Goma. 

    Mu gitondo kuri uyu wa kabiri abaturage bigabije kimwe mu bigo bya MONUSCO i Goma basahura ibikoresho byacyo, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Amakuru avuga ko kuwa mbere hari abasivile barashwe bagakomereka ndetse ko hari n'abapfuye mu gihe abapolisi ba MONUSCO bageragezaga guhagarika abateye inyubako zayo. 

    Iyi myigaragambyo biragaragara ko ikomeye cyane

    Kuwa kabiri, Khady Lo Ndeye umuvugizi wa MONUSCO yabwiye BBC ko batari mu gihe cyiza cyo kugira icyo bavuga kuri ibi.

    Inzego zibishinzwe ntiziremeza ayo makuru, gusa amwe mu mashusho agaragaza umuntu abigaragambya bavuga ko yapfuye arashwe n'aba MONUSCO.  

    Hari ubwoba ko iyi myigaragambyo n'ubusahuzi bishobora gukomera kuri uyu wa kabiri.

    Abigaragambya bavuga ko bashaka ko izi ngabo za ONU ziva mu gihugu cyabo, ariko barimo kurangwa n'ibikorwa byo gusahura.

    Itangazo rya MONUSCO ryo mu ijoro ryo kuwa mbere rivuga ko 'yamagana ishimitse', abo yise 'itsinda ry'abasahuzi bikinze mu myigaragambyo' yari yabujijwe n'umukuru wa Goma.  

    Andi mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwigaragambya abaza umupolisi wa MONUSCO igihe bazasubirira iwabo. 

    N'abasirikare ba leta ya RDC (FARDC) bagaragaye mu bikorwa by'ubusahuzi

    Uyu amusubiza ko ari 'vuba', undi akamubwira ko barambiwe kuko bahora bababwira gutyo.

    Mu itangazo ryayo, MONUSCO yibutsa ko ifatanya na leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, gusubizaho ubutegetsi, no kurinda abasivile. 

    Abigaragambya bo banenga MONUSCO kuba mu myaka irenga 20 imaze mu burasirazuba bwa DR Congo nta musaruro itanga kuko aka gace gakomeje kuba isibaniro. 

    Khassim Diagne, umukuru wa MONUSCO w'inzibacyuho, mu itangazo ryamagana ibyabaye ejo kuwa mbere yagize ati:

    'Mu mvururu no mu rujijo cyangwa gucanamo ntabwo ariho tuzagera ku gahenge n'amahoro.'  

    The post Goma:Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO irakomeje appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/26/gomaimyigaragambyo-yo-kwamagana-monusco-irakomeje/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gomaimyigaragambyo-yo-kwamagana-monusco-irakomeje

  • U Rwanda rwongeye gushyigikira Mushikiwabo gushaka manda ya kabiri muri OIF #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), Louise Mushikiwabo, yemeje ko ari umukandida muri manda ya kabiri, aho ahatanira kuyobora uyu muryango mu yindi myaka ine iri imbere.

    Mushikiwabo yatorewe iyi mirimo mu nama ya 17 y'abakuru b'ibihugu na Guverinoma bagize Francophonie yabereye i Erevan muri Arménie, mu Ukwakira 2018. Yatangiye imirimo muri Mutarama 2019.

    Aganira na TV 5 Monde, Mushikiwabo yavuze ko yiteguye gukomeza imirimo kandi ubushake bwe yabugejeje no ku bihugu binyamuryago bya Francophonie.

    Yagize ati 'Igihugu cyanjye cyatanze kandidatire yanjye. Ndi umukandida mu gushaka umusimbura wanjye.'

    Inama ya 18 y'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma itaha ari na yo iberamo amatora y'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, izabera i Djerba muri Tunisie ku wa 19-20 Ugushyingo 2022.

    Ubwo gutanga abakandida byatangiraga, Ubwami bwa Maroc bwatanze Mushikiwabo nk'umukandida rukumbi ukwiriye kuyobora OIF muri manda nshya bunasaba ko ashyigikirwa.

    Bwavuze ko bwifuza gushyigikira Mushikiwabo kugira ngo abashe gushyira mu bikorwa amavugurura yatangiye mu mikorere y'uyu muryango.

    Ikindi kandi ni uko bubona Mushikiwabo nk'umukandida rukumbi kuri uyu mwanya, bugasaba ko yazatorwa mu nama itaha y'Abakuru b'Ibihugu.

    Uyu muryango ugizwe n'ibihugu 88 harimo 54 bibarwa nk'ibinyamuryango mu buryo bwuzuye na 27 by'indorerezi.

    The post U Rwanda rwongeye gushyigikira Mushikiwabo gushaka manda ya kabiri muri OIF appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/07/26/u-rwanda-rwongeye-gushyigikira-mushikiwabo-gushaka-manda-ya-kabiri-muri-oif/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwongeye-gushyigikira-mushikiwabo-gushaka-manda-ya-kabiri-muri-oif