Category: Uncategorized

  • Ibyabaye ku mukobwa wacitse amaguru ku munsi w’ubukwe bwe birababaje (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa bivugwa ko ari uwo muri Kenya witeguraga ubukwe yakoze impanuka yitegura ubukwe birangira abenzwe n'uwari ugiye kumubera umugabo.

    Ubwo yakoraga impanuka agacika amaguru,icyogihe yari afite umukunzi ndetse biteguraga gukora ubukwe habura amezi 2, uwo musore amaze kubona ibibaye kuri uyu mukobwa yahise amwanga ndetse mugihe kitagera ku mezi 6 uwo musore yari amaze gukora ubukwe n'undi mukobwa.

    Icyo gihe uyu mukobwa ubwo yari kwamuganga yasabye Imana ko byibuze nakira nubwo atabona umugabo wemera ko babana kuko yari amaze kugira ubusembwa, ngo akeneye kubyara umwana, kuri ubu afite umwana w'umuhungu wizihiza isabukuru y'amavuko n'umugabo umukunda cyane naho wa musore wamwanze kuko yakoze impanuka, yamaze gutandukana na wa mugore kuko babuze urubyaro ashakana nuwa kabiri nawe barananiranwa kubera ubusinzi bukabije.

    Uyu mugore arashaka ko mumufasha kwifuriza isabukuru nziza uyu mwana we avugako akunda cyane kurusha ibibaho byose.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-mukobwa-wacitse-amaguru-ku-munsi-wubukwe-bwe-birababaje-amafoto/

  • Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nyakanga ikipe ya Police FC yaraye igiranye amasezerano n'abakinnyi batatu bashya aribo Mugiraneza Jean Babptiste uzwi nka Migi, Rurwangwa Mossi ndetse na Hakizimana Amani.


    Mu bandi bakinnyi biyongereye muri iyi kipe harimo abari bayisanzwemo bongerewe amasezerano aribo myugariro Rutanga Eric ndetse na rutahizamu Sibomana Patrick uzwi nka Papy aba bombi bakaba bahawe amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere.


    Amakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko nyuma yaho iyi kipe ishobora kutazakomezanya na Twizerimana Martin Fabrice bahisemo kumusimbuza Migi wari umaze iminsi bitangajwe ko atazakomezanya n'ikipe ya Kinondoni Municipal Cancel (KMC) yo muri Tanzania.

    Uyu mukinnyi ugiye gukina mu ikipe ya 6 mu Rwanda yahawe amasezerano y'umwaka umwe atozwa na Mashami Vincent nawe wahawe amasezerano muri iyi kipe mu minsi ishize, Migi agiye gukinira iyi kipe ya Police FC nyuma yo guca muri La Jeunesse, Kiyovu Sport Club, APR FC, Azam FC , Gor Mahia na KMC FC.


    Kuri myugariro Rurangwa Mossi wari uherutse gusoza amasezerano muri AS Kigali we yahawe amasezerano y'imyaka ibiri iri imbere, kuri uyu myugariro wari umaze iminsi muri Kenya yahise agaruka mu Rwanda.


    Undi mukinnyi wahawe amasezerano ni Hakizimana Amani wari umaze iminsi itandatu atangajwe nk'umukinnyi mushya mu ikipe ya Musanze FC byarangiye yerekeje muri Police FC nyuma yaho yerekanye ibyangombwa by'uko ntakipe n'imwe afitiye amasezerano, uyu nawe yahawe amasezerano y'imyaka ibiri.


    Mu bandi bakinnyi ikipe ya Police FC yifuza, harimo umunyezamu Mvuyekure Emery kugeza ubu udafite ikipe kuko nyuma yaho atandukaniye na Tusker FC yo muri Kenya ntahandi yabonye amasezerano, uyu ariyongeraho Tuyisenge Jeacques watandukanye na APR FC.

    The post Police FC yasinyishije abakinnyi 3 bashya barimo Migi, inongerera amasezerano Rutanga Eric na Patrick Sibomana, abarimo Tuyisenge Jeacques barategerejwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-yasinyishije-abakinnyi-3-bashya-barimo-migi-inongerera-amasezerano-rutanga-eric-na-patrick-sibomana-abarimo-tuyisenge-jeacques-barategerejwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yasinyishije-abakinnyi-3-bashya-barimo-migi-inongerera-amasezerano-rutanga-eric-na-patrick-sibomana-abarimo-tuyisenge-jeacques-barategerejwe

  • Nyuma yo gutandukana na KMC Migi yabonye ikipe nshya, Police FC na yo yazanye imbaraga ku isoko #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi icecetse itavugwa ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda, Police FC yagezeho aho yahise isinyisha 3 ndetse igira na bo yongerera amasezerano.

    Police FC iheruka gushyiraho ubuyobozi bushya ndetse n’umutoza mukuru Mashami Vincent, amakuru avuga ko urugendo rwo kwiyubaka yitegura shampiyona ya 2022-23 yarutangiye isinyisha Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati uheruka gutandukana na KMC FC yo muri Tanzania akaba yerekeje muri iyi kipe y’abshinzwe umutekano mu gihugu.

    Si uyu gusa kuko nyuma yo gutakaza Usengimana Faustin werekeje muri Iraq, bikaba binavugwa ko izerekura Moussa Omar, Police FC yamaze gusinyisha abakinnyi babiri bo mu mutima w’ubwugarizi ari bo Hakizimana Amani wari watangajwe n’ikipe ya Musanze FC ko yamaze kuyerekezamo ndetse na Rurangwa Mosi wakiniraga AS Kigali, buri umwe yasinye imyaka 2.

    Police FC kandi yanamaze kongerera amasezerano y’imyaka 2, Rutanga Eric ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira na Sibomana Patrick Papy usatira anyuze ku mpande.

    Migi yerekeje muri Police FC

    Rurangwa Mosi yasinye imyaka 2 muri Police FC

    Hakizimana Amani wakiniraga Bugesera FC yari yerekanywe na Musanze FC, gusa yaje kuyutera umugongo asinyira Police FC

    Sibomana Patrick yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Police FC

    Rutanga Eric na we yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-gutandukana-na-kmc-migi-yabonye-ikipe-nshya-police-fc-na-yo-yazanye-imbaraga-ku-isoko

  • Rubavu: Umugabo arakekwaho kwica umugore bapfa ibihumbi 12 Frw – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rw'uyu mugore yamenyekanye ubwo ubwo abaturanyi be babonaga yatinze kubyuka bamukomangira ntakingure, bakwinjira bagasanga yapfuye bagakeka umugabo babanaga.

    Impamvu uyu mugabo akekwa ni uko aba bombi bari bagiranye amakimbirane mu ijoro ryari ryabanjirije umunsi nyakwigendera yitabye Imana, aho bivugwa ko bapfaga amafaranga ibihumbi 12 Frw uyu mugore yari abikiye uyu mugabo.

    Muri ayo makimbirane, ngo uyu mugabo yaje guhiga ko namufata 'aza kumukata ijosi,' byongeye kandi akaba yahise abura nyuma y'uko urupfu rw'uyu mugore rumenyekanye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, ari nawo byabereyemo, Rwibasira Jean Bosco, yemeje aya makuru, avuga ko ukekwa akirimo gushakishwa.

    Ati 'Abaturage babonye atarakingura bajya kumukomangira basanga yapfuye, natwe twahise tumenyesha izindi nzego ku buryo kuri ubu RIB irimo gukora iperereza kugira ngo ibashe gutanga amakuru y'impamo kuri uru rupfu.'

    Rwibasira akomeza asaba abaturage kurushaho kubana mu bwumvikane nta makimbirane, kuko urugo yagezemo nta terambere riharangwa.

    Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ubanze ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa, mu gihe ukekwaho kwica nyakwigendera yatorotse akaba akirimo gushakishwa.

    Abaturage bakomanze ku rugo rw’umugore basanga yapfuye nyuma y’uko umugabo babanaga ahigiye kumwica bapfa ibihumbi 12 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-bapfa-ibihumbi-12-frw

  • Table Tennis: Uganda yihariye ibikombe, Mbaba… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino yatangiye kuwa Gatandatu tariki 23 Nyakanga igasozwa ku Cyumweru, yitabiriwe n’abakinnyi basaga 170 baturutse mu bihugu 4 aribyo; u Rwanda, u Burundi, Uganda ndetse na Kenya.

    Aba bakinnyi bari bagabanije mu byiciro bitandukanye, ahari; abagabo n’abagore bakuze, abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa, abahoze bakina (Veterans), abafite ubumuga (Para-Table Tennis) ndetse n’abana batarengeje imyaka 12.

    Abanya-Uganda bihariye ibikombe n’imidari ya zahabu, aho bayegukanye mu bindi byiciro byose uretse mu cyiciro cy’abafite ubumuga gusa, aho igikombe cyegukanywe n’umunyarwandakazi mu cyiciro cy’abagore naho mu bagabo hagatsinda Badru wavuye i Burundi.

    Mu cyiciro cy’abahungu batarengeje imyaka 18, igikombe cyegukanywe na Napooki Philippe ahigitse ku mukino wa nyuma Musyoki Boniface bombi bakomoka muri Uganda, mu gihe umwanya wa gatatu wafashwe na Asifiwe Patience.

    Mu bakobwa batarengeje imyaka 18, igikombe cyegukanywe na Shanita wo muri Uganda atsindiye Kelia ku mukino wa nyuma, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Uwikunda Rosine.

    Abana bato bahawe umwanya

    Mu byiciro by’abafite ubumuga, ibikombe byegukanwe na Josiane mu bagore na Badru mu cyiciro cy’abagabo, naho mu cyiciro cy’abahoze bakina (Veterans) ho igikombe cyegukanwa na Ssentongo Ivan wo muri Uganda.

    Mu cyiciro cy’abagore bakuze, Amina wo muri Uganda yegukanye igikombe atsinze ku mukino wa nyuma umunyarwandakazi, Tumukunde Hervine waherukaga kwegukana igikombe cy’imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nayo yakiniwe muri STECOL muri Kamena.

    Tumukunde Hervine waniteguraga ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, yavuze ko kudatwara ibikombe ku banyarwanda byatewe n’uko batagize imyiteguro ikarishye ugereranije n’abanya-Uganda begukanye ibikombe hafi ya byose.

    Tumukunde Hervine

    Mu cyiciro cy’abagabo, igikombe cyegukanywe n’umugande Mbabazi Samuel worohewe no gutsinda Amaseti 4-1, ku mukino wa nyuma yahuyemo na Masengesho Patrick waherukaga kwegukana igikombe cy’imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

    Aganira n’abanyamakuru, Mbabazi Samuel watunguye benshi mu bitabiriye imikino yagize ati “Nshimishijwe cyane no gutsinda uyu munsi, kuko ntabwo nabiteganyaga ariko byabaye kubera Imana.”

    Yashimiye Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza mu Rwanda kubera ko irushanwa ryari riteguye, kandi abanyamahanga bahawe umwanya bakakirirwa neza bigatuma bakina nk’abari iwabo.

    Avuga ku mpamvu yahisemo gukina mu cyiciro cy’abakuze kandi afite imyaka 14 gusa, Mbabazi yagize ati “Nashakaga kongera ubunararibonye, nkunda gukina mu byiciro byose ariko cyane cyane mu bakuze kuko niho niga biruseho.”

    Mbabazi Sam yambikwa umudari

    Mu byiciro by’abakuze, uwegukanye igikombe yahembwe 100.000 FRW, uwa kabiri ahembwa 80.000 naho mu byiciro by’abatarengeje imyaka 18, abahoze bakina (Veterans) n’abafite ubumuga, ho uwa mbere yahawe 80.000FRW uwa kabiri ahabwa 60.000FRW mu gihe mu batarengeje imyaka 12, uwa mbere yahembwe 40.000FRW, uwa kabiri agahembwa 30.000FRW.

    Birungi Johnson uyobora Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iri rushanwa ryagenze neza mu gihe ari ubwa mbere hari hatumiwe abakinnyi bo hanze y’ u Rwanda ndetse bishimira ko uyu mukino ukomeje kuzamura urwego.

    Bwana Birungi yavuze ko RTTF yishimiye ko abanyarwanda babashije kwegukana imidari y’ifeza myinshi, aho ari ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bakomeje kuzamura urwego rubabashisha guhangana n’abakinnyi bo hanze.

    Birungi Johnson yakozeho imyitozo

    Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya gatatu, ryatwaye asaga Miliyoni 10 z’amafaranga y’ u Rwanda, aho ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda (RTTF) rigaterwa inkunga na Ambasade y’Abashinwa, nk’uko n’ubundi byakozwe ku nshuro ebyiri zabanje muri 2018 na 2019.

    Mu myaka ibiri iheruka, ya 2020 na 2021, irushanwa rya Chinese Ambassadors Cuo ntabwo ryakinwaga, ahanini bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 cyatumaga imikino imwe n’imwe ya Siporo zitandukanye itabaho.

    Masengesho Patrick watsindiwe kuri Final

    Umutoza, Muyango ashima Imana kubw’intsinzi y’umukinnyi we

    Abatsinze mu bagabo bakuze

    Birungi uyobora RTTF yahawe impano y’ishimwe Ambasaderi w’ u Bushinwa mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119340/table-tennis-uganda-yihariye-ibikombe-mbabazi-sam-wimyaka-14-yegukana-chinese-ambassadors–119340.html

  • Umunyeshuri wo mu yisumbuye yasoje amashuri ashagawe nk’umwamikazi(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wo muri Afurika y'Epfo wiga mu mashuri yisumbuye yasoje amashuri ashagawe cyane nkumwamikazi.

    Uyu mukobwa yaje mu birori byo gusoza amashuri arinzwe bidasanzwe aho yari aherekejwe na convoy yimodoka zihenze, bityo bitera umuvurungano.

    Video yashyizwe kuri TikTok yerekana igihe imodoka za convoy zageze mu birori, maze abanyeshuri bavuza induru kubera uyu mukobwa.Abarinzi be bamufunguriraga imodoka ari nako abafata amashusho barushanwa nk'aho ari umuyobozi ukomeye.Uyu munyeshuri kandi yari aherekejwe nababyeyi be.

     

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-wo-mu-yisumbuye-yasoje-amashuri-ashagawe-nkumwamikazivideo/

  • Hatangijwe umwiherero wa ADEPR-Ambassadors To… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo; Jonathan Ortlip uyobora Ambassadors Football ku isi, Rev Ndayisega Isaie umushumba mukuru w’itorero ADEPR mu Rwanda, Nizeyimana Olivier uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’abandi.

    Hari hateraniye kandi abakinnyi n’abatoza bavuye mu ntara zitandukanye bagiye kumara iminsi itatu mu mwiherero, uzasozwa n’imikino ya nyuma izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo ku ya 28 Nyakanya 2022.

    ADEPR rimwe mu matorero afite abakirisitu benshi mu Rwanda, rikomeje guteza imbere umupira w’amaguru mu bato binyuze muri iri rushanwa bategura ku bufatanye na Ambasadors Football International, abahize abandi bagashyirwa muri ‘Academy’ bakanishyurirwa amashuri.

    Irushanwa rya ‘Ambassadors' Football Provincial Tournament’ rikinwa mu ntara zose z’igihugu n’abana batarengeje imyaka 13 mu bahungu n’abakobwa, buri ntara igararirwa n’amakipe yitwaye neza akajya mu mwiherero n’imikino ya nyuma ari nayo gahunda yatangijwe.

    Mu mwiherero w’iminsi itatu, usoza irushanwa abahungu n’abakobwa bigishwa ijambo ry’Imana, bagasenga ndetse bagakina umupira amakipe akuranwamo kugeza habonetse itwara igikombe.

    Abakinnyi bitwara neza kurusha abandi bashyirwa hamwe muri ‘Academy’ iri mu kigo cya Ecole Secondaire Sumba mu karere ka Nyamagabe, ari nacyo cyatsindiye kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF ahuza abanyeshuri bo mu bihugu by’Africa mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15.

    Pasiteri Seneza Jean Paul uyobora ibikorwa by’iri rushanwa ku rwego rw’igihugu, yasobanuye ko rigamije kubwiriza ubutumwa bwiza abana binyuze mu mupira w’amaguru ndetse no guteza imbere abafite impano.

    Pasiteri Seneza Jean Paul

    Yasobanuye ko kuva ibikorwa bya ADEPR na Ambassadors byatangira mu Rwanda mu myaka itanu ishize, byagize uruhare mu ivugabutumwa no mu guteza imbere uburere nk’aho abana barenga 100 basubijwe mu ishuri, byiyongera ku guteza imbere abakinnyi n’abatoza ba ruhago bahabwa amahugurwa mu bihe bitandukanye.

    Rev. Ndayisega Isaie, umushumba mukuru w’itorero ADEPR mu Rwanda yasobanuye ko abana bitabira aya marushanwa batozwa gukina umupira, byiyongera ku ndangagaciro za Gikirisitu ndetse n’ijambo ry’Imana.

    Yagize ati ”Izi ngando ziza gusoza urugendo rw’umwaka abakinnyi baba bamaze bahugurwa gukina umupira w’amaguru ku buryo baba abahanga bakanatozwa indangagaciro za gikiristu; Uburere, kwiga neza, gutsinda.. bagatozwa n’ijambo ry’Imana. Nyuma y’izi ngando, ibikorwa bikomereza mu matorero no mu bigo by’amashuri.”

    Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatatu, ritanga amahirwe angana ku bana bose haba abakobwa n’abahungu cyangwa abasanzwe basengera muri ADEPR, kimwe n’abadasengera muri iri torero.

    Rev. Ndayizeye Isaie (Iburyo) akina na Jon Ortlip uyobora Ambassadors Football

    Abakinnyi bigishwa ijambo ry’Imana



    Basoma ibitabo



    Abanyezamu batozwa gufata umupira




    Umwe mu batoza 150 bahuguwe

    Abayobozi beretse abana ko nabo bawukinnyeho

    Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA agerageza gucenga Jon Ortlip




    Abayobozi, abatoza n’abakinnyi bahuje ibyishimo

    AMAFOTO: SANGWA Julien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119333/hatangijwe-umwiherero-wa-adepr-ambassadors-tournament-mu-birori-byitabiriwe-nabarimo-perez-119333.html

  • Yamaze imyaka 3 asaba gukina muri Papa Sava,… – #rwanda #RwOT

    Amazina yiswe n'ababyeyi ni Dusenge Clenia, gusa benshi bamuzi nka Madederi nk'izina akoresha muri filime y'uruhererekane ya Papa Sava ndetse na Ikirezi nk'izina akoresha muri filime y'uruhererekane ya Indoto ica kuri Televiziyo Rwanda.

    Uyu mukobwa wihebeye umwuga wa Cinema, atuye ku Kicukiro- Gatenga mu Mujyi wa Kigali. Ni umwana wa 3 mu muryango w'Abana 6; abahungu 4 n'abakobwa 2. Yavukiye i Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge Rusororo. Mu mashuri yisumbuye yize Indimi n'Ubuvanganzo, Kaminuza ari kwiga ibijyanye n'ubukerarugendo (TTM: Travel and Tourism Management).

    'Umwuga wa Cinema nawutangiye mu 2019 mu kwezi kwa 7, ni bwo navuga ko ari bwo nawutangiye kuko mbere nabikoraga ntabiha umwanya kubera akazi nari mfite'. Dusenge Clenia aganira na inyaRwanda.com ku rugendo rwe muri Cinema.

    Yakomeje avuga impamvu nyamukuru yatumye yinjira muri uyu mwuga, ati 'Icyatumye nywinjiramo [umwuga] ni uko nawukundaga kuva nkiri umwana, numvaga mbikunze ariko ntafite inzira nanyuramo ngo mbikore kuko nta muntu twari tuziranye'.

    Clenia ari mu bahiriwe n’uruganda rwa Cinema

    Yahishuye ko yamaze imyaka 3 asaba Niyitegeka Gratien (Papa Sava/Seburikoko) kumushyira muri filime ye ya Papa Sava cyangwa se akamushyira muri Seburikoko, undi akamubwira ko azamubwira nihabonekamo umwanya. Birashoboka ko yabyibagirwaga cyangwa agashidikanya ku mpano ye cyangwa wenda hakaba hari indi mpamvu utapfa kumenya kuko ubanza bitashoboka ko hashira imyaka itatu nta mwanya (Role) mushya uraboneka muri filime!!!.

    Dusenge yahishuriye inyaRwanda.com urugendo yanyuzemo ngo agere aho ageze ubu muri Cinema, ati 'Nyuma ngirirwa umugisha wo kumenyana n'umuntu wakinaga muri Seburikoko witwa Billy wakinaga yitwa Munyaneza yari inshuti yanjye, ampuza na Gratien [Seburikoko], Gratien tumara imyaka 3 tuvugana musaba gukina muri Papa Sava cyangwa Seburikoko ambwira ko nabona harimo umwanya azambwira. Ntegereza imyaka itatu'.

    Kera kabaye Dusenge [Madederi] yaje gukabya inzozi ze atangira gukina muri Papa Sava bigizweho uruhare na nyiri iyi filime Niyitegeka Gratien. Papa Sava iri muri filime zikunzwe cyane mu Rwanda, Madederi yayubatsemo amateka akomeye ndetse magingo aya ni umwe mu bakinnyi b'imena b'iyi filime. Akina muri iyi filime ari umukobwa wihagazeho cyane kandi ugira amahane menshi.

    Madederi yavuze ko byamutwaye imyaka 3 kugira ngo Niyitegeka Gratien amushyire muri Papa Sava

    Kugeza ubu uyu munyarwandakazi amaze gukina muri filme zirenga 5 'ariko izo namenyekanyemo muri zo ni Papa Sava, Indoto, Inzozi na Ejo si kera'. Yavuze ko muri izi zose, akunda cyane Filime yitwa Papa Sava akinamo yitwa Madederi. Ati 'Iyo nkunda cyane ni Papa Sava kuko yanyandikiye izina, muri macye navuga ko yampinduriye ubuzima igatuma ngera ku nzozi zanjye mu ruhando rwa Cinema'.

    Avuga ko abariyemo na filime Ngufi (Short films) amaze gukinamo, zose hamwe zirarenga eshanu (5). Ati 'Zirenga 5 harimo na Short films, hari iyo nakinnyemo y'umugabo witwa Kivu Ruhorahoza ufite izina rikomeye muri Cinema ku rwego rw'isi, izo mu ma festivals, iza Mutiganda wa Nkunda, iya Joel Karekezi afatanije n'uwitwa John Kwezi yitwa 'Umugani'. Short film zo ni nyinshi'.

    Nubwo ari umukinnyi wa filime, nawe ni umufana wazo w’akadasohoka, akaba akunda cyane Filime y'Abanya Philippines yitwa 'Wild Flower'. Ati 'Nakunzemo umukinnyi witwa IVy Aguas na Emilia nakunze ukuntu bakinaga kandi bagakinana ubuhanga'. Gukina muri filime z'abandi byamufunguriye amarembo, bikuza impano ye, bituma nawe agambirira gukora filime ye bwite, gusa ntiyavuze igihe azayisohorera. Ati 'Ndabiteganya gukora filime'.

    Gukina ari umukobwa wo mu cyaro kandi yaravukiye i Kigali akanahakurira!

    Abakinnyi b'abahanga muri sinema baba bifitemo ubushobozi bwo gukina 'Role' zitandukanye yaba izihuye n'ubuzima barimo cyangwa izihabanye nabwo nk'uko bimeze kuri Dusenge Clenia. Muri Filime Indoto, akinamo yitwa Ikirezi umukobwa wahoze akundana n'umusore witwa Muhire umukinnyi w'imena w'iyi filime, ariko bakaza gutandukana. 

    Gutandukana kwabo byagizwemo uruhare n’umugabo ukina ari umukire witwa Gasana wari umukoresha wa Muhire. Uyu Gasana yaje gukunda cyane Ikirezi waje gusura umukozi we Muhire, ahita amubenguka ndetse atangira kumutereta mu ibanga. Muhire yaje kubivumbura ahita akeka ko bashobora kuba banaryamana, afata umwanzuro wo gutandukana na Ikirezi. Ni nyuma y’uko urukundo rwabo rwatangiriye mu cyaro mbere y’uko Muhire ajya kuba i Kigali.

    Avuga ku bijyanye no gukina ari umukobwa wo mu cyaro, kandi ari kavukire wa Kigali, Dusenge Clenia yagize ati 'Yego nkina ndi EX wa Muhire. Gukina ndi umukobwa wo mu cyaro ntabwo byangoye kuko mvuze ko byangoye ubwo n'izindi 'Role' zose nkina zaba zingora kuko zose n'ubundi ntabwo ziba zisa n'uko wowe umeze mu buzima busanzwe. Iyo wamaze gusoma 'Script' ukayumva, uhita umenya uko uri bubikine wiyambitse isura y'uwo mu character bashaka'.

    Yakundanye bikomeye na Muhire,…ni urukundo rwo muri Filime

    Hari igihe abantu bakinana muri Filime ari 'Couple' bikarangira binjiye mu rukundo rwa nyarwo, gusa Ikirezi yavuze ko bitashobora kuri we na Muhire kuko ngo batanganya imyaka. Hano yumvikanisha ko Muhire ari umwana. Si ibyo gusa, ahubwo ngo no mu byiyumviro byabo, ntabwo byashoboka.

    Uyu mukobwa ariko ntiyerura niba yaba ari mu rukundo kuko abica ku ruhando akavuga ko 'ntawamenya', ati '(Hhhhah, ntawumenya icyo iminsi ihaka sinabihakana kandi sinanabyemeza. Gusa kugeza ubu Muhire ntabwo twakundana kuko Muhire ndamuruta. Ikindi ni uko uburyo tubanyemo, tubana nk'abavandimwe kandi mu byiyumviro byacu twumva tutakundana'.

    Byaketswe ko Dusenge yaba akundana na Israel Mbonyi!

    Mu minsi ishize ubwo Israel Mbonyi yari yagize isabukuru y'amavuko, Dusenge Clenia yafashe ifoto bari kumwe, ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram amwifuriza isabukuru y'amavuko anasaba abakunzi be kumubwira indirimbo ze bakunda. Bamwe baketse ko bashobora kuba bakundana. Yabajijwe n’umunyamakuru niba yaba akundana na Israel Mbonyi, adutangariza ukuri kose n'uko bahuye kugira ngo bifotoze.

    Yagize ati: 'Twahuriye mu bukwe bw'umuvandimwe we, aransuhuza ambwira ko akurikirana ibikorwa byacu muri Papa Sava, bihuza n'uko nanjye ndi umufana we cyane. Mukunda nk'umuhanzi mfana kandi ugira ibihangano binyubaka'.

    Madederi aratangaje mu muziki! Ngo akunda indirimbo uyu munsi, ariko ejo akaba yayivuyeho yigiriye ku yindi. Ati 'Njyewe nkunda indirimbo bitewe n'uburyo yandyoheye. Uyu munsi nshobora kuba nkunda indirimbo ya Bruce Melodie, ejo nkakunda iya Kenny Sol, ejo nkakunda iya Nel Ngabo cyangwa Butera. Abahanzi nkunda bo ni benshi, guhitamo 3 gusa byangora'.

    Uko Madederi yinjiye mu bushabitsi n'inama aha urubyiruko ku bijyanye no kwihangira umurimo

    Uretse kuba Cinema imutunze, yanamufunguye ubwonko atangira gutekereza imishinga migari yamufasha we ubwe ndetse na sosiyete nyarwanda. Ubu yatangije kompanyi y'ubwubatsi itanga serivisi zitandukanye nk'uko agiye kubisobanura akanatubwira ayo yakomoye igitekerezo cy'ubu bucuruzi, umuntu yavuga ko ari intambwe nziza ku mwana w'umukobwa.

    Ati 'Yego ninjiye muri Business. Business ni iyanjye ku giti cyane ntawe mpagarariye nta n'uwo dufatanije. Igitekerezo cyaje ubwo nakoraga muri kompanyi y'ubwubatsi yitwa Art Sec, iyo kompanyi natangiye kuyikoramo mu 2013- nyivamo mu 2016'.

    'Mu bikorwa nari mpagarariye ni byo birimo ibyatumye mbikunda mbishyiraho n'umutima wo kugira ngo menye bikorwa bite, bigenda bite? Ndabikunda, [nkahora] nifuza kubikora, niyo mpamvu uyu munsi nafunguye kompanyi kugira ngo izo serivisi nzitange. Ushobora kwibaza uti 'ese ko atari byo wize uzabikora ute utarabyize'?'.

    Dusenge Clenia uri kuminuza mu bukerarugendo, ariko akaba yihangiye akazi mu bijyanye n’ubwubatsi, yahamije ko ubucuruzi yinjiyemo buzamworohera cyane kuko afite umuvandimwe wabiminujemo. Aragira ati: 'Nabikozemo imyaka myinshi kandi mbikurikirana cyane. Mfite musaza wanjye ni byo yize mu mashuri yisumbuye na kaminuza, tuzakorana, ni Engineer asanzwe abikora'

    Arakomeza ati 'Umuntu ashobora gushinga Resitora atazi guteka ariko afite abatetsi beza kandi b'abahanga, Resitora yawe ikaba iya mbere mu ziteka neza muri uwo Mujyi. Serivisi dutanga, tubumba Pave tukanazubaka, Block cement, Bordile, Vase, tukubaka na Kaburimbo'.

    Yabigezeho ate nk'umukobwa ukiri muto?


    Mu gusubiza iki kibazo yagize ati 'Uko nabigezeho nk'urubyiruko: Narabikunze maze kubikunda ngira igitekerezo nkisangiza abandi babikora cyangwa se bafite ubumenyi burenze haba kuri business ndetse no ku bwubatsi muri rusange. Niga umushinga n'uburyo bwo kuwushyira mu bikorwa, ubu uyu munsi umushinga nawutangiye'.

    Avuga ku nyungu uyu mushinga ufite ku muryango mugari, yagize ati: 'Ni umushinga umfitiye akamaro ariko kandi n'abantu bose muri rusange kuko izo serivisi zikenerwa n'abantu. Ikindi ni umushinga uzatanga akazi ku bantu batari bake bikabafasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe'.

    Madederi yagiriye inama urubyiruko n’abandi banyuranye bagira ubwoba bwo guhanga akazi, abasaba kwirinda kwitinya, ati 'Inama naha abandi ni uko bareka kwitinya, niba ufite ikintu kirwanira muri wowe ukazirwanirira ntucike intege mpaka ubigezeho, kandi ukagerageza kwegera abantu bakaguha ibitekerezo'.

    Uyu mukobwa avuga ko kuva avutse kugeza uyu munsi 'Nta kintu nicuza kuko mu bintu naba narakoze icyo gihe byamviriyemo amasomo yamfashije kugeza uyu munsi. Kuko icyo nakwita ikosa njye cyamviriyemo isomo kandi rimfasha kudasubira inyuma ndetse no gukora cyane. Ntacyo nicuza'.

    Mu gusoza ikiganiro twagiranye, Madederi cyangwa Ikirezi uko wamwita kose, yadutangarije inzozi afite muri Sinema. Ati: 'Nifuza kugera ku rwego rwo kwifuzwa ahakomeye muri Career yanjye kandi nkaba na Producer ushobora gukora Product ikenewe ku ruhando mpuzamahanga. Ikindi, ibikorwa byanjye bikaba ibikorwa byo guhindura no kubaka sosiyete muri rusange ndetse bikagirira n'igihugu cyanjye akamaro'.

    Clenia afite inzozi zo kuzakora Filime iri ku rwego mpuzamahanga

    Mu 2019 ni bwo yinjiye mu gukina Filime

    Ari kuminuza mu bijyanye n’ubukerarugendo

    Abakurikira ‘Papa Sava’ bazi Madederi nk’umukobwa ugira amahane menshi

    Ku myaka ye ikiri micye yamaze kuba rwiyemezamirimo mu bijyanye n’ubwubatsi

    Ari mu bateye urwenya kuri Ngenzi ati “Ngenzi, umusore wubatse ibitaro mbere y’uko avuka!,..”

    Ngo byamugora kuvuga umuhanzi umwe akunda cyane

    Ni umufana ukomeye w’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza

    Dusenge yinjiye muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato

    Ari mu bakinnyi ba Sinema bambara bakaberwa cyane

    Ikirezi na Muhire bakanyujijeho muri Filime Indoto nk’abakundana

    Ikirezi hamwe n’umukire Gasana bakinana muri Indoto ari nawe watumye atandukana na Muhire

    Dusenge Clenia hamwe na Bamenya kizigenza muri Sinema

    Dusenge hamwe na Manager w’abahanzi banyuranye Bwana Alex Muyoboke

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119334/yamaze-imyaka-3-asaba-gukina-muri-papa-sava-ibye-na-mbonyi-nurukundo-rwe-na-muhire-wamutey-119334.html