Category: Uncategorized

  • Amwe mu mafoto ushobora kuba utarabonye y’ubukwe bwa Kecapu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuwa 23 Nyakanga 2022 nibwo Kecapu wamamaye muri filime y'uruhererekane ya Bamenya yasabwe aranakobwa na Jean Luc bamaze igihe kingana n'imyaka 10 bakundana. Ni ibirori byabereye mu mugi wa Kigali ahitwa muri Mera neza.

    Ibi birori byitabiriwe n'abantu batandukanye ariko cyane cyane harimo abakinyi bakinana na Kecapu muri iyi film ya Bamenya, nka Kanimba, Bamenya ndetse na Bijoux. Nyuma yo gusaba no gukwa, imihango yo gusezerana yabereye mu musigiti wo kuri Onatracom.

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mafoto-ushobora-kuba-utarabonye-yubukwe-bwa-kecapu/

  • Mukankiko yandagaje Padiri Nahimana mu mvungo nk’iz’Abashumba #rwanda #RwOT

    Ni nyuma yaho Padiri Nahima afatanyije na Mwemayire Anitha, n’abandi babarizwa muri Guverinoma ya Padiri Nahimana bakoze ikiganiro cyari kigamije gusesengura amateka y’u Rwanda barangiza bakanakinengeramo Mukankiko bavuga ko yiciraguraho ndetse ko ari inkoko y’igishoshwe ngo kuko anenga ibiganiro byabo ndetse akaba atemera n’uko basobanuye ayo amateka.

    Mukankiko avuga ko amateka yasobanuwe na Padiri Nahimana Thomas na Mwemayire ari amateka yo kubeshya ngo kuko bafashe inyandiko z’umuhanzi Sebusambe yanditse asa n’uzimiza barangiza bakazisobanura uko bishakiye ngo ni yo mateka yaranze u Rwanda.

    Yongeyeho ko atemeranya na Padiri Nahima wiyita Perezida wa Guverinomana iri mu buhungiro ngo kuko nta hantu hazwi yarahiriye ndetse ko nta munyarwanda wamutoye.

    Ibi byose ngo Padiri Nahimana akaba abikora agamije kwibonera amafaranga bityo ko we n’abo bafatanyije ari ibisambo n’abasazi cyane cyane ko azi amabanga yabo kuko bigeze gukorana bya hafi.

    Yagize ati 'Ubu rero ngo muragiye Abanyarwanda. Wasinye he ko uri Perezida w’Abanyarwanda ? Iyo umuntu abaye Perezida arabirahirira akanabisinyira. Muragiye ibisambo n’abasazi gusa. Uzatwereke aho wasinye ko uri Perezida. Niba mwarabuze ibyo mukora mufate inzira muge guheha abakecuru nako ni akazi gatanga amafaranga hano i Burayi, ubundi mureke kwirirwa mwiba.'

    Yakomeje agira ati 'Nahimana uri umujura ngiye kujya ngushyira hanze mvuge n’ukuntu wariye amafaranga ya Musabyimana uvuga ngo ugiye mu Rwanda byose ndabisobanura. Ayo wariye yose n’ayo wagiye untangisha mu bintu byose, nzajya mbivuga. Mfite ibimenyetso. Ndagufite mu biganza byange. Abavuga ngo ndakwanga sibyo, ahubwo nanga amafuti yawe. Ubu wowe na guverinoma yawe ngiye kujya mbavugiriza induru.'

    Mukankiko Sylvie yahoze akorana na Padiri Nahimana Thomas mu Ishyaka 'Amahoro People Congress' ribarizwa muri opozisiyo ndetse akaba yaranabaye na Minisitiri muri guverinoma ye.

    Bose bahuriye ku gusebya no guharabika ubutegeti bw’u Rwanda ariko baje gushwana ubu bakaba basigaye barebana ay’ingwe ari nako bakomeza guterana amagambo no gutukana babinyujije ku ma Channels yabo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Mukankiko-yandagaje-Padiri-Nahimana-mu-mvungo-nk-iz-Abashumba

  • KMC yasezeye ku bakinnyi 10 barimo na Migi #rwanda #RwOT

    Kinondoni Municipal Council FC [KMC FC], yamaze gusezera ku bakinnyi 10 batazakomezanya mu mwaka utaha w’imikino, ni abakinnyi barimo n’umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

    Migi usanzwe ukina mu kibuga hagati atandukanye n’iyi kipe nyuma y’imyaka 3 ayikinira. Muri iyi myaka nta gikombe yigeze ayihesha.

    Yayigezemo 2019 avuye muri APR FC yari imaze kumusezerera, umwaka we wa mbere yabonye umwanya uhagije wo gukina ariko imyaka yakurikiyeho byagiye bihinduka umwanya wo gukina uba muke.

    Uretse Migi iyi kipe ibarizwa mu gace ka Kinondoni yasezeye ku bandi bakinnyi 9 ibashimira ibyo bayifashije ndetse inabifuriza amahirwe masa ahandi bazerekeza.

    Abo bakinnyi barimo abanyatanzaniya Ally Ramadhan ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, Hassan Kessy Ramadhan, abanyezamu babiri Sudi Dondola na Denis Richard.

    Yasezereye kandi Abasi Kapombe, Hassan Kabunda, Nickson Kibabage, Martin Kigi na Hassan Kapalata.

    Migi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda no hanze yarwo arimo Azam FC, Gor Mahia, APR FC na Kiyovu Sports, bivugwa ko ashobora umupira we kuwusoreza muri Kiyovu Sports.

    KMC yasezeye kuri Migi

    Migi yari amaze imyaka 3 muri KMC FC

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kmc-yasezeye-ku-bakinnyi-10-barimo-na-migi

  • Goma : Abigaragambya bangije banasahura ibiro bya MONUSCO #rwanda #RwOT

    Iyi myigaragambyo yavuzweho mu mpera z’icyumweru bituma ku cyumweru umukuru w’umujyi wa Goma asohora itangazo ribuza kwigaragambya none kuwa mbere, batabyemerewe.

    Abigaragambya barasaba ingabo za MONUSCO kuva mu gihugu cyabo bazishinja kunanirwa kubungabunga amahoro, ibiri mu nshingano zihafite.

    Eliezer Makambo, umwe mu batuye umujyi wa Goma, yabwiye BBC ko amasoko na za 'boutiques’ muri uyu mujyi byafunze birinda ko abigaragambya baza gusahura.

    Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, yatangaje ko leta irimo gukurikirana bya hafi ibiri kubera i Goma, ko 'yamagana ikomeje ibitero byose ku bakozi n’inyubako za ONU'.

    Mu butumwa yanditse kuri Twitter yavuze ko ababikoze 'bazakurikiranwa bahanwe bikomeye.'

    #MarcheAntiMonusco à #Goma, des manifestants s’introduisent dans les installations de la @MONUSCO, vendalisent et pillent pic.twitter.com/v82iWmGYeE

    — Thierry M. RUKATA (@Thierry_RUKATA) July 25, 2022

    Amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga arerekana imihanda imwe yafunzwe n’abigaragambya bakoresheje amabuye ava ku birunga azwi nk’amakoro.

    Andi arerekana abantu barimo gusahura ibikoresho bimwe mu biro bya MONUSCO i Goma mu gace ka Katindo.

    Mu butumwa bwanditse, Makambo yabwiye BBC ko abashinzwe umutekano barashe amasasu kugira ngo batatanye abigaragambya n’abarimo gusahura.

    Ntiharamenyakane neza abateguye iyi myigaragambyo, hakekwa urubyiruko rw’ishyaka UDPS riri ku butegetsi ishami ry’i Goma.

    Abigaragambya kandi uyu munsi babikoreye no ku biro bya MONUSCO biri ahitwa Nyamilima muri teritwari ya Rutshuru, nk’uko bamwe babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

    This morning, we are in a peaceful rally in front of the MONUSCO base in #Nyamilima (Rutshuru) to demand the departure of this mission of ONU_fr which has not been able to secure us for more than 20 years. Our mobilization will continue ✊🏿 pic.twitter.com/zzyeuvViyM

    — La Bénicienne (@LaBenicienne) July 25, 2022

    MONUSCO ni wo mutwe w’ingabo wa UN munini kugeza ubu ku isi, umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Ufite mu nshingano kubungabunga amahoro, gufasha ingabo za leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, no kurinda abaturage bari mu kaga ko kwibasirwa n’inyeshyamba.

    Mu ntara za Ituri na Kivu zombi mu burasirazuba bwa DR Congo habarurwa imitwe y’inyeshyamba irenga 100 yigabiza ibya rubanda, ikica, igasahura, cyangwa igasoresha abaturage.

    Umutwe uri kugarukwaho cyane muri iki gihe ni M23 uvuga ko uharanira ko abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bagira uburenganzira muri icyo gihugu.

    M23 yafashe umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo n’ibindi bice bya teritwari twa Rutshuru ihana imbibi n’iya Nyiragongo irimo umujyi wa Goma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Goma-Abigaragambya-bangije-banasahura-ibiro-bya-MONUSCO

  • Kigali :Amakuru mashya ku rubanza rw’Umukozi wo mu rugo wemereye RIB ko yishe Ihirwe Davis yareraga #rwanda #RwOT

    Unwanzuro w’Urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, aho icyaha cyabereye hitwa Karubibi, Akagari ka Cyaruzinge, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

    Ubwo hasomwaga uyu mwanzuro abaturage bari benshi baje kumva igihano gihabwa uyu mugore.

    Ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022 , nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha, Ngiruwonsanga Solange ucyekwaho kwica umwana witwa Rudasingwa Devis w’imyaka 9 y’amavuko, ageze imbere y’Urukiko yahakanye ko atari we wishe uyu mwana.

    Rudasingwa yishwe mu gitondo cyo ku wa 12 Kamena, 2022. Ngiruwosanga Solange wari umaze gusa ibyumweru bitatu akora mu rugo rwa Victor Rudasingwa, ni we waketsweho kumwica.

    Saa yine n’igice nibwo iburanisha ryatangiye, urubanza rwaburanishijwe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko. Ubushinjacyaha bwahagarariwe n’Umushinjacyaha umwe.

    Nyirangiruwonsanga Solange w’imyaka 37 y’amavuko umwirondoro we ugaragaza ko yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe. Uyu mugore w’abana batunu yaje kuburana nta we Umwunganira mu mategeko afite.

    Mbere y’uko iburanisha ritangira Umucamanza yasabye Nyirangiruwonsanga Solange guhaguruka akaza imbere y’inteko iburanisha. Umucamanza yahise asoma umwirondoro we, Nyirangiruwonsanga yemeza ko ari uwe.

    Nyirangiruwonsanga Solange yaburaniye mu Mudugudu wa Karubibi, Akagali ka Cyaruzinge, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo ku kibuga cy’ahitwa kwa Padiri.

    Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha kuvuga impamvu bwazanye Nyirangiruwonsanga Solange imbere y’urukiko.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirangiruwonsanga Solange ahari kubera icyaha cy’ubugome 'yakoreye umwana witwa Hirwa Rudasingwa Devis' akamwica.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 12 Kamena 2022 Nyirangiruwonsanga Solange yafashe umwana Rudasingwa Devis akamubwira ngo aze bicunde ku mugozi ngo amuhe umunyenga.

    Nyirangiruwonga yabwiye Devis ngo ahagarare ku ntebe, arangije amushyira mu mugozi ahita akuraho intebe umwana ahita yicwa n’uwo mugozi.

    Icyo gihe ngo Nyirangiruwonsanga yari yaziritse ku idirishya umwana, ahita apfa.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Nyirangiruwonga amaze kwica Rudasingwa Devis yakoze igikorwa cyo gushinyagura ajya gutabaza, abwira umubyeyi wa Rudasingwa ko umwana yiyahuye.

    Ubushinjacyaha bwamaze isaha busobanura uko Nyirangiruwonsanga yishe Devis, bwasoje busaba urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazahamumya icyaha cy’ubwicanyi, buhita bumusabira igifungo cya BURUNDU bushingiye ku biteganywa n’ingingo ya 107 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

    Yaburaniye mu ruhame, nta Munyamategeko umwunganira yari afite

    Nyirangiruwonga Solange yahakanye ibyo aregwa

    Urukiko rwamuhaye umwanya ngo yiregure ku byari bimaze kuvugwa n’Ubushinjacyaha n’igihano cy’igifungo cya burundu yasabiwe.

    Nyirangiruwonsanga Solange yahakanye icyaha cy’ubwicanyi acyekwaho n’Ubushinjacyaha, avuga ko Rudasingwa Devis yiyahuye ko atamwishe. Ati 'Ahubwo ndasaba Urukiko ko rwandenganura.'

    Nyirangiruwonsanga yakomeje avuga ko nubwo ababyeyi be bacyeka ko ari we wamwishe, atari byo. Ati 'Ariko ntabwo arinjye wamwishe ahubwo yariyahuye.'

    Uko yavugaga ko Rudasingwa Devis yiyahuye abaturage bitabiriye iburanisha bahitaga bavugiriza induru rimwe, Umucamanza agasaba gutuza.

    Nyirangiruwonga yavuze ko Devis yiyahuye kuko ngo bishoboka ko yakundaga kureba Filimi cyane. Ati 'Wenda yarebye Filimi z’abantu biyahura na we arabyiga ariyahura.'

    Umucamanza yasabye Nyirangiruwonga Solange kugira icyo avuga ku gihano yasabiwe cya Burundu icyo gihe yagize ati”Njye ntabwo nize amategeko, buriya ibyo Ubushinjacyaha bwasabye ni mubisuzuma mugasanga icyaha kimfata nzahabwe ibihano nasabiwe n’Ubushinjacyaha.'

    Icyo gihe Iburanisha ryamaze amasaha abiri, Umucamanza yaripfundikiye avuga ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga, 2022 saa tatu za mu gitondo.

    Rudasingwa Victor Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Karubibi ,Akagari ka Cyaruzinge ,Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo , avuga umukozi wishe umwana we bari bamaranye igihe gito kuko ukwezi kwaburaga nk’iminsi ine ndetse ko ntakibazo bari bafitanye.

    Rudasingwa se wa Rudasingwa Ihirwe Davis wishwe mu kiganiro aherutse kugirana na Ukwezi Tv , yatubwiye ko uyu mukozi bamuhawe n’inshuti yabo wababwiye ko yigeze kumukoresha ndetse ko bari babanye neza kuko yaba we , umwana yishe cyangwa umufasha we ntakibazo bari bafitanye.

    Tariki ya 12 Kamena mu gitondo Rudasingwa avuga ko yabyukiye muri Siporo ndetse ko n’umuhungu we bari bafitanye gahunda yo kubyuka kare agasubira mu masomo cyane cyane ko bari mu gihe cyo gutegura ibizamini.

    Yahise ajya muri Siporo hamwe n’umuturanyi ngo ubwo yari ageze mu nzira nibwo umufasha we yamuhamagaye amubwira ko uyu mukozi Solange yamubwiye ko ashaka gutaha , ngo nyuma y’akanya gato nabwo Umugore we yaramuhamagaye amubwira ko umuhungu wabo Rudasingwa Ihirwe Davis yiyahuye undi nawe ahita afata moto aratabara.

    Yageze mu rugo asanga koko hari abantu benshi bashungereye bagerageza gukora ibishoboka byose ngo batabare ubuzima bw’umuhungu we ndetse bihutira kwa Muganga ariko ntacyo byatanze kuko umwana yari yarangije gushyiramo umwuka.

    Ngo uyu mukozi yasanze umufasha wa Rudasingwa aho yacuruzaga muri Botike amubwira ko aza akareba ibibaye mu rugo undi nawe ahageze asanga umwana aziritse mu ijosi umupira yari yararanye amanitse muri Giriyaje y’urugi.

    Rudasingwa yabwiye Ukwezi TV ko uyu mukozi Solange yiregura mu bugenzacyaha yavuze ko yagiranye ikibazo na Ihirwe Davis nyuma y’uko uyu mwana yakinishaga telefoone yari mu rugo undi akayimwaka ngo uyu mwana yararakaye amutera ibuye mu mugongo.

    Akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu mukobwa afashwe baje kureba mu byangombwa bye baza gusangamo ikarita ya Mitiweli yigeze gutunga mbere yanditseho Musabyimana Chritsine yafatiye mu Burasizuba Akarere ka Kirehe mu gihe yitwa Nyirangiruwonsanga Solange uvuka mu Manyarugurumu,Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Ruli ho mu Kagari ka Busoro.

    Ibi byangombwa bitandukanye bituma Rudasingwa Victor Emmanuel akeka ko haba hari ikindi kibyihishe inyuma ndetse agaheraho asaba inzego bireba kureba ko nta bandi baba babyihishe inyuma cyangwa bakorana na Solange cyane cyane ko uburyo yishe umwana we bisa naho ari ibintu yitoje amenyereye.

    Akomeza avuga ko ubu yazinutswe icyitwa umukozi wo mu rugo ndetse akaba ari n’inama yagira abandi babyeyi kuko umuhungu we yababereye urugero gusa ngo bizaterwa n’amahitamo ya buri wese.

    Ku Cyumweru, ku wa 12 Kamena, 2022 nibwo Solange wakoraga mu rugo kwa Rudasingwa Victor Emmanuel yishe umwana amunigishije umwenda arangije atabaza nyina w’umwana.Ni icyaha yiyemereye ubwe.

    Rudasingwa Ihirwe Davis yigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza. Umuhango wo kumushyingura wabaye ku wa Gatatu taliki ya 15 Kamena, 2022 mu irimbi rya Rusororo.

    Uko wa mwana wanizwe n’umukozi wo mu rugo yishwe|| Havumbuwe ibindi bintu bye biteye ubwoba

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Kigali-Umukozi-wo-mu-rugo-wemereye-RIB-ko-yishe-Ihirwe-Davis-yareraga-yakatiwe-gufungwa-burundu

  • I Rubavu hasojwe amarushanwa y'abari munsi y'imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022 #rwanda #RwOT

    Ku wa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 23 na 24 Nyakanga, mu karere ka Rubavu hakinwe imikino isoza irushanwa rya 'CAF African Schools Championship 2022' mu cyiciro cy'abahungu n'abakobwa bari munsi y'imyaka 15.

    Iyi mikino yateguwe ku bufatanye bw'Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA rifatanije n'Ishyirahamwe ry'Imikino mu mashuri FRSS ku nkunga ya CAF yasojwe ishuri rya ES Sumba ryo mu karere ka Nyamagabe ryegukanye igikombe mu bahungu naho Kiramuruzi Modern School y'i Gatsibo itwara igikombe mu bakobwa.

    Aya marushanwa yari amaze amezi ane akinwa mu gihugu hose kuva mu kwezi kwa gatatu 2022.

    Amakipe 231 y'abahungu na 214 y'abakobwa ni yo yahatanye muri aya marushanwa kuva ku rwego rw'akarere. 60 y'abahungu na 60 y'abakobwa yakinnye ku rwego rwa 'League' (umuntu yagereranya n'intara); hanyuma 12 muri buri cyiciro aba ari yo agera mu cyiciro cy'imikino ya nyuma.

    Aya 12 yagabanijwe mu matsinda ane maze akina imikino y'amajonjora ku wa gatandatu.

    Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda (ni ukuvuga 8) mu matsinda yose hamwe yakinnye ¼ ku wa gatandatu.

    Ane yatsinze akomeza muri kimwe cya kabiri ku cyumweru ari nabwo habaye imikino ya nyuma ndetse n'iyo guhatanira umwanya wa gatatu.

    Iyi mikino yabereye kuri Stade Umuganda, ku kibuga cy'inyuma ya Stade Umuganda, ku kibuga cya Tam-Tam no muri ESSA Gisenyi.

    Umukino wari ugizwe n'iminota 50 igabanijemo ibice bibiri.

    Umunyabanga uhoraho muri MINISTERI ya Siporo, Bwana Shema Maboko Didier, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi REB, Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w' Ishyirahamwe ry'Imikino mu mashuri FRSS, Padiri Gatete Innocent, Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel ndetse n'Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Bwana KAMBOGO Ildephonse baje gushyigikira aba bana.

    Amakipe yatwaye ibikombe azahagararira u Rwanda muri Zone ya CECAFA ku matariki azatangazwa nyuma.

    The post I Rubavu hasojwe amarushanwa y'abari munsi y'imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/i-rubavu-hasojwe-amarushanwa-yabari-munsi-yimyaka-15-yiswe-caf-african-schools-championship-2022/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=i-rubavu-hasojwe-amarushanwa-yabari-munsi-yimyaka-15-yiswe-caf-african-schools-championship-2022

  • Urukundo rw'Umunyamakuru Ruvuyanga wa RBA na Cherie we rugeze aharyoshye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Nkurunziza Emmanuel Ruvuyanga ukorera RBA akomeje kuryoherwa n'urukundo rwe n'umukunzi we. Ni kenshi Ruvuyanga n'umukunzi we bagiye bagaragara ku mafoto atandukanye bari kumwe mu bihe bitandukanye bagaragarizanya ko buri wese yishimiye mugenzi we.

    Kuri uyu wa 24 Nyakanga 2022, Ruvuyanga abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze videwo irimo amwe mu mafoto yafashe ari kumwe n'umukunzi we maze akoresha indirimbo Buga ya Kizz Daniel na Tekno. Nyuma yo kwerekana iyi videwo, Ruvuyanga yayiherekesheje uturango tubiri tw'imitima (❤️❤️) aca impaka ko we n'umukunzi we urukundo rwabo ruhagaze bwuma.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwumunyamakuru-ruvuyanga-wa-rba-na-cherie-we-rugeze-aharyoshye-video/

  • Goma : Abaturage baciye mu rihumye inzego z’umutekano bakora imyigaragambyo ikomeye byavugwaga ko yaburijwemo #rwanda #RwOT

    Iyi myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko rw’Ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi. Kuwa 20 Nyakanga 2022, nibwo uru rubyiruko rwari rwandikiye umuyobozi w’umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makossa Francois bamusaba kubaha uburenganzira bwo gukoresha imihanda mu mujyi wa Goma bigaragambya.

    CSP Kabeya yasubije aba bigaragambya ko bitemewe ndetse ashyiraho abashinzwe umutekano bagomba gukumira iyi myigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wabibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Igisubizo cya CSP Kabeya nticyanyuze urubyiruko rwa UDPS kuko n’ubundi bitababujije kuzindukira mu mihanda bigaragambya. Iyi myigaragambyo yaje gutambamirwa n’inzego zishinzwe umutekano, aho abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda yo mu mujyi wa Goma banatwika amapine bamagana MONUSCO.

    MONUSCO muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kwamaganwa nyuma yaho Perezida wa Sena y’iki gihugu Bahati Lukwebo nawe atangaje ko azaruhuka izi ngabo zivuye ku butaka bwa RD Congo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Goma-Abaturage-baciye-mu-rihumye-inzego-z-umutekano-bakora-imyigaragambyo-ikomeye-byavugwaga-ko-yaburijwemo

  • AMAKURU avugwa mu duce M23 yafashe, Abayobozi bahinduriwe amazina #rwanda #RwOT

    Gurupoma ya Jomba igizwe n’imidugudu 8, muri yo M23 bivugwa ko igenzura 6 , naho ingabo za Congo Kinshasa(FARDC) zikagenzura 2 gusa.

    Ibi nibyo byatumye ubuyobozI bw’uyu mutwe butangira guhindura ubuyobozi bw’aka gace buhereye ku muyobozi mukuru w’iyi teritwari.

    Jackson Gachuki wahoze ayobora gurupoma ya Jomba mbere y’uko M23 ishyiraho abandi bayobozi[Kuri ubu ari mu buhungiro mu bice bikigenzurwa na FARDC] avuga ko kuri ubu mu midugudu yafashwe na M23, buri mudugudu wahawe umuyobozi na M23, bose bagatanga amakuru ku muyobozi wa Gurupoma washyizweho n’inyeshyamba.

    Gachuki aganira na Actualite.cd yagize ati :'Nyuma yo gufatwa n’inyeshyamba,bashyizeho undi muyobozi wa Gurupoma ubakorera.'

    Uyu wahoze ari umuyobozi avuga ko abayobozi b’imidugudu bari basanzwe bazwi nk’aba Kapita, M23 yabahinduriye amazina kuri ubu abayoboye imidugudu M23 ibita 'Abanimateri'

    Gachuki yemeza ko ishyirwaho ry’abayobozi i Jomba rije rikurikira ishyirwaho ry’abayobozi mu Mujyi wa Bunagana wafashwe n’aba barwanyi kuwa 13 Kamena 2022.

    Kugeza ubu aba bayobozi bashyizweho na M23 ngo nta nshingano nyinshi bahwe uretse gutanga amakuru ku buyobozi bw’uyu mutwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/AMAKURU-avugwa-mu-duce-M23-yafashe-Abayobozi-bahinduriwe-amazina

  • Ibyishimo bikomeye mu muryango wa Kalisa Bruno Taifa nyuma y’iminsi mike ageze Amerika #rwanda #RwOT

    Umuryango wa Kalisa Bruno Taifa wahoze ari umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane mu Rwanda ubu ukaba warimukiye muri Amerika uri mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse ubuheta.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Taifa na Ingabire Yvette bibarutse umwana wa bo wa kabiri akaba ari umukobwa, yavukiye mu bitaro bya Miami Valley Hospital, akurikira imfura ya bo y’umuhungu, Ausborne ubu ufite umwaka n’amezi 6.

    Bibarutse nyuma y’igihe gito bageze muri Amerika guturayo aho bagiyeyo tariki ya 30 Mata 2022, batuye muri Leta ya Ohio mu Mujyi wa City Dayton.

    Aba bombi berekeje muri Amerika nyuma y’uko muri Nyakanga 2019 bakoze ubukwe bamaze imyaka 6 bakundana.

    Kalisa Bruno Taifa ni umwe mu banyamakuru b’imikino bari barirambyemo ndetse bakunzwe cyane aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Cotact FM, City Radio, BTN TV, Radio 10 na Fine FM.

    Yvette umugore wa Taifa yibarutse ubuheta

    Bakoze ubukwe muri 2019 bamaze imyaka 6 bakundana

    Ubwo bari ku kibuga cy’indege berekeza muri Amerika

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ibyishimo-bikomeye-mu-muryango-wa-kalisa-bruno-taifa-nyuma-y-iminsi-mike-ageze-amerika