Category: Uncategorized

  • “Abasore bakiri bato bitwara neza mu buriri “umugore yahishuye ibyo bamwe batazi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Nijeriya yatangaje abantu ku mbugankoranyambaga nyuma yo kwemeza ko ari mu rukundo numusore wimyaka 18 aho yavuze ko burya abasore bakiri bato bazi akazi ko mu gitanda.

    Uyu mugore ufite imyaka 22 yavuze ko yashatse gukuraho imyumvire yuko abasaza cyangwa abagabo bakuru bakururwa n'abakobwa bato avuga ko abagore nabo bagomba gukundana n'abasore bakiri mu myaka ya za 20 kuko aribo bitwara neza mu gutera akabariro.

     

    Source : https://yegob.rw/abasore-bakiri-bato-bitwara-neza-mu-buriri-umugore-yahishuye-ibyo-bamwe-batazi/

  • Harakurikiraho iki kuri Migi watandukanye na… – #rwanda #RwOT

    Kinondoni Municipal Council Football Club KMC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yashimiye umunyarwanda wayikiniraga, Mugiraneza Jean-Baptiste.

    Migi yari amaze imyaka 3 muri KMC, aho yayigezemo avuye muri APR FC. Nyuma y’ibiganiro byari bimaze ukwezi KMC isaba Migi kongera amazerano ariko nawe akagira ibyo abaca, kuri iki cyumweru impande zombi zafashe umwanzuro wo kudakomezanya.

    KMC yashimiye Migi ku bihe byiza babanyemo

    Migi w’imyaka 31 y’amavuko, mu myaka 3 yari amaze muri KMC yakunze kujya asinya amasezerano y’umwaka umwe, gusa kuri iyi nshuro akaba atabishakaga. Amakuru menshi ari kwerekeza Mugiraneza Jean-Baptiste Migi mu ikipe ya Kiyovu Sports, ikaba n’ikipe yazamukiyemo.

    Migi amaze gukinira amakipe 5 mu bihugu 3 bitandukanye, aho yazamukiye muri Kiyovu Sports ajya muri APR FC, Azam yo muri Tanzania, Gor Mahia yo muri Kenya na KMC yo muri Tanzania.

    Migi azwi cyane muri APR FC 

    Yagize n’ibihe bikomeye mu ikipe y’igihugu Amavubi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119300/harakurikiraho-iki-kuri-migi-watandukanye-na-kmc-yo-muri-tanzania-119300.html

  • Vingegaard yegukanye Tour de France 2022, Jum… – #rwanda #RwOT

    Vingergaard w’imyaka 25 y’amavuko yatwaye iri rushanwa rikomeye kurusha andi yose y’amagare ku isi, nyuma yo gusoza uduce (Stages) twaryo 21 afite ibihe bito ku rutonde rusange, mu bakinnyi 135 babashije gukina uduce twose.

    Mu minsi 21 y’irushanwa rya Tour de France 2022 ryatangiriye muri Denmark, abasiganwa bakoze intera y’ibilometero 3.353 aho Vingegaard wa mbere yakoresheje amasaha 79, iminota 33 n’amasegonda 20′ (79h 33′ 20″).

    Ku rutonde rusange, Vingegaard yakurikiwe na Tadej Pogacar ukinira ikipe ya UAE, aho we yakoresheje amasaha  79 , iminota 36 n'amasegonda 03, mugihe umwanya wa gatatu wafashwe na Geraint Thomas wakoresheje (79h 40′ 42″).

    Pogacar yahanganye na Vingegaard

    Pogacar wegukanye Tour de France ebyiri ziheruka, muri uyu mwaka yizweho bihagije n’abagize ikipe ya Jumbo Visma bakoraga uko bashobora kose bakamunaniza, kandi bagafasha Vingegaard kugumana ibihe byiza.

    Jumbo Visma ihagaze neza muri ibi bihe yikubiye ibihembo byinshi muri iri rushanwa, kuko uretse kuba Vingegaard yarahize abandi ku rutonde rusange yanahembwe nk’uwazamutse neza kurusha abandi, mugihe mugenzi we Wout Van Aert yatwaye ibihembo by’uwagize amanota menshi mu kunyaruka no mu guhangana cyane. 

    Vingegaard na Van Aert

    Igihembo cy’umukinnyi umwe (Maillot) cyasagutse ku ikipe ya Jumbo Visma, ni umwenda w’umweru uhabwa umukinnyi muto witwaye neza kurusha abandi, ahahembwe Tadej Pogacar, Umunya-Slovenia w’imyaka 23 y’amavuko.

    Muri iri rushanwa ryatangiye kuya 1 Nyakanga 2022 rigasozwa kuri iki Cyumweru, Jumbo Visma niyo kipe yaritwayemo uduce twinshi aho abakinnyi bayo bakusanyije 6 mu gihe ikipe yagize ibihe bitoya hateranijwe iby’abakinnyi bayo bose ku rutonde rusange ari INEOS Grenadiers.

    Jumbo Visma yarwanye ikomeje

    Tour de France 2022

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119301/vingegaard-yegukanye-tour-de-france-2022-jumbo-visma-itanga-isomo-rikomeye-119301.html

  • Ni umubyeyi mwiza kandi ndabimushimira-Tanash… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Tanasha yatanze yagize ati: 'Mu kuri ntababeshye ibintu ni byiza, agerageza kuba se w'umwana w'intangarugero kandi ibyo ndabimushimira.'

    Ibi Tanasha abivuze nyuma y'uko muri Kamena Diamond yagiye i Nairobi agiye gusigara arera umwana, mu gihe nyina yari yagiye mu Bubiligi.

    Abantu benshi bakaba barishimiye amashusho ya Diamond n'umuhungu we, ubwe yari yagiye gusigarana umwana.

    Tanasha kandi yavuze ku muziki we agira ati: 'Kuba umubyeyi udafite umugabo mu bana si ibintu byoroshye, noneho bikarushaho gukomera n'akazi ugerageza kugira ibyo ugeraho kandi ugomba no kuba umubyeyi w'umwana.'

    Yaboneyeho kandi gutaka umwana we ati: 'Kugira umwana ari nicyo kintu cyiza mfite mu isi, sinibaza uko ubuzima bwanjye bwari kuba bumeze iyo mba ntamufite.'

    Kugeza ubu Tanasha afite imyaka 27. Ni Branda Ambassador w'ikompanyi ya Samsung, ndetse aherutse kwinjira mu gukina filimi aho ategerejwe hamwe n'ibindi byamamare mu izasohoka mu kwezi kwa Nzeri.

    Diamond Platnumz n’umuhungu we Naseeb Jr

    Tanasha Donna n’umuhungu we

    Tanasha Donna yavuze ko yishimira gufatanya kurera umwana na Diamond

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119298/ni-umubyeyi-mwiza-kandi-ndabimushimira-tanasha-yasingije-diamond-platnumz-uherutse-kujya-g-119298.html

  • Kamonyi-Mutation: Twakoze impinduka zigamije iterambere no kugera ku ntego zacu-Meya Nahayo #rwanda #RwOT

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi mu ihererekanyabubasha hagati ya Gitifu w'Umurenge wa Runda wasimbuwe n'uwakoreraga mu Murenge wa Mugina, yavuze ko impinduka zakozwe( Mutation) bimura aba bayobozi kimwe n'abandi, ko byakozwe hagamijwe iterambere no kugera ku ntego nk'Abesamihigo. Ko bitakozwe nko guhana. Yasabye Ubumwe mu bakozi n'Abafatanyabikorwa, hagamijwe ko umuturage aba ku isonga.

    Ubwo kuri uyu 22 Nyakanga 2022, Meya Dr Nahayo Sylvere yari mu Murenge wa Runda mu ihererekanyabubasha hagati ya Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide wahawe kuyobora uyu Murenge, akuwe mu Murenge wa Mugina akaza gusimbura Mwizerwa Rafiki wajyanywe mu Murenge wa Kayenzi, Dr Nahayo yagize ati' Twizeye ko noneho ikipe yuzuye neza, kandi twizeye ko tugiye gutsinda kurushaho. Twakoze impinduka zigamije iterambere, zigamije kugera ku ntego zacu twiyemeje nk'Abesamihigo'.

    Mbere yo kuza mu ihererekanyabubasha i Runda, Dr Nahayo Sylvere yabanje ku Mugina, hakorwa iya Ndayisaba na Mandera.

    Meya, Yashimangiye ko impinduka zakozwe atari izigamije kugira uhanwa kuko ngo nta wahanisha umuntu ku mwimura amujyana ahandi. Avuga ko uwakoze amakosa kimwe n'uwananiwe gukora, bashobora gusezererwa, kwirukanwa cyangwa se guhabwa ibindi bihano.

    Dr Nahayo Sylvere, yashimiye Gitifu Mwizerwa Rafiki igihe amaze akorera muri uyu Murenge, ibyo yari amaze kugeraho, ariko kandi avuga ko ibyagezweho muri uyu murenge, byatewe n'ubufatanye n'abandi, ko atari Gitifu(ES). Yashimangiye ko uburyo system(imiterere) y'Ubuyobozi yubatse, itubakiye ku muntu umwe gusa, ko ahubwo yubakiye ku gukora nk'ikipe imwe, aribyo byashoboje Gitifu Rafiki. Yanasabye ko ubwo bumwe, uko gufatanya byakomeza no kuri Gitifu mushya, Ndayisaba Jean Pierre Egide.

    Gitifu Mwizerwa ibumoso, Ndayisaba hagati, Dr Nahayo Sylvere iburyo bari mu biro by'Umurenge wa Runda.

    Meya Nahayo, yasabye kandi ko Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide n'abo bari kumwe bashyira imbaraga nyinshi mu; Kwibanda ku mihigo ya Mobilization (ubukangurambaga) mu bifite aho bihurira cyane n'abantu benshi kuko ngo umutungo wa mbere uhari ari abantu, ko kandi arizo mbaraga zihari. Yanasabye kongera imbaraga mu kwegera abaturage no kubaha Serivise nziza hagamijwe kwesa imihigo.

    Mu bindi byo kwitabwaho, Dr Nahayo Sylvere yasabye ko abakozi bagomba gushyira imbere kuvugana hagati yabo( Communication), gutanga amakuru no kuyasaba, ko kandi bakwiye kubigenderaho ndetse bakabyubakiraho kuko bizabafasha muri byinshi.

    Abakozi b'Umurenge n'Abafatanyabikorwa i Runda bari babukereye.

    Yanabibukije muri rusange ko bakwiye kwegerana ubwabo, bakegera abaturage ndetse by'umwihariko n'abafatanyabikorwa, kuko ataribo iteka bakwiye kuza babasanga, ko ahubwo nk'abayobozi bagomba kubasanga, bakabashaka kugira ngo bafatanye kubaka ibyiza bishingiye ku iterambere riha agaciro umuturage, rijyana n'icyerekezo cy'Igihugu.

    Yashimiye Abafatanyabikorwa badahwema gufasha ubuyobozi kugera ku ntego z'ibikorwa biba byateguwe. Yongeye kwibutsa ko atari abafatanyabikorwa bakwiye guhora baza basanga ubuyobozi, ahubwo ko nabwo bukwiye kubasanga ndetse kenshi. Yabijeje Ubufatanye, abibutsa ko nk'ubuyobozi bubakeneye kugira ngo binjirane neza muri gahunda yo gushyira 'umuturage ku Isonga'.

    Gitifu Ndayisaba yahawe impano i Runda.

    Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide, yavuze ko ibyagezweho mu Murenge wa Runda ahawe kuyobora ari byinshi byiza kandi bisaba gusigasirwa no kongeraho ibindi. Yahamije ko icyo amaso ye yamweretse ari uko ari mu maboko meza y'abiteguye kumufasha kwesa imihigo, baba abakozi bazakorana ndetse n'Abafatanyabikorwa, bagamije guteza imbere umuturage no kwesa imihigo.

    Yagize ati' Ndagira ngo mbizeze ubufatanye, aho muzankenera hose ndahari, nanjye kandi nzabakenera kenshi kugira ngo tubashe guteza imbere Umurenge wa Runda nkuko ari gahunda y'Igihugu, gushyira umuturage ku isonga, kuzamura ibikorwa bimuteza imbere, nibyo tuzafatikanya. Ubushake ndabufite kandi ni dufatikanya tuzagera kuri byinshi'.

    Gitifu Mwizerwa yashimiwe aho yari agejeje Runda.

    Gitifu Mwizerwa Rafiki, nyuma yo kwereka uwamusimbuye ibyari bimaze kugerwaho ndetse n'ahakenewe gushyirwamo imbaraga, yamubwiye ko nta Hegitari irenze kuzo Umurenge usanganywe azabazwa, ko ahubwo bimwe mu byo azabazwa ari nabyo nawe yitagaho birimo; Umutekano, Isuku n'Imiturire. Yamwijeje ko amaboko y'abakozi asanze azamufasha gukora no kunoza ibyo asabwa, ko kandi nawe atari kure kuko aho yamukenera hose azaba ahari kugira ngo baganire, bafashanye. Yamwibukije kandi ko mu nzego z'ibanze' Nta kwezi kwa buki kuhaba' ko uhabwa ishingano uhita winjira mu kazi.

    Igikorwa cy'ihererekanyabubasha i Runda, kitabiriwe na Dr Nahayo Sylvere Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi nyuma y'uko yari avuye mu kwitabira igikorwa nk'iki mu Murenge wa Mugina, aho Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide wazanywe i Runda yasimbuwe na Gitifu Mandera Innocent wakuwe mu Murenge wa Kayenzi.

    Guhindura abakozi( kubaha Mutation ) muri ba Gitifu b'Imirenge igize Akarere ka Kamonyi uko ari 12, abatarakozweho ni 3 gusa. Uw'Umurenge wa Nyamiyaga, Ngamba na Kayumbu. Ni Mutation kandi zakurikiwe n'iz'abo mu tugari na bamwe mu bandi bakozi tuzagira igihe cyo kugarukaho dusesengura uko byakozwe, ibibazo ndetse n'ibisubizo birimo ku iterambere ry'Akarere n'Umuturage.

    Gitifu Mandera ibumoso, Ndayisaba hagati, Meya Dr Nahayo iburyo bari ku Mugina.
    Ku Mugina.
    Ihererekanya ku Mugina.
    Gitifu Ndayisaba Jean Pierre Egide yashimiwe uruhare rwe mu kuyobora Abanyamugina.
    Gitifu Rafiki, yifurijwe ishya n'ihirwe aho yerekeje. Asabwa ko ababyeyi batazabura izikamwa, abana batazabura akerera. Nawe ahamya ko nta Kwezi kwa buki mu z'ibanze.
    Rafiki na Ndayisaba. Ni ba Gitifu no mu buzima busanzwe basanzwe bakundana.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-mutation-twakoze-impinduka-zigamije-iterambere-no-kugera-ku-ntego-zacu-meya-nahayo/

  • Rubavu: Ndandambara yateye umukobwa imitoma… – #rwanda #RwOT

    Ndandambara uririmba mu kigoyi cyeruye kuva indirimbo itangiye kugeza irangiye, yasabye urukundo muri iyi ndirimbo, agaragariza umukobwa ko kubera uburyo amukunda ibibi yamukoreye byose atabibona kubera urukundo. 

    Ati 'Ndundinye kuko ndaco nogutwara, ndumbabuke kuko ndasongera kurakara ibyo wangoze byose nabaye ngi,.. mu mutima ngwanje bihora bindoneka'.

    Ndandambara ni umwe mu basore bakunda kugaragaza udushya mu ndirimbo, bigendanye n'umwihariko aba ashaka gushyira mu muziki. Nyuma y'iyi ndirimbo 'Kungereta', Ndandambara yatangaje ko azakurikizaho izindi ndirimbo nyinshi ngo na cyane ko hari indirimbo zigera muri 14 zose azagenda asohora imwe imwe.

    Kugeza ubu Ndandambara ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite umwihariko muri muzika yabo, nk'uko byumvikanye bwa mbere agisohora iyo yise 'Ndandambara yandera ubwoba', yavuzweho byinshi.

    REBA HANO INDIRIMBO KUNGERETA YA NDANDAMBARA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119295/rubavu-ndandambara-yateye-umukobwa-imitoma-mu-ndirimbo-ye-nshya-ibyinitse-yise-ngo-kungere-119295.html

  • Burya arusha benshi! Producer Element yashyize hanze indirimbo ye yakunzwe n'abatari bake (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi mu bahanzi bagiye bahishura ko mu ndirimbo zabo Producer Element yagiye ashyiramo amajwi ye ndetse bakemeza ko ari umuhanga mu kuririmba.

    Kuri uyu munsi Producer Element yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Kashe' indirimbo yamaze kwemeza ko burya afite ijwi ryiza dore ko yabanje kuba umuhanzi.

    Abafana batunguwe n'impano producer Element afite ndetse bamwe bamusabye kujya ashyira indirimbo ze hanze.

    Source : https://yegob.rw/burya-arusha-benshi-producer-element-yashyize-hanze-indirimbo-ye-yakunzwe-nabatari-bake-video/

  • Jonas Vingegaard yegukanye Tour de France 2022 ahigitse uwari warayigaruriye #rwanda #RwOT

    Umunya Denmark,Jonas Vingegaard yegukanye Tour de France 2022 nyuma yo kurangiza uduce 21 ariwe umaze gukoresha igihe gito cyane kurusha abandi ku ntera ya kilometero 3.353 zakinwe.

    Nyuma y'intambara ikomeye na Tadej Pogacar,wari umaze imyaka 2 yikurikiranya yegukana iri rushanwa,uyu mugabo yatunguye benshi yegukana iri rushanwa riruta ayandi yose mu mukino wo gusiganwa ku magare.

    Vingegaard yatsinze Tadej Pogacar ku rutonde rusange aho yamuruhije iminota 2 n'amasegonda 43 nyuma y'uduce twose. Muri biriya birometero byose yakoresheje amasaha 79,iminota33 n'amasegonda 20.

    Jonas Vingegaard yashimangiye intsinzi ku munsi w'ejo ubwo hakinwaga agace ka 20 ko gusiganwa umuntu ku giti cye aho yafashe umwanya wa kabiri kuri mugenzi we Wout van Aert wagatwaye.

    Vingegaard akimara kumenya ko atwaye Tour de France 2020 yagize ati: “Bisobanuye byose kuri njye.Mu byukuri ni igitangaza. Birangoye kubishyira mu magambo. Ni intsinzi ikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare.

    Kuva mu mwaka ushize [ubwo yazaga ku mwanya wa kabiri], buri gihe nizeraga ko nshobora kuzabikora…. Ndishimye cyane.”

    Jonas Vingegaard, uyu munsi yagize ati 'N'ibintu bitangaje. Amaherezo natwaye Tour de France, ubu nta kintu gishobora kugenda nabi,ubu nicaranye n'umukobwa wanjye kandi biratangaje. Ni irushanwa rinini ryo gusiganwa ku magare buri mwaka kandi rikomeye ushobora gutwara.Ubu nabikoze kandi nta muntu ushobora kubintwara. “

    Ikipe ya Jumbo Visma ikinamo uyu Vingegaard yatwaye ibindi bihembo birimo icy'umukinnyi waruhije abandi mu kuzamuka imisozi gihagararirwa n'umwenda w'umweru urimo utubara tw'umutuku nanone cyegukanwe na Vingegaard kuko yagize amanota 72 kuri 65 ya Simon Geschke wamukurikiye.

    Nanone kandi Wout Van Aert yatwaye igihembo cy'umukinnyi mwiza ahatambika kuko yatsindiye umwenda w'icyatsi ku manota 480 mu gihe Jasper Philipsen wagize amanota 286.

    Jumbo Visma niyo kipe yatwaye uduce twinshi kuko yatwaye 6 mu gihe ikipe yitwaye neza ku bihe ari Ineos Grenadier.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jonas-vingegaard-yegukanye-tour-de-france-2022-ahigitse-uwari-warayigaruriye

  • U Bwongereza bushobora kohereza abimukira mu bindi bihugu nyuma y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Sunak wahoze ari minisitiri w'Imari na Truss usanzwe ari minisitiri w'ububanyi n'amahanga, barahatanira gusimbura Boris Johnson weguye ku wa 7 Nyakanga, ariko akemeza ko azayobora kugeza habonetse umusimbura ku wa 5 Nzeri 2022.

    Truss yatangaje ko natorwa azashyiraho amabwiriza akomeye akumira abimukira, ndetse akagura gahunda yemejwe yo kohereza mu Rwanda abimukira binjira binyuranyije n'amategeko.

    Mu kiganiro yagiranye na The Mail on Sunday, Truss yagarutse ku masezerano yasinywe muri Mata, ateganya kwimurira mu Rwanda abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

    Gahunda yo kubimura ariko yaje guhagarikwa ku munota wa nyuma mu kwezi gushize, ku cyemezo cy'Urukiko rw'u Burayi rw'Uburenganzira bwa muntu.

    Nubwo aya masezerano n'u Rwanda ataratangira gushyirwa mu bikorwa, Truss avuga ko azasinya amasezerano nk'ayo n'ibihugu byinshi.

    Yagize ati “Gahunda yemeranyijweho n'u Rwanda ni gahunda ikwiye. Niyemeje guharanira ko ishyirwa mu bikorwa uko yakabaye, no kureba ibindi bihugu twakorana ku kufatanye nk'ubu. Ni ikintu cyza cyo gukorwa.”

    “Nshyize imbere kandi guharanira ko tugira urwego ruhagije rw'abashinzwe umutekano ku mupaka wacu. Ngiye kwagura Urwego rushinzwe umutekano ku mipaka, kugira ngo tugire ubwirinzi buhagije ku mupaka.”

    Mu gihe ngo yaba atsinze amatora ateganyijwe ku wa 5 Nzeri, abakozi b'uru rwego ruzwi ka Border Force bazahita bongerwa bave ku 9,000 bagere ku 10,800. Ni inyongera igera kuri 20%.

    Yavuze ko yiteguye guhagarika ibikorwa by'ubucuruzi bukorwa mu kwambutsa abantu rwihishwa bagezwa mu Bwongereza, nk'ikintu afatanyije na bagenzi be bazakora mu bya mbere.

    Yanavuze ko buryo abantu bakomeje kwambuka mu nzira y'amazi iri hagati y'u Bufaransa n'u Bwongereza izwi nka English Channel budakwiye, kandi buteye inkeke cyane.

    Ati “Ni kimwe mu byo nshyize imbere kugira ngo bikemuke.”

    Muri ubwo buryo, ngo hakenewe no gukora ku buryo inzira z'amategeko ziha Guverinoma n'Inteko ishinga amategeko ububasha bwo gushyira mu bikorwa bene ibyo byemezo.

    Truss yakomeje ati “Imipaka y'u Bwongereza izaba irinzwe ku buyobozi bwanjye, kandi nzakora ibishoboka byose kugira ngo amasezerano n'u Rwanda yubahirizwe uko yakabaye, tunarebe ibindi bihugu twagirana ubwo bwumvikane.”

    Mu matora, Liz Truss ahatanye na Rishi Sunak mu matora yo gushaka Minisitiri w'Intebe mushya, n'umuyobozi w'ishyaka riri ku butegetsi mu Bwongereza, Conservative.

    Sunak wahoze ari Minisitiri w'Imari w'u Bwongereza, na we yaje gutangaza ko ingingo y'abimukira ari imwe muri eshanu z'ibanze azashyiramo imbaraga mu minsi 100 ya mbere nka Minisitiri w'Intebe.

    Gahunda ze zinakubiyemo kongerera imbaraga ingingo z'amategeko zemeza umuntu uhabwa ubuhungiro, no kugena umubare ntarengwa w'impunzi igihugu gishobora kwakira ku mwaka – wemezwa n'inteko ishinga amategeko.

    Hiyongeraho no guhagarikira inkunga ibihugu mu gihe byakwanga korohereza abimukira mu gihe basubiye iwabo.

    Anateganya kongera igitutu ku Bufaransa mu bijyanye no guhagarika ubwato butoya bwambutsa abimukira, akanahagarika uburyo hoteli zikoreshwa mu kwakira abimukira mu Bwongereza.

    Sunak ati “Gahunda yacu ijyanye n'abimukira yarasenyutse, dukwiye kuvugisha ukuri kuri iyi ngingo. Waba wumva ko igipimo cy'abimukira gikwiye kuba hasi cyangwa hejuru, twese twemeranya ko bikwiye kuba bikurikije amategeko kandi bikagenzurwa.”

    Nyamara muri iki gihe ngo huzuyemo ibibazo, ku buryo abaturage bubahiriza amategeko bakomeza kubona amato menshi yuzuye abimukira badakurikije amategeko, “bavuye mu gihugu gitekaye nk'u Bufaransa”.

    Hagati aho ngo usanga abashinzwe kurinda inkombe badashobora kubahagarika.

    Yakomeje ati “Bigomba guhagarara, kandi nimba Minisitiri w'Intebe nzabihagarika.”

    Mail on Sunday yatangaje ko u Rwanda rwemeye ko rwiteguye kwakira abimukira 200, nubwo ngo ubwo bushobozi bukomeza kongerwa.

    Mu bwumvikane bwabayeho, u Rwanda rwahawe miliyoni £120 mu kwitegura kwakira aba bimukira.

    Nyuma yo gusubikwa k'urugendo rwa mbere, biteganyijwe ko muri Nzeri Urukiko Rukuru ruzemeza niba iyi gahunda ikurikije amategeko, cyangwa niba igomba guhagarara.

    Imibare ivuga ko nibura abimukira barenga 10,000 bamaze kwinjira mu Bwongereza bakoresheje ubwato butoya kuva u Rwanda n'u Bwongereza byasinya aya masezerano, muri Mata.

    Nibura abimukira barenga 15,000 bambutse muri Channel kuva uyu mwaka watangira – umubare wenda gukuba kabiri abari bamaze kwambuka mu gihe nk'icyo mu mwaka ushize.

    Abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza ku bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-bushobora-kohereza-abimukira-mu-bindi-bihugu-nyuma-y-u-rwanda

  • Umumotari wari umaze amezi 6 adakaraba yuhagiriwe mu ruhame ku ngufu #rwanda #RwOT

    Umusore ukomoka mu gihugu cya Ghana ukora akazi k'ubumotari bivugwa ko yari amaze amezi 6 atiyuhagira, yabikorewe mu ruhame.

    Uyu mumotari yakorewe umuhango udasanzwe wo kumwuhagirira mu ruhame bamutunguye ndetse ngo yagerageje ibishoboka byose kugira ngo yikure mu nzara z'aba bashakaga kumwuhagirira mu ruhame.

    Muri videwo yagiye hanze igaca ibintu, umwe muri bagenzi be yasobanuye impamvu yabateye kumwuhagira.

    Ati”Ntabwo akunda kwiyuhagira, ubu amaze amezi arenga 6 atoga. Uyu ni umuntu ki? Umunuko we wonyine urahagije kubigaragaza, ariko uyu munsi, yaba abishaka cyangwa atabishaka, agomba kwiyuhagira.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umumotari-wari-umaze-amezi-6-adakaraba-yuhagiriwe-mu-ruhame-ku-ngufu