Category: Uncategorized

  • U Rwanda ruzakura Gas Methane mu Kiyaga cya K… – #rwanda #RwOT

    Uyu mushinga wo gucukura gas Methan mu kiyaga cya Kivu waje nyuma yo kubona izamuka ry'ibiciro bya gas n'ibikomoka kuri peterole ku isoko, dore ko kugeza ubu icupa rya gas y'ibiro 12 ikoreshwa mu guteka igura agera ku 18,500 FRW ugereranyije no mu myaka yashize aho yaguraga agera kuri 12,600 FRW muri 2020.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru AfricaNews cyasuye uyu mushinga uri gukorerwa hagati mu Kiyaga cya Kivu, umuyobozi ushinzwe ubwubatsi muri uyu mushinga, Steven Manzi yatangaje ko uyu mushinga uzubakwa mu bice bibiri ubundi igatangira gukoreshwa.

    Ati: 'Uyu mushinga wo kubaka Methan Gas, uzakorwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kizubakwa hahereye aho uyu mushinga wubatse, nyuma hakurikireho aho gas izoherezwa hagati y'ibirometero 30 na 35'.

    Amafaranga angana na Miliyoni 400 y'amafaranga y'u Rwanda niyo yasinywe mu kwezi kwa Gashyantare 2019, ko azakoreshwa hagati ya Leta y'u Rwanda na Gasmeth Enegy Company kugira ngo iyi Gas ikurwe mu Kiyaga cya Kivu ibe yakoreshwa, gusa uyu mushinga uza kudindizwa n'icyorezo cya  Covid-19.

    Umuyobozi wa Gasmeth Gas, Stephen Tiernney yagaragaje ko Covid-19 yadindije uyu mushinga, gusa avuga ko ibikorwa bikomeje kujya mbere. Ati 'Hashize hafi imyaka dukomeza kureba mu nguni zose z'umushinga, ndetse tugerageza gushaka uko twazana amafaranga mu gihugu. Mu by'ukuri icyorezo cya Covid-19 cyatumye buri kimwe kigenda gake mu isi, gusa kugeza ubu twatangiye umushinga nanone kandi amafaranga arahari kandi vuba cyane ibikorwa biraba birimbanyije'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119386/u-rwanda-ruzakura-gas-methane-mu-kiyaga-cya-kivu-izajya-ikoreshwa-no-mu-guteka-119386.html

  • Akenda k’imbere ka Judith wahoze ari umugore wa Safi gakomeje kwibazwaho(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyonizera Judith wahoze ari umugore wumuhanzi Safi Madiba yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara arimo kurira ubuzima ku mazi yambaye utwenda tw'imbere.

    Amashusho akomeje kugarukwaho ni ayo uyu mugore yashyize kuri Instagram ye,aho yari yambaye akenda k'imbere (ikariso) gafite ibara ry'ingwe ariryo ryagiye ryibazwaho n'abafana be bavuga ko ikariso nk'izi bari baziko zitakibaho.

    Source : https://yegob.rw/akenda-kimbere-ka-judith-wahoze-ari-umugore-wa-safi-gakomeje-kwibazwahovideo/

  • “Uraho Rukundo, Uraho Mukunzi!” – Uko Miss Pamella na The Ben barishije umubu abakoresha instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Pamella Uwicyeza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ya fiancé we, The Ben, maze ayiherekesha amagambo agira ati 'Hi babe🤍' ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo 'Uraho Mukunzi🤍'.

    The Ben amaze kubona igikorwa Miss Pamella yakoze aricyo cyo gupostinga ifoto ye akandikaho amagambo agira ati 'Uraho Mukunzi🤍' , The Ben nawe yahise amusubiza mu magambo agira ati 'Hi Love 🤎' ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo 'Uraho Rukundo 🤎'.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Pamella Uwicyeza (@uwicyeza_pamella)

    Nyuma yuko bamwe mu bafana ba Miss Pamella na The Ben babonye aya magambo Ben na Pamella bandikiranye, bamwe bavuze ibi bikurikira:

    Source : https://yegob.rw/uraho-rukundo-uraho-mukunzi-uko-miss-pamella-na-the-ben-barishije-umubu-abakoresha-instagram/

  • Ufite uburwayi bwo mu mutwe yakoze ibyari byananiye abazima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yakoze abantu ku mutima ubwo yagaragaraga akiza abagabo barwanaga inkundura ariko babuze ubakiza.

    Video yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe yivanga mu ntambara yabagabo babiri barwanaga.

    Aba bagabo barwaniraga ku muhanda maze uyu mugabo urwaye aza ķubakiza abasaba kurekeraho ibikorwa byurugomo.

    Wabonaga asabiriza kandi avugana nabo nkumuntu usanzwe ushyira mu gaciro. Abantu batangiriye umutima uyu mugabo afite wo kwanga akarengane.

    Source : https://yegob.rw/ufite-uburwayi-bwo-mu-mutwe-yakoze-ibyari-byananiye-abazima/

  • Abaserukiye u Rwanda mu mikino ya Commonwealt… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 16 bari muri siporo enye ari zo; Gusiganwa ku magare, Koga, Gusiganwa ku maguru ndetse no muri Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball).

    Abagize amakipe y’iguhugu muri ibi byiciro byose, bahagurikiye rimwe n’abatoza ndetse n’abayobozi b’itsida ryose kuya 23 Nyakanga, berekeza mu Bwongereza ahazabera iyi mikino izitabirwa n’ibuhugu 72.

    Abahagarariye u Rwanda

    Amafoto ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga za Federasiyo z’imikino aba bakinnyi bavuyemo ndetse no ku rubuga rwa Twitter rw’amakipe ahagararira igihugu muri iyi mikino, arerekana ko bose bakomeje imyitozo, bitegura guhangana.

    Mu mukino wo Koga, u Rwanda ruhagarariwe na Imaniraguha Eloi ndetse na Irankunda Ishaaq bavuga ko biteguye cyane kandi biteguye kwitwara neza mu masiganwa yo mu mazi bazitabira, icyizere bahuriyeho na Rukundo Patrick ubatoza.

    Irankunda Ishaaq

    Mbere yo kwerekeza mu Bwongereza, Imaniraguha yagize ati ”Abanyarwanda turabizeza ko tutagiye kwitabira gusa ahubwo tugiye guhangana ndetse no guhatana n’abo tuzasangayo, bityo tuzabahige twegukane ibihembo.”

    Iradukunda na Imaniraguha baherutse muri shampiyona y’isi yabereye muri Hungary kuva kuya 18 Kamena kugeza mu ntangiriro za Nyakanga, aho bavuye batangiye gushyiraho bishya ku byo bari basanzwe bakoresha mu gusiganwa.

    Imaniraguha Eloi

    Muri Volleyball ikinirwa ku mucanga, u Rwanda ruhagarariwe n’ikipe ya Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier basanzwe ari abakinnyi bakomeye muri Volleyball y’u Rwanda, haba mu kibuga gisanzwe ndetse no ku mucanga.

    Ejo hashize (Kuwa 25 Nyakanga), Ntagengwa na Gatsinzi bakoranye imyitozo n’ikipe y’u Bwongereza igizwe n’impanga; Javier Bello na Joaquin Bello bigeze gukinira mu Rwanda mu mikino ya Beach Volleyball World Tour yabereye i Rubavu muri 2019.

    Gatsinzi na Ntagengwa bari kumwe na Team Bello

    Ikipe yo gusiganwa ku maguru, iyobowe n’umutoza Kanyabugoyi Anicet, igizwe na Nimubona Yves na Imanizabayo Emeline bazasiganwa ahareshya na Metero 5000, Iranzi Celine uzasiganwa muri metero 1000 ndetse na Uwitonze Claire uzanyaruka ahareshya na 1500m.

    Ikipe y’umukino w’amagare niyo yagutse kurusha izindi, aho ifite abakinnyi 6 bagabanije mu byiciro by’abagabo n’abagore, biyongeraho umutoza Sempoma Felix, umukanishi Maniriho Eric ndetse na Ruvogera Obed unanura imitsi y’abakinnyi.

    Abagabo ni Uhiriwe Byiza Renus, Manizabayo Eric na Mugisha Moise bazakina mu gusiganwa mu kivunge (Road race) no mu gusiganwa n’ibihe (ITT), ndetse na Mugisha Samuel na Muhoza Eric bazakina mu gusiganwa mu kivunge gusa. 

    Mu cyiciro cy’abagore hari Tuyishime Jacqueline na Ingabire Diane bazakina mu byiciro byombi ndetse na Mukashema Josiane uzakina mu gusiganwa mu kivunge gusa.

    Biteganijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa aza gusura abakinnyi n’abatoza bagiye guhagararira u Rwanda, aho bagirana ibiganiro.

    Ishaaq na Eloi bariteguye

    Ntagengwa na Gatsinzi baramenyeranye

    Abasiganwa ku maguru bakajije imyitozo

    Uhiriwe Byiza Renus ukomeye mu gusiganwa n’ibihe (ITT) imbere ya Mugisha Samuel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119378/abaserukiye-u-rwanda-mu-mikino-ya-commonwealth-2022-bakomeje-imyitozo-amafoto-119378.html

  • Kamonyi: SACCO Ibonemo Gacurabwenge mu bukangurambaga bwa Konti zidakora n'izindi Serivise #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa SACCO Ibonemo Gacurabwenge, bwatangije ubukangurambaga buhera kuri uyu wa 25-29 Nyakanga 2022. Intego nyamukuru ni ugukangurira Abanyamuryango bafite Konti zidakora kwegera SACCO. Hari ukwigisha no kubwira abantu Serivise z'iki kigo cy'Imari, hakaba gusaba Abanyamuryango kwihutira kuzuza amakuru, agashyirwa muri Mudasobwa cyangwa muri Sisitemu bakoreramo mu rwego rwo kwitegura ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

    Uwizeyimana Christine, umucungamutungo wa SACCO( Manager) Ibonemo Gacurabwenge, yabwiye intyoza.com ko kimwe mu byatumye batangiza ubu bukangurambaga, ari ukuba hari bamwe mu banyamuryango usanga imyirondoro cyangwa se amakuru kuri bo atuzuye muri Sisitemu bakoresha.

    Uwizeyimana Christine / SACCO Ibonemo Gacurabwenge.

    Aha, ni n'aho Uwizeyimana ahera avuga ko kugira ngo amakuru abe yuzuye neza ari uko muri Mashine cyangwa se muri Sisitemu bakoreramo hakwiye kuba hagaragara; Amazina yombi ajyanye n'ibimuranga(ID), Nomero y'irangamuntu, Terefone ye ndetse na Konti ye kandi bikaba bisobanutse neza. Avuga ko ibyo bizafasha kugira ngo mu kwinjira mu ikoranabuhanga bazabe bafite amakuru neza y'abanyamuryango.

    Avuga ko mu myaka ya 2009-2010 ubwo SACCO zatangizwaga, wasangaga abanyamuryango nta makuru ahagije babaga batanze, ahanini binajyanye n'imikorere y'icyo gihe, aho yagendanaga n'aho ibihe bigeze by'umwihariko nk'ikoranabuhanga cyane ko na Mashine ahenshi zitari bwagatangiye gukoreshwa cyane.

    Akomeza avuga ko kugira amakuru ahagije y'umunyamuryango bizafasha cyane nk'igihe baba bagize uwo bakenera, yaba ari hafi na kure bitewe nuko bamubona bitagoye. Ashimangira kandi ko iki cyumweru kijyana no kumenyekanisha no kubwira abantu ibijyanye na Serivise ihabwa abagana iyi SACCO, ndetse aho bishoboka bakazegerezwa.

    Mu myaka isaga 10 SACCO Ibonemo Gacurabwenge imaze iriho, Abanyamuryango bayo barasaga ibihumbi icyenda, aho intego ari uko uyu mwaka wa 2022 uzarangira bafite Abanyamuryango 9,695.

    Abanyamuryango, barasabwa kandi gukoresha cyane Konti zabo no kuyoboka iki kigo cy'imari nk'icyabo kurusha ibindi. Abahawe inguzanyo nabo basabwa gushyira umwete mu kwishyura bagendeye ku masezerano bagiranye, hanyuma kandi n'abandi bashaka inguzanyo kugira ngo bakore neza imishinga yabo, babwirwa ko amarembo afunguye kuri bo n'abandi bifuza kugana iki kigo cy'imari cya SACCO Ibonemo Gacurabwenge.

    Kuba Umunyamuryango wa SACCO Ibonemo Gacurabwenge, ntabwo bigombera kwitwaza umurundo w'amafaranga. Bisaba; Kwitwaza Indangamuntu ndetse n'amafoto abiri magufi, kwitwaza ibihumbi birindwi, aho bitanu ari umugabane mu gihe bibiri bisigaye ari iby'agatabo n'ifishi. Kubitsa no kubikuza muri iki kigo cy'imari ni ubuntu kandi nta mafaranga akatwa kuri Konti y'umunyamuryango buri kwezi nkuko ahandi bikorwa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-sacco-ibonemo-gacurabwenge-mu-bukangurambaga-bwa-konti-zidakora-nizindi-serivise/

  • DR Congo-Goma: Batanu baguye mu myigaragambyo n'Ubusahuzi #rwanda #RwOT

    Abategetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo( DRC), batangaza ko hari Abantu batanu bamaze gupfira mu myigaragambyo irimo ibikorwa bikomeje byo gutwika no gusahura ibigo bya MONUSCO mu mujyi wa Goma. Umuvugizi wa Leta ya DR Congo, Patrick Muyaya, abinyujiie kuri Twitter, yatangaje ko abagera kuri batanu bamaze gupfa, mu gihe abagera kuri 50 bakomeretse muri izi mvururu zikomeje. MONUSCO yamaganye ibitero ku nyubako zayo i Goma ivuga ko amahoro atazabonekera' mu mvururu'. 

    Amashusho ateye ubwoba yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umwe mu bigaragambya aryamye anakururwa hasi, abandi batera hejuru ko arashwe na MONUSCO agapfa.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, abaturage bigabije kimwe mu bigo bya MONUSCO i Goma basahura ibikoresho byacyo, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Ibinyamakuru muri DR Congo, bivuga ko kuwa mbere hapfuye abantu batandatu barashwe n'izi ngabo za ONU zishaka kubabuza gusagarira no gusahura inyubako zabo.

    BBC dukesha iyi nkuru, ibajije umuvugizi wa MONUSCO ku mpfu z'abo bantu, Khady Lo Ndeye yagize ati: 'Ntacyo dufite cyo kuvuga ubu, turi mu bihe bibi'.

    Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, abaturage bigabije kimwe mu bigo bya MONUSCO i Goma basahura ibikoresho byacyo, nk'uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

    Abigaragambya, bavuga ko bashaka ko izi ngabo za ONU ziva mu gihugu cyabo, ariko barimo kurangwa n'ibikorwa byo gusahura.

    Itangazo rya MONUSCO ryo mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rivuga ko 'yamagana ishimitse', abo yise 'itsinda ry'abasahuzi bikinze mu myigaragambyo' yari yabujijwe n'umukuru wa Goma.

    Andi mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uwigaragambya abaza umupolisi wa MONUSCO igihe bazasubirira iwabo. Uyu amusubiza ko ari 'vuba', undi akamubwira ko barambiwe kuko bahora bababwira gutyo.

    Mu itangazo ryayo, MONUSCO yibutsa ko ifatanya na Leta kurwanya imitwe yitwaje intwaro, gusubizaho ubutegetsi, no kurinda abasivile.

    Abigaragambya bo banenga MONUSCO kuba mu myaka irenga 20 imaze mu burasirazuba bwa DR Congo nta musaruro itanga kuko aka gace gakomeje kuba isibaniro.

    Khassim Diagne, umukuru wa MONUSCO w'inzibacyuho, mu itangazo ryamagana ibyabaye ejo kuwa mbere yagize ati:' Mu mvururu no mu rujijo cyangwa gucanamo ntabwo ariho tuzagera ku gahenge n'amahoro.'

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/dr-congo-goma-batanu-baguye-mu-myigaragambyo-nubusahuzi/

  • Nick Cannon aritegura kwakira umwana wa cyenda #rwanda #RwOT

    Nick Cannon uherutse kwizihiza isabukuru y'imyaka 41 yahishuye ko yitegura kwibaruka umwana wa cyenda nyumwa y'umwana wa munani aherutse kwibaruka muri Kamena tariki ya 28 2022.

    Aba bana umunani yababyaranye n'abagore batanu batanduknaye harimo umuhanzi Maria Carey babyaranye abana babiri b'impanga.

    Mu mwaka wa 2021 wonyine yabyaye abana batatu ku bagore babibiri batandukanye, umwe muri abo apfa nyuma y'ukwezi kumwe gusa azize kanseri y'ubwonko.

    Umwana wa munani uheruka kuvuka yamubyaranye n'umunyamideli Bre Tiesi, mu gihe uwa cyenda amutwitiwe n'umunyamideli Abby De La Rosa bari basanzwe bafitanye abana babiri b'impanga babyaranye umwaka ushize.

    Mu minsi ishize yagaragaye mu kiganiro na TMZ yemera ko nta gucana inyuma kujya kubaho hagati ye n'abakunzi be kubera ko bahana ubureganzira bwo kuryamana n'abandi bantu ku ruhande ku buryo bwumvikanweho, ibizwi nka 'consensual non-monogamy'.

    Nick Cannon kandi yemeza ko abana ababyara ku bushake kubera ko ari umugisha ndetse ngo aracyateganya kubyara abandi ntagihindutse.

    Nick Cannon yamenyekanye muri filime zitandukanye by'umwihariko Love doesn't cost a thing n'ikiganiro gica kuri televiziyo cyitwa Wild “N Out.

    Uretse kandi kuba ari umukinnyi wa Filime asanzwe ari umuhanzi ndetse akaba n'umunyarwenya ukomeye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nick-cannon-aritegura-kwakira-umwana-wa-cyenda

  • DR Congo yavuze umubare w'abamaze kugwa mu myigaragambyo yamagana MONUSCO #rwanda #RwOT

    Ku biro bya MONUSCO i Goma, habereye imyigaragambyo idasanzwe kuri uyu wa Mbere, maze ibiro bakoreramo byigabizwa n'abigaragambya babyinjiyemo, bagasahura bimwe mu bikoresho basanzemo.

    Umwe mu bakozi ba MONUSCO i Goma, yabwiye itangazamakuru ko abigaragambyaga bari bafite umujinya udasanzwe ubwo bazaga bakamena ibiro by'abakozi bakabyigabiza.

    Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko iyi myigaragambyo yabereye i Goma yaguyemo abantu batanu, ikomerekeramo abandi benshi.

    Iyi myigaragambyo yafashe indi sura kuva kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, yagaragayemo Abanye-Congo bafite umujinya mwinshi bigabije ibiro bya MONUSCO bakabitera ndetse bakanamena zimwe mu nzugi zabyo.

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yashimangiye ko nibura abantu batanu bitabye Imana, abandi bagera muri mirongo itanu barakomereka.

    Yongeye ho ko Guverinoma ya Congo iri kuvugana n'ubuyobozi bwa MONUSCO ngo hakomeze hakusanywe imibare y'abagizweho ingaruka n'iyi myigaragambyo ndetse n'ibikoresho byaba byahangirikiye.

    Muyaya yemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abakozi ba MONUSCO bahagaritse akazi kubera iyi myigaragambyo bagasubiremo, anavuga ku masasu yarashwe mu bigaragambya , ngo yari agamije kubatatanya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-yavuze-ko-imyigaraga-yamagana-monusco-hari-abo-yambuye-ubuzima