
Category: Uncategorized
-
Kwikingiza Covid-19 byuzuye ni ugufata urukingo rushimangira – Umujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abaturage kwitabira gufata urukingo rwa Covid-19 rushimangira, kuko ngo ari ko kwikingiza icyo cyorezo mu buryo (…) -
Ukuri ku Basirikare ba MONUSCO bivugwa ko bahungiye mu Rwanda #rwanda #RwOT
Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yatangiye ku wa Mbere w’iki Cyumweru i Goma yari yabanjieijwe n’indi yabaye ku wa Gatandatu I Goma nabwo ikozwe n’abagore gusa.
Nyuma y’uko ku wa Kabiri bihinduye isura, ndetse abigaragambya bagasahura ibiro bikuru bya MONUSCO, hari video yakwiye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko abasirikare ba MONUSCO 'na bo babaye impunzi'.
Igihe cyose twagerageje guhamgara Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ngo tumubaze niba hari impunzi u Rwanda rwakiriye kubera iyi myigaragambyo imaze iminsi i Goma, telefoni ye yacagamo ntayifate, n’ubutumwa bwa WhatsApp twamwandikiye ntiyabusubije.
UMUSEKE wabajije Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda kugira icyo avuga ku bijyanye n’ariya makuru y’uko hari abasirikare ba MONUSCO bahungiye mu Rwanda, mu magambo make Brig.Gen Ronard Rwivanga arabihakana ati 'Oya. Nta yo mfite.'
Andi makuru yavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ariko akanyomozwa, ni ayo kuba igihugu cya Malawi gishaka gucyura ingabo zacyo ziri mu zigize MONUSCO.
Twitter y’ukuri ya MONUSCO yanyomoje ayo makuru ivuga ko ari 'fake news'
Les Militaires de la @MONUSCO deviennent aussi des réfugiés😅 pic.twitter.com/hEzvxcxFpa
â” Goma24 (@goma24news) July 26, 2022
Ubutumwa bwa MONUSCO bugira buti 'Abasirikare ba Malawi bari mu butumwa bw’amahoro, bakomeje kubana n’abandi mu ngabo za MONUSCO mu nshingano bafite zo kurinda abaturage b’abasivile. Ntabwo bigeze bava muri RD.Congo kandi n’uko kugenda kwabo nta guhari.'
Leta ya Congo mu kiganiro Umuvugizi wayo Patrick Muyaya yahaye Abanyamakuru ku wa Kabiri yavuze ko imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO imaze kugwamo abantu 15, barimo abasivile 12, Umusirikare wa MONUSCO ukomoka muri Maroc, n’Abapolisi babiri bakomoka mu Buhinde biciwe i Butembo, hakomeretse abantu barenga 60 barimo Umupolisi wa MONUSCO ukomoka mu Misiri.
-
Umwuka mubi uratutumba hagati ya Minisports n’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess,Amarushanwa yo mu Buhinde yarikoroje #rwanda #RwOT
Tariki 25 Nyakanga 2022 nibwo abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda, ryagaragaye ritabaza risaba kurenganurwa ku karengane rivuga ko bakomeje gukorerwa na Minisiteri.
Ni nyuma yo kwangirwa kwitabira amarushanwa ya Olympiad agomba kubera mu Buhinde.
Iri shyirahamwe rivuga ko ryababajwe cyane no guhagarikwa kw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abakobwa n’abahungu yagombaga kwitabira imikino ya 'Olympiad’ igomba kubera mu Buhinde ku nshuro yayo ya 44.
Zimurinda Ben Tom uyobora iri shyirahamwe yavuze ko ari ikibazo kimaze umwaka, ariko kenyegejwe n’iri rushanwa.
Yagize ati 'Twari tumaze iminsi twitegura kuzitabira ririya rushanwa mpuzamahanga ariko igihe twamenyeshaga Minisiteri ya siporo yatubwiye ko tutabyemerewe ngo kubera ko komite yacu yagiyeho mu buryo budakurikije amategeko kandi mu by’ukuri twatowe n’abanyamuryango tariki 20 Ukuboza 2021'.
Zimurinda yakomeje avuga ko nubwo Minisiteri ivuga ko batatowe, itari kubagaragariza komite yemera kuko bo ubwabo bumva nta tegeko bishe kuko bagiye no kugaragaza ibyakozwe n’uburyo byakozwemo mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB).
Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri ya siporo, Shema Maboko Didier, avuga ko iri shyirahamwe ryahagaritswe.
Ati 'Ishyirahamwe rya Chess rifite ibibazo kuva muri 2020, muri 2021 babitugejejeho ngo tubafashe kubikemura tubasaba ko bumvikana barananiranwa, tubishyikiriza komite olempike.'
Maboko akomeza avuga ko ikipe y’igihugu igira umurongo igenderaho, mu gihe ibibazo byabo badashobora kubikemura, badashobora kubemerera guserukira igihugu.
Yakomeje avuga ko mu bakinnyi bari bagiye guhagararira igihugu nta n’umwe uri muri 30 ba mbere mu gihugu, bakaba badashobora kohereza ikipe y’akavuyo kuri urwo rwego.
Minisiteri ivuga ko Zirimunda yahagaritswe nta gikorwa yemerewe gukora ngo ahubwo ashaka gukoresha icyo yise ikipe y’igihugu, akirira amafaranga ava mu ishyirahamwe ry’umukino wa Chess ku isi (FIDE), ibintu na bagenzi be bamushinja.
Ivomo:Igihe
-
Intabaza ku mibereho y’umwana muto w’i Musanze wagonzwe n’imodoka ikamuca amaguru #rwanda #RwOT
Uyu mwana ufite imyaka ine y’amavuko, yagonzwe n’imodoka mu Ukwakira 2020 iramwangiza ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri amaramo iminsi myinshi yitabwaho na Maniriho (Nyina umubyara), kuko se witwa Ntawizera yari yaratandukanye na nyina batakibana nk’umugore n’umugabo n’ubwo na mbere hose babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Nyina w’uyu mwana avuga ko mu gihe yari arwaye, se yifashije abanyamategeko ndetse aza no gutwara impapuro zo kwa muganga bajya kuburana ngo bahabwe ku mafaranga y’ubwishingizi birangira bahawe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3 940 605Frw ababunganiye mu mategeko babiri bahembwamo 1 600 000Frw asigaye se arayatwara atitaye ku buzima umwana we na nyina bari babayeho.
Nyina yaje kumenya ko bamaze guhabwa amafaranga y’ubwishingizi akomeza gukurikirana nyuma nibwo Ntawizera babyaranye afatanyije n’abanyamategeko yifashishije mu gukurikirana ikibazo cy’uwo mwana baje kumugenera 770 000Frw gusa batitaye ku byo yatakaje avuza umwana n’ingaruka zikomoka ku bumuga umwana we yagize kandi akomeje kumurera wenyine.
Mu gahinda kenshi ubwo IGIHE yasuraga uyu mubyeyi aho atuye, Maniraguha yavuze ko ubu ubuzima bubagoye cyane kuko babeshwaho no guhingira abandi bakamuha amafaranga make yifashisha mu gutunga urugo rwe ubusanzwe rubarizwa mu cyiciro cya kaburi cy’Ubudehe.
Ati 'Tubayeho nabi kuko iyo mbonye umusiri (guhingira abandi), nibwo bampa 1000Frw nkagihahisha njye n’uyu mwana wanjye tukarya. Birangora cyane kuko nk’iyo nagiye guca inshuro binsaba kuzinduka nkajyana umwana ku ishuri isaha zagera nkareka gukora nkasubira kumucyura.”
“Ndasaba abagiraneza ko bamfasha nkaba nabona nk’akagare cyangwa insimburangingo uyu mwana akajya abona uko yijyana ku ishuri nanjye nkabona uko njya guca inshuro tukabona icyo kudutunga kuko ubuzima bumeze nabi.”
Uyu mubyeyi ugaragaza ko amafaranga y’ubwishingizi yatanzwe ari make cyane kuko umwana yagize ubumuga bwa burundu ndetse n’ayatanzwe akigabanywa n’abanyamategeko. Asaba inzego bireba ko zamufasha agahwa ubwishingizi bukwiye ndetse n’abanyamategeko bayigabanyije bagakurikiranwa bagahabwa akwiye aho kwikubira hafi ya yose.
Yagize ati” Urebye ibyo bakoze ni agahomamunwa ! Kubona umwana nk’uyu acibwa amaguru ariko hagatangwa amafaranga make kuriya ! Ikindi bariya bavoka bayigabanyije bakaza kungenera arutwa n’ayo natakaje muvuza bakwiye gukurikiranwa bakayagarura bagahabwa abakwiye kuko babikoze tutabivuganye ahubwo bafatanya na se nawe utamurera banyiba ibyangombwa mu gihe ndi kwita ku kuvuza umwana bahita bishyurwa ntabizi baza kungenera nyuma.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko kuri ubu aka karere kari gukorana n’ibitaro ngo barebe icyo uwo mwana yakorerwa ngo abashe kwiga neza.
Yagize ati”Twavuganye n’umuganga w’amagufa ku Bitaro yatubwiye ko bazamujyana agasuzumwa noneho arebe icyo yamwandikira, ejo nibamara kumusuzuma nibwo tuzamenya neza icyo muganga azamukorera ariko twe nk’akarere ibyo byo gutuma umwana abasha kugenda tuzabikoraho.”
Iteka rya Perezida N° 31/01 ryo kuwa 25/08/2003 rishyiraho uburyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zatewe n’ibinyabiziga mu ngingo zaryo za 17 kugeza kuya 19 bivugwamo ko indishyi zitangwa hagendewe ku ngano y’ubumuga uwahohohotewe yagize, icyo yakoraga ndetse n’ikigero yari arimo akora iyo mpanuka.
Ushaka kugira ubufasha agenera uyu mubyeyi yabunyuza kuri nimero ya telefone 0785156591 ibaruye kuri mubyara wa Maniraguha witwa Twizerimana Etienne.
-
Rulindo: Abagore bo muri FPR-Inkotanyi bujurije abatishoboye inzu 18 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rulindo, bujurije abatishoboye inzu 18, zifite agaciro k’Amafaranga y’u (…)
-
Kiyovu Sports idafite umutoza mukuru yatangiye imyitozo (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Kiyovu Sports itarashyiraho umutoza mukuru yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri yitegura umwaka w’imikino wa 2022/2023
-
MINISANTE na AstraZeneca batangije umushinga wo kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Goverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ku bufatanye n’ikigo gikora imiti cya AstraZeneca, batangije umushinga wo kurwanya (…)
-
Ibyabaye muri FPR ubwo Perezida Kagame yaburiraga abashaka kugarura Akazu #rwanda #RwOT
Ni inama yiswe Kicukiro I kuko hari indi yayikurikiye kandi zombi zari mu murongo umwe.
Yabaye hari ukwivumbura muri FPR n’ibibazo bikomeye birimo ruswa yari itangiye gufata intera mu nzego nyinshi, icyenewabo, kwikubira imitungo kw’abayobozi, kubohoza imitungo y’abahunze bahunguka bagashinjwa uruhare muri Jenoside babeshyerwa, ubujura hirya no hino, intambara y’Abacengezi n’ibindi.
Tariki ya 18 Kamena 1997, inama idasanzwe ya Komite Nyobozi ya FPR yarateranye, yitabirirwa na Perezida Pasteur Bizimungu na Visi Perezida Paul Kagame.
Hagaragajwe ko “hari abantu by’umwihariko abanyamuryango bifatanya n’abakora mu rwego rw’ubutabera, amabanki na za minisiteri, bagamije kugurisha mu buryo bw’amanyanga, inzu n’imitungo by’abandi.”
Hafashwe umwanzuro ko umuyobozi wese uri mu mitungo itari ye ayivamo nta yandi mananiza, mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Ni nabwo hemejwe ko hashyirwaho inzego zihariye zikurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, kugira ngo abayobozi bamwe badakomeza kuwukoresha uko bashaka.
Inyandiko impuguke muri politiki, Dr Jean-Paul Kimonyo, yanyujije mu kinyamakuru Politique Africaine n°160 /2020, agaragaza ko inama ya Kicukiro I yari mu murongo wo guhangana n’ibibazo byari byugarije FPR n’igihugu muri rusange, byatumaga abaturage bafata uwo muryango nk’andi mashyaka igihugu cyagize.
Muri iyo nama ya Kicukiro I hakozwe amatora yo kuvugurura Komite Nyobozi y’umuryango, ari bwo Paul Kagame yatorwaga nka Chairman, Pasteur Bizimungu aba Visi Chairman, naho Charles Muligande aba Umunyamabanga Mukuru. Hatowe na ba komiseri barindwi.
Ibyavuye muri iyo nama ntibyakiriwe neza haba mu muryango no muri rubanda, bamwe bavuga ko guhindura ubuyobozi ari ibya nyirarureshwa no guhuma amaso abaturage, kugira ngo imikorere mibi ikomeze.
Byatumye hategurwa indi nama yiswe Kicukiro II, ari na yo yagaragarijwemo FPR ya nyayo. Paul Kagame wari wahawe kuyiyobora yitandukanyije yeruye n’abashaka gusubiza igihugu aho cyahoze.
Iyo nama yateranye ku wa 26 na 27 Ukuboza 1998, yitabirwa n’abantu 563. Hongeye kugarukwa ku kibazo cy’abanyamuryango babeshyera abandi kugira uruhare muri Jenoside kugira ngo basigarane imitungo yabo, ruswa no gukoresha ububasha mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.
Ikindi kibazo cyavuzweho umwanya munini ni Akazu kari katangiye kubakwa muri FPR, kugeza ubwo ibinyamakuru bimwe bibikabiriza ko ubutegetsi bwa FPR buri kugera ikirenge mu cya MRND ya Habyarimana.
Byarakaje cyane Paul Kagame wari umaze umwaka umwe ahawe kuyobora FPR. Nubwo we nta wamutungaga urutoki muri iyo mikorere mibi, bavugaga ko wenda ari uko ahugiye mu gushyira ingabo ku murongo kuko yari na Minisitiri w’Ingabo, ko nabona akanya wenda azagenza nk’abandi.
Ku munsi wa mbere w’inama ya Kicukiro II, Kagame yanenze cyane abayobozi bijandika mu bikorwa byo kwigizwaho imitungo no kubeshyera abandi kugira ngo basigarane imitungo yabo.
Yavuze ko bitumvikana uburyo baba barataye igihe barwanya Leta ya Habyarimana, ibyo bayirwanyirizaga akaba ari byo basubiramo.
Icyo gihe yeruye ko niba ari icyo FPR yarwaniye, yiteguye kwitandukanya na yo.
Ku munsi wa kabiri w’inama yagize ati “Abayobozi bahindutse abanyabyaha, mubahamagaze babibazwe. Ntabwo bishoboka ko abayobozi baba ikibazo kitarangira, mubakosore, mubigishe cyangwa mubahindure [â¦] Ikindi kintu mbasaba ni ukugira umurongo ngenderwaho ugaragara.'
Dr. Kimonyo yigeze kubwira IGIHE ko inama za FPR zari zikenewe cyane kuko mu gihugu hari hari ibibazo bikomeye kandi byijanditswemo n’abayoboke b’iryo shyaka.
Ati “Mu 1997 abakada ba FPR baragumutse, bamagana igice cyari kiyoboye FPR n’imikorere ya Guverinoma muri rusange. Bavugaga ko hari ibintu bya ruswa bikomeye, ikimenyane, kwitwaza ubuyobozi mu nyungu bwite n’ibindi byinshi […] hari ibintu byo guteza cyamunara inzu z’abantu mu buryo budafututse, umusirikare akazana abarinzi be akagota ahantu hose.”
“Abakada barivumbuye bati 'Ntabwo twatakaje miliyoni y’abantu, ntabwo bagenzi bacu bapfuye ku rugamba ngo dukore ibyo turi gukora’. Bati 'urebye umururumba abantu bafite urenze n’ubutegetsi bwa Habyarimana’. Batangiye kwandika mu binyamakuru no kubivuga mu baturage.”
Inama ya Kicukiro II yatanze umusaruro kuko impinduka zatangiye kwigaragaza muri Guverinoma, abayobozi bakekwagwaho ruswa barirukanwa abandi baregura.
Tariki 10 Gashyantare 1999 habaye impinduka muri Guverinoma hirukanwa abaminisitiri batanu, barimo bane ba FPR.
Hagati y’Ukwakira 1999 na Gashyantare 2000, abaminisitiri batatu bagejejwe mu Nteko basabirwa kwirukanwa kubera ibibazo muri Minisiteri bayoboraga mu gihe abandi batatu batangiye gukorwaho iperereza bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta.
Muri Mutarama 2000, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Joseph Sebarenzi Kabuye yareguye, nyuma y’uko ubuyobozi bwa FPR bumusabye kugenzura Guverinoma agashaka kuyikingira ikibaba.
Muri Gashyantare Minisitiri w’Intebe Pierre-Celestin Rwigema yareguye, naho muri Werurwe Perezida Bizimungu Pasteur aregura.
Hashyizweho Guverinoma nshya, yunganirwa n’icyerecyezo 2020 cyari kimaze iminsi cyemejwe, umuyobozi utari mu murongo akigizwayo.
Inzego zishinzwe kugenzura abayobozi zari zimaze kujyaho nk’urw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Urwego rw’Umuvunyi n’izindi, ku buryo imyitwarire y’abayobozi yatangiye guhinduka mu buryo bugaragara.
-
DR-Congo : 15 barimo umusirikare n’Abapolisi baguye mu myigaragambyo , MONUSCO igahakana kurasa Abasivile #rwanda #RwOT
Ubu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri DR Congo, MONUSCO, buvuga ko umusirikare umwe n’abapolisi babiri babwo biciwe mu gitero bagabweho n’abitwaje intwaro, naho undi arakomereka bikomeye.
Mu itangazo, MONUSCO ivuga ko icyo gitero cyo ku wa kabiri cyabereye mu kigo cyayo cyo mu mujyi wa Butembo muri Kivu ya Ruguru, mu burasirazuba bw’iki gihugu.
MONUSCO ivuga ko abateye bashikuje imbunda abapolisi ba Congo, bakarasa begereye ababungabunga amahoro ba MONUSCO.
Abigaragambya ku wa kabiri bagaragaje uburakari batewe n’iyicwa rya bagenzi babo bapfuye kuva ibi bikorwa byatangira ku wa mbere.
Umukuru w’agateganyo wa MONUSCO, Khassim Diagne, yahakanye ibivugwa mu bitangazamakuru byuko abasirikare bayo barashe abasivile.
Mu kiganiro kuri televiziyo ya leta, RTNC, yavuze ko abateye ibigo bya MONUSCO bari mu “matsinda yiteguye neza… yarengeye [yarushije imbaraga] ibigo byacu, anarasa indege za kajugujugu zacu”.
Ariko yashimangiye ko “ONU nta bigaragambya na bamwe yarasheho”.
Umunyamakuru wa Reuters yavuze ko yabonye abasirikare ba MONUSCO bica barashe abigaragambya babiri i Goma.
Diagne yavuze ko abateye ku wa kabiri ari “abagizi ba nabi” biyoberanyije nk’abigaragambya, bavuze ko bashaka gushyikiriza inyandiko y’ibyo basaba – ubundi bararasa ubwo bari begereye ikigo cya ONU.
Guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru, Lieutenant Général Constant Ndima, ku wa kabiri nijoro yatanze ubutumwa bwo guhagarika imyigaragambyo yose muri iyo ntara.
Hashize igihe hari abaturage binubira abasirikare ba MONUSCO bagasaba ko bava mu gihugu, bavuga ko bananiwe kugarura umutekano nyuma y’imyaka irenga 20.
Hashize kandi amezi hongeye kwaduka imirwano hagati y’ingabo za leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nyuma y’imyaka hafi 10 yari ishize nta gitero gikomeye kiba cy’uyu mutwe.
Imitwe irenga 100 ikorera mu burasirabuba bw’iki gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe n’umuvugizi wa leta ya Congo kuri televiziyo y’igihugu, Diagne yongeye gusaba kwigengesera kw’abigaragambya, avuga ko “imyigaragambyo nta kintu na kimwe icyemura”.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, MONUSCO yasubiyemo amagambo ya Diagne yo muri icyo kiganiro avuga ko kuva mu kwezi kwa cyenda mu 2021, MONUSCO yatangiye gahunda y’inzibacyuho yo kuhakura abasirikare.
Avuga ko iyo gahunda yahereye mu ntara ya Tanganyika, kandi ko kuva ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, MONUSCO itakihafite abasirikare.
Yavuze ko hasigaye intara eshatu za Kivu y’Epfo, Ituri na Kivu ya Ruguru “zigoye kuko imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka ihayogoza kandi ibintu ni urusobe”.
Ati : “Uru rusobe rutuma habaho kutihangana no kubihirwa kw’abaturage. Ariko nabizeza ko ku rwego rwo hejuru muri iki gihugu no ku rwego rudukuriye i New York, dukora ibishoboka byose kugira ngo ibintu bihinduke”.
-
Victoire Ingabire yitwaje ibyabaye mu 1996 yibasira bikomeye u Rwanda yirengagiza FDLR #rwanda #RwOT
Muri icyo kiganiro cyari cyatumiwemo Madame Ingabire Victoire uyobora Ishyaka DALFA Umurinzi na Gervais Condo Umunyabanga nshingwabikorwa wa RNC ya Kayumba Nyamwasa. Victoire Ingabire yabajijwe icyo inyandiko yiswe' Urwandiko rw’inzira' rwanditswe ku bufatanye n’amashyaka arimo DALFA Umurinzi ,PS Imberakuri ya Dr Bernard Ntaganda, RNC ya Kayumba Nyamwasa PDP Imanzi ya Deo Mushayidi n’Ishyaka Amahoro People Congress yari igamije.
Aha Ingabire asubiza ko mu byari bikubiye muri iyo nyandiko harimo no gushaka igisubizo ku mutekano muke umaze igihe mu karere k’ibiyaga bigari aho basabaga ONU gufasha opozisiyo Nyarwanda kugirana ibiganiro na Leta y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukemura icyo kibazo cy’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga bigari.
Victoire Ingabire yakomeje avuga ko u Rwanda arirwo zingiro ry’umutekano muke muri DR Congo no mu karere k’ibiyaga muri rusange ,ngo kuko guhera mu 1996 ubwo ingabo z’u Rwanda zajyaga muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, amahoro mu karere k’ibiyaga bigari no muri DR Congo atarongera kuboneka.
Yagize ati :' Ntawe utaziko u Rwanda arirwo zingiro ry’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga bigari. Kuva rwatera DR Congo mu 1996 nta mahoro araboneka muri DR Congo no mu karere k’ibiyaga bigari'
Ku rundi ruhande ariko hari ababona ko hari ibyo Victoire Ingabire yirengagije ndetse ko yabogamiye ku ruhande rumwe kuko atigeze akomoza ku mpamvu yatumye ingabo z’u Rwanda zambuka umupaka zikajya muri DR Congo .
Iyo ntayindi usibye umutwe wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wahungiye muri DR Congo nyuma yo gutsindwa na FPR Inkotanyi mu 1994 maze wagerayo ugatangira kwisuganya no gutegura uko wagaruka kugaba ibitero ku Rwanda ndetse ushyigikiwe ndetse unafashwa n’ubutegetsi bw’icyo gihugu cyari kiyobowe na Mobutu Sese Seko.
Hari n’abandi babona ko Victoire Ingabire yirengagije uruhare rwa FDLR mu gukurura amakimbirane n’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari ahubwo akitunira ku Rwanda gusa abitewe n’uko asanzwe atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Mu minsi ishize ubwo yari mu kiganiro na France 24 Perezida Paul Kagame yavuze ko abavuga k’umutekano wa DR Congo bakibagirwa uw’uRwanda ari abasazi. Ibi akaba aribyo benshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakunda gushyira imbere kuko bakunze kwirengagiza ikibazo cy’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse muri DR Congo ahubwo bagahora bashinja u Rwanda guhungabanya uwa DR Congo kubera inyungu za politiki bahafite.