Category: Uncategorized

  • Breaking News: Umutoza mushya w'ikipe ikomeye mu Rwanda yaraye ageze i Kigali aje gutwara igikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w'ikipe ya Kiyovu Sports yaraye ageze i Kigali mu Rwanda ahita ahigira gutwara igikombe cya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Alain-André Landeut wabaye umutoza wa Darling Club Motema Pembe yo muri DR Congo ni we mutoza mukuru wa Kiyovu Sports mu gihe cy'imyaka igera kuri ibiri iri imbere.

    Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy'Ububirigi gusa akaba yaravukiye muri Congo ni we ugiye gutoza Kiyovu Sports muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka utaha.

    Uyu mutoza yageze mu Rwanda ahagana saa yine n'igice, aho yahise ahigira gutwara igikombe cya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Uyu mutoza w'imyaka 45, yatoje amakipe agiye atandukanye arimo nka Darling Club Motema Pembe yo muri Congo aho yavukiye ndetse yanatoje ikipe ya Berekum Chelsea yo muri Ghana.

    Kuri ubu uyu mutoza w'umuhanga cyane akaba afite ibyangombwa byo ku rwego rwa mbere bitangwa n'impuzamashyirahamwe yo ku mu gabane w'Uburayi (Licence UEFA A)

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-umutoza-mushya-wikipe-ikomeye-mu-rwanda-yaraye-ageze-i-kigali-aje-gutwara-igikombe/

  • Pique yahaye ibintu 2 bidasanzwe Shakira kugira ngo amureke arere abana babyaranye #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Barcelona, ​​Gerard Pique, yashyizeho ibintu bibiri yifuza guha uwari umukunzi we Shakira kugira ngo amwemerere kubana n'abana babo babiri mu mujyi wa Catalonia.

    Pique yashwanye n'umukunzwe we Shakira bakundanye cyane guhera muri 2011. Uyu mukinnyi w'umupira wamaguru n'uyu muhanzikazi wo muri Colombia babyaranye abana babiri bafite imyaka icyenda n'irindwi.

    Shakira yifuza ko abana bajya kubana na we i Miami kuko avuga ko babaga muri Barcelona gusa kubera ko Pique ariho yakiniraga umupira w'amaguru.

    Pique we yashimangiye ko abana bagomba kwemererwa kuguma muri Barcelona kugira ngo bashobore kurangiza amasomo yabo bari hamwe n'inshuti zabo ndetse kuko ariho bamenyereye.

    Marca ivuga ko Shakira ashobora kwemera iki cyifuzo, kandi kugira ngo abyemere, Pique ngo yiteguye kumuha ibintu 2 by'ingenzi.

    Icya mbere ngo nuko Pique azajya amuha amatike atanu y'indege yo mu cyiciro cya mbere kugira ngo abashe kuza kureba abana be igihe cyose abishakiye.

    Icya kabiri ni uko azamwishyurira ibihumbi 400.000 by'amayero by'umwenda afite ubu gusa nta makuru arambuye yawutanzweho.

    Pique na Shakira batandukanye bapfuye ko uyu mukinnyi yamuciye inyuma ndetse agafatanwa n'undi mugore.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/pique-yahaye-ibintu-2-bidasanzwe-shakira-kugira-ngo-amureke-arere-abana

  • Cristiano Ronaldo yanze guhara UEFA Champions League asaba United ikintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Kubera UEFA Champions League,Cristiano Ronaldo yeruye asaba Manchester United gusesa amasezerano ye kugira ngo yerekeze mu ikipe itaramenyekana izakina iri rushanwa rikomeye.

    Ronaldo wahembwaga ku cyumweru miliyoni 360.000.000 FRW (angana na miliyari 18 na miliyoni 720 FRW ku mwaka) yahisemo gusesa amasezerano kugira ngo yerekeze mu ikipe izakina kuwa 2 no kuwa 3 muri Champions League.

    Hari amakuru avuga ko United yashakaga kumwongerera amasezerano y'undi mwaka ikamwemerera kugenda ku ntizanyo mu gihe cy'umwaka yarangiza akagaruka.

    Bivugwa ko Ronaldo yasabye iyi kipe ko basesa amasezerano yari asanzweho kugira ngo ashobore kwerekeza mu ikipe ihatanira iri rushanwa rikomeye I Burayi.

    Nk'uko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza ngo uyu mugabo w'imyaka 37 yatangarije iyi kipe icyifuzo cye cyo kugenda no gusesa amasezerano bafitanye mu nama bagiranye n'umushakira amakipe Jorge Mendes ku wa kabiri.

    Ronaldo yasibye imikino ya gicuti yo kwitegura umwaka w'imikino United yakiniye muri Aziya na Australia ariko agaruka mu myitozo kuri iki cyumweru.

    Kuri uyu wa gatatu, uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal yabuze mu mukino wa gicuti United yakinnye na Wrexham, nubwo yari indorerezi ku ruhande.

    Kugeza ubu ntibiramenyekana niba azagaragara mu mikino ya nyuma ya gicuti n'amakipe arimo Atletico Madrid ku wa gatandatu na Rayo Vallecano ku cyumweru.

    Ikibazo kimwe kuri Ronaldo n'ukubona ikipe nshya kuko Chelsea,Atletico Madrid na Bayern Munich zamaze kwanga amahirwe yo kumusinyisha.

    Ronaldo ashobora kutazagaragara mu mukino wa mbere wa Premier League ikipe ye ya United izakiramo Brighton kuri Old Trafford ku cyumweru.

    Ikipe igezweho mu zivugwa ko zimukeye ni Napoli yo mu Butaliyani nayo yabonye itike ya Champions League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yanze-guhara-uefa-champions-league-asaba-united-ikintu

  • Jennifer Lopez na Ben Aflek bakomeje kuryoherwa mu Kwabuki(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni amafoto bafashe nyuma y'icyumweru n'iminsi 4 umuhanzikazi w'icyamamare Jennifer Lopez arushinze n'umukinnyi wa filime kabuhariwe Ben Affleck, aho umuhango w'ubukwe bwabo wabaye mu buryo bw'ibanga i Las Vegas.

    Nyuma yo gushyingiranywa mu birori byihariye aba bombi bahise berekeza mu Bufaransa mu kwezi kwa buki aho bakwijihirije mu murwa mukuru waho Paris.

    Mu minsi bahamaze aba bombi bagiye bahagirira ibihe byiza nk'uko amafoto yabo abigaragaza yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga akavugisha benshi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jennifer-lopez-na-ben-aflek-bakomeje-kuryoherwa-mu-kwabuki-amafoto

  • Akumiro: umukobwa ukora uburaya ari mu kaga nyuma yo gukata mugenzi we igitsina bapfa umukiriya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indaya yo muri Nijeriya yatawe muri yombi na Polisi kubera gukekwaho gukoresha icyuma mu guca imyanya y'ibanga ya mugenzi we ubwo barwaniraga umukiriya .

    Uyu ukekwaho icyaha  na we ngo yaba yarakoresheje icyuma kugira ngo akomeretsa mu maso no ku bibero by'uwahohotewe azira kumutwara umukiriya we.

    Ihuriro ry'amakuru ryaho ryatangaje ko ukekwaho icyaha witwa Bella, yaburiye mugenzi we Ruth kwirinda umugabo utatangajwe amazina kuko uyu mugabo yari umukiriya we wa mbere. Hatangajwe kandi ko yamuteye ubwoba ko 'azashushanya' mu maso he (Rusi) akoresheje icyuma naramuka atumviye umuburo we.

    Icyakora, nyuma yuko Rusi ananiwe kumvira umuburo, Bella n'abandi bane bamusanze iruhande rw'umuhanda baramukubita hasi. Nyuma bafashe amaboko n'amaguru bituma Bella amukata mu maso no ku gitsina he.

    Abantu bane bafashije Bella gukora icyo gikorwa ntibarafatwa na polisi kuva bahunga hafashwe uyu mukobwa gusa.

    Source : https://yegob.rw/akumiro-umukobwa-ukora-uburaya-ari-mu-kaga-nyuma-yo-gukata-mugenzi-we-igitsina-bapfa-umukiriya/

  • Amafoto y’inkumi y’uburanga iri mu rukundo na B Threy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize igihe gito umuraperi B Threy na Keza batangiye kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga, gusa bivugwa ko aba bombi bashobora kuba bamaze igihe kitari gito bakundana mu buryo bwibanga.

    Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B Threy yizihizaga isabukuru y'amavuko, Keza yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.

    Yagize ati 'Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n'ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza Rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.'

    Ni amagambo yakiriwe neza n'uyu muraperi wagize ati 'Nanjye ndagukunda.'

    Ibi bikaba bigaragaza urukundo rwabo bakundana.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yinkumi-yuburanga-iri-mu-rukundo-na-b-threy/

  • Miss Teta Sandra umugabo yari amwiciye mu muhanda (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amafoto agaragaza Miss Teta Sandra afite ibikomere mu maso bigaragara ko yakubiswe.

    Amakuru ahari kuri ubu ni uko Miss Teta Sandra yakubiswe na Weasel Manizo usanzwe ari umugabo we.

    Amakuru atugeraho avuga ko Weasel Manizo yakubitiye Miss Teta Sandra mu muhanda amushinja kumuca inyuma.

     

    Source : https://yegob.rw/miss-teta-sandra-umugabo-yari-amwiciye-mu-muhanda-amafoto/

  • Tangira ukore ibi bintu niba ushaka kuryoherwa n’urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urashaka kubaka urukundo ruhamye ?ese urashaka kuryoherwa no kugira umukumzi uhamye kurikiza izi nama wirebere.

    Gushaka umwanya wihariye nk'abakundana

    Ni byiza ko abakundana bashaka umwanya wihariye aho bashobora guhura, bakaganira, bagatemberana ndetse bakananoza gahunda zabo zose.

    Sobanukirwa uburyo mwembi mugaragaza urukundo

    Abantu bamwe bagaragariza urukundo abo bakunda binyuze mu guhoberana no gukunda gukoranaho. Abandi bantu bashobora kwerekana urukundo rwabo binyuze mu gufashwa mu bikorwa bito.

    Abandi bagaragaza urukundo mu gutanga impano, guhabwa umwanya munini wihariye ndetse hari n'abanyurwa no kubwirwa amagambo meza.

    Gufata umwanya wa wenyine wo kwitekerezaho

    Umubano mwiza ugomba gushyira mu gaciro. Ntibikwiye ko umuntu atanga imbaraga ze zose cyangwa ngo ahebe n'ibintu akunda gukora. Ni ingenzi kumenya ko umunezero w'umuntu udakwiye kubangamirwa.

    Umwanya w'umuntu ni ingenzi kugira ngo urusheho gutekereza ku buzima bwawe n'ubw'abandi mubyumva kimwe.

    Ntutegereze ko umukunzi wawe akuzuza

    Guhora uhanze amaso mugenzi wawe hari igihe bishobora kugaragara nabi. Niba ushakisha ibyiza muri mugenzi wawe utekereza ko udafite bishobora gutuma agutakariza icyizere kuko abona na we utacyifitiye.

    Rimwe na rimwe hari ubwo wumva witeze byinshi ku mukunzi wawe kandi nta n'icyo bitwaye, ugomba kumva wishimiye umukunzi wawe ariko ntugomba kumwishingikirizaho ngo akuzuze.

    Shimira utuntu duto

    Iyo mumaranye igihe kitari gito, bisa nk'aho byoroshye gufata umukunzi wawe nk'umuntu usanzwe.

    Iga kumushimira ku kantu gato kose umubwire ko umukunda kenshi cyangwa umwoherereze ubutumwa bwiza.

    Menyesha umukunzi wawe icyo asobanura mu buzima bwawe kugira ngo atazigera yumva ko umufata nk'umuntu usanzwe.

    Buri wese akwiye kumva mugenzi we

    Abakundana bumvikana neza iyo buri wese yifuza guha mugenzi we umwanya. Ikintu cy'ingenzi hagati y'abakundana ni ukumva igitekerezo cy'undi. Kutumva ibitekerezo by'uwo mukundana no kutamwitaho bigira ingaruka ku mubano wanyu, bikaba byatuma munatandukana.

    Source : https://yegob.rw/tangira-ukore-ibi-bintu-niba-ushaka-kuryoherwa-nurukundo/

  • Abasora bose bazajya bifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority – RRA) cyatangaje ko mu rwego rwo korohereza abasora no gutanga serivisi zihuse kandi (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/abasora-bose-bazajya-bifashisha-ikoranabuhanga-mu-kwishyura

  • Rubavu: Igi ry'Inkoko riragura umugabo rigasiba undi #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rubavu byumwihariko mu mujyi wa Gisenyi haravugwa ikibazo cy'ibura ry'amagi, magingo aya igi rimwe ry'inkoko ya Pondeze rikaba riri kugura 200Frw rivuye ku 100.

    Twizerimana Jean Paul, umucuruzi w'amagi  ahitwa Majengo aganira na IRIBA NEWS yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutongera kuyarangura.

    Yagize ati 'Maze iminsi itanu mpagaritse kurangura amagi kuko no kubona aho uyakura ntibyoroshye wagira amahirwe yo kuyabona ugasanga ibiciro biri hejuru bikagora abaguzi bacu.'

    Yakomeje ati 'Muri mata uyu mwaka igi twarifatiraga ku mafaranga 70 cyangwa 80Frw tukarigurisha 100 inyungo yari nke ariko nibura twagurishaga menshi tukunguka. Byakomeje kuzamuka none bigeze aho igi rimwe turi kurirangura amafaranga 160Frw tukarigurisha hagati y'I 180 na 200frw kandi si buri wese ubu waryigondera niyo mpamvu njye nabaye nsubitse ubu bucuruzi muri iyi minsi.'

    Undi mucuruzi witwa Hategekimana Emmanuel ukorera ahitwa mu Gikarani yavuze ko atewe inkeke n'irizamuka ry'igiciro cy'amagi.

    Yavuze ati 'Bikomeje gutya nareka ubu bucuruzi bw'amagi kuko ku munsi nacuruzaga nibura hagati y'amafaranga ibihumbi 400 na 600Frw none ubu bwira ngurishije atarenze ibihumbi 70.'

    Nyirabayazana yamenyekanye…

    Ku rundi ruhande ariko aborozi b'inkoko mu Mujyi wa Gisenyi bavuga ko abenshi muri bo baretse korora inkoko kuko ibiryo byazo byahenze.

    Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati 'Ibiryo byazo byarahenze cyane mu gihe cy'amezi 3 gusa ikiro cyavuye ku mafaranga 400frw ubu kigeze kuri 600frw uku guhenda kwatumye bamwe tureka kuzorora kuko nta nyungu yari ikibonekamo.''

    Uku kuzamuka kw'igiciro cy'amagi byatumye bamwe bayakundaga bayavaho kuko ubu si buri wese waryigondera nkuko byagarutsweho na bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by'akarere ka Rubavu.

    Buntu Christophe  yagize ati 'Ndubatse mfite umugore n'abana batatu buri cyumweru twaguraga amagi nibura 15 dore ko abamo  n'intungamubiri,  ariko ubu nsigaye ngura atatu y'abana gusa kuko ibi biciro biri hejuru cyane.'

    Nshimiyimana Octave umukozi ushinzwe ishami ry'uruhererekane nyongeragaciro mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda (RAB) yavuze ko ayo makuru y'ibi biciro atari azwi.

    Ati''Nibwo numvise ko I Gisenyi igi rigeze ku mafaranga 200Frw tugiye kubikurikirana dore ko iyo hari izamuka ry'ibiciro ridasanzwe akenshi dufatanya na Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda (Minicom) ibintu bigahabwa umurongo. Bigiye gukurikiranwa kandi by'umwihariko tugenzure ko nta bakora ubu bucuruzi bw'amagi baba bayarangurira ahandi adahenze bo bakayagurisha bishakira inyungu y'umurengera.''

    Nubwo bigaragara ko muri uyu mwaka wa 2022 hamwe na hamwe amagi akomeje kuba iyanga, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda (RAB) kigaragaza ko hagati y'umwaka wa 2020 na 2021 umusaruro w'amagi wakomeje kwiyongera aho wavuye kuri Toni ibihumbi 8200 ugera kuri toni ibihumbi 8600 hagati muri iyo myaka.

    Yanditswe na Mukundente Yves

    The post Rubavu: Igi ry'Inkoko riragura umugabo rigasiba undi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/28/rubavu-igi-ryinkoko-riragura-umugabo-rigasiba-undi/