Category: Uncategorized

  • Icyo u Rwanda ruvuga ku birego bidasanzwe rushinjwa muri Centrafrique byo kwivanga mu mishinga iganisha Perezida Toaudéra kuri Manda ya Gatatu #rwanda #RwOT

    Ibi birego bidasanzwe ku Rwanda byazanywe n’umuryango witwa G16, rikaba ari ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile rigamije kurinda itegeko nshinga muri Centrafrica, ryashinzwe ku wa 30 Werurwe, 2016.

    Iri huriro rivuga ko u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrica rutera inkunga ibikorwa byo guhindura itegeko nshinga rya kiriya gihugu.

    Mu gihe iryo tegeko nshinga ryahinduka, byaha amahirwe Perezida Faustin-Archange Touadéra kongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu.

    Aganira na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yamaganye ibyo birego.

    Yagize ati 'U Rwanda nta buryo ubwo ari bwo bwose bwakwivanga muri politiki y’imbere ya Repubulika ya Centrafrica.'

    Dr Biruta avuga ko u Rwanda riri hariya mu rwego rwihariye kuva mu mpera z’umwaka wa 2020 : Iyo mpamvu nta yindi ni ugufasha ko amatora aba kubera ko icyo gihe imitwe yitwaje intwaro yendaga kuyaburizamo.

    Ati 'Ingabo zacu nta muntu uwo ari we wese zishobora gushyigikira, cyangwa kwivanga mu bibazo bya politiki y’imbere muri Centrafrica.'

    Yavuze ko izo ngabo ziri mu Mujyi wa Bangui kandi inshingano yazo ari iyo kurinda ibigo bya Leta n’ibikorwa remezo ndetse n’abaturage ba Bangui, n’igihugu cya Centrafrica.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Centrafrique anahabwa ikaze na mugenzi we Faustin-Archange Touadéra mu 2019

    Indi nshingano ya ziriya ngabo ngo ni ukubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano za kiriya gihugu.

    U Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrica ndetse zagize uruhare runini mu migendekere myiza y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tliki ya 27 Ukuboza, 2020 mu gihe inyeshyamba zashinzwe na François Bozizé, CPC zari zarahiriye kuyaburizamo.

    Ingabo zo mu mutwe udasanzwe u Rwanda rwohereje hariya zagiye kunganira ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarimo kugabwaho ibitero n’inyeshyamba, ndetse uretse izo ngabo zidasanzwe 300, u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bwa UN ifatanyamo na Africa yunze Ubumwe, MINUSCA.

    Abagize Ihuriro rya Sosiyete Sivile yo muri Repubulika ya Centrafrique bise G16 (La Société Civile pour la Défense de la Constitution du 30 Mars 2016) bavuga ko bafite amakuru y’uko Perezida Touadéra ashaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo aziyamamarize manda ya gatatu.

    Uyoboye iri Huriro witwa Jean-François Akandji-Kombé yabwiye RFI ko u Rwanda rwasezeranyije Touadéra kuzabimufashamo ndetse ngo ruzatanga amafaranga yo kugira ngo byose bikorwe.

    Centrafrique : le G16 dénonce une dérive dictatoriale et une ingérence rwandaise https://t.co/xRTk3k0yfc pic.twitter.com/JcwDcF69Jw

    — RFI Afrique (@RFIAfrique) July 16, 2022

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Icyo-u-Rwanda-ruvuga-ku-birego-bidasanzwe-rushinjwa-muri-Centrafrique-byo-kwivanga-mu-mishinga-iganisha-Perezida-Toaudera-kuri-Manda-ya-Gatatu

  • AMAKURU mashya yizewe ku Basirikare ba MONUSCO bivugwa ko bahungiye muri Hoteli y’i Rubavu #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye na UKWEZI ,Meya Kambogo yagize ati”Mu byukuri imyigaragambyo natwe twarayibonye bateye mu Kigo cya Monusco ,ariko abavuga ko bahungiye I Rubavu twe ntabo tubona ,turabyumva ariko ntabo tubona kuko Monusco ifite imyambaro ibagaragaza, ariko abo bantu ntabwo tubabona rwose, ubwo wenda ufite amakuru yazatubwira”

    Kuva iki cyumweru cyatangira, mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kubera ibikorwa by’imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO bashinja kuba ntacyo yakoze kuva yagera muri iki Gihugu aho iri mu butumwa bwo kugarura amahoro.

    Ni imyigaragambyo yagiye ifata indi sura, izamo n’ibikorwa by’urugomo rwakorewe abakozi ba MONUSCO, kuko abigaragambya bigabije ibirindiro byabo, babyinjiramo ubundi bakabamenesha bakanabasahura.

    Ibi byatumye bamwe mu bakozi ba MONUSCO bahungishwa igitaraganya, ndetse bikaba byaravuzwe ko hari abashobora kuba barahungiye mu Rwanda.

    Ku bijyanye n’ingaruka z’iyi myigaragambyo, Meya Kambogo avuga ko bigabanya urujya n’uruza cyane cyane ko nk’abayobozi bakangurira abaturage kwirinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakitwararika.

    Ku rundi ruhande uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri biga n’abacuruzi bacururiza I Goma bibagiraho ingaruka kuko usanga hari ibicuruzwa byangirika kuko baba basabwa kuba bambutse umupaka bageze mu Rwanda mbere ya Saa Cyenda dore ko aribwo umupaka ufungwa.

    Umunyamakuru wa RADIO10 uri mu Karere ka Rubavu, Danton Gasigwa ejo yabwiye UKWEZI ko yakomeje kumva amakuru avuga ko hari abasirikare ba MONUSCO bacumbitse muri imwe muri Hoteli iri muri aka Karere, yagiyeyo kugira ngo amenye inkuru mpamo.

    Yagize ati 'Narifashe njya kuri imwe muri Hotel mu zo bambwiraga ko bashobora kuba bacumbitsemo, ngezeyo mbaza umuyobozi wayo nti 'ese aya makuru turi kumva ni yo ?’ ambwiza ukuri ati 'baramutse banahari ntabwo baba baje mu buryo bwo kwigaragaza nk’abasirikare. Twakira abakiliya benshi, ntabwo nahamwa ngo harimo abo basirikare ba MONUSCO’.'

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga aherutse kubwira ikinyamakuru Umuseke ko we nta makuru afite yo kuba hari abasirikare boherejwe muri ubu butumwa bu burasirazuba bwa Congo baba barahungiye mu Rwanda.

    Iyi myigaragambyo yaje kuvamo ibikorwa by’urugomo, imaze kugwamo abakabakabara 20, barimo abashinzwe umutekano wo ku ruhande rwa MONUSCO barimo Abapolisi babiri n’Umusirikare umwe.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yamaganye ibi bikorwa, ndetse avuga ko bishobora kuvamo ibyaha by’intambara, aboneraho no gusaba Leta y’i Kinshasa gushyikiriza ubutabera ababigizemo uruhare bose kugira ngo babihanirwe n’amategeko.

    AMAKURU MASHYA YIZEWE KU BIVUGWA KO ABASIRIKARE BA MONUSCO BAHUNZE IMYIGARAGAMBYO BAKAZA MURI RUBAVU

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAKURU-mashya-yizewe-ku-Basirikare-ba-MONUSCO-bivugwa-ko-bahungiye-muri-Hoteli-y-i-Rubavu

  • Huye: Umusaruro wo kunyuza abana b'inzererezi mu itorero – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za 2021 nibwo ubuyobozi bw'Akarere ka Huye ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bafashe umwanzuro wo kunyuza abo bana mu itorero ryihariye kugira ngo babanze baganirizwe hamenyekane ikibazo cya buri wese, ndetse kinafatirwe ingamba.

    Ni nyuma y'uko byari bimaze kugaragara ko ingamba zagiye zifatwa zo kubakura mu muhanda zitatanze umusaruro wifuzwa.

    Ubusesenguzi bwari bumaze kugaragaza ko mu bana 137 bari barakuwe mu buzererezi mu mwaka wa 2020, abagera ku 18 bagarutsemo; naho muri 49 bakuwemo mu 2021 hagarutse 12.

    Mu kiganiro n'Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko mu mwaka umwe bamaze batangiye icyo gikorwa hari abana barenga 60 basubiye mu miryango yabo kandi biga.

    Ati 'Kuva iyi gahunda yatangira umwaka ugiye kugera ku musozo, abana bagera kuri 62 banyuzemo bafashwa basubira no mu ishuri kandi baza gutanga ubuhamya no ku bandi.'

    Impamvu ituma bazerera

    Sebutege yavuze ko abo bana iyo bamaze kugezwa mu itorero baganirizwa bagahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo byatumye bahunga iwabo mu ngo ndetse n'icyo bifuza kugira ngo babeho batuje batazerera.

    Bamwe bagaragaje ko bahunga amakimbirane ari hagati y'ababyeyi babo, ibyo bifuza mu rugo ntibabihabwe, gutotezwa n'ababyeyi, kubura ibyo kurya n'ibindi. Gusa ngo hari n'abana badakurikiza inama z'ababyeyi cyangwa ugasanga barasaritswe n'ibiyobyabwenge.

    Ati 'Ni umwanya w'ibiganiro no kubatoza indangagaciro kugira ngo bagaruke mu buzima basubire mu ishuri babe bakwigirira akamaro.'

    Hari ababyeyi gito

    Sebutege yibukije ko ababyeyi bakwiye kwita ku nshingano zabo zo kurera abana babo no kubitaho uko bikwiye. Gusa ngo hari abaziteshutseho ku buryo bigera n'aho umubyeyi yirukana umwana we mu rugo.

    Yatanze urugero rw'aho umwana akurwa mu muhanda yagaruka mu rugo umubyeyi akajya amubaza icyo yagarutse gukora.

    Ibyo biri mu byatumye hari abana bamaze kunyuzwa muri iryo torero inshuro zirenze enye cyangwa eshanu kuko hari abagera mu rugo bakongera gufatwa bagarutse mu muhanda kuzerera. Byumvikana ko hakwiye gukomeza gushaka ibisubizo birambye.

    Sebutege ati 'Hari n'aho twagiye tubibona umwana yagera mu muryango umubyeyi akamubwira ati 'uje gukora iki?' umubyeyi agasa n'aho ari we usubiza umwana mu muhanda.'

    Ku bwe asanga bagomba kwagura ibiganiro bikagera ku babyeyi kuko harimo abafite ibibazo bitandukanye bijyanye no kutarera abana babo.

    Ati 'Kuko ababyeyi nabo bashobora kuba bafite ibyo bibazo, harimo n'ibibazo by'ihungabana dukwiye gufatanyamo n'abafite ubumenyi mu gufasha abantu bafite indwara zo mu mutwe kuko ntabwo byumvikana ukuntu umubyeyi wabyaye umwana amwohereza mu muhanda ugasanga ntabwo azi aho yaraye.'

    Yavuze ko bisanzwe bizwi ko hambere umwana yaburaga, umubyeyi ntaryame akajya gushakisha ariko kuri ubu babona ababyeyi gito batabyitaho.

    Yagaragaje ko gutega amatwi abana no kwita ku byifuzo byabo bitanga umusaruro kandi basanze abenshi bifuza kwiga.

    Hari abana byakoze ku mutima

    Sebutege yavuze ko bamaze gusubiza mu ishuri abana b'inzererezi hari abandi bana basanzwe biga ku bigo by'amashuri biteye imbere baje kubasura babazaniye ibikoresho by'ishuri kuko bakozwe ku mutima n'ubuhamya bwabo.

    Ati 'Twagiye tunabonamo udushya aho byakoze ku mutima n'abandi bana b'abanyarwanda, mwagiye mubona abana bavuye kuri Green Hills ishuri tuzi mu Mujyi wa Kigali bakaza mu Murenge wa Tumba gufasha abo bana kugira ngo bagume mu ishuri.'

    Abana bo ku ishuri ribanza rya Ikibondo nabo bagiye gufasha abana bo muri Musange bemeye gusubira mu ishuri babaha ibikoresho birimo impuzankano, inkweto, amakaye n'amakaramu.

    Yagiriye inama ababyeyi yo kwita ku bana babo kandi igihe bakosheje bakabakebura bya kibyeyi kugira ngo bagaruke mu murongo.

    Yagaragaje ko bazakomeza gushyira ingufu mu guca ubuzererezi cyane cyane bafatanya mu gukumira ikibutera.

    Iryo torero ribera mu Kigo Intiganda, umwana urijyanywemo amaramo amezi atatu yigishwa anitabwaho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko mu mwaka umwe bamaze batangiye icyo gikorwa hari abana barenga 60 basubiye mu miryango yabo kandi biga

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu

    Ubwo abana biga ku Ishuri ribanza rya Ikibindo bajyaga gufasha bagenzi babo bagarutse mu ishuri nyuma yo kuva mu buzererezi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umusaruro-wo-kunyuza-abana-b-inzererezi-mu-itorero

  • Umugore ari mu marira nyuma yo kubengwa n’umukunzi we yahoraga asengera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutegarugori wo muri Nijeriya yerekeje kuri Twitter avuga uburyo yabenzwe n'umukunzi we yakundaga gusengera buri gitondo.

    Uyu mudamu uzwi ku izina rya @IgbalodeAkewi, yavuze ko bari bamaze imyaka ibiri myiza bakundana kandi buri gihe amwoherereza amasengesho ikintu cya mbere mu gitondo, gusa amenya ko anakundana nundi mukobwa.

    Nk'uko uyu mudamu wasigaye ababajwe cyane no kuvumburwa, ubuhemu bwumukunzi we avuga ko yari yaramwimariyemo.

    Source : https://yegob.rw/umugore-ari-mu-marira-nyuma-yo-kubengwa-numukunzi-we-yahoraga-asengera/

  • AKUMIRO :Umuturage yategetswe gusenya KIOSQUE aho yacururizaga hahabwa Gitifu #rwanda #RwOT

    Kantengwa Laetitia yatsindiye isoko ryo gucunga ubwiherero rusange buri ku muhanda wa Kaburimbo werekeza mu rugabano ruhuza Akarere ka Muhanga n’aka Ruhango.

    Kantengwa yavuze ko nyuma yo kubona ko abagenzi bazaga mu bwiherero bavuye mu Ntara y’Amajyepfo no mu bindi bice bitandukanye bifuza ko yahashyira KIOSQUE irimo amazi n’imitobe n’ibindi abagenzi bakenera bazajya bafata bari mu rugendo, avuga ko byabaye ngombwa ko yandikira Ubuyobozi bw’Umurenge agenera Kopi Akarere, kubera ko Umurenge ariwo wari wapiganishije isoko ryo gucunga ubwiherero nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru UMUSEKE.

    Kantengwa avuga ko Gitufu w’Umurenge wa Shyogwe yamusubije mu magambo ko amwemereye ndetse aza no gusura aho iyo KIOSQUE iteretse asanga nta kibazo iteje.

    Gusa avuga ko yafashe inguzanyo muri Banki atangira gucuruza kuko nta kandi kazi yari afite.

    Nyuma atungurwa no kubona Ubuyobozi bw’Akarere bumubajije impamvu yatumye ashyiraho iyo KIOSQUE abasobanurira ko yabiherewe uburenganzira na Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe.

    Kantengwa yavuze ko nta rindi jambo bongeye kumubwira kuko Ubuyobozi bwahise busubirayo yibwira ko bwanyuzwe n’ibisobanuro abahaye.

    Kantengwa yavuze ko yongeye kubona Gitifu w’Umurenge wo muri Kamonyi uvuga ko yahawe aho hantu amusabye gukuraho KIOSQUE amusubiza ko aho iteretse yahahawe n’Umurenge wa Shyogwe.

    Ati 'Namubwiye ko ubuyobozi nibunsaba kuyihakura nzayijyana ku ruhande rwo haruguru barabinsabye ndabyemera nyimurira haruguru.'

    Uyu muturage avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye kugaruka ubwa kabiri bumusaba ko n’aho iri ayihakura areka ubucuruzi, banategeka Gitifu kuhafunga.

    Ati 'Njye ntabwo nabangamira ibyemezo by’Ubuyobozi ariko byari kuba byiza baduhaye amahirwe twembi cyangwa bakahashyira ku isoko tugapiganwa.'

    Akarere kasabye Kantengwa gukuraho KIOSQUE

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko nta ruhushya uyu muturage yigeze ahabwa bwo gutereka KIOSQUE aho hantu usibye kubivuga mu magambo.

    Kayitare yavuze ko yohereje Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza y’abaturage, uyu mubyeyi aramusuzugura.

    Ati 'Twebwe twahahaye uwahasabye mu nyandiko nubwo ari Umuyobozi ntibimwambura uburenganzira bwo gukora Ubucuruzi.'

    Cyakora Meya yavuze ko Gitifu bahahaye bamusabye kuhashyira ibikoresho byoroshye kugira ngo igihe Akarere kahakeneye azabikureho mu buryo bworoshye bitangije ibidukikije kuko azacuruza ikawa(Coffee Shop ).

    Kayitare yavuze ko mu nshingano bafite harimo korohereza abaturage kubona serivisi bifuza ariko nabo bagasabwa gucira bugufi no kubahiriza ibyemezo ubuyobozi buba bwafashe.

    Avuga ko uyu mubyeyi agomba kubanza gukuraho KIOSQUE ye yaba akeneye gucuruza akabisabira uruhushya rwanditse akavuga ko nta mpamvu yatuma atahahabwa cyane ko abo bombi batazaba bacuruza ibintu bisa.

    Cyakora ubwo twateguraga iyi Nkuru twasanze Gitifu w’Umurenge wahahawe yatangiye kubaka inkingi ndende hakoreshejwe isima bigaragara ko atari ibikoresho byoroshye azubakisha nkuko Ubuyobozi bw’Akarere bwabimusabye.

    Uwo Akarere kahahaye yatangiye kubaka inkingi akoresheje isima
    Kantengwa Laetitia avuga ko yahawe gucunga ubwiherero rusange abanje gupiganwa

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-Umuturage-yategetswe-gusenya-KIOSQUE-aho-yacururizaga-hahabwa-Gitifu

  • Amerika yahaye Leta ya Tshisekedi igisa n’agasopo yirengagiza abanye-Congo bapfuye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ubwo ibi byatangazwaga, hari hashize iminsi ine abatuye Goma batangiye gusakiza abasirikare ba MONUSCO ngo batahe.

    Hari video iherutse guca ku mbuga nkoranyambaga, umuturage abaza umusirikare wa MONUSCO ati : ' Ubundi muzatuvira ku butaka ryari ?'

    Undi ati : ' Bidatinze'.

    Umuturage ati : ' Bidatinze se ubwo ni ryari ?'

    Umusirikare wa MONUSCO yibukijwe ko aho ari atari iwabo kandi ko mu myaka we na bagenzi be bamaze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nta mahoro bagaruye nk’uko ari byo bari bashinzwe.

    Muri Goma n’ahandi mu bice by’i Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abaturage bagiye mu muhanda bamagana bariya basirikare.

    Bamwe binjiye no mu Biro by’abakozi ba MONUSCO barabasahura.

    Inkundura yo kwirukana abakozi ba MONUSCO yitangijwe mu buryo buziguye na Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo wasabye abaturage kwirukana bariya bakozi mu gihugu cyabo.

    Hon Modeste Bahati Lukwebo niwe wabisabye kandi byahise bikurikizwa bitadinze.

    Yatorewe kuyobora Sena y’iki gihugu Taliki 05, Werurwe, 2021.

    Iriya midugararo yaje gutuma hari abantu 15 batangajwe bayiguyemo.

    Barimo umusikare umwe n’abapolisi babiri ba MONUSCO bahasize ubuzima.

    The Reuters yanditse ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi gukoma mu nkokora urugomo rukorerwa abakozi ba MONUSCO.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Amerika-yahaye-Leta-ya-Tshisekedi-igisa-n-agasopo-yirengagiza-abanye-Congo-bapfuye

  • Gicumbi : Umusore yiyahuye nyuma yo kuribwa n’Ikiryabarezi 100,000 Frw yari yagurishije igare #rwanda #RwOT

    Uyu musore yari atuye ahitwa Kibari hafi ya za Ngondore.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru bati : ' Umusore wari utuye Kibangu yagurishije igare ibihumbi Frw 100 yose ayashora mu kiryabarezi kirayarya, ageze mu rugo ahita yimanika mu mugozi arapfa.'

    Ikibazo ni uko ibyamubayeho bisa n’ibitarahaye abandi isomo kuko hari abatinyuka gushikuza abahisi n’abagenzi amasakoshi cyangwa telefoni kuira ngo bazigurishe babone ayo kujyana mu kiryabarezi.

    Gitifu ati : 'Ikiryabarezi kirya uwakishyiriye‘

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba witwa Ngezehumuremyi Théoneste yabwiye umunyamakuru wa TV One witwa Munyarugendo Athanase ko avuga ko abaribwa n’ibi biryabarezi baba babyishyiriye.

    Ngo bibuka ko gukina n’ikiryabarezi ari nko gukina n’umujura ari uko kibariye kikabumutsa.

    Ati : 'Icyo tubasaba ni uko ujya gukina ikiryabarezi agomba gutekereza neza mbere y’uko abijyamo, ingaruka zivuyemo akazakira, kuko iwakinnye akagira icyo abona ataha yishimye naho uwariwe ajye yihangana.'

    Uyu muyobozi yemeza avuga ko ibi biryabarezi ba nyirabyo basora kandi ko niba bakirya nabo bagomba kwitega ko kibarya.

    Hagati aho hari bamwe basaba ko ibiryabarezi byakurwa aho batuye.

    Ngo birabakenesha.

    Abenshi bagurisha ibyo batunze, abandi bagasheta ayo bahingiye cyangwa banyongeye igare.

    Umwe muri abo ati : ' Hano mu mujyi wa Byumba tumaze gukena kubera ibiryabarezi. Hari ubwo umuntu ava gupagasa agaca aho biri yayashyiramo bikayarya. Iyo abonye ashize ashakisha uko yabona andi bigatuma agurisha imyenda ye cyangwa ibyo atunze agamije kureba ko yagaruza ayo cyatwaye bikarangira nayo agiye.'

    Ivomo:Taarifa

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umusore-yiyahuye-nyuma-yo-kuribwa-n-Ikiryabarezi-100-000-Frw-yari-yagurishije-igare

  • CHAN 2023: U Rwanda ruzakina na Ethiopia mu n… – #rwanda #RwOT

    Mu mikino y’amajonjora yo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, u Rwanda rwisanze ruzahura na Ethiopia mu mukino w’ijonjora rya nyuma.

    Ibi bibaye nyuma y'aho Ethiopia itsinze ikipe y’igihugu ya Sudan Y’Epfo, ibitego 5-0. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa kane hashakwamo ikipe izakina n’u Rwanda.

    Amavubi ntabwo yaciye mu ijonjora ry’ibanze, kuko amaze iminsi yitwara neza muri iyi mikino.

    Umukino ubanza uzaba hagati ya tariki 26 na 28 Kanama uyu mwaka ubere muri Tanzania, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba hagati ya tariki 2 na tariki 4 Nzeri ubere kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye.

    Iyi mikino izabera muri Algeria, izaba ibaye ku nshuro ya 7 aho izatangira tariki 8 igeze tariki 31 Mutarama 2023.

    Imikino 2 iheruka guhuza u Rwanda na Ethiopia ntabwo Ethiopia yabashije gutsinda u Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119452/chan-2023-u-rwanda-ruzakina-na-ethiopia-mu-nzira-igana-muri-algeria-119452.html

  • Gitifu na Rwiyemezamirimo bakatiwe gufungwa imyaka 5 no gutanga miliyoni 25Frw #rwanda #RwOT

    Ayinkamiye Béatrice wari ushinzwe Imali n’Ubutegetsi muri uwo Murenge, na Niyonzima Jean René bakatirwa igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw.

    Gitifu Kubwimana Jean de Dieu na bagenzi be Ubushinjacyaha bubarega icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko itavuga ukuri.

    Nyuma y’inshuro 5 uru rubanza rusubikwa, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko abari bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no gukora inyandiko zitavuga ukuri bakatirwa igifungo cy’imyaka 5 buri wese bagatanga n’ihazabu ya miliyoni 25Frw kuri Kubwimana Jean de Deu na Rwiyemezamo Nshimiyimana Jean de Dieu.

    Urukiko kandi rwemeje ko Ayinkamiye na Niyonzima Jean René bahawe igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw kuri buri wese

    Rwemeje ko Munyanshoza Cyrille wari rwiyemezamirimo ahabwa igihano cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 10Frw.

    Rwemeje ko Mugenzi Jean Marie Vianney wari Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mukinga ahabwa igifungo cy’imyaka 3 na miliyoni 5Frw.

    Rwemeje ko Ntirenganya Vèdaste wari ushinzwe gukuriikirana imirimo y’inyubako z’amashuri na Byiringiro Jean Marie Vianney bahabwa igihano cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni 5Frw.

    Rwemeje ko Bizimana Innocent Gitifu w’Akagari ka Mukinga adahamwa n’icyaha cyo kumenyekanisha icyaha cy’ubugome akaba agizwe umwere kuri cyo cyaha.

    Rwemeje ko Dushimiyimana Abel, Munyandorera Antoine na Ndahayo Augustin bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho byo kunyereza umutungo wa Leta n’inyandiko zitavuga ukuri.

    Gitifu Kubwimana Jean de Dieu na bagenzi be bafashwe mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gitifu-na-Rwiyemezamirimo-bakatiwe-gufungwa-imyaka-5-no-gutanga-miliyoni-25Frw