Category: Uncategorized

  • Rubavu: Umwihariko w'Irushanwa 'Ironman 70.3' rishobora kugeza Abanyarwanda ku rwego rw'Isi – #rwanda #RwOT

    Ironman ni Irushanwa rikinwa n'abantu batabigize umwuga bakina umukino wa Triathlon ugizwe n'imikino itatu, irimo gusiganwa ku maguru, gusiganwa ku magare no koga.

    Muri rusange, abasiganwa bagomba gusiganwa ku ntera ya 'miles 70.3' cyangwa se ibirometero 130. Iyi ntera niyo igena icyiciro cy'umukino. Mu gusiganwa gakoreshejwe igare, abarushanwa basiganwa ibirometero 90 (miles 56), bakongeraho ibirometero 21.1 (miles 13.1) ndetse no koga kirometero 1.9 (mile 1.2).

    Iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kane ribereye muri Afurika, nyuma yo kubera mu bindi bihugu nka Afurika y'Epfo, Maroc, na Misiri.

    Umuyobozi w'Irushanwa rya 'Ironman 70.3' mu Rwanda, Michel Umurame, yashimangiye akamaro k'iri rushanwa ku Rwanda.

    Ati 'Aya marushanwa ni amahirwe ku Rwanda nk'igihugu, ubukerarugendo buzahungukira ndetse n'igihugu kirusheho kumenyekana mu ruhando rw'Isi, kuko ibitangazamakuru mpuzamahanga bizaba byerekana iri rushanwa, abikorera bazabyungukiramo kuko abashyitsi bazagura ibintu byinshi.'

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Claire Akamanzi yavuze ko aya marushanwa ashobora kuzagira uruhare mu kongera ishoramari mu gihugu.

    Ati 'Aya marushawa tuyitezeho byinshi, by'umwihariko guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo n'ishoramari kuko yitabirwa n'abanyamahanga batandutakanye, bashobora gusura ibikorwa by'ubekerarugendo bagasiga amadevise mu gihugu.'

    Yanashimangiye ko azagira uruhare mu kumenyekanisha u Rwanda, na cyane ko ari amarushanwa arebwa na benshi ku rwego rw'Isi.

    Ati 'Bazaha n'icyashara abikorera kandi akurikiranwa n'abantu barenga miliyoni 20 ku Isi yose, bityo mu gihe azaba ari kuba u Rwanda ruzarushaho kumenyakana ku Isi.'

    Yasabye Abanyarwanda kuzakira neza abazitabira iri rushanwa ndetse bakiyandikisha mu bazaryakira,, ati 'Ndasaba Abanyarwanda kwiyandikisha kuko ubu harimo batanu gusa, dukeneye abandi benshi kugira ngo abanyamahanga bazabone ko natwe twitabira, abacuruzi ba Rubavu nabo [turabasaba] gushyiramo imbaraga bagatanga serivisi nziza nk'uko byagenze muri CHOGM, n'abaturage bagomba kuza ari benshi gufana.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Didier Maboko, avuga iri rushanwa rije ryiyongera ku yandi u Rwanda rwakiriye, asaba abikorera gushora imari muri iyi siporo.

    Ati 'Iri rushanwa rije kwiyongera ku yandi twakiriye mu yindi mikino, bizakomeza kwerekana ko mu Rwanda dushoboye kwakira [amarushanwa mpuzamahanga]. Aya ni amahirwe ku bikorera yo gushora imari muri iyi siporo kuko irahenze kandi dukeneye ko yakomeza gutera imbere, tunasaba Abanyarwanda kuyitabira ku bwinshi bashaka amanota abemerera gusohokera igihugu.'

    Abazitwara neza muri iri rushanwa bazagira amahirwe yo kwitabira rya Ironman 70.3 World Championship ryo ku rwego rw'Isi, iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda rikazakoreshwa nk'irigamije gufasha abazaryitabira kongera amahirwe yo kwitabira irushanwa ryo ku rwego rw'Isi.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Iterambere, RDB, Claire Akamanzi yavuze ko aya marushanwa ashobora kuzagira uruhare mu kongera ishoramari mu gihugu

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Didier Maboko, avuga iri rushanwa rije ryiyongera ku yandi u Rwanda rwakiriye, asaba abikorera gushora imari muri iyi siporo

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ni umwe mu bitabiriye iyi nama n’Umuyobozi wa Global Events Africa, Mutoni Bonita, ari nayo irimo gutegura iri rushanwa

    Umuyoboziw’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yagaragaje ko hoteli n’amacumbi byiteguye kwakira abazitabira iyi nama

    Hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umwihariko-w-irushanwa-ironman-70-3-izageza-abantu-mu-marushanwa-y-isi

  • Kubahiriza uburinganire ntabwo ari ugutuma abagore bigaranzura abagabo – Minisitiri Bayisenge – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu biganiro byahurije hamwe abanyamakuru, abahagarariye imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw'abakobwa n'abagore ndetse n'abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni ibiganiro byateguwe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Abagore, UN Women.

    Ibitekerezo byatanzwe byagarutse ku ruhare rw'itangazamakuru rishobora kugira ngo abanyarwanda basobanukirwe neza impamvu yo kubahiriza ihame ry'uburinganire no kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore n'abakobwa.

    Minisitiri Prof. Bayisenge yavuze abanyamakuru n'abavuga rikumvikana bashobora kugira uruhare mu kugira ngo hagerwe ku ihame ry'uburinganire.

    Ati “Ni byiza ko dusobanura neza, itangazamakuru ribidufashije kugira ngo Abanyarwanda bose bumve impamvu z'ihame ry'uburinganire n'iterambere ry'umugore ko tutabikorera ku mugore ku bw'uburenganzira bw'umugore we ubwe nk'umuntu, ahubwo ko bituma umuryango wose utera imbere, abana, abagize umuryango bose barimo n'abagabo muri rusange.”

    Yakomeje agira ati “Turizera ko byumvikanye gutyo ko buri wese azagira icyo abyungukiramo, habaho kubishyigikira. Ni icyo twifuza ko abanyamakuru n'abavuga rikumvikana badufashaho.”

    Minisitiri Prof. Bayisenge avuga kandi ko imyumvire yaba ishingiye ku muco iri mu bikomeje gukoma mu nkokora gahunda yo kugera ku buringanire.

    Ati “Hari abavuga bati wenda ni ukuzamura abagore, ni ugutuma basuzugura abagabo, ni ugutuma bigaranzura abagabo, sibyo […]. Ntabwo ari byo. Ahubwo ni ukugira ngo dushyire imbaraga hamwe, abana b'abakobwa n'abahungu bose [bagire amahirwe angana] mu guteza imbere igihugu.”

    Umunyamakuru Kagire Edmond yavuze ko imyumvire y'abantu ari imbogamizi ku buringanire.

    Ati “Muri sosiyete yacu ahantu tuvuye, ni sosiyete yashyiraga abagore n'abakobwa hasi, ni ibintu bigoye guhindura, guhindura iyo myumvire bishohora gufata igihe kirekire ariko njye nemera ko abanyamakuru baramutse bahuguwe ku mvugo n'ibindi bakoresha mu kugeza amakuru kuri rubanda.”

    Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Jannet Kem yavuze ko biteze umusaruro muri ibi biganiro kubera ko ijwi ry'abanyamakuru rigera kure.

    Ati “Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje akamaro ko gukorera hamwe mu gukemura ibibazo bikibangamiye ihame ry'uburinganire ndetse no kuvahano ibitesha agaciro umugore byose.'

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yavuze ko intego nyamukuru yo guharanira ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa, atari ugutuma abagore bigaranzura abagabo

    Hatanzwe ibiganiro byagarutse ku kamaro k’uburinganire mu Rwanda

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu bafite aho bahuriye n’uburinganire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubahiriza-uburinganire-ntabwo-ari-ugutuma-abagore-bigaranzura-abagabo

  • Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, ikaba yafatiwemo imyanzuro (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-58335

  • Muhanga: Mu myaka 90 Icapiro rya Kabgayi rimaze, hari abakozi bahamya ko ryabahinduriye ubuzima #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakozi bakorera Icapiro rya Kabgayi, baravuga ko mu myaka 90 ribayeho ryabafashije kwiteza imbere mu gihe bamaze barikorera. Gutera imbere kw'aba bakozi, bemeza  ko babikesha ubunyamwuga no guha agaciro ababagana. Hari abavuye mu bukene bagera kubyo bumvaga ko bitashoboka.

    Bamwe mu bakozi b'iri capiro mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa intyoza, bavuga ko bataraza muri aka kazi babagaho mu bibazo by'ubukene, ariko uyu munsi ibyo ngo byabaye amateka babikesha iri Capiro ryabayeho kuva mu mwaka w'1932.

    Segicondo Dominique, umwe mu bakozi muri iri Capiro avuga ko afite imyaka 49 akaba yarinjiye muri iri Capiro afite imyaka 21. Ahamya ko ryamufashije kubaka umuryango ndetse anabasha kurihira abana be amashuli abikesha akazi yahawe muri iri Capiro rya Diyosezi Gatulika ya Kabgayi.

    Yagize ati' Maze imyaka myinshi nkorera iri Capiro rya Kabgayi, ariko ryamfashije kubaka umuryango kuko ninjiyemo ndi umusore, ndashaka ndabyara maze abana banjye bose mbarihirira amashuri. Urebye ibyo nagezeho byose mbikesha iri Capiro ariko iyo tuza kuba dukora ibintu bibi nanjye mba naratashye. Dukora ibintu byujuje ubuziranenge kandi tukabikora neza'.

    Ugwaneza Marie Assoumpta, avuga ko yatangiye gukorera iri capiro ahagana mu 1977 ari umukene utari gushobora kurihira abana benshi yabyaye. Amaze kubona aka kazi abana bose babashije kwiga mu gihe atarakabona atumvaga ko byashoboka. Ahamya ko serivisi nziza zitangwa n'iri Capiro arizo zatumye aharamba.

    Imbere mu icapiro.

    Yagize ati' Maze igihe kirekire nkorera hano muri imprimerie. Nahaje ndi umukene utari bwishoboze kurera no gufasha abana banjye ariko none narabarihiye bariga kandi biga heza. Mbere ntabwo nabitekerezaga, ntabwo narinziko nzamara iyi myaka hano. Ndemeza rero ko byatewe na serivisi nziza dutanga zatumye bamwe turamba hano'.

    Serivisi nziza zivugwa zishingirwa kuki ?

    Umuyobozi w'Icapiro rya Kabgayi, Padiri Prosper Niyonagira yabwiye intyoza ko ibikoresho byiza bigezweho bakoresha bituma batanga serivisi nziza kubabagana. Ahamya adashidikanya ko icyo bashyize imbere ari ugukora ibyiza kurushaho, ko kandi mu myaka 90 ishize bakoresheje ibishoboka byose kugirango bagumane abakiriya babo.

    Ahamya kandi ko muri iyi myaka 90 abakoreye Icapiro rya Kabgayi biteje imbere, ko kandi batajya bagabanuka ahubwo bagenda biyongera. Avugaa ko nibura ku munsi haba hari nibura abakozi 60 bakora. Avuga kandi ko Serivise batanga zitagarukira ku butaka bw'u Rwanda gusa kuko hari n'abaturanyi bo mu karere baha Serivise zitandukanye z'ibyo bakora.

    Padiri Niyonagira Prosper

    Wakwibaza niba Imashini zo mu 1932 zigitanga inyandiko nziza zigaragara ?

    Iyamuremye Francois, umukozi umwe mu bakoresha izi mashini avuga ko nubwo zimaze igihe kirekire zitabuza ko zigisohora inyandiko nziza. Ahamya kandi ko ibi bikoresho byihutisha serivisi basabwa, abakiriya bakazibonera ku gihe kandi bakabona ibyo basabye bikoze neza.

    Yagize ati' Tubaye ubukombe kandi turacyatanga serivisi nziza kubatugana. Izi mashini dukoresha zimaze igihe kirekire ariko ziracyasohora inyandiko nziza kandi zigaragara. Ikindi zinihutisha serivisi dusabwa n'abantu batandukanye bakazihererwa ku gihe kandi byakozwe neza bitica amaso'.

    Padiri Niyonagira, Umuyobozi w' Icapiro rya Kabgayi avuga ko bateganya gukomeza kwagura ibikorwa bagakomeza gutanga Serivisi mu Rwanda ndetse bagakomeza kubifatanya no gufasha abanyamahanga basaba Serivisi biciye mu Ikoranabuhanga. Anavuga kandi ko iri capiro rigenda rigura imashini zigezweho ku buryo nta mbogamizi babona mu guhaza ababagana, baba abo mu gihugu no mu bihugu bituranyi.

    Icapiro rya Kabgayi ni irya Diyosezi ya Kabgayi ryashinzwe mu w'1932 na Padiri Karoli MERRY wo mu bamisiyoneri b'Afurika. Ryari rifite inshingano nyamukuru yo kwandika ibitabo n'Ibinyamakuru byigisha Iyobokamana. Ryari kandi nk'uruganda rucuruza rukunguka, rugomba gufasha mu bikorwa by'urukundo n'imibereho myiza Diyosezi ya Kabgayi ishyigikira harimo; Ubuzima, Uburezi n'iterambere ry'Abaturage kandi rigafasha mu gushinga ibindi bikorwa byunguka. Niryo Capiro ryasohoye Ikinyamakuru cyanditswe cya mbere mu Kinyarwanda cya 'Kinyamateka' ahagana mu 1933 ndetse n'Akanyamakuru k'abana 'HOBE' niho kacapirwaga.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-mu-myaka-90-icapiro-rya-kabgayi-rimaze-hari-abakozi-bahamya-ko-ryabahinduriye-ubuzima/

  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa EU mu Rwanda ucyuye igihe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tari 29 Nyakanga 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Ambasaderi Nicola Bellomo wari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-ambasaderi-wa-eu-mu-rwanda-ucyuye-igihe

  • AS Kigali yahaye akayabo Tshabalala ayigumamo inasinyisha abanya Kenya 2 bakomeye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwegukana igikombe cy'Amahoro no gutsinda APR FC inshuro 2 zikurikiranya,AS Kigali yiyubatse bikomeye aho yongereye amasezerano rutahizamu wayo Shabani Hussein Tshabalala ndetse igura abanyakenya 2.

    Hussein Shaban ' Tchabalala' yamaze kwemera kongera amasezerano y'imyaka 2 muri AS KIGALI nyuma y'indi myiza yari amazemo.

    Uyu mugabo azagera mu Rwanda ahita asinya ayo masezerano ndetse yishyurwe akayabo ka miliyoni 20 FRW.

    AS KIGALI kandi yazanye umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya Premier League witwa Lawrence Juma,nawe wasinye amasezerano y'imyaka 2.

    AS Kigali yasinyishije kandi umunyezamu w'umunya-Kenya Peter Odhiambo wavuye muri SOFAPAKA ndetse uyu yanakiniye Gor Mahia.

    Ikipe ya AS Kigali kandi yasinyishije Myugariro w'umugande Edward Satro wasinye amasezerano y'imyaka 2.

    AS Kigali iri kwitegura guserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ikagera mu matsinda cyane ko mu myaka ishize yagiye igarukira ku muryango.

    AS Kigali kandi irashaka guca impaka igahagarika APR FC,ikegukana igikombe cya shampiyona itarakoraho mu mateka yayo.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yahaye-akayabo-tshabalala-ayigumamo-inasinyisha-abanya-kenya-2

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-58329

  • Dore ibibazo By'urugo umugore cyangwa umugabo adakwiye kubwira umuryango we cyangwa inshuti ze #rwanda #RwOT

    1.Igihe ukeka ko uwo mwashakanye aguca inyuma

    Mu gihe ukiri gukeka nta bimenyetso ufite bikwemeza ko uwo mwashakanye aguca inyuma ntukajye ubwira inshuti zawe n'abavandimwe ko uri kubikeka kuko hashobora kuvamo umwe akabivuga bikazagera ku mugabo wawe kandi nta bimenyetso ufite bimushinja.

    2.Ntukababwire buri uko mutonganye

    Iyo abantu babana ntibabura ibyo bapfa bagatongana ndetse hakaba n'abarwana. Guhita rero ubwira inshuti zawe, abayeyi cyangwa se abavandimwe buri uko mutonganye ntabwo biba byiza kuko uba urushaho kubangisha uwo mwashakanye.

    3.Ibibazo by'amafaranga

    Si byiza kuba waganiriza inshuti zawe ku bijyanye n'ibibazo by'amafaranga mugira mu rugo rwanyu kuko hari ubwo abantu benshi babifata nko kuba mwebwe muri abanebwe mukaba mutabasha gukorera amafaranga abatunga, abandi bashimishwa no kumva ko hari abari inyuma yabo mu bijyanye n'umutungo kabone nubwo baba ari inshuti zawe wisanzuraho.

    4.Kubabwira amateka y'ibanga yanyuzemo

    Hari ubwo uganira n'uwo mwashakanye cyangwa se akaba yarabikubwiye mukirambagizanya ukumva ko ari inkuru ugomba kubwira inshuti zawe. Jya wirinda kuvuga amateka y'uwo mwashakanye yose cyane cyane igihe uziko uwo mwashakanye abyumvise hanze bitamushimisha.

    Zimwe mu mpamvu zikwiye gutuma hari Ugira ibanga ry'urugo aho kuvuga buri kimwe:

    Kukugira inama mbi :

    Hari ubwo umuntu ubwira aba atari bukugire inama nziza kuko yakomeretse mu rukundo cyangwa se akakugira inama agereranije n'ubuzima abamo akirengagiza ko abantu bataremewe kubaho mu buzima bumeze kimwe.

    Uba ubahaye umwanya wo kugusenyera :

    Iyo uhora ubwira abantu ko ufite ibibazo runaka bagufata nk'umunyabibazo ariko iyo ubereka ko nta kibazo ufite umeze neza nta gitekerezo kibi bagira ku rugo rwanyu baba baziko bigenda neza.

    Bikurinda kwicuza :

    Hari ubwo ubwira abantu kubera umujinya ufite cyangwa se ibibazo runaka urimo nyuma wazabisohokamo ukumva wicujije impamvu wababwiye ibyawe.

    Kugisha inama inshuti n'abavandimwe ni byiza ariko na none abashakanye bagomba kugira ibanga hagati yabo ukirinda kumva ko buri gihe ikiganiro cyawe cyahora ari ukuvugana nabo uwo mwashakanye kuko bishobora kukugiraho ingaruka nyinshi

    Rimwe na rimwe nta gisubizo bitanga

    Bituma uwo mwashakanye agutakariza icyizere kuko aba yumva ko wamutaranze
    Bishobora kukwangisha uwo mwashakanye kuko inshuti zawe n'ababyeyi baba bari ku ruhande rwawe bakumvisha ko wahisemo nabi, urengana, ..

    Gukwirakwiza amabanga y'urugo hanze

    Ushobora kuganiriza umuntu umwe ibibazo uhura nabyo undi nawe akabibwira undi ugasanga byarakwiye hose.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibibazo-by-urugo-umugore-cyangwa-umugabo-adakwiye-kubwira-umuryango-we

  • Imiryango y'abishwe na FLN n'abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken #rwanda #RwOT

    Abirirwa basakuza ngo Paul Rusesabagina nafungurwe atarangije igihano yahawe n'ubutabera, birengagiza ubwicanyi umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi wakoreye abaturage b'inzirakarengane hagati ya 2016 na 2019. Muri bo ababarirwa mu icyenda (9) bahasize ubuzima, benshi basigarana ubumuga, abandi imitungo yabo irasahurwa, indi iratikizwa.

    Uretse Carine Kanimba wabaye inkotsa ngo aratabariza''papa''(ni uwo umugore wa Rusesabagina yatoraguye), n'abandi bo mu muryango wa Rusesabagina birengagiza ibyo bikorwa bye by'iterabwoba, hari n'abanyamahanga barimo n'Abanyamerika bumva amaraso uwo mutwe wa Rusesabagina wamennye ntacyo avuze. Urugero ni umusenateri witwa Bob Mendez utazi ko uRwanda ari igihugu cyigenga, agashaka kurutegeka kurekura umuntu wahamijwe icyaha n'inkiko, atarangije igihano.

     Kuba rero Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Antony Blinken, azagirira uruzinduko mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Kanama, ni umwanya mwiza wo kumusobanurira ibyo abo kwa Rusesabagina bamuhishe.

    Niyo mpamvu muri urwo ruzinduko, imiryango y'abishwe na FLN ya Rusesabagina, abakomerekejwe, abasahuwe n'abangirijwe imitungo, bagomba guhabwa umwanya uhagije, bakaganira na Antony Blinken, amaze niba atazi ukuri cyangwa akwirengagiza nkana, akazava mu Rwanda amenye ko ubuzima bw'Abanyarwanda nabwo bufite agaciro. Ikinyoma cyakwiye isi yose ko ngo Rusesabagina azira kuba atavuga rumwe na Perezida Kagame, kigomba kwamaganwa, bikumvikana neza ko akurikiranyweho ubugome ndengakamere yakoreye Abanyarwanda, nawe ubwe yiyemereye akanabusabira imbabazi.

    Ubwo Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yagendereraga uRwanda muri Gicurasi umwaka ushize, yafqashe umwanya wo kuganira n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi yatashye yumvise akababaro kabo.

    Yasobanukirwa kurushaho uko iyo Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n'uruhare igihugu cye cyabigizemo. Umusaruro wavuyemo kandi watangiye kwigaragaza, kuko ubu ubutabera bwo mu Bufaransa bwabyukije imanza z'abajenosideri zari zarashyizwe mu kabati. No mu ruzinduko rwa Antony Blinken rero bizabe uko, ahuzwe n'abo Rusesabagina yahemukiye.

    Ikindi, Blinken yagombye kugira ubutwari bwo gusabira igihugu cye imbabazi, kuko cyemeye ko Paul Rusesabagina ategurira ibikorwa by'iterabwoba muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika.

    Nimwibaze niba Bin Laden yayobora Al Qaeda atuye muri Amerika!

    Bakura Sa'alaba se yatura Texas akayobora Boko Haram? Black lives matter!!!!

    The post Imiryango y'abishwe na FLN n'abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imiryango-yabishwe-na-fln-nabo-yakoreye-ubundi-bugome-bakwiye-kugirana-umubonano-na-antony-blinken-umunyamabanga-wa-leta-zunze-ubumwe-zamerika-utegerejwe-mu-rwanda-muri-kan/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imiryango-yabishwe-na-fln-nabo-yakoreye-ubundi-bugome-bakwiye-kugirana-umubonano-na-antony-blinken-umunyamabanga-wa-leta-zunze-ubumwe-zamerika-utegerejwe-mu-rwanda-muri-kan