
Category: Uncategorized
-
Bisengimana Justin yasabwe guhesha Espoir FC Igikombe cy’Amahoro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma yo gutandukana na Bipfubusa Joslin atayitoje umukino n’umwe, ikipe ya Espoir FC yamaze gusinyana amasezerano n’umutoza Bisengimana Justin watozaga (…) -
Isimbi wabaye Igisonga cya Nyampinga wa SFB yatandukanye n'umugabo we bari babyaranye rimwe #rwanda #RwOT
Amakuru dukura ku Igihe avuga aba bombi batandukanye nyuma yo kubyara ndetse Wamukota ubu akaba yaragiye muri America Isimbi nawe akaba yarasubiye iwabo.
Uwabahaye amakuru yagize ati”'Baratandukanye ubu umugabo yagiye no kuba muri Amerika, Isimbi yasubiye kuba iwabo mu rugo ubu ari kwita ku mwana babyaranye.'

Ugiye kureba ku mbuga nkoranyambaga z'aba bombi cyane cyane Instagram bakoreshaga cyane, nta numwe ugifiteho ifoto ya mugenzi we yewe nta n'ugikurikira amakuru y'undi cyane ko buri umwe yahagaritse gukurikira mugenzi we, ibizwi nka 'Unfollow'.

Bimenyekanye ko Isimbi yatandukanye na Wamukota nyuma y'umwaka bibarutse umwana w'umukobwa babyaye muri Kanama 2021. Ni umwana bibarutse nyuma y'umwaka bakundana.
Urukundo rwa Isimbi na Wamukota rwatangiye kugurumana mu mpeshyi yo mu 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari gikomeje kukameza ku Isi yose.



-
Ayizihije afite umukunzi! Injira mu buzima bw… – #rwanda #RwOT
B-Threy umwe mu baraperi bagezweho ndetse b'abahanga yizihije isabukuru ye y'amavuko, akaba yafashijwe kuyizihiza n'ibyamamare bitandukanye birimo Bushali babana muri KinyaTrap, Slum Drip ndetse n'umuraperi mugenzi wabo Young Grace.
Usibye abo kandi umukunzi we Keza nawe yifurije uyu muraperi isabukuru nziza y'amavuko mu buryo budasanzwe amubwira ko yakoze kumubera uwa nyawe muri ubu buzima anamwerurira ko amukunda cyane.
Yagize ati: ''Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye ubukungu, imigisha n'ibyishimo. Warakoze kumbera uwa nyawe, isabukuru nziza kuri wowe nshuti yanjye. Ndagukunda cyane'
Amateka n'ubuzima bwa B Threy
B Threy ni imfura mu muryango w'abana batatu barimo mushiki we na murumuna we, bose bakuriye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nk'i Nyamirambo ari na ho umuryango wabo uba.
B-Threy wize amashuri y'incuke n'abanza muri Camp Kigali, yapfushije nyina afite imyaka umunani, bituma akurana na Se gusa wamukundishaga gukina umupira w'amaguru.
Avuga ko impamvu Se umubyara yakundaga umupira ari uko nawe yawukinaga kuko yanakinnye mu ikipe ya Vital'O FC [imwe mu zifite amateka kandi zikomeye muri aka Karere], ubwo yari akiba mu Burundi.
B Threy avuga ko nyuma yaje gukura atangira gukunda Basketball ari nayo kuri ubu akina iyo atari mu bikorwa bya muzika.Â
Amashuri yisumbuye yayatangiriye kuri Groupe Scolaire Kansi Butare, gusa ngo hano yahamaze umwaka umwe ahita yimukira mu kindi kigo cy'Abafurere cyabaga i Butare.
![]()
B Threy n’umukunzi we Keza
Uyu musore avuga ko atigeze yiga mu mwaka wa Gatatu icyo agihe ahubwo yahise ashaka uburyo abona ibya ngombwa ahita ajya i Musanze kwiga ubwubatsi.
Ageze mu mwaka wa Gatanu yahise ajya kwiga muri Ecole Technique St Joseph de Nyamirambo ahazwi nka Emen Nyamirambo aho yagombaga gukomereza ubwubatsi.
Avuga ko kubera ko yigaga ataha ntabwo byamugoye aho mu masomo yibuka yakundaga ari iryitwa Cost Estimation.
Uyu musore avuga ko ubwo yari agiye kurangiza mu mwaka wa Gatanu haje itegeko rya Minisiteri y'Uburezi rivuga ko abantu batakoze ibizamini byo mu mwaka wa Gatatu bagomba gusubirayo bakajya kubikora.
Ati 'Uwo mwaka nasubiye inyuma njya gukora ibizamini ariko nari niyandikishije Kabusunzu, uwo mwaka byatubayeho turi benshi batwitaga ‘Abaparakomando’.'
B Threy avuga ko nyuma yo gutsinda icyo kizamini yahise asubira mu mwaka wa Gatandatu aratsinda ndetse agira amanota 36.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, avuga ko yikundiraga amafaranga ari nabyo byatumye ashaka akazi mu Mujyi aho yakoraga muri Imprimerie, abakorera ibijyanye na Design.
![]()
B Threy aherutse gusohora indirimbo yifashishijemo amashusho ya Filime Duty
Avuga ko yaje kubona Buruse yo kujya kwiga muri IPRC, ndetse na Se amusaba kujya kwigayo ariko we aramuhakanira, ahubwo we akomeza kwishakira amafaranga.
Yatangaje ko mu mwaka wa 2016 yari yarakennye cyane kugeza ubwo yagiye gusaba akazi k'ubuseriveri mu kabari ka Cocobean.
Uyu musore aherutse kugirana ikiganiro na Flash Tv avuga ko ubwo yakoraga muri aka kabari yageragezaga kwitwara neza imbere y'abakiliya kugeza ubwo benshi bazaga kunywera muri aka kabari bamukundaga cyane.
Ati 'Umukiriya nabaga nzi uburyo bwo kumufata neza, kandi iyo umubereye umwana mwiza nawe aguha tip', kandi nabaga ndi kwakira aba Djs ba Marnaud na ba Toxxyk ariko n'abandi bantu babo bazaga bahitaga babanyereka bati uriya ni we ugomba kubakira.'
B Threy avuga ko yarangwaga no kwambara neza ndetse akajyana n'ibigezweho, ibi bikaba ari byo byatumaga abakiliya benshi biganjemo abanyamujyi bamukunda cyane.
Uyu muhanzi ngo yahembwaga ibihumbi 100 Frw ariko ngo hari igihe yabonaga 'tip' y'amafaranga menshi kugeza ubwo hari igihe yakoreye ibihumbi 500 Frw harimo ayo abantu bamuhaga nk'uwabakiriye neza.
Avuga ko yaje kugambanirwa n'abaseriveri bagenzi be biza biza no gutuma ahita asezera muri ako kabari.
![]()
Keza na B Threy bahuje urugwiro
Umuziki avuga ko yari yarawukoze cyera ubwo yari akiri mu mashuri yisumbuye muri wa mwaka byabaye ngomba ko asubira inyuma gukora ikizamini cyo mu wa Gatatu, icyo gihe ngo indirimbo ye yayikoranye na Fizzy watunganyaga indirimbo.
Nk'umuntu wari usanzwe akunda umuziki ndetse yaranagerageje kujya muri studio, ubwo yari avuye gukora mu kabari ka Cocobean ni bwo yahise asinyana amasezerano na studio yitwa GMS yakoreraga i Nyamirambo.
Muri iyo studio yakoreyemo Mixtape imwe itaramenyekanye ariko nyuma aza guhura n'uwitwa Willy Karekezi wari inshuti ye amuhuza na Bushali ahita amusanga muri Green Ferry ya Dr Nganji.
Indirimbo ye ya mbere yayikoranye na Bushali. Ni indirimbo yagaragaje ubuhanga bwe buhanitse bituma Dr Nganji amusinyisha muri Green Ferry.
![]()
B Threy na Keza bakundana by’indani
B Threy avuga ko muri Green Ferry bari bafite gahunda nshya yo guhindura uko umuziki wakorwaga mbere, bo bakajya bakora album igasohokera rimwe kugira ngo umuntu uzayumva yumve neza uwo muhanzi.
Kubera ko Bushali yasohoraga album mbere, B Threy yaje gusohora iya mbere bavuga ko bahisemo kuyiha 'Genre' ya Kinyatrap cyane ko indirimbo zabo zose bakoraga bazitaga Kinyatrap.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO TOO MUCH B THREY AHERUTSE GUSOHORA
-
Amafoto â Willy Essombe Onana wa Rayon Sports yageze i Kigali ngo afatanye n'ikipe ye kwitegura umwaka w'imikino wa 2022-2023 #rwanda #RwOT
Ahagana saa yine n'igice z'ijoro zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2022, nibwo rutahizamu w'umunya Cameroon usanzwe akinira ikipe ya Rayon Sports, Willy Essombe Onana yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali aje kwifatanya n'ikipe ye kwitegura umwaka utaha w'imikino.

Onana agarutse mu Rwanda nyuma yaho hari amakuru yavugwaga ko atazagura muri Murera nyuma yaho yagize umwaka utari mwiza, gusa kuri ibi we akigera i Kigali yavuze ko yabyumvise uko, yemeza ko ataribyo yaje gusoza amasezerano ye.

Aganira n'itangazamakuru Onana yagize ati 'Ntangiye kubimenyera. Abafana baravuga kandi ni ibisanzwe, ni ikipe abantu bakunda cyane. Ni ibisanzwe rero ko abantu bavuga. Ariko nk'uko nabivuze na mbere hose, mfitanye kontaro y'imyaka 2 (ubu asigaje umwe) na Rayon Sports kandi ndi umuntu ukunda gusoza ibyo natangiye.'

Mu kiganiro na Rwandamagazine, Onana yavuze ko ashishikariza abafana gukomeza gukunda ikipe yabo, kabone n'ubwo yagera mu bihe bibi.
Ati ' Icyo nabwira abafana ba Rayon Sports ni ugukomeza gushyigikira ikipe yabo, kutuba hafi haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi kuko iyo ikipe iri mu bihe bibi nibwo tuba dukeneye ko abafana badushyigikira cyane kugira ngo twongere twisuganye.'

Willy Essombe Onana urimo gusoza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports kuko kuri ubu asigaje umwaka umwe w'amasezerano, yaraye kandi yakiriwe n'umuvugizi wa Gikundiro, Nkurunziza Jean Paul na Adrien Nkubana Adrien, team manager wa Rayon Sports.The post Amafoto â” Willy Essombe Onana wa Rayon Sports yageze i Kigali ngo afatanye n'ikipe ye kwitegura umwaka w'imikino wa 2022-2023 appeared first on RUSHYASHYA.
-
Police FC mu biganiro n’abakinnyi b’amazina akomeye mu Rwanda #rwanda #RwOT
Nyuma y’uko bivuzwe ko Police FC yamaze kurangizanya na Migi, iyi kipe biravugwa ko ibiganiro bigeze kure n’umunyezamu Emery Mvuyekure ndetse na rutahizamu Jacques Tuyisenge.
Aba bakinnyi bombi bakaba bamaze igihe badakina ni nyuma y’uko Emery asoje amasezerano muri Tusker FC na Jacques Tuyisenge akaba yarahagaritswe na APR FC.
Jacques Tuyisenge wari usanzwe ari kapiteni wa APR FC muri Werurwe 2022 yafashe umwanzuro wo kuva mu mwiherero w’iyi kipe bitewe no kutumvikana n’umutoza Adil, ibi byanatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bumufatira ibihano bumuhagarika igihe kitazwi.
Uyu mugabo rero uri ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC, amakuru avuga ibiganiro na Police FC bigeze kure ngo abe yayisubiramo cyane ko ari na yo yakiniraga muri 2016 mbere yo kwerekeza muri Gor Mahia.
Si Jacques Tuyisenge ahubwo iyi kipe iranifuza kugarura mu rugo Emery Mvuyekure umaze amezi arenga 6 nta kipe, ni nyuma yo gusoza amasezerano muri Tusker FC yo muri Kenya.
Uyu munyezamu wari usigaye unahamagarwa mu ikipe y’igihugu, akaba yifuzwa cyane n’umutoza Mashami Vincent ngo abe yaza kumufasha.
Police FC isinyishije aba bakinnyi baba biyongera ku bandi barimo Migi bivugwa ko barangizanyije, Rurangwa Mosi na Hakizimana Amani.
Jacques Tuyisenge mu biganiro na Police FC
Emery Mvuyekure ashobora gusubira muri Police FCSource : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-mu-biganiro-n-abakinnyi-b-amazina-akomeye-mu-rwanda
-
Onana yageze i Kigali yemeza ko byose yabishyize mu maboko ya Nyagasani #rwanda #RwOT
Rutahizamu w’umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Onana Willy Essomba yageze mu Rwanda aho yavuze ko kuri iyi nshuro yisunze Nyagasani ngo azamushyire kure y’imvune.
Onana aje gufatanya na bagenzi be kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-23 ari na wo mwaka we wa nyuma muri Rayon Sports.
Ni umukinnyi utaragize umwaka w’imikino mwiza wa 2021-22 aho yagiye arangwa n’imvune nyinshi cyane byanatumye atangira ibiruhuko mbere y’abandi bakinnyi kuko yasubiye iwabo shampiyona ikibura imikino 2 kubera imvune yo mu ivi.
Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, uyu rutahizamu yavuze ko umwaka utaha w’imikino yizera ko uzamugendekera neza Imana ikamurinda imvune.
Ati “Niringiye Imana ko izamfasha, imvune zikanjya kure kugira ngo nzabashe gukina umwaka wose.”
Onana kandi yemeza ko ari umwaka wo kwerekana koibyamuvuzweho byo kubahariimikino yangaga gukina abishaka atari byo ahubwo byoe byaterwaga n’imvune.
Aje mu gihe abandi batangiye imyitozo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, azahasanga amazina mashya arimo Osalue Rafael, Ngendahimana Eric, Ndekwe Felix n’abandi benshi iyi kipe yaguze.
Onana ubwo yageraga i Kigali ku kibuga cy’indege mpuzamahanga
Avuga ko yizeye ko Imana izamufasha ikamurinda imvune
Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza ni we wagiye kumwakira -
Rayon Sports yatewe indi gapapu, rutahizamu yarambagije yerekeje muri Lupopo – #rwanda #RwOT
Heritier Mongo Lompala Bokamba Mbala ni rutahizamu usatira aca ku ruhande rw'ibumuso, akaba yakiniraga Primeiro de Agosto yo muri Angola. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nyakanga 2022, nibwo yari ategerejwe i Kigali aje gukinira Rayon sports.
Amakuru avuga ko iyi kipe yari igeze kure imyiteguro yo kumwakira ndetse yari yamuhaye itike y'indege y'ibihumbi 4$, yagombaga kumugeza mu Rwanda.
Icyakora uyu mugabo yaje guhindura ibitekerezo ku munota wa nyuma, atera Rayon Sports umugongo ahubwo ahitamo kwerekeza muri Saint-Éloi Lupopo y'iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu gihe byarangira ataje, Rayon sports yasubizwa amafaranga y'itike yari yamaze kumushoramo.
Andi makuru avuga ko Rayon Sports atari yo yonyine iri mu rugamba rwo gusinyisha uyu rutahizamu, kuko na AS Kigali bivugwa ko yamuteye imboni, ndetse ikaba yifuzaga gutanga amafaranga menshi kugira ngo imusinyishe, nk'uko amakuru akomeza kubivuga.
Kugeza ubu, Rafael Osalwe niwe mukinnyi w'umunyamahanga wenyine uri gukora imyitozo muri Rayon sports iri kwitegura itangira rya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Si umukinnyi wa mbere Rayon Sports itakaje ibiganiro byarageze kure kuko yanatakaje Man Ykre Dangmo ukomoka muri Cameroun, waje gusinyira AS Kigali.
Heritier Mongo Lompala Bokamba Mbala ni rutahizamu usatira aca ku ruhande rw'ibumuso aho yerekeje muri Saint-Éloi Lupopo -
Wasanga nawe utabizi: ngiri itandukaniro ryo kurangiza no gusohora mu gihe umuntu arimo gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT
Ushobora kuba nawe wibaza itandukaniro riri hagati yo gusohora no kurangiza mu gihe umuntu arimo gutera akabariro. Hano rero uyu munsi tugiye gusubiza iki kibazo benshi bibazaga kandi tunakureho gushidikanya bamwe bagiraga.
1.GUSOHORA
Gusohora bivugwa igihe igitsina cy'umugabo kirekuye amatembabuzi afite ibara risa n'umweru w'igi ribisi kuri bamwe, ku bandi bikaba bisatira ibara ry'umweru. Aya matembabuzi twita amasohoro aba agizwe n'ururenda rukorerwa muri porositate n'izindi mvubura ndetse hakanabamo intangangabo ziba ziturutse mu mabya gusa ku bafunzwe burundu cyangwa abafite ubugumba budakira baba bafite amasohoro atarimo intanga.
Gusohora bishobora kuba mu bihe binyuranye. Bishobora kukubaho usinziririye aribyo byitwa kwiroteraho cyangwa bikaba uri gukora imibonano mpuzabitsina, wikinisha se cyangwa ugize ikintu kigutera gusohora nk'ubwoba budasanzwe kuri bamwe.
Ibi biba ku bagabo gusa, nta mugore usohora
Ni byo mu ndimi z'amahanga bita ejaculation.2.KURANGIZA
Kurangiza byo rero bivugwa igihe wakoraga imibonano mpuzabitsina, wikinishaga se, nuko ukumva ugeze ku ndunduro y'ibyishimo washakaga, kenshi ibi bikarangwa no kumva muri wowe ugize impinduka zidasanzwe ndetse n'uwo muri gukorana imibonano ahita abibona. Ibi uretse ku bagabo no ku bagore bibabaho aho yumva ibinezaneza bimwuzuye, ubushagarira bukamwirukanka. Bamwe bahita basakuza cyane, abandi bakitsa imitima ndetse hari n'abashinga inzara cyangwa bakarya amenyo abo bari gukorana imibonano.
Ni orgasm mu ndimi z'amahanga3.NONE BITANDUKANIYE HEHE?
Nkuko ubusobanuro dutanze hejuru bubigaragaza, gusohora no kurangiza si ibintu bimwe nubwo kenshi no kuri benshi bibera rimwe.
Gusa kurangiza bibanziriza gusohora iyo uri gukora imibonano kuko bwa buryohe bwinshi wumva mbere yo gusohora nibwo bwitwa kurangiza. Habanza kurangiza nyuma ugasohora ariko umwanya ucamo ni muto cyane ku buryo kuri benshi bitoroshye kubitandukanya.Ariko nko mu kwiroteraho nijoro, habaho gusohora ariko utarangije, nkuko no kubakora imibonano inshuro nyinshi bikurikiranyije hari igihe barangiza ariko ntibasohore.
-
Abantu ibihumbi buzuye imihanda ya Copenhagen… – #rwanda #RwOT
Vingegaard ukinira ikipe ya Jumbo-Visma yaje ku isonga mu basozanyije ibihe bito ku rutonde rusange rwa Tour de France 2022, nyuma yo guhatana bikomeye n’umunya-Slovenia, Tadej Pogacar watwaye iri rushanwa mu myaka ya 2020 na 2021.
Uyu mugabo w’imyaka 25 yakoze amateka akomeye yo kuba umunya-Denmark wa mbere wegukanye iri rushanwa ngarukamwaka muri iki kinyejana, kuko uwabiherukaha ari Bjarne Riis waritwaye mu 1996.
![]()
Vingegaard
Intsinzi ya Vingegaard muri Tour de France ivuguruye, yakiriwe nk’intsinzi y’agatangaza kuri Denmark aho ikomeje kubarwa ku rutonde rw'ibihe byiza bya siporo y’iki gihugu, cyaherukaga intsinzi iremereye ubwo cyatwaraga Euro ya 1992.Â
Vingegaard yakandagiye i Copenhagen kuri uyu wa Gatatu aherekejwe n’indege ebyiri z’intambara za Danemark, aho yakiriwe n’abantu ibihumbi byinshi bari buzuye mu mihanda n’inyubako ndende.
![]()
Mu mwanya w’ijambo rye, Vingegaard yagaragaye afite ibinezaneza byinshi, avuga ko na we ubwe yatunguwe no gutwara Tour de France 2022 kuko yabibonaga nk’ibidashoboka.
Yagize ati “Sinzi icyo navuga. Biratangaje cyane rwose. N'ubu sindiyumvisha ko natwaye Tour de France. Ni ikintu ntashoboraga gutekereza mbere.”Â
Vingegaard yashimiye ikipe ya Thy Cykle Ring yazamukiyemo, anashimangira ko anezezwa cyane n’abakorerabushake bitangira umukino w’amagare mu gihugu hose, ahamya ko iyo batahaba atari bwegukane Tour de France.Â
![]()
Biteganijwe ko kuri uyu wa Kane, Vingegaard azakirwa mu mujyi yavukiyemo wa Glyngore uri mu majyaruguru ya Danemark.
Muri Tour de France y’uyu mwaka, uduce dutatu tubanza twabereye mu mijyi ya Denmark, aho abaturage b’iki gihugu bagaragaye buzuye mu mihanda bishimiye abasiganwa.
![]()
![]()
![]()
Abafana bari benshi
![]()
![]()
![]()
Vingegaard n’umuryango we
![]()
![]()
![]()
![]()
-
“Rukundo rwanjye ndagukunda ” Kimenyi Yves na Miss Muyango barishije umubu abakoresha instagram – YEGOB #rwanda #RwOT
Umukinnyi Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine babwiranye amagambo meza y'urukundo ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'iamafoto Uyu Miss Muyango yari amaze gushyira hanze.
Muyango Claudine ukunze kugaragarizwa urukundo n'abatari bake ku mbugankoranyambaga ,yamaze gushyiraho amafoto ye maze Kimenya Yves yandika ahatangirwa ibitekerezo yifashishije utumenyetso tw'imitima y'urukundo. Miss Uwase Muyango nawe ntiyazuyaje kuko yahise amusubiza mu magambo y'igifaransa ati:' rukundo rwanjye 'na we yongeraho imitima nkiminyetso cy'urukundo rwinshi amakunda.


















