Sandra Teta wamenyekanye mu Rwanda kubera amarushanwa y’ubwiza no gutegura ibitaramo yahakanye ko yakubiswe n’umuhanzi Weasel babyaranye abana babiri bakaba banabanaga nk’umugabo n’umugore.
Kuri uyu wa Kane ni bwo hakwirakwiye amafoto ya Teta Sandra yakubiswe bigaragara ko yagizwe intere, isura yahindanye.
Muri aya mafoto kandi bigaragara n’abana yabyaranye na Weasel bari ahantu nko mu isoko bashungerewe n’abantu.
Amakuru aturuka muri Uganda akaba yavugaga ko yakubiswe n’uyu muhanzi nyuma yo kumufata amuca inyuma ni mu gihe hari n’abavugaga ko uyu mukobwa yatashye atinze kubera ibitaramo bye ategura mu tubari muri Uganda maze Weasel akamwadukira agakubita.
Uyu mukobwa bivugwa ko yakubiswe mu mpera z’icyumweru gishize, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko yakubiswe n’abajura bakanamwambura telefoni na miliyoni n’ibihumbi 300.
Ati “hashingiwe ku mafoto yakwirakwiye mu itangazamakuru, mu nzira ntaha ku wa Gatanu mu ijoro mvuye ku kazi, nataswe n’amabandi banyatse telefoni ya iPhone n’agakapu karimo miliyoni 1.3.”
Icyorezo cya covid 19 cyakomye mu nkokora ubukerarugendo gusa uyu mwaka twizeye inyungu nyinshi.''Claire Akamanzi Umuyobozi mukuru wa RDB.
Umuyobozi mukuru w ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), clare Akamanzi, yatangaje ko imyiteguro y'amarushanwa ya Ironman igeze kure akazabera mu Karere ka Rubavu.
Umukino wa Ironman 70.3 ni umukino wa Triathlon ukomatanyije imikino itatu ariyo kwiruka n'amaguru, koga ndetse no gusiganwa ku magare azabera mu karere ka Rubavu tariki ya 14 Kanama 2022 ahuriwemo n'abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga.
Clara Akamanzi, Umuyobozi mukuru wa RDB
Clare Akamanzi aganira na IRIBA NEWS yavuze ko hashize imyaka ibiri ubukerarugendo bukomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid 19 ariko ubu ngo nicyo gihe cyo kubuzamura binyuze mu bikorwa bitandukanye ndetse na Siporo.
Ati''Ubu turikureba uko twagabanya icyuho n'ingaruka z'icyorezo cya covid 19 byatugizeho, aho ubukerarugendo bwasubiye hasi gusa uyu mwaka wo twiteguye inyungu nyinshi nizamuka ry'ubukerarugendo kurusha mu myaka ibiri ishize.''
Akamanzi yongeyeho ko iyi mikino ifite akamaro gakomeye ku bukungu bw'u Rwanda aboneraho umwanya wo gusaba abanyarwanda kuzitabira ku bwinshi.
Ushinzwe amarushanwa ya Iron man mu Rwanda, Umurame Michel yavuze ko ntawe uhejwe muri aya marushanwa.
Ati''Umuntu wese wiyumvamo impano yayitabira yaba we ku giti cye cyangwa se itsinda nabyo nta kibazo icy'ingenzi gusa ni ukuba biyandikishije bitarenze tariki ya 3 kanama 2022, kandi amahirwe ni menshi kuko abitwaye neza baba bafite amahirwe yo kuzitabira iyi mikino mu bindi bihugu hirya no hino ku isi.''
Bamwe mu batuye mu karere ka Rubavu bavuze ko ari amahirwe akomeye biteguye kubyaza umusaruro mu ngeri zose.
Umuyobozi w'imwe muri hoteri zo mu karere ka Rubavu yagize ati 'Twatangiye kubona ubusabe bwabazitabira iyi mikino bijyanye no gusaba kongerewa ibyumba byaho kurara kandi benshi bari kuza bazanye n'imiryango yabo natwe twiteguye gukomeza kubakira neza tukungukira byinshi muri aya marushanwa agiye kubera iwacu I Rubavu.''
Aya marushanwa agiye kubera muri Rubavu abakuze n'urubyiruko bavuze ko bazayitabira ku bwinshi nkuko babisabwe.
Hakizimana leo umusore ukiri muto utuye mu mujyi wa Gisenyi yagize ati 'Ngiye guhita niyandikisha nzayitabire kandi ndabishishikariza n'abagenzi banjye tuzitabire turi benshi kuko aya ni amahirwe twitezeho byinshi  nk'urubyiruko.''
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo yavuze ko kwakira aya marushanwa bigaragaza uko u Rwanda rufatwa mu ruhando mpuzamahanga.
Ati 'Ibi birerekana ikizere dukomeje kugirirwa hirya no hino ku isi igihe ni iki ngo abanyarwanda bazitabire kandi batsinde baheshe ishema igihugu.''
Biteganyijwe ko abagera ku 1500 baturutse impande zose z'isi bazitabira iri rushanwa ni mu gihe abamaze kwiyandikisha ari 200 ndetse bakomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye.
U Rwanda rubaye igihugu cya Kane kigiye kwakira aya marushanwa muri Afurika, aho ibindi bihugu byayakiriye mu bihe bitandukanye harimo, Afurika y'Epfo, Maroc ndetse na Misiri.
Uwari umwami akaba n’Intwari y’Imena y’u Rwanda, Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa, yatanze (yapfuye) ku itariki 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura (…)
Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatutu mu mujyi wa Kigali birangwa n'ibyishimo, ubufatanye ndetse n'ubwuzuzanye.
Mu bitabiriye ibi birori bazwi harimo Bushali ndetse na Slum Drip bahuriye mu itsinda rya Kinya Trup ndetse baunze kugaragara cyane bari kumwe mu bihe byose dore ko bari baherutse no guhurira mu birori by'isabukuru y'umwana wa Byshali.
Uretse kuba aba bahanzi bitabiriye ibi birori kande baje bari kumwe n'abakunzi babo.
BThrey ubwo yari mu kiganiro n'Inyarwanda yahishuye ko Bushali na Slum Drip ari abavandimwe be bakomeye kurusha buri kimwe.
Mu magambo ye yagize ati”Yego ndishimira imyaka maze ariko ndashima Imana ikomeje kundinda muri byose,Ngashimira umuryango wange, inshuti n'abavandimwe banjye barimo Bushali na Slum Drip cyane ko ari abavandimwe kurenza buri kimwe”.
Umukunzi we nawe yamwifurije isabukuri nziza amwibutsa urwo amukunda
Turazikunda, tuzikorana siporo, tuzambara nk'amapantaro. Kola cyangwa se ‘Leggings’ mu ndimi z'amahanga ni umwambaro utanze amahoro kandi wakwambarwa mu buryo bwinshi butandukanye.
4.      Igikapu wajyana ku kazi 'Tote bag'
  Â
Ibi ni bimwe mu bikapu bigezweho kandi binini washyiramo ibintu byinshi bitandukanye. Ushobora no kubishyiramo mudasobwa igendanwa (Laptop).Â
5.       Ikoti 'Blazer'
  Â
Ukeneye ikoti, iryo bita 'Work Blazer' ni ikoti wakwambara mu gihe ugiye mu biro ariko rijyana n'ibintu byinshi. Ushobora no kuryambara mu gihe utagiye mu biro mu buryo butandukanye nk’uko twabivuze haruguru waryambara no ku ikanzu, utibagiwe n’ipantaro.
Mu ruzinduko rw'iminsi ibiri rwa Guverineri w'intara y'Uburengerazuba, Habitegeko Francois yakoreraga mu karere ka Ngororero, rwashojwe hashakishwa ahazubakwa ibitaro bemerewe na Perezida wa Repuburika y'u Rwanda Paul Kagame. Igihe yabasuraga, yabasabye ko byakubakwa bihereye ku bitaro bisanzwe bya Muhororo.
Guverineri Habitegeko, avuga ko ntacyo Perezida wa Repuburika yakwemerera abaturage ngo be kutagihabwa. Avuga kandi ko gahunda ya NST1 igomba gusozwa ibi bitaro abaturage babyivurizamo.
Guverineri Habitegeko, yongeyeho ko bari baratanze ibibanza bibiri byakubakwaho ibi bitaro ariko ko bitashoboka ko bihubakwa kubera ubuhaname ndetse n'ibindi bikorwa bihakorerwa byabangamira abazabigana.
Yakomeje avuga ko hamwe n'izindi nzego basanze bigomba kwihutishwa, ko ndetse hashyizweho itsinda ryo gushaka ahandi hakubakwa ibi bitaro kandi hegereye abaturage babihawe.
Abaturage bati' Batwubakire ivuriro twemerewe na muzehe wacu'
Bamwe mu baturage bavuga ko bibavuna bagakora urugendo rurerure bashyiriye ingemu ababo, ndetse ababyeyi bajya kubyara ugasanga bageze kwa muganga abana babapfiriye munda cyangwa bitambitse bikaba byanakwambura bamwe ubuzima.
Maniriho Innocent, Umuturage mu murenge wa Kageyo avuga ko bibagora iyo umurwayi avuye ku kigo nderabuzima ajyanywe ku bitaro. Avuga ko kumugezaho ingemu usanga ari ikibazo, agasaba ko ibi bitaro byakubakwa vuba.
Yagize ati' Birakomeye cyane iyo umurwayi ajyanwe ku bitaro bikuru umuntu akamugemurira. Biratugora cyane kuko ibitaro biri kure cyane, ariko ibi twemerewe n'umukuru w'Igihugu cyacu Paul Kagame bikatwegera byaba bidufashije'.
Sinamukekaga Joselyne atuye mu murenge wa Kageyo, yemeza ko iyo umubyeyi agiye ku nda ntabyarire ku kigo nderabuzima, iyo atwawe n'imodoka itwara indembe bagira ubwoba ndetse bakongeraho ko umwana n'umubyeyi bashobora kuhaburira ubuzima.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yijeje abaturage bemerewe ibitaro n'umukuru w'Igihugu ko bitazatinda, bagomba kubihabwa kandi bikajya aho Perezida yasabye ko byakubakwa, kandi ko imvugo ariyo ngiro, ko ibyo bemerewe byose bagomba kubibona harimo amazi, amashanyarazi n'imihanda.
Ku bufatanye n'inzego, hashyizweho itsinda rihuriweho ryo gushaka ahandi hantu hangana na Hegitari 2,5 (2,5 ha) ho kubaka ibibitaro ku buryo byazarangirana n'icyerekezo cya NST1.
Ibitaro bya Muhororo, bivugwa ko byubatswe ahagana mu mwaka 1932 byubakwa n'abazungu bacukuzaga amabuye muri iki gice binavugwa ko cyaba gicumbikiye amabuye ya Gasegereti, ndetse ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko harimo amabuye ya Ambrigonite na Lithium ikorwamo batiri z'ikoreshwa n'imodoka, akaba kandi ari amabuye agezweho ku masoko mpuzamahanga acururizwaho amabuye y'Agaciro.
Polisi y'u Rwanda ikomeje ibikorwa byo gufata abajura biba moto aho ku wa 25 Nyakanga, yafashe uwibye iyo mu bwoko bwa TVS, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagali ka Murinja, Umudugudu wa Nyabigugu.
Uyu yafashwe nyuma y'iminsi itatu gusa hafashwe abandi batatu bari bibye moto ebyiri mu Turere twa Nyagatare na Nyarugenge.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvester Twajamahoro, yavuze ko Ndatimana yafashwe nyuma y'aho nyiri moto yatabaje avuga ko yayibwe kandi ko ifite GPS, ikoranabuhanga rifasha kumenya aho iri.
Yagize ati 'Kuri iki cyumweru ahagana saa Tanu z'ijoro Polisi yahawe amakuru na nyiri moto ko yayibwe ubwo yari asize aparitse mu Kagari ka Gahanga Umurenge wa Gahanga agiye aho bacuruza lisansi agarutse arayibura, ariko avuga ko yari ifite ikoranabuhanga rya GPS rifasha kumenya aho iri kugendera. Ahagana saa Saba za mu gitondo hifashishijwe iryo koranabuhanga bayisanze mu gihuru mu Kagari ka Murinja aho uwayibye yari yayihishe.”
Yongeyeho ko hashize akanya moto ifashwe uwayibye yaje kuyireba aho yari yayihishe nawe ahita 'atabwa muri yombi arafungwa.”