Category: Uncategorized

  • RDC yitandukanyije n'abaturage iha isezerano rikomeye MONUSCO #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya ku wa Kane tariki 28 Nyakanga yatangaje ko igihugu cye kigomba kongera imbaraga mu mikoranire yacyo n'ingabo ziri mu butumwa bwa Loni.

    Nubwo abaturage ba RDC bakomeje imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO ndetse no kuyisaba kubaviramu gihugu,Guverinoma ya RDC yo yemeje ko hakwiriye kongerwa imikoranire nayo nkuko Bwana Muyaya yabivuze mu kiganiro n' Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ibikorwa by'ubutumwa bwa MONUSCO, Khassim Diagne.

    Patrick Muyaya yavuze ko rimwe mu masomo akomeye bakuye mu myigaragambyo yakozwe muri iki cyumweru, ari ukuvugurura no kongera imbaraga mu mikoranire na MONUSCO.

    Yagize ati 'Isomo rya mbere twakuyemo, nkeka ko dukeneye kongera imbaraga byumwihariko mu bikorwa by'ibanze nko mu rwego rwa politiki, mu by'ibikorwa bya gisirikare ndetse no mu guhanahana amakuru.'

    Patrick Muyaya kandi yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda ibikorwa nk'ibi by'urugomo kuko bigira ingaruka ku mpande zombi yaba uruhande bamagana ndetse na bo ubwabo.

    MONUSCO yahakanye ko ingabo zayo zarashe mu baturage bariho bigaragambya bayamagana, yemeza ko hari gukorwa iperereza ku bagize uruhare mu mpfu z'abaguye muri iyi myigagambyo yabaye muri iki cyumweru.

    Yagize ati 'Ndagira ngo mbivugire aha ko kuva iyi myigaragambyo yatangira nari ndi kumwe n'ingabo zacu na Komana w'ingabo. None ndashaka kubahamiriza ukuri mbihagazeho ko MONUSCO itigeze irasa mu kivunge cy'abigaragambya.'

    Yakomeje agira ati 'Aka kanya kugira ngo nshyire umucyo hanze, tugiye gutangiza iperereza. Iryo perereza ni ryo rizatuma tumenya ahaturutse amasasu.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-yitandukanyije-n-abaturage-iha-isezerano-rikomeye-monusco

  • Kamonyi-Musambira: Ikamyo yikoreye Toni za Sosoma yaguye mu ry'Abasomali #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rw'uyu wa 30 Nyakanga 2022, mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ahazwi nko mu ry'Abasomari ho mu karere ka Kamonyi, haguye ikamyo yari yikoreye toni za Sosoma zari mu mifuka ifunze yanditseho USAID. Iyi kamyo yamanukaga yerekeza Muhanga nubwo bitazwi nyiri zina aho yari ijyanye umuzigo.

    Ubwo umunyamakuru wa intyoza yageraga ahabereye iyi mpanuka, yasanze ikamyo yarenze umuhanda wayo, irenga ibisima byashyizwe muri iri korosi ry'ahazwi nko mu ry'Abasomari rikunze kutorohera ibinyabiziga, imanuka mu gashyamba, imifuka yari ipakiye yuzuyemo ifu ya Sosoma y'umuhondo isandara ku bwinshi aho impanuka yabereye.

    Amakuru intyoza.com yabashije kumenya ni uko iyi kamyo nubwo yaguye aha hantu, yari kumwe n'izindi ngenzi zayo enye byerekezaga hamwe, ariko zo nta kibazo zagize. Umushoferi umwe niwe wakuwe muri iyi kamyo bigoranye mu ma saa mbiri za mu gitondo ashyira saa tatu. Yari muzima, ahita ajyanwa kwa muganga.

    Impamvu y'iyi mpanuka ntabwo iramenyekana kuko na Shoferi wakavuze uko byagenze yajyanywe kwa muganga. Abayobozi batandukanye barimo Meya wa Kamonyi, Umuyobozi wa Polisi n'izindi nzego bari aho impanuka yabereye. Ni mu gihe bamwe mu baturage bari bahuruye babwiye umunyamakuru ko bababajwe n'iyi mpanuka, ariko kandi bikabababaza kurushaho kuba iyi fu bamwe bavuga ko badaheruka kumva uburyohe bwayo batabashije kuyifataho ngo bajye kunywa agakoma cyangwa se bakore ubugari bwayo. Gusa ngo hari abataviriyemo aho.

    Aho imodoka yaguye, barimo barwana no gukuramo shoferi.
    Bamwe mu bahuruye, bakumiriwe kwegera ahamenetse Sosoma ngo hato hatagira abakubagana bakiha kuri iyi fu bavuga ko badaheruka.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-ikamyo-yikoreye-toni-za-sosoma-yaguye-mu-ryabasomali/

  • UMUBURO ku basindira mu ruhame, Gufungwa birashoboka #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 mu muhango wo gusoza amahugurwa yahabwaga urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Amajyepfo yaberaga mu Karere ka Rwamagana.

    IGP Dan Munyuza wahanuraga uru rubyiruko, arugaragariza ibikibangamiye iterambere ry’abaturage, bagomba kwinjiramo kugira ngo biranduke.

    Ubwo yagarukaga ku businzi bukomeje kugaragara kuri bamwe mu baturage, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko uretse kuba uru rubyiruko rugomba gutanga umusanzu mu kurwanya ibi bikorwa ariko na rwo ubwarwo rudakwiye kubigaragaramo.

    Agaragaza ingaruka z’ubusinzi, yavuze ko bitihishira ku muntu wanyweye agacupa akarengera kuko, ati 'bikugaragaho ukavuga ibyo udakwiriye kuvuga, ugatongana, ukarwana ukadandabirana mu ruhame mu bantu. Buriya ni icyaha uranafungwa.'

    IGP Dan Munyuza wavugaga ko ubusinzi buza no ku isonga mu biteza umutekano mucye kuko uwasinze atabura no guteza urugomo yaba mu muryango we no mu baturanyi, yavuze ko umuntu wabaswe na byo binamudindiza mu iterambere.

    Ati 'Harimo no gutakaza umwanya w’ibikorwa by’iterambere ku muntu ku giti cye, ku muryango we no mu Karere muri rusange.'

    Yasabye uru rubyiruko kwinjirana ingufu mu bikorwa biyemeje gukora. Ati 'Niba tugiye kurwanya ruswa, tuyirwanye tuyihaye uburemere, niba ari ukurwanya ubusinzi tubihe uburemere.'

    IGP Dan Munyuza yasabye uru rubyiruko rw’abakorerabushake kurangwa n’indangagaciro zihamye kandi rukarushaho gutanga umusanzu ufatika mu kubaka umuryango ushikamye uteye imbere.

    Ati 'Muri abavuga rikumvikana aho mutuye kuko murajijutse, ntimugomba gusinzira no kuba abanebwe, ahubwo mukwiye kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi mukazirikana kujya mwubahiriza gihe.'

    Marie Claire Mukansanga wari uhagarariye uru rubyiruko, yavuze ko uretse izi mpanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda zije ari nk’ikirungo ku mahugurwa bamazemo iyi minsi itanu, avuga ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize no kwesa imihigo basinye.

    Yavuze ko bagiye kurwanya no guhangana n’abakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ibindi byaha mu rubyiruko, no gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

    Aya mahugurwa yari amaze iminsi itanu abera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari, yitabiriwe n’urubyiruko 306 rwaturutse mu Turere twose tugize Intara y’Amajyepfo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/UMUBURO-ku-basindira-mu-ruhame-Gufungwa-birashoboka

  • Miliyoni 21Frw zigiye gukoreshwa mu gukumira ibiza i Gicumbi – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ubwo yari mu Murenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, ubwo yatangizaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gukumira ibiza mu gihe cy'Impeshyi kugira ngo imvura izasange bariteguye.

    Muri uyu Murenge wa Giti hakozwe ibikorwa byo guca inzira z'amazi, kuzibura no gucukura imiferege, kubaka fondasiyo z'inzu, kuzirika ibisenge byazo n'ibindi.

    Ni ubukangurambaga bwatangijwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA] kuri uyu wa 29 Nyakanga 2022.

    Habinshuti yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ko ibiza bidateguza bityo bagomba gukora biteguye.

    Ati 'Ibiza byamaze kuba nta na kimwe kiba gisigaye gukorwa uretse gutabara kandi twabonye ko hari byinshi byakorwa mbere cyane cyane murabizi ko ibiza dukunze kugira tubiterwa n'imvura nyinshi. Ibikorwa rero bitegurwa bigendera ku mpamvu zituma bibaho, iya mbere ni inzu zidafite ibisenge biziritse.'

    Imibare ya MINEMA igaragaza ko nibura buri mwaka mu Rwanda inzu zirenga ibihumbi bitanu zagurutswa n'umuyaga cyangwa imvura nyinshi. Ni ibintu biterwa ahanini n'imiterere y'inzu uba usanga zishaje zidaheruka kwitabwaho.

    Habinshuti avuga ko mu myaka ibiri ishize hubatswe inzu zirenga ibihumbi 15 zasenyutse muri ubwo buryo.

    Ati 'Ntabwo twakomeza icyo kintu cyo kugira ngo tujye dutakaza inzu zingana gutyo kandi kubikumira bishoboka. Mwabibonye rero hano i Gicumbi ibisenge by'inzu byaziritswe, abantu baciye imiferege, hari na gahunda yo gushyiramo iriya miyoboro y'amazi ku buryo amazi atagira aho ahurira n'inzu. Ibi bizatuma tugabanya igihombo gihagije tugira buri mwaka kubera ikibazo cy'imvura nayo itari nyinshi.'

    Ibikorwa by'ubukangurambaga byashyizwemo ingengo y'imari igiye yihariye bitewe n'imiterere y'akarere aho nko muri Gicumbi bazakoresha agera kuri miliyoni 21 Frw.

    Akarere ka Gicumbi kari mu misozi miremire aho usanga nka 80% by'abaturage batuye mu misozi, ku buryo inkangu, isuri n'umuyaga mwinshi biza bikaba byabasenyera cyangwa bikabambura ubuzima.

    Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu yavuze ko aka karere gakunda kwibasirwa n'ibiza cyane ku buryo aya mafaranga azafasha mu kubikumira kandi bakaba biteze ko bizatanga umusaruro.

    Ati 'Twabashije kugenda tureba abaturage bababaye cyane bakeneye kuzirikirwa ibisenge by'inzu, abafite inzu zidafite imiyoboro y'amazi kugira ngo inzu zabo zitagenda.'

    Yakomeje agira ati 'Ikindi ubu bukangurambaga nabwo buratanga umusanzu ukomeye kubera ko abaturage bacu duhora tubashishikariza kujyanamo, abafite ubushobozi bakaba bakwikorera iyo mirwanyasuri cyangwa bakazirika ibisenge by'inzu zabo.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gicumbi bugaragaza ko mu mwaka ushize w'ingengo y'imari hubatswe inzu 800 mu gihe muri uyu hari inzindi 300 zirimo kubakwa mu rwego rwo gusana no kubaka ibyangijwe n'ibiza.

    Hubatswe imiyoboro y’amazi imbere y’inzu z’abaturage

    Abayobozi n’inzego z’umutekano bafatanyije n’abaturage mu bikorwa byo kuzirika ibisenge by’inzu

    Abaturage bashishikarijwe kujya bazirika ibisenge by’inzu zabo

    Imirwanyasuri yaciwe mu misozi miremire y’Akarere ka Gicumbi

    Mu Karere ka Gicumbi hakozwe umuganda wahuriranye n’ubukangurambaga bwo gukumira ibiza bikomoka ku mvura

    Umunyamabanga wa Leta muri MINEMA yifatanyije n’abaturage mu muganda wo guca imirwanyasuri

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe avuga ko ibiza bitandukanye biba bishobora gukumirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-21frw-zigiye-gukoreshwa-mu-gukumira-ibiza-i-gicumbi

  • Kenya: Inzovu zibangamiye n’imihindagurikire y’ikirere kurusha ba rushimusi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri ishinzwe ubukerarugendo n’ubuzima bw’inyamaswa z’igasozi muri Kenya, itangaza ko kugeza ubu, ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gikomeye cyane ku (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/kenya-inzovu-zibangamiye-n-imihindagurikire-y-ikirere-kurusha-ba-rushimusi

  • Ibyemezo byafatiwe mu nama y'abaminisitiri yo kuwa 29 Nyakanga 2022 #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye Inama y'Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, zirimo kurwanya icyorezo cya Covid-19 no gushyira mu myanya abayobozi bashya.

    Abanyarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19,bafata inkingo zose uko ari 2 n'urwa 3 rwo gushimangira,kwambara agapfukamunwa ahahuriye abantu benshi kandi hafunganye no kwipimisha kenshi kugira ngo bamenye uko bahagaze.

    Muri iyi nama,hashyizwe mu myanya abayobozi batandukanye,hasinywa amasezerano atandukanye,imishinga y'amategeko hanemezwa amateka n'amategeko atandukanye.

    Inama y'Abaminisitiri iheruka yari yateranye ku ya 18 Kamena 2022, iya none ikaba ibaye mu gihe hashize iminsi imibare y'abandura Covid-19 mu Rwanda yongeye kuzamuka.






    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyemezo-byafatiwe-mu-nama-y-abaminisitiri-yo-kuwa-29-nyakanga-2022

  • Ibya Cristiano Ronaldo muri manchester united byarwaniyemo imbwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Enrique Cerezo Torres, Perezida w'ikipe ya Atletico Madrid yavuze ko ibyo kuba Cristiano wifuza kuva muri Manchester United yakwerekeza muri iyi kipe yo mu gihugu cya Espagne ntaho bihuriye n'ukuri.

    Yagize ati: 'Ntabwo nzi uwazanye iyi nkuru kuri Cristiano Ronaldo muri Atletico Madrid, ntabwo rwose ari ukuri. Ntabwo bishoboka kuri we kuza muri Atletico Madrid.'

    Umuyobozi w'ikipe ya Bayern Munich, Oliver Khan, aherutse kwemeza ko mu ikipe imbere baganiriye kuri Cristiano Ronaldo ariko ko ku cyubahiro bamugomba basanze bidahura n'imikorere y'iyi kipe muri iki gihe.

    Biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Chelsea, Bayern Munich cyangwa muri Atletico Madrid

    Cristano Ronaldo utarigeze atangirana imyiteguro y'umwaka w'imikino wa 2022-2023 n'ikipe ya Manchester United mu mikino ya gicuti itandukanye yakinnye, ku wa Mbere w'icyi cyumweru yagarutse mu gihugu cy'u Bwongereza aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro n'umutoza wa Manchester United ndetse n'ubuyobozi bw'ikipe ku hazaza he.

    Ikipe ya Manchester United yagaragaje kenshi ko itifuza gutandukana na Cristiano Ronaldo wayitsindiye ibitego 18 muri shampiyona ya 2021-2022 ivuga ko atagurishwa.

    Ikinyamakuru The Mirror giheruka gutangaza ko iyi kipe yamureka akagenda muri iyi mpeshyi ariko atijwe umwaka umwe akajya mu ikipe izakina irushanwa rya UEFA Champions League yifuza maze akazagaruka mu mpeshyi ya 2023 akongera amasezerano y'umwaka umwe muri Manchester United nk'uko biri mu masezerano y'imyaka 2 yasinye mu 2021 ubwo yagarukaga muri iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/ibya-cristiano-ronaldo-muri-manchester-united-byarwaniyemo-imbwa/

  • Abatarakingiwe Covid-19 byuzuye bagiye guhezwa mu modoka rusange – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yemeje ko 'Abanyarwanda n'abaturarwanda barasabwa kwikingiza byuzuye kugira ngo bemererwe kujya ahantu hahurira abantu benshi harimo no kwemererwa kugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.'

    Kwikingiza mu buryo bwuzuye bisobanuye kuba warahawe inkingo ebyiri ndetse n'urwa gatatu rwo gushimangira, rutangwa nyuma y'amezi atatu hatanzwe urukingo rwa kabiri.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje ko abagenzi bose baza mu Rwanda banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali badasabwa kubanza kwipimisha Covid-19, icyakora bagashishikarizwa kwipimisha kenshi.

    Iyi Nama kandi yemeje ko ba mukerarugendo basura pariki zirimo inguge n'ingagi bagomba kwerekana ko bipimishije Covid-19 mu buryo bwa PCR Test, mu gihe abasura izindi pariki bemerewe gukoresha uburyo bwa Rapid Test.

    Abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hatari umwuka uhagije. Abanyarwanda kandi barashishikarizwa kwipimisha Covid-19 inshuro nyinshi, kandi bakibuka gukaraba intoki no guhana intera.

    Kugera kuri uyu wa 28 Nyakanga, impuzandengo y'ubwandu bwa Covid-19 ushingiye ku bipimo byafashwe yari ihagaze kuri 1% mu minsi irindwi yari yabanje, mu gihe umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 1.466.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje Dr. Zerihun Abebe nk'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro by'Umwami Faisal, mu gihe Regis Rugemanshuro yemejwe nk'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, naho Louise Kanyonga agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije.

    Abandi bahawe inshingano barimo Fidèle Abimana wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y'Ibikorwaremezo na Richard Niwenshuti wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y'Ubucuruzi n'Inganda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatarakingiwe-covid-19-byuzuye-bagiye-guhezwa-mu-modoka-rusange

  • Tayc yageze mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yageze ku Kibuga cy'Indege cya Kigali hagati ya Saa Yine na Saa Tanu z'ijoro, yakirwa ahabwa indabo mbere yo kwerekeza mu modoka yari imutegereje, yanahise imwerekeza aho ari bucumbike.

    Uyu mugabo ntiyatinze ku Kibuga cy'Indege kuko yahise yinjira mu modoka yari imutegereje, bituma atabasha kuvugana n'itangazamakuru ryari ryaje kumwakira ku bwnshi.

    Mu gihe gito yamaze, yari afite akanyamuneza ku maso, anyuzamo agaseka mu gihe yarimo kuganira n'ikipe ngari yari imukikije, irimo abantu bazanye nawe ndetse n'abaje kumwakira mu Rwanda, barimo n'abateguye igitaramo azitabira.

    Uyu muhanzi utegerejwe i Kigali ni Umunya-Cameroun wavukiye mu Bufaransa ku wa 2 Gicurasi 1996. Ubwo yari amaze kwimukira mu Mujyi wa Paris mu 2012, ni bwo yatangiye umuziki. Ku wa 30 Gicurasi 2017 ni bwo uyu musore yasohoye Mixtape y'indirimbo icumi yise 'Alchemy'.

    Mu 2018, Tayc yasohoye Mixtape ye ya kabiri yise 'H.E.L.I.O.S'. Nyuma uyu musore yaje gusinya mu nzu isanzwe ifasha abahanzi yitwa H24. Iyi studio ni yo yakoreyemo album ye ya mbere yise NYXIA iza gusohoka mu 2019, iyi ikaba ari yo yatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga mbere y'uko asohora iyitwa 'Fleur froid' mu 2020.

    Tayc yari afite akanyamuneza ku maso

    Uyu mugabo yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe yakirizwa indabo

    Nubwo itangazamakuru ryari ryabukereye, ntabwo Tayc yatinze ku kibuga cy’indege

    Tayc yari kumwe n’itsinda rigari ry’abantu, barimo n’abateguye igitaramo yitabiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tayc-yageze-mu-rwanda-amafoto