
Category: Uncategorized
-
Liverpool itsinze Manchester City itwara ‘FA Community Shield’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi (…) -
Abanyeshuri ba RP/IPRC-Kigali bigiye ku mihanda irimo gukorwa i Nyabihu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro, RP/IPRC-Kigali, ryajyanye abanyeshuri baryo biga iby’imihanda, kwigira ku migenderano (feeder roads) irimo (…)
-
Beach Volleyball: Gatsinzi na Ntagengwa batsinze Abanyafurika y’Epfo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Beach Volleyball igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste, imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo amaseti 2 ku (…)
-
Umugeni ari mu marira nyuma yo kumenya ko umugabo we akanika imodoka yari azi ko ari umushoferi – YEGOB #rwanda #RwOT
Umugeni wari umaze igihe gito akoze ubukwe yavumbuye ko umugabo ari umukanishi w'imodoka kandi yari azi ko ari umushoferi unacuruza imodoka.
Umugore yanditse kuri Twitter ko inshuti ye yamenye umwuga wumugabo we nyuma yo gushyingiranwa.
Biragaragara ko uyu mugabo yamuteye kwizera ko ari umucuruzi ariko yamenye nyuma yubukwe bwabo ko ari umukanishi.
Inshuti yumugeni izwi nka @_agneeess yashakishije inama kubigomba gukorwa kuri iki kibazo.
Yagize ati 'Inshuti yanjye yamenye ko umugabo we ari umukanishi kandi atari umucuruzi w'imodoka n'umushoferi nyuma y'ubukwe. Nyamuneka agomba gukora iki?'
-
Arsenal yatangaje kapiteni mushya w'ikipe nkuru y'abagabo #rwanda #RwOT
Ikipe ya Arsenal yatangaje ko Umunya Norway,Martin Odegaard,ariwe kapiteni mushya w'ikipe asimbuye Alexandre Lacazette wayivuyemo muri iyi mpeshyi.
Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu,Arsenal yagize iti “
Tunejejwe no kubamenyesha ko Martin Odegaard yagizwe kapiteni mushya w'ikipe yacu y'abagabo nkuru.
Uyu mukinyi w'imyaka 23 yagtanze umusaruro munini kuva yagera kuri stade ya Emirates avuye muri Real Madrid muri Mutarama 2021, bwa mbere ku ntizanyo, agakina imikino 60 agatsinda ibitego icyenda.
Odegaard afite uburambe bwo kwambara igitambaro cy'ubukapiteni, kuko ni kapiteni wa Norway kuva muri Werurwe 2021, amaze guhamagarwamo inshuro 43.
Twifurije Martin intsinzi nka Kapiteni.”
Martin Odegaard ni imwe mu bakinnyi bo hagati bafite ubuhanga mu kurema amahirwe abyara ibitego ndetse arabitsinda.
Umwaka ushize nibwo ikipe ya Arsenal yasinyishije imyaka 4 umukinnyi Martin Ødegaard nyuma yo kumvikana na Real Madrid kumugura miliyoni 35 z'amayero zizagera kuri miliyoni 40 bitewe nuko azagenda yitwara.
Uyu musore w'imyaka 23 yatangiye gukina umupira mu ikipe ya Stromsgodset, ku myaka 15 muri Mata 2014, bituma aba umukinnyi muto cyane ukinnye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere cya Norway.
Yaje kwerekeza muri Real Madrid muri Mutarama 2015 hanyuma ayikinira bwa mbere muri Gicurasi 2015 nk'umukinnyi ukiri muto.
Guhera muri 2017/18, Martin yatijwe mu makipe nka Heerenveen,Vitesse Arnhem zo mu Buholandi hanyuma anaza muri Espagne muri Real Sociedad muri 2019/20, aho yayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Copa Del Rey.
Uyu musore amaze gukinira igihugu cye guhera muri Kanama 2014.Niwe mukinnyi muto cyane kurusha abandi bose wakiniye ikipe nkuru y'igihugu ku myaka 15 n'iminsi 253.

Martin Ødegaard niwe kapiteni mushya wa Arsenal
-
Impinduka muri Guverinoma : Perezida Kagame yashyizeho Abaminisitiri bashya #rwanda #RwOT
Dr. Ngabitsinze wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuye Habyarimana Béata wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu mpinduka zakozwe ku wa 15 Werurwe 2021.
Abandi bahawe imirimo na Perezida Kagame ni Dr. Ildephonse Musafiri wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ishoramari rya Leta.
Mu 2020 nibwo Dr Ngabitsinze wari Umudepite yinjiye muri Guverinoma, aho yagizwe Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Mu nteko ishinga amategeko, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’umutungo wa leta, PAC.
Dr Ngabitsinze afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.
Yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yatangaga n’ubundi amasomo y’ubuhinzi. Yanabaye Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi w’Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB.

- Dr Ngabitsinze yagizwe Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda

- Eric Rwigamba yahoze ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Urwego rw’Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi
-
Abanyabigwi nka Muammar Gaddafi na Winston Churchill baryizeho : Byinshi ku ishuri rya Gisirikare rigiye kurangizamo Umuhungu wa Kagame #rwanda #RwOT
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, yifurije ishya n’ihirwe Ian Kagame ugiye kurangiza amasomo ya gisirikare muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst.
Ishuri rya Royal Military Academy Sandhurst ni iryaje kuvamo ishuri ryari rizwi nka Royal Military College ryashinzwe mu 1801 ryaje kuvamo iri rya Royal Military Academy Sandhurst mu 1947.
Urutonde dukesha Ranker, rugaragaza abantu bazwi banyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst, rubimburirwa na Sir Winston Leonard Spencer-Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945.
Uru rubuga ruvuga ko uru rutonde rugizwe n’abantu bazwi banyuze muri iri shuri yaba ababashije gusorezamo amasomo n’abatarayasoje.
Harimo kandi Igikomangoma Prince Willian umuhungu wa Prince Charles. Muri Mata 2008 William yasoje imyitozo yo gutwara indege mu ishuri rya Royal Air Force College Cranwell.
Prince Harry, murumuna wa Prince William na we yanyuze muri iri shuri rya Royal Military Academy Sandhurst asohokanamo ipeti rya Sous Lieutenant.
Iri shuri ryanyuzemo Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi wabaye Perezida wa Libya wanabaye umwe mu bazwi cyane bahirimbaniye ukwigira k’Umugabane wa Afurika.
Uru rutonde kandi ruriho Seretse Khama Ian Khama wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2008 kugeza muri 2018.
Hariho kandi Lieutenant General Frederick William 'Fred' Kwasi Akuffo wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana.
Uru rutonde rwa Ranker, rugaragaraho abanyabigwi benshi, biganjemo abo mu miryango y’ibwami bw’Ibihugu bitandukanye.
-
Dore Imbogo: Valentine arasetsa cyane, ni umufana ukomeye wa Rick Ross (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye 'Dore imbogo dore impala, Huhhh, (…)
-
Kamonyi-Musambira: Ikamyo yikoreye Toni za Pate Jaune yaguye mu ry'Abasomali #rwanda #RwOT
Mu rukerera rw'uyu wa 30 Nyakanga 2022, mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ahazwi nko mu ry'Abasomari ho mu karere ka Kamonyi, haguye ikamyo yari yikoreye toni za Pate Jaune( Patejone) zari mu mifuka ifunze yanditseho USAID. Iyi kamyo yamanukaga yerekeza Muhanga nubwo bitazwi nyiri zina aho yari ijyanye umuzigo.
Ubwo umunyamakuru wa intyoza yageraga ahabereye iyi mpanuka, yasanze ikamyo yarenze umuhanda wayo, irenga ibisima byashyizwe muri iri korosi ry'ahazwi nko mu ry'Abasomari rikunze kutorohera ibinyabiziga, imanuka mu gashyamba, imifuka yari ipakiye yuzuyemo ifu ya Patejone isandara ku bwinshi aho impanuka yabereye.

Amakuru intyoza.com yabashije kumenya ni uko iyi kamyo nubwo yaguye aha hantu, yari kumwe n'izindi ngenzi zayo enye byerekezaga hamwe, ariko zo nta kibazo zagize. Umushoferi umwe niwe wakuwe muri iyi kamyo bigoranye mu ma saa mbiri za mu gitondo ashyira saa tatu. Yari muzima, ahita ajyanwa kwa muganga.
Impamvu y'iyi mpanuka ntabwo iramenyekana kuko na Shoferi wakavuze uko byagenze yajyanywe kwa muganga. Abayobozi batandukanye barimo Meya wa Kamonyi, Umuyobozi wa Polisi n'izindi nzego bari aho impanuka yabereye. Ni mu gihe bamwe mu baturage bari bahuruye babwiye umunyamakuru ko bababajwe n'iyi mpanuka, ariko kandi bikabababaza kurushaho kuba iyi fu bamwe bavuga ko badaheruka kumva uburyohe bwayo batabashije kuyifataho ngo bajye kunywa agakoma cyangwa se bakore ubugari bwayo. Gusa ngo hari abataviriyemo aho.


Aho imodoka yaguye, barimo barwana no gukuramo shoferi. 
Bamwe mu bahuruye, bakumiriwe kwegera ahamenetse Patejone ngo hato hatagira abakubagana bakiha kuri iyi fu bavuga ko badaheruka. 
Munyaneza Theogene
Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-musambira-ikamyo-yikoreye-toni-za-pate-jaune-yaguye-mu-ryabasomali/
-
AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda #rwanda #RwOT
Mu rwego rwo kwiyubaka hitegurwa umwaka w'imikino wa 2022-2023 haba muri shampiyona y'u Rwanda ndetse n'imikino Nyafurika ku ikipe ya AS Kigali yaraye isinyishije abakinnyi batatu bashya b'abanyamahanga bavuye muri Uganda na Kenya.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe y'Abanyamujyi ya AS Kigali yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano n'umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo wakinaga muri Sofapaka yo muri Kenya.

Â
Yasinyishije kandi Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati wakiniraga Sofapaka FC ndetse yanakinnye muri Gor Mahia yo muri Kenya ndetse na Myugariro Saturo Edward wakinaga muri Wakiso Giants yo muri Uganda.

Iyi kipe kandi mu rwego rwo kwiyubaka, impera z'icyumweru zishobora gusiga iyi kipe imaze kugirana amasezerano na Rutahizamu Shabalala Hussein wari uherutse gusoza amasezerano muri iyi kipe ya AS Kigali.
AS Kigali itozwa na Casa Mbungo Andre, iritegura gukina umukino wa Super Coupe uzayihuza na APR FC tariki ya 14 Kanama 2022, ni umukino uzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y'amajyepfo.
The post AS Kigali yasinyishije Otinda Frederick na Ochieng Lawrence bakomoka muri Kenya ndetse na Saturo Edward wakinaga muri Uganda appeared first on RUSHYASHYA.