
Category: Uncategorized
-
Etincelles FC yasinyishije abakinnyi 5 barimo n’uwo muri RDC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikipe ya Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu yamaze gusinyisha abakinnyi 5 icyarimwe, barimo n’umukinnyi Jurence Butu Lukenayo bakuye mu ikipe ya Daring (…) -
Rwanda: abagore basigaye barara mu makabutura banga gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu karere ka Ngororero haravugwa inkuru ya bamwe mu bagore babangamirwa n'abagabo babo mu buryo bwo kubaka ingo zabo, bikarangira nabo bakoze ibikorwa bita ko ari uguhimana, nubwo bamwe bavuga ko ari ubwirinzi, aho nk'umugabo ashobora kuba atagaguza imitungo ye hanze, cyangwa se ntahe uburenganzira busesuye umugore we ku mitungo, maze nawe agafata umwanzuro ukakaye nk'uko abagore bamwe na bamwe babivuga.
Umwe muri aba bagore yagize ati' urabona nk'ino batunzwe no gutara inzoga bakajyana mu isoko, ubuse nk'umugabo iyo ajyanye mu isoko nk'amajerekani atanu, yataha umugore akamubwira ko nta munyu uhari, cyangwa se inkweto z'umwana zamucikiyeho, kandi umugore yiriwe mu murima arimo guhinga, umugabo akamusubiza ati' uri kumbaza iki?' yarangiza akigira nko mu kabari, ubuse nijoro azataha ambwire ngo hindukira? Ese washimisha umuntu wowe utishimye? Ntago bibaho'.
Undi mugenzi we yagize ati' hari igihe ubona umugabo wawe atakwitaho, ataguhahira ahubwo akajya guhahira inshoreke, nawe ukamufatira umwanzuro'.
Aba bagore bakomeje bavuga ko ibyo kwambara amakabutura, akenshi bikunda guterwa n'amakimbirane ari mu muryango, yagize ati' hari igihe nk'umugore n'umugabo baba bamaze iminsi batumvikana, umugabo ntacyo aha umugore, noneho umugore yamusaba nk'igitenge cyangwa se ibindi umugabo akabimwima, ugasanga nyuma bararwanye, rero iyo bimeze gutyo umugabo akigira hanze nibwo usanga ufunze, ukajya wiraranira ikabutura'.
Bakomeje bavuga ko umugabo uri kujya hanze kandi iwawe nta kintu yahaburiye ngo ubure kurarana ikabutura. Icyakora kuri iyi ngingo yo kuba hari abagabo bararana amakabutura barimo guhima abagabo babo, ku rundi ruhande hari abagore babihakana bavuga ko Atari byo. Umwe yagize ati' baratubeshyera nukuri, ubuse umugore wava iwabo aje gushaka umugabo yarangiza akararana ikabutura koko uwo ni uwahe? Baratubeshyera kuko njyewe ntayo ndarana'.
Bamwe mu bagabo bo muri aka gace nabo bakaba bemeza ko hari abagore bararana amakabutura kugira ngo bahime abagabo babo, ariko ibyo byose bikaba biterwa n'ubuharike n'ubushoreke bikunda kugaragara muri ako gace maze bigateza amakimbirane mu miryango.
Source : https://yegob.rw/rwanda-abagore-basigaye-barara-mu-makabutura-banga-gutera-akabariro/
-
Wa mukobwa uzwi nka dore imbogo yifotoje yahobeye Bruce Melodie amureba icyoroshye(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Valentine akomeje kwandika amateka no kugaragaza udushya by'umwihariko ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bakomeje kumutangarira.
Vava umaze kwamamara nka Dore imbogo bitewe n'indirimbo ye yasakaye kuri interineti, yongeye gutwika ubwo yofotozaga ari kumwe n'umuhanzi Bruce Melodie, aho yagaragaye mu mashusho menshi bari kumwe yamuhobeye yamuguyemo ahandi amureba neza ,yamwitegereje cyane. Ni ibintu byatangaje abantu benshi bakoresha instagram.














-
Umunyamakuru Yago yasengeye Yvan Buravan urembeye mu bitaro – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyamakuru Yago For Real yasabiye ubuzima burambye umuhanzi Yvan Buravan urembeye muri Kenya.
Abinyujije kuri Instagram Yago For Real yagize ati 'Imana ikwimane muvandimwe Buravan. Amasengesho yanjye ari kuri wowe '.
Yago yashyize Burabyo mu biganza bya RUREMA mu gihe hari amakuru avuga ko ubuzima bw'uyu muhanzi bukomeje kumera nabi kurushaho.
Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-yago-yasengeye-yvan-buravan-urembeye-mu-bitaro/
-
Amajyepfo:Toni zisaga 400 z'ubutaka buri mwaka zitwarwa n'isuri #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze kongera ubukangurambaga mu kurwanya isuri, amakuru akagera ku baturage bose, hagashyirwa imbaraga mu guca imirwanyasuri, gutera ibiti birimo ibivangwa n'imyaka, guca amaterasi no kurinda imigezi.
Mu nama igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya isuri mu Ntara y'Amajyepfo, imibare yagaragajwe n'ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi, RAB, yerekana ko muri iyi ntara, buri mwaka isuri itwara toni 428 z'ubutaka kuri hegitari (ha) mu gihe mu gihugu hose impuzandengo ari toni 421 kuri ha.

Ingaruka z'isuri zagaragajwe harimo kuba umuturage ahomba amafaranga ibihumbi 264 kuri hegitari buri mwaka bitewe n'ifumbire itwarwa n'isuri n'igihombo ku musaruro, aho umuhinzi ahomba hagati ya 5% na 10% by'umusaruro yakagombye kubona.
Ibihombo nk'ibi, hirya no hino mu Ntara y'Amajyepfo, abahinzi barabigaragaza cyane cyane mu bishanga aho imyaka irengerwa n'isuri iba yaturutse ku misozi.
Ministri w'Ubuhinzi n'ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana, avuga ko habuze imbaraga zikomeza gukangurira abaturage kurwanya isuri mu masambu yabo, naho ngo ingamba zo zisanzwe zihari. Aha ni ho ahera asaba aba bayobozi kumanuka maze ubukangurambaga bwo kurwanya isuri bugahera ku rwego rwo hasi kugira ngo izi ngamba zishyirwe mu bikorwa.

Iyi nama yahuje itsinda ryihariye kuri gahunda yo kurwanya isuri ku rwego rw'igihugu, Abayobozi b'Intara y'Amajyepfo, Abayobozi b'uturere, abayobozi b'uturere bungirije bashinzwe ubukungu n'abafatanyabikorwa b'uturere mu buhinzi n'ubworozi, kurengera ibidukikije no kurwanya isuri.
Umukozi muri HoReCo, kampani y'urubyiruko rwigisha abahinzi gukora ubuhinzi bugezweho, Munkundire Samuel, avuga ko bo ingamba zo kurwanya isuri basanzwe bazishyira mu bikorwa ko bufatanye n'abaturage. Ariko akavuga ko noneho bagiye kurushaho bakanafatanya n'abayobozi gukumira ingaruka ziterwa n'isuri.
Imwe mu nama y'ingenzi RAB itanga mu kurwanya isuri, harimo kuba gahunda yo kurwanya isuri igomba kujyana na gahunda yo kongera umusaruro izwi nka CIP kuko iyo bitajyanye ibyakozwe mu buhinzi birangira byangijwe n'isuri bigateza igihombo kinini.
@RBA
The post Amajyepfo:Toni zisaga 400 z'ubutaka buri mwaka zitwarwa n'isuri appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/07/30/amajyepfotoni-zisaga-400-zubutaka-buri-mwaka-zitwarwa-nisuri/
-
Liverpool yihanije Manchester City iyitwara igikombe cya Community Shield #rwanda #RwOT
Ikipe ya Liverpool niyo yegukanye igikombe cya Community Shield gihuza ikipe yatwaye Premier League n'iyatwaye FA Cup,nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 3-1.
Muri uyu mukino wabereye ku kibuga King Power cya Leicester City,Liverpool yagerageje kwinjira mu mukino kare ndetse ibigeraho ifungura amazamu mbere.
Trent Alexander-Arnold yabanje gutsindira Liverpool igitego cya mbere ku munota wa 21 mbere y'uko Julian Alvarez ava ku ntebe kugirango yishyurire Manchester City ku munota wa 73 nyuma y'iminota 12 yinjiye mu kibuga.
Nyamara hasigaye iminota irindwi, Mohamed Salah yahagurukiye abafana nyuma y'aho VAR yatabaye kugira ngo yerekane ko Ruben Dias yakoze umupira n'akaboko wari utewe na Darwin Nunez.Hatanzwe Penaliti yinjijwe neza na Mohamed Salah ku munota wa 84.
Uyu musore waguzwe miliyoni 85 z'amapawundi yagaragaje ko ari igitangaza kuko kuva yinjira ku munota wa 58 asimbuye Roberto Firmino yahaye akazi gakomeye Ruben Dias n'umunyezamu Ederson wakuyemo uburyo bwe 2 bukomeye mbere.
Mu minota y'inyongera, Nunez yahise yemeza neza ko ari rutahizamu kabuhariwe
ubwo yatsindaga igitego cya 3 ku munota wa 4 w'inyongera.Uyu rutahizamu yashimiwe cyane umuvuduko we ndetse n'ubuhanga bwe igihe adafite umupira kuko aba acaracara mu rubuga rw'amahina.
Darwin Nunez yeretse Erling Haaland ko bazahanga bigatinda ubwo yatsindaga iki gitego cy'umutwe mu minota ya nyuma afasha Liverpool gutsinda mukeba wayo Manchester City iyitwara igikombe cya Community Shield.
Darwin Nunez yabaye umukinnyi wa kane watsinze igitego ku mukino we wa mbere yerekeje muri Liverpool itozwa na Jurgen Klopp, nyuma ya Sadio Mane, Mohamed Salah na Virgil van Dijk.
Pep Guardiola yatsinzwe umukino wa 10 na Jurgen Klopp,aba umutoza wa mbere umutsinze imikino myinshi mu mateka ye.
Ni ku nshuro ya 16, Liverpool yegukanye Community Shield.Manchester United, yatwaye 21 niyo iyirusha mu Bwongereza.


Darwin Nunez yatanze ubutumwa ahesha Liverpool igikombe cya mbere muri uyu mwaka w'imikino
-
Impuruza ku bakoresha ibinyabiziga mu Mijyi yo mu Rwanda #rwanda #RwOT
Ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), ku bufatanye n'ikigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda (RSB)Â n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iby'isanzure (RSA) baratanga impuruza ku ngano y'umwuka wanduye, ibinyabiziga bikoresha ingufu zituruka kuri Peteroli byo birekura mu kirere.
Bavuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko ibinyabiziga bikorera mu Mijyi yo mu Rwanda bigira uruhare mu kwanduka ikirere ku ijanisha rya 40%, ijanisha iri hejuru cyane, bityo ko hakwiriye ubukangurambaga ku bakoresha ibinyabiziga bubafasha guhora basuzumisha ibinyabiziga byabo mu rwego rwo kugabanya umwuka wanduye byohereza mu kirere.
RSB ivuga ko mu binyabiziga byapimwe, basanze hari ibitujuje ubuziranenge birekura ibyuka n'ibinyabutabire byanduza ikirere bikanagira ingaruka mbi ku buzima bw'ibinabuzima mu isi.
Imodoka zakozwe hagati y'i 1992 n'2004, ntizigomba kurenza uduce 'Particles' 1.000Â tw'umwuka wanduye mu duce 'Particles' 1.000.000 tw'umwuka wose zisohora.
Izakozwe muri 2005 ntizigomba kurenza uduce (Particles) 600 tw'umwuka wanduye mu duce 'Particles' 1.000.000 tw'umwuka wose zisohora. Mu bushakashatsi bwakorewe mu mijyi itandukanye y'u Rwanda irimo Kigali na Huye mu ntangiriro z'umwaka wa 2022, bwagaragaje ko hari imodoka zisohora ibyuka birengeje ibipimo, byagaragajwe haruguru.

Ibigo birimo REMA, RSB,RSA Ndetse na Polisi y'u Rwanda, bavuga ko buri wese ufite ikinyabiziga gikoresha ibikomoka kuri Petroli, akwiye kugisuzumisha, byaba ngombwa kigakorwa atiriwe ategereza kuzakoresha 'Control Technique'.
Bamwe mu bashoferi bavuga ko aya makuru y'uburyo ibinyabiziga byo mu mijyi byangiza ikirere bene aka kageni batari bayazi.
Uwitwa Jean Pierre utawara imodoka agira ati ' Ni ugukoresha amavuta afite ubuziranenge, kugirango moteri itabasha kuzamura umwotsi mwinshi.''
Hakizimana Philippe ufite imodoka na we agira ati 'Abashoferi bagenzi banjye ubutumwa nabagenera; ni ukurushaho kwita ku binyabiziga byabo. Ni ibinyabiziga bidufasha gukora, tukabaho ariko ntabwo twakwirengagiza na wa mwuka duhumeka. Icyo bakora ni ugusuzuma imodoka zabo uko bwije, uko bucyeye.''
Bernard Kabera umukozi w'ikigo gitsura ubuziranenge mu Rwanda 'Rwanda Standard Board,' avuga ko hari abatunga ibinyabiziga byangiza ikirere ariko ntibabimenye.
Agira ati 'Muri rusanjye abakoresha ibinyabiziga turabasaba kubifata neza ntibakoreshe 'Control Technique' mu buryo bwo gushaka impapuro ahubwo icyo gikorwa bagikore bashyizemo umutima, ari ibishoboka buri wese mbere yo kuva mu rugo yagakwiye kubanza gupima igikoresho cye, yabona yanduza ikirere ntave mu rugo.''
Habineza Teobald umukozi wo mu kigo cy'u Rwanda gishinzwe isanzure 'Rwanda Space Agency', avuga ko ubushakashatsi bwerekana ko mu Rwanda, mu mijyi, ibinyabiziga byohereza umwuka wanduye mu kirere ku ijanisha rya 40%.

Umukozi wa RSA asobanurira abaturage ububi bw'ibyuka bihumanya bisohorwa n'imodokaÂ
Avuga ko buri wese ufite akwiriye kwitwararika kuko uyu mwuka iyo ugeze mu kirere, uteza ibibazo birimo ihinduka ry'ibihe, indwara z'ubuhumekero, iz'inzaduka, iyangirika ry'ibidukikije n'ibindi.
Ubushakashatsi bwerekana ko mu Rwanda, mu mwaka wa 2012, impfu zigera 2.200 zatewe n'indwara zituruka ku ihumana ry'ikirere, imibare igaragaza ko n'abivuje indwara zandurira mu myanya y'ubuhumekero mu bigo nderabuzima byo hirya no hino mu gihugu biyongereye bava kuri 1.682.321 muri 2012, bagera kuri 3.331.300 mu 2015.
Muri 2015, Guverinoma y'u Rwanda muri 2015 yemeje ko ibinyabiziga bigomba kujya bipimwa ingano y'imyotsi bisohora. Kugeza ubu, 90% by'abatuye Isi bahumeka umwuka wanduye hirya no hino.
Abantu hafi miliyoni 7 ku isi, bapfa buri mwaka bazize indwara zifitanye isano no guhumeka umwuka wanduye. Ihumana ry'ikirere rihombya isi amafaranga agera kuri miliyari 5 z'amadolari ya Amerika ashorwa mu kwita ku buzima bw'abagerwaho n'ingaruka zo guhumeka umwuka wanduye buri mwaka. Biteganyijwe ko kwangirika kw'akayunguruzo k'imirasire y'izuba biturutse ku bikorwa bya muntu bizagabanya umusaruro w'ubuhinzi ku isi muri 2030 ku gipimo cya 26%.
Iteka rya Minisitiri rijyanye n'ihumana ry'ikirere rivuga ko umuntu ufite cyangwa ukoresha imashini ikoreshwa n'ibikomoka kuri peteroli agomba kuyisuzumisha no kuyitaho kugira ngo idasohora imyotsi irengeje ibipimo byemewe.
Itegeko ryerekeye ku kurwanya ihumana ry'ikirere mu Rwanda rivuga ko umuntu wese ufite ikinyabiziga gitwara abantu cyangwa ibintu, gisohora imyotsi, agomba kugenzura ingano y'imyotsi gisohora.
Yanditswe na Christophe Uwizeyimana
The post Impuruza ku bakoresha ibinyabiziga mu Mijyi yo mu Rwanda appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/07/30/impuruza-ku-bakoresha-ibinyabiziga-mu-mijyi-yo-mu-rwanda/
-
Impaka zabaye urudaca ku Isaha ya Hitler yagurishijwe miliyoni $1.1 #rwanda #RwOT
Isaha bivugwa ko yari iy'umukuru w'aba Nazi Adolf Hitler yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni 1.1 y'amadolari (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda)
Iyi saha yo mu bwoko bwa Huber, yagurishijwe ku muntu utatangajwe izina, igaragaza ikirango cya swastika cy'aba Nazi, ndetse iriho inyuguti AH, zitangira izina Adolf Hitler.
Abategetsi b'Abayahudi bamaganye iyo cyamunara mbere yuko ibera mu nzu ya cyamunara y'ibyaranze amateka izwi nka Alexander Historical Auctions, iri muri leta ya Maryland.
Ariko iyo nzu ya cyamunara â” mu gihe cyashize na bwo yagurishije ibirango by'amateka by'aba Nazi â” yabwiye ibitangazamakuru byo mu Budage ko intego y'iyo cyamunara yari iyo kubungabunga amateka.

Adolf Hitler yategetse Ubudage bw'aba Nazi hagati y'umwaka wa 1933 na 1945, akora ubwicanyi bwateguwe bwahitanye abantu bagera kuri miliyoni 11 â” miliyoni 6 muri bo bishwe kuko bari Abayahudi.
Inyandiko ikubiyemo amakuru kuri iyo saha yagurishwaga, ivuga ko bishoboka ko Hitler yayihawe nk'impano ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko mu mwaka wa 1933, ari na wo mwaka yabaye 'Chancellor' w'Ubudage.
Igenzura ryakozwe n'iyi nzu ikoresha cyamunara rikubiyemo ko iyi saha yatwawe nk'urwibutso ubwo abasirikare 30 b'Abafaransa biraraga mu nyubako ya Berghof iri ku musozi yari iyo gukoreramo ibiruhuko ya Hitler, hari mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 1945.
Nuko bikibazwa ko iyo saha yagurishijwe nanone, ikagenda ihererekanywa mu bisekuru byinshi kugeza ubu.
Ibindi byagurishijwe muri iyo cyamunara birimo ikanzu yari iya Eva Braun, wari umugore wa Hitler, amafoto ariho umukono (autograph) y'abategetsi b'aba Nazi, hamwe n'igitambaro cy'ibara ry'umuhondo cy'ikirango cya 'Star of David' kiriho ijambo 'Jude', mu Kidage rivuze Umuyahudi.
Mu gihe cya jenoside y'Abayahudi â” izwi nka Holocaust â” aba Nazi bahatiye Abayahudi kwambara ibirango by'ibara ry'umuhondo ku kuboko cyangwa mu bundi buryo, hagamijwe kubashyira ukwa bonyine no kubatoteza.
Mu ibaruwa ifunguye yashyizweho umukono n'abategetsi 34 b'Abayahudi, bari bavuze ko igurishwa ry'iyo saha 'riteye ishozi', banasaba ko ibyo bikoresho by'aba Nazi bikurwa muri cyamunara.

Rabbi Menachem Margolin, ukuriye ishyirahamwe ry'Abayahudi b'i Burayi, yavuze ko igurishwa ry'iyo saha ryahaye 'ubufasha abafite ingengabitekerezo y'ibyo ishyaka ry'aba Nazi ryari rihagarariye'.
Yanditse ati: 'Nubwo biboneka ko amasomo y'amateka acyeneye kwigwa â” kandi rwose ibirango by'aba Nazi byemewe n'amategeko biri mu nzu ndangamurage cyangwa ahantu ho kwigira ha kaminuza â” ibikoresho murimo kugurisha biraboneka neza ko bidacyenewe'.
Iganira n'ibitangazamakuru byo mu Budage mbere y'iryo gurishwa, inzu ikoresha cyamunara, Alexander Historical Auctions, yavuze ko intego yayo ari ukubungabunga amateka, kandi ko ibikoresho byinshi igurisha bibikwa ahantu hihariye cyangwa bigahabwa inzu ndangamurage kuri Holocaust nk'impano.
Visi Perezida wayo Mindy Greenstein yabwiye igitangazamakuru Deutsche Welle ati: 'Yaba amateka meza cyangwa mabi, agomba kubungwabungwa.
'Niba ushenye amateka, nta gihamya ihari yuko yabayeho'.
Inyandiko zatanzwe n'iyo nzu ikoresha cyamunara zivuga ko idashobora gutanga gihamya yuko Hitler koko yambaye iyi saha. Ariko igenzura ryakozwe n'impuguke yigenga ryanzuye ko 'bishoboka cyane' ko yari iye.
Nubwo iyi saha yaguzwe arenga miliyoni 1 y'amadolari y'Amerika, ntiyagejeje ku yo iyi nzu ikoresha cyamunara yagereranyaga ko izagurwa ari hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 4 z'amadolari y'Amerika, nkuko byatangajwe na Deutsche Welle.
@BBC
The post Impaka zabaye urudaca ku Isaha ya Hitler yagurishijwe miliyoni $1.1 appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/07/30/impaka-zabaye-urudaca-ku-isaha-ya-hitler-yagurishijwe-miliyoni-1-1/
-
Umuryango wo kwegura urafunguye-Papa Francis #rwanda #RwOT
Papa Francis yavuze ko igihe gishobora kugera vuba aha aho yacyenera gutekereza ku kwegura â” kandi ko yakwegura mu gihe yaba yumva ubuzima bwe butagituma ashobora gukora mu buryo akwiye kuba akora.
Yabivuze ubwo yari ashoje uruzinduko rwe muri Canada aho yasabye imbabazi abasangwabutaka, uruzinduko rwabayemo gukora ingendo cyane n'iminsi y'akazi kenshi.
Papa Francis, w'imyaka 85, yashimangiye ko kuri ubu ashaka gukomeza inshingano ze â” kandi ko azayoborwa n'Imana ku gihe azeguriraho, mu gihe byaba bibayeho ko acyenera kwegura.
Ari mu igare ry'abarwayi mu ndege iva mu gace k'amajyaruguru cyane ka Canada ka Arctic yerekeza i Roma, yabwiye abanyamakuru ati: 'Ntabwo ari ibyago guhindura Papa, ntabwo ari kirazira'.
'Umuryango [wo kwegura] urafunguye â” ni ikintu gishoboka gisanzwe. Ariko kugeza uyu munsi sindakomanga kuri uwo muryango. Sindagera aho numva nkeneye gutekereza ko ibi bishoboka, ibyo ntibivuze ko mu minsi ibiri iri imbere ntashobora gutangira kubitekerezaho'.

Mu mezi ya vuba aha ashize, Papa Francis yakomeje kugira ingorane y'ivi yagize ingaruka ku gushobora kugenda n'amaguru kwe. Igice kinini cy'uruzinduko rwe muri Canada yakimaze agendera mu igare ry'abarwayi.
Ariko mbere yahakanye ibihwihwiswa byuko ashobora kuba afite ubundi burwayi bukaze kurushaho kandi bwashyira mu kaga ubuzima bwe.
Yagize ati: 'Uru ruzinduko rwatumye nkoresha imbaraga nyinshi cyane.
'Sintekereza ko nshobora gukomeza gukora ingendo n'umuvuduko [imbaraga] umwe n'uwo najyaga nzikoramo ku myaka yanjye hamwe n'imbogamizi y'iri vi.
'Nkeneye kuba nakwirokora ho gatoya mu rwego rwo gukomeza gukorera Kiliziya, cyangwa nkeneye gutekereza ku kuba bishoboka ko negura'.
Papa Francis â” wabanjirijwe na Benoît XVI weguye mu 2013 kubera uburwayi â” yavuze ko ashaka gusura Ukraine vuba aha, ariko ko azacyenera kubanza kugisha inama abaganga be.
Mu ruzinduko rwe muri Canada, yibanze ku gusaba imbabazi abasangwabutaka baho kubera ibibi bakorewe n'abo muri Kiliziya Gatolika.
Papa Francis yagaragaye ashishikaye cyane mu biganiro yagiranye n'abaturage baho â” by'umwihariko abarokotse ihohoterwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika.
Ariko hagiye habaho ubwo mu biganiro bimwe n'abanyapolitiki umunaniro we muri uru ruzinduko rwarimo akazi kenshi wigaragaje.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis Yaganiriye n'abanyamakuru ku ngingo zitandukanye mu ndege ataha, agaragaza imbaraga mu kunenga abavugwa ko 'bakomeye ku bya kera' bo muri Kiliziya Gatolika â” urebye, ni bo bishoboka cyane ko bakwakira neza ko hajyaho undi Papa.
Papa Francis yagize ati: 'Kiliziya idatera imbere ni kiliziya isubira inyuma'.
'Abantu benshi biyita abakomeye ku bya kera, si ko bameze, ahubwo basubira inyuma. Icyo ni icyaha.
'Ibya kera ni ukwemera ko kubaho kw'abapfuye, ariko imigenzereze yabo ni ukwemera kwapfuye kw'abariho. Ni ingenzi gusobanukirwa akamaro k'ibya kera â” umunyamuziki yajyaga avuga ko ibya kera bituma habaho kwizera ejo hazaza, ntabwo ari ikintu cyo mu nzu ndangamurage'.
@BBC
The post Umuryango wo kwegura urafunguye-Papa Francis appeared first on IRIBA NEWS.
Source : https://iribanews.rw/2022/07/30/umuryango-wo-kwegura-urafunguye-papa-francis/