Category: Uncategorized

  • Bwa mbere Will Smith yasabye imbabazi ku muga… – #rwanda #RwOT

    Hashize amezi atanu icyamamare muri sinema Will Smith akubitiye urushyi Chris Rock imbere y’abantu mu birori bya Oscars Awards 2022, aho yarumukubise abitewe n’uburakari yagize bitewe n’urwenya rudashimishije Chris Rock yateye ku mugore we Jada Pinkett Smith. Kuri ubu Will Smith yasabye imbabazi uyu munyarwenya bwa mbere, ndetse azimusaba ku mugaragaro.

    Will Smith yashyize ahagaragara amashusho y'iminota itandatu ku rubuga rwe rwa YouTube, maze asaba imbabazi Chris Rock kuba yaramukubise urushyi muri Oscars Awards muri Werurwe. Yasubije kandi bimwe mu bibazo abantu bamubajije, bijyanye n’ibyabaye hagati ye na Chris Rock.

    Will Smith yagize ati: “Navugishije Chris kandi ubutumwa yansubije ni uko atiteguye kumvugisha, gusa yambwiye ko igihe azaba yiteguye ko tuganira azamvugisha”.

    Yakomeje agira, ati: “Ndagusaba imbabazi” yongeraho ati: “Ndi hano igihe cyose witeguye kuvuga.”

    Will Smith yagize ati: “Nta gice cyanjye mu mubiri kivuga ko aribwo buryo bwiza bwo kwitwara muri ako kanya. Ndicuza ibyo nakoze kuko ntibyari bikwiriye kuba”.

    Will Smith yasabye imbabazi Chris Rock ku mugaragaro

    Will Smith wegukanye Oscar Awards ye ya mbere muri iryo joro kubera kwitwara neza muri  filime yitwa “King Richard”, yakomeje avuga ko umugore we, Jada Pinkett Smith atigeze amubwira ngo ajye kugira icyo akora nyuma y'uko Chris Rock amaze gutera urwenya rujyanye n’umutwe we bitewe n'uko utariho umusatsi kuko arwaye indwara ya alopecia, yatumye umusatsi we ushiraho.

    Will Smith kandi yaboneyeho asaba imbabazi umugore we Jada Pinkett agira ati: “Nahisemo njyenyine, nkurikije ibyambayeho, amateka yanjye na Chris”. “Jada nta ruhare yabigizemo, sinawe wambwiye kubikora. Mbabarira mukunzi wanjye. Ndashaka gusaba imbabazi abana banjye n’umuryango wanjye, kubera ibibazo nabashyizemo.”

    Iyi ibaye inshuro ya mbere Will Smith asaba imbabazi Chris Rock nyuma yo kumukubita urushyi imbere y’imbaga, mu birori bya Oscar Awards 2022.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119509/bwa-mbere-will-smith-yasabye-imbabazi-ku-mugaragaro-chris-rock-yakubise-urushyi-imbere-yim-119509.html

  • Abafite ababo mu bigo by’igororamuco bishimiye koroherezwa kubasura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS), kirashimwa n’imwe mu miryango y’abafite ababo bagororerwa mu bigo byacyo bitandukanye mu Rwanda, kubera kubafasha (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abafite-ababo-mu-bigo-by-igororamuco-bishimiye-koroherezwa-kubasura

  • Minisitiri Biruta yasuye igicumbi cy’Intwari za Zimbabwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, umaze iminsi muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi, yasuye igicumbi cy’Intwari (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/minisitiri-biruta-yasuye-igicumbi-cy-intwari-za-zimbabwe

  • Kamonyi-Nyarubaka: Guverineri Kayitesi yasabye Urubyiruko kuba umusemburo uhindura ibibazo n'ibyaha biri mu miryango #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022, mu Murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, umuganda witabiriwe na Kayitesi Alice, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, yasabye abawitabiriye by'umwihariko Urubyiruko guharanira kuba umusemburo w'impinduka nziza, bagafasha kurangiza ibibazo bitandukanye biri mu muryango bituma nta mutekano, bagafasha kandi gukumira no kurwanya ibyaha bihagaragara.

    Mu butumwa Guverineri Kayitesi Alice yahaye Urubyiruko, ahereye ku bwari bumaze gutangwa n'urubyiruko rwiga muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda rwaje kwifatanya n'ab'i Nyarubaka, nyuma y'umukino(ikinamico) bari bamaze kwereka abitabiriye Umuganda, yagize ati' Igihugu ni icyacu twese ariko by'umwihariko cy'Urubyiruko'.

    Abaturage nyuma y'umuganda baganirizwa.

    Yakomeje ati' Ibyo nari kuvuga Urubyiruko rwabimvugiye, bababwiye Abagabo bakura amagi mu rugo abana barwaye bwaki bakayajyana kuyanywera mu kabari, Akabari kakavamo intonganya, Amakimbirane mu miryango aha i Nyarubaka birahari, Abana barwaye Bwaki barahari, bababwiye ikijyanye n'Isuku kandi nacyo Isuku nkeya( Umwanda) irahari, babigishije uburyo bwo kwihangira imirimo no kureka abana b'Abahungu bakareka kujya birirwa bateze indege( kubyuka bagenda ntacyo bakora), bababwiye uko abana bashobora kugira ubucuti ariko bwubaka, bababwiye kurwanya ruswa, bababwiye byose…'.

    Guverineri Kayitesi yagize kandi ati' Turashaka ko aba bana badufasha Urubyiruko rwacu rudufasha rukazana impinduka, rukaba Umusemburo udufasha guhindura ibibazo n'ibyaha biri mu miryango yacu'.

    Mbere yo kuganira, habanje igikorwa cy'Umuganda wahuje abayobozi n'abaturage.

    Ashingiye kandi kuri uwo mukino( ikinamico) yakinwe n'urubyiruko rw'Abanyeshuri biga muri Kaminuza nkuru y'u Rwanda, yagize ati ' Biragaragara rero yuko n'Igi ryahana Inyoni'. Yasabye buri wese by'umwihariko urubyiruko ko bahereye ku mukino urimo ubutumwa bahawe, bahera ku bibazo bigaragara mu miryango barimo, bagakora impinduka ziganisha ku byiza, bagahindura bakoresheje ibikorwa byabo byiza.

    Yababwiye ati 'Ubukangurambaga bwiza butanga impinduka ni Ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa. Imiryango mukomokamo ihindutse n'abaturanyi bahinduka bikagenda bisatira bikagera no hirya. Tugire ubukangurambaga bwiza buhereye ku bikorwa'.

    Aha bakataga urwondo rwo kubumba amatafari.

    Mu bundi butumwa bwa Guverineri Kayitesi Alice, yasabye abaturage kurwanya isuri mu mirima yabo n'ahandi ku misozi itandukanye, aho batuye kuko iyo isuri ije yangiza byinshi birimo kuba itwaravubutaka bakabyaje umusaruro, ikangiza ibidukikije n'ibindi birimo no kuba itwara ifumbire bashyize mu butaka aho yakababyariye umusaruro. Yabasabye kandi buri rugo kugira ingarani hagamijwe gufasha kugira isuku no kubona ifumbire. Yasabye buri rugo kugira nibura ibiti bitatu by'imbuto ziribwa no kwita cyane ku Isuku no kubitoza abakiri bato.

    Uyu muganda, wakorewe mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka. Uretse Guverineri Kayitesi Alice, wanitabiriwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyepfo, Gen. Emmy Ruvusha, hari CSP Valens Muhakwa, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo-RPC, witabirwa n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'inzego zitandukanye zigakoreramo, aho babumbye amatafari banatangira Igikorwa cyo kubakira inzu umwe mu basigajwe inyuma n'Amateka utishoboye.

    Inzu batangiye umuganda bacukura umusingi, basoje umuganda ari aho bigeze.
    Abayobozi batandukanye bari ahaberaga ibiganiro n'abaturage nyuma y'umuganda.

    Guverineri Kayitesi Alice, yaganiraga n'abitabiriye Umuganda.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyarubaka-guverineri-kayitesi-yasabye-urubyiruko-kuba-umusemburo-uhindura-ibibazo-nibyaha-biri-mu-miryango/

  • Abahanzi basuzuguwe kwa Tayc, umwe yangirwa k… – #rwanda #RwOT

    Ubwitabire bw'iki gitaramo cyabereye muri Bk Arena, ni igisobanuro kigari cy'uko abanyeshuri bari mu biruhuko koko!

    Urubyiruko rwambaye rutikwije, inzoga n'itabi basangira, bakata umuziki, bifata amashusho n'ibindi, ni urwibutso rudasaza bazaganiraho igihe kinini basubiye ku ishuri.

    'Tayc live in Kigali' ni igitaramo cyamamajwe kuva mu mezi atatu ashize! Umusaruro wabyo wigaragaje n'ubwo hari abatashye uko baje.

    Umuntu avuze ko ari cyo gitaramo kitabiriwe cyane ku rwego rwo hejuru kuva uyu mwaka watangira, ntiyaba agiye kure y'ukuri. Ururimi rw'igifaransa rwari rwahawe intebe!

    Umuhanzi Mukuru yari Tayc ubarizwa mu Bufaransa. Mbere yo kugera i Kigali kwe, hatangajwe abahanzi bo mu Rwanda bazamubanziriza ku rubyiniro.

    Ariko bose siko baririmbye. 'Affiche' y'iki gitaramo igaragaza Christopher, Nel Ngabo, Kenny K Shot, Ruti Joel, Kivumbi King, Dj Pius, Seyn, Kevin Kade, Inki, Dj Toxxyk, Dj Tyga, Dj Pyfo, Target Band na Urban Song.

    Kuva saa kumi n'imwe kugeza saa mbiri n'iminota 16' ari nabwo igitaramo cyatangiraga, abari muri BK Arena bumvaga umuziki wavanzwe n'abarimo Dj Tyga.

    Hacuranzwe indirimbo nyinshi z'abahanzi bo mu mahanga n'abo mu Rwanda, mu murongo wo kubanza gushyushya abanya-Kigali mbere y'uko abahanzi bashyiraho akabo.

    Bivuze ko kuva icyo gihe (saa:17H-20H:16') cyose nta muhanzi wigeze ajya ku rubyiniro, ibintu byagize ingaruka ku bahanzi, bamwe bataha bataririmbye.

    Igihe cyabaye ikibazo… , abahanzi b'i Kigali baratsikamirwa!

    Iki gitaramo cyafunguwe n'umuhanzi Inki ahagana saa mbiri n'iminota 17, asanganirwa ku rubyiniro na Ruti Joel aririmba indirimbo ye yise 'Igikobwa'.

    Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo imwe kandi nabwo mu buryo bwa 'Acapella'. Byaturutse ku kuba abateguye iki gitaramo bamubwiye ko nta gihe gihari, agomba kuririmba umwanya muto akava ku rubyiniro.

    Yagerageje gucinya akadiho, asaba abantu gufatanya nawe kuririmba 'Igikobwa' ava ku rubyiniro atanyuzwe.

    Ruti Joel yavuye ku rubyiniro akomereza mu rwambariro (Back Stage). Mu minota micye umuhanzi Seyn n'abahanzi be, Kivumbi ndetse na Kevin Kade begera hafi y'urubyiniro bitegura kuririmba.

    Seyn yaririmbye, akurikirwa na Kivumbi ariko Kevin Kade ntibyakunze ko aririmba.

    Kevin yagaragaye hafi y'urubyiniro abaza mu bihe bitandukanye igihe agomba kuririmbira, ariko birangira atagiye ku rubyiniro ava aho igitaramo cyaberaga, ataha ataririmbye.

    Umuhanzi Christopher ari kumwe n'itsinda rye ryamufashije mu majwi ndetse n'abacuranzi be baririmbye basiganwa n'igihe, kugeza ubwo uyu muhanzi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zakunzwe azicamo ibice.

    Mu gihe yiteguraga gukomeza, umushyushyarugamba yamubwiye ko ahubwo yatinze kuva ku rubyiniro.

    Christopher yakoze uko ashoboye aririmba nyinshi mu ndirimbo ze, kugeza kuri 'Micasa' aherutse gusohora'.

    Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro aramukanya na Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music yamuzamuye, anasuhuza Tom Close ubundi akomereza muri 'Back stage'.

    Mu kanya gato Christopher yamaze aganira na Clement na Tom Close, niko abacuranzi ba Nel Ngabo bazamuraga ibyuma ku rubyiniro kuko yashakaga kuririmba mu buryo bw'umwimerere ibizwi nka 'Live'.

    Ku rubyiniro hariho ibyuma birimo piano, ingoma za kizungu, indangururamajwi za kwifashishwa n'abaririmbyi babiri bafasha umuhanzi n'ibindi. Hari na gitari yacuranzwe n'uwacurangiye Christopher.

    Abaririmbyi ba Nel Ngabo ni byo bashakaga gukoreraho ariko bongeyemo bicye. Bitewe n'uko amasaha yari amaze kwicuma, abateguye iki gitaramo banze ko Nel Ngabo aririmba mu buryo bwa Live, basaba ko ari 'Play Back' kugira ngo ibintu byihute.

    Abashinzwe kureberera inyungu ze barabyanga, bagaragaza ko kuva yatangazwa nk'umuhanzi uzaririmba muri iki gitaramo yakoze imyitozo yo kuririmba mu buryo bwa Live, bityo ko bitakunda ko aririmba 'Play Back'.

    Umwe mu baganiriye na InyaRwanda ati 'Ntibyari gushoboka ko aririmba Play back, kandi bazi neza ko yiteguye kuririmba Live. Ni ukudusuzuguza abahanzi bo mu mahanga, mbese banze guta ikuzo imbere ya Tayc.'

    Umwe mu bashinzwe kureberera inyungu z'abahanzi, avuga ko abateguye iki gitaramo banze ko Nel Ngabo aririmba Live kubera ko ibyuma yari gukoresha byari gusigasira ku rubyiniro bigatanga isura itari nziza kuri Tayc waririmbye mu buryo bwa Play back.

    Avuga ko nta gisobanuro Tayc yari kuba afite cyangwa se kuzabwira abantu, ku kuntu yaririmbye play back kandi hari ibyuma byari kumufasha kuririmba Live.

    Mu gihe cy'isaha imwe Tayc [Yacumbikiwe muri Marriott Hotel] yamaze ku rubyiniro, yaririmbye mu buryo bwa Play back acurangiwe na Dj. Yagiye kugera ku rubyiniro, ibyuma byose byakuweho.

    Umuhanzi Rukabuza Rickie uzwi nka Dj Pius nawe ntiyaririmbye muri iki gitaramo. Asanzwe ari Dj akaba n'umuhanzi ubimazemo igihe kinini.

    Ni umwe mu bari bitezwe muri iki gitaramo, dore ko yari amaze igihe kinini atagaragara mu bitaramo.

    Ntiyaririmbye biturutse ku kuba amasaha atubahirijwe muri iki gitaramo, bigatuma Tayc ahabwa umwanya munini cyane ko yari yasabye abateguye iki gitaramo kumuha umwanya uhagije. Ibyo yasabye byagize ingaruka ku bahanzi b'i Kigali.

    Abajijwe impamvu ataririmbye muri iki gitaramo, Dj Pius yabwiye InyaRwanda ati 'Umusaza (Tayc) ngo yashakaga igihe gihagije.'

    Amakuru avuga ko bamwe mu bahanzi b'i Kigali bari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba muri iki gitaramo batari bagahawe amafaranga yose bemeranyije.

    Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavugijwe saa sita z'ijoro n'iminota 37' na Tayc, washimye uko yakiriwe i Kigali. Ni umuhanzi w'umuhanga wagaragaje ko kuba yarize ibijyanye no kubyina, afite icyo yari agamije.

    Yaririmbye ameze nk'umurika album y'indirimbo ze, kuko yakoze mu nguni zose z'ubuzima bwe bw'umuziki, asoreza ku ndirimbo 'Le Temps' yamuhaye ikuzo mu muziki we.

        

    Nel Ngabo ntiyaririmbye mu gitaramo cya Tayc kubera ko yangiwe kuririmba mu buryo bwa Live    

    Dj Pius yabwiwe ko Tayc akeneye umwanya uhagije mu gitaramo cye, bituma ataririmba 

    Kevin Kade yamaze umwanya munini ategereje kuririmba ariko ntiyahabwa umwanya 

    Ruti Joel wabashije kugera ku rubyiniro, yaririmbye indirimbo imwe gusa nabwo mu buryo bwa 'Acapella' 


    Tayc yasigiye urwibutso abakunzi be i Kigali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119506/abahanzi-basuzuguwe-kwa-tayc-umwe-yangirwa-kuririmba-live-nel-ngabo-dj-pius-na-kevin-kade–119506.html

  • Inama zafasha mu gukurikirana abanyeshuri mu gihe cy'ibiruhuko – #rwanda #RwOT

    Usanga ababyeyi benshi baba bahangayitse bibaza uko bazakurikirana abana, bakaguma mu murongo mwiza utazatuma bateshuka ngo bagwe mu ngeso mbi zabangiriza ejo hazaza.

    Muri ibi bihe by'ibiruhuko n'ubwo abanyeshuri bataba bafite abarimu ngo babigishe ariko hari amasomo bashobora gukurikira, bakunguka ubumenyi burenze ku bwo bari bafite kandi buzabagirira akamaro mu gihe kiri imbere.

    Ni muri urwo rwego SALTEL imaze kuba ubukombe mu gutanga serivisi z'uburezi by'umwihariko zijyanye n'ikoranabuhanga, yahisemo gutanga amahugurwa ku bana bari mu biruhuko.

    Iyi sosiyete yateguye gahunda yo kwigisha amasomo y'ikoranabuhanga ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu mashami atandukanye kuko aya masomo ntaho adakenerwa.

    Amwe mu masomo ahabwa aba banyeshuri ni ajyanye na mudasobwa harimo kwiga kuyandikisha binyuze muri Microsoft Word, Excel na PowerPoint n'andi.

    Harimo kandi kumenya kwandika email, kwandika ibaruwa, gushushanya binyuze muri mudasobwa, gukoresha imbuga nkoranyambaga no kuzibyaza umusaruro n'andi ajyanye na byo.

    Hazatangwa kandi n'amasomo ajyanye no gukoresha camera zicunga umutekano, gushyira murandasi mu nzu n'amasomo y'ibanze ku bijyanye n'amashanyarazi.

    Ikindi kizibandwaho muri aya mahugurwa ni ukaganiriza abana ku bijyanye n'ahazaza habo n'uko bashobora guhitamo abo bazababo ndetse n'ibijyanye n'ubucuruzi no gukora imishinga.

    Ubuyobozi bwa SALTEL bwemeza ko iyi ari imwe mu nkingi zizafasha abana kubyaza ibiruhuko byabo umusaruro kandi bakabasha no gukomeza kuba mu murongo mwiza.

    Aya masomo yitabirwa n’abahungu n’abakobwa

    Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bamaze igihe batangiye ibiruhuko bikuru nyuma yo gusoza umwaka, bashobora gukomeza kwiyungura ubumenyi binyuze mu guhugurwa atangwa na Saltel

    Igihe cy’ibiruhuko gifasha abanyeshuri kwagura ubumenyi bwabo mu masomo atandukanye bakarushaho gutyaza ubwenge bwabo

    Mu masomo abanyeshuri biga harimo no gukora amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-zafasha-mu-gukurikirana-abanyeshuri-mu-gihe-cy-ibiruhuko

  • Rayon Sports izakina n'ikipe yo hanze kuri “RAYON SPORTS DAY” #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ku wa 15 Kanama 2022 aribwo hazabaho “UMUNSI W'IGIKUNDIRO 2022″umenyerewe ku izina rya Rayon Sports Day.

    Kuri uwo munsi abakunzi ba Rayon Sports baba bahuye bakayishyigikira,herekanwa abakinnyi n'abatoza izakoresha,abantu bagasobanurirwa gahunda z'ikipe ndetse biravugwa ko iyi kipe izatangira kugurisha amatike y'umwaka wose ku bashaka kuzareba imikino yose ya “Gikundiro”.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko kuri uwo munsi, abakinnyi bose bari kuvugana n'ikipe, ibiganiro bizaba byarangiye. Abo bizagenda neza, bakazaba bari kumwe kuri uwo munsi.

    Ikindi kidasanzwe giteganyijwe ni uko Rayon Sports izakina umukino uzayihuza n'ikipe izaturuka hanze y'u Rwanda, ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko buzatangaza mu minsi ya vuba.

    Abakunzi ba Rayon Sports bazitabira uwo munsi bazasusurutswa n'abahanzi ndetse n'abasanzwe bavanga imiziki (DJs).

    Rayon Sports kandi yamaze gutangaza ko ifite intego yo kuzatwara ibikombe by'imbere mu gihugu izakinira mu mwaka utaha, birimo Igikombe cy'Amahoro ndetse na Shampiyona.

    Nta gihindutse mu kwitegura uwo mukino, Rayon Sports izakina umukino wa mbere wa gishuti na Sunrise FC ku wa kabiri tariki 2 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Rayon Sports yaraye ikoze inama y'inteko rusange yitabiriwe n'abayobozi b'amatsinda y'abafana.

    Rayon Sports yizeye kubona miliyoni 575 Frw muri miliyoni 650 Frw akenewe kuzakoreshwa mu mwaka w'imikino wa 2022/23.

    Mu bakinnyi bamaze kugurwa, haziyongeramo abanyamahanga batatu barimo babiri bashaka ibitego.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-izakina-n-ikipe-yo-hanze-kuri-rayon-sports-day

  • Muhanga: Nyirabagenzi yinjiza za miliyoni abikesha gutaka amasaro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi w’abana barindwi witwa Nyirabagenzi Clemence, avuga ko ashobora kwinjiza amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni ku kwezi, (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-nyirabagenzi-yinjiza-za-miliyoni-abikesha-gutaka-amasaro

  • Ghana: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije Umunsi wo #Kwibohora28 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda batuye muri Ghana, ku ya 29 Nyakanga 2022, bizihije umunsi wo kwibohora wabaye ku nshuroo ya 28, bagaragaza iterambere u Rwanda rumaze (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ghana-abanyarwanda-n-inshuti-zabo-bizihije-umunsi-wo-kwibohora28

  • #COVID19: Abantu 13 banduye babonetse mu bipimo 3,142 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 13, bakaba babonetse mu (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-13-banduye-babonetse-mu-bipimo-3-142