Category: Uncategorized

  • TUYISENGE Jacques utarahiriwe muri APR FC yer… – #rwanda #RwOT

    Tuyisenge Jacques wari umaze imyaka 2 mu ikipe ya APR FC, yashyize ikaramu ku rupapuro asinya asezerano y’umwaka umwe ahigira ibitego As Kigali.

    Tuyisenge yerekeje muri As Kigali nyuma y’amakuru yamuvugwagaho ko ashobora kwerekeza muri Police FC, ndetse akongera gukorana na Mashami Vincent babanye mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Mu mwaka w’imikino 2020-21 nibwo Tuyisenge Jacques yageze mu ikipe ya APR FC, akaba asize ayitsindiye ibitego 2 ndetse n’umupira umwe uvamo igitego.

    Tuyisenge Jacques asanze Haruna Niyonzima Kapiteni mukuru w’Amavubi, nawe uherutse kongera amasezerano muri iyi kipe. Kuri uyu wa 6 nibwo  As Kigali yatangaje ko yongereye amasezerano Hussein Tchabalala, uzajya ufatanya na Tuyisenge Jacques.

    Kuva 2010 As Kigali ibaye ikipe ya 6 Tuyisenge agiye gukinira nyuma ya Kiyovu Sports, Police, Gor Mahia, Petro de Luanda na APR FC.

    Tuyisenge yasinye amasezerano y’umwaka umwe  

    Tuyisenge yari Kapiteni wa APR FC ariko aza gushwana n’umutoza byatumye atongera gukina

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119531/tuyisenge-jacques-utarahiriwe-muri-apr-fc-yerekeje-muri-as-kigali-119531.html

  • Abongerezakazi bahaye igihugu cyabo igikombe mpuzamahanga nyuma y'imyaka 56 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    U Bwongereza bwegukanye igikombe cy'u Burayi cy'abagore butsinze u Budage ibitego 2-1 nyuma y'iminota 120 bahita bahagarika agahigo kabi iki gihugu cyari gifite mu marushanwa mpuzamahanga kuko kimaze imyaka 56 kitazi uko gisa.

    Mu mukino wari ishyiraniro,Ubwongereza bw'abagore bwari imbere y'abafana 87,192,bwashimishije igihugu cyose butwara iki gikombe cy'Uburayi cyaberaga iwabo.

    Ubwongereza bwahabwaga amahirwe kubera uko bwitwaye muri rusange,bwagerageje guhindura amateka butsinda Ubudage budasanzwe butsindirwa ku mukino wa nyuma.

    Igice cya mbere cyaranzwe no kwigana ku mpande zombi ariko Ubwongereza bubona amahirwe menshi butabyaje umusaruro byatumye kirangira ari 0-0.

    Nyuma yo gutangira igice cya kabiri burushwa cyane ndetse bigaragara ko Ubudage bushobora kubona igitego,umutoza Sarina Wiegman yakoze impinduka yinjiza mu kibuga abakobwa 2 bakiri bato barimo Ella Toone na Russo bagerageje guhindura umukino basimbuye Fran Kirby na Ellen White.

    Ubwongereza bwabonye igitego ku munota wa 62 gitsinzwe na Ella Toone ku mupira mwiza yahawe na Walsh asiga ba myugariro b'Ubudage aroba umunyezamu.

    Ubudage ntibwacitse intege bwahise bwishyura iki gitego ku munota wa 79 gitsinzwe na Magull waciye mu rihumye ba myugariro b'Ubwongereza bigaragaje cyane.

    Umukino warangiye ari igitego 1-1 hitabazwa iminota 30 y'inyongera yagoye impande zombi kuko abakinnyi bari bananiwe.

    Ubwongereza nibwo bwarangije umukino bwemye kuko ku munota wa 110 w'umukino Chloe Kelly winjiye mu kibuga Beth Mead yatsinze igitego nyuma yo guhanganira mu rubuga rw'amahina n'abakinnyi b'Ubudage akabatanga umupira yaboneje mu rushundura.

    Ubwongereza bwaherukaga igikombe mpuzamahanga mu makipe makuru mu mwaka wa 1966 ubwo bwatsindaga Ubudage ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi ibitego 4-2.

    Ubwongereza bwatsinze ibitego 22 muri Euro 2022, agahigo katarakorwa n'indi kipe mu mikino imwe ya Shampiyona y' u Burayi (mu bagabo n'abagore).

    Bitandatu muri byo byatsinzwe na Beth Mead, wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi nubwo yanganyije na Alexandra Popp w'Ubudage utakinnye umukino wa nyuma kubera imvune.

    Uyu kandi niwe wabaye umukino w'irushanwa nyuma yo gufasha ubwongereza no mu bijyanye no kurema ibitego.

    Nyuma yo gutwara iki gikombe,Umwamikazi w'Ubwongereza yahaye aba bakobwa ubutumwa bugira buti Intsinzi yanyu irenze kure igikombe mwabonye mugikwiye.

    Mwese mwatanze urugero rwiza ruzatera imbaraga abakobwa n'abagore muri iki gihe, ndetse no mu bandi bazavuka.'

    Iki nicyo gikombe cya mbere cya Euro Ubwongereza butwaye mu bagore mu gihe Ubudage bufite 8.








    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abongerezakazi-bahaye-igihugu-cyabo-igikombe-mpuzamahanga-nyuma-y-imyaka-56

  • Urukundo rwubahwe: umukobwa ufite isura idashamaje yaciye ibintu nyuma yo kubengukwa n’umuzungu(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto y'umukobwa ufite isura idashamaje ariko bikavugwa ko yabengutswe n'umusore wumuzungu kandi amukunda bikomeye.

    Ababonye iyi foto batangaye maze bavuga ko uyu mwari asenga Imana itari bayari kuko yamukijije igisuzuguriro.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwubahwe-umukobwa-ufite-isura-idashamaje-yaciye-ibintu-nyuma-yo-kubengukwa-numuzunguifoto/

  • Umukwe n’umugeni bakoze ibidasanzwe ku munsi w’ubukwe bwabo (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore n'umukunzi bakoze ubukwe budasanzwe bwari bwatumiwemo abantu babiri gusa ndetse bajya kwiyakirira muri resitora nk'abantu basanzwe.

    Ibi byabaye kuwa gatanu, ku ya 29 Nyakanga 2022, aho abashakanye bashyingiranywe ariko bakaba bari baherekejwe nabantu babiri gusa bari babambariye.

    Nyuma y'ubukwe, abashakanye bashya bagaragara basohoka muri resitora, bakiri mu myambaro bashyingiranywe, bafite udupfunyika twibiryo mu ntoki.

    Abantu babiri nibo bari babaherekeje,ibintu byatangaje abantu kuko bidasanzwe mu bukwe busanzwe bwitabirwa na benshi.

    Source : https://yegob.rw/umukwe-numugeni-bakoze-ibidasanzwe-ku-munsi-wubukwe-bwabo-video-2/

  • Birababaje : umusore ufite cancer yarongoye asigaranye amasaha 48 kugirango apfe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yafashe icyemezo cyo gukora ubukwe nyuma yo kubwirwa na muganga ko asigaranye amasaha 48 akitaba Imana kubera canceri afite.

    Mu ntangiriro z'impeshyi, Billy Burgoyne w'imyaka 35 y'amavuko yabonye amakuru mabi umuntu wese yakira: abaganga bamubwiye ko urugamba rwe rurerure yarwaye kanseri rugiye kurangira kuko yari afite igihe gito cyo kubaho.

    Umukunzi we umaze igihe kinini Nikita Mahar ati: 'Yabwiwe ko asigaje amasaha agera kuri 48 yo kubaho'.

    Burgoyne na Mahar bari bamaze hafi imyaka 17 ari couple. Nyuma yo kubonana, bahise bahitamo gushyingiranwa kumugaragaro.

    'Twahoraga tuvuga ko tutazabikora, twahoraga tuvuga tuti: Kuki twangiza ikintu cyiza?' ibi bikaba byavuzwe na Mahar, ukomoka mu rugo rwe muri Ecum Secum, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uherereye mu masaha abiri mu burasirazuba bwa Halifax. 'Twimutse vuba vuba kugira ngo ubukwe bube.

    Icyemezo cyo gushyingirwa cyashyizeho umuryango wabo wa Ecum Secum abuzz. Ikirere cyari gifite ishusho nziza ntakindi uretse izuba ryiza. Ubukwe bwahujwe no kwizihiza ubuzima bwa Billy abantu benshi baza kureba ubukwe ndetse banamusezeraho kuko yari ashigaje igihe gito maze agapfa.

    Mahar yagize ati: 'Hari abantu benshi cyane bagaragaye mu bukwe bwacu.'

    Billy na Nikita bashakanye habura iminsi ibiri agapfa. Ku ya 20 Nyakanga, Billy yapfiriye mu rugo rwe ,Billy yamaze ubuzima bwe bwose aba muri Ecum Secum. Yakundaga siporo, guhiga ndetse cyane cyane, kuroba. We na Nikita bombi bakoraga mu burobyi bwa lobster.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-umusore-ufite-cancer-yarongoye-asigaranye-amasaha-48-kugirango-apfe/

  • Umunyarwenya Patrick Salvador yageze i Kigali… – #rwanda #RwOT

    Nicyo gitaramo cya mbere uyu muhanzi agiye gukorera i Kigali, nyuma y'imyaka itatu. Ariko yataramiye mu bindi bihugu, cyane muri Uganda.

    Aherutse kwifata amashusho yemeza gutaramira i Kigali. Ahagana saa sita zo kuri iki Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, nibwo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

    Yakiriwe n'abarimo Bundandi Nice wafatanyije na Nkusi Arthur gushinga Arthur Nation, ari nayo itegura ibi bitaramo ngarukakwezi.

    Iki gitaramo giherekeza Nyakanga, kiratangira saa kumi n'ebyiri kuri M Hotel mu Kiyovu. Cyatumiwemo Rufendeke, Captain Regis, Merci, Ambassador w’abakonsomateri ndetse na Joshua. Kwinjira ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe, ndetse na 20,000 Frw muri VIP.

    Kuwa Gatatu tariki 6 Nyakanga 2022, yanditse kuri konti ye ya Instagram akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 156 avuga ko yari akumbuye gutaramira Abanyarwanda, nyuma y'igihe kinini cyari giciyeho.

     

    Avuga ko afite inkuru nyinshi zo guteraho urwenya, ariko kandi aragenzwa no gusaba imbabazi. Ati 'Kigali, hari haciye igihe. Mfite ibiraro byo gusiba, munyihanganire. Mfite gusaba imbabazi, ariko icy’ingenzi ni ibitwenge. Ntegereje kugaruka mu rugo.'

     

    Aravuga gusaba imbabazi, kuko ku wa 5 Mata 2019 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ye aho yumvikanye atera urwenya ku Rwanda, akanakoreshamo ijambo Jenoside.

     

    Salvador yateye urwenya avuga uburyo abantu bakirwa iyo bagiye muri kompanyi z'indege, z'ibihugu bitandukanye. Yavuze ko abakora mu ndege babanza gutanga amabwiriza mu rurimi rwabo kavukire, nyuma bagakurikizaho urw'amahanga.

     

    Uyu mugabo yavuze kompanyi z'indege zitandukanye, ageze kuri RwandAir asukiranya amagambo menshi yo kuramukanya harimo n'ataba mu Kinyarwanda agera n'aho ashyiramo ijambo 'Jenoside.'

     

    Icyo gihe, abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter ntabwo banyuzwe na gato n'uburyo Salvador yakoresheje ijambo Jenoside, mu magambo akoreshwa mu ndege ya RwandAir kandi ntaribamo, bifatwa nko gushinyagura.

    Bahise bashyiraho Hashtag ya #GenocideIsNotComedy, ndetse banamusaba ko yavuguruza ibyo yavuze akanabisabira imbabazi.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa 6 Ukwakira 2019, Salvador yasabye imbabazi avuga ko yari yatinze kuzisaba kubera abamubwiye nabi.

    Salvador aheruka i Kigali muri Seka Fest yo kuya 31 Werurwe 2019. Ni umunya-Uganda kavukire. Yakuriye ahitwa Ombokolo mu birometero bike uvuye mu Mujyi wa Kampala. Agace yavukiyemo akunze kukagarukaho cyane, mu biganiro by'urwenya akorera ahantu hatandukanye.

     

    Umunyarwenya Salvador yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cy'urwenya cya Seka Live giherekeza Nyakanga

     

    Salvado ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na Budandi Nice

     

    Salvado ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime, wanakoze mu itangazamakuru ari umukozi wa 91.3 Capital FM





    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanie-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119522/umunyarwenya-patrick-salvador-yageze-i-kigali-yitabiriye-seka-live-amafoto-119522.html

  • Ukraine: Umuherwe mu bucuruzi bw'ibinyampeke yiciwe mu gitero cy'ibisasu #rwanda #RwOT

    Umwe mu bacuruzi bakomeye cyane muri Ukraine hamwe n'umugore we biciwe mu gitero 'gikaze' cy'ibisasu cy'Uburusiya ku mujyi wo mu majyepfo wa Mykolaiv.

    Oleksiy Vadatursky, wari ufite imyaka 74, n'umugore we Raisa, bapfuye ubwo igisasu cya misile cyakubitaga ku rugo rwabo mu ijoro ryo ku wa gatandatu, nkuko byavuzwe n'ibitangazamakuru byo muri Ukraine.

    Vadatursky yari afite kompanyi y'ubuhinzi ya Nibulon ikora mu byo kohereza ibinyampeke mu mahanga. Yari yaranahawe igihembo cy’'Intwari ya Ukraine'.

    Umukuru (Mayor) w'umujyi wa Mykolaiv, Oleksandr Senkevych, yavuze ko iki gitero cy'ibisasu gishobora kuba ari cyo cya mbere gikaze cyane Uburusiya bugabye kuri uyu mujyi kugeza ubu.

    Habayeho kwangirika kuri hoteli, inyubako y'imikino, amashuri abiri, stasiyo y'ibitoro, no ku ngo.

    Umujyi wa Mykolaiv uri ku muhanda munini werekeza i Odesa. Odesa ni cyo cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya mbere mu bunini cya Ukraine, kandi uyu mujyi wakomeje kugenda umishwaho ibisasu.

    Umukuru w'ako karere, Vitaliy Kim, yavuze ko Vadatursky 'yakoreye byinshi akarere ka Mykolaiv, [yakoreye] byinshi Ukraine'.

    Ku rubuga rwa Telegram yagize ati: 'Umusanzu we ku iterambere ry'urwego rw'ubuhinzi n'urwo kubaka amato [ubwato], ku iterambere ry'akarere ni ingenzi cyane'.

    Kompanyi Nibulon yubatse ubuhunikiro (ububiko) bwinshi n'ibindi bikorwa-remezo byo kohereza ibinyampeke mu mahanga.

    Ukraine n'Uburusiya ni ibihugu byohereza mu mahanga ingano nyinshi n'ibindi binyampeke, kandi ibangamirwa ryo kohereza ibinyampeke mu mahanga ryatewe n'intambara, ryatumye ibiciro by'ibiribwa bitumbagira ku isi.

    Ibi bihugu byombi mu cyumweru gishize byashize umukono ku masezerano muri Turukiya yagizwemo uruhare n'umuryango w'abibumbye (ONU/UN), agamije koroshya amakuba ashingiye ku bucye bw'ibiribwa. Ku munsi wakurikiyeho, Uburusiya bwagabye igitero ku cyambu cya Odesa.

    Ibyangiritse mu nyubako

    Kongera kohereza mu mahanga ibinyampeke bya Ukraine kwakererejwe kandi n'igenzura ryo mu rwego rw'umutekano.

    Ariko kuri iki cyumweru, Turukiya yavuze ko ubwato bwa mbere bwa Ukraine butwaye ibinyampeke bwitezwe kuva ku cyambu cya Odesa ku wa mbere mu gitondo.

    Ukraine ishinja abasirikare b'Uburusiya kwiba ibinyampeke mu mirima yo ku butaka bigaruriye no kubyohereza mu mahanga binyuze ku mwigimbakirwa wa Crimea. Uburusiya buhakana ibyo bivugwa na Ukraine.

    @BBC

    The post Ukraine: Umuherwe mu bucuruzi bw'ibinyampeke yiciwe mu gitero cy'ibisasu appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/07/31/ukraine-umuherwe-mu-bucuruzi-bwibinyampeke-yiciwe-mu-gitero-cyibisasu/

  • Babanje gukorana siporo! Umuhanzikazi Ocevne… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, abanya-Kigali biganjemo urubyiruko rw'abanyeshuri bari bakoraniye muri BK Arena mu gitaramo 'Tayc in Live'.

    Nicyo gitaramo kinini urebye mu byari biteganyijwe kuba mu kwezi kwa Nyakanga. Cyaramamajwe karahava, uko bucyeye n'uko bwije hagatangazwa amakuru ajyanye nacyo.

    Urutonde rw'abahanzi byari byitezwe ko baririmba muri iki gitaramo, rwatumye benshi bihutira kugura amatike byikomezwa n'igikundiro Tayc afitiwe mu Rwanda binyuze mu ndirimbo ze ziri mu rurimi rw'Igifaransa.

    Ni kimwe mu bitaramo Tayc akoze bihendutse ugendeye ku biciro by'ibindi bitaramo uyu muhanzi azaririmbamo, kugeza umwaka urangiye.

    Ni cyo gitaramo kandi atagaragaje mu mashusho y'indirimbo 'Sans effet' aherutse gusohora y'ibyo azakora.

    Cyaririmbyemo Kivumbi King, Kenny K Shot, Seyn, Christopher ndetse na Ruti Joel. Ni mu gihe abahanzi Nel Ngabo, DjPius na Kevin Kade batabashije kuririmba.

    Bisa n'aho umwanya (igihe) bari kuririmbiraho cyahariwe umuhanzikazi wo mu Bufaransa, Ocevne ndetse na Dj wamaze umwanya munini acuranga. Ariko kandi Tayc yari yasabye ko ahabwa umwanya uhagije ku rubyiniro.

    Ahagana saa yine n'iminota 54' nibwo Ocevne yageze ku rubyiniro, yambaye agakubutura kagaragaza amatako.

    Uyu mukobwa yaririmbaga aganiriza abafana b'i Kigali, yumvikanisha ko ari iby'icyubahiro kuba yabashije kuririmba mu gitaramo cya mugenzi we Tayc.

    Hari amashusho Tayc yashyize kuri konti ye ya Instagram mu gitondo cyo ku wa gatandatu agaragaza ari kumwe n'uyu mukobwa muri siporo, mu mihanda yageranye na Marriot Hotel aho bacumbitse kuva bagera i Kigali.

    Yanagaragaje kandi amashusho bari mu myitozo ngororamubiri bakorera muri 'Gym'.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa, bivuga ko uyu mukobwa yagize izina rikomeye binyuze mu ndirimbo ze zirimo nka 'Mauvais Rôle”, 'Dégainer”, “Last Time” n'izindi zitandukanye.

    Ni umukobwa w'umuhanga uririmba agaragaza ingufu ku rubyiniro, akamenya kuganiriza abo aririmbira, kandi agahuza neza n'abamucurangira.

    Konti ye ya Instagram igaragaza ko ari umuhanzi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya Bosse Management [H24], ahuriyemo n’abarimo Barack, Tayc, Lefa, Titai, Guevn, na Lylah.

    Uyu mukobwa afitanye indirimbo na Tayc yitwa ‘Last Time’ imaze amezi atandatu isohotse, ari nayo yarebywe cyane. Yaririmbye i Kigali nyuma y’uko hashize ukwezi kumwe asohoye indirimbo yise ‘Mauvais rôle’. Ocevne yatunguranye mu gitaramo ‘Tayc live in Kigali’, dore ko atari ku rutonde rw’abagombaga kuririmbamo Ocevne yaririmbye akanyuzamo agakaraga umubyimba bikizihira benshi. Ni umukobwa ukiri muto mu myaka, utanga icyizere mu muziki 

    Ocevne yagaragaje ko yanyuzwe no gutaramira i Kigali ahawe umwanya na mugenzi we bahuriye muri Label Mu gitaramo hagati Tayc yikuye ishati anezeza abanya-Kigali barenga ibihumbi icyenda barebye igitaramo cye 

    Tayc yaririmbye yimenaho amazina y’uruganda rw’i Nyange ari nako ayatera mu bari begereye urubyiniro



    Tayc yahamagaye ku rubyiniro Ocevne baririmbana indirimbo yabo bise ‘Last Time’ yatumye uyu mukobwa amenyekana cyane 

    Tayc ni umubyinnyi w’umuhanga…. Afite impamvu yamaze igihe kinini abyiga mu ishuri 

    Umutima wishimye kuri Tayc nyuma yo gukora andi mateka mu rugendo rw’umuziki we Tayc yateraga indirimbo akajya mu bafana kumva ko bafatanyije nawe kuririmba 


    Tayc yambaye ibendera ry’u Rwanda, agaragaza ko yanyuzwe


         

    Christopher yaririmbye asiganwa n’igihe ku buryo zimwe mu ndirimbo ze yaziciyemo 

    Uyu muhanzi yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zo ha mbere zirimo nka ‘Byanze’, ‘Ndabyemeye’ n’izindi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LAST TIME' YA OCEVNE NA TAYC

     “>

    AMAFOTO: Shemainnocent12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119516/babanje-gukorana-siporo-umuhanzikazi-ocevne-wo-mu-bufaransa-yatunguranye-mu-gitaramo-cya-t-119516.html

  • Rutahizamu w’Amavubi watandukanye na APR FC, yateye umugongo Police FC asinyira AS Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 2 itaragenze neza muri APR FC kugeza aho anahagaritswe, rutahizamu Jacques Tuyisenge yateye umugongo Police FC asinyira AS Kigali.

    Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, yinjiye muri APR FC muri 2020 aho yayisinyiye imyaka 2 ariko ikaba itaragenze neza.

    Yaranzwe n’imvune nyinshi aho akirukiye ntiyahiriwe nabwo kuko muri Werurwe 2022 afashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero w’iyi kipe nyuma yo kutishimira uko yari afashwe n’umutoza Adil Erradi, APR FC nayo yahise imuhagarika kuva icyo gihe kugeza shampiyona irangiye nta mukino n’umwe yigeze akina.

    Uyu rutahizamu wari waganirijwe na Police FC mbere, ndetse amakuru akaba avuga ko hari byinshi bari bamaze kumvikana, yayiteye umugongo yerekeza muri AS Kigali.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2022, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo, AS Kigali yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu amasezerano y’umwaka 1.

    Jacques Tuyisenge wakiniye amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda nka Gor Mahia yo muri Kenya na Petro Atletico de Luanda muri Angola. Etincelles FC, Police FC na APR FC zo mu Rwanda, asize mu mukino 26 yakiniye APR FC yayitsindiye ibitego 2 atanze n’umupira umwe wavuyemo igitego.

    Jacques Tuyisenge asinyira AS Kigali

    Yayisinyiye umwaka umwe

    Jacques Tuyisenge muri APR FC

    Jacques Tuyisenge umukino wa mbere yakiniye APR FC hari tariki ya 28 Ugushyingo 2020, APR FC itsinda Gor Mahia 2-1 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabereye i Kigali, yinjiye ku munota wa 56 asimbuye Dany Usengimana.

    Tariki ya 5 Ukuboza 2020 umukino wo kwishyura wa Gor Mahia wabereye Kenya bagatsindwa 3-1, basezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    Umukino wa mbere yakiniye APR FC muri shampiyona hari tariki ya 11 Ukuboza 2020 bakina na Kiyovu Sports batsinze 1-0, ni igitego Serumogo Ally yitsinze, hari ku munsi wa 3 wa shampiyona ya 2020-21 yaje guhita isubikwa kubera Coronavirus isubukurwa muri Gicurasi 2021 batangira bushya.

    Bitewe n’imvune yagiriye ku mukino wa ¼ cya CHAN yabereye muri Cameroun, Jacques Tuyisenge ntabwo yatangiye shampiyona ya 2020-21 yakinwe mu buryo bw’amatsinda yatangiye muri Gicurasi 2021, aho APR FC yari mu itsinda rimwe na Gorilla FC, Bugesera na AS Muhanga. Imikino yose ibanza uko ari itatu ntabwo yayikinnye.

    Tariki ya 11 Gicurasi 2021 nibwo Jacques Tuyisenge yongeye kwisanga ku rupapuro rw’umukino, hari mu mikino y’amatsinda yo kwishyura aho APR FC yatsinze Bugesera FC 2-1, Jacques Tuyisenge yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Yatsindiye bwa mbere APR FC muri shampiyona, tariki ya 14 Gicurasi 2021 bakina na AS Muhanga umukino wo kwishyura wo mu itsinda (wari umunsi wa 5), bayitsinze 3-1 Jacques Tuyisenge wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yatsinzemo 2.

    Mu mukino ukurikiyeho wa Gorilla wasozaga imikino y’amatsinda wabaye tariki ya 17 Gicurasi 2021, Jacques Tuyisenge yabanje mu kibuga ariko nta gitego yigeze atsinda.

    APR FC yasoje itsinda ari iya mbere, yahise izamuka ijya mu cyiciro cy’amakipe 8 ahatanira igikombe, bagombaga gukina nta mikino yo kwishyura, yahereye kuri Espoir FC tariki ya 23 Gicurasi 2021, bayitsinda 1-0 cya Ombiorenga Fitina, Jacques Tuyisenge yabanje ku ntebe y’abasimbura.

    Yakurikijeho AS Kigali bakinnye tariki ya 26 Gicurasi 2021, Jacques yabanje mu kibuga banganya 1-1, icya APR FC cyatsinzwe na Byiringiro Lague.

    Jacques Tuyisenge yari mu bakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga ku mukino w’umunsi wa 3 w’amakipe ahatanira igikombe APR FC yatsinzemo Bugesera FC 3-0, gusa nabwo ntabwo yigeze atsinda, hari tariki ya 10 Kamena 2021.

    Tariki ya 14 Kamena 2021 bakinnye na Police FC mu mukino w’umunsi wa 4 w’amakipe ahatanira igikombe, Jacques Tuyisenge yagiye mu kibuga asimbura, umukino bawutsinze 3-0 ariko nabwo kureba mu izamu biba ikibazo.

    Umunsi wa 5 w’iyi shampiyona wakinwe tariki 16 Kamena 2021, APR FC yahuye na Rayon Sports mu mukino w’abakeba, warangiye APR FC itsinze 1-0 cya Anicet winjiye mu kibuga mu minota ya nyuma, Jacques Tuyisenge yari yabanje mu kibuga.

    Ubwo APR FC yanyagiraga Marines FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona y’amakipe ahatanira igikombe tariki ya 19 Kamena 2021, Jacques yabanje mu kibuga ariko mu bitego 6 batsinze aburamo na 1 kuko Lague yatsinze 3, Mugunga 1, Djabel 1 na Fitina 1. Umukino wa nyuma APR FC yatsinze Rutsiro 6-0 tariki ya 25 Kamena 2021 ntiyigeze awukina.

    Shampiyona ya 2021-22 Jacques Tuyisenge yagaraye muri 18 APR FC igomba kwifashisha inshuro 11.

    Jacques Tuyisenge ntabwo muri APR FC byagenze neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-amavubi-watandukanye-na-apr-fc-yateye-umugongo-police-fc-asinyira-as-kigali