Category: Uncategorized

  • Nyaruguru ku isonga mu Turere dufite amashanyarazi menshi mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikigo k'igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda (REG), cyatangaje ko akarere ka Nyaruguru ko mu ntara y'amajyepfo kaza ku isonga ku isonga mu kugira amashyanyarazi ku ijanisha rya 99% hakaza n'akarere ka Kicukiro ko mu mujyi wa Kigali na ko kari ku ijanisha rya 99%.

    Utundi turere two mu mujyi wa Kigali nka Nyarugenge; iri ku ijanisha rya 96% na ho Gasabo iri kuri 92%. Utundi turere tw'intara nka Bugesera igeze ku ijanisha rya 88%, Burera 69%, Gakenke 54%, Gatsibo 63%, Gicumbi 70%, Gisagara 70%, Huye 68%, Kamonyi 56%, Karongi 76%, Kayonza 76%, Kirehe 81%, Muhanga 66%, Musanze 82% , Ngoma 87%, Ngororero 55%, Nyabihu 62%, Nyagatare 77%, Nyamasheke 71% , Nyamagabe 70%, Nyanza 64%,Rubavu 94%,Ruhango 90%, Rulindo 67%,Rusizi 80% Rutsiro 70% na Rwamagana iri kuri 87%.

    REG muri iyi Raporo yayo yo muri 2022, igarukira mu kwezi kwa Kamena yatangaje ko hagendewe ku ibarurishamibare, Kuva mu mwaka w'2010, ingo zagejejwemo umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda ziyongereyeho 10%.

    Kuri ubu mu Rwanda 73% by'ingo zifite umuriro w'amashanyarazi. Mu Rwanda kandi habarurwa ingo zigera kuri  1,995,371 zifite umuriro  w'amashanyarazi. Ingo zigera kuri 51 zikoresha umuriro w'amashanyarazi usanzwe mu gihe 22% bakoresha umuriro w'amashanyarazi uturuka ku zindi ngufu, zirimo izikomoka ku zuba.

    Leta y'u Rwanda ifite intego yo kugeza umuriro w'amashanyarazi ku banyarwanda ku ijanisha rya 100% mu mwaka w'2024.

    Yanditswe na Christophe Uwizeyimana

     

     

    The post Nyaruguru ku isonga mu Turere dufite amashanyarazi menshi mu Rwanda appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/01/nyaruguru-ku-isonga-mu-turere-dufite-amashanyarazi-menshi-mu-rwanda/

  • Umushahara wa Mwalimu wazamuwe #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu,  inatera inkunga koperative Umwalimu Sacco igera kuri miliyari eshanu mu rwego rwo guteza imbere imibereho ya mwarimu n'ireme ry'uburezi muri rusange.

    Image

    Ibi bikaba bikozwe nyuma y'igihe abarimu bataka ko umushahara bahembwa ari iyanga.

    Itangazo ryarutse muri Minisiteri y'Uburezi rivuga ko :

    'Minisiteri y'Uburezi yishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022, yaganiriye ku iterambere ry'imibereho y'umwarimu, uburyo bwo gukomeza gushyigikira Ikigega cya Koperative Umwarimu SACCO no guteza imbere ireme ry'uburezi mu mashuri y'uburezi bw'ibanze, tekinike, imyuga n'ubumenyingiro, mu bigo by'amashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano; bityo ifata ibyemezo bikurikira:

    1. Gushyira mu kigega cya Koperative Umwarimu SACCO amafaranga miliyari eshanu y'amanyarwanda (5.000.000.000 FRW) mu rwego rwo kucyongerera ubushobozi bwo kurushaho gutanga inguzanyo ku mwarimu

    2. Kongera imishahara y'abarimu ku buryo bukurikira:

    i. Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'amashuri yisumbuye — A2 (aba barimu bose hamwe ni 68.207) yongerewe 88% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 50.849 FRW;

    Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya Kaminuza — A1 (aba barimu bose hamwe ni 12.214) yongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 54.916 FRW; il. Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza — A0 (aba barimu bose hamwe ni 17.547) yongerewe 40% by'umushahara utahanwa w'umutangizi cyangwa 70.195 FRW.

    3. Hongerewe kandi umushahara w'abayobozi b'amashuri, abayobozi bungirije n'abandi bakozi bo mu bigo by'amashuri ya Leta n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.

    Ibi byemezo biratangira gushyirwa mu bikorwa mu guhemba umushahara w'ukwezi kwa Kanama 2022.'

    [email protected]

     

    The post Umushahara wa Mwalimu wazamuwe appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/01/umushahara-wa-mwalimu-wazamuwe/

  • Huye: Hari abahinzi basaba Leta ubufasha bwo kuhira imirima yabo mu Mpeshyi #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye bavuga ko bimwe mu bishanga bahingamo bidatunganijwe neza kuko nta miyoboro y'amazi irimo, bakifuza ko byatunganywa bityo mu gihe cy'impeshyi imyaka yabo ntirumbe.

    Aba bahinzi bifuza ko inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zikwiye gutunganya ibishanga zikabishyiramo imiyoboro y'amazi kuko ari byo byabafasha kuhira imirima yabo mu gihe icy'impeshyi bityo imyaka ntirumbe kubera izuba.

    Nteziryayo Jean Damascene, utuye mu Mudugudu w'Igonde mu Kagari ka Nyangazi, yabwiye itangazamakuru umwuga we ari umuhinzi, ariko ngo ajya akomwa mu nkokora n'uko ibishanga bidatunganijwe neza.

    Yagize ati 'Mu gihe cy'izuba ntitubasha guhinga nkuko tubyifuza, turasaba ubuyobozi bw'akarere ka badufasha hagashyirirwa imiyoboro y'amazi mu mirima kugira ngo bijye bidufasha no mu gihe cy'ikimpeshyi tubashe kuvomerera imyaka yacu kugirango turusheho kwiteza imbere.'

    Ubi kandi bigarukwaho n'umugore nawe utuye mu Murenge wa Simbi, utifuje ko dutangaza amazina ye. Ati 'Ndi umuhinzi w'imboga n'imbuto kimwe n'abagenzi batuye mu kagari ka Nyangazi, ariko tubangamirwa no kuba ibishanga bidakoze neza ku buryo dushobora kubona amazi hafi y'imirima ku buryo twajya duhinga no mu gihe cy'impeshyi.'

    Ikifuzo cy'aba bahinzi nuko ibishanga byatunganywa bigashyirwamo imiyobora y'amazi ku buryo mu mpeshyi bajya babasha kuhira imyaka yabo yiganjemo imboga, bityo bagashobora guhaza isoko ryo mu Karere ka Huye, Nyamagabe no mu tundi duce duhana imbibe n'uturere twavuzwe harugu.

    Umuyobozi w'akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu  Kamana Andrew avuga ko hari gahunda yo  gukorera inyigo ibishanga byose bitameze neza muri aka karere kugira ngo bitunganywe.

    Bimwe mu bishanga bidakoze neza aba bahinzi bavuga harimo igishanga cya Ruhoboba, giherereye mu Kagari ka Kabusanza n'igishanga cya Gasuma giherereye hagati y'Akagari ka Gisakura na  Nyangazi  byose biherereye mu murenge wa Simbi.

    Ubuyobozi bwakarere ka Huye kandi butangaza ko kuri ubu hari gahunda ya nkunganire cyane ku bantu bafite aho bashobora gukura amazi, aho umuhinzi ashobora guhabwa imashini imufasha kuvomerera umurima we, akishyura 50%  leta nayo ikamwunganira 50% bitewe ni icyo akeneye.

    [email protected]

     

    The post Huye: Hari abahinzi basaba Leta ubufasha bwo kuhira imirima yabo mu Mpeshyi appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/08/01/huye-hari-abahinzi-basaba-leta-ubufasha-bwo-kuhira-imirima-yabo-mu-mpeshyi/

  • Amafoto agaragaza Abarundikazi bari mu karasisi akomeje kuvugisha benshi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize ku ya 30 Nyakanga 2022 mu Ntara ya Muyinga aho abagore bo mu ishyaka rya CNDD-FDD bazwi nk'Abakenyererarugamba bari babukereye mu munsi mukuru wiswe Abakenyererarugamba Day.

    Ni ibirori byaranzwe n'akarasisi kadasanzwe, aba bagore biyeretse abategetsi ari nako baririmba indirimbo zo gukunda igihugu.

    Mu myambaro idoze mu bitenge birimo amabara y'ishyaka riri ku butegetsi aba bagore bavuze ko 'Biteguye kumaramaza uwasomborotsa u Burundi.'

    Bari bambaye kandi imipira iriho ifoto ya Nyakwigendera Petero Nkurunziza wahoze ategeka u Burundi ubu ni 'Imboneza y'amahoro' muri kiriya gihugu.

    Muri kariya karasisi hatanzwe ibihembo kubiyerekanye neza, bamwe mu bagore bo mu ishyaka rya CNDD-FDD i Muyinga bahabwa ibihembo by'uko biteje imbere.

    Muri ibyo birori kandi hari abatishoboye bahawe ibyo kurya n'ibikoresho by'isuku bitandukanye.


    Havugiwe amagambo arimo kudatega amatwi abo mu mashyaka atumva ibintu kimwe nabo kuko ngo 'bagamije kubayobya ngo babambure volant yo kuyobora igihugu.'

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto ya bariya bagore ari nako aherekereshwa amagambo agiye atandukanye.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga basamiye hejuru aya mafoto by'umwihariko abo mu ishyaka riri ku butegetsi muri kiriya gihugu 'babavuga imyato karahava.'

    Hari aberekanye ko aba bagore bakenyereye urugamba koko gusa bavuga ko hakazwa imyitozo ubutaha bakazambikwa imyambaro ibabereye inafata amabere mu gihe bari kwiyerekana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-agaragaza-abarundikazi-bari-mu-karasisi-akomeje-kuvugisha-benshi

  • Lionel Messi yakoreye Suarez igikorwa kigaragaza ko ari inshuti ye ikomeye #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Luis Suarez yahisemo gusubira mu ikipe yamuzamuye yitwa Nacional yo muri Uruguay ndetse agenda mu buryo bwihariye binyuze mu bufasha buhambaye yahawe n'inshuti ye magara Lionel Messi.

    Ku cyumweru,uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germain yatije Suarez wahoze ari mugenzi we muri Barcelona indege ye ya miliyoni 12 z'ama pound kugira ngo ashobore kujya mu gihugu cye hamwe n'umuryango we mu buryo bwihariye.

    Iyi ndege yanditseho Nimero10 ya Messi ku murizo wayo, igaragaraho kandi izina rye hamwe n'iry'abagize umugore we barimo umugore we Antonela hamwe n'abana babo Thiago, Ciro na Mateo ku ngazi zayo.

    Uyu mugabo watwaye Ballon d'or inshuro zirindwi na we yigaragaje cyane mu kwerekana ku mugaragaro Suarez aho abafana bari buzuye stade ya Nacional, Gran Parque baje kumureba,

    Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Liverpool yananiwe guhisha amarangamutima ye ubwo Messi baherukana mu biruhuko mu nzu bakodeshaga ama pound 250.000 buri cyumweru ku kirwa cyigenga giherereye Ibiza mu ntangiriro ziyi mpeshyi,yamushimiraga kuba yerekeje muri iyi kipe.

    Videwo yashyizwe hanze na Nacional ikanerekanwa mu birori by'amasaha atatu yateguwe mu rwego rwo guha ikaze Suarez, Messi yemeje ko azakurikirana iterambere ry'iyi kipe kuva i Paris.

    Messi w'imyaka 35 yagize ati: 'Ndashaka kuguhobera cyane kandi nkwifuriza ibyiza muri iki cyiciro gishya cy'umwuga wawe.

    Nzi ukuntu ari iby'ingenzi kuri wowe kujya muri Nacional, gusubira mu rugo no mu gihugu cyawe nyuma yigihe kinini cyane, kugirango witegure igikombe cyisi kiri hafi.

    Ubu ngiye gukurikira Nacional ndi hano.

    Urabizi ko ngukunda cyane kandi nagukorera buri kimwe. Nkwifurije ibyiza byose kandi nizeye ko nzakubona vuba.”

    Iyi ndege uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Uruguay yayigiyemo ari hamwe n'umugore we Sofia Balbi hamwe n'abana babo batatu Delfina, Benjamin na Lautaro, yakozwe na sosiyete yo muri Argentine kandi n'iya Messi n'umuryango we.

    Ifite igikoni cyayo, ubwiherero bubiri n'intebe z'abantu 16. Intebe zishobora kandi kuramburwa zikavamo ibitanda umunani.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yakoreye-suarez-igikorwa-kigaragaza-ko-ari-inshuti-ye-ikomeye

  • Platin P yavuze umuhanzi we w’ibihe byose ukiriho bitungura abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane mu ndirimbo z'urukundo, Platin uzwi ku kazina ka 'P' yavuze umuhanzi we w'ibihe byose.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye, yavuze ko Muyumbo Thomas wamamaye nka Tom Close ko ari we muhanzi we w'ibihe byose.

    Platin wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, yavuze ibi mu gihe bamwe mu bafana ba bamwe mu bahanzi baba bibaza abahanzi bakunda kandi bafatiraho ikitegererezo.

    Kuri Nemeye Platin we asanga Tom Close wagiye ukora indirimbo zigiye zitandukanye mu myaka yashize ari we muhanzi w'icyitegerezo kuri we.

    Nemeye Platin ni umuhanzi ukomeye mu Rwanda akaba yaramenyekanye ubwo yari ari mu itsinda rya Dream Boys mu gihe Tom Close ari umuhanzi wakanyujijeho ndetse akaba ari n'umuganga.

    Source : https://yegob.rw/platin-p-yavuze-umuhanzi-we-wibihe-byose-ukiriho-bitungura-abatari-bake/

  • Inkuru nziza ku Barimu mu Rwanda, Bamwe umushahara wikubye hafi kabiri #rwanda #RwOT

    Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite impamyabushobozi ya A1 na A0 bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangirirraho.

    Iyi gahunda izatangira mu kwezi gutaha. Ijyana no kuzamura imishahara y’abayobozi b’amashuri baba abo mu cyiciro cy’abanza, ayisumbuye y’ay’imyuga.

    Yabivuze ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’ibimaze kugerwaho mu rwego rw’uburezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri gahunda ya NST1.

    Minisitiri w’Intebe yanavuze ko Guverinoma yongereye ubushobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO, kugira ngo ubushobozi bwo gutanga inguzanyo bwiyongere. Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yahawe miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

    Yagize ati “Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka bagakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.'

    Abarimu bigisha mu mashuri abanza kuri ubu barenga ibihumbi 60. Mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 leta izashyira mu kazi abarimu bashya bagera ku bihumbi 13.

    Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 57 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.

    Abari mu cyiciro cya A2 bazahabwa inyongera ingana na 50.849 Frw mu gihe aba A1 bo bazabona inyongera ya 54.916 Frw. Aba AO bo bazabona inyongera 70.195 Frw

    Abarimu ba A0 bose hamwe ni 68.207, aba A1 ni 12.214 mu gihe aba A0 ari 17.547.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Inkuru-nziza-ku-Barimu-mu-Rwanda-Bamwe-umushahara-wikubye-hafi-kabiri

  • Ihere ijisho tumwe mu dushya turi mu imurikagurisha rya 2022 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Buri mwaka bimaze kuba akamenyero, by’umwihariko ku Banyakigali n’abandi bagenda muri uwo mujyi, ko mu bihe by’impeshyi hakunze gutegurwa imurikagurisha (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ihere-ijisho-tumwe-mu-dushya-turi-mu-imurikagurisha-rya-2022