Category: Uncategorized

  • Amakuru ku mitere y’imishahara mishya y’abarimu n’abayobozi b’amashuri #rwanda #RwOT

    Abarimu bafite Impamyabumenyi ya A2 inyongera ku mushahara izaba ingana na 88% by’umushahara basanzwe bahabwa naho abafite iya A1 na A0 bazongererwaho 40% by’umushahara umwarimu wo muri urwo rwego atangiriraho.

    Minisiteri y’Uburezi yasobanuye ko iyi nyongera ari ku mushahara mwarimu atahana atari ku mushahara mbumbe. Bivuze hakurwamo ibindi byose noneho hagashyiraho ijanisha runaka Leta yongereye ku mushahara.

    Iyi nyongera kandi yabariwe ku mwarimu utangiye akazi, bivuze ngo nk’utangiye afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2), yatahanaga ibihumbi 57.639 Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko leta yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kongerera ubushobozi mwarimu kugira ngo na we atange umusaruro ukenewe.

    Ati 'Turashaka kubaka igihugu gishingiye ku bumenyi kandi butangwa na mwarimu, kuba twahera kuri mwarimu bivuze ko azatanga umusaruro byisumbuyeho.'

    Mwarimu uhemberwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) arava ku 57.639 Frw hiyongereho 50.849 (88%) bivuze ko azajya ahembwa 108.488 Frw. Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 arava ku 176.189 Frw hiyongeraho 70.195 (40%) bivuze ko azajya ahembwa 246.384 Frw.

    Ku bijyane n’imishahara y’abayobozi b’amashuri, Umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye, Ubumenyi rusange cyangwa irya TVET [imyuga n’ubumenyingiro] azajya ahabwa 314.450 Frw ni ukuvuga ko bongerewe 58%.

    Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku 101.681 Frw ajye ahembwa 152.525 Frw kuko hongereweho 50%.

    Abayobozi bungirije barimo ushinzwe Amasomo n’ushinzwe Imyitwarire barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw bisobanuye ko bongerewe 61%. Umuyobozi wungirije ushinzwe Amasomo mu mashuri y’imyuga arava ku 136.895 Frw ajye ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.

    Abandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n’abacungamutungo), ufite A0 arava ku 176.195 Frw ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%).

    Ufite A1 arava ku 136.895 Frw ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%). Ufite A2 arava ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw (inyongera ya 70%). Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) arava ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) akazajya ahembwa 191.811 Frw.

    Inguzanyo iziyongera

    Uretse kuba Guverinoma y’u Rwanda yongereye umushahara ku barimu ariko yanongereye miliyari 5 Frw mu Kigega Umwalimu SACCO nk’inkunga igamije gufasha mwarimu kurushaho kubaho neza no gutanga uburezi bufite ireme binyuze mu mibereho myiza.

    Umuyobozi wa Koperative y’Umwarimu Sacco, Uwambaje Laurence, yavuze ko kongera umushahara wa mwarimu bimuha amahirwe ku nguzanyo nini izamufasha kwiteza imbere.

    Ati 'Dufatiye ku mwarimu wahembwaga 57,000 Frw by’ifatizo, inguzanyo y’ubwubatsi yashoboraga kubona yishyurwa mu myaka 12 ku nyungu ya 11% yari 2,300,000 Frw ariko uyu munsi umushahara we wiyongereyeho 88% ku buryo ya nguzanyo y’ubwubatsi tuyimuhaye noneho yabona 4,500,000 Frw, ni ukuvuga ko yiyongereyeho 2,200,000 Frw.'

    Hashize imyaka itatu abarimu bongererwa 10% ku mushahara. Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko na yo ari muri aya yose yongereweho, aho hafashwe umwanzuro wo kuyongereraho rimwe kugira ngo bihe mwarimu ubushobozi bwo gufata inguzanyo no kwiteza imbere.

    Ibi kandi bizanagira ingaruka nziza ku mafaranga y’ishuri ababyeyi basabwaga kwishyura hagamijwe kuzamura mwarimu.

    Dr Uwamariya yavuze ko mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira hazatangazwa amabwiriza ajyanye n’imitangire y’amafaranga y’ishuri mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano.

    Uretse abarimu, iyi nkuru yo kongererwa umushahara iri mu zagarutsweho cyane na benshi hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko ari cyemezo cyiza kandi gikwiye cyane ko ibintu byahindutse ku masoko bitewe n’uko ibiciro byiyongereye.

    Ivomo:Igihe

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-ku-mitere-y-imishahara-mishya-y-abarimu-n-abayobozi-b-amashuri

  • Hamenyekanye Inkomoko y’Abasirikare ba MONUSCO bashinjwa kurasira Abanye-Congo i Kasindi #rwanda #RwOT

    ONU yamaganye bikomeye iryo raswa ry’abo baturage, ryanakomerekeyemo abantu 15.

    Mu cyumweru gishize, abantu batari munsi ya 20 bapfiriye mu myigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana abasirikare ba ONU babungabunga amahoro muri DR Congo, bari mu butumwa buzwi nka MONUSCO.

    Abanyecongo benshi bashinja MONUSCO kunanirwa kubarinda ibitero by’imitwe y’inyeshyamba.

    Nubwo iryo raswa ry’abaturage ryo ku cyumweru rizarushaho guhindanya (kwanduza) isura ya MONUSCO, abanyamakuru bavuga ko igisirikare cya Congo na cyo kinengwa kubera kunanirwa kugarura umutekano muri ako karere, gakoreramo imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri za mirongo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Hamenyekanye-Inkomoko-y-Abasirikare-ba-MONUSCO-bashinjwa-kurasira-Abanye-Congo-i-Kasindi

  • Kigali : Amakuru mashya ku Munya-Koreya y’Epfo wakatiwe imyaka itanu #rwanda #RwOT

    Jin Joseph kuva muri 2019 Ubushinjacyaha bwari bu mukurikiranyeho icyaha cy’inyandiko itavugisha ukuri.

    Umucamanza wasomye icyemezo cy’urukiko yavuze ko ikirego cyatanzwe na Jin Joseph gisaba gusubirishamo urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru rwahawe Nimero RPA 00676/2021/HC/KIG kuwa 20/01/2022 ihindutse ku ingingo zose zarwo.

    Umucamanza yavuze ko Jin Joseph nyuma yo gukatirwa imyaka itanu muri Mutarama 2021 n’urukiko Rukuru yahise atakambira Perezida w’urukiko rw’Ikirenga asaba gusubirishamo urubanzwa yari yatsinzwe aho uyu mugabo ukomoka k’umugabane wa Aziya yavugaga ko asubirishamo kubera impamvu z’akarengane.

    Nyuma y’urubanza rwabaye kuwa 13 Nyakanga 2022 aho Jin Joseph yaburanye ahakana icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri yacyekwagaho n’ubushinjacyaha, akabwira Urukiko ko atari umuntu wo gufungwa kuko afitiye igihugu akamaro kubera Moto za Police yazanye za BMW n’imodoka zo mu bwoko bwa Youndai na KIA mu Rwanda.

    Urukiko rw’urubujurire ruvuga ko adahamwa n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

    Umucamaza mu cyemezo cy’Urukiko yavuze ko icyemezo cy’urukiko Rukuru gikatira imyaka itanu Jin Joseph no guha Kanyandekwe Pasacal indishyi z’akababaro zisaga Miliyoni 30Frw ko byose biteshejwe agaciro.

    Ubwo icyi cyemezo cyasomwaga cyasomwe n’umucamanza umwe mugihe urubanza rwaburanishijwe n’abacamanza batatu.

    Umucamanza warusomye yavuze ko n’ubwo asomye icyemezo cya Jin Joseph na Kanyandekwe Pasacl ko ariko icyemezo kimugira umwere cyafashweho umwanzuro n’abacamanza batatu nk’uko aribo bayoboye iburanisha.

    Umucamanza yavuze ko bagenzi be bari mu zindi manza ko ariko basize basinyiye uru rubanza.

    Icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Kanyandekwe Pascal na Jin Joseph cyari gusomwa Saa tanu za mugitondo.

    Abantu bose bahagereye kugihe abantu bamaze amasaha abiri mu cyumba cy’urukiko Saa saba umwanditsi w’urukiko avuga ko urubanza rwa Jin na Kanyandekwe isomwa ryarwo ritagisomwe ko rwimuriwe nyuma ya sasita ku masaha atatangaje abari baje gusomerwa bose baritahira.

    Amakimbirane ya Jin Joseph na Kanyandekwe Pascal aturuka kuri Kashe Jin Joseph yacuze akajya gufungura Sosiyete mu bihugu byo hanze y’ubucuruzi ku mazina ya Kanyandekwe Pascal nawe agakora amasoko atandukanye y’ubucuruzi akazajya asinya mu izina rya Kanyandekwe Pascal nawe mu manyanga birangira Kanyandekwe Pascal yitabaje Inkiko.

    Uru rubanza rwavuzwemo akarengane mu bihe bitandukanye.

    Ivomo:Umuseke

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Amakuru-mashya-ku-Munya-Koreya-y-Epfo-wakatiwe-imyaka-itanu

  • Kamonyi-Nyarubaka: Urwego rw'Umutekano rwa mbere ni Umuturage-Gen Emmy Ruvusha #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ingabo z'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo Gen. Emmy Ruvusha, mu kiganiro yahaye abitabiriye Umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga 2022 mu Murenge wa Nyarubaka, Akagari ka Remera ho mu karere ka Kamonyi, yavuze ko yaba Igisirikare, yaba Polisi, bose ari abunganizi mu by'Umutekano kuko nyiri ukuwushingwa wa mbere ari Umuturage. Yabasabye kuwukomeraho no guhangana n'icyo aricyo cyose cyashaka kuwuhungabanya.

    Gen. Emmy Ruvusha, yabwiye abitabiriye umuganda ko hari abantu batari bake bafitiye ishyari Abanyarwanda bitewe n'uko babona aho bageze mu iterambere, bagenda ku muvuduko udasanzwe. Ahamya ko mwene abo, ishyari ryabo n'urwango ntacyo byahindura ku cyerekezo na gahunda u Rwanda n'Abanyarwanda bafite mu kwiteza imbere.

    Aha, abayobozi batandukanye bari mu muganda wo kubakira utishoboye.

    Yasabye buri wese kuba maso ku mutekano w'Abanyarwanda. Yagize ati' Nubwo dutekanye uyu munsi, kugira ngo umutekano umere neza ni uko igihe cyose uhora wibaza igihari, uhora ureba, wabyuka mu gitondo ukareba inyuma y'inzu yawe, ukareba mu murima wawe ukareba ko hatekanye. Na wawundi utujemo tutazi, ukwiye kumubaza iyo ava n'iyo ajya'.

    Akomeza ati' Hari abantu bajya bavuga ngo twebwe turi inzego z'Umutekano, ariko njyewe ntabwo ariko mbibona. Urwego rw'Umutekano rwa mbere ni Umuturage. Ahubwo twebwe mbona, yaba Igisirikare, yaba Polisi y'Igihugu, twebwe ahubwo turi abunganizi b'Umutekano. Umutekano mbere na mbere ushinzwe umuturage noneho twebwe tukaza kubunganira aho bibaye ngombwa, aho mukeneye imbaraga mudafite, aho bikeneye ubushobozi mudafite'.

    Abaturage nyuma y'umuganda baganirizwa.

    Gen. Emmy Ruvusha, yasabye by'umwihariko abaturage b'Umurenge wa Nyarubaka ko umutekano bafite bakwiye kuwukomeraho, bakwiye guhangana n'icyo aricyo cyose cyashaka kuwuhungabanya.

    Ahereye ku mugani wa Warupyisi na Bakame ubwo Intare Umwami w'ishyamba yasabaga ugabanya Inka, maze Warupyisi ikaza gukurwamo ijisho kubwo kugabanya nabi, Bakame yabikora neza, ibajijwe aho yabyigiye ikavuga ko yabyigishijwe n'ikijisho cya warupyisi kinagana, yabibukije ko badakwiye kwibuka guhagurukira kwicungira Umutekano kuko hari icyamaze kuwuhungabanya. Yabasabye ko bakwiye guhora bari maso bagakumira. Yanabasabye kwirinda ibiyobyabwenge n'inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge zibangiriza ubuzima, zigatuma bishora mu gukora ibyaha n'ibindi bibi.

    Abayobozi batandukanye bari ahaberaga ibiganiro n'abaturage nyuma y'umuganda.

    Gen. Emmy Ruvusha, yasabye ko buri wese akwiye guharanira 'Ubumwe', yibutsa ko icyananira Abanyarwanda kigateza Umutekano muke cyaba ari igiturutse ku kunanirwa gushyira hamwe. Ati' Umutekano urahari kubera mwebwe, kubera gufatanya. Ni mureke dushyire hamwe, tugendane duteze imbere Igihugu cyacu. Kwirindira Umutekano ni ngombwa kandi murabikora, nagirango mukomereze aho ndetse murusheho'.

    Aha niho umuganda wasize inzu igeze.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-nyarubaka-urwego-rwumutekano-rwa-mbere-ni-umuturage-gen-emmy-ruvusha/

  • RIB yasubije Umushinwakazi miliyoni zisaga 14 Frw yibwe – #rwanda #RwOT

    Uyu mushoramari yibwe miliyoni 15 Frw, gusa ubwo RIB yafataga umusore wayatwaye yasanze asigaranye 14,034,000 Frw.

    Ubwo RIB yamwerekaga itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 1 Kanama 2022, yavuze ko aya mafaranga yibwe ku wa 22 Nyakanga 2022.

    RIB ivuga ko uwo mushoramari yasize igikapu gito mu modoka kirimo amafaranga, agarutse asanga umushoferi yayajyanye.

    Yahise atanga ikirego kuri RIB, itangira iperereza, uwayibye afatirwa ku mupaka wa Gatuna.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mu birego bakira, amafaranga menshi yagiye yibwa usanga ari ayo abantu babaga bafite mu rugo cyangwa mu modoka, abandi bakabacunga bakayiba.

    Ati “Nk'uyunguyu mubonye umaze gusubizwa amafaranga ye, yibwe miliyoni 15 Frw, ariko ubu hagarujwe izirenga miliyoni 14 Frw, nyuma y'aho atanze ikirego. Uwayamwibye yari umushoferi we, aho yabonye sebuja atwaye miliyoni 15 Frw mu gikapu, bayamarana umwanya munini, undi rero afatwa na bya bishuko arayiba, aza gufatwa yamaze kuyaguramo inzu, ndetse n'abayimugurishije bagiye babivuga.”

    “Yarakurikiranywe rero arafatwa, yari yagerageje no gushaka gutoroka ariko arafatwa agarurwa mu gihugu, ubungubu agiye gukurikiranwa n'inzego z;ubutabera.”

    Dr Murangira avuga ko hari n'izindi miliyoni zisaga 56 Frw zibwe mu minsi ishize, ziragaruzwa.

    Icyo gihe ni umucuruzi yibwe $56,000 n'umukozi wo mu rugo, aza kugaruzwa hasigaye miliyoni zisaga 42 Frw.

    Uwasubijwe ayo mafaranga yagize ati “Nari maze imyaka irenga irindwi mbana n'abakozi, mbafata nk'aho ari abana tuvukana, mbafata neza bishoboka, ariko baje kubona amafaranga mu rugo, barayatwara. Nahise nihutira kubimenyesha RIB, uyu munsi nkaba nishimye birenze kubona ashoboye kuboneka.”

    Ayo mafaranga ngo yari ayafite mu rugo, ariko kubera ingorane z'ingendo mu nama ya CHOGM, aravuga ngo azayabitsa nk'ejo, bayamutwara ubwo.

    Dr Murangira yagiriye abantu inama zo “kwirinda gutwara amafaranga mu ntoki”, ahubwo bagakoresha uburyo bw'ikoranabuhanga banki zashyizeho.

    Yakomeje ati “Tukaba dusaba ko abantu bakwitabira uburyo bwo guhererekanya amafaranga banki ziba zarashyizeho, amafaranga ava kuri konti imwe ajya kuyindi, no kwirinda kubika amafaranga angana kuriya. Kenshi urasanga barimo kuyibwa n'abakozi babo cyangwa abandi bantu bakoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

    Kubika amafaraga mu rugo ngo ni ukuyashyira mu byago, no kongerera ibigeragezo abayabona.

    Umushoramari na we yashimiye Urwego rw'ubugenzacyaha uburyo rwabafashije muri ikibazo, ndetse n'uko rufasha abantu barugana, by'umwihariko abanyamahanga.

    RIB yihanangirije abishora mu byaha kubireka, kuko inzego za leta ndetse n'ubufatanye bw'abaturage batazabyihanganira, kandi banakwiye kubyirinda kuko bibaviramo gufungwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasubije-umushinwakazi-miliyoni-zisaga-14-frw-yibwe

  • Ubwato bwa mbere bwikoreye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse ku cyambu cya Ukraine hashingiwe ku masezerano y'akataraboneka n'Uburusiya. Ni nyuma y'igihe intambara yarahagaritse byose. Abategetsi ba Turkia na Ukraine bavuze ko ubwo bwato bwavuye ku cyambu cya Odesa kare mu gitondo kuri uyu wa mbere.

    Kuva mu kwezi kwa kabiri, Uburusiya bwari bwugarije icyo cyambu cya Ukraine, ariko izo mpande ebyiri zarumvikanye zigera ku masezerano yo kureka ubwato butwaye ibinyampeke bukagenda.

    Byitezwe ko ayo masezerano azatuma ibiribwa byongera kuboneka ku Isi, anagabanure igiciro cy'ibinyampeke.

    Turkia yavuze ko ubwo bwato buriho idarapo rya Sierra Leone, bwitwa Razoni, bushobora kugera ku cyambu cya Tripoli muri Libani, yongeraho ko hari n'ubundi bwato butegerejwe guhaguruka mu byumweru biri imbere.

    Ikigo cyo kugenzura icyo gikorwa gihuriweho n'impande zose, cyashinzwe hisunzwe ayo masezerano i Istanbul, cyavuze ko ubwo bwato butwaye amatoni 26.000 y'ibigori, bikaba byitezwe ko bushyika mu mazi ya Turkia kugira ngo bugenzurwe ku munsi wa kabiri.

    Umunyamabanga mukuru wa Onu Antonio Guterres yakiranye akanyamuneza iryo haguruka ry'ubwo bwato anashimagiza Turkia ku ruhare yagize mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano.

    Minisitiri wa Ukraine ufite mu nshingano ibijyanye n' inyubako, Alexander Kubrakov yanditse kuri Facebook ati: 'Uyu munsi Ukraine, turi kumwe n'abo dukorana, twagize iyindi ntambwe mu gukinga inzara ku Isi. Ifungurwa ry'ibyambu rizatuma haboneka miriyari imwe avuye mu guhanahana ibicuruzwa hamwe n'uburyo bwiza mu ishami ry'ubuhinzi mu kwitegura umwaka uza.'

    Mu gihe ubwo bwato bwera bwa Ruzoni bugaragara mu mazi y'inyanja y'umukara yuzuyemo amamine byerekana intambwe ishimishije, icyo gikorwa kitezwe kumara igihe kirekire kugira ngo kigirire akamaro ubutunzi bwa Ukraine bubangamiwe cyane no kugira abantu ama miliyoni bageramiwe n'inzara ku isi bacyungukiremo.

    Ariko Kubrakov, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yavuze ko ayandi mato 16 ategereje guhaguruka ku byambu byo mu karere ka Odesa mu byumweru biri imbere.

    Amasezerano yo mu kwezi gushize, yahagarikiwe na ONU hamwe na Turkia — yafashe amezi abiri kugira ngo agerweho bikaba byitezwe ko amara imisi 120. Ashobora kongerwa igihe mu gihe impande zose zabihurizaho.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/ubwato-bwa-mbere-bwikoreye-ibinyampeke-bwahagurutse-muri-ukraine/

  • Biravugwa ko abongerezakazi bashobora kuba batinganye nyuma yo gutwara igikombe cya euro (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abongerezakazi baraye batwaye igikombe cya Euro ntibigeze baryama kuko baraye babyina bishimira intsinzi yabo y'amateka bakuye ku badagekazi nyuma yo kubatsinda ibitego 2-1 mu mukino wamaze iminota 120.

    Nkuko bitangazwa n'ibinyamakuru by'iwabo,aba bagore baraye ijoro ryose banywa champagne na cocktail ndetse ngo ibi birori byagejeje saa kumi za mu gitondo.

    Nyuma y'imyaka 56 nta gikombe mpuzamahanga gitaha mu Bwongereza,aba bakobwa bakinnye umupira mwiza mu irushanwa ryose rya Euro ryabereye iwabo,babyinnye karahava kuva umukino urangiye hafi saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.

    Lionesses batsinze Ubudage mu minota 30 y'inyongera babifashijwemo n'umukobwa winjiye mu kibuga asimbuye Chloe Kelly cyane ko iminota 90 yari yarangiye ari igitego 1-1.

    Ella Toone yari yafunguye amazamu ku munota wa 62 ariko iki gitego cyishyurwa na Lina Magull ku munota wa 79, ariko igihugu cyakiriye ni cyo cyarangije irushanwa cyishimye cyane.

    Source : https://yegob.rw/biravugwa-ko-abongerezakazi-bashobora-kuba-batinganye-nyuma-yo-gutwara-igikombe-cya-euro-amafoto/

  • Wanguriye imbuto! Umuntu utaramenyekana akome… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba washize nahawe amakuru n'umukobwa witwa Kellia, uyu akaba ari n'umuhanzikazi uherutse gusohora indirimbo yitwa “Mon Bebe”, asaba ko namuha numero ya Yvan Buravan.

    Ibi yabikoze nyuma y'aho nari maze gushyira ubutumwa kuri sitati ya WhatsApp yanjye bwihanganisha Yvan Buravan, ntazuyaje mpita nyimuha bitewe n'uko muzi kandi musobanukiwe neza.

    Nyuma yo kumuha numero, Kellia yahise ayihuza n’iyo yari afite asanga birahabanye cyane, maze ahita anyandikira ubutumwa bugira buti: ''Hari umuntu umaze iminsi anyandikira yigize Yvan Buravan”.

    Mu kumubaza niba numero zihuye yahise anyoherereza iyo afite nsanga zidahuye na gato ananyereka sitati ze za WhatsApp [z’uwo wigira Yvan Buravan] aho aba ari gushimira abantu bamuhaye amafaranga barimo nk'uwitwa Guillin bigaragara ko yari amaze kuyamwoherereza.

    Kuri izo sitati ze hari ahagaragara sitati z'umunyamakuru wa RBA, Lucky Nzeyimana, wari wifurije gukira Yvan Buravan, maze uwo muntu uri kwiyitirira Buravan arazitwaza yerekana ko bari kumwe abikora mu rwego rwo kurya amafaranga ya bandi.

    Ubwo Kelia yatangiraga kunyandikira

    Nakomeje kugira ikibazo bigera n'aho musaba akampa ubutumwa uwo muntu yoherereje inshuti ze, maze anyoherereza amashusho abivuga arimo n'ifoto ya Yvan Buravan aryamye (Ifoto itaragaragara ahantu na hamwe)

    Uwo mukobwa w'inshuti ya Kelia yamubereye ibamba ntiyamwoherereza amafaranga. Uyu wiyise Yvan Buravan yakomeje gusaba uwo mukobwa kumwoherereza amafaranga akagura imbuto, ariko undi akomeza kumubera ibamba bitewe n'uko atiyumvishaga uburyo umuhanzi nka Buravan asaba imbuto.

    Uyu mukobwa yakomeje kubwira uwiyise Yvan Buravan ko yamuhamagara akareba niba koko ariwe ubundi akamwoherereza amafaranga ariko uyu wiyise Yvan Buravan yanga ko bavugana.

    Afite amakuru menshi ndetse n’amafoto ya Buravan mashya arayafite

    Nyuma yo guhabwa ayo makuru yose nanjye natangiye kwikeka ko numero ya Buravan naba mfite atariyo yaba yarahinduye maze abo nyatse bose bakampa iyo nsanganywe mpita nsanga koko uyu ni uwamwiyitiriye.

    Nagerageje gushaka amazina ye nifashishije numero ze nsanga zibaruwe kuri Freddy Blaise Mugisha, ako kanya ni nabwo nahise mfata umwanzuro wo gutangaza iyi nkuru.

    Ukwezi kugiye kwirenga umuhanzi Yvan Buravan afashwe n'uburwayi ataramenya neza ariko bwamurembeje ndetse bunakomeje kumujujubya kugeza ubwo mu minsi ishize yagiye kubwivuriza muri Kenya.

    InyaRwanda iherutse gutangaza amakuru avuga ko uyu muhanzi yari amaze iminsi avurirwa mu Bitaro bya Kaminuza by'i Kigali (CHUK), ariko abaganga babuze indwara. Kuwa Mbere tariki 18 Nyakanga 2022, Buravan yahagurutse ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yerekeza muri Kenya.

    Kuva Yvan Buravan yasohora indirimbo 'Big time' ntabwo yigeze agaragara ayimenyekanisha yaba mu bitangazamakuru n'ahandi.

    Umukobwa yamubereye ibamba

    Aha yifashishije ubutumwa bwa Lucky Nzeyimana amusabisha amafaranga

    Yashimiraga uyu nyuma yo kumuha amafaranga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119580/wanguriye-imbuto-umuntu-utaramenyekana-akomeje-gusahura-abantu-yitwaje-izina-rya-buravan-u-119580.html

  • Baramuvunaguye! Umugore wa Jose Chameleone ya… – #rwanda #RwOT

    Mu bigaragarira amaso Sandra Teta yari yakubiswe bikomeye kugeza aho no kureba bitari bigishobotse ahubwo hatangira kwibazwa impamvu yakubiswe bingana gutya, bamwe bakibaza bati ‘Ese abantu bo bari he’?.

    Ubuzima bwa Sandra mu bigaragara amaso ya buri umwe buri mu kangaratete dore  ko kugeza ubu hasohotse andi mafoto ye afite ibikomere ndetse n’inkovu z'inkoni mu mugongo, akaba agaragara ahangayitse!.

    Daniella Atim, umugore wa Jose Chameleone, abinyujije kuri konti ye ya instagram yashyize hanze andi mafoto agaragaza iyicarubozo, umuhanzi Weasel ahora akorera Sandra Teta babyaranye amusabira ubutabera.

    Si ubwa mbere uyu mugore uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza iyicarubozo Weasel akunda gukorera abagore, kuko n'umugore wa mbere Weasel yari afite ubwo yamukubitaga, uyu mugore nabwo yahagurutse akabishyira hanze.

    Umubiri wose wa Teta wabaye ibikomere

    Hari hashize iminsi ibiri Daniella avuze ko agomba kugira icyo avuga aho yagize ati 'Nabibonye, abantu benshi bari kunyoherereza amafoto bambaza icyo mbitekerezaho, nzababwira icyo ntekereza ninsubiza ubwenge ku gihe. Nize gufata ururimi rwanjye mu gihe ndakaye.'

    Daniella yabinyujije kuri konti ye yerekanye andi mafoto yafashwe mu Ukuboza 2021, yerekana uko Teta Sandra yari yakorewe iyicarubozo na Weasel.

    Sandra Teta ni uko aherutse kugirwa na Weasel

    Nyuma y'ayo mafoto yagize ati: 'Aya ni amafoto ya Sandra mu Ukuboza, akeneye ubufasha bwose bushoboka. Akeneye ijwi ryacu kugira ngo yigarurire icyizere, mureke tumujye inyuma tumufashe muri uru rugendo. Bagore mwese nta gihe cyo gufasha mugenzi wanyu kitari iki, bamwe bakunze kuvuga ko bavugira abagore, igihe ni iki.'

    Ku rundi ruhande ariko, Sandra Teta aherutse gusangiza abamukurikira ubutumwa bunyomoza abavuga ko yakubiswe na Weasel. Icyo gihe yatangaje ko yategewe mu nzira n’abagizi ba nabi, baramukubita, bamwaka telefone, isakoshi n’amafaranga yari afite. Byateye urujijo benshi, bamwe bakeka ko ari Weasel uri gukoresha telefone ye.

    Sandra Teta akeneye ubutabera

    Umugongo wuzuyemo inkoni

    Amaboko yaravunaguritse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119571/baramuvunaguye-umugore-wa-jose-chameleone-yasohoye-andi-mafoto-yuburyo-miss-sandra-teta-ya-119571.html

  • RDC: Babiri bapfuye barashwe n’Ingabo za MONUSCO #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bapfuye bazize amasasu yarashwe n’Ingabo za UN zizwi nka MONUSCO, ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/rdc-babiri-bapfuye-barashwe-n-ingabo-za-monusco