
Category: Uncategorized
-
Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga mukuru wa COMESA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Chileshe Kapwepwe, Umunyamabanga mukuru w’Isoko rusange (…) -
Hari ibigo bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera – Perezida Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko mu buryo budatinze, ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera kugira ngo birusheho gutanga (…)
-
Rubavu: Batatu baguye mu mpanuka ikomeye y'ikamyo yagonganye na coaster (YAVUGURUWE) – #rwanda #RwOT
Iyi mpanuka biravugwa ko yatewe n'ikamyo yari yikoreye mazutu yacitse feri ikagonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga mu Mujyi wa Kigali. Yabereye mu ikorosi rimanuka rigana ku Bitaro bya Gisenyi n'ubundi hakunze kubera impanuka nyinshi.
Ikimara kuba, inzego z'umutekano zahise zihagera zitangira gutanga ubutabazi bw'ibanze ku bayikomerekeyemo ndetse bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yemeje ko impanuka ndetse hari abayiguyemo.
Yagize ati “Saa Yine ni bwo impanuka yabaye, abitabye Imana ni batatu mu gihe abakomeretse bataramenyekana. Turihanganisha imiryango yabuze ababo.''
Umunyamakuru wa IGIHE ukorera i Rubavu wageze aho impanuka yabereye yavuze ko hari abantu yabonye bashobora kuba bahise bitaba Imana nubwo imibare y'abayiguyemo itaratangazwa.
Iyi mpanuka yafunze umuhanda wa Rubavu-Musanze iminota 30 bitewe n'ibikorwa by'ubutabazi.
Abakomeretse n'abitabye Imana bajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi mu gihe Polisi y'Igihugu ikomeje ibikorwa by'ubutabazi.
Bamwe mu bagize imiryango y'abari muri Coaster ya Virunga bahise bajya aho bakirira indembe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bamenye uko bamerewe.
-
Hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorere-Perezida Kagame #rwanda #RwOT
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko hari ibigo byari bisanzwe ari ibya leta bigiye kwegurirwa abikorera.
Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022, ubwo yakiraga indahiro z'abayobzi bashya bo ku rwego rwa Minisitiri baherutse guhabwa imyanya muri guverinoma.
Nta bigo bya leta byatangajwe bigiye kwegurirwa abikorera ariko umukuru w'igihugu yavuze ko hari ibizajya mu maboko y'abikorera vuba bishoboka.
Nyuma yo kwakira indahiro za Dr. Ildephonse Musafiri wahawe inshingano zo kuba umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubuhinzi n'ubwororozi na Minisitiri Eric Rwigamba wahawe kuyobora minisiteri nshya ishinzwe ishoramari rya leta, imbwirwaruhame y'umukuru w'igihugu yibanze ku gusobanura inshingano za minisiteri nshya ishinzwe ishoramari rya leta.
Ati 'Minisiteri nshya y'ishoramari rya Leta izareba uko ibigo bicungwa neza, ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe bikegurirwa abikorera. Ni ibice bibiri hari ibigombwa kwegurirwa abikorera vuba na bwangu bitagomba gutegereza. leta, guverinoma  cyangwa inzego zose za leta ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi, ibintu bias nk'ibyo, ahubwo dufasha abacuruza , abikorera kugira ngo bagere kuri byinshi ari nako babigeza ku gihugu.'
Umukuru w'igihugu kandi yavuze ko ingeri y'Ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi n'ubworozi, ari inkingi  z'ingenzi mu majyambere y'u Rwanda, igihugu kiri kurwana no gusubiranya ubukungu bwakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19.
 Ati 'Ubucuruzi, ishoramari, ubuhinzi n'ubworozi ni inkingi z'ingenzi mu majyambere y'igihugu cyacu. Uko dukomeza kurwanya no guhashya icyorezo cya Covid⦠tuzahura ubukungu bw'igihugu cyacu ni nako bizakomeza kurushaho kuba ingenzi, kugira ngo dukomeze ibyo tumaze kugeraho twongeraho n'ibindi byinshi.'
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ildephonse Musafiri agiye kuri uyu mwanya asimbuye Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, wagizwe minisitiri w'ubucuruzi n'inganda mu mavugurura muri guverinoma aheruka, gusa ntiyarahiye kuko yari asanzwe muri guverinoma.
Minisiteri nshya y'Ishoramari rya Leta ije ikurikira iy'Ubumwe bw'Abanyarwanda yashinzwe muri Nyakanga 2021.
 Ubu u Rwanda rufite minisiteri 22.
Tito DUSABIREMA
The post Hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorere-Perezida Kagame appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
MINEDUC igiye gushyira hanze amabwiriza ajyanye no guhangana n'ubwiyongere bw'amafaranga y'ishuri #rwanda #RwOT
Minisitiri w'Uburezi,Dr Valentine Uwamariya,yavuze ko mu minsi mike mbere y'uko umwaka w'amashuri utaha utangira, hazasohorwa amabwiriza y'uburyo bw'imitangire y'amafaranga y'ishuri, mu rwego rwo kugabanyiriza umutwaro ababyeyi.
Ikibazo cy'ubwiyongere bw'amafaranga y'ishuri bya hato na hato ndetse no gusabwa amafaranga y'agahimbaza musyi k'abarimu bitanyuze mu nama z'ababyeyi ku bigo by'amashuri, ni ikibazo ababyeyi barerera mu bigo by'amashuri bamaze imyaka myinshi bavuga ko kibahangayikishije.
Icyo kibazo gikunze no kuba n'intandaro y'uko umubyeyi utatanze ayo mafaranga umwana we yirukanwa mu gihe cy'amasomo ndetse hari n'abakurizamo kuva mu ishuri.
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bagiye bavuga kobafata icyemezo cyo kuyongera ngo bitewe n'ibikenewe ku ishuri abandi, bakabinyuza mu nama rusange z'ababyeyi baharerera.
Mu kiganiro yagiranye na RBA,Minisitiri w'Uburezi,Madamu Valentine Uwamariya yavuze ko mu minsi mike hagiye gushyirwaho amabwiriza ajyanye n'imitangire y'amafaranga y'ishuri kuko hari ibigo bikabya guca umurengera.
Ati “Mu minsi mike mbere y'uko umwaka w'amashuri utangira turaza gusohora amabwiriza y'imitangire y'amafaranga mu mashuri ya Leta ndetse n'afatanya na leta,ajyanye n'agahimbazamusyi ka mwarimu.Sinabivuga byose kuko ntabwo turabinoza neza ariko ikintu cyose kizarebwaho.
Ikintu cyose cyatumaga hari amafaranga y'umurengera asabwa ababyeyi biturutse wenda ku kuzamura mwarimu ku ishuri,turagira ngo tugabanyirize n'umutwaro ababyeyi.Niyo mpamvu hazabaho ayo mabwiriza y'uko bizakorwa mu mashuri ya leta n'afatanya na leta ku bw'amasezerano.”
Ibi bikozwe nyuma y'aho abarimu bose bo mu Rwanda bongerewe umushahara ndetse abo mu mashuri abanza bakubiwe 88% mu gihe abo mu yisumbuye bafite A1 na A0 bongereweho 40%.
Ikindi kandi,ku mbuga nkoranyambaga abantu batandukanye bagiye binubira amabaruwa yacicikanaga agaragaza amafaranga ahanitse amashuri yasabye abanyeshuri kuza bitwaje ndetse n'ibisabwa bitari ngombwa.
Hari ibigo bisaba amafaranga yo kugura imodoka y'ikigo,kubaka ikigo,akayabo k'amafaranga yo kugura amasaha n'ibikombe n'impapuro zitandukanye,imikoropesho,amasuka n'ibindi buri gihembwe.
Kugeza mu mpera za 2017, mu Rwanda hari ibigo by'amashuri yisumbuye 1,567 birimo ibya Leta 461 n'ibifashwa na Leta 871 nkuko imibare ya Mineduc yabigaragaje.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze kandi ko nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu, ubu abakora muri uyu mwuga bagiye gukora batuje ndetse ireme ry'uburezi rirusheho kwiyongera.
-
Miss Muheto nibisonga bye basuye ahabumbatiy… – #rwanda #RwOT
Ni mu rugendo shuri bakoze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Kanama 2022, rwateguwe n'Inteko y'Umuco bari kumwe n'abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kwizihiza umunsi w'umuganura.
Miss Muheto yari kumwe na Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 na Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2022].
Muri uru rugendo, basuye i Rutunga mu Karere ka Gasabo ndetse n'i Huro mu Karere ka Gakenke. Aha hantu hafitanye isano n'umuganura ku buryo bw'umwihariko.
Inteko y'Umuco ivuga ko i Huro ari ho hahingwaga imbuto nkuru zakoreshwaga mu muganura. Hari hatuye abiru bashinzwe imihango yawo, ndetse hari n'ivubiro ribafasha kumenya niba imvura izagwira igihe, bitaba ibyo bakitabaza abavubyi kugira ngo imbuto z'umuganura zibibwe kare.
Abiru b'abahinzi banitwaga abiru bo kwa Myaka, bari bafite icyicaro ku musozi bigengaho wa Huro. Basimburanaga ku mazina ya Nyamurasa, Musana na Mumbogo.
Umwiru wo kwa Myaka yari afite inshingano zo gukusanyiriza i Huro imyaka, uburo n'amasaka yakoreshwaga ibwami mu mihango y'umuganura; akazisohozayo ndetse akagira uruhare kimwe n'umwami n'umwiru w'umuganura, mu mihango yakorwaga ku munsi nyir'izina w'umuganura.
Miss Muheto yabwiye InyaRwanda ko gusura ahantu nyaburanga habumbatiye amateka y'umuganura yahungikiye byinshi, ariko kandi abona ko hari byinshi urubyiruko rw'u Rwanda rukeneye kumenya.
Ati 'Nungutse byinshi ariko icya mbere nyamukuru nabonye, ni uko twe nk'urubyiruko hari byinshi tutazi ku mateka kandi dukwiye kwiga tukamenya, kuko nitwe Rwanda rw'ejo.'
Mu kiganiro 'Dusangira ijambo' cya Televiziyo Rwanda cyo ku wa 31 Nyakanga 2022, Umuyobozi w'Inteko y'Umuco, Amb Robert Masozera yavuze ko umuganura udakwiye kugaragara mu ishusho y'ibiryo, ahubwo ushingiye ku kugira umutima ukunda u Rwanda n’Abanyarwanda.
Muri iki kiganiro cyagarutse ku mateka y’Umuganura n’imyiteguro yo kwizihiza umuganura, Masozera yagize ati 'Ntabwo umuganura ukwiye kugaragara mu ishusho ry’ibiryo cyangwa ibinyobwa. Ntabwo ari cyo cyari ibanze. Niyo mpamvu tuvuga ngo umuganura ntabwo ari umutsima ahubwo ni umutima, kubera ko ririya robe ry’umutsima baganuraga rirobetsemo indangagaciro nyinshi cyane ari wo mutima w’u Rwanda.'
Akomeza ati 'Rero mu myemerere y’abanyarwanda bemeraga ko umutima ari wo ugize umunyarwanda, ari ryo zingiro ry’indangagaciro; kwa kunga ubumwe, kwa gufashanya, kwa kuramirana, umuntu akeza akaganuza abandi. Uwo mutima rero w’ubunyarwanda, iyo urebye umuganura usanga mu muganura harobetsemo izo ndangagaciro zose.”
Ku wa 5 Kanama 2022 nibwo hazaba igitaramo ‘i Nyanza twataramye’ kizabanzirizwa n’ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura, bizabera kuri sitade ya Nyanza.
Ibi birori bizakurikirwa n’inama y’ishoramari. Ku wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 hateganyijwe umutambagiro wo gusura ahantu ndangamurage n’ibikorwa by’ubukerarugendo.Â
Inteko y'Umuco n’abafatanyabikorwa bayo basuye ahantu ndangamurage habumbatiye amateka y’UmuganuraÂ
Uhereye ibumoso: Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2022, Miss Nshuti Divine Muheto, Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 na Ruzindana Kelia wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2022]Â
![]()
Miss Nshuti Divine Muheto avuza ingoma za KinyarwandaÂ
![]()
Intore zasusurukije abitabiriye urugendo rwo kwiga amateka y'umuganuraÂ
Ivubiro rya huro ryafashaga Abanyarwanda bo hambere gupima imvura n’ikirereÂ
![]()
Miss Muheto, Keza Maolithia na Kayumba Darina   Â
Ruzindana Kelia yagaragaje ko yanyuzwe no gusura ahabumbatiye amateka y'umuganura mu Rwanda
Umwanditsi w’ibitabo Mutangana Boshya Steven ari mu bakoze urugendo shuri ku muganura Â
![]()
Umwe mu bakuze bazi neza amateka y'umuganura mu bice bya Gasabo na Gakenke
![]()
-
Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y'umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki? #rwanda #RwOT
Ku mbuga nkoranyambaga hashize iminsi mike hadutse umugabo witwa Valery Zihalirwa aho yashinze umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gusesengura u Rwanda ndetse n'akarere yise 'Bureau d'Etudes sur le Rwanda'
Uyu Valery Zihalirwa mu kwezi kwa Kamena gushize yafunguye compte kuri Twitter zigera kuri 80 zishinzwe kurwanya Abatutsi b'Abanyekongo avuga ko atari abenegihugu bagomba gusubira iwabo. Uyu Valery Zihalirwa kandi yifatanya nicyiyise 'FNATC' (FRONT NATIONAL ANTI #TUTSI AU CONGO) umuryango uhuza abahezanguni b'abanyekongo batifuza icyitwa umututsi muri Kongo.
Si FNATC Valery Zihalirwa akorana nayo gusa kuko akorana nindi yitwa KOPAX (Conscience Congolaise pour la Paix) bombi bakaba baterwa inkunga na Dr Denis Mukwege. Uyu Mukwege iyo umweretse umushinga urimo kurwanya Abatutsi ndetse n'abavuga ikinyarwanda muri rusange ahita agutera inkunga.
Mu gihugu cya Kongo muri rusange hashize iminsi hahererekanwa imvugo z'urwango zihamagararira abaturage guhiga abo bita Abanyarwanda bakabasubiza mu Rwanda.
Kuva Umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Republika ya Demokarasi ya Congo na Uganda, abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda barahizwe cyane bamwe baricwa harimo n'abokejwe ku muriro maze barabarya.
Ibi byabereye ahitwa I Kalima mu ntara ya Maniema aho bishe umuntu ukomoka mu bwoko bw'Abanyamulenge abandi barahunga, i Kisangani ho bafata umucolonel wo muri Kivu y'amajyaruguru, aha ho n'abapolisi bagaragaye ku mbuga bamukurubana bakamujugunya mu modoka yabo, hari n'ahandi havugwa abasirikare n'abasivile bafashwe, nk'i Bukavu, i Goma, Kalemie ndetse n'i Kinshasa ku murwa mukuru wa Congo.
Ubu twandika iyi nkuru amagambo y'urwango araganishwa ku ngabo z'Umuryango w'Abibumbye aho abagera kuri batatu bishwe n'insoresore z'abakongomani zibateye mu kigo cyabo mu byo bo bitaga imyigaragambyo.
Abayobozi ba Kongo bigize indorerezi muri ibi bikorwa bamenye ko amateka azabibabaza.
The post Valery Zihalirwa, umwe mu bari inyuma y'umugambi wo kurimbura Abatutsi muri Kongo ni muntu ki? appeared first on RUSHYASHYA.
-
Abagore 2 bafashwe bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge muri Rwandair #rwanda #RwOT
Ku itariki ya 25 Nyakanga, abagore babiri bafashwe bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge mu ndege ya RwandAir, yari igiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu inyuze i Kigali.
Abagore bafashwe barimo Ebhodaghei Gloria Osenemeshen wasanganywe ibiyobyabwenge mu isakwa ryakorewe abagenzi mbere y'uko berekeza mu Rwanda bavuye muri Nigeria, uyu mugore akaba yari yerekeje i Dubai ariko agomba kunyura i Kigali, aho yagombaga gutwarwa na RwandAir.
Uyu mugore yafatanywe udusashi turimo miligarama 225 za Tramadol yari yahishe mu ifu y'ubugari yari afite nk'umuzigo warimo n'ibindi biribwa, nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Gistmania.
Mu kubazwa, uyu mugore yavuze ko igikapu cyasanzwemo ibiyobyabwenge yagihawe n'umuntu wari wamucumbikiye, akaba ari nawe wamusabye kugeza icyo gikapu ku wundi muntu yari busange i Dubai.
Kuri uwo munsi kandi hafashwe Emebradu Previous Rachael wari ufite urumogi rungana na 1.8kg mu mizigo ye, na we akaba yariteguraga gukoresha RwandAir ajya muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ariko akanyura i Kigali.
Mu kwiregura, uyu mugore ufite umwana umwe yavuze ko asanzwe acuruza imyenda y'imbere y'abagabo, agashimangira ko yari agiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu kugira ngo yagure ubucuruzi bwe.
Nyuma ngo nibwo uwahoze ari umukunzi we utuye i Dubai yaje kumusaba kumuzanira igikapu cyarimo ibiyobyabwenge, akabivanga n'ibiribwa.
Kugira ngo ibiyobyabwenge bive mu mirima bigere ku masoko mpuzamahanga bicuruzwaho, ni inzira ndende kandi igoranye cyane, kuko ibibuga by'indege bikomeye ku Isi ndetse n'ibigo bitwara abantu mu ndege, biba byarashyizeho uburyo bwo kugenzura ibiyobyabwenge kugira ngo bikumirwe.
Amwe mu masoko akomeye aba ari kure cyane y'aho ibyo biyobyabwenge bikomoka, ugasanga kugira ngo bizayagereho bisaba urugendo rushobora kwambukiranya ibihugu byinshi n'inyanja ngari, ari nako birushaho kugorana.
Nk'urugero, ikiyobyabwenge cya Cocaine cyonyine, cyakoreshwaga n'abarenga miliyoni 16 hagati ya 2007 na 2008, gifite isoko rya miliyari 88$ ku migabane ibiri gusa, ari yo u Burayi na Amerika ya Ruguru.
Cocaine ni ubwoko bumwe gusa bw'ikiyobyabwenge, kuko hari ibindi nka Heroine, urumogi n'ibindi byinshi binyuzwa mu ndege kugira ngo bive mu mirima bigezwe ku masoko yo hanze.
Muri Afurika, ubu bucuruzi naho burahari, ndetse buri kwaguka cyane kuko ari hamwe mu hantu usanga ibibuga by'indege bidafite ingamba zikomeye n'ikoranabuhanga rihambaye ryo gutahura ibiyobyabwenge.
Nko muri Nigeria, cyane cyane mu bice by'amajyaruguru y'igihugu ahakunze kubarizwa imitwe y'iterabwoba, ubuhinzi bw'ibiyobyabwenge bumaze gufata indi ntera, kandi ibyo biba bigomba kugezwa ku masoko mpuzamahanga kugira ngo bicuruzwe.
Icyakora Leta imaze iminsi ishyira imbaraga mu guhangana nabyo ndetse birimo gutanga umusaruro, kuko ibiro bishinzwe kurwanya ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge muri icyo gihugu, NDLEA, bimaze iminsi mu bikorwa byo guhashya ubwo bucuruzi.
IGIHE
-
USA yishe Al-zawahiri wari umukuru wa Al-Qaeda #rwanda #RwOT
Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zishe umukuru wa al-Qaeda, Ayman al-Zawahiri, mu gitero cy'indege ntoya itarimo umupilote (drone), nk'uko byemejwe na Perezida Joe Biden.
Yishwe kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022, mu gitero cyo kurwanya iterabwoba cyakozwe n'ikigo cy'Amerika cy'ubutasi bwo mu mahanga (CIA), mu murwa mukuru Kabul wa Afghanistan.
Perezida Biden yavuze ko Zawahiri yari yaracuze urukurikirane rw'ubwicanyi n'urugomo ku baturage b'Amerika.
Yongeyeho ati 'Ubu ubutabera buratanzwe kandi uyu mukuru w'abakora iterabwoba ntakiriho.'
Abategetsi bavuze ko Zawahiri yari ari ku rubaraza rw'inzu y'ahantu hihishe (safe house) ubwo drone yamurasagaho ibisasu bibiri bya misile.
Abategetsi bongeyeho ko abandi bo mu muryango we bari bahari, ariko ko nta cyo babaye, ko ari Zawahiri wenyine wishwe.
Perezida Biden yavuze ko yatanze uruhushya rwa nyuma rwo kugaba icyo gitero kidahusha kuri uwo mukuru wa al-Qaeda, wari ufite imyaka 71, nyuma y'amezi yari ashize icyo gitero gitegurwa.
Zawahiri yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma y'iyicwa n'Amerika rya Osama bin Laden mu mwaka wa 2011.
We na Osama bin Laden bacuriye hamwe umugambi w'ibitero kuri Amerika byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001, ndetse yari umwe mu bakora iterabwoba bashakishwa cyane na leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyicwa rye rizatuma habaho kwiruhutsa ku miryango yabuze abayo mu bitero byo mu 2001, nk'uko Biden yabivuze.
Yagize ati 'Igihe kirekire byafata icyo ari cyo cyose, aho wakwihisha aho ari ho hose, niba uteje inkeke ku baturage bacu, Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zizagutahura zigukureho.'
Yongeyeho ati 'Ntituzatezuka na rimwe ku kurwana ku gihugu cyacu n'abaturage bacyo.'
Biden yavuze ko Zawahiri yari yaranacuze umugambi w'ibindi bikorwa by'urugomo, birimo igitero cy'ubwiyahuzi cy'igisasu ku bwato USS Cole bw'Amerika busenya ibisasu bya misile, cyabereye i Aden muri Yemen, mu kwezi k'Ukwakira, 2000, cyishe abatwara ubwato b'Amerika 17.
Umuvugizi w'aba Taliban yavuze ko icyo gitero cy'Amerika ari ihonyora rigaragara ry'amahame mpuzamahanga.
Uyu muvugizi yongeyeho ati 'Ibikorwa nk'ibyo ni ugusubiramo ibyabayeho byananiwe byo mu myaka 20 ishize kandi bibangamiye inyungu za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Afghanistan n'akarere.'
Ariko abategetsi b'Amerika bashimangiye ko icyo gitero cyari gifite ishingiro ryo mu rwego rw'amategeko.
Iyicwa rya Zawahiri ribaye hashize hafi umwaka umwe abasirikare b'Amerika bavuye muri Afghanistan ku itegeko ryatanzwe na Biden, bisoza imyaka 20 igisirikare cy'Amerika cyari kimaze kiri muri Afghanistan.
Bijyanye n'amasezerano y'amahoro yo mu mwaka wa 2020 hamwe n'Amerika, aba Taliban bemeye ko batazemerera al-Qaeda cyangwa undi mutwe w'ubuhezanguni gukorera mu turere bagenzura.
Ariko aba Taliban na al-Qaeda bamaze igihe kirekire ari inshuti ndetse abategetsi b'Amerika bavuze ko aba Taliban bari babizi ko Zawahiri ari i Kabul.
Biden yashimangiye ko Afghanistan itazongera na rimwe kuba indiri y'abakora iterabwoba.
Zawahiri, Umunyamisiri akaba na muganga w'amaso wafashije mu gushinga umutwe w'intagondwa ukora intambara ntagatifu (jihad) y'abiyitirira Islam wo mu Misiri, yafashe ubuyobozi bwa al-Qaeda nyuma yuko abasirikare b'Amerika bishe Bin Laden mu kwezi kwa gatanu mu 2011.
Mbere yaho, Zawahiri akenshi yafatwaga nka soma mbike wa Bin Laden n'ukora ingengabitekerezo mukuru wa al-Qaeda.
Inzobere zimwe zemeza ko ari we wacuze umugambi w'imigendekere y'ibitero byo ku itariki ya 11 Nzeri  2001.
The post USA yishe Al-zawahiri wari umukuru wa Al-Qaeda appeared first on FLASH RADIO&TV.
-
-
Abasirikare ba MONUSCO barashe abanyecongo bamenyekanye igihugu bakomokamo #rwanda #RwOT
Ababungabunga amahoro batawe muri yombi ku cyumweru kubera kurasa bakica abantu babiri mu mujyi wa Kasindi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uri ku mupaka na Uganda ni Abanyatanzania, nkuko umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri ONU (UN) yabibwiye BBC.
ONU yamaganye bikomeye iryo raswa ry'abo baturage, ryanakomerekeyemo abantu 15.
Mu cyumweru gishize, abantu batari munsi ya 20 bapfiriye mu myigaragambyo irimo urugomo yo kwamagana abasirikare ba ONU babungabunga amahoro muri DR Congo, bari mu butumwa buzwi nka MONUSCO.
Abanyecongo benshi bashinja MONUSCO kunanirwa kubarinda ibitero by'imitwe y'inyeshyamba.
Nubwo iryo raswa ry'abaturage ryo ku cyumweru rizarushaho guhindanya (kwanduza) isura ya MONUSCO, abanyamakuru bavuga ko igisirikare cya Congo na cyo kinengwa kubera kunanirwa kugarura umutekano muri ako karere, gakoreramo imitwe yitwaje intwaro ibarirwa muri za mirongo.
BBC





