Mugabekazi Liliane watigishije imbuga nkoranyambaga nyuma yuko ifoto ye yari yambaye ikanzu ubonerana muri BK Arena mu gitaramo cyatumiwemo umuhanzi Tayc yavuze ibyo umusore bakundana yamukoreye. Ni mu kiganiro Lily yari yatumiwemo kuri imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube.
Muri iki kiganiro, Lily yabajijwe niba hari umusore bakunda afite dore ko ari umukobwa mwiza ukwiye kuba afite umusore umuereta. Lily yasubije mu magambo agira ati ” Ntawe⦠nuwo nari mfite yaranyanze, yaranyanze yagiye i Mahanga aranyanga! “.
Raporo ivuga ko abakinnyi babiri ba Manchester United, Cristiano Ronaldo na Harry Maguire aribo bakiriye ubutumwa bwinshi bubatuka kuri Twitter kuruhsha abandi bakinnyi bose bo muri Premier League mu gice cya mbere cy'umwaka w'imikino ushize.
Ofcom yasabye abashakashatsi bo mu kigo cya Alan Turing Institute, ikigo cy'igihugu gishinzwe gukusanya amakuru ya siyansi n'ubukorikori,kubakorera isesengura ku butumwa bwo kuri Twitter bwoherejwe mu mezi atanu ya mbere y'umwaka w'imikino w'umupira wamaguru 2021-22 guhera kuwa 13 Kanama 2021 kugeza 24 Mutarama 2022.
Isesengura ryabo ryerekanye ko hari ubutumwa 60.000 butuka abakinnyi bwashyizwe kuri Twitter muri miliyoni 2.3 z'ubutumwa bwasohotse mu gice cya mbere cy'umwaka w'imikino ushize.
Kimwe cya kabiri cy'ubwo butumwa butukana bwohererejwe ku bakinnyi 12 barimo umunani bakinira Manchester United.Ubutumwa bwa Twitter burenga 300 butukana bwohererezwa abakinnyi b'umupira w'amaguru muri Premier League buri munsi.
Umuyobozi wa Ofcom ushinzwe gutangaza amakuru n'ibica kuri murandasi,Kevin Bakhurst yagize ati: 'Ibyavuye mu bushakashatsi byacanye urumuri ku gice cy'umwijima cy'umukino mwiza.'
Gutukana gukorerwa kuri interineti nta mwanya gufite muri siporo, ndetse no muri sosiyete yagutse, kandi kubikemura bisaba imbaraga zihuriweho.'
Hari impande 2 zibasiwe cyane kuri Twitter.Urwa mbere ni urwa Ronaldo ubwo yinjiraga muri Manchester United ku ya 27 Kanama 2021.Yakiriye ubutumwa bubi 3.961.
Urwa kabiri ni igihe Harry Maguire yanditse kuri Twitter asaba imbabazi nyuma y'uko Manchester United abereye kapiteni itsinzwe na Manchester City ibitego 2-0 ku ya 7 Ugushyingo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022, nibwo Emmalito yambitse impeta umukunzi we Umwali. Emmalito yabwiye InyaRwanda ko we n'umukunzi we bamaze iminsi mu gihugu cya Kenya mu gace ka Nyeri ari naho yafatiye icyemezo cyo kumwambika impeta.
Uyu munyamakuru usanzwe ufite inzu y'imideli yise 'Loto Ris Design', yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa.
Amusobanura nk'umuntu udasanzwe mu buzima bwe, byatumye yiyemeza ko amubera umufasha.
Ati 'Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye. Urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane.' Muri aka gace ka Nyeri ba mukerarugendo bakunda kuhasura cyane.
Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Emmalito avuga bitari byoroshye gukundana n'umuntu uri kure, ariko byarashoboka hamwe no kwizera.
Ati 'Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, dukundana mu bihe bitoroshye bya 'Long distance relationshiP' ariko igihe cyari iki y'uko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka.'Â
Umunyamakuru Emma Lito usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo Tv akaba na rwiyemezamirimo w'umunyamideri yambitse impeta y'urudashira umukunzi we Umwami Liliane bakundanye imyaka irenga 5.
Mu mafoto aba basangije ababakurikira agaragaza ibihe byiza bagiranye ubwo uyu munyamakuru yasabaga umukunzi we ko bamubera uwibihe byose na we akabyemera.
Ingo 80 zituyemo imiryango itishoboye mu Midugudu ya Gahanda na Bukinankwavu mu Kagari ka Rwesero ni zo zahawe amashanyarazi n'Umuryango Umbrella for Vulnerable, ushyigikira iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.
Mukanyandwi Marie Claire yavuze ko kuva mu rugo rwe hagera amashanyarazi byamukijije ikizima kandi abana be babasha gusubiramo amasomo neza.
Ati 'Abana bacu ntibabashaga kwiga kuko twabaga mu kizima none ubu twagize amahirwe abana babasha gusubiramo amasomo nimugoroba.'
Uwizeye Léa na we yavuze ko amashanyarazi yabarinze ubujura bw'abitwikira umwijima.
Abaturage bo mu Kagari ka Rwesero baganiriye na IGIHE bahuriza ku gushimira umuryango wabahaye amashanyarazi n'ubuyobozi bwiza bubahuza n'abafatanyabikorwa.
Nyuma yo guhabwa amashanyarazi, buri rugo ruhabwa na radiyo kugira ngo abarurimo bajye bumva amakuru no gususuruka bumva indirimbo.
Umuyobozi wa Umbrella for Vulnerable, Amb. Sheikh Saleh Habimana, yavuze ko biyemeje gushyigikira iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.
Ati 'Ni igikorwa cyihariye kuko twifuza kugira icyo dukora nka Umbrella for Vulnerable ku bijyanye n'imihigo ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yiyemeje ko izagerwaho mu mwaka wa 2024.'
Yavuze ko nyuma yo kuva mu Karere ka Nyanza bazakomereza muri Gatsibo na Bugesera.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yashimiye uwo muryango ku bufasha wahaye abaturage, na bo abasaba kubufata neza no kububyaza umusaruro.
Yagize ati 'Icyo dusaba abaturage cya mbere ni uko ibikorwaremezo bahawe babikoresha ariko bakanabifata neza kugira ngo birambe.'
Umbrella for Vulnerable igira uruhare no mu bindi bikorwa birimo guha abaturage amazi, kuboroza amatungo magufi, gutanga ibiribwa, gufasha abahinzi ba kijyambere, gutanga inyigisho mu by'ikoranabuhanga no guhugura abakozi by'igihe gito bakajya ku isoko ry'umurimo batyaye.
Mu Karere ka Nyanza abaturage bamaze kugerwaho n'amashanyarazi bari ku ijanisha rya 52, ibigaragaza ko urugendo rukiri rurerure.
Abayobozi batandukanye basuye ingo z’abaturage bareba impinduka zabaye mu mibereho yabo nyuma yo gucanirwa
Amashanyarazi yahawe abaturage bo mu Karere ka Nyanza ni akomoka ku ngufu z’imirasire y’izuba
Umuyobozi wa Umbrella for Vulnerable, Amb. Sheikh Saleh Habimana, ashyikiriza radiyo abaturage
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, ashyikiriza radiyo abaturage
Sheikh Habimana yabwiye abaturage bo mu Karere ka Nyanza ko ibikorwa nk’ibi bigamije kubateza imbere
Mukanyandwi Marie Claire yavuze ko kuva mu rugo rwe hagera amashanyarazi byamukijije ikizima kandi abana be babasha gusubiramo amasomo neza
Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi babiri bashya muri Guverinoma; Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ildephonse Musafiri.
Bombi bashyizwe mu myanya n'Umukuru w'Igihugu ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Nyakanga 2022. Ntabwo bari basanzwe muri Guverinoma. Minisiteri y'Ishoramari rya Leta yahawe Eric Rwigamba ni nshya muri Guverinoma.
Perezida Kagame yavuze ko vuba cyane hari ibigo bya leta bizegurirwa abikorera.
Ati 'Icya mbere, Minisiteri nshya y'Ishoramari rya Leta, izareba uko ibigo bya Leta bicungwa neza ndetse amaherezo cyangwa se byihuse kuri bimwe, bikegurirwa abikorera. Hari ibigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu.'
'Leta, guverinoma cyangwa inzego za leta, ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi n'ibintu bisa nk'ibyo ahubwo dufasha abikorera gucuruza kugira ngo bagere kuri byinshi. Ibyo ndibwira ko byumvikana.'
Minisiteri y'Ishoramari rya leta ishinzwe mu nshingano zayo harimo kwerekana aho Leta yashora imari, gukurikirana uko imigabane Leta yashoye mu bigo by'ubucuruzi ibyara inyungu no kugaragaza ishoramari rya Leta rikwiye kwegurirwa abikorera.
Abakurikirana ishoramari basanga iyi Minisiteri izajya yereka Leta imishinga ifitiye inyungu igihugu ariko kubera ko abikorera badafite amafaranga yo gushorwamo wenda Leta ishoremo ku buryo ninageza hagati imaze kubona urwego rw'abikorera rukomeje kugenda rwiyubaka ikajya igenda iyegurira abikorera gahoro ariko bayikoreye inyigo ari ibintu bigarara.
Ubusanzwe hari imishinga ikomeye iba inafite uruhare mu iterambere ry'igihugu ariko kubera ko abikorera baba bafite impungenge badashobora guhita bihutira gushoramo imari, bisaba ko Leta itangiza urugamba nk'urwo hanyuma imishinga ikazegurirwa abikorera hagatangira ishoramari rishya.
Uretse gukora imishinga, kugaragaza amahirwe y'ishoramari n'inyungu zihari. Hari kandi ahantu hanyuranye Leta ishora imari ariko ugasanga ntibikurikiranwa neza nk'uko abasesenguzi batandukanye mu birebana n'ubukungu bagenda babigarukaho. Iyi Minisiteri yitezweho kuba igisubizo.
Perezida Kagame yavuze ko hari ibigo bya leta bigiye kwegurirwa abikorera vuba na bwangu
Minisitiri w’Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba, ubwo yarahiriraga inshingano nshya
Ahagana saa yine za mu gitondo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu kagari ka Nengo ahazwi nko kwa Gacukiro mu marembo y'úmujyi wa Gisenyi habereye impanuka aho abantu batatu bahise bahasiga ubuzima abandi barakomeka.
Ababonye iyi mpanuka iba babwiye  IRIBA NEWS ko yatewe n'ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli yerekezaga mu mujyi wa Gisenyi ifite Purake RAC 425 U igonga imodoka yo mu bwoko bwa Kwasiteri  ya Kompani itwara abagenzi ya Virunga ifite Purake RAC758U yerekezaga mu mujyi wa  Kigali zirasekurana zose zirenga umuhanda.
Umukecuru witwa Nyinawabaya Marthe ukomoka I Rwamagana wari waraje gusura inshuti ze I Rubavu aganira yavuze ko iyo kamyo yacitse feri ikabagonga atibuka uko barenze umuhanda.
Ati 'Icyo nibuka nuko nabonye iza yiruka cyane ihita idukubita abari bicaye mu ntebe zimbere bose ihita ibahuranya abarusimbutse nitwe twari twicaye mu ntebe ebyiri zinyuma.''
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco yahamije iby'iyi mpanuka.
Yagize ati 'Nibyo koko iyi mpanuka ikomeye yabaye ndetse abagera kuri batatu bahise bitaba Imana twihanganishije imiryango yababuze ababo.'
Aho hantu hazwi nko kwa Gacukiro habereye iyi mpanuka si ubwa mbere imodoka zihagonganiye dore ko ari ahantu hacuramye cyane.
Kimwe mu bisubizo birambye byitezwe n'umuhanda wa Rugerero, Rubavu, byahi biteganyijwe ko numura gukorwa ariho imodoka z'amakamyo zizajya zinyura zigahinguka mu mujyi wa Rubavu.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko François yashyikirije Habimana Emmanuel, inka na telephone mu rwego rwo kumufasha gukomeza guhindura imibereho mibi yari abayemo.Â
Kuri uyu wa 02 Kanama 2022, mu nteko y'abaturage yabereye mu mudugudu wa Karungu, Akagari ka Kabujenje mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro nibwo Guverineri Habitegeko yashyikirije uyu muturage inka na telephone igezweho ya smartphone.
Habimana yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera isengesho yasenze atabaza Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.
           Habimana Emmanuel
Uyu mugabo wabaga ku gasozi amaze ukwezi kumwe ahawe inzu. Yamamaye kubera isengesho rye ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, avugamo ko hari abayobozi yise 'ibisambo by'ibyubi' barya inkunga z'abakene bigatuma ubukene budacika.
Ati 'Ntabwo ari ukumanuka n'imitwe gusa hari n'igihe umanukana n'ibisubizo'
Ubwo Guverneri yaherukaga mu murenge wa Kivumu mu gikorwa cyo gutaha amazu 26 yubakiwe abatishoboye barimo na Habimana nibwo Habimana yamubwiye ko yasabye amata Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Â
Ibi byahuriranye ni uko Perezida Kagame yari yarahaye inka Ikigo cy'igororamucyo cya Iwawa. Mu kwitura Perezida Kagame, abakozi b'iki kigo bakusanyije amafaranga bagurira inka uyu muturage Habimana Emmanuel.
Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari Akarere ka Rutsiro kubakiye imiryango 69, kagabira inka 1076 binyuze muri gahunda ya girinka munyarwanda.
Ni impanuka yabaye ku saa 10:15′ za mu gitondo ibera mu murenge wa Gisenyi, Akagari ka Nengo mu Mudugudu wa Nyabagobe ahazwi nko kwa Gacukiro usohoka umujyi wa Gisenyi. Muri aka gace, si ubwa mbere habereye mpanuka ikomeye igahitana ubuzima bwa benshi.
Iyi mpanuka yatewe n'ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli yacitse feri. Iyi kamyo yamanukaga yerekeza mu mujyi wa Gisenyi, yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Coasteur ya Kompani itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga i Kigali, bamwe barapfa abandi barakomereka.
Aha hantu hazwi nko kwa Gacukiro ni hamwe mu hakunze kubera impanuka zinatwara ubuzima bwa benshi ari na yo mpamvu bamwe baturage bageze ahabereye iyi mpanuka basabye kwihutisha imirimo yo gukora umuhanda wa Rugerero-Rubavu-Byahi uzajya unyuzwamo amakamyo.
Nyuma gato y’impanuka hari hamaze kwemezwa abantu batatu bahitanywe nayo, gusa kugeza ubu amakuru ava mu bakozi b’ibitaro aremeza ko hamaze gupfa abagera kuri 4.
Ku bitaro bya Gisenyi hari abaje kureba abo mu miryango yabo bari mu modoka yakoze impanuka