Umukinnyi ukina yugarira w'umunyarwanda , Dylan Maes wakinaga mu ikipe ya CF Estrela de Amadora yo mu kiciro cya kabiri muri Portugal, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Alki Oroklini FC yo mu gihugu cya Cyprus ku masezerano y'imyaka ibiri iri imbere.
Georges Francis Dylan w'imyaka 21 y'amavuko yavukiye mu gihugu cy'u Bubiligi ariko akaba afite umubyeyi umwe w'umunyarwanda aherutse kuva muri ikipe nyuma yaho amasezerano yari afitanye nayo arangiye.
Nk'uko uyu mukinnyi yabitangaje, yemeje aya makuru avuga ko yahinduye ikipe mu rwego rwo kurushaho kubona umwana bizatuma azamura urwego rwe rw'imikinire bityo bikazamuhesha gukinira ikipe y'u Rwanda nkuru.
Uyu myugariro ushobora gukina mu mutima w'ubwugarizi cyangwa inyuma ku ruhande rw'ibumoso, aheruka kwambara imyenda y'ikipe y' u Rwanda muri Gicurasi 2018, ubwo Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 yasezererwaga na Zambia mu gushaka itike y'igikombe cy'Africa cya 2019.
Bamwe mu bahoze batuye muri Kangondo ya Kabiri, batujwe mu midugudu ya Rwanco mu Kagari ka Busanza,mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, bakubakirwa isoko baravuga ko bahangayikishijwe no kuba batarahawe igishoro cyo gutangira ubuzima.
Isoko rya Rwanco ryubatse mu buryo bugezweho, harimo abacuruzi batarenze cumi na batanu ibindi bibanza bihari birarangaye, nta rujya n'uruza rw'abaguzi ruhagaragara.
Bamwe mu baricururizamo baganiriye n'itangazamakuru rya Flash, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba barimuwe ntibahabwe igishoro, ngo batangire ubuzima
Barasaba ko bagihabwa kuko babayeho nabi, kandi ko  batakibasha no kwishyurira abana babo amashuri no kubagaburira.
Ntege Seraphina ati 'Leta yatwubakiye isoko ariko imbogamizi dufite nta giishoro dufite, n'abana bacu kubishyurira amashuri biratugora. Twasaba ko badufasha bakaduha igishoro, kuko ubuzima buratugoye.'
Mugenzi we Yagize ati 'Nkanjye nkorera aha hanze y'isoko, imbogamizi dufite zituma na bagenzi bacu bataza ni uko nta gishoro bafite. Leta y'Ubumwe idufashije yaduha igishoro tukiyubaka.'
Iki kibazo si gishya mu buyobozi bw'Umurenge wa Kanombe, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Nkurunziza Idrissa, arabasaba gutegereza bihanganye.
Yagize ati 'Ibijyanye n'igishoro kwaba ari nko kongererwa, kuko bari basanzwe bacuruza. Nibyo koko bemerewe kuzahabwa igishoro, ariko ntibiratungana, urutonde rw'abacururiza hariya rurahari, Loda ni yo igomba kuzatanga igishoro. Nibabe bategereje bihanganye.'
Abacururiza muri iri soko bavuga ko bafite iki kibazo kuva mu mwaka wa 2019, ubwo bimurwaga mu mudugudu wa Kangondo ya 2 Nyarutarama.
Aba bagaragaza ko batemerewe kwaka inguzanyo mu ma banki ngo babe bakwikorera, kuko nta byangombwa bya burundu bahawe by'inzu bimuriwemo, bakavuga  ko bikomeje kudindiza imibereho yabo.
Goma 24 News yatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 ko uduce twa Bukima, Kabaya na Kanombe turi mu maboko ya M23.
Iki kinyamakuru gikomeza kigira kiti 'Nanone kandi Rumangabo [ikigo cya gisirikare] na cyo cyagoswe na M23. FARDC na FDLR bari guhunga berecyeza i Goma.'
Aya makuru kandi yanemejwe n’umugaba mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga wavuze ko M23 iri kugenzura utwo duce dutatu two muri Rutshuru kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati y’uyu mutwe na FARDC ndetse n’abarwanyi yiyambaje.
Utu duce two muri Gurupoma ya Gisigari twafashwe na M23 mu gihe ku wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 FARDC ifatanyije n’iyo mitwe bagabye ibitero ku birindiro bya M23 biherere muri Bisoke na Kalisimbi.
Amakuru atangwa n’umwe mu bakurikiranira hafi iyi mirwnao imaze iminsi, yemeza ko M23 yanamaze kugota ikigo cya gisirikare cya Rumangabo gisanzwe gicunzwe na FDLR aho bamwe mu barwanyi bayo banabuze uko bahunda.
Emmalito ukorera Isibo Tv yambitse impeta umukunzi we Umwali Liliane usanzwe atuye muri Canada mu Mujyi wa Ottawa.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri Taliki 2 Kanama 2022 kibera mu Gihugu cya Kenya aho aba bombi bahuriye.
Emmalito ubwo yaganiraga n'Inyarwanda yavuze ko umukunzi we bamaranye imyaka igera kuri itanu bari mu rukundo, ahamya ko yamubonyeho ibintu byinshi bimwemeza ko akwiye kumubera umufasha w'ubuzima bwe bwose.
Ati” Tumaranye imyaka itanu mu rukundo, Dukundana mu bihe bitoroshye bya 'Long Distance Relationship'ariko igihe cyari iki y'uko dufata icyemezo kugira ngo tugire ikindi twubaka”.
Emmalito avuga ko avuga ko yafashe umwanzuro wo kwambika impeta umukunzi we mu gihe bari bafite ibiruhuko mu Gihugu cya Kenya.
Ati”Twari tumaze iminsi dutekereza kujya mu biruhuko, kuko twashakaga ahantu hihariye, urabona ko ahantu twafatiye amafoto ari heza cyane”.
Emmalito yambikiye impeta umukunzi we mu Gihugu cya Kenya ahazwi nko mu gace ka Nyeri gakunda gusurwa na ba Mukerarugendo cyane.
Nyuma y'uko havuzwe byinshi kubijyanye nuko Phil Peter yaba yarafungishije mugenzi we moses bakoranye mu kiganiro the choice.
Mu magambo ye Phil Peter yabwiye umunyamukuru yago yahakanye amakuru Moses yashyize hanze ko ariwe watumye afungwa, ahishura ko ariwe wasabye imbabazi ndetse atanga amafaranga ye kugirango arekurwe aburane ari hanze nkuko yabyeretse yago mu nyandiko y'urukiko.
Phil peter yongeye gukuraho urushijo kubyo gufungisha Moses ahubwo yemeza ko yafunzwe nibyo yakoze mu kigo Phil peter arebera inyungu zacyo,bityo akuraho urujijo kubyo benshi bamenye mu nkuru zitandukanye.
Kenshi na kenshi, iyo abakinnyi ba ruhago batari mu bihe byabo byiza bibasirwa n’abafana ndetse rimwe na rimwe n’itangazamakuru, by’umwihariko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abakunzi ba ruhago ziyobowe na Twitter.
BBC yasohoye icyegeranyo cyerekana ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo by’ibarurishamibare bya Ofcom na Alan Turing, byari bigamije kureba uko abakinnyi bo muri Shampiyona y’u Bwongereza bibasiwe n’abafana mu mwaka ushize.
Ubushakashatsi bwasesenguye ubutumwa bwa Twitter bugera kuri Miliyoni 2.3 bwose burebana na Shampiyona y’u Bwongereza, haza gusangwa ko ubusaga 60.000 bwose bwatukaga abakinnyi ku buryo bukomeye hagati ya Kanama 2021 na Mutarama 2022.
Abakinnyi 10 bagenewe ubutumwa bwo gusebywa n’abafana mu mwaka ushize bayobowe na Cristiano Ronaldo wagenewe ubugera kuri 12,520, agakurikirwa na Harry Maguire bakinana muri Manchester United, aho we yatutswe inshuro 8,954.
Abakinnyi batutswe cyane;
Cristiano Ronaldo – 12,520
Harry Maguire – 8,954
Marcus Rashford – 2,557
Bruno Fernandes – 2,464
Harry Kane – 2,127
Fred – 1,924
Jesse Lingard – 1,605
Jack Grealish – 1,538
Paul Pogba – 1,446
David de Gea – 1,394
Uretse rutahizamu Jack Grealish wa Manchester City na Harry Kane wa Totenham bombi bakinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, abandi bakinnyi 8 batutswe cyane ni aba Manchester United imaze imyaka 10 idakoza intoki ku gikombe cya Shampiyona.
Gutukwa bikomeye kw’abakinnyi ba Manchester United mu mwaka ushize, byaturutse ku musaruro mubi bagize mu ntangiriro z’umwaka ushize, byanatumye iyi kipe inanirwa kuza mu makipe ane ya mbere azakina muri UEFA Champions League 2022-2023.
Mu cyumweru gishize nibwo Umugabo Witwa Habarurema Theogene utuye muri uyu mudugudu wa Radari we na bagenzi be batanze amakuru ku mutekano mucye waterwaga n’amabandi wavugwaga muri uyu mudugudu.
Itangwa ryayo makuru ntiryakiriwe neza n’abayobozi bo muri aka kagari kuko kuva icyo gihe, abatanze amakuru batangiye guhohoterwa n’abo bikekwa ko boherejwe n’ubuyobozi bw’umudugudu.
Habarurema Theogene avuga ko nyuma yo gutanga amakuru, ushinzwe umutekano n’abanyerondo baje kumufata mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, bamusanze mu rugo mu gihe atarafungura bahita bamugeraho mu gitanda yiryamiye n’umugore we.
Uyu mugabo avuga ko yasohowe nk’igisambo agakubitwa, kugeza igihe imyenda yari amaze kwambara imucikiyeho.
Aragira ati 'Abanyerondo na Mutekano baraje bankura mu buriri ndyamye n’umugore wanjye, baransohora bamfashe, baravuga ngo tubwire uburyo wavugishije itangazamakuru utatunyuzeho twebwe bo mu mudugudu, ubwo turagutuma bamaze kunshiraho uyu mwenda ndiruka.'
Umugore w’uyu mugabo avuga ko yababajwe cyane n’uko bamuvogereye icyumba yarimo n’umugabo we, ndetse ahamya ko yababajwe no kubona umugabo we akubitwa.
Aragira ati 'Basanze turyamye turi mu mibonano. Twagiye kubona tubona barinjiye, twabonye batugwa hejuru gusa, twumva tugize ubwoba. Turabyuka mutakano yari aduhagaze hejuru, twagize isoni duhita twambara vuba vuba.N ikibazo rwose.'
Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe Bwana Idrissa Nkurunziza, avuga ko bamenye iby’aya makuru, ndetse agasaba uyu muryango kujyana ababahohoteye mu nkiko, kugira ngo bahabwe ubutabera.
Ati 'Naze arege nibyo byiza. Niba abona ko aricyo gisubizo cyiza, hanyuma kubivugwa ko bamwirukana mu mudugudu ntawe ufite uburenganzira bwo kuhamwirukana.'
Kugeza ubu hari amakuru avuga ko hari umwe muri bo watorotse, kubera gukangwa n’abashinzwe umutekano muri uyu mudugudu.
Hamwe na hamwe mu bice bitandukanye by’igihugu, hakunze kumvikana abaturage banga gutanga amakuru y’ibibera aho bari, bavuga ko utanze adashimishije abayobozi bimugiraho ingaruka.
Mu cyumweru gishize nibwo Bamwe mu batuye mu tugari twa Karama na Busanza mu murenge wa Kanombe, babwiye Itangazamakuru rya Flash ari naryo dukeshya iyi nkuru ko babangamiwe n’ubujura bukabije bukorerwa muri aka gace, ababukora baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’amafuni n’ibindi.
Yakubiswe n’abashinzwe umutekano azizwa gutanga amakuru y’umutekano mucye mu itangazamakuru