Category: Uncategorized

  • Buravan utorohewe n’ubuzima agiye kwerecyeza mu kindi gihugu kwivuzayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye Buravan utorohewe n'ubuzima, aho amaze iminsi irenga 25 arwaye bikomeye biravugwa ko agiye kujya kuvurirwa ahandi.

    Amakuru yizewe atugezeho ni uko Buravan wari urwariye mu gihugu cya Kenya yaba agiye kujya kwivuriza mu Buhinde.

    Ibyo bibaye nyuma yaho kuvurirwa muri Kenya bisa naho bitagishobotse biba ngobwa ko bahita bamujyana ahandi hari ubuvuzi bwisumbuyeho

    Uyu ni umuhanzi ukunzwe cyane aho yari amaze iminsi asohoye indirimbo shya yise Big Time nyuma yiyo ndirimbo nibwo yafashwe nuburwayi butaramenyekana.

     

    Source : https://yegob.rw/buravan-utorohewe-nubuzima-agiye-kwerecyeza-mu-kindi-gihugu-kwivuzayo/

  • Byabereye mu bwato buhenze! Injira mu birori… – #rwanda #RwOT

    Agasaro Kabarebe agaragara ari mu bwato bwiza kandi bigaragara ko buhenze cyane, ari ahantu heza hirengeye ku kazuba karinganiye, ari kumwe n'inshuti ze zitarimo umuhungu n'umwe, mu kwizihiza isabukuru ye y'amavuko y’imyaka 25.

    Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram kuri uyu munsi usobanuye byinshi mu buzima bwe kuko ari wo yaboneyeho izuba, uyu mukobwa agaragara mu nseko y'ibyishimo bisendereye, asangira na bagenzi be icyo kunywa anerekana ko anyuzwe cyane n'inshuti ze bari kumwe.

    Agasaro wari wambaye ikanzu yiganjemo ibara ry'umutuku, yanyuzagamo akirira ibiryo byiza cyane ubona biteye ‘Appétit’ agasangira n'inshuti ze zamufashaga kwishimira imyaka 25 amaze ku Isi.

    Ubwato bari barimo bugaragara nk'ubuhenze cyane ugereranyije n'ubwari buparitse muri ayo mazi. Ni ibirori byabereye ahirengeye cyane haniherereye mu rwego rwo kwishima nta mbogamizi.

    Biragoye kumenya aho bari baherereye aho ariho, gusa mu bwato bari barimo hari hashinzemo amabendera abiri; irya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’irya Canada ndetse hafi yabo uhabona amazi ari kwisuka mu yandi ubona bishimishije rwose. Icyakora amakuru inyaRwanda yamenye ni uko ari muri Canada muri Ottawa.

    Agasaro Kabarebe ashyira imbere cyane inshuti ze z’abakobwa

    Mu minsi micye ishize Agasaro Kabarebe yasangije abamukurikira ifoto y'ababyeyi be, yandikaho ko anyuzwe abifuriza isabukuru nziza y'amavuko iba tariki ya 28 Nyakanga, anahishura ko bavukiye rimwe.

    Nta makuru menshi azwi kuri Agasaro Kabarebe, gusa ku mbuga nkoranyambaga ze biragaragara ko ari umukobwa usabana, ucisha bugufi ndetse ukunda kwifotoza nk'abandi mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Uyu mukobwa ugaragara nk'ukunda abantu cyane, iyo ufunguye konti ye ya instagram uhingukira muri 'Bio' habarizwaho Angies Models, bica amarenga ko ariyo yaba abarizwamo. Iyi Angies Models iherereye muri Ottawa, muri Canada.

    Agasaro mu byishimo byinshi ni we wafunguye shampanye

    Usibye iyi agense kandi uyu mukobwa afite shene ya Youtube yitwa Entrée w RO! aho anyuza ibiganiro bigendanye n'ubuzima bwe bwite (Vlog) birimo icyo yakoreye i Nyanza n'i Huye ubwo yari yasuye ibice bitandukanye.

    Ikiganiro cya mbere yashyize kuri konti ye ya Youtube ye, yerekanye ibyiza bitatse u Rwanda birimo gucunda, imbyino gakondo ndetse we na bagenzi be banasuye Ingoro Ndangamurage i Huye bigishwa ukuntu cyera basyaga amasaka.

    Babyinnye mu kwinjira mu mwaka mushya wa Agasaro

    Ibyishimo byagaragariraga buri umwe

    Bafashe umwanye basangira na buri umwe

    Ibiryo by’ubwoko bwose byari bihari

    Aha Agasaro yari mu byishimo anapfundura Shampanye

    Inshuti ze zifatanyije nawe ku munsi usobanuye byinshi mu buzima bwe

    Agasaro araseka amasaro agaseseka

    Ahantu bari bari hari heza cyane

    Agasaro yahishuye ko yujuje imyaka 25 y’amavuko

    Iyi nshuti ya Agasaro ni yo yabatwaraga rimwe na rimwe

    Agasaro yishimiye bikomeye isabukuru ye y’imyaka 25

    Ahantu Gasaro n’inshuti ze bari bari hari habereye ijisho

    Aho bari baherereye hari amabendera abiri; irya Amerika n’irya Canada

    Agasaro yujuje imyaka 25 y’amavuko

    Ni umunyamideri w’umuhanga ariko udakunda kubigaragaza

    Kuri Instagram akurikirwa n’ibyamamare birimo Miss Jolly na Miss Meghan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119651/byabereye-mu-bwato-buhenze-injira-mu-birori-byisabukuru-ya-agasaro-kabarebe-umwana-wa-gen–119651.html

  • Perezida Joe Biden yashyizeho ambasaderi mushya mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda iyoborwa na Chargé d'Affaires Deb MacLean.

    Eric Kneedler ni umwe mu badipolomate bakuru, amaze igihe ari Chargé d'Affaires w'agategaynyo muri ambasade ya Amerika muri Kenya, guhera muri Mutarama 2021. Yatangiye inshingano muri Kenya mu 2017 nk'umujyanama mu bya politiki.

    Mbere yaho yakoze bene izo nshingano muri ambasade y'i Manila muri Philippines, anaba umujyanama wungirije mu bya politiki muri ambasade yo y'i Bangkok muri Thailand.

    Uyu mudipolomate ashyizweho mu gihe Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, azasura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagati ya tariki 7 Kanama na 12 Kanama 2022.

    Mu Rwanda no muri RDC, Ibiro bishinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Amerika bivuga ko Blinken azaganira n'abayobozi b'ibyo bihugu byombi ku ngingo ijyanye no kubaha ubusugire bwa buri ruhande.

    Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Molly Phee, aheruka kubwira Abanyamakuru ko mu ruzinduko rwa Blinken i Kigali, azanabonana na Perezida Paul Kagame.

    Ati “I Kigali [Blinken] arateganya kugira amahirwe yo guhura na Perezida Kagame ku nshuro ya mbere kuva abaye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n'Amahanga. Bazaganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n'ibibazo by'igihugu n'akarere muri rusange. Azanavuga ku ngingo ijyanye n'urubanza rwa Paul Rusesabagina, aho Umunyamabanga wa Leta yakunze kugaragaza ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.”

    Amerika ivuga ko aho Blinken azajya, yaba mu Rwanda no muri RDC, azaganira n'abayobozi b'impande zombi ku kamaro ko kwimakaza demokarasi, imiyoborere myiza, ndetse n'amahame yo kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

    Eric Kneedler asanzwe ari Chargé d'Affaires wa Amerika muri Kenya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-joe-biden-yashyizeho-ambasaderi-mushya-mu-rwanda

  • Rwamagana: Murebwayire bivugwa ko yazutse kub… – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa cyenda z’igicamunsi ni bwo umunyamakuru wa inyaRwanda.com yageze mu mudugudu wa Gishike mu rugo rwa Murebwayire, amaze kuhagera ahasanga abaturage bavuga ko batabaye baje gushyingura nyuma yo kubwirwa inkuru mbi yo kubika Murebwayire babwirwa ko yapfuye. 

    Umwe mu bo twahasanze yahamije ko yapfuye ariko yazutse kubera amasengesho. Ati: “Ejo umukecuru twari kumwe twagiye gushyingura umugabo tuvayo ari muzima, twamaze gutaha mu gitondo nka saa kumi n’imwe baratubwira ngo umukecuru nawe yapfuye. Twaje dutabaye tuje gushyingura ariko tugeze hano batubwira ko abanyamasengesho bamusengeye arahembuka arazuka, ubu turashima Imana yakoze igitangaza kubera amasengesho.”

    Mushimiyimana Peruth umuturanyi wa Murebwayire avuga mu gitondo babwiwe ko Murebwayire yapfuye ndetse bari biteguye kumushyingura. Aragira ati: “Uyu mubyeyi ejo yashyinguye umugabo we, mu gitondo tugiye kumva baturatubwira ngo arimo gusamba, twagiyeyo dusanga yagagaye amenyo yafatanye mbese tubona byarangiye. Haje abafasha bakoresheje amasengesho arazanzamuka arazuka abantu bari barimo kuza gushyingura bababwira ko yazutse.”

    Bamwe mu baturage bavuga ko bagize ubwoba bamaze kubika ko Murebwayire yapfuye. Umwe baturage avuga ko baketse ko yarozwe akaba ariyo mpamvu batamujyanye kwa muganga bagahuruza abanyamasengesho.

    Ati”Uburyo yafashwemo ntabwo butandukanye n’ubwo muzehe yafashwemo agapfa atarwaye kuko yafashwe mu gitondo bamujyanye kwa muganga yapfuye akimara kugerayo. Umukecuru yafashwe nkawe uko byamugendekeye dukeka ko babarogeye hamwe kuko uburyo yafashwemo ni nk’uko umugabo we yafashwe ni yo mpamvu baketse ko ari amarozi n’imyuka mibi”.

    Umuhungu wa Murebwayire yavuze ko namubwiye ko nyina arimo gusamba yajya kumureba nyina akamubwira ko amufataho kugira ngo apfe amufashe mu kiganza”.

    Murebwayire Christine uvuga ko yazutse yabwiye inyaRwanda ko ibyamubayeho atigeze amenya uko byagenze agashima abamusengeye. Ati”Ubu ndi muzima ariko uko byatangiye ntabwo mbizi uretse ko nabyutse nkisanga ndi kumwe n’abakirisitu bansengeraga nanjye nahise mfata Bibiliya ndaririmba.”

    Akomeza avuga ashimira abamusengeye. Ati”Ndashimira abansengeye kuko ubusanzwe ndi umuporodesitanti ariko abansengeye ni abo mu cyumba cy’amasengesho, kuba bansengeye nkazuka ndabishimira Imana.”

    Dr Utumatwishima Abudrah Umuyobozi w’ibitaro by’Intara bya Rwamagana aganira na inyaRwanda.com yavuze ko nta muturage ukwiye kwemeza ko umuntu yapfuye bitemejwe na muganga .

    Ati”Urupfu rw’umuntu rwemezwa na Muganga wenyine nta muturage ufite ubushishozi bwo kwemeza ko umuntu we yapfuye, niyo mpamvu umuturage n’iyo apfiriye mu rugo bamujyana kwa muganga hagakorwa isuzuma kugira ngo tumenye niba umutima n’ubwonko niba bigikora”.

    “Hari ibindi bimenyetso tureba kugira ngo hemezwe ko umuntu yapfuye, niyo mpamvu dusaba abantu kujya bihutira kujya kwa muganga kubera ko ntacyo bashingiraho bavuga ko umuntu yapfuye akazuka”.

    Dr. Utumatwishima arakomeza avuga ko Murebwayire bagomba gukurikirana ubuzima bwe kuko umuryango we utagomba kwiringira amasengesho gusa. Aragira “Tugiye gukurikirana tumenye amakuru neza dufatanyije n’inzego z’ibanze agomba kugera ku bitaro tukamupima dukoresheje ibyuma dukoresha kugira ngo tumenye ikibazo ubuzima bwe bwagize”.

    Ati “Gusenga byonyine ntibihagije, umubiri w’umuntu ufite uko uteye ku buryo ashobora guta ubwenge bwagaruka bakavuga ko bamusengeye akazuka. Kuba yagize ikibazo cyo guta ubwenge ni ikimenyetso ko ubuzima bwe butameze neza .”

    Umugabo wa Murebwayire Christine witwa Nyabyenda Dieudonne wari ufite imyaka 60 yapfuye amarabira kuko yafashwe mu rukerera rwo kuwa Mbere tariki ya mbere Kanama 2022, abaturage baganiriye na inyaRwanda.com bakeka ko yazize amarozi akaba ariyo mpamvu bahuruje abanyamasengesho ngo basengere Murebwayire bavuga ko babahamagaye arimo gusamba.

    Batabaye Murebwayire bazi ko yapfuye bageze iwe babwirwa ko yasengewe n’abanyamasengesho arazuka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119652/rwamagana-murebwayire-bivugwa-yazutse-kubera-amasengesho-nyuma-yiminsi-ibiri-apfushije-umu-119652.html

  • Umusirikare w'u Rwanda aravugwaho gukozanyaho n'uwa RDC ku mupaka #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko ingabo z'u Rwanda zakozanyijeho n'iza RD Congo ndetse ko umutuzo wagarutse kuri uyu wa 2 Kanama, mu mudugudu wa Murambi, muri Teritwari ya Nyirangongo (Amajyaruguru ya Kivu), byabereye.

    Radio Okapi iravuga ko habayeho umuriro hagati ya FARDC na RDF nyuma y'aho abasirikare b'u Rwanda bashinje abo muri DRC kuba borohereje umucuruza kwambutsa rwihishwa magendu.

    Ngo mu buryo butunguranye, umusirikare w'u Rwanda washinzwe kugenzura uyu mupaka yarashe ku musirikare wa Kongo maze uwo ahita amusubiza,urugamba ruhita ruhinana.

    Ibi ngo byateje guhana umuriro hagati y'abo basirikare bombi mu minota mike.

    Nubwo ngo ibyabaye ntacyo byangije, aya masasu ngo yateje ubwoba mu baturage bo mu mudugudu wa Murambi,bakeka ko ari igitero.

    Umuyobozi wa peloton ya FARDC yaganiriye n'uwu Rwanda maze, ako kanya, ituze riragaruka.

    sosiyete sivile ya Nyiragongo yababajwe n'ibi bintu byabaye hagati y'ingabo zombi.

    Yahamagariye guverinoma ya Kongo gufata ingamba zo kurinda imipaka ya Kongo muri kariya gace k'ubutaka bwa Nyirangongo, binyuze mu kongera umubare w'abasirikare bahaba.

    Ibi ngo bibaye nyuma y'ibyumweru bibiri ukundi gushwana kubaye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umusirikare-w-u-rwanda-aravugwaho-gukozanyaho-n-uwa-rdc-ku-mupaka

  • RURA yongeye guhamagarira abafite imodoka kuzizana gutwara abagenzi I Kigali #rwanda #RwOT

    RURA yasabye abafite imodoka zagenewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuzigaragaza kugira ngo zihabwe impushya zo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

    Mu itangazo uru rwego rwashyize hanze, ruvuga ko bigamije kongera umubare w'imodoka hakemurwa ikibazo cy'abagenzi bategereza imodoka umwanya munini.

    Mu minsi ishize byatangajwe ko nibura abagenzi mu mujyi wa Kigali bategereza imodoka hagati y'iminota 30 n'isaha,ibintu bikomeje gutera inkeke.

    Itangazo ryasohowe na RURA kuri uyu wa Gatatu rigaragaza uburyo iki kigo gishimira abamaze gutanga imodoka bakanatangira gukorera mu mihanda imwe n'imwe y'Umujyi wa Kigali, n'abamaze kugaragaza izizatangira gukora mu cyumweru gitaha.

    Rikomeza rigira riti “Tuboneyeho kongera gusaba n'abandi baba bafite imodoka zagenewe gutwara abantu muri rusange ko bazigaragaza, banyuze ku rubuga rwa internet rwa RURA.”

    Abagaragaza imodoka bafite zagenewe gutwara abagenzi banyura ku rubuga rwa RURA ahanditse Online Services, bagakurikiza amabwiriza, cyangwa bakohereza ibaruwa kuri email ya RURA.

    Ubusanzwe mu Mujyi wa Kigali hakoraga ibigo bitatu byahawe isoko muri 2013, birimo icya KBS, RFTC na Royal Express.

    Abatanga imodoka zabo zikorera muri biriya bigo bitatu, ku mirongo byagenewe.

    Biteganyijwe ko hagomba gutangwa amasezerano mashya ku bigo bishobora gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, cyane ko ayari asanzwe amaze igihe arangiye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rura-yongeye-guhamagarira-abafite-imodoka-kuzizana-gutwara-abagenzi-i-kigali

  • Imodoka yari itwaye ibikomoka kuri peteroli yakoze impanuka maze abaturage baza kwivomera (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Gitega ho mu gihugu cy'u Burundi imodoka yari itwaye ibikomoka ku mavuta (Essance)  yakoze impanuka maza abaturage baza kwiyorera.

    Iyi mpanuka yabaye ahagana saa munani (14h) z'amanywa, kuri uyu wa 03 Kanama 2022, aho iyi  modoka yari ihetse ibigunguru bibiri byuzuye essence yakoraga impanuka.

    Ibi byabaye ubwo iyi modoka yari igeze muri komine ya Nyambeho mu Ntara Gitega mu gihugu cy'u Burundi.

    Amukuru duhabwa n'abari bahari ubwo iyi modoka yagwaga, avugako umushoferi  yananiwe gukata ikorosi nuko maze imodoka yari atwaye ihita igwa. Akaba nta muntu n'umwe wahasize ubuzima.

    Nyuma yo kubona imaze kugwa, abaturage bahise baza kuvoma iyo essence gusa baza kubuzwa n'inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-yari-itwaye-ibikomoka-kuri-peteroli-yakoze-impanuka-maze-abaturage-baza-kwivomera-amafoto/

  • Guhangana n'izamuka ry'ibiciro mu migabo n'imigambi Dr Ngabitsinze yinjiranye muri MINICOM – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Ngabitsinze yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022 mu muhango w'ihererekanya bubasha hagati ye na mugenzi we Beata Habyarimana yasimbuye kuri izi nshingano.

    Muri ibi bihe kimwe mu bibazo bigarukwaho cyane, ni itumbagira ry'ibiciro hirya no hino mu masoko ndetse abaturage bibaza ikizatuma rigabanyuka bakabona agahenge.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yabwiye itangazamakuru ko azibanda cyane mu kongera umusaruro w'imbere mu gihugu kugira ngo ibiciro bigabanyuke no kwagura imikoranire n'ibindi bihugu.

    Ati 'Igikorwa mu bucuruzi rero ni ugushaka uburyo abantu bakomeza gucuruzanya, koroshya uburyo bwo guhahirana n'ibindi cyane ko u Rwanda ruri no mu bihugu bigiye gutangizwamo isoko rusange rya Afurika nk'igeragezwa.'

    Yakomeje ati 'Iyo ubonye ibikomoka kuri petiroli bigenda bizamura ibiciro, ikiba gisigaye ni ugushaka ukuntu wakongera umusaruro w'ibikomoka mu bihugu imbere, yaba ibikomoka ku nganda n'ibikomoka ku buhinzi birimo. Kongera umusaruro rero ni ibintu by'ingenzi cyane kugira ngo tugabanye ibyo dukura hanze. Iyo ugabanyije ibitumizwa mu mahanga bituma amafaranga aboneka mu gihugu kandi bikagabanya n'ibindi bijyanye n'izamuka ry'ibiciro.'

    Minisitiri Ngabitsinze wari usanzwe ari Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi yavuze ko binyuze muri icyo cyerekezo cyo guteza imbere umusaruro w'imbere mu gihugu gahunda ya Made in Rwanda igomba gukomeza gushyirwamo imbaraga.

    Ati 'Kuzamura ibikorerwa mu gihugu ni Made in Rwanda, kenshi abantu bayirebera mu bintu bito bito by'ubukorikori kandi ubusanzwe ari ugukora ibiturutse mu gihugu bifite ikirango cy'u Rwanda kandi tumaze kugera kuri byinshi bitandukanye.'

    ' Ikawa yacu, icyayi biriho ibirango by'u Rwanda kandi turashaka no kujya mu bindi bitandukanye … Made in Rwanda ntabwo ari ntoya ahubwo abayigira nto tugomba kubereka ko ari yo nzira igana ejo hazaza hacu.'

    Beata Habyarimana wari umaze amezi 17 ari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yasabye mugenzi we umusimbuye gukomeza kwibanda mu kwagura imikoranire n'ibindi bihugu mu birebana n'ubucuruzi ndetse no gukomeza gufasha u Rwanda kuzamura ubukaka ku ruhando mpuzamahanga.

    Habyarimana yanasabye abakozi ba minisiteri muri rusange kuba hafi ya Minisitiri mushya mu rwego rwo gufatanya kuzamura ibendera ry'u Rwanda ndetse n'iterambere ry'igihugu muri rusange.

    Beata Uwamaliza Habyarimana usimbuwe kuri uyu mwanya yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BK Group.

    Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye aho Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda ikorera, witabirwa n'abakozi batandukanye bayo, banasabwe gukomeza ubwitange no gukora cyane baharanira iterambere ry'igihugu.

    Uyu muhango w’ihererekanyabubasha witabiriwe n’abakozi batandukanye ba MINICOM

    Minisitiri Ngabitsinze yiyemeje kongera ibikorerwa mu Rwanda mu guhangana n'ukwiyongera gukabije kw'ibiciro

    Habyarimana Beata yeretse Ngabitsinze aho yari ageze imirimo

    Habyarimana Beata wari umaze igihe ari Minisitiri muri MINICOM ahererekanya ububasha na Minisitiri mushya

    Habyarimana Beata na Minisitiri Ngabitsinze bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Nezerwa Salomo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhangana-n-izamuka-ry-ibiciro-mu-migabo-n-imigambi-dr-ngabitsinze-yinjiranye

  • NKORE IKI: Njye numugabo wanjye tumaranye am… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore umaraye amezi agera kuri ane n'umugabo we yatangaje ko umugabo yamutunguye na cyane ko babanye bari basanzwe bamaranye imyaka itatu bakundana. 

    Yagize ati 'Muraho neza! Ndabasaba kungira inama kuko ndabangamiwe cyane. Nashatse umugabo twari dusanzwe tumaranye imyaka ine yose mu rukundo ariko kugeza ubu ari kuntungura cyane. Uyu mugabo wanjye ari kunyiyereka nabi”.

    “Uyu mugabo wanjye tubana ni mwiza cyane kuri njye ndetse ansize sinzi niba nabona n’ahandi nerekeza, sinzi niba nanashobora kubaho muri ubu buzima kuko ndamukunda cyane. Ubwo nari mu kazi nagize ikiruhuko gito ngiye kumva numva arampamagaye ambwira ko yifuza ko twaza kuganira ndetse anambwira ko araza kumfata.

    Ubwo yazaga namukubise amaso mbona yahindutse, mbona ntabwo ameze nk'uwo nari nsanzwe nzi. Ubusanzwe nigeze kumuca inyuma mbere cyane ariko sinabyibukaga kuko hari hashize umwaka wose kandi nta n’ubwo nigeze menya ko azabimenya.

    Uko byagenze ngo muce inyuma: 

    Mu mwaka washize, umwe mu nshuti zanjye rero yari yateguye ikirori. Umugabo wanjye yari afite akazi kenshi cyane twari bujyane muri icyo gitaramo. Bitewe n'uburyo aba afite akazi kenshi, ntabwo nigeze mubwira ko hari aho nagiye kandi ni byo nakoze ntabwo nabikoranye umutima mubi nari nzi ko njyayo nkabyina ubundi nkataha.

    Tujya muri iki kirori nari kumwe n'abandi bashuti banjye nabo bari kumwe n'abandi bakorana. Twarariye, turabyina, tujya muri Pisine turoga,…Umusore wari hafi aho rero yatangiye kunyegera maze njye n’abakobwa twari kumwe aratwishyurira ngo tujye kubyinira ahandi hiyubashye ariko hafi y'aho twari turi.

    Abakobwa twari kumwe nabo bari bazanye n'abakunzi babo maze igihe kigeze nsigara aho n'uwo musore. Uwo musore twarabyinanye biratinda, twasinze maze tuva mu kabyiniro ntawe uyobora undi. Sinibuka aho yanyujije ariko byarangiye amfashe ku ngufu gusa kuko nari nasinze ndabyicuza cyane.

    Kugeza ubu ampamagara inshuro nyinshi ndetse agakomeza kunsaba ko twabyongera ariko naramuhakaniye yanze kumva. Umuntu w'inshuti yanjye nagerageje kubwira iryo banga, yarambwiye ngo ngomba kubibika sinzagire uwo mbibwira.

    Kugeza ubu rero ikibazo mfite ni uko umugabo wanjye ahora ambaza iby'icyo gitaramo twagiyemo sinzi aho yabikuye kandi ahora abimbaza kandi akabimbaza arakaye cyane. Ndi kwibaza niba yarabimenye kuko kugeza ubu tubanye nabi, yirirwa ambwira nabi, antuka,…”.

    Aho bigeze umugabo wanjye ntabwo akimvugisha, yarandetse, ahora ampunga gusa yanze no kumpa umwanya w'isegonda. Ntabwo anyitaba, sinzi icyo gukora pe. Kuva twabana tumaranye amezi ane gusa. Nkore iki?.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119650/nkore-iki-njye-numugabo-wanjye-tumaranye-amezi-ane-munyica-inyuma-atabizi-none-yarahinduts-119650.html

  • Ni igisebo … nagaburiye nanishyurira ubukode abakinnyi n’umutoza agiye gusohorwa mu nzu – Agahinda ka Paixão wababajwe na Rayon itagira n’amasogisi #rwanda #RwOT

    Umutoza Jorge Paixão avuga ko yababajwe akanaterwa agahinda na Rayon Sports yitangiye mu buryo bushoboka bwose kugeza aho gutunga abakinnyi ariko yo ikamuhemba kumwambura imishahara y’amezi atatu n’igice yakoreye.

    Mu Ntangiriro za Gashyantare 2022 ni bwo Rayon Sports yerekanye Jorge Paixão nk’umutoza mukuru mu gihe cy’amezi 6 agomba kungirizwa na Pedro Miguel, gusa uyu mutoza nyuma y’ibyumweru 2 yahise asubira iwabo muri Portugal maze mu mpera za Gashyantare 2022 asimbuzwa Daniel Ferreira Faria.

    Aba botoza bombi bafashije Rayon Sports yari yasoje nabi igice kibanza cya shampiyona gusoza ku mwanya wa 4 n’amanota 48 ni mu gihe APR FC yegukanye yari ifite amanota 66.

    Mu buryo busa n’ubutunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, habyutse inkuru z’uko uyu mutoza yaba yitabaje FIFA ngo akemurirwe ikibazo cye na Rayon Sports yamwambuye.

    Mu kiganiro cy’umwihariko Jorge Manuel da Silva Paixão Santos ukomoka muri Portugal yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI ku bijyanye no kuba yareze Rayon Sports, yayishuye ko mu mezi atanu yatoje iyi kipe yahembwe ukwezi kumwe gusa.

    Ati 'ntabwo nshobora kuvuga amafaranga yose bamfitiye, mu mezi 5 nishyuwe ukwezi n’igice. Nakoze amezi atatu n’igice ya mbere ntarabona umushahara. Ikipe yahoragamo ibirarane abakinnyi, muri Mata abakinnyi bari bafitiwe ibirarane by’amezi 3, abatoza bo yararengaga.'

    Yakomeje avuga ko yakoreye mu buryo bugoranye kugeza aho imipira yo gukina yari mike kimwe n’ibindi bikoresho.

    Ati 'twakoraga imyitozo n’imipira 8 gusa, nta masengeri y’imyitozo (bibs) twari dufite, nta masogisi ku mukino, abasimbura bahaga abari bubanzemo amasogisi, hari ibikoresho by’ingenzi bijyanye n’ubuvuzi tutari dufite ku ikipe y’umupira w’amaguru.'

    Paixão kandi yavuze ko hari igihe cyageze agakoresha amafaranga ye bwite yishyurira abakinnyi ubukode anabagaburira.

    Ati 'nahaye amafaranga yo kurya no kwishyura inzu abakinnyi benshi.'

    Ngo yagobotse umutoza Lomami Marcel wari ugiye gusohorwa mu nzu yabuze amafaranga y’ubukode Rayon Sports irebera ntiyagira icyo ikora kandi afitiwe amafarana menshi y’umushahara atishyuwe.

    Ati 'nahaye amafaranga umutoza wungirije Marcel (Lomami) yo kwishyura ubukode kubera ko nyiri nzu yashakaga kuyimusohoramo, ikipe yari ibizi ariko nta kintu yakoze. Iyi ni yo Rayon Sports.'

    Ntabwo yumva uburyo iyi kipe irimo gusinyisha abakinnyi itarishyura abo ifitiye ibirarane kandi barayitangiye.

    Ati 'Ubu barimo gusinyisha abakinnyi batishyura abo bahaye buri kimwe ikipe, ni igisebo, abafana bakwiye kumenya ukuri.'

    Uyu mutoza yavuze ko ikipe ayikunda ariko na none abagize komite nyobozi yayo bamusuzuguye batigeze baha agaciro ibyo yabakoreye.

    Ati 'mu by’ukuri ikipe ndayikunda n’abafana ba yo, ibi bihe sinabyifuzaga ariko abantu bo muri komite ntabwo banyubashye nta nubwo bahaye agaciro buri kimwe nakoreye ikipe mu mezi 5 mu bihe bigoranye, nta kintu na kimwe nigeze mvuga mu itangazamakuru, rimwe na rimwe abakinnyi ntibashakaga gukora imyitozo kubera ko batari bishyuwe, buri gihe natumaga bitoza, none ntibashaka kwishyura nta n’icyi bavuga. Nkunda u Rwanda n’abaturaga barwo kubera ko nakiriwe neza, nakwishimira umunsi umwe kugaruka mu Rwanda nkafasha umupira w’amaguru mu gihugu.'

    Ikindi ashinja Rayon Sports ni uko yatumye aramara hafi ukwezi visa ye yararangiye bamubwira ko nta mafaranga bafite yo kugira ngo bayongereshe, ubwo yashakaga gutaha bamukoreye 'Exit Visa’ kuko atari kuva mu gihugu mu gihe Visa ye yarangiye.

    ISIMBI yagerageje kuvugana na Rayon Sports kuri ibi byose bashinjwa n’umutoza Jorge Paixão ariko ntibyakunda kuko umuvuizi wa yo, Nkurunziza Jean Paul atitabaga telefoni ye ngendanwa.

    Jorge Paixão urimo wishyuza Rayon Spprts, aheruka kugirwa umutoza wa Al- Yarmouk iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.

    Jorge Manuel da Silva Paixão Santos yasutse hasi agahinda yatewe na Rayon Sports yitangiye mu buryo bushoboka bwose kugeza aho yanishyuriraga bamwe mu bakinnyi ubukode

    Ngo komite nyobozi ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidele yaramusuzuguye ntiyaha agaciro akazi yakoze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-igisebo-nagaburiye-nanishyurira-ubukode-abakinnyi-n-umutoza-agiye-gusohorwa-mu-nzu-agahinda-ka-paixao-wababajwe-na-rayon-itagira-n-amasogisi