Category: Uncategorized

  • 'Ndarongora mbere ye'Umunyarwenya nyaxo yibasiye Sebu ndetse ahishura byinshi kuri Knowless – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Nyaxo wamenyekanye muri filime nyaxo comedy ndetse akaba ari mu bamaze kwigarurira abafana benshi kubera ubuhanga bwe.

    Mu kiganiro Nyaxo yagiranye na Irene yahishuye ko abona mugenzi we Sebu nta gahunda yo kurongora afite,ndetse ko nareba nabi nyaxo yamutanga kurongora.

    Nyaxo yongeye gusetsa Irene  cyane avuga ko atarabona na Knowless cg ahura nawe amaso ku maso , nubwo bakoranye indirimbo nshya aherutse gushyira hanze.

    Source : https://yegob.rw/ndarongora-mbere-yeumunyarwenya-nyaxo-yibasiye-sebu-ndetse-ahishura-byinshi-kuri-knowless/

  • Couple nziza muri Uganda: Weasel yagaragaje k… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’aho amakuru agaragarije ko Teta Sandra yakubiswe cyane n’umugabo we Weasel akamugira intere nk’uko amafoto yashyizwe hanze agakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza, kugeza ubu uyu mugabo akomeje gushyira hanze amafoto ashimangira ko we n’umugore we bameranye neza dore ko byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mugabo yashyiraga hanze amashusho amugaragaza we n’umugore we bameze neza cyane.

    Imwe mu mafoto Weasal yahurije hamwe akayakoramo amashusho yasangije abamukurikira kuri konti ye ya Facebook

    Bamwe bati “Uyu mugabo ari kuyobya uburari” n’ubwo hari n’abashimangira ko urukundo rwa Teta Sandra na Weasal ariyo Couple nziza iri mu gihugu cya Uganda, ndetse hari n'abatatinye kumubwira ko ‘yamukuye amenyo y’imbere’.

    Teta Sandra ubarizwa mu gihugu cya Uganda hamwe n’umugabo we bivugwa yamukubise akamugira intere, amakuru ye yo gukubitwa akomeje gucanga abantu benshi dore ko hasohoka ifoto, umugabo we agasohora indi. Weasel Manizo wo mu itsinda Goodlife yakomeje gushinjwa gukoresha telefoni ngendanwa ya Teta, agacishaho ubutumwa buhabanye n’ibyabaga byitezwe  n’abakunzi ba Teta ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange. Gusa kugeza ubu uyu, mugabo yakoresheje urubuga rwa Facebook agaragaza ko ameze neza ndetse ko nta n'ikibazo afitanye n’umugore we.

    Ni amafoto yahuje yo mu bihe bitandukanye amugaragaza we na Teta Sandra, maze ashyiramo indirimbo y’umuhanzi Burna Boy afatanyije na Ed Sheeran bise ngo ‘For My Hand’, maze arenzaho amagambo agira ati “Disclamer I Don’t own copyright for the sound in the background”. Mbere yo kwandika aya magambo uyu muhanzi yashyizeho akantu (Emoji) kagaragaza umugore n’umugabo hejuru hari urukundo, ibi bishatse kugaragaza ko uyu mugabo ameze neza hamwe n’umugore we Teta Sandra, yagiye ashinjwa gukubita.

    Bamwe mubatihanganiye aya mashusho harimo uwitwa Jason Kukunda wagize ati” Ntukagerageze gukubita umugore, umu rasta w’ukuri ntabwo akubita umugoe kuko ni ababyeyi. Tekereza Mayanja ari gukubita mama wawe, ese wakwishima?”.

    LEXX MEDIA, yagize ati” Maze wanamukuye amenyo y’imbere, Uncle daga otimphura” Arenzaho utuntu tugaragaza agahinda. Undi mubatanze ibitekerezo kuri aya mashusho witwa Kaka Kaitesi, yamubwiye ati “Kuki uri gukoresha indirimbo yanjye nkunda ya Burna Boy. Sinkunda abantu bakubita abagore niko yambwiye mu nzozi”. Mu gihe NUP Nup53 we yashyizeho ifoto ya Teta Sandra , igaragaza isura yakomeretse.

    Uretse Abanyarwabda batewe intimba n’inkuru ya Teta Sandra, n’Abagande ntabwo bishimiye uburyo uyu mugabo yitwaye kuri uyu mugore we ashinja kumuca inyuma. Kugeza ubu uyu mugabo ari mu bahanzi bazimye muri muzika ya Uganda ndetse no muri Afurika muri rusange, dore ko byagiye bigarukwaho na benshi bavuga ko ashaka kuzukira ku mugore we.

    Nta n'umwe wishimiye ikubitwa rya Teta Sandra 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119670/couple-nziza-muri-uganda-weasel-yagaragaje-ko-ameranye-neza-numugore-we-teta-sandra-amafot-119670.html

  • Ingabo z'u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n'ibyihebe #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha urubuga rwa Minisiteri y'Ingabo z'igihugu, kuva mu kwezi kwa Kane 2022 izi ngabo zifatanyije n'iza Mozambike, ndetse n'iza SADC ziri mu rugamba rukomeye rwo gusenya ibirindiro by'imitwe y'ibyihebe ikorera muri kiriya gihugu.

    Intambara irabera mu mashyamba ya Catupa aho ibyihebe bifite indiri mu Mu majyaruguru y'Uburengerazuba mu Karere ka Macomia, mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Ingabo z'u Rwanda zivuga ko biriya bikorwa bya gisirikare byabohoye abaturage 600 bari mu maboko y'ibyihebe.

    Nyuma y'imirwano ikomeje, umutwe w'ibyihebe (Islamic State) ikorera muri Mozambique izwi ku izina rya IS-MOZ, abarwanyi bawo bahungiye ahitwa Nkoe na Nguida muri kariya karere ka Macomia, ariko nab wo ngo ingabo zirakomeza kubahiga.

    Umwe mu baturage witwa Abdulahim Abrugo w'imyaka 59 ari mu bari bagizwe ingaruzwamuheto n'ibyihebe, yashimiye ingabo zifatanyije kuba zabashije kubasubiza mu mutekano, aho yari mu mashyamba ya Catupa.

    Ingabo z'u Rwanda zijeje uriya mugabo ko umukobwa we ukiri mu maboko y'ibyihebe na we ashobora kuzaboneka ari muzima

    The post Ingabo z'u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n'ibyihebe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-zafatanyije-niza-sadc-mu-kubohora-abaturage-600-bari-barafashwe-bugwate-nibyihebe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-zu-rwanda-zafatanyije-niza-sadc-mu-kubohora-abaturage-600-bari-barafashwe-bugwate-nibyihebe

  • Imikino ya shampiyona n’andi marushanwa y’i Burayi yagarutse, Canal+ yadabagije Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    CANAL+ Group ni yo ifite uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, harimo n’uburenganzira bwihariye mu gifaransa mu bihugu bikoresha uru rurimi.

    Mu gihugu cy’Ubwongereza, CANAL+ izerekana imikino 380 yose iba mu mwaka w’imikino w’iyi shampiyona, ndetse by’akarusho, muri shampiyona ya LaLiga, aya masezerano yemerera CANAL+ kujya yerekana buri munsi :

    • Imikino itatu myiza muri LaLiga
    • Umwe mu mikino myiza cyane ya LaLiga SmartBank (icyiciro cya 2 muri Espagne)
    • Inshamake za LaLiga World na LaLiga SmartBank

    Imikino yose izajya ikurikiranwa ku mashene ya CANAL + SPORT, ndetse no kuri APP CANAL, yogezwa n’inzobere zikomeye muri siporo kuri CANAL + guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Kanama, aho abafatabuguzi ba CANAL + muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bazashobora kubona umukino wa mbere wa shampiyona yo mu Bwongereza hagati ya Crystal Palace na Arsenal.

    Hamwe n’aya masezerano, CANAL+ Group yishimiye kuba umufatanyabikorwa werekana imikino ya Premier League mu myaka itatu iri imbere mu turere dusaga 50, harimo Ubufaransa, Ubusuwisi, Pologne, Repubulika ya Tchèque, Slowakiya, Vietnam na Haïti.

    Kugirango abafatabuguzi bashya ba Canal+ barusheho kuryoherwa, hashyizweho iminsi itatu ihera tariki 5 ikazageza tariki 7 Kanama 2022, uguze ibikoresho n’ifatabuguzi abimanikirwa bikanatunganywa (installation) ku buntu.

    Abasanzwe bafite ifatabuguzi nabo bahawe amahirwe adasanzwe, aho uzagura ifatabuguzi ryisumbuye kuryo asanzwe afite azahita ahabwa iryo hejuru yaryo mu gihe cy’iminsi 30, bivuga ko nk’uwari ufite irigura amafaranga 5000 rya IKAZE, nagura ZAMUKA ya 10.000 azahita ahabwa iminsi 30 areba ZAMUKA NA SIPORO ya 20.000.

    Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Imikino-ya-shampiyona-n-andi-marushanwa-y-i-Burayi-yagarutse-Canal-yadabagije-Abanyarwanda

  • Yageze muri Afurika y'Epfo!!!Kiyovu Sports yazanye umukinnyi wakinnye muri Bafana bafana #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'imyaka 27 ukomoka muri Afurika y'Epfo,Riyaad Norodien wanakiniye Bafana Bafana,yageze mu Rwanda, aho aje mu ikipe ya Kiyovu Sports azanwe na Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal.

    Uyu musore wakiniye amakipe akomeye muri Afurika y'Epfo nka Ajax Cape Town,Orlando Pirates,Platnum Stars na Cape Town City,aje gufasha Kiyovu Sports guhangayikisha abakeba ikegukana igikombe cya shampiyona.

    Uyu mukinnyi kandi yanakiniye ikipe ya DC Motema Pembe yo muri RDC ari naho yaherukaga mbere yo kuza muri Kiyovu.

    Nyuma yo kuzana abanya Sudan 2 ndetse akagura n'abandi bakinnyi bo mu Rwanda barimo Iradukunda Jean Bertrand,Juvenal yageze no muri Afurika y'Epfo kugira ngo arebe ko yaha igikombe Kiyovu imyaka isaga 30 itazi uko gisa.

    Uyu mukinnyi yamaze kugera i Kigali ubu aratangirana imyitozo n'abandi ku Ruyenzi,Ntabwo turabasha kumenya ibijyanye n'amasezerano ye muri Kiyovu Sports.

    Umwaka ushize yatozwaga na Landeut uzatoza Kiyovu mu mwaka w'imikino ugiye kuza ndetse ubushize yari muri DCMP.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yageze-muri-afurika-y-epfo-kiyovu-sports-yazanye-umukinnyi-wakinnye-muri-bafana

  • Kevin Muhire yakurikiye umutoza wamutoje muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati asatira izamu, Muhire Kevin bivugwa ko yamaze kwerekeza mu ikipe ya Al- Yarmouk yo mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.

    Uyu musore wari usoje amasezerano ye muri Rayon Sports yari anabereye kapiteni, ntabwo byakunze ko yongera amasezerano kubera impande zombi zitabashije kumvikana.

    Kevin Muhire akaba yahisemo kwerekeza mu Burengerazuba bwa Asia mu gihugu cya Kuwait muri iyi kipe iheruka kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Iyi kipe kandi ikaba iheruka gutangaza Jorge Paixão wahoze atoza Rayon Sports nk’umutoza wa yo mukuru ufite inshingano zo kuyigarura mu cyiciro cya mbere, binavugwa ko ari na we wafashije Muhire Kevin kubona iyi kipe.

    Muhire Kevin yerekeje muri Al- Yarmouk yo muri Kuwait

    Jorge Paixão aheruka gusinyira iyi kipe nk’umutoza mukuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kevin-muhire-yakurikiye-umutoza-wamutoje-muri-rayon-sports

  • AMAYOBERA i Rwamagana : Murebwayire wapfushije umubago nawe agahita apfa yazuwe n’amasengesho #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, mu Mudugudu wa Gishike mu Kagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga, haramukiye inkuru y’ibyishimo ariko y’amayobera yuko Murebwayire Christine wari wabitswe ko yitabye Imana, yazutse.

    Umunyamakuru wa RADIOTV10 yahise anyarukira muri aka gace, abaturage baho bamusanganiza iyi nkuru nziza.

    Aba baturanyi b’uyu mugore, bavuga ko ku wa Mbere tariki 01 Kanama uyu mubyeyi yari yashyinguye umugabo we witabye Imana mu buryo bw’amarabira.

    Bavuga ko nyuma y’umunsi umwe na we yaje kwitaba Imana, ndetse inkuru igasakara ko uyu mugore na we yashizemo umwuka, bigatuma hacika igikuba cy’uburyo aba bashakanye bombi basa nk’abapfiriye rimwe kandi bombi bapfuye n’impfu zidasobanutse.

    Umwe ati 'Byahise biteza ikibazo gikomeye mu baturage, bati 'ukuntu abantu bahita bapfa mu rugo rumwe, bakava gushyingura bahita bajya gushyingura undi’ ni bwo abantu bahise bagira ikibazo gikomeye ariko ku bw’Imana yongeye guhembuka.'

    Undi muturage avuga ko uyu mugore yazutse nyuma y’amasaha atanu bamubitse, ati 'Rwose twari twarize kuko ni umubyeyi wacu n’uwagiye ejo ni umubyeyi wacu.'

    Uwabonye uyu mubyeyi yemeza ko yari yashizemo umwuka, ati 'Amenyo yari yafatanye, intoki zinaraye, amaguru yarambije ariko yazutse n’ubu aricaye tuje kumusura ubwa kabiri.'

    Uyu mugore wagaragara nk’utaramera neza, yabwiye RADIOTV10 ko ibyo kuba yari yapfuye atabizi ahubwo ko na we yabibwiwe n’abari bamuriho.

    Ati 'Nanjye ntabwo mbizi. Nari ndyamye ejo bahambye umusaza [umugabo we] ndaryama n’abari bantabaye twari turyamanye ni bo babashije kumbona, babonye ko ibintu byakomeye bahagamagara musaza wanjye 'bati nimutabare na wa mukecuru na we arapfuye’ ubwo bahita bahamagara abanyamasengesho baransengera. Aho mpembukiye mbona ndi kumwe n’abakristu barimo basenga'

    Avuga ko inshuti n’abavandimwe bari bagarutse gutabara, ati 'N’uyu mwana yavuye i Rwamagana aje gushyingura.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyaga, Mukashyaka Chantal avuga ko uyu mukecuru atari yapfuye nkuko bivugwa ahubwo ko yari yagiye muri Coma kubera agahinda ko kuba yarapfushije umugabo we.

    Ati 'Umugabo we yarapfuye, umugore we ananirwa kubyakira kwa kundi umuntu ashobora kugira shock ajya muri Coma, uyu munsi rero yayivuyemo, ntabwo ari ugupfu.'

    Uyu mubyeyi wari wabitswe ko yapfuye, ubu ari kwitabwaho ndetse anaganirizwa n’inshuti n’abavandimwe kuko yagaragazaga ko ataramererwa neza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AMAYOBERA-i-Rwamagana-Murebwayire-wapfushije-umubago-nawe-agahita-apfa-yazuwe-n-amasengesho

  • Ladies Empire yagiye nka za hene! Nyuma yimy… – #rwanda #RwOT

    Byumvikana ko iri zina ubwaryo ryafatanyaga ibintu bibiri birimo guharanira ukwizana kw'iyi njyana yafatwaga nk'iyibirara, noneho bikaba bibi kuko yayikoraga ari umukobwa kandi umuziki uvugwamo ruswa y'igitsina.

    Oda Paccy nyiri iri zina abantu baramukunze akora umuziki karahava kugeza ubwo agarutse mu yindi mishinga irimo na Ladies Empire na n'ubu yaburiwe irengero, kuko yagiye nka za hene n'abahanzi barimo buri umwe aca ukwe.

    Abinyujije kuri konti ye ya instagram, Odda Paccy yasangije abakunzi be barenga ibihumbi 170 ifoto yifashe ku itama maze yifashishije n'ikimenyetso cy'umutima, ababaza ingano y'uburyo bamukumbuyemo.

    Uyu muhanzikazi umaze imyaka ibiri adakora mu nganzo ngo yake, yasanganyijwe n'ubutumwa burenga 40 bumusaba kuba yabaha indirimbo cyane ko bamukumbuye mu buryo we atakwiyumvisha.

    Oda Paccy yabwiye abakunzi be ko abafitiye impano, gusa ntiyahishuye niba ari umuziki cyangwa ari Ladies Empire igarutse mu isura nshya.

    Oda Paccy ubundi wajyanye na Ladies Empire ikagenda nka za hene, ubwiru burimo ni ubuhe cyane ko bikunda guhuzwa hagati ye na Ladies Empire?

    Mu busanzwe Ladies Empire yari ibayeho neza ikanamurika abahanzi b'impano zitangaje, gusa haza kuza amahari n'intonganya hagati ya Ladies Empire ya Oda Paccy n'abahanzi ndetse na Muyoboke wari umwe muri Ladies Empire. (Aha twavuga nka Alto wari umaze gusinyira TB Music ndetse na Muyoboke).

    Mu Ugushyingo 2020, Oda Paccy yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze akoresha avuga ko 'yaba Muyoboke Alex na Alto bose bagifite amasezerano muri Ladies Empire'.

    Muyoboke ashimangira ko ibyo Oda Paccy yavugaga ari ukuri, kuko icyo gihe yari agifite kontaro ya Ladies Empire. Akavuga ko yatunguwe no kumva mu itangazamakuru Oda Paccy, avuga ko Ladies Empire yagurishijwe.

    Uyu mugabo avuga ko akunda umuziki ariko ko yanga agasuzuguro, ari nabyo byatumye ava muri Ladies Empire. Yavuze ko atigeze asinyana amasezerano na Paccy, ahubwo ko yasinyanye amasezerano na La Belle wari uhagarariye umuyobozi wa Ladies Empire.

    Avuga ko Paccy muri Ladies Empire yari umuhanzi, atari umukoresha we. Yahishuye ko mu 2013 yasinyishije Oda Paccy nk'umuhanzi we, amufasha gukora indirimbo zigera kuri eshanu harimo 'Umusirimu'.

    Yanavuze ko mu 2019 akimara gutandukana n'itsinda rya Charly&Nina, Oda Paccy yamwegereye amusaba ko yamubera umujyanama 'arabyanga'.

    Mu mpera za 2019, Oda Paccy ari kumwe n'umugore wavugaga Icyongereza cyinshi bagiye kureba Alex Muyoboke, bamusaba gukorana nawe. Uyu mugore yavugaga ko ari umuyobozi wa Ladies Empire.

    Ladies Empire yabanje kuba Girl's Empire. Muyoboke yavuze ko yahuye na Oda Paccy n'uyu mugore mu nshuro zigera kuri eshatu, asaba ko hari ibijya muri kontaro yagombaga gushyiraho umukono byose birubahirizwa.

    Muyoboke avuga ko yari ashinzwe iyamamazabikorwa rya Ladies Empire no gushakira amasoko ibikoresho by'iyi studio, ko atari ashinzwe abahanzi kuko byari byahawe Nadia.

    Muyoboke avuga ko mu kumenyekanisha studio yahise atangirana n'umushinga w'indirimbo 'Ndaryohewe', yakozwe na Producer X on The Beat.

    Yavuze ko ari we watekereje buri kimwe cyose, ku mushinga w'iyi ndirimbo yahurijeho abahanzi 10. Uyu mujyanama w'abahanzi, avuga ko yajyaga anyuzamo akanita no ku bahanzi, akabasha kumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Ngo igihe cyarageze havuka amakimbirane hagati ya Oda Paccy na wa mugore [Umuyobozi wa Ladies Empire yitaga umufatanyabikorwa], byatumye studio ifungwa Muyoboke ajya mu rungabangabo.

    Yavuze ko igihe cyageze studio iza kongera gufungura, asubiyeyo asanga harahindutse handitseho Classic Studio. Ngo Oda Paccy yamubwiye ko bahinduye izina kubera ko hari abantu bajyaga bamubwira ko babyitiriye abagore gusa.

    Oda Paccy ngo yabwiye Muyoboke ko abari abafatanyabikorwa bagiranye ibibazo, hashize igihe gito yumva Paccy atangaje ko studio yamaze kugurishwa.

    Muyoboke avuga ko kuva icyo gihe atongeye kuvugana na Oda Paccy. Ngo igihe cyarageze Oda Paccy aregwa mu nkiko, Muyoboke aritabazwa nk'umutangabuhamya.

    Yavuze ko umuyobozi w'iyi studio yashakaga guhabwa 70% naho 30% igahabwa Oda Paccy. Ibi ngo nibyo bananiwe kumvikana bigera ubwo bitabaza inkiko.

    Muyoboke Alex yashimangiye ko nta masezerano afitanye na Oda Paccy, ahubwo ko ayafitanye na Ladies Empire.

    Ati 'Njyewe nta kibazo mfitanye na Oda Paccy, ndamwubaha. Ibindi byose ashobora kuzasobanura azabibasobanurire. Icyo ni cyo kibazo cyabayeho hagati ya Ladies Empire na Muyoboke Alex. Ngiye gushaka nashaka uwansinyishije ntabwo ari Paccy.'

    Oda Paccy yabaga ategerejweho udushya

    Muyoboke yavuze ko agifite kontaro muri Ladies Empire, ariko ko atagikorana nabo. Avuga ko kuva muri Nyakanga 2020 havugwamo umwuka mubi, yateye indi ntambwe atangira gukorana n'abandi.

    Nyuma y'izo ntonganya zitandukanye Oda Paccy asa n'uwahise aburirwa irengero, kugeza ubwo haje no kuvugwa inkuru z'uko yafunzwe, yatorotse zose ariko akaza kuzihosha ubwo yagaragaraga mu bikorwa birimo n'ubucuruzi.

    Indirimbo Ndaryohewe ni urugero rwiza rwo gusobanura Ladies Empire, gusa ubu abanyempano bayiririmbyemo harimo abatse n’abatikiye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119653/ladies-empire-yagiye-nka-za-hene-nyuma-yimyaka-2-oda-paccy-yaciye-amarenga-yo-kugaruka-mu–119653.html

  • #COVID19: Abantu 14 banduye babonetse mu bipimo 4,766 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 3 Kanama 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 14, bakaba babonetse mu bipimo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-abantu-14-banduye-babonetse-mu-bipimo-4-766

  • Huye: umugabo yakubise umugore we isuka amuziza kumwita imbwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi amakimbirane mu ngo amaze gufata indi ntera ku buryo bidafatiwe imyanzuro nko kuganiriza abantu ndetse no kubagira inama byazatuma habura ubuzima bwa benshi.

    Umugabo mu karere ka huye yemeye ko yakubise umugore we isuka yo mu mutwe ashaka kumwica nyuma yo kumutuka ko ari imbwa nkuko tubikesha ikinyamakuru cya radio na Tv10.

    Ibi byabereye mu karere ka huye mu ntara y'amagepfo kugeza ubu, uyu mugabo yagejejwe imbere y'inkiko kugira ngo akurikiranweho icyo cyaha ashinjwa.

    Source : https://yegob.rw/huye-umugabo-yakubise-umugore-we-isuka-amuziza-kumwita-imbwa/