Category: Uncategorized

  • Kate Bashabe yavuze igihe byamutwaye ngo yubake inzu igeretse abamo muri iyi minsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamidelikazi ukomeye mu Rwanda, Kate Bashabe yavuze igihe byamutwaye ngo yubake inzu igeretse abamo muri iyi minsi.

    Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa ufite inzu ye bwite kandi igezweho dore ko iyi nzu y'uyu munyamidelikazi igeretse rimwe kandi ikaba iteye amabengeza.

    Mu kiganiro Kate Bashabe yagiranye na YAGO Tv Show, yavuze ko iyi nzu yamutwaye igihe kingana n'imyaka ine ari kuyubaka.

    Yakomeje avuga ko iyi nzu yamuruhije gusa ariko nubwo byagenze gutyo kuzuza iyi nzu byari inzozi ze, aho umunsi yerekana iyi nzu yahise abwira mama we ko inzozi yazigezeho.

    Iyi nzu nshya ya Kate Bashabe yubatse ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali aho ndetse uyu munyamideri asigaye atuye.

    Source : https://yegob.rw/kate-bashabe-yavuze-igihe-byamutwaye-ngo-yubake-inzu-igeretse-abamo-muri-iyi-minsi/

  • Umuganura2022: Imbamutima z'abatejwe imbere n'ubuhinzi i Gatsibo – #rwanda #RwOT

    Ni ibyishimo bagaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2022 ubwo hirya no hino mu gihugu hizihizwaga umunsi w'Umuganura.

    Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Rugarama mu Kagari ka Kanyangese ahari abaturage benshi biteje imbere babikesha igihingwa cy'umuceri n'ibindi bitandukanye.

    Benshi mu batuye muri iki gice bahamya ko ubuhinzi ari bwo bakesha ubukungu bafite ubufasha mu kwishyurira abana babo amashuri abandi bakabukoresha nk'intwaro yo kwiteza imbere bikura mu bukene.

    Mukamurenzi yavuze ko mu myaka yashize abandi bizihizaga Umuganura we ari mu bukene bukabije Leta iza kumuha isambu yo guhingamo ateramo insina none ubu ngo urwo rutoki rwatangiye kumuha amafaranga menshi.

    Ati 'Mu kwezi nshobora gukuramo ibihumbi 80 Frw nanakodesheje indi mirima mpinga umuceri ubu mperutse gusarura nkuramo inyungu y'ibihumbi 700 Frw urumva ko ubuzima buri kugenda neza, ndashimira Leta yacu yo itumenya ikanadufasha kwiteza imbere.'

    Ntare Fred w'imyaka 33 ni umwe mu bahinzi batuye mu Kagari ka Kanyangese mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo avuga ko mu buhinzi bw'umuceri akora kuri ubu umuganura usanze ahagaze neza kuko asigaye yeza toni eshanu kuri hegitari.

    Ati 'Mu by'ukuri natangiye ubuhinzi ndi muto twahingaga mu buryo budasobanutse ariko kubera ukuntu koperative yacu iyobowe neza turahinga tukeza neza, nsigaye nanorora inkoko nkaneza ibitoki by'ibilo 90 kuzamura.'

    Yavuze ko kuri ubu afite inkoko 100 zishobora kumuha amagi 70 yabaye make ubundi zikanamuha ifumbire akoresha mu rutoke rwe ubundi rukamuha umusaruro mwinshi.

    Yavuze ko nibura nk'umuhinzi ukiri muto kuri ubu yinjiza arenga ibihumbi 100 Frw buri kwezi, intego akaba ari uko umwaka utaha uzasanga nibura yinjiza ibihumbi 200 Frw akura mu bworozi n'ubuhinzi.

    Akimanizanye Appolinarie nawe uhinga umuceri, yavuze ko gahunda nziza za Leta zo kubaha amahugurwa ajyanye n'ubuhinzi zamufashije kwiteza imbere ku buryo kuri uyu munsi w'Umuganura yishimira ko nibura abona inyungu y'ibihumbi 500 Frw.
    Ati 'Natangiye norora ihene ebyiri ubu mfite ihene umunani, nkagira inka ebyiri n'abana banjye bane mbasha kubishyurira amashuri kandi bakiga neza nta kibazo.'

    Nta kibazo cy'inzara kiri i Gatsibo

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko kuri uyu munsi w'Umuganura bishimira ko nta kibazo cy'inzara kiri muri aka Karere aho ngo abaturage babonye imvura barahinga bareza barasarura, bamwe baragurisha babona amafaranga abandi barahunika.

    Ati 'Ubu abantu bari kwitegura igihembwe cy'ihinga gitaha cya A ari na cyo tweza cyane. Twatangiye kubona ibimenyetso ko kizanagenda neza cyane.'

    Yasabye abaturage kwisuzuma bareba aho bageze ndetse bakanareba aho bashaka kujya mu iterambere ribaganisha aheza bishakamo ibisubizo bakigira kugira ngo banazigamire abana babo.

    Muri uyu mwaka insanganyamatsiko y'Umuganura igira iti 'Umuganura; Isôoko y'Ubumwe n'Ishingiro ryo Kwigira'.

    Igitoki cy’umwe mu baturage berekanaga iterambere bamaze kugeraho

    Akimanizanye Appolinarie kuri ubu afite akanyamuneza nyuma yo kweza akanahunika

    Ntare Fred yishimiye ko ku myaka 33 ari kweza umuceri mwinshi

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yasabye abaturage kongera umusaruro uwo bejeje hagamijwe kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko

    Abana bahawe amata n’ibindi biribwa bitandukanye

    Abaturage basangiye bimwe mu byo bejeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganura-imbamutima-z-abatejwe-imbere-n-ubuhinzi-i-gatsibo

  • Minisitiri w'Intebe yagabiye abana bagaragaje ubuhanga mu birori byo kwizihiza Umuganura – #rwanda #RwOT

    Abo bana bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Umuganura wabareye mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa 5 Kanama 2022 ari na ho bavugiye uwo muvugo wagarukaga ku mateka y'Umuganura, uko wakorwaga n'igisobanuro cyawo ku Banyarwanda muri iki gihe.

    Hari aho bagira bati 'Hashimwa abakoze neza kurusha abandi bakabihemberwa, reba nawe inka y'ubumanzi yahabwaga abesheje imihigo mu buryo bw'indashyikirwa. Hasuzumwaga impamvu yaba yaratumye bamwe badatera imbere mu buryo bwifuzwa, hagafatwa ibyemezo bigamije kugera ku musaruro ushimishije bityo bityo.'

    Iri torero Imitavu ryashimiwe n'abitabiriye uyu muhango ku buhanga bagaragaje bikajyana n'ibimenyetso bakoraga bishimangira ibyo bavugaga.

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ubutumwa batanze bukwiye gufasha benshi mu rugamba rw'iterambere.

    Yagize ati 'Twashimye ko bariya bana bato cyane bavuze ijambo rikomeye mu byo bavuze byinshi byiza, ko umuhango w'umuganura ari intambwe yo kubaka u Rwanda twifuza. Nibyo rwose ukwiye kutubera umunsi wo kwibuka ko dufite u Rwanda twifuza n'intambwe dukwiye gutera zisanga izatewe mbere.'

    Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko guverinoma y'u Rwanda yagabiye imiryango itanu inka kuri uyu munsi ndetse hongeweho izindi eshatu zagabiwe aba bana ngo zizajye zibakamirwa.

    Ati 'Guverinoma y'u Rwanda yatanze inka eshanu ku babyeyi batishoboye bari bazikeneye. Hanyuma guverinoma yongeyeho izindi eshatu zo guha bariya bana kugira ngo zibakamirwe ku ishuri bigaho kuko tuzi ko ari abanyeshuri ariko nabo bakeneye kunywa amata bakabaho neza. Kuko batari buzikure hano bazishoreye ngo babishobore tuzaziboherereza ku kigo cy'amashuri.'

    Abenshi muri aba bana biga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Mugogo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara, abandi biga mu Ishuri rya GS Gahara, aho kuri ubu barebererwa n'Akarere ka Kirehe.

    Umutoza w'aba bana akaba n'Umukozi w'Akarere ka Kirehe ushinzwe gukurikirana gukura abana mu muhanda, Dufitumukiza Fiston, yavuze ko iri torero Imitavu rimaze imyaka 11 rishinzwe kandi riri mu mujyo wo gufasha abana kuzamura impano zabo. Ryakira abana bafite hagati y'imyaka itandatu na 14.

    Umuvugo wabo wagarukaga ku mateka y'Umuganura, uko wakorwaga n'igisobanuro cyawo ku Banyarwanda muri iki gihe

    Ibyo aba bana bavugaga byajyanaga n’ibimenyetso

    Aba bana bagaragaje ubuhanga ubwo bahabwaga umwanya mu birori byo kwizihiza Umuganura

    Minisitiri w’Intebe yanejejwe n’ubuhanga aba bana bagaragaje abagabira inka

    Uretse abaturage bagabiwe, Minisitiri w’Intebe yavuze ko abo bana na bo bazashyikirizwa inka ku bigo byabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bagaragaje-ubuhanga-mu-birori-byo-kwizihiza-umuganura-bagabiwe-inka

  • Umusore agiye kurongora murumuna w’uwari kuba umugore we wapfuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuryango wagushimye ntacyo utaguha mu gihe babona ko wavamo umugano mwiza wakwita ku mugore ndetse n'inshingano z'urugo neza.

    Umunya Nigeria, Sufiyanu Abubakar Salihu ari hafi kurongora Fatima Ibrahim Kani, murumuna w'umukunzi we Rukaiya Ibrahim Kani umaze iminsi mike apfuye.

    Uyu musore yakundanaga na mukuru wa Fatima hanyuma aza kwitaba Imana, mu buryo bwo guhozanya amarira, bose baje kwemeranya ko bakwiye gushyira agahinda kabo bose bakajya bagasangira amanwa n'ijoro.

    Aba bombi bahise bemeranya kubana ndetse umusore asubira gusaba umukobwa na none baranamwemereye icyo asigaje ni ukujya kuzana umugeni we.

    Source : https://yegob.rw/umusore-agiye-kurongora-murumuna-wuwari-kuba-umugore-we-wapfuye/

  • Arsenal iraye ku mwanya wa mbere nyuma yo gut… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza umwaka w’imikino 2022/23. Arsenal yinjiye muri uyu mukino ari yo kipe imaze gukoresha amafaranga menshi mu kugura abakinnyi mu Bwongereza.

    Crystal Palace yari ibaye ikipe ya mbere igiye kwakira umukino muri iyi shampiyona yitezweho byinshi nyuma yaho amakipe akoresheje amafaranga menshi ashaka abakinnyi.

    Arsenal yari yakinnye (4-3-3), yakoresheje: Ramsdale White, Saliba, Gabriel, Saka Partey, Xhaka, Zinchenko, Odegaard, Gabriel Jesus na Martinelli.

    Ku munota wa 20 gusa Martinelli yahise afungura amazamu ku ruhande rwa Arsenal ndetse igice cya mbere kirangira Arsenal iyoboye umukino. 

    Abakinnyi Crystal Palace yabanje mu kibuga: Guaita, Clyne, Andersen, Guehi, Mitchell, Doucoure (Milivojevic 75), Schlupp (Hughes 86), Ayew, Eze (Ebiowei 86), Zaha na Edouard (Mateta 58).

    Mu gice cya kabiri Arsenal yabonye igitego cya kabiri nyuma yaho Saka yazamukanye umupira ashaka kuwuha abakinnyi bari muri penaliti gusa Guehi birangira agonze umupira ahita yitsinda.

    Umukino warangiye Arsenal ifite ibitego 2 ku busa bwa Crystal Palace ndetse ihita yegukana amanota 3 atuma irara ku mwanya wa mbere.

    Arsenal yatangiye umwaka mu byishimo

    Saka ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119733/arsenal-iraye-ku-mwanya-wa-mbere-nyuma-yo-gutsinda-crystal-palace-0-2-amafoto-119733.html

  • AS Kigali yatsinze Gasogi mu mukino wa Gicuti… – #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino uzatangira ku wa 19 Kanama 2022. By’umwihariko kuri AS Kigali izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, iri kwitegura umukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC ku Cyumweru gitaha.

    Iyi kipe y’umutoza Cassa Mbungo André ni yo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira watewe na Man Ykre, ukuwemo n’umunyezamu Cuzuzo Gaël, Tuyisenge Jacques ananirwa kuwushyira mu izamu. Gasogi United yasatiriye mu minota yakurikiyeho ishaka igitego ariko igorwa n’ubwugarizi bwa AS Kigali n’umunyezamu Ntwari Fiacre.

    Habura iminota mike ngo igice cya mbere kirangire, AS Kigali yabonye umupira uteretse watewe na Niyonzima Haruna, ku bw’amahirwe macye ye ushyirwa muri koruneri na Cuzuzo.

    Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga:

    Ntwali Fiacre, Bishira Latif, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Dusingizimana Gilbert, Laurence Juma, Niyonzima Haruna, Niyonzima Olivier seif, Tuyisenge Jacques, Man Ykre na Moïse Nyarugabo.

    Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka umunani ku ruhande rwa AS Kigali, Bishira Latif wambaye igitambaro, Nyarugabo Moïse na Man Ykre aba ari bo bagaruka.Ku ruhande rwa Gasogi United, umutoza Adel Ahmed yakoze impinduka ebyiri; Niyitegeka Idrissa na Mwiseneza Kevin bajyamo mu kibuga.

    Byasabye gutegereza umunota wa 52, AS Kigali ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Akayezu Jean Bosco ku mupira wari uvuye iburyo. Ahagana mu minota ya 70, Gasogi United yabonye uburyo bwo kwishyura ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim, Niyongira Danny ashyizeho umutwe ujya hanze.

    Akayezu Jean Bosco watsinze igitego

    Ni ko byagenze kandi no ku munota wa nyuma ubwo Nanbur Gabriel Nannim yananirwaga guteresha umutwe umupira wari uvuye iburyo. 

    AS Kigali yaherukaga gutsinda Vision FC igitego 1-0, izasubira mu kibuga ku Cyumweru ikina na Rayon Sports mu wundi mukino wa gicuti.

    Abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga:

    Cuzuzo Aime Gaël, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Kwizera Aimable, Habimana Hussein, Bugingo Hakim,Kaneza Augustin, Mugisha Joseph, Malipangou, Rugangazi  Prosper, Niyongira Dany na Mugisha Nelson.

    Umutoza mushya wa Gasogi United, Adel

    Haruna Niyonzima Kapiteni wa As Kigali 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/119727/as-kigali-yatsinze-gasogi-mu-mukino-wa-gicuti-amafoto-119727.html

  • Ikipe ya Rayon Sports ihondaguye Musanze Fc yari yateze iza gukina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports itsibuye ikipe ya Musanze Fc yari yaje kuyisura kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku itara.

    Kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga na Musanze Fc mu mukino wa gicuti ufite intego yo kwitegura imikino ya shampiyona iteganyijwe mu cyumweru gitaha.

    Ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda uyu mukino aho yatsinze igitego bibiri ku busa bwa Musanze Fc. Ibi bitego byatsinzwe na Musa Esenu Simba na Prince Rudasingwa.

    Ikipe ya Rayon Sports ikaba iri no kwitegura undi mukino wa gicuti uzayihuza na As Kigali ku cyumweru tariki ya 7 Kanama 2022.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-ihondaguye-musanze-fc-yari-yateze-iza-gukina/

  • Umusore agiye gushyingiranwa na murumuna w'umukunzi we wapfuye habura iminsi mike ngo bakore ubukwe #rwanda #RwOT

    Umunya Nigeria, Sufiyanu Abubakar Salihu ari hafi kurongora Fatima Ibrahim Kani, murumuna w'umukunzi we Rukaiya Ibrahim Kani umaze iminsi mike apfuye.

    Nk'uko amakuru abitangaza, Sufiyanu na Rukaiya bagombaga gushyingirwa ku ya 12 Kanama 2022 muri Leta ya Bauchi mu majyaruguru ya Nigeriya ariko apfa ku wa gatatu Nyakanga 27.

    Ku ya 28 Nyakanga, Sufiyanu yifashishije urubuga rwa Twitter kugira ngo atangaze urupfu rwa Rukaiya wari hafi kumubera umugore.

    Hagati aho, Fatima yaririye mukuru we wapfuye mu butumwa yashyize hanze nyuma y'umunsi umwe apfuye, yandika ati: 'Mu by'ukuri, ubuzima n'ubw'igihe gito kandi urupfu ni iherezo utakwirinda byanze bikunze. Nabuze undi mukuru wanjye Ruqayya Ibrahim Kani , ubukwe bwe bwagombaga kuba mu byumweru bibiri ariko ubu yagiye burundu. Nyamuneka musengere mushiki wanjye.”

    Aba bombi mu marira yabo baje kwihuza birangira biyemeje kurushinga ku munsi n'ubundi ubu bukwe bwagombaga kuberaho.

    Musaza w'aba bakobwa 2, Aliyu Ibrahim Kani, yerekeje kuri Facebook ku wa gatatu Kanama atangaza ko ubukwe bugomba kuba nkuko bwari buteganyijwe hagati ya Sufiyanu na mushiki we Fatima uzasimbura nyakwigendera. Yasangiye abantu kandi ubutumire aho Rukaiyat yasimbuwe na Fatima.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-agiye-gushyingiranwa-na-murumuna-w-umukunzi-we-wapfuye-habura-iminsi

  • Green Party yanenze umuyobozi wa RGB inasaba u Rwanda kugura amasasu y'ibipapuro #rwanda #RwOT

    Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) rivuga ko abashinzwe umutekano w'u Rwanda bakwiriye guhagarika kurasa abagizi ba nabi mu cyico ahubwo ko leta y'u Rwanda yagura amasasu akoze mu bipapuro yafasha mu gukomeretsa abakekwaho ibyaha aho kubica.

    Dr Habineza uyobora ishyaka Democratic Green Party yabwiye Abanyamakurukuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2022 ko mu byo bari biyemeje nk'ishyaka ubwo biyamamazaga ku mwanya w'Umukuru w'igihugu harimo gusaba Leta y'u Rwanda kugura amasasu y'ibipapuro kugira ngo bihagarike abicwa barashwe bakekwaho ibyaha.

    Yagize ati “Twasabye y'uko inzego z'Umutekano zajya zihangana ntizirase mu cyico [abakekwaho ibyaha] bakagura amasasu menshi cyane y'ibipapuro.Iryo sasu rirababaza cyane ndetse urirashwe agwa hasi kuko yikanga ko ari isasu rizima arashwe ariko ntabwo upfa.

    Iyo aguye hasi icyo ushaka uba wakigezeho nk'ushinzwe umutekano.Ntabwo umuntu yamenya ko bamurashe isasu ry'igipapuro kuko ahita agwa hasi ntashobora guhaguruka uba wamufashe.”

    Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rivuga ko ryababajwe cyane n'imvugo y'Umuyobozi Mukuru wa Dr.Usta Kayitesi yaraye avugiye mu nama yateguwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Inama ngishwanama y'Inararibonye wavuze ko nta mashyaka atavuga rumwe n'Ubutegetsi akwiriye kuba mu Rwanda.

    Yagize ati “Dr.Usta Kayitesi ushinzwe ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere,ashinzwe kwandika imitwe ya politiki,akavuga ko atumva impamvu hari amashyaka atavuga rumwe na politiki ni ikintu twamaganye nk'ishyaka rikora politiki idasenya.Icyo tumusaba nuko yakwivuguruza ntazasubiremo amagambo nkayo.

    Dr Habineza yavuze ko uyu muyobozi nasubiramo ayo makosa akwiriye gusabwa kwegura kuko abo mu yandi mashyaka bamufata nka Pasiteri,Padiri cyangwa Imam utagomba kugira aho abogamiye muri politiki ndetse ko imyumvire ye yasubiza igihugu inyuma.

    Green Party kandi yabwiye Itangazamakuru ko ibyo gufunga umuntu by'agateganyo akamara imyaka muri gereza ataraburanishwa ngo amenye ko ari umwere cyangwa ahamwa n'ibyah bikwiriye gucika.

    Iri shyaka rivuga ko rirwanya imitwe ya politiki ikoresha intwaro ryavuze ko leta y'u Rwanda ikwiriye gufunga ibigo bya leta binyuzwamo imfungwa by'agateganyo [transit] kuko ngo hari ababivamo baramugaye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/green-party-yasabye-u-rwanda-kugura-amasasu-y-ibikinisho-mu-kwirinda-kwica-abo

  • Imbaga y'abanye Goma yitabiriye gushyingura abaguye mu myigaragambyo #rwanda #RwOT

    Abarenga 5000 nibo bitabiriye umuhango wo gushyingura bagenzi babo biciwe mu myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO.

    Iki gikorwa cyo guherekeza abaturage baguye mu myigaragambyo cyabereye I Goma mu mu burasirazuba bwa Republika ya demokrasi ya Congo, aho abashyinguwe babarirwa muri cumi(10).

    Abantu barenga 5000 nibo bitabiriye uwo muhango wo gushyingurira rimwe abo bantu, wabereye ku kibuga cy'umupira cya Goma.

    Uyu muhango ubaye nyuma y'iminsi ine habaye uwundi wo kwibuka abakozi ba ONU baguye muri iyo myigaragambyo

    Imyigaragambyo yadutse i Goma mu cyumweru gishize kubera uburakari bw'abanyagihugu bavuga ko abasirikare ba ONU bo muri MONUSCO bananiwe kubakingira ibitero by'inyeshamba.

    Muri uyu muhango , abayoboye amadini basabye amahoro n'ubutabera mu kwibuka abaguye mu myigaragambyo yo kwamagana ONU i Goma.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imbaga-y-abanye-goma-yitabiriye-gushyingura-abaguye-mu-myigaragambyo