Biteganyijwe ko iri murika rizabera mu Karere ka Rwamagana kuva tariki ya 18 Kanama kugeza tariki ya 29 Kanama 2022.
Mu bazaryitabira harimo abafite udushya dutandukanye bagera kuri 15 bazaturuka muri buri Karere muri turindwi tugize Intara y'Iburasirazuba kuko bahawe umwanya wo kumurikiramo ibyo bakora.
Mu bahawe amahirwe yo kumurika harimo urubyiruko rutunganya ubushera ku buryo bushobora kumara amezi atandatu, abakora imibavu mu bimera, abakora imyenda n'inkweto, urubyiruko rukora ibikoresho bikunze kwifashishwa mu buhinzi n'ibindi.
Umuyobozi wungirije w'Urwego rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yavuze ko bateganya ko abazamurika ibikorwa byabo muri rusange bazaba barenga 300.
Ati 'Turateganya ko nibura muri buri Karere abafite ibikorwa by'indashyikirwa bashobora kwitabira iri murika.'
Nkurunziza yavuze ko iri murikagurisha rifite umumaro munini ngo kuko rigaragaza bimwe mu bikorwa bitandukanye bikorerwa mu Burasirazuba abantu bakabimenya.
Kuba iyi Ntara imaze kuba ari ikigega cy'igihugu mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi ngo bizatuma hitabira abantu benshi bakora ibijyanye n'iyo myuga.
Kayitesi Bernadine ukorera inkweto mu Karere ka Kirehe, yavuze ko yiteguye kubyaza umusaruro iryo murika akamenyekanisha ibikorwa bye.
Uretse abazitabira iri murikagurisha baturuka mu Ntara y'Iburasirazuba imbere biteganyijwe ko rizanitabirwa hari n'abaturuka mu zindi Ntara no hanze y'igihugu.
Umuyobozi wa PSF wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu yavuze ko iri murikagurisha ryitezweho kumenyekanisha ibikorerwa muri iyi Ntara
Ni mu murenge wa rwaza wo mu karere ka Musanze, hari abagore bakubitwa n'abagabo babo ariko bagahitamo kubiceceka kugira ngo abagore bagenzi babo batabaseka, ndetse bakanababwira ko ngo naba nyina bakubitwaga bagaceceka ngo kubera ko ariko ingo zubakwa.
Aba bagore bakomeje batangaza ko abagabo babo bakunda kubakubita nk'iyo batashye basinze, ariko bagahitamo guceceka kugira ngo bitajya hanze abandi bagore bakabaseka, ndetse imvugo ivuga ko ariko zubakwa ikaba iturufu yo guhisha ihohoterwa bakorerwa, dore ko babikura ku kuba naba nyina barakubitwaga bakababwira uko. Umugore umwe waganiriye na TV1 yagize ati' biterwa n'ingeso z'umugabo, hari igihe ashobora gutaha yasinze, akisabunza, akaba atatuma uyiraramo da'.
Aba bagore bahurije ku kuba bakubitwa buri gihe kuburyo kwirirwa ujya gutabaza bitari ngombwa, ndetse banavuga ko hari ubwo watabaza ku muntu wimereye neza maze akaguha urw'amenyo.
Unyamerikakazi utari uzwi yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere ufite inzara ndende kurusha abandi bose ku isi n'ubundi yagakuyeho uwitwa Ayanna Williams
Umunyamerikakazi Diana Armstrong yamaze kwandikwa muri Guinness World Records abikeshejeinzara ze zifite metero 13.
Yasimbuye Ayanna Williams winjiye muri Guinness World Records muri 2017 abikesheje izareshyaga na metero zisaga 7.
Kuva mu 1997, Diana Armstrong yirinze guca inzara ze. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'urupfu rw'umukobwa we. Ku bwe, nyakwigendera ni we witaga ku nzara ze, n'ubundi zari ndende.
Yatangarije Guinness World Records ati “Niwe wenyine witaga ku nzara zanjye. Yazikoraga neza kandi akazitaka.'
Niyo mpamvu mu rwego rwo kwirinda akababaro no kwiheba, uyu Munyamerika yiyemeje kutazongera guca inzara,nubwo abana be byabanje kubatera isoni.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyamiyaga, Abaturage bawo n'Abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 05 Kanama 2022 ubwo bizihizaga umunsi mukuru w'Umuganura, batashye ku mugaragaro imodoka biguriye izajya ifasha mu' Isuku n'Umutekano'. Ni umurenge w'icyaro uguze imodoka nyuma ya Runda nk'umurenge w'Umujyi. Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, avuga ko ibyakozwe ari urugero ku bandi, bikaba kandi ikimenyetso kibereka ko n'ahandi mu mirenge babikora bigashoboka.
Avuga kuri iki gikorwa cyagezweho n'Ubuyobozi, Abaturage n'Abafatanyabikorwa, Dr. Nahayo Sylvere yagize ati' Uyu muganura w'uyu munsi ubaye Umuganura mwiza cyane ku baturage b'Akarere ka Kamonyi by'umwihariko muri uyu Murenge wa Nyamiyaga, kuko byahuriranye n'igikorwa cyiza gikomeye bagezeho cyo kwigurira imodoka igiye kubafasha mu mutekano ndetse n'Isuku. Tukaba tubona rero mu by'ukuri tuganuye mu buryo bwiza budushimishije cyane'.
Imodoka yaguzwe, yamaze gutangira akazi nubwo bayitashye ku mugaragaro none.
Akomeza avuga ko mu rwego rwo kugira ngo iyi modoka yaguzwe n'abaturage izabashe gukora ibijyanye n'ugushaka kwabo, ko ikigenderewe ari uko ifasha mu Isuku ndetse n'Umutekano, ariko kandi n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije gutuma imibereho myiza y'umuturage irushaho gukomeza kuba myiza.
Avuga ku kuba iki gikorwa gikozwe n'Umurenge w'Icyaro mu mirenge yindi 12 uvanyemo Runda y'Umujyi, yagize ati' Mu by'ukuri iki kibaye ikimenyetso cy'ibishoboka, kuba Umurenge nk'uyu ng'uyu uri mu gice cy'icyaro ubasha kwigurira imodoka abantu bakishyira hamwe. Ibi bigaragaza imyumvire, imitekerereze, bigaragaza icyerekezo. Turibwira ko rero ari umuco twifuza ko ukwiye no gukwira no muyindi mirenge kandi turimo turabiganira kugira ngo n'ahandi hose bibashe kuhagera muri iyi mirenge yose igize Akarere ka Kamonyi'.
Dr. Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.
Ashimangira ko mu bijyanye n'ikoreshwa ry'iyi modoka, Umurenge ufite uko ubayeho, ko mu buryo buhari arimo hagomba gushakishwa uko imodoka ikoreshwa byaba mu mavuta ikenera n'ibindi, ko yizeye ko byateguwe neza nta kigomba kuba umutwaro ku baturage.
Mudahemuka Yohani Damaseni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga, avuga ko igitekerezo cyo kugura iyi modoka nk'Ubuyobozi, Abaturage n'Abafatanyabikorwa bakigize kuwa 16 Mata 2022 ubwo basuraga ku Mulindi w'Intwari, bakiga ndetse bagasobanurirwa amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu, aho kandi uwo munsi banasuye ahari Igicumbi cy'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside kiri ku Kimihurura mu karere ka Gasabo, ahakorera Inteko ishinga Amategeko y'u Rwanda imitwe yombi.
Ahamya ko nyuma y'uru rugendo bagize ariho bakuye ishyaka n'Umuhigo wo kugura imodoka y'umutekano n'Isuku. Ahamya kandi ko Umutekano ariwo musingi wo kwesa Imihigo.
Abagize uruhare muri iki gikorwa cyo kugura iyi modoka, barashimiwe mu byiciro bitandukanye, bahabwa imidari n'ibikombe.
Gitifu Mudahemuka, avuga ko iki ari igikorwa cy'indashyikirwa babashije kugeraho mu gihe kitarenze amezi abiri hafi n'igice, kikaba igikorwa bahisemo kumurika ku munsi w'Umuganura, bakakimurikira Ubuyobozi bw'Akarere ndetse n'Abaturage aribo bene igikorwa.
Avuga ku cyo bavomye ku Mulindi w'Intwari, yagize ati' Ku Mulindi twahavomye byinshi. Twahavomye ishyaka ry'u Rwanda, Twahavomye gukunda u Rwanda, Ubwitange, Tuhavoma kutaganya, kuko twabibonye neza ko imyaka ine Inkotanyi zarahabaye, zitegura, zirwana, zidahembwa n'ibindi nk'ibyo. Twahavomye Urukundo rw'Ubwitange rwo gukunda Igihugu. Kubera gushyira hamwe, kubera kwitanga, Gufatanya, kubera iryo shyaka ryo gukunda iwanyu, gukunda aho ukorera byatumye tugera kuri ibi bikorwa'. Akomeza ashimangira ko Umuco w'Inkotanyi arimo bavoma imbaraga.
Gitifu Mudahemuka, nawe yarashimiwe anambikwa umudari ku bw'iki gikorwa.
Mu kugura iyi modoka, habanje igitekerezo cyo kuvuga ngo Umuyobozi abe' Nkore neza bandebereho'. Aha niho havuye ko ibyiciro by'Abayobozi kuva kuri Mudugudu kugera kuri Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge n'ibindi byiciro bitorwa, buri wese bakiva mu rugendo yiyemeje kuba ku isonga mbere y'abandi mu gutanga amafaranga yo kugura imodoka, aho muri aba uwatanze menshi ari ibihumbi makunyabiri(20,000Frw) mu gihe uwatanze make ari ibihumbi bibiri( 2,000Frw).
Uretse aya mafaranga yatanzwe n'ababarizwa muri ibyo byiciro, Abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu Murenge wa Nyamiyaga n'abandi bifite, buri wese yatanze uko yishoboye, Abaturage nabo buri wese uko abashije yikoramo imodoka iraboneka.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi i Buryo, Meya hagati, Gitifu w'Umurenge wa Nyamiyaga i bumoso.
Ni imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Vigo yakoze. Ku isoko ishobora kugurwa hagati ya Miliyoni 18 na 22 nkuko Gitifu Mudahemuka abivuga, ariko ku bw'ubucuti bw'uwayibahaye, ngo yabahereyemo ayibagurisha kuri Miliyoni cumi n'eshanu zisaguka ho. Ahamya ko uko izakora bizava mu bumwe buri hagati y'Ubuyobozi, Abaturage n'Abafatanyabikorwa, ariko ko ntawe uzaremererwa, ko ahubwo buri wese azafasha mu mbaraga ze uko yishoboye. Gifitu, ahamya kandi ko ari imodoka bifuza kubakiraho icyizere gihindura ubuzima bw'umuturage, imibereho ye ikarushaho kuba myiza, Umutekano n'Isuku bikaba ku isonga, ahabaye ikibazo bagatabara bwangu.
Benshi mu bagize uruhare mu igurwa ry'iyi modoka bambitswe imidari.Nyiri Uruganda 'Akanoze' rufite icyicaro i Nyamiyaga yahawe igikombe cy'ishimwe ku ruhare mu igurwa ry'imodoka no kuba umufatanyabikorwa mwiza.RIB nabo barashimiwe bambikwa umudari.
Abantu 12 ni bo baguye mu mpanuka y’imodoka ya bisi yataye umuhanda ikagwa muri ruhurura kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022. Abarokotse iyo mpanuka (…)
Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya APR FC yeretse abakunzi bayo, abakinnyi bashya yaguze muri uyu mwaka w'imikino.
Mu muhango wabereye aho ikorera imyitozo I Shyorongi,APR FC yashimangiye ko yaguze abakinnyi 6 bashya biyongera ku ikipe yayifashije kwegukana shampiyona iheruka yari iya 3 yikurikiranya itwaye.
APR FC ifite umukino wa gicuti kuri iki cyumweru, itegura Super Cup Tariki ya 14.08.2022
Mu yandi makuru y'imikino avugwa mu Rwanda,Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego bibiri ku busa bya Leandre Onana na Rudasingwa Prince mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatanu.
Ku rundi ruhande,AS Kigali yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu wundi mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.
Umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yahishuye ko we n’umukunzi we mushya, Shakib Lutaaya kimwe mu byo abantu babitegaho harimo n’ubukwe.
Kuva yatandukana n’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga muri 2013 nyuma akaza kwitaba Imana, Zari yagiye agerageza kujya mu rukundo kenshi ndetse no kuba yakongera kurushinga.
Ubu ugezweho bari mu rukundo ni Shakib Lutaaya, umusore w’umugande benshi bagiye bavuga ko akiri muto atakabaye akundana na Zari.
Ubwo Zari yabazwaga impamvu akundana n’uyu musore aruta cyane, yavuze ko urukundo rudatoranya kandi imyaka akaba ari imibare.
Aganira na Urban TV yo muri Uganda, Zari yavuze ko niba babona Shakib atamubereye bakwiye kumushakira umukwiriye.
Ati 'Uvuga wese ko Shakib atankwiriye, nanzanire umugabo unkwiriye. Mbonera noneho umuabo unkwiriye. Njyewe mbaho ubuzima bwanjye n’umugabo wanjye kandi nta bwoba na buke dufite.'
Abajijwe aho urukundo rwe na Shakib rugana, yavuze ko abantu bakwitega ubukwe ndetse ko bazanabyarana.