Mu birego RIB yakiriye, harimo iby'abantu bamaze kuyatanga nyuma bakaza gutahura ko ibyo babwiwe atari ukuri.
RIB ivuga ko ibyaha nk'ibi bikunze kugaragara iyo hari umuntu uzwi wagize ikibazo runaka ku buryo ba rusahuriramunduru bahita bafatirana abantu mu marangamutima yabo bakabatwara amafaranga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasabye abantu kugira amakenga mbere yo batanga amafaranga.
Ati ' Gufasha si bibi ariko ni byiza ko umuntu yajya abanza kugenzura akamenya ko uwo agiye gufasha ari we koko. Abantu bakwiriye kwirinda gukoreshwa n'amarangamutima kuko nibwo buryo abashuka abandi bakoresha.”
Yasabye niba hari abandi bantu batwawe amafaranga, ko bakwegera RIB bagatanga amakuru abo bantu bagakurikiranwa.

Yakomeje agira ati 'RIB irihanangiriza abo bantu biyitirira amazina y'abandi kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko. Ni icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro w'abantu akenshi usanga giherekejwe n'ikindi cyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Uzafatwa azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.'
Umwe mu bantu bo mu muryango wa Yvan Buravan, yabwiye IGIHE ko nta bikorwa byo gukusanya amafaranga yo kumuvuza bakoze cyane ko n'umwanzuro wo kujya kumuvuriza hanze wafashwe ku munota wa nyuma.
Ati “Ntabwo byigeze bibaho [gukusanya inkunga] cyane ko n'icyemezo cyo guhita ajya hanze kwivuza cyabaye mu kanya gato, na we ubwe ntabwo yari kuri telefoni ku buryo yabikora. Nta bihari. Ntabwo twigeze dusaba inkunga.”
“Ubutumwa twatanga ni uko abantu bajya baba maso, ibintu biba byose hari inzira binyuramo. Gusa ntitwabura gushimira abantu badushyigikiye, hari abatwegereye ubwabo, Yvan hari ubutumwa yatanze abashimira, ashimira Guverinoma n'abandi bose harimo n'abakomeje kumusengera. Ariko abo basaba inkunga ntabwo tubazi.”
Ibyishimo ni byose ku mfura ya Perezida Obama na Producer Dawit Eklund bivugwa ko bari mu rukundo
Ntibagisigana aho umwe aciye n’undi aba ahari ndetse n’imyambarire bakomeje kujyanisha
Bwa mbere ubwo aba bombi bagaragaraga mu ruhame
Akanyamuneza ni kose kuri Malia Obama



Abasanzwe bafite ifatabuguzi nabo bahawe amahirwe adasanzwe, aho uzagura ifatabuguzi ryisumbuye ku ryo asanzwe afite azahita ahabwa iryo hejuru yaryo mu gihe cy'iminsi 30, bivuze ko nk'uwari ufite irigura 5,000 Fw rya IKAZE, nagura ZAMUKA ya 10.000 Frw azahita ahabwa iminsi 30 areba ZAMUKA NA SIPORO ya 20.000 Frw.
Abanyamakuru basobanuriwe gahunda nshya CANAL + yahagurukanye muri uyu mwaka w’imikino
Marie Claire MUNEZA ushinzwe ibijyanye n'itumanaho muri Canal+ Rwanda asobanurira abanyamakuru gahunda nshya ziri muri CANAL +